Category: Uncategorized

  • Hatangajwe itariki yo kugeza mu Rwanda umurambo wa Padiri Ubald n’igihe azashyingurirwa –

    Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za Covid-19. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umushumba wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko umurambo wa Padiri Ubald uzagezwa mu Rwanda hagahita hakorwa igitambo cya misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Iki gitambo cya misa cyo gusezera kuri Padiri Ubald giteganyijwe ku wa Mbere tariki 1 Werurwe naho umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro uteganyiwe tariki 2 Werurwe 2020, i Rusizi ku gasozi kazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka mu Karere ka Rusizi. Ibikorwa yaje guhererwa Umudali w’Umurinzi w’Igihango mu 2015.

    Padiri Ubald asigiye Abakristu n’Abanyarwanda muri rusange umurage by’umwihariko abinyujije mu gitabo yeherukaga kwandika cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Padiri Ubald asigiye umurage abanyarwanda abinyujije mu gitabo yanditse kigaruka ku bumwe n’ubwiyunge

    Imyiteguro yo gushyingura Padiri Ubald yaratangiye

    Ku Ibanga ry’Amahoro, aho Padiri Ubald azashyingurwa

  • Imirimo yo kubaka Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa irarimbanyije –

    Ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, nibwo Jérémie Blin yasuye iki kigo kiri kubakwa mu Murenge wa Kimuhurura, Akarere ka Gasabo, hafi n’ahari Kigali Convention Centre.

    Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ku rukuta rwa Twitter iti “Imirimo yo kubaka iri kugenda neza. Jérémie Blin yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie mu Rwanda.”

    Bakomeza bavuga ko mu gihe cya vuba ibikorwa bijyanye n’umuco ndetse n’ururimi biraba byatangiye mu gihe cya vuba.

    Iki kigo kizaba gifite inyubako ebyiri zirimo imwe igizwe n’ibiro by’abagishinzwe n’ibijyanye n’Indimi ikindi kizaba kirimo ahakorerwa imurikabikorwa rishingiye ku muco, inama ndetse n’ibijyanye n’itangazamakuru.

    Muri Werurwe 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa [La Francophonie] , Jérémie Blin yavuze ko imirimo yo kubaka yagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020, yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda ni umunyamuryango wa La Francophonie kuva mu 1970 ndetse kuri ubu Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise niwe uyobora ubunyamabanga bw’uyu muryango.

    Inyubako y’Ikigo ndangamuco cy’Abafaransa yitwaga, Centre D’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa rond-point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu, yafunzwe ndetse isenywa mu 2014 n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Ifungwa n’isenywa ry’iyi nyubako ni igikorwa bamwe bahuje n’umubano utari wifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Abashinzwe kubaka iki kigo bahuye na Jérémie Blin

    Imirimo yo kubaka Ikigo Ndangamuco cya Francophonie irarimbanyije

    Umuyobozi muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie

  • Imirimo yo kubaka Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa irarimbanyije – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, nibwo Jérémie Blin yasuye iki kigo kiri kubakwa mu Murenge wa Kimuhurura, Akarere ka Gasabo, hafi n'ahari Kigali Convention Centre.

    Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ku rukuta rwa Twitter iti 'Imirimo yo kubaka iri kugenda neza. Jérémie Blin yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie mu Rwanda.'

    Bakomeza bavuga ko mu gihe cya vuba ibikorwa bijyanye n'umuco ndetse n'ururimi biraba byatangiye mu gihe cya vuba.

    Iki kigo kizaba gifite inyubako ebyiri zirimo imwe igizwe n'ibiro by'abagishinzwe n'ibijyanye n'Indimi ikindi kizaba kirimo ahakorerwa imurikabikorwa rishingiye ku muco, inama ndetse n'ibijyanye n'itangazamakuru.

    Muri Werurwe 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 50 Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa [La Francophonie] , Jérémie Blin yavuze ko imirimo yo kubaka yagombaga kurangirana n'umwaka wa 2020, yaje gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda ni umunyamuryango wa La Francophonie kuva mu 1970 ndetse kuri ubu Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise niwe uyobora ubunyamabanga bw'uyu muryango.

    Inyubako y'Ikigo ndangamuco cy'Abafaransa yitwaga, Centre D'Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa rond-point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu, yafunzwe ndetse isenywa mu 2014 n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw'aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n'imyubakire ihagenewe.

    Ifungwa n'isenywa ry'iyi nyubako ni igikorwa bamwe bahuje n'umubano utari wifashe neza hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Abashinzwe kubaka iki kigo bahuye na Jérémie Blin

    Imirimo yo kubaka Ikigo Ndangamuco cya Francophonie irarimbanyije

    Umuyobozi muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ikigo-ndangamuco-cy-abafaransa-irarimbanyije

  • Shaddyboo yatangiye gucuruza amashusho n’amafoto ye ku rubuga rucuruza ay’urukozasoni #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shaadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye gucuruza amafoto ye n’amafushusho ku rubuga rwa Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni.

    Abinyujije kuri Instagram, Shaddyboo ku munsi w’ejo ku wa Gatatu yabwiye abamukurikira ko ubu amashusho ye n’amafoto biboneka ku rubuga rwa Only Fans, aho kuyareba bisaba kubanza kwiyandikisha wishyuye amadorali 50.

    Shaddyboo akaba yarafunguyeyo konti umuntu ushaka kureba ibyo yashyizeho akishyura amadorali 50 akemererwa kureba.

    Uru rubuga n’ubwo bashyiraho amashusho y’urukozasoni ariko hari n’abandi bashyiraho amashusho asanzwe, ntabwo bizwi amashusho Shaddyboo ashyiraho uko aba ameze.

    Uru rubuga rwa Only Fans rwashinzwe muri 2016 aho kugira ngo urebe amashusho ariho wishyura bagatwara 20% zayo umukiriya yinjije.

    Shaddyboo yatangiye gucuruza amafoto ye n’amashusho kuri Only Fans

    Yabwiye abakunzi be ko yatangiye gucuruza amafoto kuri Only Fans

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yatangiye-gucuruza-amashusho-n-amafoto-ye-ku-rubuga-rucuruza-ay-urukozasoni

  • Abapolisi 386 birukanwe mu kazi mu mezi ane – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

    The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n'abapolisi bato.

    Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw'abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.

    N'ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y'u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.

    Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y'imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n'itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y'urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.

    Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y'u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.

    Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.

    Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n'itegeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yavuze ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.

    Yagize ati 'N'ubwo kutagira amabwiriza ahamye y'uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso'.

    Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y'impuzandengo ku rwego rw'Isi, kuri ubu ari kuri 43%.

    Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y'Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.

    Abapolisi 386 barirukanwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-386-birukanwe-mu-kazi-mu-mezi-ane

  • CP Kabera yihanangirije abanyeshuri batangiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Ibi CP Kabera yabitangaje kuwa 24 Gashyantare 2021 ubwo yari mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya COVID-19.

    Kuwa 23 Gashyantare 2021, nibwo amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yongeye gufungura imiryango nyuma yo kumara hafi ukwezi adatanga amasomo.

    CP Kabera yavuze ko mu igenzura Polisi y’Igihugu yakoze, yasanze mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, hari abanyeshuri benshi ndetse n’urundi rubyiruko ruri kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati ”Amashuri murabizi ko yari amaze igihe afunze ariko ubu aho turi kugenzura hirya no hino, aho bategera za bus, usanga bambaye nabi udupfukamunwa, baramukanya bakorana mu ntoki, abandi barahoberana, baregeranye, ukumva ko hari ibintu biri kubagora cyane.”

    CP Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kwirinda runarinda n’abandi.

    Ati “Turagira ngo tuvuge ko ibyo bintu rwose urubyiruko rushoboye kubyirinda rwa kwirinda, rukarinda bagenzi babo, rukarinda ababyeyi, rukarinda abavandimwe kuko umuntu umwe ashobora kwanduza benshi.”

    CP Kabera yavuze ko mu isesengura Polisi y’Igihugu yakoze yasanze urubyiruko rurenga ku mabwiriza nkana kuko benshi baba basobanuriwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Ati ”Biragoye kumva uburyo umuntu ukuze ushobora gusoma ububi bw’iki cyorezo, abasha kubona ingaruka atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose ashobora kuba atabiha agaciro.”

    CP Kabera yasabye urubyiruko kubarihiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi bagatanga amakuru ku bantu bayarenzeho.

    Ati “Bakwiye kuba baduha amakuru aho babonye bitagenda, cyangwa aho abantu bari kurenga ku mabwiriza. Njye numva ari inshingano za buri muturarwanda ariko nk’urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo numva bafite inshingano ziremereye”.

    Mu bihe bitandukanye Polisi y’Igihugu yagiye yereka itangazamakuru abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ugasanga benshi muri bo n’urubyiruko.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaburiye abanyeshuri barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 / Ifoto: RNP

  • Inzu zirenga ibihumbi 14 zigiye kubakirwa abasenyewe n’ibiza –

    Iyi gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Minema, Philippe Habinshuti, mu kiganiro cyagaragazaga uko ibihe by’imvura bizaba byifashe kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi 2021 ndetse n’ibyangijwe mu gihe cy’imvura gishize.

    Habinshuti yavuze ko Guverinoma izubaka izi nzu mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe gutuza abasenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye nk’uko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Ati “Mu murongo wo guhangana n’ingaruka z’ibiza, tuzubakira inzu imiryango yo hirya no hino mu gihugu yasenyewe n’ibiza ndetse tubimure ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yavuze ko inzu zizubakwa ari 11 696 mu gihe imiryango igera kuri 2 355 yo izahabwa ibibanza ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga ikiyubakira kuko ifite ubushobozi, gusa ntiyigeze atangaza igihe imirimo yo kubaka izi nzu izatangirira.

    Imibare ya Minema igaragaza ko mu mwaka ushize ibiza byangije ibintu bitandukanye birimo inzu 8 013, ibyumba by’amashuri 95, ibigo nderabuzima bine, imihanda 151, ibiraro 102, insengero 22, imiyoboro y’amazi 26, imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi 16, amasoko atandatu, uruganda rumwe, ndetse bikaba byaratwaye ubuzima bw’amatungo 3 491.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2020 ibiza byangije imyaka yari iri kuri hegitari 5.968 ndetse n’amashyamba ari kuri hegitari 458. Abantu 290 bahasize ubuzima mu gihe 398 bakomeretse.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira imibare y’iyi Minisiteri igaragaza kandi ko abantu 34 bamaze kubura ubuzima kubera ibiza, hamaze kandi gusenyuka inzu 498.

    Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye

  • Abapolisi 386 birukanwe mu kazi mu mezi ane –

    Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

    The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n’abapolisi bato.

    Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw’abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.

    N’ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y’u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.

    Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y’imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n’itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y’urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.

    Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.

    Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.

    Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n’itegeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yavuze ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.

    Yagize ati “N’ubwo kutagira amabwiriza ahamye y’uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso”.

    Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y’impuzandengo ku rwego rw’Isi, kuri ubu ari kuri 43%.

    Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y’Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.

    Abapolisi 386 barirukanwe