Category: Uncategorized

  • Injangwe ya Cristiano Ronaldo yategewe indeg… – #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodriguez bafashe icyemezo maze bohereza injangwe yabo yitwa Pepe kwivuza imvune yahuye nayo, iyi njangwe ikomoka mu bwoko bwihariye kuko ku isi hari umunani nkazo gusa.

    Cristiano ateruye injangwe ye Pepe

    Iyi njangwe yategewe indeye yihariye imaze imyaka irenga ibiri ibana n’uyu muryango, iri mu bwoko  bw’ibinyabuzima byitwa sphinx. Imvano yo kuyijyana kuyivuza, amakuru avuga ko yagonzwe n’imodoka muri Turin aho uyu mukinnyi Cristiano ukinira Juventus n’umufasha we batuye.

    Iyi njangwe, Pepe yagiye mu ndege yihariye y'umuryango yerekeza muri Espagne kwivuza imvune, nk’uko Cadena COPE ibivuga. Byatwaye amayero ibihumbi bitatu (hafi Miliyoni 4 z’Amanyarwanda). Ubwoko bw’iyi njangwe Pepe irimo ngo bugura amayero 3,000, nk’uko El Partidazo de COPE ibivuga.

    Cristiano na Georgina bahisemo kuyohereza muri Espagne itwawe n’indege yihariye kugira ngo nimara gukira izasubire mu Butaliyani byihuse.

    SRC: Marca

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103378/injangwe-ya-cristiano-ronaldo-yategewe-indege-yihariye-igiye-kwivuza-imvune-103378.html

  • Hasinywe amasezerano y’ishyirwaho ry’Icyicaro cya World Vision International mu Karere kizaba i Kigali –

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasinyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo.

    Minisiriri Biruta yashimiye World Vision kuba yarahisemo gushyira Icyicaro mu Rwanda ndetse avuga ko yizeye ko amasezerano y’ishyirwaho ryacyo azatuma habaho amahirwe y’imikoranire n’ubufatanye byiza kurushaho.

    Ati “Guverinoma y’u Rwanda na World Vision International bimaze imyaka bifite imikoranire yatanze umusaruro, umubano wagejeje ku kuba ibikorwa by’uwo muryango byarageze mu turere 29 mu gihugu kandi ukaba ari nawo muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda utanga akazi kuri benshi [Abanyarwanda].”

    “Ibyo bituma nizera ko amasezerano yo kuhashyira Icyicaro azanye amahirwe akomeye mu kurushaho kwagura no gukomeza ubufatanye bwacu.”

    Dr Biruta yaboneyeho gusaba uwo muryango gufasha u Rwanda n’Isi muri rusange guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana miliyoni 2,5 muri miliyoni 113 bacyanduye.

    Yakomeje ati “Ndasaba World Vision International gushyigikira u Rwanda n’Isi muri rusange mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni ngombwa cyane gukorera hamwe.”

    Mu izina ry’umuryango, Dr. Omollo usanzwe ari n’umuyobozi wawo wungirije ku Isi yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bagiye gutangiza Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda kuko bibaye “ibuye ry’ifatizo” ku muryango n’ubufatanye bwawo narwo, ahamya ko bizatuma gahunda z’umuryango zirushaho kugerwaho.

    Yagize ati “Aya masezerano dusinye uyu munsi ni ibuye ry’ifatizo rigiye kongerera ingufu ibikorwa dusanzwe dufite mu Rwanda, ritwongerere ubushobozi [mu bakozi], rizane amahirwe menshi ndetse ryongere iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda ari ahantu heza kandi hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye.

    Yagize ati “World Vision irishimye cyane kuba yemerewe gushyira Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda, kubera ko aha ni ahantu heza cyane ho kugishyira. Njye n’Umuryango wanjye tumaze imyaka ine mu Rwanda; twungutse kuba dutekanye, kubona itumanaho ryiza kandi ryihuta ndetse n’uko ibidukikije bimeze ni byiza.”

    Kerrigan yavuze ko gusaba gushyira mu Rwanda Icyicaro byatewe n’iterambere rumaze kugeraho nyuma y’amateka mabi yarushegeshe.

    Yakomeje ati “Mu myaka 25 ishize hari byinshi kandi byiza u Rwanda rwakoze, byemerera World Vision kuba yahashyira Icyicaro cy’Akarere kugira ngo turusheho kugira imikoranire myiza. Hari itumanaho ryiza, ndetse kuhava werekeza mu bindi bihugu biroroshye ku buryo twasanze ibikenewe byose kugira ngo hashyirwe Icyicaro bihari.”

    Yavuze ko Abanyarwanda bazungukira cyane ku kuba Icyicaro kibegerejwe, kuko imikorere y’uyu muryango izabageraho mbere bigatuma abagenerwabikorwa barushaho kwitabwaho.

    Kerrigan yatangaje kandi ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’uwo muryango akubiyemo uko uburyo bw’imikoranire buzaba buteye, ibintu byitezweho kwagura ibikorwa byawo haba mu Gihugu no mu Karere.

    Yakomeje ati “Mu masezerano twagiranye harimo ko abakozi tuzakoresha mu Karere, abenshi bazaba ari Abanyarwanda. Twiteze ko ari byinshi tuzungukira ku nzobere z’Abanyarwanda zizakorana ubunyamwuga.”

    Umuryango World Vision International usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by’ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n’imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Ni umuryango ufasha ababikeneye bose utarobanuye. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, ubu ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo, nyuma yo gusinya amasezerano

    Umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yavuze ko mu Rwanda ari ahantu hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye

  • Hasinywe amasezerano y'ishyirwaho ry'Icyicaro cya World Vision International mu Karere kizaba i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasinyweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo.

    Minisiriri Biruta yashimiye World Vision kuba yarahisemo gushyira Icyicaro mu Rwanda ndetse avuga ko yizeye ko amasezerano y'ishyirwaho ryacyo azatuma habaho amahirwe y'imikoranire n'ubufatanye byiza kurushaho.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda na World Vision International bimaze imyaka bifite imikoranire yatanze umusaruro, umubano wagejeje ku kuba ibikorwa by'uwo muryango byarageze mu turere 29 mu gihugu kandi ukaba ari nawo muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda utanga akazi kuri benshi [Abanyarwanda].'

    'Ibyo bituma nizera ko amasezerano yo kuhashyira Icyicaro azanye amahirwe akomeye mu kurushaho kwagura no gukomeza ubufatanye bwacu.'

    Dr Biruta yaboneyeho gusaba uwo muryango gufasha u Rwanda n'Isi muri rusange guhangana n'icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana miliyoni 2,5 muri miliyoni 113 bacyanduye.

    Yakomeje ati 'Ndasaba World Vision International gushyigikira u Rwanda n'Isi muri rusange mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Ni ngombwa cyane gukorera hamwe.'

    Mu izina ry'umuryango, Dr. Omollo usanzwe ari n'umuyobozi wawo wungirije ku Isi yatangaje ko ari iby'agaciro kuba bagiye gutangiza Icyicaro cy'Akarere mu Rwanda kuko bibaye 'ibuye ry'ifatizo' ku muryango n'ubufatanye bwawo narwo, ahamya ko bizatuma gahunda z'umuryango zirushaho kugerwaho.

    Yagize ati 'Aya masezerano dusinye uyu munsi ni ibuye ry'ifatizo rigiye kongerera ingufu ibikorwa dusanzwe dufite mu Rwanda, ritwongerere ubushobozi [mu bakozi], rizane amahirwe menshi ndetse ryongere iterambere ry'imibereho myiza y'Abanyarwanda.'

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda ari ahantu heza kandi hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy'Akarere bikwiye.

    Yagize ati 'World Vision irishimye cyane kuba yemerewe gushyira Icyicaro cy'Akarere mu Rwanda, kubera ko aha ni ahantu heza cyane ho kugishyira. Njye n'Umuryango wanjye tumaze imyaka ine mu Rwanda; twungutse kuba dutekanye, kubona itumanaho ryiza kandi ryihuta ndetse n'uko ibidukikije bimeze ni byiza.'

    Kerrigan yavuze ko gusaba gushyira mu Rwanda Icyicaro byatewe n'iterambere rumaze kugeraho nyuma y'amateka mabi yarushegeshe.

    Yakomeje ati 'Mu myaka 25 ishize hari byinshi kandi byiza u Rwanda rwakoze, byemerera World Vision kuba yahashyira Icyicaro cy'Akarere kugira ngo turusheho kugira imikoranire myiza. Hari itumanaho ryiza, ndetse kuhava werekeza mu bindi bihugu biroroshye ku buryo twasanze ibikenewe byose kugira ngo hashyirwe Icyicaro bihari.'

    Yavuze ko Abanyarwanda bazungukira cyane ku kuba Icyicaro kibegerejwe, kuko imikorere y'uyu muryango izabageraho mbere bigatuma abagenerwabikorwa barushaho kwitabwaho.

    Kerrigan yatangaje kandi ko amasezerano hagati y'u Rwanda n'uwo muryango akubiyemo uko uburyo bw'imikoranire buzaba buteye, ibintu byitezweho kwagura ibikorwa byawo haba mu Gihugu no mu Karere.

    Yakomeje ati 'Mu masezerano twagiranye harimo ko abakozi tuzakoresha mu Karere, abenshi bazaba ari Abanyarwanda. Twiteze ko ari byinshi tuzungukira ku nzobere z'Abanyarwanda zizakorana ubunyamwuga.'

    Umuryango World Vision International usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by'ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n'imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Ni umuryango ufasha ababikeneye bose utarobanuye. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, ubu ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo, nyuma yo gusinya amasezerano

    Umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yavuze ko mu Rwanda ari ahantu hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy'Akarere bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-y-ishyirwaho-ry-icyicaro-cya-world-vision-international-mu

  • Gisagara: Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n'ibiza yatangiye guhabwa ubufasha – #rwanda #RwOT

    Ubwo bufasha bwatanzwe na Croix Rouge y'u Rwanda burimo ibiringiti byo kwiyorosa, ibitenge byo kwambara, indobo, amajerekani, amasahani, amasafuriya n'ibiyiko, imikeka na shitingi.

    Ababuhawe bavuze ko bugiye kubafasha muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse.

    Mupagasi Vincent wo mu Murenge wa Musha ati 'Nishimye cyane Imana izabahe umugisha kuko ibikoresho byose byari byangiritse nta na kimwe nari nsigaranye. Ubusanzwe ndi umukene ku buryo nabonaga nta hantu nabikura.'

    Abo baturage kandi basabye ubufasha bwo guhabwa isakaro kugira ngo bongereza kubona aho kuba kuko kuri ubu bacumbitse mu baturanyi.

    Nyirabananira Alphonsine wo mu Murenge wa Gikonko ati 'Ikibazo dusigaranye ni icyo kubona inzu yo kubamo kuko turacumbitse. Abayobozi badufashije baturwanaho tukabona aho kuba. Wenda umuntu yakwirwanaho afashijwe n'abaturanyi agashinga ibiti ariko ikibazo gikomeye ni isakaro.'

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bafashije imiryango 33 ariko hari n'indi iri kubarurwa mu Murenge wa Save kugira ngo izafashwe.

    Yasabye abafashijwe n'abaturage muri rusange gukomeza kwita ku gukumira ibiza aho batuye.

    Ati 'Turabasaba kubyitaho bakareba niba inzu zabo ziziritse neza, bakareba niba aho batuye nta suri iza mu rugo, bagatera ibiti ku buryo umuyaga utabasamburira inzu kandi bagakurikiza inama zose tubagira.'

    Ku cyifuzo cy'abaturage basaba ko bafashwa gusana inzu zabo zasenyutse, Umuyobozi w'Ishami ry'Iterambere ry'Imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Bigirimana Augustin, yavuze ko hari gushakishwa uko bahabwa amabati.

    Ati 'Iriya miryango yatangiye kubaka abaturage bazakomeza kubatera inkunga mu muganda kandi n'akarere kari gushaka uburyo bwose bushoboka ku buryo muri iyi minsi amabati yaza tugasakara kugira ngo babone aho kuba.'

    Kuva muri Nyakanga 2020, imiryango igera kuri 500 yo mu Karere ka Gisagara ni yo yasenyewe n'ibiza. Ubuyobozi ku bufatanye n'abafatanya bikorwa bayishakiye aho kuba ku buryo kugeza ubu hasigaye igera kuri 50 nayo ikaba yizezwa ko izafashwa kuhabona bidatinze.

    Abahawe ubufasha bavuze ko bugiye kubagoboka muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse

    Abaturage bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, ibitenge, indobo, amajerekani n’ibindi

    Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n'ibiza mu Karere ka Gisagara yatangiye guhabwa ubufasha

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yavuze ko hari indi miryango iri kubarurwa kugira ngo izafashwe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-33-iherutse-gusenyerwa-n-ibiza-yatangiye-guhabwa-ubufasha

  • Hatangajwe itariki yo kugeza mu Rwanda umurambo wa Padiri Ubald n'igihe azashyingurirwa – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021, azize indwara y'ibihaha yatewe n'ingaruka za Covid-19. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umushumba wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko umurambo wa Padiri Ubald uzagezwa mu Rwanda hagahita hakorwa igitambo cya misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Iki gitambo cya misa cyo gusezera kuri Padiri Ubald giteganyijwe ku wa Mbere tariki 1 Werurwe naho umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro uteganyiwe tariki 2 Werurwe 2020, i Rusizi ku gasozi kazwi nko ku Ibanga ry'Amahoro.

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka mu Karere ka Rusizi. Ibikorwa yaje guhererwa Umudali w'Umurinzi w'Igihango mu 2015.

    Padiri Ubald asigiye Abakristu n'Abanyarwanda muri rusange umurage by'umwihariko abinyujije mu gitabo yeherukaga kwandika cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.

    Padiri Ubald asigiye umurage abanyarwanda abinyujije mu gitabo yanditse kigaruka ku bumwe n’ubwiyunge

    Imyiteguro yo gushyingura Padiri Ubald yaratangiye

    Ku Ibanga ry’Amahoro, aho Padiri Ubald azashyingurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-itariki-yo-kugeza-mu-rwanda-umurambo-wa-padiri-ubald-n-igihe

  • Kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside biri mu biteganyijwe muri AERG-GAERG week #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n’iyi miryango, yatangaje ko ibi bikorwa byatangiye tariki 23 Gashyantare bikazasozwa tariki 05 Mata 2021.

    Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti 'Turinde amateka yacu, twubaka u Rwanda twifuza', biri mu byiciro bitatu ari byo ; kwita ku barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batishoboye, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo ndetse ikiciro cyo Gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

    Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel agira ati 'Guhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uguhozaho. Guhangana n’abayipfobya bakanayihakana nabyo ni uko. Nk’urubyiruko rero urwo rugamba rutureba kugira ngo tuzabe mu Gihugu gitekanye. Dufatanye twese kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 dukomeye kandi dufatanye mu bikorwa bitandukanye bya AERG – GAERG Week.'

    Ibi bikorwa bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 dore ko bibaye u Rwanda ruri muri ibi bihe bitoroshye.

    Ni ibikorwa kandi bije mu gihe mu Rwanda no hanze yarwo hakomeje kugaragara abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishij Imbuga Nkoranyambaga.

    Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2021, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yashyize hanze itangazo riburira bariya bantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari amategeko abihana.

    Muri uku kwezi kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha birimo icyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside.

    Uyu mugore ubu uri mu maboko y’Ubushinjacyaha, mbere yo gutabwa muri yombi yatambukije ibiganiro kuri Youtube byavuzweho gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nk’aho yavuze ko imibiri y’abayizize yabaye nk’icuruzwa.

    Amateka ya AERG na GAERG n’ibikorwa byabo

    Mu mwaka w’1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi witwa AERG (Association des Elevés et Etudiants Rescapés du Génocide). Umuryango waje kwaguka ugera mu zindi kaminuza, amashuri makuru, n’ayisumbuye yo hirya no hino mu Gihugu.

    Mu mwaka wa 2003, imfura mu bashinze AERG bashinze Umuryango w’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide).

    Intego nyamukuru y’iyi miryango yombi ni uguhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko haremwa imiryango mishya (Famille) hagamije komorana ibikomere nk’abagize iyi miryango ndetse n’abandi barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ; gusigasira imibereho yabo no kubaka u Rwanda ruzira jenoside, ivangura n’andi macakubiri ayo ariyo yose aho.

    Kuva ibikorwa bya AERG — GAERG Week byatangira ku wa 07 Werurwe 2015, hubatswe amazu 38, hatunganyijwe uturima tw’igikoni turenga 1000, hatanzwe inka z’ineza 39 zirimo izagabiwe Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, izahawe abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu n’abitandukanije n’abicanyi mu gihe cya Jenoside bahisha Abatutsi.

    Hanasukuwe inzibutso mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse hatanzwe ibiganiro bitandukanye bikomeza kandi bigategura umuryango nyarwanda kwinjira mu gihe cyo kwibuka bakomeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kurwanya-abahakana-n-abapfobya-Jenoside-biri-mu-biteganyijwe-muri-AERG-GAERG-week

  • Gisagara: Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n’ibiza yatangiye guhabwa ubufasha –

    Ubwo bufasha bwatanzwe na Croix Rouge y’u Rwanda burimo ibiringiti byo kwiyorosa, ibitenge byo kwambara, indobo, amajerekani, amasahani, amasafuriya n’ibiyiko, imikeka na shitingi.

    Ababuhawe bavuze ko bugiye kubafasha muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse.

    Mupagasi Vincent wo mu Murenge wa Musha ati “Nishimye cyane Imana izabahe umugisha kuko ibikoresho byose byari byangiritse nta na kimwe nari nsigaranye. Ubusanzwe ndi umukene ku buryo nabonaga nta hantu nabikura.”

    Abo baturage kandi basabye ubufasha bwo guhabwa isakaro kugira ngo bongereza kubona aho kuba kuko kuri ubu bacumbitse mu baturanyi.

    Nyirabananira Alphonsine wo mu Murenge wa Gikonko ati “Ikibazo dusigaranye ni icyo kubona inzu yo kubamo kuko turacumbitse. Abayobozi badufashije baturwanaho tukabona aho kuba. Wenda umuntu yakwirwanaho afashijwe n’abaturanyi agashinga ibiti ariko ikibazo gikomeye ni isakaro.”

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bafashije imiryango 33 ariko hari n’indi iri kubarurwa mu Murenge wa Save kugira ngo izafashwe.

    Yasabye abafashijwe n’abaturage muri rusange gukomeza kwita ku gukumira ibiza aho batuye.

    Ati “Turabasaba kubyitaho bakareba niba inzu zabo ziziritse neza, bakareba niba aho batuye nta suri iza mu rugo, bagatera ibiti ku buryo umuyaga utabasamburira inzu kandi bagakurikiza inama zose tubagira.”

    Ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko bafashwa gusana inzu zabo zasenyutse, Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Bigirimana Augustin, yavuze ko hari gushakishwa uko bahabwa amabati.

    Ati “Iriya miryango yatangiye kubaka abaturage bazakomeza kubatera inkunga mu muganda kandi n’akarere kari gushaka uburyo bwose bushoboka ku buryo muri iyi minsi amabati yaza tugasakara kugira ngo babone aho kuba.”

    Kuva muri Nyakanga 2020, imiryango igera kuri 500 yo mu Karere ka Gisagara ni yo yasenyewe n’ibiza. Ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanya bikorwa bayishakiye aho kuba ku buryo kugeza ubu hasigaye igera kuri 50 nayo ikaba yizezwa ko izafashwa kuhabona bidatinze.

    Abahawe ubufasha bavuze ko bugiye kubagoboka muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse

    Abaturage bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, ibitenge, indobo, amajerekani n’ibindi

    Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n’ibiza mu Karere ka Gisagara yatangiye guhabwa ubufasha

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yavuze ko hari indi miryango iri kubarurwa kugira ngo izafashwe

    [email protected]


  • Abana babiri b’abakobwa bandikiye Madamu Jeannette Kagame bamusaba ubufasha #rwanda #RwOT

    Aba bana bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali banditse iriya baruwa ngo batanabibajije ababyeyi babo kuko bumvaga ari igitecyerezo kibari ku mutima.

    Bombi biga mu mashuri abanza ; Ishimwe Irakoze Queen yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu gihe murumuna we Mutesi Uwase Promesse w’imyaka 7 yiga mu mwaka wa kabiri.

    Ni ibaruwa bandikishije ikaramu y’ubururu ku gapapuro gato ko mu ikaye isanzwe. Ngo banditse bifuza ko Madamu Jennette Kagame abafasha kwiga neza na bo bakamenya kuvuga icyongereza badategwa.

    Baganira n’Ikinyamakuru Isano dukesha iyi nkuru, bagize bati 'Igitekerezo twese twarakizanye turicara ngo tumwandikire. Twabonaga abandi bana bavuga neza Icyongereza twumva natwe dushaka kukivuga kubera ko aho twiga tubona tutakivuga neza.'

    Uretse inzozi zo kuzavamo abantu bakomeye kandi bazagirira akamaro igihugu, aba bana ngo banifuza kuzahura na Madamu Jeannette Kagame kuko bakunze kumukurikirana mu makuru kuri Television bakabona asanzwe akunda abana b’abakobwa kubera uburyo abateza imbere.

    Madamu Jeannette Kagame wanashinze umuryango Imbuto Foundation ufasha urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa mu bikorwa binyuranye birimo kwiga ndetse no kwiteza imbere, muri 2018 yahawe igihembo cy’Umugore w’Indashyikirwa wo muri Africa (African Women of Excellence Awards).

    Ni igihembo gihabwa abagore bagize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abatuye ibihugu byo muri Africa, by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame ashimirwa uruhare agira mu burezi bw’umwana w’umukobwa ndetse n’iterambere ry’abagore.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-babiri-b-abakobwa-bandikiye-Jeannette-Kagame-bamusaba-ubufasha

  • Ba umukristo nyakuri #rwanda #RwOT

    Abantu benshi babaho ubuzima bwabo bashatse, bizeye ko bazabona amahirwe ku munota wa nyuma “Ko bazakizwa n’Imana, ngo izagira imbabazi” mbere yuko bapfa, nkaho Imana ari Imana y’abapfuye. Aba bashishikajwe cyane no kwita kuri iyi mibiri mibi, yuzuye gucumura.

    Mu bisanzwe, abantu bibwira ko kujya mu materaniro no gusenga ariko gutinya Imana. Kimwe n’abantu kugeza ubwo bapfukama mu byondo ngo biyereka Imana, nyamara bagitsimbaraye ku ngeso zabo zose za kamere y’icyaha.

    Intumwa Pawulo ivuga iki ku bukristo bwe? 'Mugere ikirenge mu cyanjye, nkuko nanjye nkigera mu cya Kristo.' 1 Abakorinto 11: 1.

    Iyi ni intego ikwiriye guharanirwa na buri wese. Ntugomba guhora ubuzima bwawe bwose urwana n’icyaha runaka gusa, ahubwo rimbura burundu icyo cyaha. Iyi niyo nzira yo kwezwa, kandi abanzi bose b’umusaraba barayanga. Niyo nzira yo gukomera, kandi uzatera imbere biciye hano atari kuri wowe gusa, ahubwo no ku bazagukomokaho.

    Umusaraba wa Kristo ni inyungu kandi umutwaro we uroroshye. Ubuzima bwa gikristo ni ubuzima budahungabana, bwuzuye kandi bwihagije. Niba ushaka kubona abantu bizewe, kandi bo kwigiraho ubashakishe munzira y’umusaraba. Kwemera umusaraba wa Kristo bisaba kubaho ubuzima bwo kwiyanga no kwanga icyaha.

    Hari abahanzi bafite impano nziza rwose, nyamara babaho mu buzima bw’ubusambanyi. Hariho kandi ababwiriza butumwa bafite impano batazi agaciro k’umusaraba wa Kristo, mu mwuka no mu kuri. Impano ntabwo ari ubuzima ubwabazo; zishobora gukoreshwa neza na nyirazo mu buryo bw’umubiri cyangwa uburyo bw’Umwuka. Niba ushaka ejo hazaza n’ibyiringiro bizima, kurikira Kristo. Ntukizere ko kubaho ubuzima bushingiye ku idini aribwo bukristo.

    Ku giti cyawe, koresha igihe cyawe ubwirize abantu umwe kuri umwe. Ntabwo umwanya n’icyubahiro umuntu afite aribyo akwiye kwibwira ko bimuhesheje agaciro, ahubwo akwiye kubikoresha mu kwamamaza ubwami bw’Imana, akazana benshi kuri Kristo. Buri wese akwiye kubiharanira kuko abandi nibabona agakiza, bizaduhesha ikamba ryiza n’igihembo kuri uriya munsi.

    Source: ActiveChristianity

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ba-umukristo-nyakuri.html

  • Urukiko rwategetse ko imanza abo muri Bannyahe baregamo Leta zihuzwa, abaturage bataka ‘akarengane’ –

    Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Gashyantare 2021. Mu cyumba cy’iburanisha harimo abaturage barimo abategetswe kwimurwa hamwe n’imiryango yabo.

    Ni iburanisha ryamaze iminota itarenze itanu kuko umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yahise avuga ko iburanisha risubitswe, rizasubukurwa ku wa 6 Gicurasi 2021, saa Mbili z’igitondo.

    Ni umwanzuro utashimishije ababuranyi bahise basaba ijambo Perezida w’Iburanisha, bagaragaza ko ari akarengane.

    Shikama Jean de Dieu uri mu baturage bareze yagize ati “Aka ni akarengane dukomeje gukorerwa. Ni akarengane ni ukuri. Abarega bakomeje kwiyongera, ubwo se uzajya arega wese tuzajya dutegereza ko dosiye ye ihuzwa n’abandi.’’

    Umucamanza yavuze ko kuba urukiko rwahuza imanza bitavuze ko umuntu abuze ‘ubutabera’.

    Yakomeje ati “Iburanisha rirasojwe. Kugira ngo bigende neza ni uko imanza zihuzwa.’’

    Kuri uyu munsi hagombaga kuburana abaturage batatu, nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko buri wese azajya aburana ukwe kuko badasangiye inyungu ku mutungo.

    Icyemezo cyo kongera guhuza imanza zabo cyazamuye amarangamutima y’abaturage, bavuga ko barenganyijwe.

    Mu 2018 ni bwo abaturage 500 bishyize hamwe bareze Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane y’ubutaka.

    Abaturage basabye kurenganurwa

    Shikama Jean de Dieu utuye muri Bannyahe yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guhabwa umurongo agomba gukurikiza yahise atanga ikirego.

    Yagize ati “Ku ikubitiro twareze turi batatu, turegera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko ariho Umujyi wa Kigali uherereye. Ku wa 9 Mutarama 2020, ni bwo ikirego cyageze mu rukiko. Umujyi wa Kigali wagiye usaba gusubika, wabanje gutinda kwiregura.’’

    Yavuze ko mu gihe cyo kuburana mu mizi hatanzwe inzitizi zirimo gutakamba nabi, gutanga ikirego mu buryo busanzwe ndetse na zo arazitsinda.

    Ati “Watanze inzitizi zigeze kuri eshanu, zose narazisenye. Umucamanza yanzuye ko izo nzitizi nta shingiro zifite.

    Urubanza mu mizi rwashyizwe kuri 14 Mutarama 2021, ngo hageze Perezida w’Urukiko amubwira ko rwimuriwe ku wa 25 Gashyantare 2021 ariko ngo ntiyamuhaye impamvu.

    Yakomeje ati “Uyu munsi ndahageze ngo imanza zahujwe. Ndabibonamo imikoranire hagati y’Umujyi wa Kigali n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nabajije perezida w’iburanisha ko umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yavuze ko imanza zitandukanywa, ese urukiko ruravuguruza urundi? Niba hajemo kuvuguruzanya kw’inkiko se, ibi ntibigaragaza imikoranire mibi?’’

    Shikama yavuze ko ataregera amafaranga ahubwo ashaka uburenganzira ku mutungo we.

    Ati “Ndaregera guhabwa 5% y’ayo bari babaze kuko itegeko rirayateganya, nkaregera guhabwa indishyi zo gushorwa mu rubanza n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.’’

    Yavuze ko umutungo we ubu awushakamo miliyoni 150 Frw mu gihe yari yarabariwe miliyoni 54 Frw mu 2018.

    Ati “Ubundi buryo buzakoreshwa mu kunyimura, ni igitugu, ni akarengane, ni agahato. Iby’ingurane nta gaciro bigifite kereka twongeye tugatangira ibindi biganiro bishya.’’

    -  Umujyi wa Kigali wongeye gusaba ko urubanza rusubikwa

    Mu gitondo cyo kuri uyu munsi Umujyi wa Kigali wasabye urukiko gusubika urubanza, rukimurirwa ku yindi tariki kuko umwavoka wawo [Me Safari Vianney] ari mu kato kuko muri cabinet ye habonetsemo ufite ubwandu bwa COVID-19.

    Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Sahinkuye Emmanuel yavuze ko iyo baruwa yagombaga guherekezwa n’icyemezo cyerekana ko uwo mwavoka arwaye koko.

    Yanagaragaje ko atishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhuza imanza zindi zirimo n’urw’uwitwa David rwatangiye kuburanishwa kera.

    Ati “Ntabwo tubona inyungu z’ubutabera mu guhuza urubanza rwari kuba rwarasomwe n’izindi ziri kuburanishwa.’’

    “Mu rwego rw’amategeko, icyemezo kimwe cyafashwe iyo kitajyanye n’ubushishozi buhanitse, bigira ingaruka ku manza z’ahazaza. Nanjye ubu ubutaha nshobora kuzasaba ko urubanza rwagombaga kuburanishwa rwahuza n’izindi ku bw’inyungu zanjye, z’umukiliya wanjye. Nko mu manza z’ubucuruzi, igihe ari amafaranga, niba mbona aho kugira ngo umukiliya wanjye azacibwe miliyoni 300 Frw uyu munsi, nshobora gukora ku buryo nasubiza inyuma isomwa ngo azibone cyangwa azitange, rugahuzwa n’izindi ya mafaranga agacuruzwa agatunga umuryango.’’

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Syaka Anastase, ubwo yasuraga abatuye muri Bannyahe ku wa 25 Ugushyingo 2020, yavuze ko ibibazo byavutse ari ingaruka zo kubaka mu kajagari.

    Yavuze ko nubwo basanze abaturage bakoze amakosa, leta yashatse uko haboneka igisubizo kirambye.

    Ati “Tugende tubwizanya ukuri, abantu baratuye, ni Abanyarwanda dukunda, tugahumiriza, akazu turakabona nubwo tutazi uko kaje, kakaba kari mu kajagari, wenda mu bantu 10 harimo batatu bafite ibyangombwa, ariko abandi barindwi ntabyo. Reka turebe nk’Abanyarwanda, dukemure ikibazo cy’igihugu muri rusange, uwo niwo murongo, nicyo cyerekezo twagiyemo.”

    Yashimangiye ko igisubizo kirambye atari ikirimo isukari kuri bamwe, ari nayo mpamvu leta yemeye ko haboneka ingurane y’inzu kuri bose, mu gihe abari bakwiye kuzihabwa hakurikijwe amategeko bari mbarwa.

    Ibyo ngo bihuzwa n’uko “Nta tegeko rivuga ngo umuntu watuye mu gishanga kandi yacyitujemo, bazamurekeremo kandi nibajya kumuvanamo bajye bamuha ingurane”, ariko ngo harimo abemerewe gutuzwa nubwo bigometse ku mategeko.

    Imiryango imwe yari ituye muri Bannyahe yamaze kwimurirwa mu Busanza ahari umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho.

    Abaturage bitabiriye iburanisha ubwo basohokaga mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo

    Shikama Jean de Dieu uri mu baturage bareze Umujyi wa Kigali yavuze ko kuba urubanza ruri gutinzwa ari akarengane bari gukorerwa

    Me Innocent Ndihokubwayo yatangaje ko atishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhuza imanza zirimo n’urwari rugeze igihe cyo gutangazwaho umwanzuro