Category: Uncategorized

  • Kenya: Abantu barenga miliyoni bari gutaka inzara yatewe n'ibirimo inzige #rwanda #RwOT

    Raporo izwi nka 'Grobal Hunger Reports' ya 2020 yagaragaje ko abanya-Kenya barenga miliyoni n'igice bugarijwe n'inzara aho imibareyerekana ko 23% by'abanya-Kenya bafite imirire mibi.

    Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko Kenya iri mu bihugu 40 ku Isi bifite izi ngorane zo kuba abaturage babyo bangana gutya bazicwa n'inzara niba nta gikozwe.

    Kenya iri ku mwanya wa 84 mu bihugu 107 byakorewemo ubushakashatsi inyuma ya Algeria, Egypt, South Africa, Ghana, Senegal, Gambia, Gabon, Namibia,na Cameroon gusa yashyizwe mu bihugu bikanyakanya mu gihe Eswatini, Mali, Malawi, Botswana na Benin byugarijwe ku buryo bukomeye n'inzara.

    Icyakora iki gihugu kivuga ko muri 2030 inzara izaba yarabaye umugani nkuko byatangajwe na Kelvin Shingles,ukuriye umuryango witwa Welthungerhilfe (WHH) ukora raporo y'uko inzara ihagaze mu bihugu.

    Muri Afurika Algeria nicyo gihugu gihagaze neza kukuba abaturage bacyo baraciye ukubiri n'inzara.

    Kenya yabonye amanota 23.7, aruta cyane impuzandengo y'inzara ku isi kuko iri ku kigero cya 18.2%.

    Icyakora iyi mibare ngo iri kugabanuka ugereranyije n'imyaka 10 ishize aho bivugwa ko yagabanutse 3.4 ku ijana.Abana bapfa batagejeje ku myaka 5 bazamutseho 4.1 ku ijana.

    Ibihugu birenga 50 byugarijwe n'inzara y'igikatu,11 biratabarizwa mu gihe 40 birimo na Kenya biri ku rwego rukabije rwo kutabona ibyokurya cyangwa se bakarya ntibahage.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-abantu-barenga-miliyoni-bari-gutaka-inzara-yatewe-n-ibirimo-inzige

  • Abayobozi b'ibigo by'amashuri i Kigali barasaba inkunga yo kwishyura amafaranga y'amazi #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali barasaba MINEDUC ubuvugizi ngo babashe kwishyura igiciro cy'amazi kuko bishyura amafaranga menshi akoreshwa n'abanyeshuri mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Nkuko Flash FM&TV yabitangaje, bamwe muri aba bayobozi b'amashuri bavuze ko bagowe n'iki giciro cy'amazi cyiyongereye cyane ko buri kigo cyasabwe gushyira imigezi ahantu hose mu rwego rwo gufasha aba banyeshuri kwirinda Covid-19.

    Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko igiye kongerera ubushobozi ibigo bifite abanyeshuri biga babamo kugira ngo bizabashe kubagaburira, cyane ko bagiye kumara igihe kinini bari ku ishuri kuruta ikindi gihe cyose cyigeze kubaho kandi amafaranga y'ishuri atariyongereye.

    MINEDUC yavuze ko izatanga inkunga y'amafaranga y'u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y'uko hagaragajwe ko amashuri azahura n'ikibazo cy'amikoro mu gutunga abanyeshuri.

    Ku ruhande rw'abayobozi b'ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y'ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

    Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus.

    Abayobozi b'amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n'ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

    Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w'abanyeshuri bafite biga babamo.

    Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n'icyiciro cya kabiri cy'abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-i-kigali-barasaba-inkunga-yo-kwishyura-amafaranga

  • Lionel Messi yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye umuzamu wa Elche #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino wa Shampiyona wahuje Elche na FC Barcelona wari urangiye iyi kipe y'ubukombe ku isi itsinze ibitego 3-0,umunyezamu wa Elche witwa Edgar Badia yegereye Lionel Messi amusaba umupira yakinnye yambaye,nk'ibisanzwe kuri uyu munyabigwi ahita awumuha ariko nawe amusaba uwe biramutangaza cyane kuko atari yiteze ko umukinnyi wa mbere ku isi yamwaka umupira.

    Lionel Messi akunze gusabwa imipira n'abakinnyi batandukanye ariko rimwe na rimwe ntabasabe iyabo ariyo mpamvu Edgar Badia yatunguwe ubwo Messi yamusabaga ko nawe yamuha uwe.

    Uyu munyezamu w'imyaka 29 yatsinzwe ibitego 2 na Lionel Messi muri 3-0 ikipe ye yatsinzwe na FC Barcelona gusa nyuma y'umukino yanze kugenda adasabye Messi uyu mupira we.

    Icyakora Edgar Badia nawe avuka mu ntara ya Catalonia ibamo ikipe ya FC Barcelona ikinamo Messi umaze gutwara Ballon d'Or 6.

    Umwe mu bafana bakunze iki gikorwa cya Messi yagize ati 'Byiza cyane.'Undi yagize ati 'Ibi bintu ni byiza.'

    Ibitego bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Jordi Alba byafashije FC Barcelona gusatira Atletico Madrid ya mbere na Real Madrid ya kabiri kuko yagize amanota 50,mu gihe Atletico Madrid ya mbere ifite,55,Real Madrid yo ifite 52.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-igikorwa-cy-urukundo-yakoreye

  • Ingabire M. Immaculée yasabye Padiri Nahimana Thomas gutahuka #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko muri Kamena umwaka ushize Padiri Nahimana Thomas uba mu buhungiro mu gihugu cy'Ubufaransa, yumvikanye akwiza ibihuha by'uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame atakiriho.

    Nahimana Thomas yabitse Umukuru w'Igihugu, mu gihe mu myaka yatambutse yari yarakunze nanone kumvikana avuga ko yashatse gutahuka mu Rwanda Perezida Kagame akabimwangira.

    Si Padiri Nahimana Thomas wumvikanye asebya Perezida Paul Kagame wenyine, kuko na benshi mu biyita ko barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bakunze kumvikana bavuga ko 'Kagame na FPR' ari ikibazo.

    Ku bwa Madamu Ingabire, mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya BWIZA, yavuze ko aba birirwa basebya ubutegetsi bw'u Rwanda, kuba nta bindi bitekerezo bizima bafite ari ibigaragarira buri wese.

    Yagize ati: 'Ibitekerezo byo ntabyo, biragaragarira buri wese. Ariko ntabwo uzicara ngo ujye hariya ku mbuga nkoranyambaga uvuge ngo Perezida w'igihugu ngo ntakiriho yarapfuye, ntibizakuzana ku ntebe.'

    Ingabire avuga kuri Nahimana, yavuze ko mu minsi yashize yirirwaga avuga ko Perezida Kagame atuma adatahuka mu Rwanda, akibaza noneho igituma adatahuka mu gihe uwo yatinyaga atakiriho.

    Ati: 'Uriya we afite ikibazo cyihariye. Yirirwaga avuga mu minsi ya mbere ngo Kagame yamubujije kuza mu Rwanda, uyu munsi aratubwira ko Kagame adahari. Naze rero! Noneho naze! None se uwamubuzaga ko atagihari, arabuzwa n'iki kuza?'

    Ingabire yakomeje avuga ko atazi Nahimana uniyita Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ikorera mu buhungiro niba ari Padiri, ati: 'Njyewe sinjya menya n'icyo ari cyo. Mu by'ukuri umwanya umwe numva ngo ni Padiri, undi mwanya nkumva ngo yasabye ikiruhuko mu Kiliziya, undi mwanya nkumva ngo yateye abagore inda, hagati aho ntabwo ndamubonera izina.'

    'Cyakora cyo we yararimboneye, yanyise ngo ndi inshinzi y'ibwami sinzi we ngo ni inshinzi ya he. Reka nemere ngo ndi inshinzi, ubwo ubwo bwami azi aho buri. Njyewe sinabuzi kuko nanavutse ubwami bwararangiye.'

    Ingabire yavuze ko Padiri Nahimana akwiye kwemera ko nta bundi bushobozi bundi afite bwo gushaka imibereho butari ugucuruza ibihuha kuri YouTube.

    Nk'umuntu uvuga ko yize amategeko Ingabire kandi yamugiriye inama yo gushaka akazi akareka kwandavura, 'kuko igihe kizagera n'abafite ubwenge buke cyane bakamutahura'.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ingabire-m-immaculee-yasabye-padiri-nahimana-thomas-wavuze-ko-perezida-paul

  • Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y’umwimerere wahinduye imibereho y’abawukoramo –

    Ibi babitangarije Radio Rwanda, aho bagaragazaga ko uretse kuba bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere, uyu mushinga banawukuramo ubumenyi bazifashisha mu kuvugurura ubuhinzi bwabo.

    Bamwe mu bakorera uyu mushinga ahahingwa ikawa ku Musozi wa Nyesonga mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, bavuze ko bahakura amafaranga abafasha kwiteza imbere n’ubumenyi bazifashisha mu mirima yabo.

    Kayisire Jean Damascène yagize ati “Twabonyemo imirimo bidufasha gutunga ingo zacu. Ubu nishyura mituweli, nkanishyurira abana amashuri. Nubwo nkorera uyu mushinga, mfite imirima hafi. Nshobora kwigana uko bikorwa nkabikora mu mirima yanjye bikanteza imbere.”

    Hakizimana Athanasie we yagize ati “Naje gushaka akazi hano ntafite n’ubushobozi bwo kwigurira isabune. Ubu mbona mituweli, abana banjye ndabambika, kandi nkabagirira isuku mu buryo bukwiriye. Naguze akagurube, ubu kageze nko ku bihumbi mirongo ine. Nahingaga ikawa zinyanyagiye, none ubu ngiye kujya nzihinga neza, nk’uko hano tubigenza.”

    Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko bahisemo guhinga ikawa mu buryo bw’umwimerere kuko bituma idatakaza uburyohe bwayo, bikayongerera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

    Yagize ati “Twebwe turashaka gushyiramo ubundi buhanga, tugahinga iyo bita ikawa isanzwe, idaterwa imiti cyangwa ngo inashyirwemo ifumbire mvaruganda, ari yo yitwa ikawa y’umwimerere.”

    Akomeza asobanura ubwiza bw’ikawa y’umwimerere agira ati “Abahanga mu bijyanye n’ikawa bavuga ko uko mu guhinga hifashishwa imiti n’ifumbire byakorewe mu nganda, biyigabanyiriza uburyohe bityo igatakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi buriya ikawa yahinzwe mu misozi miremire, irushaho kuba nziza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kamana André, yavuze ko uyu mushinga uzongera umusaruro wa kawa nziza, bikagira akamaro ku karere no ku gihugu muri rusange kandi abaturage bakunguka akazi n’ubumenyi buzabafasha kuvugurura ubuhinzi bwa kawa mu mirima yabo.

    Mu mirima irimo iyi kawa iri guhingwa mu buryo karemano ivanze n’ibiti bya Makadamiya bikora igicucu mu rwego rwo kurinda ikawa izuba no kwica udukoko dushobora kwangiza ikawa hirindwa ikoreshwa ry’imiti mvaruganda.

    Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y’umwimerere wahinduye imibereho y’abawukoramo

  • Polisi yafunze ikigo cy'abatinganyi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Ghana yafunze ikigo gitanga amakuru ajyanye n'abatinganyi cyari giherutse gufungurwa mu murwa mukuru Accra, nyuma yuko rubanda icyamaganye.

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'abatinganyi muri Ghana watangaje kuri Twitter uti:'Ntabwo tugishobora kugera ku hantu hatekanye hacu kandi n'umutekano wacu urimo gushyirwa ku nkeke'.

    Bakomeza bati'Turasaba imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n'inshuti kwamagana ibi bitero n'ibyaha by'urwango turimo guhura nabyo'.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo nk'ihuriro ry'imiryango iharanira imibonano mpuzabitsina iboneye kurushaho n'indangagaciro z'umuryango, hamwe n'inama nkuru y'abasenyeri gatolika muri Ghana, yari imaze igihe isaba leta gufunga icyo kigo.

    Iki kigo cyari cyafunguwe bivuye mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga (fundraising) cyitabiriwe na bamwe mu badipolomate b'ibihugu by'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) n'abo mu bindi bihugu by'amahanga.

    Amafoto y'ifungurwa ry'icyo kigo yari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho mu buryo butandukanye.

    Ghana , ni kimwe mu bihugu 32 byo muri Afurika bigifite amategeko ahana abatinganyi, nkuko bikubiye muri raporo ya vuba aha y'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abatiganyi n'abafite imiterere y'igitsina itamenyerewe, rizwi nka ILGA, mu mpine y'Icyongereza.

    Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi. Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntabwo anemera gushyingira ab'igitsina kimwe.

    Inkuru dukesha BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/25/polisi-yafunze-ikigo-cyabatinganyi/

  • Iby'ibanze ku kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwitabye Imana mu irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo mu muryango wa Mukayirere n'umugabo we, bari bamaze kwibaruka ubuheta, nyuma y'iminsi umunani batumiye inshuti n'imiryango wa mwana bamwita izina. Kuva uwo munsi batangiye gutekereza kujya kwandikisha mu byangombwa byabo uwo mwana w'umukobwa Imana yari imaze kubaha.

    Mukayirere yabwiye IGIHE ko bateguye umunsi wo kujya ku murenge bagezeyo basanga uwari umukozi ushinzwe irangamimerere adahari basabwa gusubirayo umunsi ukurikiyeho bagahabwa iyo serivisi yo kwandikisha umwana wabo wari umaze ibyumweru bibiri avutse.

    Kuva mu rugo iwabo ugera ku murenge bateze amagare aho umwe yishyuraga 400 Frw kugenda na 300 Frw. Ni ukuvuga ngo inshuro ebyiri bagiye ku murenge bakoresheje 2800 Frw.

    Mukayirere ati 'Ntabwo navuga ko twahombye amafaranga gusa ahubwo twanatakaje umwanya kuko ubwa mbere twagezeyo tubanza gutegereza tuzi ko umuyobozi aza tugeza hafi saa Cyenda ni bwo twamenyeshejwe ko atakionetse. Urumva iminsi ibiri yose twigomwe indi mirimo twagombaga gukora.'
    Iki kibazo n'ibindi byose uyu mubyeyi n'abandi bahuriraga nabyo mu kwandikisha uwavutse, ni nako byagendaga mu kwandukuza uwapfuye byabaye amateka kuko igisubizo cyabonewe mu Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n'umuryango nkuko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020.

    Ni itegeko ryatanze uburenganzira bwo kwandika abavuka n'abapfiriye mu bigo nderabuzima no mu miryango, bigakorerwa ku rwego rw'akagari mu gihe mbere ya 2016, byakorwaga n'umwanditsi w'Irangamimerere wo ku rwego rw'umurenge.

    Ingingo yaryo ya 100, iteganya ko umwana uvutse akavukira mu kigo nderabuzima ahita yandikwa ako kanya akivuka mu gihe uwavukiye ahandi we yandikwa bikorewe ku kagari mu gihe kitarenze iminsi 30.

    Inama y'Abaminisitiri yo muri Kamena 2020, ni yo yemerejwemo Iteka rigena inshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari n'irigena umukozi wo mu kigo cy'ubuzima ufite ububasha bw'umwanditsi w'irangamimerere.

    Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, abaturage bavuga ko yabarinze ingendo bajya mu nzego z'ibanze ku mirenge cyane ko nko mu bice by'icyaro wasangaga bakora urugendo runini cyane.

    Abayobozi b'ibitaro n'abakozi babyo bavuga ko iyi gahunda yo kwandika mu irangamimerere abana bavutse no kwandukura abapfuye yaje ari igisubizo kuko nta mwana ucikanwa ngo abure ibyangombwa by'irangamimirere.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Irangamuntu, NIDA, igaragaza ko kuva muri Kamena 2020, ubwo hatangizwaga ubwo buryo kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, hari hamaze kwandikwa abavutse 88145 mu gihe abapfuye bari bamaze kwandika bari 1583.

    Muri make, ku muntu witabye Imana ari mu bitaro cyangwa se uwavukiyeyo, ibijyanye no kumwandika bizajya bihita bikorerwa aho n'umukozi ubishinzwe, hanyuma ku muntu wavukiye hanze yabyo cyangwa se wapfiriye hanze yabyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari yaguyemo abe ariwe ubikora ako kanya.

    Byose bigamije kwegereza serivisi abaturage hanazirikanwa ko hari abantu bashobora kuvukira cyangwa gupfira hanze y'ibitaro na bo bagafashwa.

    Ni ngombwa ku muturage n'igihugu

    Ubundi imimerere y'abantu yandikwa hashingiwe mu mategeko y'igihugu irimo umwana wavutse, uwagizwe umwana n'utaramubyaye, ubwishingire, ukwemera umwana wavutse ku batarashyingiranywe, ukwemera umwana nk'aho yavutse ku bashyingiranywe, ishyingirwa, ubutane, uguta agaciro k'ishyingirwa n'abapfuye.

    Ubuyobozi bwa NIDA butangaza ko intego y'irangamimerere ni ukwegereza abaturage iyo serivisi ku bigo nderabuzima no mu nzego z'akagari, bikazagabanya ingendo ndetse n'ibiguzi abaturage batangaga bajya kwandikisha ku Murenge bigabanuke.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ry'Irangamimerere n'Iyandikwa ry'Abaturage muri NIDA, Harerimana Margueritte, yavuze ko akamaro kabyo ari ukugira ngo buri Munyarwanda agire umwirondoro wanditse uzwi, agahabwa serivisi agenewe nk'umunyagihugu no kugira ngo igihugu kigire imibare ihamye y'abaturarwanda, bigafasha mu igenamigambi.

    Ati 'Igihugu kimenya umubare w'abaturage bagituye, niba hari abapfuye 300 mu kwezi runaka, abo bantu barava ku mubare w'abatuye igihugu, kigire ibarurishamibare rizagifasha mu igenamigambi.'

    Yakomeje avuga ko kwandukuza uwapfuye bituma igihugu kibasha kumenya icyateye urwo rupfu, ugasanga niba ari nk'indwara yabiteye habaho kumenya iri kwica abantu benshi hagafatwa ingamba n'ibindi.

    Ku rundi ruhande usanga hari abana bavutswa amahirwe yo kwandikwa bigatuma batamenya imiryango yabo. Ibi kandi bituma nta manza zizongera kubaho z'abana baburanira ba se, cyangwa abiyitirira abana, ndetse bizanaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

    Harerimana asaba abaturage n'abayobozi bashinzwe kwandika mu irangamimerere haba mu bigo nderabuzima, ibitaro n'akagari muri rusange kwibuka ko kwandikisha umwana akivuga ari ngombwa.

    Ati 'Ndagira ngo mbibutse ko umubyeyi wabyariye mu kigo cy'ubuzima, avamo amaze kwandikisha umwana kandi agahabwa inyandiko ako kanya ashobora kujya ku mukozi w'Irembo akishyura 2000 Frw, akavayo anamwandikishije mu irangamimerere.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi butumwa cyane burareba abanditsi b'irangamimerere bo mu bigo by'ubuzima. Nta mubyeyi wabyaye ukwiye gusezererwa mu bitaro ngo agende atamaze kwandikisha ivuka ry'umwana.'

    NIDA ivuga kandi ko ibijyanye n'amande yacibwaga abarengeje iminsi yo kwandikisha uwavutse cyangwa kwandukuza uwitabya Imana, yavanyweho n'itegeko rishya rigenga abantu n'umuryango.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Irangamimerere n’Iyandikwa ry’Abaturage muri NIDA, Harerimana Margueritte, yasabye abakozi bashinzwe irangamimerere kujya basobanurira abaturage ibyiza byo kwandikisha abavutse

    Amafoto&Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ibanze-ku-kwandikisha-uwavutse-no-kwandukuza-uwitabye-imana-mu

  • Yaradusuye mu rugo: Umutesi yavuze uko yahuye… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, umuhanzi Ali Kiba yatunguranye ashyira amafoto arindwi kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga miliyoni 6, avuga ko ashyigikiye Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda 2021.

    Uyu muhanzi yasabye abafana be gutora uyu mukobwa bifashishije nimero imuranga mu irushanwa. Ni ibintu byatunguye benshi, bibabaza uko uyu mukobwa yamenyanye n'uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Cindrella'.

    Umutesi Lea yabwiye INYARWANDA ko imyaka itanu ishize aziranye na Ali Kiba, kandi ko bahujwe n'umuntu wo mu muryango we. Ati 'Ali Kiba twahuye cyera [Akubita agatwenge]. Ni umuntu wo muri famille nyine waduhuje. Hashize imyaka nk'itanu. Twahuye amaso ku maso.”

    Uyu mukobwa usanzwe ari umufana w'uyu muhanzi yirinze kuvuga aho bahuriye avuga ko ari inshuti isanzwe. Yavuze ko yahuye na Ali Kiba mu buryo bwamutunguye, kuko atabiteganyaga.

    Umutesi avuga ko icyo gihe ahura na Ali Kiba yari kumwe n'abo mu muryango we.

    Yavuze ko hari hashize igihe kinini atavugana na Ali Kiba, bongera kuvugana mu minsi ishize ubwo yabonaga Mukuru we yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu gutora Murumuna we.

    Ngo Ali Kiba yabajije Mukuru we ibyerekeye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021, hanyuma yiyemeza gushyigikira umuryango bamaranye imyaka itanu baziranye.

    Ati 'Haciyemo igihe kinini tutavugana. Yongera kubona ejo bundi ndi mu marushanwa, hanyuma nyine ambwira ko agomba kunshyigikira uko ashoboye. Ari byo biriya nyine.” Umutesi Lea yavuze ko we n'abo mu muryango we basuye Ali Kiba, kandi ko nawe ajya abasura.

    Yavuze ko kuba Ali Kiba yamwamamaje byamwongera inshuti zo muri Tanzania zimushyigikiye muri iri rushanwa. Ndetse ngo yatangiye kubona ubutumwa bw'abo muri Tanzania bamubwira ko bamushyigikiye, ngo hari n'Abanyarwanda bamubwiye ko bagiye kumutora.

    Umutesi Lea avuga ko abantu badakwiye gucyeka ko ari mu rukundo na Ali Kiba, kuko ngo ni inshuti zisanzwe.

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda. Mu 2018 yitabiriye iri rushanwa ibipimo by'uburebure bigaragaza ko aburaho santimetero imwe.

    Ngo ni ibintu byamuciye intege ariko ashyira ingufu mu gukora siporo kugira ngo arebe ko yageza uburebure bwasabwaga. Ndetse aniyambaza abantu ku mushinga we.

    Icyo gihe yari yiyamamarije mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru ari naho abarizwa. Uyu mukobwa avuga ko akimara kumva ko Miss Rwanda ya 2021 izanye impinduka harimo no kutareba uburebure yahise yiyandikisha mu ba mbere. Ati:

    Naje kumva y'uko bakuyeho ibintu byo gupima ndavuga nti 'kubera iki noneho ntakwitabira' ko nifitiye icyizere. Ikintu nyine cyari cyambujije ni cyo kintu (Uburebure) ngize Imana bagikuyeho ndavuga aya ni yo mahirwe yanjye ngomba kuyafatirana.

    Umutesi avuga ko muri we yahise yumva ko igihe kigeze kugira ngo yegukane ikamba. Ngo yahise atangira kwitoza kuvugira mu ruhame, areba uko Miss Rwanda yagenze mu bihe byashize, areba ibibazo byagiye bibazwa abakobwa, anoza umushinga we n'ibindi.

    Umutesi Lea uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yabaye umunyamideli mu mashuri yisumbuye, anamurika imyambaro muri Rwanda Cultural Fashion n'ahandi. Ni umuvandimwe wa Gentil Uwizeye ubarizwa mu Bubuligi witabiriye irushanwa Miss East Africa Belgium mu 2012. 

    Kumurika imideli, ni ibintu avuga ko yungukiyemo mu buryo bw'amafaranga no kumenya gutambuka imbere y'abantu (Catwalk). Uyu mukobwa yavuze ko umuryango we umushyigikiye muri Miss Rwanda 2021; kandi ko yamaze kurema inshuti nyinshi zimushyigikiye.

    Umutesi Lea afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bugakorwa mu buryo bwa kinyamwuga kandi buteye imbere

    Umutesi avuga ko afite intego yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, kandi ko bidakunze mu makamba yose azatangwa agera ku 10 atazaburamo rimwe

    Umutesi Lea yavuze ko imyaka itanu ishize ari inshuti n’umuhanzi Ali Kiba ukomeye muri TanzaniaUmutesi yashimye byimazeyo Ali Kiba kuko yatumye agira umubare munini w’abamushyigikiye muri Miss Rwanda 2021

    KANDA HANO UREBE UMUTESI LEA AVUGA UKUNTU YAHUYE N’UMUHANZI ALI KIBA

    VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103384/yaradusuye-mu-rugo-umutesi-yavuze-uko-yahuye-na-ali-kiba-umushyigikiye-muri-missrwanda2021-103384.html

  • Mu burasirazuba bwa Congo habaruwe imitwe 122 y'inyeshyamba #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyahishuwe muri raporo y'iki kigo cy'ibipimo by'umutekano muri Kivu, (KST),

    Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuwa 22 Gashyantare 2021. ivuga ko imitwe 11 yitwaje intwaro yabaruwe mu Ntara ya Ituri, 46 mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, 64 muri Kivu y'Amajyepfo, n'imitwe 9 mu Ntara ya Tanganyika.

    KST ivuga ko ubugizi bwa nabi bwinshi bukorerwa muri Kivu butizwa umurindi no gushaka kubaho kw'imitwe yitwaje ibirwanisho nk'uko iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ivuga.

    Bimwe mu bikubiye muri iyi raporo bigaragaza ko 'mu gihe mu 2019, imitwe ikabakaba 130 yabarizwaga muri Kivu gusa, ibarura rya KST rya 2020 ribarura 122 mu burasirazuba bwa Congo. Igice kinini cy'ubugizi bwa nabi mu burasirazuba riterwa no gushaka kw'imitwe yitwaje intwaro ko kubaho ibinyujije mu gucukura imitungo kamere no guharanira gukomeza kugenzura ubutaka bwabo.'

    Raporo kandi ikomeza ivuga ko ibikorwa byo guca intege izi nyeshyamba byananiranye kandi iyo mitwe myinshi muri iyi igera mu 122 imaze imyaka myinshi ndetse yagiye ibyara indi.

    KST kandi ivuga ko mu mitwe ikorera muri Kivu, igera kuri ine ari yo yiganje mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

    Imitwe ivugwa yiganje ni ADF (Allied Democratic Forces), FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda), APCLS (Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain) na NDC-R. iyi mitwe wongeyeho igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, niyo yihariye 1/3 cy'ubugizi bwa nabi bwose bubera muri Kivu na ½ cy'ubwicanyi bukorerwa abasivili.

    Umutwe wa ADF ariko wonyine ushinjwa 37% by'ubwicanyi bwose bwibasira abasivili kurusha indi mitwe.

    Baromètre Sécuritaire du Kivu (KST) ni umushinga ucungwa ku bufatanye bwa bw'Itsinda ry'Inyigo kuri Congo, Groupe d'Etude sur le Congo, n'Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mu-burasirazuba-bwa-congo-habaruwe-imitwe-122-y-inyeshyamba

  • Umukobwa wa Rusesabagina yariye indimi abajijwe ku magambo ya se ashoza intambara ku Rwanda –

    Ni mu kiganiro The Newsmakers cyatambutse kuri Televiziyo yo muri Turikiya, TR World, cyabaye habura amasaha make ngo Paul Rusesabagina yongere kugaragara mu rukiko aburana ku byaha by’iterabwoba akurikiranyweho.

    Cyari cyatumiwemo Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba; Umwarimu wigisha Politiki Mpuzamahanga muri Kaminuza yitwa SOAS y’i Londres hamwe n’Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza.

    Muri iki kiganiro byari byitezwe ko abatumirwa bose uko ari batatu baza kugirana ikiganiro mpaka ariko ku munota wa nyuma umukobwa wa Rusesabagina akora ikiganiro wenyine mu gihe abandi babiri bo atari ko byagenze, bagaragaye mu kiganiro ubwo cyabaga.

    Umukobwa wa Rusesabagina yumvikanye umwanya munini avuga ko se yashimuswe, ko ari umwere kandi ko atizeye ko azabona ubutabera buciye mu mucyo kuko ngo nta buhari mu Rwanda.

    Umunyamakuru yamubajije aho ahera avuga ko se ari umwere mu gihe hari amashusho ye akubiyemo imbwirwaruhame zirimo n’izigize ibyaha ashinjwa.

    Kanimba yasubije ko amagambo y’umubyeyi we yumviswe nabi kuko ngo icyo yakoraga ari uguharanira uburenganzira bwa muntu buhonyorwa.

    Umunyamakuru yamusubiriyemo amagambo ya se yo mu 2018 avuga ati “Igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze.”

    Ati “Niba ibyo atari uguhamagarira kugaba ibitero hifashishijwe intwaro, rero sinzi icyo aricyo.”

    Mbere yo gusubiza, Kanimba yariye indimi umwanya muto akwepa igisubizo maze agira ati “Ariko urebye amateka ya Papa wanjye n’akazi yakoze mu myaka yose yahamagariraga amahoro na demokarasi mu Rwanda.”

    Ntiyigeze asubiza icyo yari abajijwe ahubwo yahise avuga ko se yashimuswe kandi ko ari inzirakarengane yo “gushaka guhuriza Abanyarwanda hamwe kugira ngo bagire demokarasi ya nyayo.’’

    Umunyamakuru yamubwiye ko muri iki gihe bisa n’aho ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kurusha uko abantu babibonaga mu gihe cyashize, amuha urugero ku batavuga rumwe na leta nka Diane Rwigara batawe muri yombi, bagafungwa nyuma bakaburana bakaza kugirwa abere.

    Kanimba nabwo yavuze ko nabo bari batawe muri yombi mu buryo bunyuranye n’amategeko, umunyamakuru amwibutsa ko baburanye kandi bakagirwa abere.

    Umunyamakuru yabajije Carine Kanimba impamvu Se atakurikiranwa kandi ibyo byaha ariwe ugomba kubibazwa.

    Mu buryo busa no gutandukira yahise avuga ati “Papa yavuye mu Rwanda mu 1996 ahunze ubwo bashakaga kumwica, ntabwo yahunze kuko adakunda igihugu, ni uko bagerageje kumwica.”

    Umwarimu wa Politiki Mpuzamahanga muri SOAS akaba n’Impuguke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Phil Clark, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina ndetse n’abavuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe.

    Ati “Ndakeka dukwiye kuba tuvuga ku bijyanye n’ubutabera buciye mu mucyo kubera ko iby’uko Rusesabagina yageze mu Rwanda bizasuzumwa n’urukiko.”

    Yakomeje avuga ko ubutabera bw’u Rwanda budakorera mu kwaha kwa guverinoma. Yavuze ko mu gushyira umucyo muri uru rubanza, rutambutswa mu buryo bubashisha abantu b’impande n’impande gukurikira bigaragaza uko ubutabera bushaka gukorera mu mucyo budahisha ikintu na kimwe.

    Ati “Ubutabera bw’u Rwanda bukora mu buryo butandukanye cyane n’ubuyobozi bw’igihugu kandi ikindi kintu cy’ingenzi mu rubanza rwa Rusesabagina ni uko ruri gutambuka ku mbuga nkoranyambaga.”

    Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza Nyiringabo yavuze ko Rusesabagina yagiye ku karubanda agahamya ko yashinze umutwe witwaje intwaro ndetse ko yanabyemeye mu rukiko.

    Ati “Guverinoma yemewe na Loni yonyine ni yo ifite uburenganzira bwo gushinga umutwe witwaje intwaro, ntabwo bikorwa n’umuntu ku giti cye, igihe umuntu abikoze, ibyo bigize icyaha cy’iterabwoba.”

    Yibukije ko hari abantu icyenda baguye mu bikorwa by’umutwe wa Rusesabagina, abana barenga 100 bagashorwa mu mitwe yitwaje intwaro, ibikorwa remezo bigatwika n’ibindi.

    Ati “Ibi bintu byose ntabwo umuntu ku giti cye yemerewe kubikora, mu gihe abikoze arakurikiranwa, hose ku rwego mpuzamahanga.”

    Clark yavuze ko hari abantu benshi banenga ubutabera bw’u Rwanda no mu gihe urubanza nyir’izina rutaraba, akavuga ko byari bikwiriye ko ubutabera buhabwa umwanya bugakora akazi kabwo.

    Ati “Kunenga imigendekere y’urubanza na mbere y’uko ruba ntabwo bikwiriye. Nabonye inyandiko ya paji 300 ikubiyemo ibyo Rusesabagina akurikiranweho, navuga ko umukobwa we atoranya mu buryo budasanzwe iyo avuga ku bijyanye n’ibimenyetso bishinja se anenga.”

    “Yavuze ku mashusho yo kuri Youtube yumvikanye nabi, ariko ibimenyetso bikomeye muri dosiye ya Rusesabagina, ni ubutumwa yandikiraga abarwanyi, ni ibimenyetso by’amafaranga yohererezaga abarwanyi bari ku rugamba.”

    Yavuze ko ibyo bimenyetso bikomeye, ari nayo mpamvu umwana we adashaka kubivugaho, bityo ko aribyo bizagaragara mu rukiko mu minsi mike iri imbere.

    Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye gusigira isomo itangazamakuru mpuzamahanga kuko ryashatse kugaragaza uyu mugabo nk’intwari, rikagaragaza ko umuntu nkawe adashobora kujya mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati “Rusesabagina ashobora kuba yarakoze ibintu byiza mu gihe cya Jenoside ariko ibyo ntibisobanuye ko adashobora guhindura umurongo wa politiki ku buryo hari ibyaha bikomeye yaregwa mu 2021. Amateka y’aka gace agaragaza ko ibyo bishoboka.”

    Gatete we yibukije ko mu bimenyetso bishinja Rusesabagina harimo ibyakusanyijwe n’ubutabera bw’u Rwanda hamwe n’ibyabonwe na Polisi y’u Bubiligi ubwo yasakaga inzu ye hamwe n’ibyatanzwe na FBI ko ibyo byose aribyo byitezwe mu rubanza rwe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare hateganyijwe isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku nzitizi zagaragajwe na Rusebagina mu iburanisha riheruka.

    Carine Kanimba yananiwe gusobanura uburyo Se adakwiriye gukurikiranwa n’ubutabera

    Phil Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye kubera isomo rikomeye itangazamakuru mpuzamahanga ryamufataga nk’intwari

    Gatete Ruhumuriza yibukije umukobwa wa Rusesabagina ko hari abana babuze ababyeyi bitewe n’ibikorwa bya se