Category: Uncategorized

  • Kongera kwiyamamaza, abataramushakaga ku buyobozi bwa OIF n’amavugurura – Ikiganiro na Mushikiwabo –

    Uyu mugore w’imyaka 59 mu Ukwakira 2018 yakoze amateka yo kuba ari we wa mbere wo mu Rwanda uyoboye uyu muryango. Magingo aya, arimbanyije ibikorwa bishingiye ku mavugurura yiyemeje gukora muri uyu muryango ari nabyo ashaka kuzasiga nk’umurage.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Mushikiwabo yavuze ko yishimira aho amavugurura amaze igihe akora muri uyu muryango ageze, cyane mu bijyanye n’abakozi aho byari bigoranye kuko inzego zitandukanye zitumvaga neza impamvu ari ngombwa.

    Yavuze ko intumbero z’uyu muryango zari nziza ariko hari ikibazo mu bakozi ku buryo amavugurura yakagombye gufata ukwezi yafashe amezi atandatu.

    Mushikiwabo yabajijwe niba yarabashije kugira ubwisanzure bwo gukora amavugurura ashaka, asubiza ko nubwo hari imbaraga ziturutse hanze y’umuryango byabaye ngombwa ko ahangana nazo atagowe n’icyo gitutu.

    Ati “Ibihugu binyamuryango byampaye ubutumwa bwo kuvugurura no gushyira ku murongo umuryango, ntabwo byakongera ngo binsabe gukora ibitandukanye. Amahirwe yanjye ni ukugira imikoranire myiza n’ibihugu byose, nashyize imbaraga nyinshi mu kugira ngo uwo mubano ushoboke kuko nziko ari ingenzi mu mikorere myiza y’umuryango uhuriweho n’impande zitandukanye.”

    Mushikiwabo yavuze ko magingo aya, OIF iri mu mpinduka aho bamwe mu bari mu buyobozi bukuru bwayo bavuye mu myanya, ibintu yavuze ko byari nk’ibisanzwe kuri we.

    Ati “Abandi nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya OIF [Jean-Marc Berthon] niwe washatse kugenda. Yabonye undi mwanya muri Minisiteri mu Bufaransa. Yafashe ayo mahirwe kandi ndabyumva.”

    Mushikiwabo yavuze ko nta kibazo abona mu kuba abayobozi bamwe bagenda abandi bakirukanwa, ko n’abibaza kuri icyo ari uko uyu muryango mu gihe cyashize abantu bawukoramo batajyaga bawuvamo.

    Ati “Ikindi kandi ndashaka guteza imbere abakiri bato bamaze igihe kinini bakorera OIF n’imbaraga zabo zose. Bamwe bari mu myaka 30 ariko numva ko ari ingenzi cyane gushyira imbere abiyumva mu muryango wacu uvuguruye. Uyu munsi mfite itsinda ryiza rinkikije.”

    Yavuze ku kuba yakongera kwiyamamaza n’abataramushakaga ku buyobozi…

    Mushikiwabo yumva neza impamvu hari abantu bamwe batamushakaga ku buyobozi bw’uyu muryango, ariko ko kuri we ni umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango wa Francophonie.

    Ati “Ndakeka ko kandidatire yanjye itari yitezwe cyane uko mbyumva ku bantu bafite umugambi wihishe k’u Rwanda, igihugu cyanjye.”

    Yavuze ko yiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango, aho awugereranya n’uko umuntu yaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariko w’ibihugu byinshi.

    Muri iki kiganiro yabajijwe kandi niba azongera kwiyamamariza indi manda yemerewe n’amategeko ubwo iyi ageze mu cya kabiri izaba irangiye mu 2022 asubiza ko atabizi neza.

    Ati “Ntabwo mbizi. Ndabizi ko 2021 ari umwanya w’umusaruro. Ndawishimiye kuko tuzatangira kubona imbuto z’ibyo twabibye mu myaka ibiri ishize.”

    Yabajijwe kandi impamvu atazi niba azongera kwiyamamaza, maze asubiza ati “Ntutekereza ko nkeneye ikiruhuko nyuma y’iyi myaka yose? Niyamamarije manda, mfite inshingano zo gukora ibyo ngomba gukora kugeza irangiye”.

    Mushikiwabo yagiye ku buyobozi bw’uyu muryango urimo ibibazo byinshi. Umwaka we wa mbere waranzwe n’urunturuntu rw’ukwegura kwa bamwe mu bayobozi bawo. Urugero ni nka Catherine Cano wari Umuyobozi wa kabiri weguye ku wa 16 Ukwakira hari kandi Nicolas Groper weguye mu ntangiriro za Ugushyingo 2019 n’abandi bari mu myanya itandukanye y’uyu muryango.

    Louise Mushikiwabo amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa OIF; ni imyaka yaranzwe n’amavugurura cyane mu nzego z’ubuyobozi / Ifoto: OIF

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:19: Iburanisha rirasubitswe. Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

    -  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

    09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

    -  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

    “Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

    Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

    Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

    “Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby’urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

    Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

    -  Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Minisitiri Biruta yayoboye Inama itegura iy’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC –

    Iyi nama yabaye ku wa 25 Gashyantare hifashishijwe ikoranabuhanga yanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

    Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyavugiwe muri iyi nama ari ibigamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu byo muri EAC.

    Iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo habe Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC. Muri iyi nama nayo izaba hifashishijwe ikoranabuhanga biteganyijwe ko izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo Politike, imikorere y’imipaka n’ubucuruzi nk’uko tubikesha Radio Rwanda.

    Iyi nama kandi biteganyijwe ko izaganirirwamo ibijyanye no gutora Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, uzasimbura Liberat Mfumukeko warangije manda.

    Iyi nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, igiye kuba nyuma y’inshuro nyinshi yagiye isubikwa. Ku ikubitiro iyi nama yari iteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2019, iza kwimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020 nabwo ntibyakunda.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yayoboye iyi nama yateguraga iya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

  • Rubavu : Ishuri ry’Abadivantisiti ryafashwe n’inkongi #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Kane Tariki 25 Gashyantare 2020 ubwo inkongi y’umuriro yafataga amacumbi y’abanyeshuri bo muri ririya shuri Gisenyi Adventist Secondary School (GASS).

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu bikoresho by’abanyeshuri bikurwamo bidahiye.

    Yagize ati 'Ahagana saa munani n’iminota 30 nibwo inkongi y’umuriro yabaye muri ririya shuri. Yatangiriye mu macumbi y’abakobwa yerekeza mu macumbi y’abahungu . Babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko bigeze saa munani n’iminota 50 nibwo batabaje Polisi, bahamagaye ku murongo wa Polisi w’ubutabazi 112. Twahise dutabara turazimya bituma ibyumba 12 abahungu bararamo byari byegeranye n’iby’abakobwa bidafatwa n’inkongi ndetse bimwe mu bikoresho birimo imifariso tuyikuramo itahiye.'

    Yakomeje avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utaragera mu bubiko bw’amafunguro y’abanyeshuri ndetse n’ibikoni ntibyagezweho n’umuriro. ACP Seminega yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi hakiri kare kugira ngo ibashe gutabarira igihe hatagira imitungo yangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

    Ati 'Muri ririya shuri baduhamagaye nyuma y’iminota 20, turagira ngo twongere dukangurire abantu kujya bahamagara hakiri kare igihe habaye inkongi y’umuriro cyangwa bacyeneye ubundi butabazi. Bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira : 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru bazajya bahamagara kuri 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagara 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo bahamagara 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba bahamagara kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120. Iyi mirongo yose wayihamagariraho Polisi hanyuma bagatabarwa hakiri kare.'

    Umuyobozi w’ishuri rya Gisenyi Adventist School, Kaliwabo Oswald yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yagerageje gutabarira igihe yahamagariwe nawe agira inama abantu kujya bihutira gutabaza Polisi inkongi ikimara kuba.

    Ati' Twakoze ikosa ryo gutinda gutubaza Polisi, abari mu kigo babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko biba iby’ubusa bituma ibyumba 11 byararagamo abanyeshuri byose byangirika. Ariko turashimira Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuba aho bahagereye bashoboye gutabara abanyeshuri cyane cyane abakobwa kuko aho barara niho hibasiwe cyane n’inkongi,bimwe mu bikoresho byabo ntacyo byabaye, igikoni nacyo nticyagezweho n’umuriro ndetse n’ububiko bw’amafunguro ntacyo bwabaye ndetse n’amacumbi y’abahungu.'

    Ntiharamenyekana neza icyateye iriya nkongi y’umuriro gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School risanzwe rcumbikira abahungu n’abakobwa 289, bose nta wagize ikibazo cyaturutse kuri iyo nkongi y’umuriro.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Ishuri-ry-Abadivantisiti-ryafashwe-n-inkingo

  • Umuraperikazi Card B yavuze impamvu itangaje yahisemo guhindura ikibuno n'amabere bye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'umuraperi, Card B yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye ahindura ikibuno n'amabere bye ari ipfunwe yagiraga mu bandi.Byatumye yihinduza byinshi ku mubiri we kugira ngo amere uko yifuzaga.

    Uyu muraperikazi w'imyaka 28 mu kiganiro yagiranye na Mariah Carey kuri Interview magazine yavuze ko yagiye abangamirwa n'abantu kubera uko yari ameze bigatuma ahitamo kwihinduza kugira ngo agire umutuzo.

    Ati 'Mvuka ku data wo muri Repubulika y'Aba- Dominicaine ndetse na mama wo muri Trinité-et-Tobago, rero abanya-Dominicaine benshi baba bafite uko basa, baba bafite umusatsi woroshye, mwiza umeze neza kandi mwinshi. Uko nagiye nkura abantu bambaza ibintu bidasanzwe, bakambaza bati ni ukomoka muri République dominicaine kuki umusatsi wawe utameze neza? Nakundaga gusiga ibirungo mu musatsi wanjye, ariko umusatsi wanjye n'ubundi ugakomeza kwibazwaho.'

    Avuga ko aho yakuriye i New York akenshi nabwo abantu bakomeje kujya bibaza ku mabere ye, ikibuno cye ndetse bigatuma ahorana ipfunwe buri gihe ridashira.

    Ati 'Aho nakuriye muri Bronx, nasabwaga kuba ndi munini kandi mfite ikibuno, kuko abahungu b'urungano barambaza bati reka icyo kibuno kimeze nk'urubaho. Nta mabere ufite. Rero ibyo byatumaga numva ndi mubi kandi ntazi ibigezweho.'

    Akomeza avuga ko ibyo byose aribyo byatumye ubwo yatangiraga gukirigita ifaranga ahita ajya kwibagisha, ndetse yumva arabohotse abaho mu buzima bwiza butandukanye n'ubwo yari abayeho mbere.

    Ati 'Ubwo nagiraga imyaka 18 nahindutse umubyinnyi, nari mfite amafaranga ahagije yamfasha nkaba nagura amabere ku buryo ibintu byose byatumaga numva ntatekanye bijyanye n'amabere yanjye byose byahise birangira.'

    'Ubwo nari mfite imyaka 20 nagiye mu kabyiniro k'abamansuzi kandi umuntu yagombaga kuba afite amabuno manini icyo gihe nabwo numvaga ntatekanye kubera byo. Nagiye gukoresha ikibuno mpita numva nigiriye icyizere.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuraperikazi-card-b-yavuze-impamvu-itangaje-yahisemo-guhindura-ikibuno-namabere-bye/

  • LIVE: Rusesabagina yagarutse mu rukiko, hategerejwe umwanzuro ku nzitizi yatanze –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.


  • Abakoraga mu mikino y’amahirwe bararira ayo kwarika nyuma y’amezi icumi badakora –

    Abakoraga muri iyi mikino babwiye IGIHE ko bifuza ko indi nama y’Abaminisitiri izaterana yazabatekerezaho uko basubira mu mirimo kuko babayeho mu buzima bubabaje.

    Munyentwari Olivier umwe mu bakoraga muri iyo mikino yagize ati “ Nimutuvugire tubayeho nabi. Ibaze abantu tumaze mezi arenga 10 tudakora kandi twari tumenyereye kubaho dukora twigurira icyo dukeneye cyose, wumve uko tubayeho.”

    Kamazi Anaclet wakoraga mu nzu y’imikino y’amahirwe iri mu Mashyirahamwe i Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko amaze igihe acumbikiwe n’inshuti kuko yabuze amafaranga y’ubukode.

    Ati “ Inzu nabagamo nayisubije nyirayo kuko yari akeneye abandi bacumbitsi bamwishyurira ku igihe. Ibijyanye no kurya byo twarabyibagiwe umuntu arya kubera Imana cyangwa iyo hari umugiraneza wamuremeye cyangwa wamutumiye.”

    Uwayoboraga Lucky Bet, ubu wabaye Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Ibigo bitanga serivisi z’imikino y’Amahirwe, Rwamasunzu Patrick, yavuze ko yahinduye imirimo kuko atari kumara umwaka adakora kandi afite umuryango.

    Ati “ Nari umuyobozi muri Lucky Bet Covid-19 ije twese kompanyi ntiyari igishoboye kutwishyura kuko imirimo yahise ihagarara ntitwirukanwa kandi ntiduhembwe. Rwose ntabwo kompanyi twakoranye nabi kutatwishyura ni ingaruka za Covid, rero naje guhitamo gushaka ubundi buzima kuko mfite umuryango.”

    Yavuze ko abantu basaga ibihumbi bibiri bakoraga muri sosiyete z’imikino y’amahirwe babuze imirimo baba abashomeri ndetse asaba Leta gufasha izo sosiyete zigakora hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko byagaragaye ko hari imwe muri zo ikora muri ubwo buryo kugira ngo bifashe n’abazikoragamo.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe inganda no kwihangira imirimo , Samuel Kamugisha, yabwiye IGIHE ko imikino y’amahirwe yabaye ihagaritswe kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kandi ko atari yo yonyine.

    Ati “ Si ubwo bucuruzi bwo nyine bufunzwe, si nabo binjiza amafaranga menshi ku misiro y’igihugu, si nabo batanga akazi kenshi mu gihugu. Iriya ni imikino y’amahirwe yo kwishimisha kandi imikino yose irafunzwe, ni ukwishimisha.”

    Yavuze ko abakora muri ibyo bigo byatanga serivisi z’imikino y’amahirwe byandikishije ubucuruzi busanzwe butari ugukoresha ikoranabuhanga, bityo ko sosiyete imwe bavuga ko yo yakomeje gukora, yaje isaba gukoresha ikoranabuhanga bitandukanye n’ibyo abo bandi basabye.

    Kamugisha yavuze ko iyo sosiyete nshya nayo iri mu igerageza kugira ngo ngo harebwe uko no mu Rwanda ishobora kujya ikinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 24 z’imikino y’amahirwe.

    Kompanyi zakoraga iby’imikino y’amahirwe zirataka igihombo

    Inzu zakinirwaganmo imikino y’amahirwe zarafunze

    Hari bamwe mu bakoraga mu by’imikino y’amahirwe bagiye kwishakishiriza indi mibereho

  • Uwahoze atoza ikipe y'Abagore ya Amerika yiyahuye nyuma yo gushingwa ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza w'ikipe y'abagore y'igororangingo (gymnastics) ya Leta zunze ubumwe za Amerika yiyahuye nyuma y'amasaha arezwe ihohotera rishingiye ku gutsina no gucuruza abantu, nk'uko abategetsi babivuga.

    Ibiro bya Dana Nessel, umushinjacyaha mukuru wa Michigan, byemeje urupfu rwa John Geddert kuri uyu wa kane nimugoroba tariki 25 Gashyantare 2021. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Madamu Nessel yari yatangaje ibirego 24 ashinja John Geddert.

    Geddert niwe wari umutoza mukuru w'ikipe ya Amerika ya gymnastics mu 2012, yakoranaga bya hafi na muganga w'ikipe Larry Nassar, wahamwe no guhohotera abakinnyi amagana.

    Mu 2018 Nassar yakatiwe gufungwa imyaka 300 kubera ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa barenga 250.

    Geddert w'imyaka 63, niwe wari nyiri ikigo cy'imyotozo kiri i Michigan aho Nassar yakoraga nka muganga w'inzu y'imikino (gym). Mu rubanza rwa Nassar, abakobwa bamwe bashinje Geddert imyifatire mibi.

    Byari byitezwe ko kuwa kane nimugoroba yishyikiriza ubushinjacyaha ariko ntiyahageze, nk'uko ibiro by'umushinjacyaha bibivuga.

    Mu itangazo, umushinjacyaha Nessel yagize ati: 'Ibiro byanjye byabwiwe ko umurambo wa Geddert wabonetse kuri uyu mugoroba nyuma yo kwiyahura. Ni iherezo ribi cyane ku nkuru mbi cyane kuri buri wese byarebaga'.

    Ni ibiki bindi tuzi ku biregwa Geddert?

    Umushinjacyaha Nessel yari yatangaje ibirego 24 bishinja Geddert 'ihohotera rikabije mu mvugo, ku mubiri no ku gitsina yakoreye abakobwa benshi bakiri bato'. Bibiri muri ibyo byaha birimo gusambanya umukobwa uri hagati y'imyaka 13 na 16.

    Yashinjwaga kandi ibyaha 14 byo gucuruza abantu birebana no 'gukoresha abakinnyi be imirimo y'agahato cyangwa imirimo mu buryo bubi cyane yatumye bakomereka'.

    Geddert 'ntiyitaye kuri ibyo bikomere ahubwo yabwiye nabi, yateye ubwoba ndetse akoresha imbaraga z'umubiri mu gutuma abakinnyi bakina ku rwego abishakaho', nk'uko itangazo ry'umushinjacyaha ribivuga.

    Yashinjwe kandi kubeshya abakoze iperereza mu 2016 ku byaha byaregwaga uwari umuganga w'ikipe ye Nassar.

    Ni ayahe makuru mashya ku ihohoterwa mu ikipe ya US ya gymnastics?

    Mu kwezi kwa mbere 2020, nkuko BBC ibitangaza, iyi kipe ya Amerika yatangaje umugambi wo kwishyura miliyoni $215 ku itsinda ry'abakinnyi bahohotewe na Nassar.

    Perezida w'ishyirahamwe rya gymnastics muri Amerika Li Li Leung yavuze ko 'bemera uburyo bangije bikomeye icyizere mu bakinnyi no muri rubanda, turi kugerageza kugarura icyo cyizere'.

    Ariko bamwe, barimo Simone Biles umukinnyi ufite ibigwi kurusha abandi, bumva iryo shyirahamwe 'rigomba kwirengera amakosa yaryo' kubera ibyo bikorwa.

    Biles w'imyaka 23, umwe mu bakinnyi bahohotewe na Nassar, yasabye ko habaho iperereza ryigenga.

    Yabwiye ikinyamakuru CBS ati: 'Tubazanira imidari. Dukora akazi kacu. Ntimushobora gukora akanyu mwebwe? Ni ibintu biteye asyi'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/uwahoze-atoza-ikipe-yabagore-ya-amerika-yiyahuye-nyuma-yo-gushingwa-ihohotera-rishingiye-ku-gitsina/

  • Rubavu: Polisi yazimije inkongi y’umuriro yari ifashe ishuri ryisumbuye –

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu bikoresho by’abanyeshuri bikurwamo bidahiye.

    Yagize ati “Ahagana saa munani n’iminota 30 nibwo inkongi y’umuriro yabaye muri ririya shuri. Yatangiriye mu macumbi y’abakobwa yerekeza mu macumbi y’abahungu . Babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko bigeze saa munani n’iminota 50 nibwo batabaje Polisi, bahamagaye ku murongo wa Polisi w’ubutabazi 112. Twahise dutabara turazimya bituma ibyumba 12 abahungu bararamo byari byegeranye n’iby’abakobwa bidafatwa n’inkongi ndetse bimwe mu bikoresho birimo imifariso tuyikuramo itahiye.”

    Yakomeje avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utaragera mu bubiko bw’amafunguro y’abanyeshuri ndetse n’ibikoni ntibyagezweho n’umuriro. ACP Seminega yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi hakiri kare kugira ngo ibashe gutabarira igihe hatagira imitungo yangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

    Ati “Muri ririya shuri baduhamagaye nyuma y’iminota 20, turagira ngo twongere dukangurire abantu kujya bahamagara hakiri kare igihe habaye inkongi y’umuriro cyangwa bacyeneye ubundi butabazi. Bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru bazajya bahamagara kuri 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagara 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo bahamagara 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba bahamagara kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120. Iyi mirongo yose wayihamagariraho Polisi hanyuma bagatabarwa hakiri kare.”

    Umuyobozi w’ishuri rya Gisenyi Adventist School, Kaliwabo Oswald yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yagerageje gutabarira igihe yahamagariwe nawe agira inama abantu kujya bihutira gutabaza Polisi inkongi ikimara kuba.

    Ati“ Twakoze ikosa ryo gutinda gutubaza Polisi, abari mu kigo babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko biba iby’ubusa bituma ibyumba 11 byararagamo abanyeshuri byose byangirika. Ariko turashimira Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuba aho bahagereye bashoboye gutabara abanyeshuri cyane cyane abakobwa kuko aho barara niho hibasiwe cyane n’inkongi,bimwe mu bikoresho byabo ntacyo byabaye, igikoni nacyo nticyagezweho n’umuriro ndetse n’ububiko bw’amafunguro ntacyo bwabaye ndetse n’amacumbi y’abahungu.”

    Ntiharamenyekana neza icyateye iriya nkongi y’umuriro gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School risanzwe rcumbikira abahungu n’abakobwa 289, bose nta wagize ikibazo cyaturutse kuri iyo nkongi y’umuriro.

    Ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi

  • Kamonyi: Wa mugabo watwikiwe n'umugore we kubera inshoreke ati' si njye nyirabayazana' #rwanda #RwOT

    Ngarukiyintwari Damien watwikiwe inzu n'umugore we nyuma yo kumwumviriza avugana n'inshoreke, avuga ko atariwe nyirabayazana w'ibyabaye, ko ndetse yari yaramunaniye akamuhunga mu gihe cy'imyaka 15 uhereye muri 2000 nabwo kubera intambara yamuhozagaho. Avuga ko uwitwa inshoreke ariwe bashakanye imitungo irimo n'inzu uyu mugore mukuru yatwitse.

    Mu mwaka w'2000 nibwo Ngarukiyintwari Damien yavuye Bugesera ahunze umugore we witwa Mujawamariya Agnes, avuga ko yamuhozaga ku nkeke n'intambara z'urudaca, ahitamo kuza mu Mayaga ( Nyamiyaga) gutangira ubuzima bushya.

    Ngarukiyintwari, ahageze ngo yashatse umugore bafatanya gushakisha ubuzima ndetse barahirwa, bagura isambu ariko umugore w'isezerano aza kubatera ayibakuramo, barayimuha nawe ahita ayigurisha asubira I Bugesera, nabo barongera bashaka ubuzima bubaka inzu irimo imiryango y'ubucuruzi n'amazu yo kubamo mu gikari ari nayo hari hamwe hatwitswe n'uyu mugore w'isezerano.

    Ahunga I Bugesera, avuga ko umugore yari amaze gutemagura igare yari afite kubera umujinya no kumushinja kumuca inyuma, abonye ko gukomeza kubana nawe muri ubwo buzima bimugoye ahitamo kumuhunga. Avuga ko muri 2015 uyu mugore w'isezerano yongeye akagaruka kumuteza rwaserera.

    Ngarukiyintwari yabuze ayo acira n'ayo amira nyuma yo kubona ibyari bibaye.

    Ati' Ejobundi muri 2015 nibwo yagarutse ateza rwaserera, kubera ko nabonaga abana banjye bamaze kuba bakuru, numvako byibuze abana banjye nabiyegereza. Noneho ndavuga nti aho kugira ngo bibe rwaserera reka nguhe aho uba n'aho gukorera, yagiye mu bunzi ararega, umugore muto bagira ibyo bamugenera kubyo nari mfite aragenda ajya mu bye hanyuma nkomezanya n'umugore undi yanahise yibera umurokore ntabwo twakomeje kubana'. Akomeza avuga ko atandukanye n'uwo mugore muto bari bafitanye abana bane bose bahise baza babana nawe n'umugore mukuru.

    Avuga kandi ko umugore w'isezerano bitamubuzaga gushotora kenshi uyu mugore muto, dore ko no kugira ngo atwike inzu ngo yarimo yumviriza ibyo umugabo yavuganaga nawe amubaza ibya rwaserera yari yabaye hagati y'aba bagore, kuko ngo umukuru yari yafashe terefone y'umugabo agahamagara umuto akamutuka.

    Kuba uyu mugore yagize ihungabana nyuma yo gutwika inzu, umugabo avuga ko ntaryo yagiraga ahubwo ko ari ibimwaro. Ati ' Ntaryo yagiraga ahubwo yabitewe n'ibimwaro ry'ibyo yakoze by'indengakamere biramucanganyukisha noneho ahita amera kuriya ariko ntabwo byari bisanzwe bimubaho'.

    Avuga kandi ko niba umugore ashobora gutinyuka agatwika moto, agatwika inzu n'uburiri araramo n'ibindi, ngo icyo abona gisigaye cyaba ukumwambura ubuzima. Aha niho ahera avuga ko kubana bitagikunze ngo kuko yamwihanganiye kenshi ariko akaba ageze aho abona ko bidakunda.

    Soma hano inkuru bijyanye, yabanje:Kamonyi: Yatwitse inzu irakongoka nyuma yo kumva umugabo we n'inshoreke bamutuka kuri Terefone

    Ngarukiyntwari, avuga ko ibyabaye byamurenze akabura icyo akora, gusa ngo yagize abantu baramusanga baramuhumuriza aratuza. Avuga ko Moto yahiye ari uwo yari ayiragiriye. Gusa na none avuga ko ibyabaye abona ko kuri we bishyira ubuzima bwe mu kaga, ko agiye gushaka uko yishinganisha ndetse umugore yazava kwa muganga agashaka uko asaba gutandukana nawe mu buryo bw'amategeko ngo kuko nyuma y'ibi hashobora kuba ibindi umwe muri bo akananirwa kwihangana bigateza akaga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-wa-mugabo-watwikiwe-numugore-we-kubera-inshoreke-ati-si-njye-nyirabayazana/