Category: Uncategorized

  • Rubavu: Polisi yazimije inkongi y'umuriro yari ifashe ishuri ryisumbuye – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu bikoresho by'abanyeshuri bikurwamo bidahiye.

    Yagize ati 'Ahagana saa munani n'iminota 30 nibwo inkongi y'umuriro yabaye muri ririya shuri. Yatangiriye mu macumbi y'abakobwa yerekeza mu macumbi y'abahungu . Babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko bigeze saa munani n'iminota 50 nibwo batabaje Polisi, bahamagaye ku murongo wa Polisi w'ubutabazi 112. Twahise dutabara turazimya bituma ibyumba 12 abahungu bararamo byari byegeranye n'iby'abakobwa bidafatwa n'inkongi ndetse bimwe mu bikoresho birimo imifariso tuyikuramo itahiye.'

    Yakomeje avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utaragera mu bubiko bw'amafunguro y'abanyeshuri ndetse n'ibikoni ntibyagezweho n'umuriro. ACP Seminega yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi hakiri kare kugira ngo ibashe gutabarira igihe hatagira imitungo yangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

    Ati 'Muri ririya shuri baduhamagaye nyuma y'iminota 20, turagira ngo twongere dukangurire abantu kujya bahamagara hakiri kare igihe habaye inkongi y'umuriro cyangwa bacyeneye ubundi butabazi. Bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y'Amajyaruguru bazajya bahamagara kuri 0788311024, mu Ntara y'Iburengerazuba bahamagara 0788311023, mu Ntara y'Amajyepfo bahamagara 0788311449, mu Ntara y'Iburasirazuba bahamagara kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120. Iyi mirongo yose wayihamagariraho Polisi hanyuma bagatabarwa hakiri kare.'

    Umuyobozi w'ishuri rya Gisenyi Adventist School, Kaliwabo Oswald yashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yagerageje gutabarira igihe yahamagariwe nawe agira inama abantu kujya bihutira gutabaza Polisi inkongi ikimara kuba.

    Ati' Twakoze ikosa ryo gutinda gutubaza Polisi, abari mu kigo babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko biba iby'ubusa bituma ibyumba 11 byararagamo abanyeshuri byose byangirika. Ariko turashimira Polisi y' u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuba aho bahagereye bashoboye gutabara abanyeshuri cyane cyane abakobwa kuko aho barara niho hibasiwe cyane n'inkongi,bimwe mu bikoresho byabo ntacyo byabaye, igikoni nacyo nticyagezweho n'umuriro ndetse n'ububiko bw'amafunguro ntacyo bwabaye ndetse n'amacumbi y'abahungu.'

    Ntiharamenyekana neza icyateye iriya nkongi y'umuriro gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School risanzwe rcumbikira abahungu n'abakobwa 289, bose nta wagize ikibazo cyaturutse kuri iyo nkongi y'umuriro.

    Ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yazimije-inkongi-y-umuriro-yari-ifashe-ishuri-ryisumbuye

  • Italie: Imihango yo gushyingura Ambasaderi uherutse kwicirwa muri DR Congo_ VIDEO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021, Ubutaliyani bwashyinguye mu cyubahiro umurambo wa nyakwigendera Luca Attanasio, ambasaderi wabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wiciwe kuwa mbere hafi y'umujyi wa Goma.

    Baherekejwe n'umuziki w'icyunamo cy'abapfuye w'umuhanzi Chopin, abasilikali bo mu mutwe witwa 'carabiniers' ni bo bari bahetse imirambo y'ambasaderi Luca Attanasio n'uwari ushinzwe umutekano we Vittorio Iacovacci, nawe wari mugenzi wabo, bayigeza muri basilika y'i Roma yitwa Sainte-Marie des Anges. Amasanduku yarimo imirambo yari yorosheho ibendera rya Repubulika y'Ubutaliyani.

    Misa yo gusezera kuri banyakwigendera yasomwe na Cardinal Angelo De Donatis, vikeri wa Papa Fransisko muri diyosezi ye ya Roma. Hari imiryango yabo, minisitiri w'intebe Mario Draghi n'abaminisitiri be, perezida wa Sena na perezida w'Umutwe w'Abadepite, n'abagaba b'ingabo z'igihugu. Kubera icyorezo cya virusi ya Corona, abaturage, bari baje ari benshi, bo bakurikiriye misa hanze ya kiliziya. Misa kandi yahitaga no kuri radiyo-televiziyo ya leta RAI.

    Mu nyigisho ye, Cardinal De Donatis yavuze, ati: 'Dufatanye twese dusengere amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n'ibindi bihugu byose byajengerejwe n'intambara n'ubwicanyi'.

    Guverinoma y'Ubutaliyani yasabye ku mugaragaro Umuryango w'Abibumbye na PAM, ishami ryawo ryita ku biribwa ku isi, gukora anketi yimbitse ku rupfu rw'ambasaderi Luca Attanasio, Vittorio Iacovacci, n'umushoferi wari ubatwaye, Mustafa Baguma Milambo, wari ufite imyaka 56 y'amavuko.

    By'umwihariko, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubutaliyani, Luigi Di Maio, yavugiye imbere y'inteko ishinga amategeko ko batumva ukuntu ambasaderi Attanasio yari mu modoka ya PAM isanzwe kandi afite izindi ebyiri zitamenwa n'amasasu yari asanzwe akoresha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma y'Ubutaliyani nayo ubwayo yohereje muri Congo abagenzacyaha n'abashinjacyaha bayo gukora anketi.

    Src: VOA

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/26/italie-imihango-yo-gushyingura-ambasaderi-uherutse-kwicirwa-muri-dr-congo_-video/

  • Umukobwa wa Rusesabagina yariye indimi abajijwe ku magambo ya se ashoza intambara ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro The Newsmakers cyatambutse kuri Televiziyo yo muri Turikiya, TR World, cyabaye habura amasaha make ngo Paul Rusesabagina yongere kugaragara mu rukiko aburana ku byaha by'iterabwoba akurikiranyweho.

    Cyari cyatumiwemo Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba; Umwarimu wigisha Politiki Mpuzamahanga muri Kaminuza yitwa SOAS y'i Londres hamwe n'Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza.

    Muri iki kiganiro byari byitezwe ko abatumirwa bose uko ari batatu baza kugirana ikiganiro mpaka ariko ku munota wa nyuma umukobwa wa Rusesabagina akora ikiganiro wenyine mu gihe abandi babiri bo atari ko byagenze, bagaragaye mu kiganiro ubwo cyabaga.

    Umukobwa wa Rusesabagina yumvikanye umwanya munini avuga ko se yashimuswe, ko ari umwere kandi ko atizeye ko azabona ubutabera buciye mu mucyo kuko ngo nta buhari mu Rwanda.

    Umunyamakuru yamubajije aho ahera avuga ko se ari umwere mu gihe hari amashusho ye akubiyemo imbwirwaruhame zirimo n'izigize ibyaha ashinjwa.

    Kanimba yasubije ko amagambo y'umubyeyi we yumviswe nabi kuko ngo icyo yakoraga ari uguharanira uburenganzira bwa muntu buhonyorwa.

    Umunyamakuru yamusubiriyemo amagambo ya se yo mu 2018 avuga ati 'Igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze.”

    Ati 'Niba ibyo atari uguhamagarira kugaba ibitero hifashishijwe intwaro, rero sinzi icyo aricyo.'

    Mbere yo gusubiza, Kanimba yariye indimi umwanya muto akwepa igisubizo maze agira ati 'Ariko urebye amateka ya Papa wanjye n'akazi yakoze mu myaka yose yahamagariraga amahoro na demokarasi mu Rwanda.'

    Ntiyigeze asubiza icyo yari abajijwe ahubwo yahise avuga ko se yashimuswe kandi ko ari inzirakarengane yo 'gushaka guhuriza Abanyarwanda hamwe kugira ngo bagire demokarasi ya nyayo.''

    Umunyamakuru yamubwiye ko muri iki gihe bisa n'aho ubutabera bw'u Rwanda bwigenga kurusha uko abantu babibonaga mu gihe cyashize, amuha urugero ku batavuga rumwe na leta nka Diane Rwigara batawe muri yombi, bagafungwa nyuma bakaburana bakaza kugirwa abere.

    Kanimba nabwo yavuze ko nabo bari batawe muri yombi mu buryo bunyuranye n'amategeko, umunyamakuru amwibutsa ko baburanye kandi bakagirwa abere.

    Umunyamakuru yabajije Carine Kanimba impamvu Se atakurikiranwa kandi ibyo byaha ariwe ugomba kubibazwa.

    Mu buryo busa no gutandukira yahise avuga ati 'Papa yavuye mu Rwanda mu 1996 ahunze ubwo bashakaga kumwica, ntabwo yahunze kuko adakunda igihugu, ni uko bagerageje kumwica.'

    Umwarimu wa Politiki Mpuzamahanga muri SOAS akaba n'Impuguke mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Phil Clark, yavuze ko atemeranya n'abavuga ko inkiko z'u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina ndetse n'abavuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe.

    Ati 'Ndakeka dukwiye kuba tuvuga ku bijyanye n'ubutabera buciye mu mucyo kubera ko iby'uko Rusesabagina yageze mu Rwanda bizasuzumwa n'urukiko.'

    Yakomeje avuga ko ubutabera bw'u Rwanda budakorera mu kwaha kwa guverinoma. Yavuze ko mu gushyira umucyo muri uru rubanza, rutambutswa mu buryo bubashisha abantu b'impande n'impande gukurikira bigaragaza uko ubutabera bushaka gukorera mu mucyo budahisha ikintu na kimwe.

    Ati 'Ubutabera bw'u Rwanda bukora mu buryo butandukanye cyane n'ubuyobozi bw'igihugu kandi ikindi kintu cy'ingenzi mu rubanza rwa Rusesabagina ni uko ruri gutambuka ku mbuga nkoranyambaga.'

    Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza Nyiringabo yavuze ko Rusesabagina yagiye ku karubanda agahamya ko yashinze umutwe witwaje intwaro ndetse ko yanabyemeye mu rukiko.

    Ati 'Guverinoma yemewe na Loni yonyine ni yo ifite uburenganzira bwo gushinga umutwe witwaje intwaro, ntabwo bikorwa n'umuntu ku giti cye, igihe umuntu abikoze, ibyo bigize icyaha cy'iterabwoba.'

    Yibukije ko hari abantu icyenda baguye mu bikorwa by'umutwe wa Rusesabagina, abana barenga 100 bagashorwa mu mitwe yitwaje intwaro, ibikorwa remezo bigatwika n'ibindi.

    Ati 'Ibi bintu byose ntabwo umuntu ku giti cye yemerewe kubikora, mu gihe abikoze arakurikiranwa, hose ku rwego mpuzamahanga.'

    Clark yavuze ko hari abantu benshi banenga ubutabera bw'u Rwanda no mu gihe urubanza nyir'izina rutaraba, akavuga ko byari bikwiriye ko ubutabera buhabwa umwanya bugakora akazi kabwo.

    Ati 'Kunenga imigendekere y'urubanza na mbere y'uko ruba ntabwo bikwiriye. Nabonye inyandiko ya paji 300 ikubiyemo ibyo Rusesabagina akurikiranweho, navuga ko umukobwa we atoranya mu buryo budasanzwe iyo avuga ku bijyanye n'ibimenyetso bishinja se anenga.'

    'Yavuze ku mashusho yo kuri Youtube yumvikanye nabi, ariko ibimenyetso bikomeye muri dosiye ya Rusesabagina, ni ubutumwa yandikiraga abarwanyi, ni ibimenyetso by'amafaranga yohererezaga abarwanyi bari ku rugamba.'

    Yavuze ko ibyo bimenyetso bikomeye, ari nayo mpamvu umwana we adashaka kubivugaho, bityo ko aribyo bizagaragara mu rukiko mu minsi mike iri imbere.

    Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye gusigira isomo itangazamakuru mpuzamahanga kuko ryashatse kugaragaza uyu mugabo nk'intwari, rikagaragaza ko umuntu nkawe adashobora kujya mu bikorwa by'imitwe yitwaje intwaro mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Rusesabagina ashobora kuba yarakoze ibintu byiza mu gihe cya Jenoside ariko ibyo ntibisobanuye ko adashobora guhindura umurongo wa politiki ku buryo hari ibyaha bikomeye yaregwa mu 2021. Amateka y'aka gace agaragaza ko ibyo bishoboka.'

    Gatete we yibukije ko mu bimenyetso bishinja Rusesabagina harimo ibyakusanyijwe n'ubutabera bw'u Rwanda hamwe n'ibyabonwe na Polisi y'u Bubiligi ubwo yasakaga inzu ye hamwe n'ibyatanzwe na FBI ko ibyo byose aribyo byitezwe mu rubanza rwe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare hateganyijwe isomwa ry'umwanzuro w'urukiko ku nzitizi zagaragajwe na Rusebagina mu iburanisha riheruka.

    Carine Kanimba yananiwe gusobanura uburyo Se adakwiriye gukurikiranwa n’ubutabera

    Phil Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye kubera isomo rikomeye itangazamakuru mpuzamahanga ryamufataga nk’intwari

    Gatete Ruhumuriza yibukije umukobwa wa Rusesabagina ko hari abana babuze ababyeyi bitewe n’ibikorwa bya se


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukobwa-wa-rusesabagina-yariye-indimi-abajijwe-ku-magambo-ya-se-ashoza

  • Umutwe udakira: Ibiwutera n’uko wabasha kuwirinda #rwanda #RwOT

    Kurwara umutwe ni ikintu rusange ku bantu dore ko nko mu gihe cy’izuba ho usanga benshi bahorana imiti iwuvura cyangwa bagahorana amazi yo kubafasha kuwurwanya. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, hari abagira uburwayi bw’umutwe budakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo.

    Ni iki gitera umutwe udakira?

    Kurwara umutwe biba bigaragaza ko mu mubiri hari ikitagenda neza. Kubura amazi mu mubiri, kunanirwa, indwara z’amaso, ni bimwe mu bitera umutwe muri rusange. Kuwurwara bihoraho bishobora guturuka kuri imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zikurikira:

    • Kubyimba cyangwa ibindi bibazo biba ku miyoboro y’amaraso yo mu bwonko n’ikikije ubwonko, harimo n’indwara ya stroke

    • Indwara ziterwa na mikorobe nka mugiga

    • Ibibyimba ku bwonko

    • Gukomereka bikagera ku bwonko

    • Gukoresha nabi kandi kenshi imiti y’umutwe. Aha bivuze gukoresha iyi miti iminsi irenze ibiri mu cyumweru cyangwa irenze icyenda mu kwezi.

    N’ubwo izi ari zo mpamvu nyamukuru zitera umutwe udakira, hari ibyongera ibyago byo kurwara uyu mutwe udakira. Muri byo twavuga:

    • Kuba igitsinagore

    • Guhangayika

    • Kwiheba no kwigunga

    • Kudasinzira neza

    • Kugona

    • Umubyibuho ukabije

    • Gukoresha ikawa cyane cyangwa ibirimo ikawa

    Ingaruka

    Kurwara umutwe udakira bigendana n’izindi ngaruka zinyuranye harimo kwiheba no kwigunga, guhangayika, kubura ibitotsi, n’ibindi bifata imitekerereze.

    Ni gute wakwirinda?

    N’ubwo hari ibiwutera bidashobora kwirindwa, ariko hari ibyo wakora ukirinda uyu mutwe udakira.

    • Irinde ibiwugutera: Ushobora kuvuga ngo ntiwabimenya ariko ubikurikiranye wabimenya. Uko urwaye umutwe andika igihe wagufatiye, icyo wari uri gukora, aho wari uri ndetse n’igihe wamaze ukurya. Ibi bizagufasha kumenya ikibigutera.

    • Irinde gukoresha imiti cyane: Nk’uko hejuru byavuzwe gukoresha imiti kenshi nabyo bitera umutwe ugenda ugaruka. Gufata imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru byirinde.

    • Ruhuka usinzire bihagije: Umuntu mukuru akenera byibuze amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi yo gusinzira. Niba bigukundira gira isaha yo kuryama idahinduka bizagufasha.

    • Ntugasimbuke amafunguro: Fata amafunguro kandi arimo intungamubiri ku masaha adahinduka. Niba ubyibushye fata amafunguro agufasha gutakaza ibiro, wirinde ibitera umutwe nk’ikawa cyangwa ibyokunywa ibonekamo.

    • Kora siporo: Siporo ni kimwe mu bigufasha kurwanya ibyago byo kurwara umutwe. Gutwara igare, koga, kugenda n’amaguru ni bimwe mu byagufasha.

    • Irinde cyangwa ugabanye stress: Bumwe mu buryo bukurinda stress harimo meditation, kuganira n’uwo wisanzuyeho, koroshya ubuzima, kugira gahunda mu byo ukora …

    • Gabanya ikawa: Nubwo imwe mu miti ivura umutwe habaho irimo caffeine (nka Panadol extra) ariko nanone ikawa ishobora gutera umutwe yo ubwayo. Gerageza ugabanye ikawa mu mafunguro yawe ya buri munsi.

    Wareba n’iyi nyigisho: Ingaruka mbi 6 ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero.

    Source:www.healthline.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umutwe-udakira-Ibiwutera-n-uko-wabasha-kuwirinda.html

  • Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y'umwimerere wahinduye imibereho y'abawukoramo – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangarije Radio Rwanda, aho bagaragazaga ko uretse kuba bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere, uyu mushinga banawukuramo ubumenyi bazifashisha mu kuvugurura ubuhinzi bwabo.

    Bamwe mu bakorera uyu mushinga ahahingwa ikawa ku Musozi wa Nyesonga mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, bavuze ko bahakura amafaranga abafasha kwiteza imbere n'ubumenyi bazifashisha mu mirima yabo.

    Kayisire Jean Damascène yagize ati 'Twabonyemo imirimo bidufasha gutunga ingo zacu. Ubu nishyura mituweli, nkanishyurira abana amashuri. Nubwo nkorera uyu mushinga, mfite imirima hafi. Nshobora kwigana uko bikorwa nkabikora mu mirima yanjye bikanteza imbere.'

    Hakizimana Athanasie we yagize ati 'Naje gushaka akazi hano ntafite n'ubushobozi bwo kwigurira isabune. Ubu mbona mituweli, abana banjye ndabambika, kandi nkabagirira isuku mu buryo bukwiriye. Naguze akagurube, ubu kageze nko ku bihumbi mirongo ine. Nahingaga ikawa zinyanyagiye, none ubu ngiye kujya nzihinga neza, nk'uko hano tubigenza.'

    Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko bahisemo guhinga ikawa mu buryo bw'umwimerere kuko bituma idatakaza uburyohe bwayo, bikayongerera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Twebwe turashaka gushyiramo ubundi buhanga, tugahinga iyo bita ikawa isanzwe, idaterwa imiti cyangwa ngo inashyirwemo ifumbire mvaruganda, ari yo yitwa ikawa y'umwimerere.'

    Akomeza asobanura ubwiza bw'ikawa y'umwimerere agira ati 'Abahanga mu bijyanye n'ikawa bavuga ko uko mu guhinga hifashishwa imiti n'ifumbire byakorewe mu nganda, biyigabanyiriza uburyohe bityo igatakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi buriya ikawa yahinzwe mu misozi miremire, irushaho kuba nziza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Kamana André, yavuze ko uyu mushinga uzongera umusaruro wa kawa nziza, bikagira akamaro ku karere no ku gihugu muri rusange kandi abaturage bakunguka akazi n'ubumenyi buzabafasha kuvugurura ubuhinzi bwa kawa mu mirima yabo.

    Mu mirima irimo iyi kawa iri guhingwa mu buryo karemano ivanze n'ibiti bya Makadamiya bikora igicucu mu rwego rwo kurinda ikawa izuba no kwica udukoko dushobora kwangiza ikawa hirindwa ikoreshwa ry'imiti mvaruganda.

    Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y'umwimerere wahinduye imibereho y'abawukoramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umushinga-wo-guhinga-ikawa-y-umwimerere-wahinduye-imibereho-y-abawukoramo

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 110 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 110 bituma abakirwaye bagera ku 1,016 barimo 10 barembye.

    Uyu munsi hakize abantu 15 batumye abamaze gukira bose baba 17,279.Abapfuye n'abagore babiri b'imyaka 58 na 50 n'abagabo babiri b'imyaka 66 na 58 bo mu mujyi wa Kigali.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Imiti n'Ibiribwa, FDA, cyasanze urukingo rwa Johnson & Johnson rwakorewe mu Bubiligi rushobora kurinda umuntu Covid-19 atewe dose imwe gusa, mu gihe izindi zari zisanzwe umuntu agomba guterwa dose ebyiri.

    Urukingo rwa Johnson & Johnson rwakozwe na sosiyete yitwa Janseen ishamikiye ku kigo gikora imiti cyitwa Johnson & Johnson giherereye mu Bubiligi.

    Mu nyandiko yanditswe n'Ikigo gishinzwe Imiti n'Ibiribwa muri Amerika, yasohowe na Janseen yemeje ko urukingo rwa Johnson & Johnson rufite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu Covid-19, rukagabanya abayandura ndetse n'abazahajwe nayo.

    Ibyavuye mu igerageza ryayo byerekanye ko rushobora kurinda abazahajwe n'indwara ku kigero kirenga 85%, gusa ariko muri rusange, ni ukuvuga mu kurinda Covid-19 isanzwe n'iyihinduranyije rufite ubushobozi bungana na 66%.

    Mu bakoreweho igerageza, byagaragaye ko mu minsi 28 bamaze guterwa urukingo, nta n'umwe wapfuye, ndetse nta n'uwigeze aremba ngo ajyanwe kwa muganga.

    Ku wa Gatanu nibwo hateganyijwe ko inzobere ziturutse mu Bubiligi zizahura n'abagize ikigo cya FDA kugira ngo hemezwe ko uru rukingo rwatangira gutangwa rukiyongera ku rwa Pfizer na Moderna.

    White House yavuze ko Amerika iteganya gutanga inkingo za Johnson & Johnson zingana na miliyoni eshatu mu cyumweru gitaha, mu gihe sosiyete yarukoze yahawe komande n'iki gihugu yo kugikorera dose zingana na miliyoni 100.

    Ibindi bihugu byasabye izi nkingo harimo u Bwongereza bwasabye dose miliyoni 30, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) wasabye dose miliyoni 200, Canada yasabye dose miliyoni 38, ibihugu biri mu gahunda ya Covax bisaba dose miliyoni 500.

    Urukingo rwa Johnson & Johnson biteganyijwe ko ruzarokora ubuzima bwa benshi kubera ko abantu bazajya baterwa dose imwe gusa, ndetse rukaba rubikwa muri firigo zisanzwe.

    Kugeza ubu, muri Amerika bantu miliyoni 65 bamaze guterwa inkingo, buri munsi hatangwa dose zingana na miliyoni 1,3, ndetse kuva zatangira gutangwa byagabanyije.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-110-barayandura

  • Miss Rwanda 2021: 5 bayoboye abandi, Laila akomeje kubereka igihandure #rwanda #RwOT

    Inshuti ni iki? Muragendana ntigusige, murasangira ntigucure, uyibitsa ibanga ntirimene, ibirenze kuri ibyo, inshuti uyibona aho rukomeye! Aha ubanza ari ho abakobwa 37 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 bakeneye inshuti nyanshuti kuko zidasinzira ku bwabo babashakira amajwi ku nshuti n’abavandimwe kugira ngo barebe ko barenga iki cyiciro bakaza mu bakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero.

    Twinjiye ku munsi wa gatatu kuva amatora yafungurwa ku bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 aho Kabagema Laila akomeje kwanikira bagenzi be.

    Ubu abakobwa uko ari 37 barimo gutorwa binyuze mu butumwa bugufi aho ujya muri telefoni yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga umwanya ukandika nimero y’uwo ushaka gushyigikira ukohereza kuri 1525, ni mu gihe kuri murandasi birimo kubera ku rubuga rwa Igihe.com.

    Gutora bizahagarara tariki ya 6 Werurwe 2021 ari nabwo hazatangazwa abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma ari nabo bazavamo Nyampinga w’u Rwanda. Abakobwa 2 bazahiga abandi mu majwi(SMS na Online) bazihita babona itike yo kujya mu mwiherero.

    Abakobwa 5 bayoboye abandi mu majwi

    Kabagema Laila

    Kabagema Laila ni we mukobwa ukomeje kuza imbere mu majwi, afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Kuri SMS afite 30521 Online afite 11343.

    Musango Nathalie

    Musango Nathalie ni we wa kabiri mu majwi. Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. SMS afite amajwi 27347 Online 12165.

    Umutesi Lea

    Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management. SMS afite amajwi 25708, Online 629.

    Ishimwe Sonia

    Ishimwe Sonia w’imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG). SMS afite amajwi 23037 Online akagira 6613.

    Mutesi Doreen

    Mutesi Doreen afite imyaka 19. Muri Miss Rwanda akoresha nimero 20. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Accounting. Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. SMS afite amajwi 22253 n’aho Online akagira 7248.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-5-bayoboye-abandi-laila-akomeje-kubereka-igihandure

  • Nirisarike yafashije ikipe kugera muri 1/4 basezereye ikipe yahozemp #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Urartu FC yo muri Armenia yaraye ayifashije kugera muri 1/4 cy’igikombe cy’igihugu (Armenian Cup) basezereye FC Pyunik yahozemo.

    Uyu musore yari mu kibuga ndetse akina umukino wose ubwo ku munsi w’ejo bari basuye FC Pyunik mu mukino wo kwishyura.

    Umukino warangiye ari 0-0 ariko Urartu FC ikomeza bitewe n’umukino ubanza aho yari yayitsinze ibitego 2-1.

    Muri 1/4 biteganyijwe ko Urartu izahura na Noah mu kwezi gutaha tariki ya 11 Werurwe 2021.

    Nirisarike Salomon (uwa 2 uhereye ibumoso) na bagenzi be bageze muri 1/4 cy’igikombe cy’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-yafashije-ikipe-kugera-muri-1-4-basezereye-ikipe-yahozemp

  • Umurobyi yarobye ifi ifite mu maso nk'ah'abantu #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru CNN Indonesia, cyatangaje ko uyu murobyi utuye ahitwa Rote Ndao yatunguwe n'iyi fi yihariye kuko ifite ishusho y'umuntu.Iyi fi yakwirakwiriye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu murobyi ntiyizeraga ibyo yari amaze kubona ubwo yari amaze kuroba iyi fi yari ifite amaso Manini,umunwa nk'uw'umuntu ndetse ngo yagize ngo ni bimwe yabonye mu mafilime.

    Icyakora,iyi fi yayibonye mu nda y'igifi kinini cya Shark yari yarobye ari kumwe n'izindi 3 zo zari zisanzwe.

    Ifi zindi zari zisa na nyina ariko iyi imwe yo yari itangaje kuko yabonye isa n'umuntu agahita ayifotora akayikwirakwiza hose.

    Umuhanga mu kwita ku nyamaswa, David Shiffman yavuze ko iyi fi kuba isa kuriya ari ibintu bisanzwe kuko ngo hari indwara zifata inyamaswa zigatuma zivuka zisa mu buryo butandukanye n'uko abantu bazimenyereye.

    Yagize ati 'Ntabwo nabikoreye iperereza ariko abahanga navuganye nabo bambwiye ko biterwa n'indwara yitwa cyclopia ihindura isura yazo.'

    Uyu mugabo,Abdallah yavuze ko iyi fi yabonye abantu benshi cyane baza kumusaba ngo bayigure ariko yarabangiye nawe yifuza gukomeza kuyitunga.Yagize ati 'Ndatekereza ko iyi izanzanira amahirwe .'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umurobyi-yarobye-ifi-ifite-mu-maso-nk-ah-abantu-bitera-benshi-urujijo

  • Wa mukobwa ushyigikiwe na Alkiba muri Miss Rwanda ahishuye aho bahuriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021,nibwo umuhanzi Ali Kiba yatunguranye ashyira amafoto arindwi kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga miliyoni 6, avuga ko ashyigikiye Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda 2021 kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhamya ko basanzwe baziranye.

    Kuri camera za INYARWANDA Tv Umutesi Lea yavuze ko imyaka itanu ishize aziranye na Ali Kiba, kandi ko bahujwe n'umuntu wo mu muryango we. Ati 'Ali Kiba twahuye cyera [Akubita agatwenge]. Ni umuntu wo muri famille nyine waduhuje. Hashize imyaka nk'itanu. Twahuye amaso ku maso.'

    Uyu mukobwa usanzwe ari umufana w'uyu muhanzi yirinze kuvuga aho bahuriye avuga ko ari inshuti isanzwe. Yavuze ko yahuye na Ali Kiba mu buryo bwamutunguye, kuko atabiteganyaga.

    Yavuze ko hari hashize igihe kinini atavugana na Ali Kiba, bongera kuvugana mu minsi ishize ubwo yabonaga Mukuru we yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu gutora Murumuna we.

    Ngo Ali Kiba yabajije Mukuru we ibyerekeye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021, hanyuma yiyemeza gushyigikira umuryango bamaranye imyaka itanu baziranye.

    Ati 'Haciyemo igihe kinini tutavugana. Yongera kubona ejo bundi ndi mu marushanwa, hanyuma nyine ambwira ko agomba kunshyigikira uko ashoboye. Ari byo biriya nyine.' Umutesi Lea yavuze ko we n'abo mu muryango we basuye Ali Kiba, kandi ko nawe ajya abasura.

    Yavuze ko kuba Ali Kiba yamwamamaje byamwongera inshuti zo muri Tanzania zimushyigikiye muri iri rushanwa. Ndetse ngo yatangiye kubona ubutumwa bw'abo muri Tanzania bamubwira ko bamushyigikiye, ngo hari n'Abanyarwanda bamubwiye ko bagiye kumutora.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cy'uyu mukobwa Lea:

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ushyigikiwe-na-alkiba-muri-miss-rwanda-ahishuye-aho-bahuriye/