Category: Uncategorized

  • Ishavu ku bana b'abahungu basambanyijwe, bamwe bakanduzwa Sida – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cyo gusambanya abana b'abahungu kimwe n'icyo gusambanya abana b'abakobwa kiri kugenda gifata indi ntera nk'uko bidasiba kugaragazwa n'imibare.

    Imibare y'Urwego rw'Ubugenzacyaha,RIB igaragaza ko mu 2017/2018 rwakiriye ibirego 55 by'abana b'abahungu basambanyijwe, naho mu 2018/2019 rwakira ibirego 80.

    Mu mwaka wa 2019/2020 iyi mibare yarazamutse, RIB yakira ibirego 111 by'abana b'abahungu basambanyijwe.

    Usanga akenshi ubusambanyi bukoreshwa abana b'abahungu buri mu buryo bubiri, aho bashobora gusambanywa n'abakobwa n'abagore babaruta cyangwa bagasambanywa n'ab'igitsina gabo.

    Abasambanya aba bana babikora ku gahato cyangwa bakabahenda ubwenge.

    Mu kiganiro RBA yagiranye na bamwe muri aba bana basambanyijwe n'abagabo bavuze ko byabaviriyemo ihungabana rikomeye ndetse n'indwara zidakira.

    Umwe muri bo yavuze ko yavuye iwabo agiye ku ivomero ahura n'umugabo baragendana bageze mu ishyamba amufatiraho icyuma amusambanya ku gahato.

    Ati 'Navuye mu rugo ngiye kuvoma mpura n'umugabo antwaza utujerekani, tugeze mu ishyamba arambwira ngo ryama hasi ahita ankuramo imyenda amfatiraho icyuma arabikora,birandya cyane.'

    Undi nawe yavuze uko yasambanyijwe n'umuntu wari wamutumiye mu birori. Iki gihe ngo yari afite imyaka 13.

    Yagize ati 'Yari yakoresheje ibirori mu rugo arantumira nyuma nza kuharara yinjira mu cyumba narayemo igikorwa gihita kiba, icyo gihe naheze umwuka.'

    Aba basore bari mu kigero cy'imyaka 18 umwe muri bo afatwa ku ngufu yanduye Virusi itera Sida, ndetse bombi bahuye n'ibibazo by'ihungabana dore ko banirukanwe n'imiryango yabo.

    Umujyanama mu by'imitekerereze Nyirahabineza Gertrude, yavuze kuba iki ari ikintu kitamenyerewe usanga abana b'abahungu basambanyijwe batinya kugira uwo babibwira ngo babe bahabwa ubutabazi bw'ibanze.

    Yagize ati 'Usanga batabasha kubivuga aribwo usanga benshi bafite kwigunga no kwiheba bikabije, kwivaho akumva ko ntacyo akiri cyo mu buzima bwe busanzwe.'

    Yakomeje avuga ko iyo abashije kumenya umwana wahuye n'icyo kibazo agerageza ku muganiriza no kumuhuza n'umuryango we.

    Ati ' Iyo mumenye ngerageza kumuganiriza nkamwiyegereza ,nkamuha ibyo kurya nkamwereka ko ari umwana nk'abandi, icyo gihe nibwo abasha kugaragaza ibikomere ukamuhumuriza ukazanamuhuza n'ababyeyi.'

    Nubwo hakigaragara abasambanya abana ariko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ntiruhemwa kurwanya iki cyaha ndetse no gukangurira ababyeyi kuba maso bakamenya ko n'abana b'abahungu basambanywa bakabasha kubarinda.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w'umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ubusambanyi bw'abana b'abahungu bweze asaba ababyeyi kuba maso.

    Yagize ati 'Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b'abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo bitera ingaruka. Wowe wa mubyeyi we wumva ubu butumwa, ntiwiyumvishe ko ari umwana w'umukobwa gusa usambanywa n'aba bahungu barasambanywa.'

    Gusambanya umwana, bihanwa n'Ingingoya 133 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Aba bana b’abahungu baganiriye na RBA bavuze ko gusambanywa byabaviriyemo ingaruka zitandukanye zirimo ko kwandura Sida


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwandura-sida-zimwe-mu-ngaruka-zageze-ku-bana-b-abahungu-basambanyijwe

  • Gatsibo: Umwaka ugiye gushira abaturage b’utugari dutatu batagenderana kubera ibiraro byacitse –

    Ibi barabivuga nyuma yaho ikiraro cyanyuragaho imodoka, moto n’amagare ku cyambu cya Nyarubare gitwariwe n’amazi muri Mata umwaka ushize, hari ikindi kiraro cyo mu kirere abakoresha amaguru bari barubakiwe nacyo ngo imbaho zagiye zivaho kuburyo nta baturage bakikinyuraho.

    Bamwe mu baturage bo muri utu tugari baganiriye na IGIHE bavuze ko batewe agahinda no kuba batakibona uburyo bambuka bagana mu isoko, abandi bavuga ko basigaye beza imyaka bakabura abayigura bitewe nuko nta modoka ihagera.

    Ruzibiza Celestin utuye mu Kagari ka Kibare yagize ati “ Twe abaturage twari twikoreye ikiraro amazi aragitwara, duteranya amafaranga twiyubakira ikindi nacyo amazi arakijyana, ikiraro cyo mu kirere cyo imbaho zimwe zavuyeho kuburyo nta bantu nacyo bakigicaho turi mu bwigunge rwose.”

    Ruzibiza yakomeje avuga ko hagiye gushira umwaka nta muturage wambuka ngo ave mu Kagari ka Kibare agere mu tugari twa Mayange na Nyamirama, agasaba leta kubafasha ngo kuko hari ibihombo byinshi abaturage bari kugira.

    Ati “ Icyifuzo cyacu ni uko baduha ikiraro, ubu ntitukirema isoko rya Ngarama kuko ni hariya twacaga, ikindi ubuyobozi nabwo ntibugipfa kuhagera bitewe nuko ntaho guca hahari.”

    Ukwizagira Christian na we utuye mu Kagari ka Kibare yavuze ko yaba moto, igare n’imodoka ndetse n’abagenda n’amaguru batakibona aho guca.

    Ati “ Ubu urabona muri Werurwe ikawa zigiye kwera kandi umusaruro wacu tuwugurisha ku ruganda ruherereye mu Kagari ka Mayange, urumva rero kujyana umusaruro w’ikawa ku ruganda ntabwo zizaba bitworoheye, ikindi aho iki kiraro gicikiye ubuyobozi ntibugipfa kugera mu Kagari ka Kibare kuko nta nzira ihari.”

    Yakomeje avuga ko nkawe yari yaguze toni enye z’ibishyimbo agenda azigurisha amafaranga make kubera kubura imodoka itwarira rimwe umusaruro bimutera igihombo, agasaba ko bishobotse bafashwa kubona ikiraro mu buryo bwihuse.

    Ndungutse Théogene uzwi nka Noheri mu Kagari ka Mayange unasanzwe ahagarariye abikorera, we yavuze ko ibiraro bibiri byose byangirikiye igihe kimwe ku buryo nta muturage ukirenga Akagari ke.

    Ati “ Twari dufite ikiraro gica hejuru twacagaho nk’abaturage, icyo cyarasenyutse, imvura yaguye mu kwezi kwa Kane rero umwaka ushize twikoreye twacishagaho imodoka nibwo nacyo cyatwawe n’amazi bituma dusigara mu bwigunge bitewe nuko ibyo biraro byose bapfuye.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu abacuruzi n’abahinga bose batakibona amafaranga bitewe nuko nta myaka icyambuka, agasanga bikomeje gutya byanatuma ikawa bateganyaga kweza zibura umuguzi bagahomba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakizi ariko ko nk’Akarere basanze kirenze ubushobozi bwabo hitabazwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

    Ati “ Iki kiraro cyangijwe n’imvura ariko umwaka nturashira ubuhahirane buhagaze . Twagiye kuhasura tugezeyo twasanze ubushobozi bw’Akarere mu ngengo y’imari butabasha kubaka kiriya kiraro, twasabye RTDA kukinjiramo ikakigira icyayo hakagira icyakorwa, barahasuye batwara amakuru kugira ngo hashakwe ingengo y’imari.”

    Yakomeje avuga ko nk’Akarere bateganya kuba bakoze ikiraro gito gishobora kuba kifashishwa n’abaturage aho hazakoresha umuganda w’abaturage n’amashyamba ya leta ndetse n’icyumweru hakubakwa ikiraro gito mu gihe bategereje igisubizo kirambye kizatangwa na RTDA.

    Ikiraro bari batangiye kwiyubakira cyahise gitwarwa n’amazi

  • Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk'intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe. #rwanda #RwO

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo uyu Muryango washyize ku rubuga rwawo rwa Instagram, uvuga ko wakomeje kwibeshya kuri Rusesabagina, ukamufata nk'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu,kandi ahubwo ari ku isonga mu babuhungabanya. Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare,  Umuryango Hult African Business wari wateguye ikiganiro mpwirwaruhame ku 'butwari' bwa Paul Rusesabagina, ariko kiza guhagarikwa, kuko abari bagiteguye baje kumenya ko uwo bita umutagatifu ahubwo ari shitani.

    Iryo tangazo riragira riti:' ' Hari abantu bo hanze bafata Rusesabagina nk'intwari. Nyamara dushingiye ku makuru twahawe n'abazi neza iki kibazo, siko biri. Nka Hult African Business,ubu butumwa ntibukwiye kugarukira gusa ku gusaba imbabazi, turifuza kwifatanya  n'umuryango nyarwanda'.

    Umuhungu wa Paul Rusesabagina witwa Trésor Rusesabagina yari yatumiwe muri icyo kiganiro ngo yongere arate 'ubutwari' bwa se, Hult African Business Club  imumenyesha ko mu gutegura icyo kiganiro bari bagendeye ku makuru apfuye, bityo ubutumire bwe bukaba bubaye imfabusa.

    Ubusanzwe Hult African Business Club, ni umuryango w'abanyeshuri, abarimu n'abashakashatsi muri Kaminuza ya Hult,iri mu mujyi wa Boston. Wamenyekanye cyane ndetse unagirirwa icyizere kubera gutumira abantu b'indashyikirwa mu nzego zinyuranye, bagatanga ibiganiro bigamije guhindura isi, cyane cyane umugabane wa Afrika. Kuba rero wisubiyeho ugahagarika ikiganiro gisingiza umwicanyi, Rusesabagina, abakurikiranira hafi imikorere y'uyu Muryango nabyo  babibonyemo gushyira mu gaciro no gusigasira icyubahiro cy'iyo kaminuza.

    Mbere y'uko uyu Muryango uhagarika iki kiganiro, abantu benshi bari bawandikiye bawubaza ukuntu wita 'intwari' Rusesabagina, ushingiye ku magambo n'amarangamutima y'umuryango we gusa, no ku mateshwa y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ukirengagiza ibirego akurikiranyweho kandi bifitiwe ibimenyetso. Mu butumwa bwisukiranyije ku mbuga nkoranyambaga, abasesenguzi banyuranye babajije Hult niba ishobora gutumira mu kiganiro Oussama Bin Laden, ubizi neza ko ibikorwa bye y'iterabwoba byamaze abantu.

    Bibukije ko Rusesabagina ari shebuja wa FLN, umutwe w'iterabwoba wagabye ibitero mu majyepfo y'u Rwanda, ukica abaturage,ukanasahura ibyabo, ndetse bongera no kugaragaza video ya Rusesabagina yigamba ubwo bwicanyi. Ni byiza rero ko abafite amakuru nyayo twakomeza kuyagaragariza isi yose, kandi buri gihe ukuri gutsinda ikinyoma.

    The post Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk'intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-hult-african-business-club-wo-muri-kaminuza-ya-hult-mu-mujyi-wa-boston-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerikaurasaba-imbabazi-ku-kuba-waribeshye-ugafata-rusesabagina-nkintwari-n/

  • Tera izi ntambwe uce bugufi, Imana igushyire hejuru #rwanda #RwOT

    “Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye”. 1Petero 5:5-6

    Igihe cyose twifuza kumenyekana, igihe cyose twifuza gukira, igihe cyose twumva twifuje ubugingo, hari inzira yoroheje: Ni uguca bugufi no kubaha Imana. Ko guca bugufi hari amahame abigenga no kugira ibyo wigomwa, wumva wifuza guca bugufi kugira ngo Imana igushyire hejuru? Tera izi ntambwe:

    Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu. Abafilipi2:5

    Iyo usomye iki gice cya 2 cyose, uhasanga isomo rikomeye ryo guca bugufi. Niba ushaka kumva uri umuntu ukomeye bivuye kuri Kristo Yesu kandi niba ushaka kugendana ihumure muri wowe ca bugufi. Kubana n’abandi amahoro, gutunga imbabazi no kugira impuhwe, kugira urukundo no guhuza umutima n’abandi.

    Kwirinda amacakubiri n’ibice, byose bizakubera ikiraro cyo kwicisha bugufi kandi Yesu azashyirwa hejuru hanyuma, Imana nayo izagushyira hejuru kandi uzabona ingororano.

    Kuba munsi y’ukuboko kw’Imana

    “Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye”. 1Petero 5:5-6

    Hari ubwo nk’umwana aba yarize, ababyeyi be wenda batarize, we akumva yabibasuzuguza bitewe nuko ariwe wenda ubatunze akumva ko yabasuzugura uko ashatse. Umwana nk’uwo nubwo yagira amahirwe yo gukomeza atera imbere, kugwa kwe kuzaba kubi. Ijwi ry’Imana ridusaba guca bugufi no kuyumvira.

    Gusaba imbabazi vuba vuba

    Umuntu uca bugufi muri we, nubwo ataba ari mu cyaha, nubwa ataba ari mu makosa aca bugufi agasaba imbabazi. Kandi azisaba n’uwo atari akwiriye kuzisaba, nk’urugero: UmuBosi mu rugo rwe usaba imbabazi umukozi we.

    Guha abandi umwanya mu buzima bwawe

    Ugomba guha ikiremwamuntu cyose agaciro, ukamenya ko gifite akamaro mu buzima bwawe. Mwene uyu muntu aba ari ku kigero kiza cyo guca bugufi, imitsi ye yo mu mwuka iba yarazibutse.

    Kugirira abandi nk’uko wakwigirira

    Niba ushobora kwiyambika ukagaragara neza, ugomba kumva ko wabikorera n’undi. Niba udashaka umuntu uguserereza, nawe wigira uwo userereza kandi niba udashaka umuntu ukwandagaza nawe ntukagire uwo wandagaza. Ibyo wumva abandi bakugirira iyo ufite kuba wabigirira abandi, icyo gihe umuyoboro wo guca bugufi muri wowe urazibuka, Imana ikagushyira hejuru.

    Guha icyubahiro abagikwiye

    Uhereye ku myaka, ukuruta cyangwa utakuruta ukamwubaha, uhereye mu kazi umukoresha wawe ukamwubaha. Bizatuma ushyirwa hejuru n’Imana kubwo kumvira.

    Kudakorera ijisho

    Irinde gukora kuko umukoresha wawe ahari, kuko Pasiteri wawe akureba, ahubwo no mu gihe badahari usohoze inshingano zawe nk’uko bikwiriye. Irinde gukora icyaha kuko wenda abakuyobora badahari, usabwa gukiranuka baba bahari, cyangwa badahari. Nubikora Imana yo irareba izabiguhanira. Irinde gutanga ikintu kugira ngo abantu bakumenye kuko ibyo ari 'Ubwibone’.

    Umwanzuro

    “Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro”. Imigani 15:33

    Abaca bugufi, nibo Imana izamura: Urifuza kubana na bene wanyu bari hejuru? Ca bugufi. Ibanga ry’intumwa Pawulo, kwari ukwicisha bugufi niyo mpamvu avugwa cyane muri Bibiliya. Yari afite kwirata iby’umubiri ariko yahisemo kwirata Kristo Yesu. Abantu nibagokomera amashyi, uzahore uca bugufi kuko nutabikora Imana yo izakurwanya.

    Iyi nyigisho yateguwe kandi inatambutswa na Dr Intumwa Paul Gitwaza kuri Authantic Radio.

    [email protected]

    Source: Authantic Radio

    Source : https://agakiza.org/Tera-izi-ntambwe-uce-bugufi-Imana-igushyire-hejuru.html

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Nsanzubukire urembye ‘yasabiwe umwihariko’

    11:25: Umwavoka wa Nsanzumuhire yavuze ko ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Yasobanuye ko Nsanzubukire afite intege nke kandi urukiko rwabimwemereye.

    Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze. Igihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rwategeka ko yakwitabwaho byihariye nk’abandi bameze nkawe.’’

    “Aramutse apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’’

    Umwavoka yerekanye ingero y’izindi manza zisa nk’iza Nsanzubukire kandi inkiko zanzuye ko abaregwa bararekurwa by’agateganyo kandi ntacyo byononnye.

    Ati “Niba adafashijwe ngo yitabweho avurwe, ahabwe amafunguro akwiye nibamureke ajye hanze ashake uko yibeshaho.

    -  Urukiko rugiye kumva inzitizi z’abandi baburanyi

    11:15: Umunyamategeko wunganira Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba gufungurwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo.

    Nsanzubukire yasabye ko kubera intege nke afite, umukiliya we yakwemererwa kuburana yicaye.

    Umwavoka w’aba bombi yasabye ko “Byazasuzumwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Twasabaga ko iburanisha ryabo ryazashingira ku ngingo ya 6 y’Itegeko rihana ibyaha, twifuza ko urukiko rwazayitaho mu gihe cy’imiburanishirize.’’

    Yavuze ko impamvu bashingira basaba kurekurwa by’agateganyo ni uko batigeze bagorana.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

    11:11: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo.

    Urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina batavuga iyo nzitizi iyo ari yo ngo ruyishingireho mu kugena igihe ndetse Me Youssuf n’abo yunganira basabye ko ubutabera bwihutishwa; rushingiye ku kuba Rusesabagina n’abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi.

    Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

    Andi mafoto menshi y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

    - Amafoto y’abadipolomate batandukanye bitabiriye iburanisha

    10:19: Iburanisha rirasubitswe. Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

    -  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

    09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

    -  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

    “Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

    Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

    Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

    “Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby’urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

    Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

    -  Ambasaderi w’u Budage mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ishavu ku bana b’abahungu basambanyijwe, bamwe bakanduzwa Sida –

    Ikibazo cyo gusambanya abana b’abahungu kimwe n’icyo gusambanya abana b’abakobwa kiri kugenda gifata indi ntera nk’uko bidasiba kugaragazwa n’imibare.

    Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB igaragaza ko mu 2017/2018 rwakiriye ibirego 55 by’abana b’abahungu basambanyijwe, naho mu 2018/2019 rwakira ibirego 80.

    Mu mwaka wa 2019/2020 iyi mibare yarazamutse, RIB yakira ibirego 111 by’abana b’abahungu basambanyijwe.

    Usanga akenshi ubusambanyi bukoreshwa abana b’abahungu buri mu buryo bubiri, aho bashobora gusambanywa n’abakobwa n’abagore babaruta cyangwa bagasambanywa n’ab’igitsina gabo.

    Abasambanya aba bana babikora ku gahato cyangwa bakabahenda ubwenge.

    Mu kiganiro RBA yagiranye na bamwe muri aba bana basambanyijwe n’abagabo bavuze ko byabaviriyemo ihungabana rikomeye ndetse n’indwara zidakira.

    Umwe muri bo yavuze ko yavuye iwabo agiye ku ivomero ahura n’umugabo baragendana bageze mu ishyamba amufatiraho icyuma amusambanya ku gahato.

    Ati “Navuye mu rugo ngiye kuvoma mpura n’umugabo antwaza utujerekani, tugeze mu ishyamba arambwira ngo ryama hasi ahita ankuramo imyenda amfatiraho icyuma arabikora,birandya cyane.”

    Undi nawe yavuze uko yasambanyijwe n’umuntu wari wamutumiye mu birori. Iki gihe ngo yari afite imyaka 13.

    Yagize ati “Yari yakoresheje ibirori mu rugo arantumira nyuma nza kuharara yinjira mu cyumba narayemo igikorwa gihita kiba, icyo gihe naheze umwuka.”

    Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 18 umwe muri bo afatwa ku ngufu yanduye Virusi itera Sida, ndetse bombi bahuye n’ibibazo by’ihungabana dore ko banirukanwe n’imiryango yabo.

    Umujyanama mu by’imitekerereze Nyirahabineza Gertrude, yavuze kuba iki ari ikintu kitamenyerewe usanga abana b’abahungu basambanyijwe batinya kugira uwo babibwira ngo babe bahabwa ubutabazi bw’ibanze.

    Yagize ati “Usanga batabasha kubivuga aribwo usanga benshi bafite kwigunga no kwiheba bikabije, kwivaho akumva ko ntacyo akiri cyo mu buzima bwe busanzwe.”

    Yakomeje avuga ko iyo abashije kumenya umwana wahuye n’icyo kibazo agerageza ku muganiriza no kumuhuza n’umuryango we.

    Ati “ Iyo mumenye ngerageza kumuganiriza nkamwiyegereza ,nkamuha ibyo kurya nkamwereka ko ari umwana nk’abandi, icyo gihe nibwo abasha kugaragaza ibikomere ukamuhumuriza ukazanamuhuza n’ababyeyi.”

    Nubwo hakigaragara abasambanya abana ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ntiruhemwa kurwanya iki cyaha ndetse no gukangurira ababyeyi kuba maso bakamenya ko n’abana b’abahungu basambanywa bakabasha kubarinda.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ubusambanyi bw’abana b’abahungu bweze asaba ababyeyi kuba maso.

    Yagize ati “Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b’abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo bitera ingaruka. Wowe wa mubyeyi we wumva ubu butumwa, ntiwiyumvishe ko ari umwana w’umukobwa gusa usambanywa n’aba bahungu barasambanywa.”

    Gusambanya umwana, bihanwa n’Ingingoya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Aba bana b’abahungu baganiriye na RBA bavuze ko gusambanywa byabaviriyemo ingaruka zitandukanye zirimo ko kwandura Sida

  • LIVE : Abareganwa na Rusesabagina baremera ko babaga mu mitwe itemewe bagasaba kurekurwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rwasabye ko aba bombi bigira imbere ku meza yagenewe ababuranyi, Nsanzubukire Felicien yahise avuga ko inzitizi ze zasobanurwa n’umunyamategeko we kuko we adafite intege zo kuvuga anasaba kwicara kuko adafite imbaraga, urukiko rurabimwemerera.

    Umunyamategeko w’aba bombi yavuze ko kuva bombi bafatwa umwe muri bo yafashwe tariki 09 Gashyantare 2017 bari Uvira mu Kivu y’Amajyepfo, nta n’umwe wagoye inzego z’ubutabera.

    Uyu munyamategeko wifashishije zimwe mu ngingo zishobora kugenda ifungurwa ry’agateganyo mu gihe uregwa ataratangira kuburanishwa mu mizi, yisunze ingingo ya 96 yo mu gitabo cy’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ashobora gusaba ko afungurwa by’agateganyo.

    Avuga ko impamvu basaba kurekurwa by’agateganyo, ari uko 'kuva bashyikirizwa ubutabera, ntibigeze bagorana kandi batanze ku neza amakuru asumbije ayari afitwe mu iperereza kandi bikaba bigaragara ko nta rindi rikibakeneweho ku buryo baribangamira

    Barasobanura ko bemera icyaha cyo kuba mu mitwe yitwaje intwaro itemewe kandi bakabisabira imbabazi.'

    Akavuga ko biteguye gukurikiza amabwiriza yose yashyirwaho n’urukiko mu gihe rwaba rubarekuye.

    Yakomeje avuga ko umwihariko wa Nsanzubukire utabasha guhagaraga neza no kuvuga, ari 'ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo kandi ko mbere yo kurwara avuga ko yari afite ibilo 80 none uko mwamubonye sinzi ko na 40 abifite.'

    Avuga kandi ko mu gihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rukwiye gutegeka ko ashyirwa mu bitabwaho byihariye kandi agakurikiranwa na muganga.

    Uyu munyamategeko kandi avuga ko abakiliya be boherejwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta nyandiko zibata muri yombi zagaragajwe cyangwa ngo habe hari inyandiko z’uburyo boherejwemo.

    Yavuze ko bafatiwe Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi bakoherezwa i Goma ubundi bakajya Kinshasa aho bavuye bajyanwa mu Rwanda ariko ko byafashe igihe kinini.

    Avuga ko bariya bantu babiri batoherejwe hakurikijwe amasezerano asanzwe hagati y’ibihugu byombi (DRC n’u Rwanda) yo kohererezanya abanyabyaha (Extradition).

    Uyu munyamategeko kandi akavuga ko bagenzi be bafatiwe mu mitwe y’ingabo itemewe, bajyanywe mu buzima busanzwe bityo ko na bo bari bakwiye gushyirwa mu buzima busanzwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyashingiweho n’umunyamategeko wabo asaba ko barekurwa, bidafite ishingiro.

    Umushinjacyaha yavuze ko abantu bafite uburenganzira wo gutura no kujya aho bashaka, ndetse ko bariya bagabo bombi bari bari mu DRC ku bushake bwabo.

    Yavuze ko batoherejwe hakurikijwe amategeko ya Extradition kandi ko atari bwo buryo bwonyine bukoreshwa mu kuba umuntu ukekwaho ibyaha avanwa mu gihugu kimwe yoherezwa mu kindi gihugu.

    Babaye mu mutwe wa FDLR-FOCA ndetse na nyuma ubwo havukaga indi mitwe, bombi bahise bajya mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge wavutse muri 2016 bakaba bari bafite ipeti rya General.

    Uyu Nsanzubukire akaba ari no ku rutonde rw’akanama k’umuryango w’abibumbye k’umutekano rw’abantu bafatiwe ibihano kubera ibyaha bakoze.

    Imyanzuro ya UN Security Council, yagaragaje ko FDLR n’indi mitwe ari ikibazo cy’umutekano mu karere, igaragaza ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kurwanya iyo mitwe mu bikorwa binyuranye nko kuyambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayirimo no kubasubiza mu bihugu.

    Yagize ati 'Iyi myanzuro yose uko yafatwaga, yahaga inshingano ibi bihugu.'

    Avuga ko uyu mwanzuro wahaga MONUSCO inshingano zo kuba yakohereza abafatiwe mu mitwe iri muri DRC kuba yabohereza mu bihugu byabo.

    Yavuze ko uburyo bajemo ari ugusubizwa mu bihugu byabo bituruka ku nshingano zatanzwe n’imyanzuro ya UN Security Council ndetse n’amasezerano y’akare DRC yashyizeho umukono.

    Ubushinjacyaha kandi buvuga ko kuba hari abandi bafatiwe mu mitwe bakoherezwa mu buzima busanzwe bidaha uburenganzira aba baregwa basaba kurekurwa by’agateganyo mu gihe Urukiko rutarafata umwanzuro muri uru rubanza baregwamo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Ibyaha baregwa bifite ubukana bukomeye byo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe ndetse n’iterabwoba kandi ukurikije aho bafatiwe n’uko baje, ku buryo baramutse barekuwe bahita basubira muri iriya mitwe kuko ikiriho kandi ko bataje ku bushake bwaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/LIVE-Abareganwa-na-Rusesabagina-baremera-ko-babaga-mu-mitwe-itemewe-bagasaba-kurekurwa

  • Mu Rwanda abarwayi bo mu mutwe bashobora kuzava i Ndera bakitwa abanyamakuru –Marie Ingabire Immaculée #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), Madamu Marie Immaculée Ingabire, mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV yatangaje ko mu Rwanda hari n'abarwayi bo mu mutwe bashobora kuzava i Ndera bagahinduka abanyamakuru, kubera akavuyo kari mu itangazamakuru .

    Madamu Ingabire yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n' igitangazamakuru twavuze haruguru ni mu gihe yavugaga ibitagenda mu Rwanda birimo n'itangazamakuru aho buri wese asigaye abyuka akora itangazamakuru nta bumenyi arifiteho, ndetse asanga hari n'uzava i Ndera ataramenya niba yarakize neza gahita arikora.

    Yagize ati: 'Muri uru Rwanda, umuntu wese asigaye abyuka akitwa umunyamakuru, ntabwo tukimenya gutandukanya umunyamakuru w'umwuga n'utari we. Ushatse wese aba we ku buryo hari n'umuntu uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru kandi ataramenya ko yakize neza.'

    Nubwo benshi babyitiranya n'ubwisanzure bw'itangazamakuru, Madamu Ingabire avuga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru ari ukugira ibikoresho byo gushaka amakuru birimo ikarine irimo imyirondoro y'abo umunyamakuru akeneyeho amakuru, kubona amakuru kuri buri wese kandi umunyakakuru akaba afite ubumenyi buhagije bwo gutara amakuru.

    Yakomeje avuga ko bamwe mu banyamakuru batangaza inkuru badafitiye gihamya kugira ngo bagwize abasomyi bashobora kuzateza ikibazo.

    Uyu muyobozi yatangaje ibi mu gihe hari bamwe mu banyamakuru n'ibitangazamakuru biha umwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babigaragaza nk'uburyo bwo kwishyira ukizana.

    Yagaragaje kandi abenshi mu banyamakuru batazi amategeko agenga igihugu, ku buryo batambutsa ibintu bidaheruka mu mategeko, bigatuma ibyo batangaza biyobya abakurikira.


    Marie Immaculée Ingabire avuga ko mu Rwanda abarwayi bo mu mutwe bashobora kuzava i Ndera bakitwa abanyamakuru kubera akavuyo kari mu itangazamakuru.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/26/mu-rwanda-abarwayi-bo-mu-mutwe-bashobora-kuzava-i-ndera-bakitwa-abanyamakuru-marie-ingabire-immaculee/

  • Amajyepfo : Abantu 81 bafatiwe mu tubari banywa inzoga banarengeje amasaha #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kamonyi mu tubari tubiri two mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga hafatiwe abantu 32 naho mu Murenge wa Runda mu tubari tubiri hafatiwe abantu 22. Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save mu kabari kamwe hafatiwe abantu 27.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Mu mikoranire n’abaturage nibo bagiye baduha amakuru ko hari utubari bazi ba nyiratwo barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagacuruza inzoga. Abapolisi bagiye mu kabari ka Bangugwira Felix wo mu Murenge wa Save basangamo abantu 27, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu kabari ka Djuma Jean Claude w’imyaka 32 hafatiwemo abantu 18 naho mu Kabari ka Umutoni Uwase Doreen hafatiwe abantu 4. Ni mugihe mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga mu kabari ka Tugirimana Alexis w’imyaka 23 na Ntibiramira Anselme w’imyaka 41 hafatiwe abantu 32.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bantu 81 bose bafashwe mu masaha ya nijoro nyuma ya saa mbiri bagombaga kuba bageze aho bataha, bari bicaye begeranye nta n’udupfukamunwa bambaye.

    Ati 'Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza yose aherutse gushyirwaho n’inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 19 Gashyantare yatangiye kubahirizwa guhera tariki ya 23 Gashyantare. Bose bafashwe baraganirizwa bongera gusobanurirwa amabwiriza icyo avuga ndetse n’impamvu agomba kubahirizwa nyuma bacibwa amande, utubari two twahise dufungwa.'

    SP Kanamugire yavuze ko ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 mu Ntara y’Amajyepfo ntibizigera bihagarara , asaba abantu kubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

    Tariki ya 22 Gashyantare ubwo bwari bucye abaturarwanda bagatangira kubahiriza amabwiriza mashya yari yashyizweho n’inama y’Abaminitiri ya tariki ya 19 Gashyantare, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yari yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye ariko cyane cyane bakazirikana ko utubari dukomeza gufunga.

    Yanibukije abantu ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ariko asaba buri muturarwanda gukurikiza amabwiriza atabihatiwe n’inzego izo arizo zose kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwa buri muntu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amajyepfo-Abantu-81-bafatiwe-mu-tubari-banywa-inzoga-banarengeje-amasaha

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze kuri Maxime uvuga ko ari mu gihirahiro #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko burimo gutegura uko bwaganira na Sekamana Maxime abe yagaruka mu bandi.

    Mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI, Maxime yavuze ko atarafata umwanzuro w’uko azakinira Rayon Sports cyangwa niba bazatandukana, ngo bizaterwa n’ibiganiro.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, visi perezida wa Rayon Sports ushinzwe amarushanwa, Ngoga Roger yavuze ko basanze ikipe ifite amadeni menshi y’abakinnyi baravugana barumvikana ariko Sekamana Maxime we ntibumvikana.

    Ati“Dufata ikipe twasanze ikipe ifitiye abakinnyi amadeni menshi. Bamwe twaravuganye turumvikana, kuri Maxine we ntabwo twabashije kumvikana ariko turateganya kuzakorana na we ikindi kiganiro kugira ngo turebe ko yagaruka.”

    Tariki ya 28 Kanama 2020 Sekamana Maxime yasinyanye amasezerano na Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe, yemeza ko yakiriye miliyoni 3 ku mwenda iyi kipe yari imufitiye n’aho miliyoni 1 isigaye akazayibona bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Maxime nyuma yo gusinya aya masezerano yasanze sheki yahawe itazigamiye ahita atesha agaciro amasezerano bagiranye, byatumye atitabira umwiherero w’iyi kipe witegura shampiyona ya 2020-2021, watangiye ku wa 1 Ugushyingo 2020.

    Uyu mukinnyi yanze kujya mu bandi kugeza shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 nabwo ntabwo yigeze ayikina.

    Maxime ubuyobozi bwa Rayon Sports burateganya kongera kuganira na we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwavuze-kuri-maxime-uvuga-ko-ari-mu-gihirahiro