Category: Uncategorized

  • Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Iburanisha ryo kuri uyu 26 Gashyantare 2021, ryatangiye urukiko rutangaza umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina avuga ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    Ni icyemezo umwavoka we Gatera Gashabana yahise ajuririra, anasaba ko byandikwa n’umwanditsi ko akijuririye.

    Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yanagaragarije urukiko ko hari indi mbogamizi ikomeye ituma ataburana mu mizi.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo mpamvu yatanzwe igamije gutinza urubanza, mu gusubiza Gatera Gashabana avuga ko iyo nzitizi ikeneye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo izaganirweho.

    Kuri uyu munsi kandi humviswe inzitizi z’abaregwa babiri barimo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali mbere yo kwinjira muri CNRD Ubwiyunge, basabye kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE

    13:41: Umucamanza Muhima Antoine yasoje iburanisha. Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rutegetse ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

    13:19: Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari cyaba gihari kigasuzumwa, kigakemurwa.

    13:17: Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yasabye urukiko gufasha umukiliya we ku kibazo cy’ingutu [cyo gusabwa dosiye] gituma adakora imyanzuro y’urubanza mu mizi.

    13:10: Ubushinjacyaha bubajijwe niba hari icyo bazi ku makuru y’uko inyandiko Gatera Gashabana asigira Rusesabagina zihita zifatirwa, bwasubije buti “Dusanga twe nta mbogamizi ihari, kuko ihari yagaragazwa kugira ngo ifatweho umwanzuro. Urukiko ntiruvuga amakuru, ruvuga ibimenyetso n’ibikorwa. Bagombye kuyajyana muri RBA kuko ni yo ivuga amakuru.’’

    Bwagaragaje ko biri gukorwa ari amayeri ‘tactic’ yo ‘gutinza urubanza’.

    12:59: Gatera Gashabana yavuze ko ‘Rusesabagina’ hari ibyo adahabwa

    Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Muri urwo rwego namugejejeho ikirego, nakoresheje imbaraga mu kumugezaho ibimenyetso biri mu kirego. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

    Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Uyu mugabo yasobanuye ko afite dosiye zirimo imigereka 1347 n’izindi nyinshi.

    Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakora [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

    12:48: Nyuma yo gufata akanya gato ko kwisuzuma, Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

    12:45: Munyaneza Anastase yavuze ko uko bageze mu gihugu bitari ugusubiza mu buzima busanzwe nkuko bikorwa ku bahoze ari abarwanyi.

    Ati “Ntekereza ko iyo tuza kuba twaraje muri ubwo buryo, twari kunyuzwa muri MINUSCO, si ko twaje, twaje nk’abaregwa ibyaha. Ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko turekuwe twasubira mu mitwe twanyuzemo, nkeka ko atari byo kuko hari inzego z’umutekano kandi zikora akazi kazo. Numva ko ibishingirwaho n’Ubushinjacyaha ko kuba tutarizanye twasubira mu mitwe yitwaje intwaro, sibyo. Hari abandi twazanye, bajyanwa mu buzima busanzwe kandi banyuze mu mahugurwa. Nta mpamvu igaragara ivuga ko twahita dusubira muri iyo mitwe.’’

    12:40: Umwavoka wa Nsanzubukire yavuze ko ibyaha abo yunganira bifite ubukana ariko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha kivuga ko ari ihame y’uko umuntu akurikiranwa adafunze.

    -  Kuba umuntu arwaye ntibyamukuraho gufungwa

    12:37: Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsanzubukire arwaye nta cyemezo cyo kwa muganga kibyerekana uretse ibigaragarira inyuma.

    Bwagaragaje ko itegeko riteganya ko ahabwa ubuvuzi kugera ku rwego rwo hejuru, akabona ubuvuzi nk’ubutangwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal kandi mu gihe hari impamvu zifatika agomba gufungwa akitabwaho n’ibitaro.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO ABAKEKWA BAREKUWE BASUBIRA MU MITWE Y’ITERABWOBA

    12:21:Ubushinjacyaha busubiza ku busabe bw’abaregwa bwo gufungurwa by’agateganyo bwavuze ko busanga badakwiye kurekurwa kuko ibyaha bakurikiranyweho bifite ubukana kuko birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Buti “Baramutse barekuwe by’agateganyo, bahita bisubirira mu mitwe bahozemo kuko uyu munsi iracyari mu mashyamba ya Congo kuko bataje ku bwabo kandi iyo mitwe ikaba ikomeje imigambi yayo yo kugaba ibitero ku Rwanda.’’

    Bwavuze ko imanza zatanzweho ingero zitashingirwaho kuko abaziregwagamo ni abantu babaga bafite umwirondoro uzwi ku buryo no kuhabashakira byoroha.

    Bwagaragaje ko muri izo manza abaregwa baburanaga ku kunyereza umutungo n’ubuhemu barekuwe bafite aho baba hazi kandi badakurikiranyweho ibyaha bifite ubukana nk’ibyo Nsabukire akurikiranyweho.

    Bwongeyeho ko yafashwe agiye guhagararira Umutwe wa CNRD mu Burundi kandi yabaga mu mashyamba ya Congo ku buryo utamenya aho abarizwa.

    12:11:Ubushinjacyaha buvuga ko kuva bagejejwe muri RIB muri Nyakanga 2020, ntaho bagaragaza ko hari icyo bemerewe n’amategeko kitubahirijwe.

    Buti “Nta tegeko ryishwe haba mu buryo bazanywe n’ibyabaye nyuma y’uko ikurikiranacyaha ritangiye. Kubakurikirana ku byaha barezwe, aho urubanza rugeze kuba hari abandi bantu baturutse mu mitwe y’iterabwoba ntibyaba impamvu yashingirwaho kuko ntaho bihuriye n’ikurikiranwa ryabo.’’

    12:08: Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa batohereUbushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.jwe nk’abanyabyaha ahubwo byari nk’uburyo bwo gusubiza abari abarwanyi mu mitwe ikorera muri Congo nkuko byari mu myanzuro yafashwe n’Akanama ka Loni.

    -  Nsanzubukire ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

    12:06: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 31 Ukuboza 2012.

    Buti “Mu bimenyetso twashyikirije urukiko na byo birimo. Uburyo bajemo bituruka muri iyo mitwe, yaganiriweho mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni kandi ayo masezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na Congo.’’

    11:51: Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuvuga ko uburyo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase boherejwe bavuye muri Congo binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite.

    Ati “Nta cyashingirwaho havugwa ko amategeko ashingirwaho mu kohererezanya abanyabyaha atubahirijwe mu gihe bo atari ko byagenze. Extradition si bwo buryo bwonyine bwatuma umuntu ava mu gihugu cy’amahanga abe yakoherezwa cyangwa agasubizwa mu gihugu cye.’’

    -  Uko abaregwa boherejwe mu Rwanda byagarutsweho

    11:45: Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bafashwe muri Nyakanga 2017, bakuwe muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakekwaho kuba mu Mutwe wa FDLR FOCA ari abarwanyi bawo.

    Umunyamategeko yasobanuye ko koherezanya abakoze ibyaha bikorwa iyo hari amasezerano yerekana ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano.

    Ati “Bize mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu Rwanda, bajyana n’ingabo z’u Rwanda zatwinzwe. Bageze muri Congo bajya Centrafrique, baza kugaruka, banakoreye ingabo za FARDC. Babaye mu mutwe atari abayobozi, ahubwo ari abarwanyi.’’

    Yagize ati “Hari ibitarabonekaga muri dosiye kandi na bo bakabyibazaho. Bakavuga bati ibidasobanutse, bizabanze bisobanuke mbere yo kujya mu mizi. Ni byo twifuzaga ko bisobanuka kugira ngo abakiliya banjye, bazabone ubutabera.’’

    -  Nsanzubukire urembye ‘yasabiwe umwihariko’

    11:25: Umwavoka wa Nsanzumuhire yavuze ko ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Yasobanuye ko Nsanzubukire afite intege nke kandi urukiko rwabimwemereye.

    Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze. Igihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rwategeka ko yakwitabwaho byihariye nk’abandi bameze nkawe.’’

    “Aramutse apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’’

    Umwavoka yerekanye ingero y’izindi manza zisa nk’iza Nsanzubukire kandi inkiko zanzuye ko abaregwa bararekurwa by’agateganyo kandi ntacyo byononnye.

    Ati “Niba adafashijwe ngo yitabweho avurwe, ahabwe amafunguro akwiye nibamureke ajye hanze ashake uko yibeshaho.

    Andi mafoto y’ababuranyi ubwo hari hategerejwe umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina

    -  Urukiko rugiye kumva inzitizi z’abandi baburanyi

    11:15: Umunyamategeko wunganira Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba gufungurwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo.

    Nsanzubukire yasabye ko kubera intege nke afite, umukiliya we yakwemererwa kuburana yicaye.

    Umwavoka w’aba bombi yasabye ko “Byazasuzumwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Twasabaga ko iburanisha ryabo ryazashingira ku ngingo ya 6 y’Itegeko rihana ibyaha, twifuza ko urukiko rwazayitaho mu gihe cy’imiburanishirize.’’

    Yavuze ko impamvu bashingira basaba kurekurwa by’agateganyo ni uko batigeze bagorana.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

    11:11: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo.

    Urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina batavuga iyo nzitizi iyo ari yo ngo ruyishingireho mu kugena igihe ndetse Me Youssuf n’abo yunganira basabye ko ubutabera bwihutishwa; rushingiye ku kuba Rusesabagina n’abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi.

    Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

    Andi mafoto menshi y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

    Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara yunganira mu mategeko

    Mukandutiye Angelina ari mu baregwa muri iyi dosiye

    - Amafoto y’abadipolomate batandukanye bitabiriye iburanisha

    10:19: Iburanisha ryasubitswe, Urukiko rufata iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina bwo kwemererwa kuburana ku yindi nzitizi.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

    -  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

    Rusesabagina aganira n’abunganizi be imbere y’Inteko iburanisha

    Rusesabagina yanyuzagamo akaganira n’abamwunganira

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

    09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

    -  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

    “Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

    Abashinjacyaha batanga ingingo zishimangira ubusabe bwabo imbere y’urukiko

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

    Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ubwo bari bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimuhurura mu Mujyi wa Kigali

    Bari batwawe mu modoka zagenewe gutwara imfungwa n’abagororwa

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Buri wese aba yitwaje dosiye zirimo ingingo ashingiraho mu kuburana

    Ingamba zo kwirinda Coronavirus zirubahirizwa. Aha Rusesabagina yasuzumwaga umuriro, anakarabywa intoki hifashishijwe ‘hand sanitizer’ mbere yo kwinjira mu rukiko
    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

    Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

    “Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo atari amagambo y’urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

    Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

    -  Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Iby’ingenzi bizigirwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC –

    Inama izatangira saa yine z’igitondo aho isaha n’igice ya mbere ihariwe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bizaba mu muhezo nyuma hakurikireho inteko rusange izatangira saa 11:30 igeze 13:30 z’amanywa.

    Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya 21 yitezwemo kwiga ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri EAC no kwiga ku kuba Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango.

    Indi ngingo izaganirwaho muri iyi nama ni ukwemeza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ugomba gusimbura Umurundi Libérat Mfumukeko wagiye kuri uyu mwanya ku wa 26 Mata 2016. Muri iyi nama kandi hazemerezwamo abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

    Kenya ni yo izafata inshingano zo kuyobora uyu muryango isimbuye u Rwanda rwari ruri ku buyobozi.


  • Menya akamaro ko kuryama wakuyemo imyenda #rwanda #RwOT

    Kuryama wambaye ubusa, ukuri cyangwa uko wavutse, bifitiye umubiri akamaro gatandukanye ndetse byongera imikorere myiza y’ingingo zitandukanye ku buryo butangaje. Kuryama amasaha ahagije bigufasha kwirinda ibibazo bitandukanye biterwa no kutaryama cyangwa kuryama amasaha macye.

    Kwiryamira uko wavutse byongera ibyishimo n’umutuzo, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri no kugabanya ibyiyumviro byo kumera nabi, kimwe n’akandi kamaro tugiye kurebera hamwe:

    Bituma ukura neza no kuringaniza melatonin

    Kuryama wambaye ubusa bifasha cyane umubiri wawe kuringaniza umusemburo wa melatonin n’imisemburo ifasha mu mikurire, iyi yose ikaba ari ingenzi cyane mu gutuma urushaho kubaho neza. Melatonin ni imisemburo ikorerwa mu bwonko, yitabazwa mu ruhererekane rwo gusinzira no kubyuka, ifasha mu kugena igihe uryama n’igihe ubyukira.

    Gusinzira neza

    Kugira ngo usinzire neza, umubiri wawe muri rusange uba ukwiye kugabanukaho ubushyuhe byibuze igice cya degre (0.5°C). Kugira ngo ubashe gukomeza gusinzira neza, igipimo cy’ubushyuhe ntikigomba kwiyongera na gato, iyo bitagenze gutyo ubwonko burakubyutsa mu rwego rwo kumenya ikibazo gihari.

    Kuryama wambaye ubusa byorohera umubiri wawe kugabanya ubushyuhe mu buryo bwihuse, ndetse no kuguma ku gipimo gikwiye mu mubiri. Gusinzira ushikagurika bitewe n’ubushyuhe bwinshi, bituma udasinzira byimazeyo, bityo ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe bukagabanuka, ntihabashe no kubaho isanwa ry’uturemangingo.

    Byongerera uruhu itoto no kumererwa neza

    Uruhu rubasha guhumeka neza. Bimwe mu bice by’umubiri biba byiriwe bitwikiriye bibasha kubona akanya noneho ko guhumeka no gukora neza. Ibi birinda indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa n’iyororoka rya mikorobe muri iyo myanya no kutagerwaho n’umwuka uhagije.

    Biringaniza umusemburo wa cortisol

    Kuryama wambaye ubusa byongerera umubiri wawe kuguma ku gipimo cy’ubushyuhe bukwiye bityo umusemburo wa cortisol ugakorwa neza. Iyo uryamye nabi cyangwa ukaryama ushyushye cyane, biba bikongerera ibyago byo kubyuka cortisol ikiri nyinshi mu maraso, ibi bitera kubyukana umunabi, kumva udatuje, kwirirwana umujinya, kwiyongera kw’ibiro n’ibindi bibazo biterwa n’igipimo kiri hejuru cya cortisol.

    Muri macye Rero kuryama wambaye ubusa byagufasha kurwanya ibi bibazo byose cortisol nyinshi ishobora gutera.

    Byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko w’amaraso

    Ku bashakanye, kuryama mu buriri uko wivukiye n’uwo mwashakanye bitanga umunezero. Uyu munezero uturuka ku musemburo witwa oxytocin, wongera urukundo no kwiyumvanamo hagati mu bashakanye.

    Src: www.sleepsherpa.com, inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-akamaro-ko-kuryama-wakuyemo-imyenda.html

  • Ngo umugabo wanjye yarongoye igisimba| Bavuga ko mfite imitwe ibiri| Jeannine yavuze byinshi ku buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nzayiswnga Jeannine ufite umyaka 24 y'amavuko. Yavuze ko uburwayi afite bwamufashe afite imyaka 5 y'amavuko. Yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye abona ari agahera kaje ku gahanga ke gusa kagenda kabyimba kaba kanini kuri ubu avuga ko uko akura ari nako uburwayi bwe bukura. Hari abamutuka ngo afite agahaha nk'ak'isekurume ngo afite imitwe ibiri n'ibindi bitutsi bibi. Yavuze ko ishuri yarigiyemo gusa abonye ukuntu abanyeshuri bagenzi be bamutukaga aza kurivamo. Jeannine yavuze ko inzu abamo ayikodesha amafaranga ibihumbi bibiri akaba ayibanamo n'umwana we yabyaranye n'umugabo wamuteye inda gusa uyu yaje kumuta kuko yari yifitiye undi mugore. Ubwo Afrimax Tv yamusuraga hari hashize amezi 6 umugabo wamuteye inda amutaye.

    Jeannine

    Jeannine avuga ko abanye neza n'umuryango we nubwo uburwayi afite buramworoheye. Ku bijyanye n'umubano we n'abaturanyi, Jeannine yavuze koa abanye neza n'abaturanyi be nubwo badahwema kumubwira amagambo mabi bamusesereza kubera uburwayi bwe gusa we arabihorera. Jeannine yavuze ko aterwa ipfunwe no kuba atazi gusoma no kwandika dore ko hari ubwo abona abana bangana babasha gusoma ibyanditse ku bintu bitandukanye we akaba atabishobora akumva bimuteye ipfunwe. Jeannine avuga ko nta bundi buryo bwo gushakisha imibereho no gukora ubukorikori yigeze agerageza dore ko n'amikoro atigeze amukundira gusa avuga ko amikoro abonetse yashobora gukora ubucuruzi bw'ubunyobwa cyangwa se inyanya. Jeannine yavuze ko umugabo we atigeze amuta amuziza uburwayi bwe ahubwo yamutaye kuko yari afite undi mugore. Jeannine yavuze ko nta kintu ashinja umugabo wamuteye inda dore ko we nubwo bamubwira ko yaryamanye n'umukobwa ufite imitwe ibiri ndetse bakanavuga ko yaryamanye n'igisimba, umugabo we yamubwiye ko yamuterese amubona ndetse yanaryamanye nawe amubona iby'uburwayi bwe ntabwo yigeze abyitaho. Jeannine avuga ko hari abasore batandukanye baza kumutereta gusa abenshi badafite gahunda akababera ibamba. Mu gusoza ikiganiro, Jeannine yavuze ko asaba ubufasha butandukanye burimo ubwo kubona imyambaro n'ubushobozi bwamufasha gucuruza kugirango abashe kubaho neza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngo-umugabo-wanjye-yarongoye-igisimba-bavuga-ko-mfite-imitwe-ibiri-jeannine-yavuze-byinshi-ku-buzima-bwe/

  • Ubuhamya:Vincent wahoze ari imbata y’ibyaha,Yesu yamugize icyaremwe gishya #rwanda #RwOT

    NIYONZIMA Vincent yabaye imbata ya Satani igihe kirekire aho yabarizawaga mu busambanyi, ubusinzi, kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge kuburyo yari yarabuze amahoro yo mu mutima kuko yahoraga yibaza ko yanduye SIDA ariko Yesu yamusanze mu ivata ry’ibyaha amuha agakiza ubu ni umugabo wo guhamya Imana.

    Ubusanzwe iyo Yesu aje mu buzima bw’umuntu ntabwo amusiga uko yamusanze, ahubwo aramuhindura nk’uko Niyonzima abisobanura uko yahozea akora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka agira ati:

    'Nari umunyabyaha uteye ubwoba, nari umusinzi uteye ubwoba, nari umunywi w’urumogi n’itabi abanzi barabyibuka kuko hari n’abo twarusangiye mbese Satani yari yarangize imbata. Nta mahoro yo mu byaha, sinajyaga nsinzira na mba kuko ibyaha ntibyari kumpa agahenge ko gusinzira. Nararaga ntekereza nkavuga ngo nshobora kuba naranduye SIDA kuko iyo najyaga kugera igihe cyo kwipimisha nabaga nongeye gusubira mu busambanyi. Naryama rero simbone ibitotsi nkarara nibaza uko ubuzima bwanjye buzamera.

    Uretse icyaha cy’ubusambanyi, nageze aho nywa inzoga n’urumogi, nkirunywa bwa mbere rwaranyishe nkajya numva ntazi aho ndi, nkarara ncuranguka, ndetse nkarara ndota ibintu bitampesheje amahoro, ariko ndababwiza ukuri kwa Yesu ni heza nahaboneye amahoro atemba nk’uruzi. Nari narahengamye urutugu rumwe, ku buryo umuntu yandebaga akaba yagira ngo nakoze impanuka ndavunika, nyamara byari amafiyeri ya Satani ariko Yesu akimara kumpa agakiza yarampenguye ndeguka biremera.

    Mubyukuri nta kure mu byaha Imana itakura umuntu kandi nta kure heza itamugeza. Igihe cyarageze Niyonzima arkizwa yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe nk’uko abisobanura ati:

    'Nahuye na Yesu mu mwaka wa 2006 ubwo nahuraga n’abakozi b’Imana bari basanzwe banzi ko ndi umunyabyaha ni uko barambwira ngo nze banjyane gusenga, twagiye bantera ho urwenya nshiduka tugeze mu rusengero.

    Nkimara kugera mu cyumba cy’amasengesho nagize ubwoba bwinshi kuko barasengaga nkumva baravuga indimi ntabasha kumva. Mubyukuri ibyuya byarandenze umubiri wose ndambarara hasi ku mikeka batangira kundondora bati:

    'Ihane! Barondoye ibyaha byanjye byose barembwira ngo mu rwego rwo kumfasha icyaha bazajya bavuga njye mvuga ngo Imana imbabarire'. Numvise bamfashije kuko ibyo bavugaga byose byari ukuri, narartuye baransengera nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwanjye.

    Nkimara kwakira Umwami Yesu, Satani yahise agira ifuhe maze abo twakoranaga ibyaha bararakara, abari baranze kungurira inzoga bakampamagara ngo nze bazimpe, abo twasambanaga bakampamagara bambwira ko ibyo ndimo ari ibikabyo nataye ubwenge, ariko nafashe icyemezo mbabwira ko nakijijwe kandi koko Imana yaranshyigikiye kugeza n’uyu munsi ndi umwe mu bantu banejejwe n’agakiza Imana yabahaye. Ndi umuntu uhagarara imbere y’abantu nkababwira aho Yesu yankuye n’aho angejeje kandi umurirrimbyi yuzuye Umwuka Wera yararimbye ko Imana ifite uko ibigenza bikemera.

    Kugeza ubu mu muryango wacu baranyubaha kandi mbere nkimara gukizwa bari bampinduye umusazi ngo ibyo ndimo by’abarokore nta kigenda. Baranyanze ku buryo bukomeye bituma nimuka aho nari ntuye, byari intambara ikomeye ariko Uwiteka yarandwaniriye kugeza ubu baricara bakavuga ngo umuhungu wacu ni pasiteri.

    Mu murimo w’Imana nkora njya ngira umugisha wo kugera mu bindi bihugu ngafatanya n’abandi bakozi b’Imana kwamamaza ubutumwa bwiza abantu bagahindukira bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

    Asoza ubuhamya bwe, Niyonzima Vincent arashishikariza abantu bakigendera mu byaha kuza muri Yesu kugira babone amahoro aruta ayo ab’isi batazi, ati: 'Imirimo itangaje Yesu yankoreye akampa agakiza sinabyihererana kuko hari abantu b’abasinzi twasangiraga inzoga bakizinywa, hari abo twasangiraga urumogi n’itabi risanzwe ubu bakibinywa, hari abo twakoranaga uburaya n’ubu bakibukora,ariko ndabahendahenda ngo baze kwa Yesu hari ubuzima kandi hari amahoro'.

    Source: zaburi nshya

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Vincent-wahoze-ari-imbata-y-ibyaha-Yesu-yamugize-icyaremwe-gishya.html

  • Uwahoze atoza ikipe y'Abagore ya Amerika yiyahuye nyuma yo gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza w'ikipe y'abagore y'igororangingo (gymnastics) ya Leta zunze ubumwe za Amerika yiyahuye nyuma y'amasaha arezwe ihohotera rishingiye ku gutsina no gucuruza abantu, nk'uko abategetsi babivuga.

    Ibiro bya Dana Nessel, umushinjacyaha mukuru wa Michigan, byemeje urupfu rwa John Geddert kuri uyu wa kane nimugoroba tariki 25 Gashyantare 2021. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Madamu Nessel yari yatangaje ibirego 24 ashinja John Geddert.

    Geddert niwe wari umutoza mukuru w'ikipe ya Amerika ya gymnastics mu 2012, yakoranaga bya hafi na muganga w'ikipe Larry Nassar, wahamwe no guhohotera abakinnyi amagana.

    Mu 2018 Nassar yakatiwe gufungwa imyaka 300 kubera ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa barenga 250.

    Geddert w'imyaka 63, niwe wari nyiri ikigo cy'imyotozo kiri i Michigan aho Nassar yakoraga nka muganga w'inzu y'imikino (gym). Mu rubanza rwa Nassar, abakobwa bamwe bashinje Geddert imyifatire mibi.

    Byari byitezwe ko kuwa kane nimugoroba yishyikiriza ubushinjacyaha ariko ntiyahageze, nk'uko ibiro by'umushinjacyaha bibivuga.

    Mu itangazo, umushinjacyaha Nessel yagize ati: 'Ibiro byanjye byabwiwe ko umurambo wa Geddert wabonetse kuri uyu mugoroba nyuma yo kwiyahura. Ni iherezo ribi cyane ku nkuru mbi cyane kuri buri wese byarebaga'.

    Ni ibiki bindi tuzi ku biregwa Geddert?

    Umushinjacyaha Nessel yari yatangaje ibirego 24 bishinja Geddert 'ihohotera rikabije mu mvugo, ku mubiri no ku gitsina yakoreye abakobwa benshi bakiri bato'. Bibiri muri ibyo byaha birimo gusambanya umukobwa uri hagati y'imyaka 13 na 16.

    Yashinjwaga kandi ibyaha 14 byo gucuruza abantu birebana no 'gukoresha abakinnyi be imirimo y'agahato cyangwa imirimo mu buryo bubi cyane yatumye bakomereka'.

    Geddert 'ntiyitaye kuri ibyo bikomere ahubwo yabwiye nabi, yateye ubwoba ndetse akoresha imbaraga z'umubiri mu gutuma abakinnyi bakina ku rwego abishakaho', nk'uko itangazo ry'umushinjacyaha ribivuga.

    Yashinjwe kandi kubeshya abakoze iperereza mu 2016 ku byaha byaregwaga uwari umuganga w'ikipe ye Nassar.

    Ni ayahe makuru mashya ku ihohoterwa mu ikipe ya US ya gymnastics?

    Mu kwezi kwa mbere 2020, nkuko BBC ibitangaza, iyi kipe ya Amerika yatangaje umugambi wo kwishyura miliyoni $215 ku itsinda ry'abakinnyi bahohotewe na Nassar.

    Perezida w'ishyirahamwe rya gymnastics muri Amerika Li Li Leung yavuze ko 'bemera uburyo bangije bikomeye icyizere mu bakinnyi no muri rubanda, turi kugerageza kugarura icyo cyizere'.

    Ariko bamwe, barimo Simone Biles umukinnyi ufite ibigwi kurusha abandi, bumva iryo shyirahamwe 'rigomba kwirengera amakosa yaryo' kubera ibyo bikorwa.

    Biles w'imyaka 23, umwe mu bakinnyi bahohotewe na Nassar, yasabye ko habaho iperereza ryigenga.

    Yabwiye ikinyamakuru CBS ati: 'Tubazanira imidari. Dukora akazi kacu. Ntimushobora gukora akanyu mwebwe? Ni ibintu biteye asyi'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uwahoze-atoza-ikipe-yabagore-ya-amerika-yiyahuye-nyuma-yo-gushinjwa-ihohotera-rishingiye-ku-gitsina/

  • Abahanga baragijwe ADEPR: Ibyo wamenya ku bayobozi bashya b’indembo (Amafoto) –

    Ku wa 21 Gashyantare 2021, nibwo izo ndembo zaragijwe Abashumba biganjemo amasura mashya, mu gihe byari bimenyerewe ko habaho guhinduranywa kw’abashumba b’indembo, ariko n’ubundi izo nshingano zikagumanwa n’abasanzwe mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’itorero.

    Nubwo mu bayobozi bashya higanjemo amazina atamenyerewe na benshi mu basengera muri iryo torero, harimo abagabo b’inkorokoro batari bato mu gakiza kandi bagiye bakora imirimo itandukanye mu itorero.

    Abahanga biyeguriye gukorera Imana!

    Amabwiriza yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB) mu 2018, yasabaga abayobora amadini n’amatorero kuba barabyigiye ku rwego rwo hejuru, ku buryo nibura baba barize amasomo y’iyobokamana (théologie) kugira ngo inyigisho batanga zibe zifite ibyo zishingiyeho bityo zinatange umusaruro.

    Mu bayobozi bashya b’indembo baherutse gushyirwaho na ADEPR, abenshi ni abahanga mu masomo y’ubuzima busanzwe ndetse by’umwihariko, bakaba abahanga mu masomo ya Théologie.

    Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga umuhango wo kwakira aba bashumba bashya wanyuze kuri Life Radio ya ADEPR, abashumba bahawe umwanya wo kwibwira mu ncamake abakirisitu bo muri iri torero.

    Ururembo rwa Gihundwe

    Mu bashumba bakiriwe, harimo uw’Ururembo rwa Gihundwe rugizwe n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, rukaba rwahawe Pasiteri Nsabayesu Aimable. Uyu mushumba asanzwe amenyerewe mu bijyanye n’umuziki uhimbaza Imana.

    Ni umugabo uciye akenge, kuko yavutse mu 1972, avukira mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara z’Uburengerazuba bw’u Rwanda, aza gukurira mu Karere ka Rusizi aho yarerewe mu itorero rya Gihundwe agiye gukoreramo imirimo. Ni umugabo wubatse, ufite umugore n’umwana umwe.

    Pasiteri Nsabayesu yakiriye agakiza akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 11 gusa. Kuva icyo gihe akaba yaratangiye gukora imirimo itandukanye mu itorero, aho yabaye umuririmbyi ndetse n’umutoza w’indirimbo muri korari ifite amateka akomeye mu Rwanda yitwa Bethania.

    Ni umugabo w’umuhanga mu bijyanye n’umuziki kuko yanabyize imyaka itanu, akiga ibyo gutegura integanyanyigisho z’umuziki n’andi masomo y’umuziki. Afite kandi ubumenyi bwa Théologie kuko yayize imyaka ine, kuri ubu akaba ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere y’amatorero.

    Hirya y’itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye ariko yibanda cyane mu burezi bwa mu muzika, aho yigishije mu mashuri atandukanye nko mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo no muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Imirimo yakoze mu itorero harimo kuba Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntora mu gihe cy’imyaka icyenda, aza gukomereza mu Mudugudu wa Kacyiru ari naho yari akiri magingo aya.

    Pasiteri Nsabayesu yavuze ko yishimiye kuba agiye kuba umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, kandi ko yiteguye kuzana impinduka nziza no gukuza itorero ryaho muri rusange.

    Yagize ati “Ndasaba ko twazagendera ku bintu bitatu: Gusenga, gukora cyane n’umwete ndetse no gukiranuka. Ndifuza ishusho ya Gihundwe iri mu bubyutse bwinshi ndetse n’iterambere.”

    Pasiteri Nsabayesu Aimable, Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe

    Ururembo rwa Rubavu

    Undi mushumba wahawe inshingano ni Pasiteri Uwambaje Emmanuel w’imyaka 49, ugiye kuyobora Ururembo rwa Rubavu, ruzaba rugizwe n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu twose two mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Pasiteri Uwambaje yavukiye mu Karere ka Rusizi ari naho yakirijwe, ndetse yuzura umwuka wera bwa mbere afite imyaka 20. Nyuma yaho gato, yahise atangiwe kwiga amasomo ya Théologie mu ishuri riri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.

    Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yerekeje mu Mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Remera, ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Urubyiruko ndetse n’umudiyakoni.

    Mu mwaka wa 2000 yaje kuba Umukuru w’Itorero mu Midugudu itandukanye yo muri Paruwasi ya Gatsata, akomereza Nyarugenge ari na ho yari akomereje imirimo kugeza ubu.

    Yize amasomo atandukanye ya Théologie, ndetse kuri ubu ari kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yiga ibijyanye n’iyobokamana i Bruxelles mu Bubiligi. Mu buzima busanzwe, uyu mugabo asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamutungo yavanye muri kaminuza y’u Rwanda.

    Yakoze imirimo itandukanye mu itorero kuko yabaye umwarimu mu ishuri rya Bibiliya rya ETED mu gihe cy’imyaka 15.

    Ubwo yagezaga ku bandi intumbero ze, Pasiteri Uwambaje yasabye abakirisitu bo mu Rurembo rwa Rubavu guhora bari maso kuko Yesu ashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.

    Ati “Icyo nababwira Benedata, ni uko tugomba guhora twiteguye kuko Kristu ashobora kugaruka igihe cyose.”

    Pasiteri Uwambaje Emmanue, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu

    Ururembo rwa Muhoza

    Undi mushumba wahawe inshingano, ni Pasiteri Safari Wilson, uzayobora Ururembo rwa Muhoza, rubarizwamo uturere twa Musanze, Burera na Gakenke turi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Ni umugabo w’imyaka 48 wubatse, ufite abana bane.

    Kugeza ubu, uyu mugabo ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,

    Yarangije mu ishuri rya IGSM mu bijyanye no kuyobora amatorero, ndetse afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Yize kandi ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, KIE.

    Pasiteri Safari yakoze imirimo itandukanye mu itorero. Kugeza ubu yari Pasiteri muri Paruwasi ya Gakenke, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora. Yanayoboye Imidugudu itandukanye irimo nka Buheta, Musave, Gashenyi n’ahandi. Yayoboye kandi Umudugudu wa Rwankuba muri Paruwasi ya Kinyinya, aba umurimbyi ndetse n’Umuyobozi wa korari ya Rwankuba.

    Mu yindi mirimo yakoze harimo no kuba umwe mu bashinze Umuryango w’Abanyeshuri bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri Kaminuza y’u Rwanda (CEP).

    Hanze y’itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, ndetse yanayoboye Inama Njyanama y’Umurenge. Yabaye kandi n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Nyarutovu, aho yarimazemo imyaka 15. Ni umutoza w’intore mu Itorero ry’Igihugu.

    Pasiteri Safari yasabye abo mu Rurembo rwa Muhoza gukomeza kwinginga Imana, ashimangira ko azarangwa no kwitangira umurimo yashinzwe.

    Ati “Ndabasaba kwinginga Imana kugira ngo ikomeze kubana natwe, icyo nababwira ni uko nzarangwa n’icyizere no kwitangira umurimo w’Imana.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Muhoza, Pasiteri Safari Wilson

    Ururembo rwa Nyabisindu

    Mu Ntara y’Amajyepfo, Ururembo rwa Nyabisindu rugizwe n’uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, rukazayoborwa na Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney, umugabo wubatse ndetse ufite abana batanu.

    Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Kamonyi, aza gutangira umurimo w’Imana mu mwaka wa 2001, aho yari umuvagabutumwa mu Mudugudu wa Kigese mu gihe cy’imyaka itanu.

    Mu mwaka wa 2012, yaje kujya kwiga ibijyanye na Bibiliya abifatanya no kuba Umukuru w’Itorero muri Paruwasi ya Runda. Mu 2015, yabaye Umushumba muri Paruwasi ya Gahogo, nyuma ajya muri Paruwasi ya Taba ndetse ubu akaba yayoboraga Paruwasi ya Runda muri Kamonyi.

    Ni umugabo ufite ubuhamya bukomeye kuko yatangiye kwiga amashuri yisumbuye akuze, kuko yinjiye mu mwaka wa Mbere afite umugore n’abana babiri, ariko ntiyacika intege ahubwo arakomeza, aza kugera muri Kaminuza yiga ibijyanye n’Icungamutungo.

    Pasiteri Nimuragire yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugusenga no kubaka ubumwe mu itorero.

    Ati “Icyo nshyize imbere ni ugusenga no kubaka ubumwe n’urukundo mu bakirisitu.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyabisindu, Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney

    Ururembo rwa Ngoma

    Urundi Rurembo rwabonye Umushumba mushya ni urwa Ngoma, rugizwe n’uturere twa Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba. Uru Rurembo ruzayoborwa na Pasiteri Kananga Emmanuel, umugabo wavukiye mu Karere ka Rwamagana mu mwaka wa 1973, kuri ubu akaba yubatse ndetse afite abana bane.

    Yize amashuri atandukanye ndetse afite impamyabushobozi mu masomo y’Iterambere Rusange na Politiki, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yize Théologie mu ishuri rya PATEK, akaba yaratangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri AJSM mu bijyanye no kuyobora amatorero ndetse aracyakomeje kwiga aya masomo.

    Hanze y’itorero, yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’ikawa cyahoze cyitwa Ocir café cyaje guhinduka NAEB, nyuma aza no guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Urubyiruko, aho yari ashinzwe ibigo by’urubyiruko.

    Yakijijwe mu mwaka wa 1997, ahita akomeza umurimo w’Imana muri korari ndetse ayobora korari Siniyumanganya. Yaje no kuba umuvugabutumwa maze mu mwaka wa 2014, ahabwa inshingano zo kuba Umukuru w’Itorero muri Paruwasi ya Nyanza.

    Nyuma yaho, uyu mugabo yaje kugaruka muri Paruwasi ya Ruhango, aho yari akibarizwa na magingo aya nk’Umukuru w’Itorero.

    Pasiteri Kananga yavuze ko icyo ashyize imbere mu nshingano ze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bugakwira hose.

    Ati “Icyo nsaba Bene data tugiye gukorana umurimo ni uko twakwamamaza inkuru nziza bigatuma ubwami bw’Imana bwaguka.”

    Pasiteri Kananga Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Ngoma

    Ururembo rwa Nyagatare

    Ururembo rwa Nyagatare na rwo rwahawe ubuyobozi bushya, bukuriwe na Pasiteri Bizimana Jean Baptiste, umugabo wubatse ndetse ufite abana batatu, akaba ari umuhanga muri Théologie kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu yakuye mu gihugu cya Uganda.

    Ururembo agiye kuyobora rugizwe n’uturere rwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

    Uyu mushumba yakoze imirimo itandukanye irimo nko gukora mu mushinga wa Compassion International mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma aza kujya kwikorera aho yari Umuyobozi w’ikigo cya Ibyiza Ltd.

    Yabifatanyije no kwiga Bibiliya, aba umuyobozi wa Korari ku Mugina. Nyuma yaje kuba umwarimu ndetse aza no guhamagarirwa kuba Umukuru w’Itorero.

    Yabaye umushumba muri Paruwasi ya Bugarama ndetse niho yari arimo kuzuriza inshingano ze muri iyi minsi.

    Pasiteri Bizimana yavuze ko we n’abakirisitu bakwiye kuba abantu b’umumaro bagakorera Imana bigishoboka.

    Ati “ Bakirisitu bene data ndabasaba ko dukwiye kuba ab’umumaro tugakoresha amaboko yacu mu gihe tukiriho.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyagatare, Pasiteri Bizimana Jean Baptiste

    Ururembo rwa Huye

    Ururembo rwa Huye rugizwe n’uturere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe rukaba rwarahawe Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

    Uyu mushumba yize amasomo atandukanye ajyanye n’iyobokamana aho yize Théologie mu ishuri rya PIASS, aza gukomeza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Amahoro no Gukemura Amakimbirane.

    Yatangiye umurimo w’Imana ari umuvugabutumwa muri Paruwasi zitandukanye zirimo nka Ruhashya, Gikonko, Rusatira n’ahandi. Nyuma yaje kuyobora Umudugudu mu gihe cy’imyaka 10 ndetse yanabaye umuyobozi w’urubyiruko n’uw’icyumba cy’amasengesho.

    Imirimo isanzwe yakoze harimo kuba Umuyobozi w’Ubuhinzi mu Kigo cya ISAR ubu yabaye RAB. Yanabaye kandi umwe mu bashakashatsi babonye imbuto za Hybride z’u Rwanda.

    Pasiteri Ndayishimiye yavuze ko yishimiye inshingano z’ubushumba ahawe, kandi akazazikorera ahantu azi neza.

    Ati “Nishimiye kuba ngiye gukora ahantu nzi neza, nzakora nk’umubyeyi wanyu. Icyo nabasaba ni ugushyira hamwe tugakora umurimo w’Imana.”

    Umuyobozi w’Ururembo rwa Huye, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse

    Ururembo rwa Kigali

    Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rugizwe n’uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, rwahawe Pasiteri Rurangwa Valentin, umugabo wubatse ndetse akagira abana barindwi. Yari asanzwe ari Umukuru wa Paruwasi ya Gikondo, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora.

    Yakijijwe mu mwaka wa 1997 i Rusororo aho yahabereye umuririmbyi, umwarimu, umudiyakoni, ndetse aza no kuhabera Umukuru w’Itorero.

    Afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye mu Kaminuza ya UNILAK, akaba yarayoboye umuryango w’abanyeshuri basengera muri ADEPR, ariko biga nijoro. Izi nshingano yazitangiye mu mwaka wa 2007 kugera muri 2008. Yaje no kuyobora urubyiruko mu Rurembo rwa Kigali, ndetse nyuma aza kuruyobora ku rwego rw’igihugu.

    Pasiteri Rurangwa usanzwe yikorera, akaba yasabye abakirisitu kurinda ubutumwa bwabo.

    Ati “Icyo nabwira abakirisitu ni uko Yesu akiri ku ngoma, mukwiye gukomeza gukorera Imana ariko mukanirinda cyane.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin

    Ururembo rwa Gicumbi

    Ururembo rwa Gicumbi rugizwe n’uturere twa Gicumbi na Rulindo, rukazayoborwa na Pasiteri Habyarimana Vedatse, uyu akaba ari umugabo wubatse, ufite abana umunani. Yakijijwe mu mwaka wa 1995. Yize Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo.

    Imirimo yakoze mu itorero irimo kuririmba, kuba umudiyakoni, kuyobora komisiyo zitandukanye mu itorero, kuba mwarimu mu itorero ndetse no kuba Umukuru w’Itorero.

    Yatangiye umurimo mu mwaka wa 2001 muri Paruwasi ya Gatenga ari naho yakirijwe, nyuma yaje kujya i Remera aho yari ashinzwe umurimo w’imibereho myiza y’abanyetorero n’abaririmbyi.

    Imirimo yakoze hanze y’itorero harimo kuba umukozi mu muryango World Vision, Croix rouge, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Agespro. Yanabaye Umukozi Wunganira abacuruzi muri gasutamo, kuri ubu akaba amaze imyaka 16 ari Umuyobozi w’Ikigo cy’ubucuruzi gitumiza ibicuruzwa mu mahanga cya ASER.

    Habyarimna yavuze ko yishimiye kuba agiye gufatanya n’Abanya-Gicumbi na Rulindo kubaka umurimo w’Imana.

    Ati “Nejejwe no kuzabana namwe, ntabwo nje nk’umuyobozi ahubwo nje nk’umwana w’Imana uje kubaka ubwami bwa Se, kandi twese aduhamagaye nk’abubatsi munyemerere tuzabane neza.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Habyarimana Vedaste

    Itorero rya ADEPR ryari rimaze imyaka igera ku munani mu bibazo by’amatiku atandukanye yaje guhoshwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyaje kwicaranya impande zitumvikanaga zemeranya gushyiraho ubuyobozi bushya buhuriweho.


  • Rayon iratangaza ko yakiranutse na Minnaert mu buryo bwa burundu #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele wabwiye Abanyamakuru ko bamaze gukemura ikibazo cy’ideni ry’amafaranga bari babereyemo umutoza Jacky Yvan Minnaert wirukanywe n’iyi kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko iki kibazo gisa nk’icyarangiye.

    Mu minsi yashize Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aherutse kwandikira iyi kipe ayisaba kwerekana umutungo uzavamo ubwishyu bwa Jacky Yvan Minnaert bitarenze amasaha 24 bitaba ibyo we agafatira imitungo y’iyi kipe izavamo buriya bwishyu.

    Muri iki kiganiri n’abanyamakuru, Uwayezu Jean Fidele yagarutse ku miterere y’iki kibazo cya Minnaert, avuga ko 'yari yarishyuwe igice kimwe. Asigaye yagombaga kuyishyurwa bitarenze tariki ya 31/01/2021, ikindi gice akacyishyurwa bitarenze 31/03/2021. Kuko icyo gice cya 31/01/2021 cyarengeje iminsi nibwo mwumvise byagiye mu binyamakuru kandi ni uburenganzira bwe kuko ni umuntu twubaha watoje Rayon Sports FC.'

    Avuga ko nk’ubuyobozi bw’ikipe bagombaga gushaka umuti w’iki kibazo, akavuga ko baganiriye n’umufatanyabikorwa Skol kugira ngo iki kibazo kive mu nzira.

    Yagize ati 'Mu mikoranire myiza ituranga twebwe na SKOL twagiye tuvugana ko mu mafaranga baduha, twafatanya tugakemura ikibazo cya Minnaert…

    Uyu munsi rero cyangwa bitarenze ku wa Mbere icyumweru gitaha, amafarange ye twakoze transfere dufatanyije na SKOL. Ashobora kurara ayabonye cyangwa akazayabona ku wa Mbere bitewe n’imikoranire ya BANK. Ku buryo ikibazo na Minnaert kizaba kirangiye burundu.'

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwararitse abakunzi b’iyi kipe ko kuri uyu wa Gatanu buza gupfundura agaseke kaza kuba ari amateka adasanzwe muri iyi kipe.

    Ubu buyobozi bwatangije gahunda yo kwibaruza kw’abakunzi ba Rayon bazajya babikora hifashishijwe uburyo bwa Telephone, bukaba ari n’uburyo bwo gutera inkunga iyi kipe yabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-iratangaza-ko-yakiranutse-na-Minnaert-mu-buryo-bwa-burundu

  • Kureba amashusho ya Shaddy Boo ubu ni 50$ #rwanda #RwOT

    Uretse kuba ari mu ba mbere bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda, yagiye ayoboka n’izindi mbuga zirimo n’urwa Twitter.

    Mu cyumweru gishize yatangiye no kurarikira abamukurikirana ko yamaze no kugera ku rubuga rwa OnlyFans rumenyereweho gushyirwamo iby’urukozasoni.

    Iyo usuye konti ya Shaddy Boo hejuru uhita uhasanga uko ugomba kumwishyura bitewe n’ifatabuguzi ushaka.

    Mugihe cy’ukwezi kumwe urebe amashusho ndetse n’amafoto ye umwishyura amadorali 50 gusa iyo wishyuriye rimwe amezi atatu wishyura amadorali 75. Aha ni kuri Poromosiyo.

    Kugirango wishyure ayo mafaranga babanza kugusaba niba niba uri hejuru y’imyaka 18 ukanashyiramo aho uherereye. Mu kwishyura ukoresha ikarita ya Banki.

    Kugeza ubu afiteho amashusho gera ku munani hamwe n’amafoto atandatu.

    Abakiriya be bamaze kugura iryo fatabuguzi usanga agenda abararikira ibyo agiye kubaha mugihe gikurikira cyangwa se akababwira ko ku munsi runaka azaba ari kwifata amashusho imbonankubone (Live).

    Urubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

    Uru rubuga rwatangijwe mu mwaka wa 2016 rwiganjeho abagore ni na bo binjiza amafaranga menshi.

    Ba nyiri only Fans batwara 20 by’ayinjijwe n’amashusho y’uwo mufatanyabikorwa wayo na we agatwara 80%.

    Undi munyarwandakazi uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa OnlyFans ni uwitwa Isimbi Noelline we akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni ndetse arabyemera ko akina pornographie.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Kureba-amashusho-ya-Shaddy-Boo-ubu-ni-50

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye'' (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w'Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari 'Umunyarwanda' ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y'ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana 'Sankara' na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari 'Umunyarwanda' nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y'uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Nsanzubukire urembye 'yasabiwe umwihariko'

    11:25: Umwavoka wa Nsanzumuhire yavuze ko ubuzima bw'uwo yunganira butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Yasobanuye ko Nsanzubukire afite intege nke kandi urukiko rwabimwemereye.

    Ati 'Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n'ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n'urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze. Igihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rwategeka ko yakwitabwaho byihariye nk'abandi bameze nkawe.''

    'Aramutse apfuye atumviswe n'urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n'umuryango we.''

    Umwavoka yerekanye ingero y'izindi manza zisa nk'iza Nsanzubukire kandi inkiko zanzuye ko abaregwa bararekurwa by'agateganyo kandi ntacyo byononnye.

    Ati “Niba adafashijwe ngo yitabweho avurwe, ahabwe amafunguro akwiye nibamureke ajye hanze ashake uko yibeshaho.

    -  Urukiko rugiye kumva inzitizi z'abandi baburanyi

    11:15: Umunyamategeko wunganira Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba gufungurwa cyangwa kurekurwa by'agateganyo.

    Nsanzubukire yasabye ko kubera intege nke afite, umukiliya we yakwemererwa kuburana yicaye.

    Umwavoka w'aba bombi yasabye ko 'Byazasuzumwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Twasabaga ko iburanisha ryabo ryazashingira ku ngingo ya 6 y'Itegeko rihana ibyaha, twifuza ko urukiko rwazayitaho mu gihe cy'imiburanishirize.''

    Yavuze ko impamvu bashingira basaba kurekurwa by'agateganyo ni uko batigeze bagorana.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n'iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w'ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.''

    11:11: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo.

    Urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina batavuga iyo nzitizi iyo ari yo ngo ruyishingireho mu kugena igihe ndetse Me Youssuf n'abo yunganira basabye ko ubutabera bwihutishwa; rushingiye ku kuba Rusesabagina n'abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi.

    Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

    Andi mafoto menshi y'ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

    - Amafoto y'abadipolomate batandukanye bitabiriye iburanisha

    10:19: Iburanisha rirasubitswe. Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye 'guhabwa ubutabera bwihuse'

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati 'Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n'amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z'iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n'umwanditsi w'urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.''

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y'ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N'UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n'ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati 'Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w'uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n'izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n'icyo kibazo.''

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy'urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati 'Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n'Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n'amategeko.''

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti 'Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.''

    -  Amafoto: Rusesabagina n'abanyamategeko be imbere y'urukiko

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise 'imbogamizi'

    09:48: Abajijwe n'umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk'imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati 'Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n'Itegeko Nshinga n'amategeko mpuzamahanga.''

    -  Gatera ati 'Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi''

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati 'Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n'imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.''

    'Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y'iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy'urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y'iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.''

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y'Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n'ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y'itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n'ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti 'Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw'ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.''

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti 'Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n'umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z'iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n'abamwunganira basobanura isano iri hagati y'iyo nzitizi n'izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.'

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw'inyandiko.

    Ati 'Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n'urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.''

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w'ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti 'Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n'uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry'uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.''

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y'urukiko yunganiwe n'uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n'amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra 'icyemezo cy'urukiko'

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n'urukiko.

    Ati 'Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.''

    'Icya kabiri kijyanye n'iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y'aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y'imyanzuro izaba yatanzwe.''

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko 'tugamije gutinza urubanza.'

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby'urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati 'Birashimishije kuba atari ko mubibona.''

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y'iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y'iburanisha ry'urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w'Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y'itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n'abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw'u Rwanda n'ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y'u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y'u Rwanda gihanishwa n'amategeko y'u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by'iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y'u Rwanda.

    Ruti 'Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.''

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy'iburanisha.

    -  Ambasaderi w'u Budage mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w'iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n'abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy'Urukiko rw'Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-urukiko-rwanzuye-ko-rufite-ububasha-bwo-kuburanisha-rusesabagina-na-we-ati