Category: Uncategorized

  • Paul Rusesabagina yasazwe n'Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by'Iterabwoba bimuta mu kagozi #rwanda #RwOT

    Icyiswe 'Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation' cyashinzwe kandi cyemerezwa muri Leta ya Massachusetts muri Gicurasi 2005,kikaba cyarashyizweho kugira ngo gifashe abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, nk'uko byatangajwe nuwashinze iyo Fondation Paul Rusesabagina hari nyuma yuko Film yaramaze iminsi akoze 'Hotel Rwanda' yakinwe n'umukinyi rurangiranwa Don Cheadle yitwa Rusesabagina ikunzwe cyane ku isi baziko ibyo ivuga ari ukuri.

    Ubuyobozi bwa Fondation ya Hotel Rwanda Rusesabagina (HRRF) bugizwe na Paul Rusesabagina nk'umuyobozi, Tatiana Mukangamije umugore we nk'umubitsi, Claude Karambizi, umukwe we ni Umuyobozi na James Nkunzimana, undi mukwe wa Rusesabagina akaba ari Umuyobozi wa kabiri. Niba Fondasiyo yarashizweho hagamijwe imibereho y'umuryango wa Rusesabagina, ntacyo twavuga kubijyanye n'imiyoborere yuyu muryango.

    Ariko iyo Rusesabagina yitwaza ko Fondasiyo ye 'igira uruhare mu gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside mu Rwanda ndetse n'izindi ngero z'ihohoterwa…', biragaragara ko ibyo ari inyungu ze bwite nk'uko yabyiyemereye mugihe yatangaga ibiganiro.

    Ku ya 21 Gicurasi 2014, igihe Film 'Hotel Rwanda' yari imaze imyaka 10 isohotse, inzu yerekana amafilimi ArcLight Hollywood yerekanye iyo Film ikurikirwa n'ibibazo byinshi byabajijwe Paul Rusesabagina. Yabeshye abamuteze amatwi nk'uko yabigize mu ngendo ze zose yakoze maze agira ati: 'Jye n'umugore wanjye twatangije Fondasiyo ya Rusesabagina kugira ngo twishyurire amafaranga y'ishuri imfubyi za Jenoside. Twarabikoze ariko ntibyashimishije leta. Bamwe mu bana nishyuriye barafunzwe ku mpamvu zuko nabarihiye amafaranga y'ishuri. Ubu Fondasiyo igamije guharanira ubwiyunge nyabwo mu Rwanda nk'uko byagenze mu Burundi no muri Afurika y'Epfo. '

    Aho Rusesabagina yanyuze hose avuga ko ari intwari, yagerageje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yateye indi ntambwe amaze kumenyekana yiyemeza gutagatifuza abajensoideri nka Jenerali Augustin Bizimungu na George Rutaganda wari Visi Perezida w'Interahamwe mu manza zabo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'u Rwanda (ICTR) rwari Arusha, muri Tanzaniya.

    Rusesabagina yiyita umugabo usanzwe kugirango abeshye yibonere amadorari. Umuntu witwa umugabo usanzwe yakusanyije ubukire burenze, agenda muri Mercedes Benz CI-Class (Vin # WDDDJ72X68413260) atuye mu nzu ifite agaciro k'ibihumbi 670.430 y'amadorali y'amerika ifite ibyumba bitandatu iruhande rw'inshuti ye ndetse n'uwahoze ari Senateri wa Texas, Kruger, mu nkengero z'umujyi wa San Antonio. Azwiho gutunga indi mitungo mu Bubiligi no muri Afurika no mu bihugu by'Afurika y'amajyepfo, nka Zambiya, Malawi na Mozambike.

    Amaze gutabwa muri yombi, umukobwa yareraga, Carine Kanimba yavuye muri Amerika ajya gutura mu Bubiligi kugenzura no guhuza ibikorwa by'ubucuruzi bwase mu Bubiligi no mu bindi bihugu.

    Bitewe na filime ye yamamaye, Rusesabagina yatangaje ko ari umuntu w'ubutabazi kandi uharanira inyungu, ariko mu byukuri bwari ubwihisho bwe bwo gukora politiki no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro nk'uko byagaragajwe n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda mu mwaka wa 2010, ko yateye inkunga FDLR. Nko mu 2008, izina rye ryagaragaye muri Telephone za Ignace Murwanashyaka, wari Perezida wa FDLR waje gufatirwa mu Budage.

    Rusesabagina yifuzaga kwinjira muri politiki ku mugaragaro maze yinjira muri wa mutwe w'iterabwoba wa RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa guhera muri Werurwe 2012, kubera amakimbirane na Nyamwasa bapfa ubuyobozi n'amafaranga. Nyuma yaje gushinga ishyaka rye rya politiki ryitwa PDR-Ihumure aniyemeza gukuraho guverinoma yemewe mu Rwanda akoresheje inzira zose harimo n'intambara. Mu kiganiro yagiranye na Agnes Mukarugomwa wo ku Ikondera Info muri 2014, Rusesabagina yavuze ko ntabundi buryo bwo kuvugana na Perezida Kagame.

    Yasubiyemo kandi amagambo y'uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, John Kerry, agira ati: 'Nkunda amahoro ariko niba intambara ikenewe nzayirwana.' Abajijwe na Agnes Mukarugomwa igihe bazatangirira intambara, Rusesabagina yagize ati 'nta n'umwe ushobora guhishura imigambi ye. Iyo ukina amakarita werekana gusa ikarita ugiye gukina. Amahitamo y'intambara ni ikarita tubika binyuze mu banyamuryango n'inshuti.'

    Byongeye kandi, mu kiganiro n'abanyamakuru mu Bubiligi cyavuze kuri MRCD, hamwe na Faustin Twagiramungu, Rusesabagina yagize icyo avuga agira ati 'Twatangiye MRCD mu Ugushyingo 2016. Yari ihuriro rya CNRD Ubwiyunge yari iyobowe na Wilson Irategeka na PDR Ihumure iyobowe na (Paul Rusesabagina). Nyuma y'ikiganiro kirekire twashyizeho inkingi eshanu. Inkingi ya mbere nicyo ibikorwa n'abahungu bacu mu Rwanda, iya kabiri yari diplomacy, iya gatatu yari mobilisation, iya kane yari itumanaho naho iya gatanu yari imari. Twakoranye kandi mu mpera za 2017 n'abavandimwe bacu bo muri RRM (Callixte Nsabimana) bifuzaga kwifatanya natwe. Nyuma y'ibiganiro birebire, RRM yemerewe muri Werurwe 2018 kandi twatangiye no kwibaza izina tuzaha abasirikare bacu. '

    Nyuma yaho, twakoze inama hagati ya CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM, maze dufata icyemezo cyo kwita ihuriro FLN muri Gicurasi 2018. Nibwo bwa mbere izina 'FLN' ryatangajwe. Twabise FLN kuko RRM yazanye n'abasirikare bayo, bivuze ko tugomba kubona izina buri wese yiyumvamo. Kuva icyo gihe, abahungu bacu bitwaga FLN niyo mpamvu FLN itari iya PDR, CNRD cyangwa RRM, iri munsi ya MRCD. '

    Igihe umuvugizi wa FLN, Callixte Nsabimana, yavugaga ko ari yo nyirabayazana w'ibitero bya Nyabimata byahitanye ubuzima bw'inzirakarengane icyenda bikomeretsa abandi icumi, Charles Kambanda, uwigize umunyamategeko w'abarwanya u Rwanda yavuze ko Rusesabagina na bagenzi be bakoze ikosa rikomeye. Yagize ati 'Rusesabagina na Callixte Sankara bakoze amakosa akomeye bemera ko aribo bari inyuma y'ibitero, bari barimo kwishinja'
    Indi videwo ishinja Paul Rusesabagina ni ijambo ry'umwaka mushya wa 2019 yatanze ihita isibwa kuri YouTube. Ariko, yari imaze gukururwa (Download) ikaba ishobora kuboneka hano hamwe n'inyandiko zuzuye ziyiherekeje.

    Kuva yakwambura amafaranga abantu bari bahungiye muri Hotel de Mille Collines mu 1994, akihindura 'Intwari yo mu Rwanda, wakijije Abatutsi benshi' no gusaba amafaranga nko gukusanya inkunga binyuze muri HRRF bitwaje ibinyoma byo gufasha impfubyi za jenoside, Rusesabagina yashoboye kwibeshaho mu myambarire itandukanye cyane n'iy'umuntu usanzwe watwaraga Tagisi mu mihanda y'I Buruseri.

    Nyuma yo kubona amafaranga no kuba icyamamare Rusesabagina yashakishije ingufu za politiki yumva ko ashobora kwigira Perezida w'u Rwanda mu buryo bwose maze ashinga kandi atera inkunga umutwe w'iterabwoba witwaje intwaro witwa 'Rwanda Liberation Front' cyangwa 'Front de Liberation National' (FLN). Bimuha iturufu yo kwirirwa azenguruka ibiyaga bigari anatembera dore ko azwi ku iraha agakora ingendo akoresheje indege bwite kugeza aho bimugejeje mu kagozi. Igitangaje, yahakanye kuba umunyarwanda nyamara icyifuzo cye gikomeye kwari ukuba perezida w'iguhugu yihakanye! Ntibitangaje kuko muri firime ya Holly Wood, niko intwari y'ibinyoma irangira.

    The post Paul Rusesabagina yasazwe n'Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by'Iterabwoba bimuta mu kagozi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/paul-rusesabagina-yasazwe-nubusambo-bwo-gukunda-amafaranga-bimurindimurira-mu-bikorwa-byiterabwoba-bimuta-mu-kagozi/

  • Myugariro Pepe yatangaje uko yararanye n'ababyeyi be ku buriri bumwe kugeza agize imyaka 17 #rwanda #RwOT

    Uyu myugariro w'imyaka 38 uzwiho kutagira urukundo rwinshi mu kibuga,yavuze ko yagejeje ku myaka 17 akirara ku buriri bumwe n'ababyeyi be,ariko ngo atekereza ko byabangamiye se cyane.

    Pepe yakuriye muri Brazil kugeza ku myaka 18 ubwo yazaga ku mugabane w'I Burayi gukomeza umupira w'amaguru.

    Pepe azwi nka myugariro utagira ubwoba bwo gukora amakosa kuko mu myaka 10 yamaze muri Real Madrid yahawe amakarita y'umuhondo 79,atukura 6 mu mikino 334 yakinnye.

    Uyu muki Tribuna Expresso ati 'Kugeza ubwo nazaga muri Portugal mfite imyaka 17 nararaga hamwe na mama.Tekereza nawe uko byari bimeze.

    Nari mukuru ariko nararaga ku buriri bumwe n'ababyeyi banjye.Tekereza ukuntu papa atashakaga ko mba ndi mu rugo.

    Ibi birasekeje:umunsi umwe naganiriye na mama ambwira ko nakundaga kumukora mu misatsi musubiza ko bishoboka ko nari nzi ko bitazanyorohera kuba kure ye.'

    Pepe yavuze ko impamvu yatese cyane kugeza ubwo amara iyi myaka yose ararana n'ababyeyi be ari uko ariwe muhungu wenyine wavutse mu muryango wabo.

    Ku myaka 18 nibwo yemeye kuva mu ikipe yakinagamo muri Brazil yitwa Corinthians Alagoano aza mu Burayi gukinira Martimo yo muri Portugal asize bashiki be 2 n'ababyeyi be.

    Pepe yatwaranye na Real Madrid ibikombe 3 byikurikiranya bya Champions League ndetse ari mu bakinnyi bafashije cyane iyi kipe igihe cyose yayimazemo.Pepe yavuye muri Madrid mu mwaka wa 2017 yerekeza muri Porto.

    Umusifuzi w'Umwongereza Mark Clattenburg yavuze ko Pepe yamukuruye igitsina ubwo yarimo gusifura umukino wa nyuma wa Champions League muri 2016.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-pepe-yatangaje-uko-yararanye-n-ababyeyi-be-ku-buriri-bumwe-kugeza

  • Njuga ukina muri Seburikoko yirukanywe mu nzu abamo| Yiyamye umusore baturanye wamuhururije abanyamakuru| Inkuru irambuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime Ngabo Leon wamenyekanye ku mazina ya Njuga akaba akina muri filime zitandukanye zirimo na Seburikoko iri mu zikunzwe nu Rwanda, yirukanywe mu nzu nyuma yo kubura amafaranga y'ubukode. Nkuko tubikesha X Large Tv yamusuye, ubwo bageraga aho Njyga acumbitse basanze ibikoresho byose byo mu nzu abamo biri hanze nubwo Njuga atari ahari yari yagiye mu kazi ke ko gukora filime ye nshya yise ” Rugamba “. X Large Tv ikigera kwa Njuga yahasanze umusore babana witwa Jimmy abanza kubeshya ko bari mu gikorwaa cyo gutera irangi dore ko inzu babamo nta rangi yari ifite. Nyuma Jimmy yaje kwivuguruza avuga ko ibintu byabakomeranye ko nyirinzu yabasutse hanze ndetse uyu musore yavuze ko hari abasore bari bahari barimo kubafasha kujyana ibintu ku muhanda babyerekeza ahantu hashya bagiye kwimukira. X Large Tv yakomeje gutegereza ko Njuga ahagera ari nako iganira na Jimmy. Njuga yahashyitse nyuma y'iminota isaga 30. Mu kuhashyika, Njuga yatunguwe no kubona camera za X Large Tv gusa aremera aganira nayo aho yavuze ko bamusohoye mu nzu kubera kubura amafaranga y'ubukode.

    Njuga uzwi nka Kadogo muri Seburikoko

    Njuga yakomeje aganiriza X Large Tv aho yikomye umusore baturanye witwa D'Amour ari nawe wahaye amakuru X Large Tv ikaza kureba ibyabaye kwa Njuga. Njuga yavuze ko inzu ye ayikodesha amafaranga ibihumbi mirongo inani (80000Frw) ku kwezi akaba yahise avuga ko amafaranga agiye guhita ayishyura ndetse n'umunyamakuru wa X Large yamwemereye ko azamwishyurira ay'ukwezi gukurikira. Njuga yavuze ko nubwo ababajwe n'ibyo yakorewe (aribyo byo guhururizwa abanyamakuru nyuma yuko yirukanywe mu nzu yabagamo) yemeye ko amashusho yafashwe ashyirwa hanze kuko we adatewe ipfunwe no kugaragaza ko yananiwe kwishyura inzu kuko we ubusanzwe mu buzima bwe ntabwo akunda ibintu byo kwiyemera cyangwa se kwigaragaza uko atari ahubwo akunda kwiyerekana uko ari.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/njuga-ukina-muri-seburikoko-yirukanywe-mu-nzu-abamo-yiyamye-umusore-baturanye-wamuhururije-abanyamakuru-inkuru-irambuye/

  • ShaddyBoo yinjiye byeruye mu bucuruzi bw'amashusho n'amafoto ku rubuga rwa Onlyfans – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2021 nibwo Shaddyboo yagaragaje byeruye ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye gushyira amafoto n'amashusho kuri rumwe mu mbuga zizwiho gucurizwaho amashusho n'amafoto byiganjemo akurura abagabo rwa OnlyFans.

    Kureba ibyo Shaddyboo ashyira kuri uru rubuga umuntu asabwa kwishyura 50$ ku kwezi. Yatangiye gukoresha uru rubuga guhera mu 2019.

    Uru rubuga Shaddyboo yatangaje ko yatangiye gucururizaho amashusho n'amafoto bye, ni rumwe mu mbuga zizwiho gukoreshwa cyane n'abakobwa batandukanye baba bashaka gucururizaho amashusho n'amafoto yabo agaragaza imiterere yabo..

    Mu mashusho n'amafoto birenga 10 uyu mugore amaze gushyira kuri uru rubuga yose nta na kimwe kigaragaza imyanya y'ibanga cyangwa se ibindi by'urukozasoni. Hariho amafoto atandukanye yambaye imyambaro isanzwe ndetse amashusho ariho yo ni aye ari kubyina bazunguza amabuno, ibyo benshi bita 'Twerking' nkuko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yinjiye-byeruye-mu-bucuruzi-bwamashusho-namafoto-ku-rubuga-rwa-onlyfans/

  • Umugabo n'umugore bakinnye ikinamico y'ubukwe bakiri abana byarangiye barushinganye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo akimara kwambika impeta uwo yihebeye bagasezerana kubana akaramata, yafashe umwanya ashimira umugore we ukuntu atahwemye kumwibutsa ikinamico bakinnye mu 1995 mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza, aba muriyo kinamico bakinnye ari abageni n'ubundi ariko ntanumwe waruzi bizarangira bibaniye.

    Nk'uko uyu mugabo yashyizeho ifoto ebyiri imwe yo muri 1995 igararaza bari bari gukina iyo kinamico, ndetse ashyiraho nindi y'ubukwe bwabo ariko hose bakaba bari bambaye imyenda y'abageni kandi y'amabara amwe.

    Uwo mugabo n'amarira y'ibyishimo yagize ati: 'mukundwa Ama, nshaka gufata uyu mwanya ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ngushimire. Twari mu mwaka wa 2 w'amashuri abanza ubwo hari mu 1995, nibuka ko njye nawe twakinnye umukino turi abageni mu birori byari byateguwe n'ikigo byo gusoza umwaka. Kuva icyo twabaye inshuti zikomeye kugeza n'uyu munsi, reba aho turi aka kanya ni heza'

    Yakomeje agira ati: 'Imana ihe umugishe urugo rwacu, Imana izakomeze kuguha umugisha kubw'uko wangumye iruhande yaba mu mvura ndetse no kuzuba.Umbereye byose, uri isi yanjye'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugabo-numugore-bakinnye-ikinamico-yubukwe-bakiri-abana-byarangiye-barushinganye/

  • Intera ya metero, agapfukamunwa igihe cyose: Amabwiriza mashya azagenga amashuri yakomorewe –

    Amashuri mu Mujyi wa Kigali yari yarafunzwe kuwa 18 Mutarama, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Coronavirus muri iyo minsi.

    Nyuma yo gufungurwa kw’amashuri, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje amabwiriza agenewe abanyeshuri muri ibi bihe bongeye kwemererwa kwiga.

    Ayo mabwiriza avuga ko ”Abana bose biga mu mashuri y’incuke kuva ku myaka itanu ndetse n’abayobozi babo basabwa kwambara agapfukamunwa neza”.

    Gusa abafite imyaka hagati y’ibiri n’itanu bo bazajya bambara agapfukamunwa mu gihe bikenewe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu bashobora kwambara agapfukamunwa ariko bigasaba ko hafi umuntu ugomba kuba ari hafi yabo.

    Ati ”Ubundi umwana uri munsi y’imyaka itanu ashobora kwambikwa agapfukamunwa iyo agiye ahantu hahurira abantu benshi ariko agafashwa n’umuntu mukuru akamuba hafi”.

    Yakomeje asobanura ati ”Urumva umwana w’imyaka ibiri, itatu, ntabwo aba yagasobanukiwe neza n’uburyo bwiza bwo kukagumishamo. Kuri uwo mwana ungana gutyo, aba agomba kugira umuntu mukuru uba uri hafi kugira ngo gakomeze kumurinda hatabaho kuba yagakoresha nabi igihe akambaye”.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aherutse kubwira itangazamakuru ko ababyeyi batagakwiye kohereza abana ku ishuri batarageza ku myaka itatu mu rwego rwo kubarinda icyorezo.

    Ati ”Tuzi ko umwana ujya kwiga mu mashuri y’incuke ari guhera ku myaka itatu, hari umwana utarageza ku myaka itatu byaba byiza ababyeyi batamwohereje”.

    Muri aya mabwiriza, harimo ko buri munyeshuri asabwa gukaraba intoki kandi neza akoresheje amazi meza n’isabune mbere na nyuma yo kwinjira mu ishuri, kurya, gukina ndetse no mu gihe akoze ku mabaraza cyangwa ahandi hantu hashobora gutuma yandura.

    Buri munyeshuri ndetse n’umurezi agomba gupimwa umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe, mu gihe bamusangaye umuriro uri hejuru y’ibipimo byagenwe, abuzwa kwinjira mu ishuri agashyirwa ku ruhande, kandi amashuri agasabwa gushyiraho umuryango umwe wo kwinjiriramo.

    Abarezi basabwe guhora bibutsa abanyeshuri gushyira intera hagati yabo, ndetse mu gihe bari gutanga amasomo, amadirishya n’inzugi z’ishuri bikaba bifunguye. Mu ishuri, abanyeshuri basabwa gusiga intera ya metero imwe hagati yabo.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko mu gihe habonetse umunyeshuri wanduye Coronavirus, abahuye n’uwasanganywe ubwandu bose bagomba guhita bapimwa COVID-19.

    Aya mabwiriza asobanura ko “Amashuri agomba guhita ashyirwa mu kato kandi izindi ngamba zigatangazwa n’abayobozi bashinzwe ibijyane n’ubuzima ndetse ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere by’uwarwaye aherereyemo”.

    Amashuri yose yasabwe kugaragaza urutonde rw’abarimu n’abanyeshuri basanganywe izindi ndwara, bakitabwaho mu buryo bwihariye. Amashuri kandi yasabwe guteganya ibyumba bibiri bizashyirwamo abarwayi ba Covid-19 igihe bibaye ngombwa.

    Mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri, ibikorwa by’amahuriro birabujijwe n’imikino ihuza abantu benshi birabujijwe, umwarimu niwe wenyine wemerewe gusohoka akajya mu rindi shuri.

    Ibikoresho by’ishuri ntibyemerewe gusangirwa hagati y’abanyeshuri n’abarimu, ariko mu gihe bibaye ngombwa, ibyo bikoresho bigomba kubanza gusukurwa hakoreshejwe umuti wabugenewe.

    Amashuri kandi yasabwe gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ibijyanye na Covid-19, rigizwe n’abarimu, ababyeyi ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima zegereye ishuri. Ishuri kandi rizajya gitanga raporo buri munsi y’abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n’ibindi bifitanye isano nayo birimo ibicurane n’ibindi nk’ibyo.

    Buri shuri rigomba gukorana n’ibigo nderabuzima biri hafi yaryo, mu rwego rwo guhanahana amakuru ku buryo mu gihe habonetse ubwandu, bukumirwa bikiri mu maguru mashya.

    Abanyeshuri ndetse n’abarezi barasabwa kubahiriza amabwiriza agenewe kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kandi bagakomeza kubahiriza ingamba zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no gusiga intera hagati y’abantu.

    Amashuri arasabwa gufasha abanyeshuri gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Covid-19

  • Intera ya metero, agapfukamunwa igihe cyose: Amabwiriza mashya azagenga amashuri yakomorewe – #rwanda #RwOT

    Amashuri mu Mujyi wa Kigali yari yarafunzwe kuwa 18 Mutarama, bitewe n'ubwiyongere budasanzwe bw'icyorezo cya Coronavirus muri iyo minsi.

    Nyuma yo gufungurwa kw'amashuri, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangaje amabwiriza agenewe abanyeshuri muri ibi bihe bongeye kwemererwa kwiga.

    Ayo mabwiriza avuga ko 'Abana bose biga mu mashuri y'incuke kuva ku myaka itanu ndetse n'abayobozi babo basabwa kwambara agapfukamunwa neza'.

    Gusa abafite imyaka hagati y'ibiri n'itanu bo bazajya bambara agapfukamunwa mu gihe bikenewe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko abana bari hagati y'imyaka ibiri n'itanu bashobora kwambara agapfukamunwa ariko bigasaba ko hafi umuntu ugomba kuba ari hafi yabo.

    Ati 'Ubundi umwana uri munsi y'imyaka itanu ashobora kwambikwa agapfukamunwa iyo agiye ahantu hahurira abantu benshi ariko agafashwa n'umuntu mukuru akamuba hafi'.

    Yakomeje asobanura ati 'Urumva umwana w'imyaka ibiri, itatu, ntabwo aba yagasobanukiwe neza n'uburyo bwiza bwo kukagumishamo. Kuri uwo mwana ungana gutyo, aba agomba kugira umuntu mukuru uba uri hafi kugira ngo gakomeze kumurinda hatabaho kuba yagakoresha nabi igihe akambaye'.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aherutse kubwira itangazamakuru ko ababyeyi batagakwiye kohereza abana ku ishuri batarageza ku myaka itatu mu rwego rwo kubarinda icyorezo.

    Ati 'Tuzi ko umwana ujya kwiga mu mashuri y'incuke ari guhera ku myaka itatu, hari umwana utarageza ku myaka itatu byaba byiza ababyeyi batamwohereje'.

    Muri aya mabwiriza, harimo ko buri munyeshuri asabwa gukaraba intoki kandi neza akoresheje amazi meza n'isabune mbere na nyuma yo kwinjira mu ishuri, kurya, gukina ndetse no mu gihe akoze ku mabaraza cyangwa ahandi hantu hashobora gutuma yandura.

    Buri munyeshuri ndetse n'umurezi agomba gupimwa umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe, mu gihe bamusangaye umuriro uri hejuru y'ibipimo byagenwe, abuzwa kwinjira mu ishuri agashyirwa ku ruhande, kandi amashuri agasabwa gushyiraho umuryango umwe wo kwinjiriramo.

    Abarezi basabwe guhora bibutsa abanyeshuri gushyira intera hagati yabo, ndetse mu gihe bari gutanga amasomo, amadirishya n'inzugi z'ishuri bikaba bifunguye. Mu ishuri, abanyeshuri basabwa gusiga intera ya metero imwe hagati yabo.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko mu gihe habonetse umunyeshuri wanduye Coronavirus, abahuye n'uwasanganywe ubwandu bose bagomba guhita bapimwa COVID-19.

    Aya mabwiriza asobanura ko 'Amashuri agomba guhita ashyirwa mu kato kandi izindi ngamba zigatangazwa n'abayobozi bashinzwe ibijyane n'ubuzima ndetse ubuyobozi bw'ibitaro by'Akarere by'uwarwaye aherereyemo'.

    Amashuri yose yasabwe kugaragaza urutonde rw'abarimu n'abanyeshuri basanganywe izindi ndwara, bakitabwaho mu buryo bwihariye. Amashuri kandi yasabwe guteganya ibyumba bibiri bizashyirwamo abarwayi ba Covid-19 igihe bibaye ngombwa.

    Mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri, ibikorwa by'amahuriro birabujijwe n'imikino ihuza abantu benshi birabujijwe, umwarimu niwe wenyine wemerewe gusohoka akajya mu rindi shuri.

    Ibikoresho by'ishuri ntibyemerewe gusangirwa hagati y'abanyeshuri n'abarimu, ariko mu gihe bibaye ngombwa, ibyo bikoresho bigomba kubanza gusukurwa hakoreshejwe umuti wabugenewe.

    Amashuri kandi yasabwe gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ibijyanye na Covid-19, rigizwe n'abarimu, ababyeyi ndetse n'abakora mu nzego z'ubuzima zegereye ishuri. Ishuri kandi rizajya gitanga raporo buri munsi y'abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n'ibindi bifitanye isano nayo birimo ibicurane n'ibindi nk'ibyo.

    Buri shuri rigomba gukorana n'ibigo nderabuzima biri hafi yaryo, mu rwego rwo guhanahana amakuru ku buryo mu gihe habonetse ubwandu, bukumirwa bikiri mu maguru mashya.

    Abanyeshuri ndetse n'abarezi barasabwa kubahiriza amabwiriza agenewe kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kandi bagakomeza kubahiriza ingamba zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no gusiga intera hagati y'abantu.

    Amashuri arasabwa gufasha abanyeshuri gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-basabwe-gukaza-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Police FC yabonye umunyamabanga mushya #rwanda #RwOT

    Police FC yamaze gutangaza ko CIP Obed Bikorimana ari we munyamabanga mushya w’iyi kipe asimbuye CIP Maurice Karangwa.

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Police FC ibinyijije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko CIP Karangwa wari umunyamabanga w’iyi kipe asimbuwe na CIP Obeidi Bikorimana.

    Umuhango w’ihererekanya bubasha ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Police FC, Kacyiru.

    CIP Karangwa Maurice akaba yari umunyamabanga wa Police FC kuva muri Mata 2019.

    CIP Obedi(ibumoso) yagizwe umunyamabanga wa Police FC asimbuye CIP Maurice(iburyo)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/police-fc-yabonye-umunyamabanga-mushya

  • Gatsibo: Umwaka ugiye gushira abaturage b'utugari dutatu batagenderana kubera ibiraro byacitse – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivuga nyuma yaho ikiraro cyanyuragaho imodoka, moto n'amagare ku cyambu cya Nyarubare gitwariwe n'amazi muri Mata umwaka ushize, hari ikindi kiraro cyo mu kirere abakoresha amaguru bari barubakiwe nacyo ngo imbaho zagiye zivaho kuburyo nta baturage bakikinyuraho.

    Bamwe mu baturage bo muri utu tugari baganiriye na IGIHE bavuze ko batewe agahinda no kuba batakibona uburyo bambuka bagana mu isoko, abandi bavuga ko basigaye beza imyaka bakabura abayigura bitewe nuko nta modoka ihagera.

    Ruzibiza Celestin utuye mu Kagari ka Kibare yagize ati ' Twe abaturage twari twikoreye ikiraro amazi aragitwara, duteranya amafaranga twiyubakira ikindi nacyo amazi arakijyana, ikiraro cyo mu kirere cyo imbaho zimwe zavuyeho kuburyo nta bantu nacyo bakigicaho turi mu bwigunge rwose.'

    Ruzibiza yakomeje avuga ko hagiye gushira umwaka nta muturage wambuka ngo ave mu Kagari ka Kibare agere mu tugari twa Mayange na Nyamirama, agasaba leta kubafasha ngo kuko hari ibihombo byinshi abaturage bari kugira.

    Ati ' Icyifuzo cyacu ni uko baduha ikiraro, ubu ntitukirema isoko rya Ngarama kuko ni hariya twacaga, ikindi ubuyobozi nabwo ntibugipfa kuhagera bitewe nuko ntaho guca hahari.'

    Ukwizagira Christian na we utuye mu Kagari ka Kibare yavuze ko yaba moto, igare n'imodoka ndetse n'abagenda n'amaguru batakibona aho guca.

    Ati ' Ubu urabona muri Werurwe ikawa zigiye kwera kandi umusaruro wacu tuwugurisha ku ruganda ruherereye mu Kagari ka Mayange, urumva rero kujyana umusaruro w'ikawa ku ruganda ntabwo zizaba bitworoheye, ikindi aho iki kiraro gicikiye ubuyobozi ntibugipfa kugera mu Kagari ka Kibare kuko nta nzira ihari.'

    Yakomeje avuga ko nkawe yari yaguze toni enye z'ibishyimbo agenda azigurisha amafaranga make kubera kubura imodoka itwarira rimwe umusaruro bimutera igihombo, agasaba ko bishobotse bafashwa kubona ikiraro mu buryo bwihuse.

    Ndungutse Théogene uzwi nka Noheri mu Kagari ka Mayange unasanzwe ahagarariye abikorera, we yavuze ko ibiraro bibiri byose byangirikiye igihe kimwe ku buryo nta muturage ukirenga Akagari ke.

    Ati ' Twari dufite ikiraro gica hejuru twacagaho nk'abaturage, icyo cyarasenyutse, imvura yaguye mu kwezi kwa Kane rero umwaka ushize twikoreye twacishagaho imodoka nibwo nacyo cyatwawe n'amazi bituma dusigara mu bwigunge bitewe nuko ibyo biraro byose bapfuye.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu abacuruzi n'abahinga bose batakibona amafaranga bitewe nuko nta myaka icyambuka, agasanga bikomeje gutya byanatuma ikawa bateganyaga kweza zibura umuguzi bagahomba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakizi ariko ko nk'Akarere basanze kirenze ubushobozi bwabo hitabazwa Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

    Ati ' Iki kiraro cyangijwe n'imvura ariko umwaka nturashira ubuhahirane buhagaze . Twagiye kuhasura tugezeyo twasanze ubushobozi bw'Akarere mu ngengo y'imari butabasha kubaka kiriya kiraro, twasabye RTDA kukinjiramo ikakigira icyayo hakagira icyakorwa, barahasuye batwara amakuru kugira ngo hashakwe ingengo y'imari.'

    Yakomeje avuga ko nk'Akarere bateganya kuba bakoze ikiraro gito gishobora kuba kifashishwa n'abaturage aho hazakoresha umuganda w'abaturage n'amashyamba ya leta ndetse n'icyumweru hakubakwa ikiraro gito mu gihe bategereje igisubizo kirambye kizatangwa na RTDA.

    Ikiraro bari batangiye kwiyubakira cyahise gitwarwa n’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umwaka-ugiye-gushira-abaturage-b-utugari-dutatu-batagenderana-kubera

  • Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abafana bayo uzayihesha akayabo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yashyizeho ubu buryo bushobora kuyigirira akamaro,kuko kwiyandikisha bikorwa hifashishijwe telephone ngendanwa kandi uwiyandikisha akishyura 300 FRW nyuma yo gukanda *702#.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ubu ari uburyo bwo kwegera abakunzi b'ikipe bakayifasha nkuko babyifuza.

    Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports,Kayisire yavuze ko inyungu ya mbere iki gikorwa kizazanira ikipe ari uko abafana bazafasha ikipe yabo.

    Iyi kipe yavuze ko umukunzi wa Rayon Sports wiyandikishije agahabwa na nimero, azajya abona amakuru y' ikipe, amatangazo y' ikipe, n' ibindi byinshi ku buryo bumworoheye kandi bwihuse, umunsi ku wundi.

    Perezida w'ikipe,Uwayezu Fidele yavuze ko uyu ari umushinga umwe muri nyinshi ikipe itegura kugira ngo igire amikoro yo gukemura ibibazo.

    Ati “Uzagenda neza turabyizeye,abanyamuryango barabisabye n'abo dufatanya ibikorwa baratubaza bati mufite abantu bangahe?.Ibyo bizagira akamaro mu buryo butandukanye.”

    Uwayezu yavuze ko bashaka ko mu myaka 10 bashaka Rayon Sports ifite igenamigambi rihamye.

    Ku kibazo cya Ivan Minnaert,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bitarenze kuwa Mbere w'icyumweru azaba yabonye amafaranga ye yose kuko baganiriye na SKOL ikemera kwishyura ibihumbi bisaga 6 by'amadolari yari asigaye hanyuma ikazayakata ku mafaranga itanga ku kwezi.

    Yavuze ko aya mafaranga ashobora no kumugeraho uyu munsi bitewe nuko banki zikora.

    Yakomeje ati “Akazoza ka Rayon Sports ni keza kuko ibibazo yarimo biri kugenda bikemuka.Ahazaza ha Rayon Sports ni heza,nta joro ridacya.Nta mvura idahita,ntabwo Rayon Sports yaremewe kuba mu bibazo.Hari ubushake n'ubufatanye mu ngeri zose ku buryo ibibazo bikemuka.”

    Uyu muyobozi yemeje ko bari ku meza n'abafatanyabikorwa benshi ndetse batekereza indi mishinga kuko “Rayon Sports igomba kugira ubundi buryo buyifasha.Rayon Sports iri ku meza n'abandi bafatanyabikorwa,imikino nitangira tuzagenda tubatangariza n'abandi.”

    Rayon Sports imaze imyaka 53 ibayeho ariko ihorana ibibazo by'ubukungu ndetse kuri ubu abakinnyi bagabanyirijwe umushahara basigarana 30%.

    Ubu buryo bwo gukanda *702# ngo bukoze neza ku buryo nta kibazo kizabamo nkuko ubundi buryo bwabanje mu minsi ishize bwgiye bugira ikibazo.

    Uyu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports witabiriwe n' abahagarariye abayobozi b'ama fanclubs, abakinnyi, abafana, SKOL n' abanyamakuru.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatangije-umushinga-wo-kubarura-abafana-bayo-uzayihesha-akayabo