Category: Uncategorized

  • Musana, Umwaliwase na Gaju bawakije! Basubije… – #rwanda #RwOT

    Bose bitabiriye Miss Rwanda 2020

    Umutesi Lea ufite numero 27 ari mu bakobwa bahagaze neze mu matora ari kubera interinete. Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare 2021, yari ari ku mwanya wa Gatatu mu bafite amajwi menshi. Babiri bamuza imbere barimo Kabagema Lalia ufite nimero 11, na Musango Natalie ufite nimero 19.

    Ali Kiba umuhanzi wo muri Tanzania ukomeye muri Africa y’Uburasirazuba aherutse kugaragaza ko ashyigikiye Umutesi Lea mu irushanwa rya Miss Rwanda birasakuza ku mbuga nkoranyambaga ku buryo byongereye Umutesi Leah umurindi, igikundiro no kumenyekana muri iri rushanwa.

    Nyuma y’uko ibi bibaye, uyu mukobwa aganira na InyaRwanda TV yavuze ko ubu hakenewe gushaka ibisonga gusa kuko ariwe uzaba Miss Rwanda 2021. Nyuma yo kuvuga aya magambo yabaye nk’ukoza agati mu ntozi! 

    Umwaliwase Claudette, Musana Teta Hense, na Gaju Evelyne basanzwe bafite ubunararibonye muri iri rushanwa rya Nyampinga w’Igihugu dore ko atari ubwa mbere baryitabiriye, kuko baryitabiriye umwaka n’ushize, bakoresheje amagambo akomeye, bahise bamusubiza binyuze mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda TV.

    Umwaliwase Claudette wagarukiye muri Pre- selectition umwaka ushize yagize ati “Lea nta n’ubwo muzi, uwo muntu ntazi rero uvuga ngo afite ikamba! Nyine nawe afite ikamba ku giti cye, kuko buri wese ajyamo hariya ashaka kuba Miss Rwanda. Kumuvugaho ntamuzi byangora gusa icyo nzi ni uko ikamba ari iryanjye”. 

    Twamubwiye ko agomba gusigarana ko Leah yavuze ko ariwe Miss Rwanda, maze Umwaliwase avuga ko uriya Lea akwiye gusigarana ko ikamba atari irye.

    Umwaliwase Claudette afite numero 30. Kumutora wajya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 30 hanyuma ukohereza kuri 1525

    Mugenzi we Musana Teta Hense wagarukiye mu 10 ba nyuma umwaka ushize yagize ati “Icyo namubwira ni byiza kuba umuntu yifitiye icyizere sitwakubwiye ko natwe dufite amakamba buriya natwe hari abavuga bati gute se kandi ari iryanjye! Nakomeze agire icyizere ariko ntiyumve ko ari kuvuga ngo afite ikamba gusa amenye ko natwe turi gukora ubwo nyine uzashobora azaritwara”.

    Musana Teta Hense kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 18 ukohereza kuri 1525

    Ku ruhande rwa Gaju Evelyne nawe umwaka ushize wagarukiye muri Pre-selection yagize ati “Nabe atwika! Njyewe icyo nabwira Leah n’abandi kuko n’undi wese uzakunyura mu maso azakubwira ko ikamba ari irye, ntabwo ikamba bazarimuha kugira ngo yitirirwe kuba Miss Rwanda gusa, ahubwo ni ukubera ijwi abakobwa bose bari mu gihugu n’urubyiruko. Azamenye icyo agomba gukora kugira ngo azagire icyo amarira abanyarwanda”.

    Gaju afite numero 30. Kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 5 hanyuma ukoheraza kuri 1525

    Kugeza ubu amatora arakomeje mu guha amahirwe abakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021! Tariki 06 Werurwe 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) hazaba umuhango uzatambuka ‘LIVE’ kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official, uyu muhango ukazatangarizwamo abakobwa 20 batsinze.

    REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NABO

    REBA HANO UKO LEA YAVUZE KO ARI WE MISS RWANDA 2021 HASIGAYE GUSHAKA IBISONGA

    VIDEO: Patrick Promotor – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103396/musana-umwaliwase-na-gaju-bawakije-basubije-umutesi-leah-ushyigikiwe-na-alikiba-wavuze-ko–103396.html

  • ADEPR: Ibyo wamenya ku bayobozi bashya b’indembo (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umwaka wa 2020, Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentokote mu Rwanda [ADEPR], bwakoze impinduka zikomeye mu nzego z’imiyoborere yaryo, bukuraho urwego rw’amatorero y’uturere, asimbuzwa indembo icyenda mu gihugu hose.

    Ku wa 21 Gashyantare 2021, nibwo izo ndembo zaragijwe Abashumba biganjemo amasura mashya, mu gihe byari bimenyerewe ko habaho guhinduranywa kw’abashumba b’indembo, ariko n’ubundi izo nshingano zikagumanwa n’abasanzwe mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’itorero.

    Nubwo mu bayobozi bashya higanjemo amazina atamenyerewe na benshi mu basengera muri iryo torero, harimo abashumba batari bato mu gakiza kandi bagiye bakora imirimo itandukanye mu itorero.

    Abahanga biyeguriye gukorera Imana!

    Amabwiriza yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB) mu 2018, yasabaga abayobora amadini n’amatorero kuba barabyigiye ku rwego rwo hejuru, ku buryo nibura baba barize amasomo y’iyobokamana (théologie) kugira ngo inyigisho batanga zibe zifite ibyo zishingiyeho bityo zinatange umusaruro.

    Mu bayobozi bashya b’indembo baherutse gushyirwaho na ADEPR, abenshi ni abahanga mu masomo y’ubuzima busanzwe ndetse by’umwihariko, bakaba abahanga mu masomo ya Théologie.

    Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga umuhango wo kwakira aba bashumba bashya wanyuze kuri Life Radio ya ADEPR, abashumba bahawe umwanya wo kwibwira mu ncamake abakirisitu bo muri iri torero.

    Ururembo rwa Gihundwe

    Pasiteri Nsabayesu Aimable, Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe

    Mu bashumba bakiriwe, harimo uw’Ururembo rwa Gihundwe rugizwe n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, rukaba rwahawe Pasiteri Nsabayesu Aimable. Uyu mushumba asanzwe amenyerewe mu bijyanye n’umuziki uhimbaza Imana.

    Ni umugabo uciye akenge, kuko yavutse mu 1972, avukira mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, aza gukurira mu Karere ka Rusizi aho yarerewe mu itorero rya Gihundwe agiye gukoreramo imirimo. Ni umugabo wubatse, ufite umugore n’umwana umwe.

    Pasiteri Nsabayesu yakiriye agakiza akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 11 gusa. Kuva icyo gihe akaba yaratangiye gukora imirimo itandukanye mu itorero, aho yabaye umuririmbyi ndetse n’umutoza w’indirimbo muri korari ifite amateka akomeye mu Rwanda yitwa Bethania.

    Ni umugabo w’umuhanga mu bijyanye n’umuziki kuko yanabyize imyaka itanu, akiga ibyo gutegura integanyanyigisho z’umuziki n’andi masomo y’umuziki. Afite kandi ubumenyi bwa Théologie kuko yayize imyaka ine, kuri ubu akaba ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere y’amatorero.

    Hirya y’itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye ariko yibanda cyane mu burezi bwa mu muzika, aho yigishije mu mashuri atandukanye nko mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo no muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Imirimo yakoze mu itorero harimo kuba Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntora mu gihe cy’imyaka icyenda, aza gukomereza mu Mudugudu wa Kacyiru ari naho yari akiri magingo aya.

    Pasiteri Nsabayesu yavuze ko yishimiye kuba agiye kuba umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, kandi ko yiteguye kuzana impinduka nziza no gukuza itorero ryaho muri rusange.

    Yagize ati 'Ndasaba ko twazagendera ku bintu bitatu: Gusenga, gukora cyane n’umwete ndetse no gukiranuka. Ndifuza ishusho ya Gihundwe iri mu bubyutse bwinshi ndetse n’iterambere.'

    Ururembo rwa Rubavu

    Pasiteri Uwambaje Emmanue, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu

    Undi mushumba wahawe inshingano ni Pasiteri Uwambaje Emmanuel w’imyaka 49, ugiye kuyobora Ururembo rwa Rubavu, ruzaba rugizwe n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu twose two mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Pasiteri Uwambaje yavukiye mu Karere ka Rusizi ari naho yakirijwe, ndetse yuzura umwuka wera bwa mbere afite imyaka 20. Nyuma yaho gato, yahise atangira kwiga amasomo ya Théologie mu ishuri riri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.

    Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yerekeje mu Mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Remera, ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Urubyiruko ndetse n’umudiyakoni.

    Mu mwaka wa 2000 yaje kuba Umukuru w’Itorero mu Midugudu itandukanye yo muri Paruwasi ya Gatsata, akomereza Nyarugenge ari na ho yari akomereje imirimo kugeza ubu.

    Yize amasomo atandukanye ya Théologie, ndetse kuri ubu ari kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yiga ibijyanye n’iyobokamana i Bruxelles mu Bubiligi. Mu buzima busanzwe, uyu mugabo asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamutungo yavanye muri kaminuza y’u Rwanda.

    Yakoze imirimo itandukanye mu itorero kuko yabaye umwarimu mu ishuri rya Bibiliya rya ETED mu gihe cy’imyaka 15.

    Ubwo yagezaga ku bandi intumbero ze, Pasiteri Uwambaje yasabye abakirisito bo mu Rurembo rwa Rubavu guhora bari maso kuko Yesu ashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.

    Ati 'Icyo nababwira Benedata, ni uko tugomba guhora twiteguye kuko Kristu ashobora kugaruka igihe cyose.'

    Ururembo rwa Muhoza

    Umushumba w’Ururembo rwa Muhoza, Pasiteri Safari Wilson

    Undi mushumba wahawe inshingano, ni Pasiteri Safari Wilson, uzayobora Ururembo rwa Muhoza, rubarizwamo uturere twa Musanze, Burera na Gakenke turi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Ni umugabo w’imyaka 48 wubatse, ufite abana bane.

    Kugeza ubu, uyu mugabo ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,

    Yarangije mu ishuri rya IGSM mu bijyanye no kuyobora amatorero, ndetse afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Yize kandi ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, KIE.

    Pasiteri Safari yakoze imirimo itandukanye mu itorero. Kugeza ubu yari Pasiteri muri Paruwasi ya Gakenke, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora. Yanayoboye Imidugudu itandukanye irimo nka Buheta, Musave, Gashenyi n’ahandi. Yayoboye kandi Umudugudu wa Rwankuba muri Paruwasi ya Kinyinya, aba umurimbyi ndetse n’Umuyobozi wa korari ya Rwankuba.

    Mu yindi mirimo yakoze harimo no kuba umwe mu bashinze Umuryango w’Abanyeshuri bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri Kaminuza y’u Rwanda (CEP).

    Hanze y’itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, ndetse yanayoboye Inama Njyanama y’Umurenge. Yabaye kandi n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Nyarutovu, aho yarimazemo imyaka 15. Ni umutoza w’intore mu Itorero ry’Igihugu.

    Pasiteri Safari yasabye abo mu Rurembo rwa Muhoza gukomeza kwinginga Imana, ashimangira ko azarangwa no kwitangira umurimo yashinzwe.

    Ati 'Ndabasaba kwinginga Imana kugira ngo ikomeze kubana natwe, icyo nababwira ni uko nzarangwa n’icyizere no kwitangira umurimo w’Imana.'

    Ururembo rwa Nyabisindu

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyabisindu, Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney

    Mu Ntara y’Amajyepfo, Ururembo rwa Nyabisindu rugizwe n’uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, rukazayoborwa na Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney, umugabo wubatse ndetse ufite abana batanu.

    Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Kamonyi, aza gutangira umurimo w’Imana mu mwaka wa 2001, aho yari umuvagabutumwa mu Mudugudu wa Kigese mu gihe cy’imyaka itanu.

    Mu mwaka wa 2012, yaje kujya kwiga ibijyanye na Bibiliya abifatanya no kuba Umukuru w’Itorero muri Paruwasi ya Runda. Mu 2015, yabaye Umushumba muri Paruwasi ya Gahogo, nyuma ajya muri Paruwasi ya Taba ndetse ubu akaba yayoboraga Paruwasi ya Runda muri Kamonyi.

    Ni umugabo ufite ubuhamya bukomeye kuko yatangiye kwiga amashuri yisumbuye akuze, kuko yinjiye mu mwaka wa Mbere afite umugore n’abana babiri, ariko ntiyacika intege ahubwo arakomeza, aza kugera muri Kaminuza yiga ibijyanye n’Icungamutungo.

    Pasiteri Nimuragire yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugusenga no kubaka ubumwe mu itorero.

    Ati 'Icyo nshyize imbere ni ugusenga no kubaka ubumwe n’urukundo mu bakirisito.'

    Ururembo rwa Ngoma

    Pasiteri Kananga Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Ngoma

    Urundi Rurembo rwabonye Umushumba mushya ni urwa Ngoma, rugizwe n’uturere twa Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba. Uru Rurembo ruzayoborwa na Pasiteri Kananga Emmanuel, umugabo wavukiye mu Karere ka Rwamagana mu mwaka wa 1973, kuri ubu akaba yubatse ndetse afite abana bane.

    Yize amashuri atandukanye ndetse afite impamyabushobozi mu masomo y’Iterambere Rusange na Politiki, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yize Théologie mu ishuri rya PATEK, akaba yaratangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri AJSM mu bijyanye no kuyobora amatorero ndetse aracyakomeje kwiga aya masomo.

    Hanze y’itorero, yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’ikawa cyahoze cyitwa Ocir café cyaje guhinduka NAEB, nyuma aza no guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Urubyiruko, aho yari ashinzwe ibigo by’urubyiruko.

    Yakijijwe mu mwaka wa 1997, ahita akomeza umurimo w’Imana muri korari ndetse ayobora korari Siniyumanganya. Yaje no kuba umuvugabutumwa maze mu mwaka wa 2014, ahabwa inshingano zo kuba Umukuru w’Itorero muri Paruwasi ya Nyanza.

    Nyuma yaho, uyu mugabo yaje kugaruka muri Paruwasi ya Ruhango, aho yari akibarizwa na magingo aya nk’Umukuru w’Itorero.

    Pasiteri Kananga yavuze ko icyo ashyize imbere mu nshingano ze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bugakwira hose.

    Ati 'Icyo nsaba Bene data tugiye gukorana umurimo ni uko twakwamamaza inkuru nziza bigatuma ubwami bw’Imana bwaguka.'

    Ururembo rwa Nyagatare

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyagatare, Pasiteri Bizimana Jean Baptiste

    Ururembo rwa Nyagatare na rwo rwahawe ubuyobozi bushya, bukuriwe na Pasiteri Bizimana Jean Baptiste, umugabo wubatse ndetse ufite abana batatu, akaba ari umuhanga muri Théologie kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu yakuye mu gihugu cya Uganda.

    Ururembo agiye kuyobora rugizwe n’uturere rwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

    Uyu mushumba yakoze imirimo itandukanye irimo nko gukora mu mushinga wa Compassion International mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma aza kujya kwikorera aho yari Umuyobozi w’ikigo cya Ibyiza Ltd.

    Yabifatanyije no kwiga Bibiliya, aba umuyobozi wa Korari ku Mugina. Nyuma yaje kuba umwarimu ndetse aza no guhamagarirwa kuba Umukuru w’Itorero.

    Yabaye umushumba muri Paruwasi ya Bugarama ndetse niho yari arimo kuzuriza inshingano ze muri iyi minsi.

    Pasiteri Bizimana yavuze ko we n’abakirisitu bakwiye kuba abanto b’umumaro bagakorera Imana bigishoboka.

    Ati ' Bakirisito bene data ndabasaba ko dukwiye kuba ab’umumaro tugakoresha amaboko yacu mu gihe tukiriho.'

    Ururembo rwa Huye

    Umuyobozi w’Ururembo rwa Huye, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse

    Ururembo rwa Huye rugizwe n’uturere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe rukaba rwarahawe Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

    Uyu mushumba yize amasomo atandukanye ajyanye n’iyobokamana aho yize Théologie mu ishuri rya PIASS, aza gukomeza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Amahoro no Gukemura Amakimbirane.

    Yatangiye umurimo w’Imana ari umuvugabutumwa muri Paruwasi zitandukanye zirimo nka Ruhashya, Gikonko, Rusatira n’ahandi. Nyuma yaje kuyobora Umudugudu mu gihe cy’imyaka 10 ndetse yanabaye umuyobozi w’urubyiruko n’uw’icyumba cy’amasengesho.

    Imirimo isanzwe yakoze harimo kuba Umuyobozi w’Ubuhinzi mu Kigo cya ISAR ubu yabaye RAB. Yanabaye kandi umwe mu bashakashatsi babonye imbuto za Hybride z’u Rwanda.

    Pasiteri Ndayishimiye yavuze ko yishimiye inshingano z’ubushumba ahawe, kandi akazazikorera ahantu azi neza.

    Ati 'Nishimiye kuba ngiye gukora ahantu nzi neza, nzakora nk’umubyeyi wanyu. Icyo nabasaba ni ugushyira hamwe tugakora umurimo w’Imana.'

    Ururembo rwa Kigali

    Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin

    Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rugizwe n’uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, rwahawe Pasiteri Rurangwa Valentin, umugabo wubatse ndetse akagira abana barindwi. Yari asanzwe ari Umukuru wa Paruwasi ya Gikondo, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora.

    Yakijijwe mu mwaka wa 1997 i Rusororo aho yahabereye umuririmbyi, umudiyakoni, umwarimu, , ndetse aza no kuhabera Umukuru w’Itorero.

    Afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye mu Kaminuza ya UNILAK, akaba yarayoboye umuryango w’abanyeshuri basengera muri ADEPR, ariko biga nijoro. Izi nshingano yazitangiye mu mwaka wa 2007 kugera muri 2008. Yaje no kuyobora urubyiruko mu Rurembo rwa Kigali, ndetse nyuma aza kuruyobora ku rwego rw’igihugu.

    Pasiteri Rurangwa usanzwe yikorera, akaba yasabye abakirisito kurinda ubutumwa bwabo.

    Ati 'Icyo nabwira abakirisito ni uko Yesu akiri ku ngoma, mukwiye gukomeza gukorera Imana ariko mukanirinda cyane.'

    Ururembo rwa Gicumbi

    Umushumba w’Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Habyarimana Vedaste

    Ururembo rwa Gicumbi rugizwe n’uturere twa Gicumbi na Rulindo, rukazayoborwa na Pasiteri Habyarimana Vedatse, uyu akaba ari umugabo wubatse, ufite abana umunani. Yakijijwe mu mwaka wa 1995. Yize Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo.

    Imirimo yakoze mu itorero irimo kuririmba, kuba umudiyakoni, kuyobora komisiyo zitandukanye mu itorero, kuba mwarimu mu itorero ndetse no kuba Umukuru w’Itorero.

    Yatangiye umurimo mu mwaka wa 2001 muri Paruwasi ya Gatenga ari naho yakirijwe, nyuma yaje kujya i Remera aho yari ashinzwe umurimo w’imibereho myiza y’abanyetorero n’abaririmbyi.

    Imirimo yakoze hanze y’itorero harimo kuba umukozi mu muryango World Vision, Croix rouge, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Agespro. Yanabaye Umukozi Wunganira abacuruzi muri gasutamo, kuri ubu akaba amaze imyaka 16 ari Umuyobozi w’Ikigo cy’ubucuruzi gitumiza ibicuruzwa mu mahanga cya ASER.

    Habyarimna yavuze ko yishimiye kuba agiye gufatanya n’Abanya-Gicumbi na Rulindo kubaka umurimo w’Imana.

    Ati 'Nejejwe no kuzabana namwe, ntabwo nje nk’umuyobozi ahubwo nje nk’umwana w’Imana uje kubaka ubwami bwa Se, kandi twese aduhamagaye nk’abubatsi munyemerere tuzabane neza.'

    Itorero rya ADEPR ryari rimaze imyaka igera ku munani mu bibazo bitandukanye byaje guhoshwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyaje kwicaranya impande zitumvikanaga zemeranya gushyiraho ubuyobozi bushya buhuriweho.

    Pasiteri Nsabayesu Aimable wahawe kuyobora Ururembo rwa Gihundwe asanzwe ari umuhanzi. Reba indirimbo “Umbe hafi” aheruka gusubiramo.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/ADEPR-Ibyo-wamenya-ku-bayobozi-bashya-b-indembo-Amafoto.html

  • Iyahigaga yahiye ijanja! Oda Paccy wigeze guk… – #rwanda #RwOT

    Ibihe biha ibindi kandi urugiye kera ruhinyuza intwari. Iyi migani wongeyeho ''Iyahigaga yahiye ijanja'' ishobora kwerekana ukuntu Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] mu 2017 mu matariki 3/1 Mutarama inkuru hafi ya zose zabaga zigaruka ku urugendo yakoreye muri Tanzania aho yakoreye indirimbo yavugaga ko ari nyinshi kandi akaba yarahabonye inshuti zizamufasha kwagura umuziki we. 

    Icyari inkuru yo kugarukaho ni indirimbo yavuze ko yashoyemo miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda icyo gihe byari ibihumbi bine by'idolali.  Oda Paccy ati: “Kuhajya ntihahenze kuko ni hafi ariko indirimbo yo imaze kuntwara arenga ibihumbi bine by'amadolari. Birahenze, gusa ndiyemeza muri njye ndarwana, ndashima Imana buri mwaka mba nshaka gutera indi ntambwe biba bigoye uca mu bantu batandukanye kuko nta manager ngira wihariye.' 

    Indirimbo yamutwaye ako kayabo yitwa ‘No Body’ yashyizweho ibiganza na Producer Lizer wo muri Waasafi Records umusore ufite ubuhanga bwihariye mu gutunganya indirimbo. Nyinshi mu ndirimbo Diamond Platnumz azwiho azikesha uwo musore. 

    Oda Paccy ari kumwe na Liser wo muri Wasafi

    N’ubwo yashowemo menshi mu ikorwa ryayo nta gikundiro yagize imbere mu gihugu kuko ntiyigeze ashyira imbaraga mu imenyekanisha ryayo.

    Mu 2019 yerekeje i Dubai guhura n’abantu bagomba kuganira ku mishinga migari

    Mu 2019 muri Kamena yerekeje i Dubai aho yagiriye urugendo yise urwo guhura n'abantu bakagirana inama. Yabwiye InyaRwanda ko yari mu mishinga myinshi igamije kwagura urugendo rwe rwa muzika. Ati: “Abakunzi banjye bagomba kwitega ibihangano byiza binyuranye''.

    Iyo urebye kuri shene ye ya You Tube usangaho indirimbo iheruka imaze amezi 10 ikaba yitwa''Mpore Rwanda''.

    Muri iyi minsi abahanzi bamwe bahugiye mu gutunganya album bavuga ko zizasohoka mu mezi ari imbere ariko Oda Paccy biragoye kumenya ibikorwa ahugiyemo dore ko mu mezi ashize yari mu urubanza aregwamo ubwambuzi bwa miliyoni 27.9Frws. 

    Oda Paccy mu 2016 yakoreye amashusho ya ''Niba ari wowe'' I Dubai none ubu ntakiri kugaragara muri Hip Hop yo muri iyi minsi. Iyo ndirimbo yanakunzwe hanze y'u Rwanda irakinwa karahava kuri zimwe muri televizo nka EATv (East African Tv.


    Mu myaka umunani yari amaze muri muzika yari atangiye gukabya inzozi ze. Muri uwo mwaka yabwiye Inyarwanda ati: 'Buri wese aba yifuza ko indirimbo ze zisohoka zikava mu Rwanda zikaba zatangira gukinwa ku ma television atandukanye yo hanze y'u Rwanda, intambwe ku yindi no ku ma television mpuzamahanga tuzagerayo kuko ntabwo umuziki urangira ntanumenya umunsi byose bizazira.' 


    Yakomeje ati:''Iyi ni intambwe inganisha ahandi heza, hanyuma nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi, uko biri ni itangiriro kuri njye ryiza u never know ubutaha bizaba byiza kurushaho ntawamenya.' 

    Yasoje hari icyizere atanga “Byari inzozi kuri njye kuva kera, uko biri ntabwo nahita ngera ku rwego mpuzamahanga ariko no gutangira muri East Africa ni intambwe kuri njye ni itangiriro ryiza. Kudacika intege nibyo bizangeza no ku rundi rwego, ndakora ngo ntere imbere kurushaho kuko hari byinshi nkifite byo gukora.'

    Oda Paccy yinjiye muri muzika mu 2009 atangirira ku ndirimbo ''Ese Nzapfa'' kugeza mu 2019 yari ahagaze neza muri muzika ariko kuva mu 2020 yaje kugenda abura buhoro buhoro. Mu gushaka kumenya niba hari icyo ateganyiriza abamukunze muri iyo myaka yose 10 nimero ze yari asanzwe abonekaho ntizaciyemo.

    Indirimbo ya Oda Paccy iheruka mu 2019

    “>

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103404/iyahigaga-yahiye-ijanja-oda-pacy-wigeze-gukora-indirimbo-ya-miliyoni-eshatu-amaze-amezi-10-103404.html

  • Igisubizo cya FERWAFA ku bivugwa ko Mashami y… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka ubutumwa buvuga ko FERWAFA yamaze gusaba Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ guha Mashami Vincent amasezerano y’ukwezi kumwe yo gukomeza gutoza Amavubi, mu gihe hagishakwa umutoza mushya.

    Gusa FERWAFA ntiyemeje aya makuru cyangwa ngo iyahakane, kuko yavuze ko ibijyanye n’umutoza w’Amavubi byose bitangazwa vuba.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA, Bwana Uwayezu Francois Regis yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko aka kanya ntacyo iri shyirahamwe riravuga ku mutoza w’Amavubi, kuko bizatangazwa vuba. Yagize ati:

    Aka kanya ntacyo FERWAFA yavuga ku bijyanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, mwategereza, vuba cyane bishoboka (As soon as possible) turatangaza buri kimwe cyose mu buryo n’ubundi dusanzwe tubikoramo.

    Magingo aya nta mutoza ikipe y’igihugu Amavubi ifite, nyuma y’uko Mashami Vincent wari umaze imyaka ibiri n’igice ayitoza asoje amasezerano. Mashami wagerageje kwitwara neza muri CHAN 2020 arahabwa amahirwe yo guhabwa amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe.

    Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 24 Werurwe 2021, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 kizabera muri Cameroun, umukino uzabera i Kigali.

    Mashami Vincent ashobora guhabwa amasezerano y’ukwezi kumwe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103402/igisubizo-cya-ferwafa-ku-bivugwa-ko-mashami-yahawe-amasezerano-yukwezi-kumwe-103402.html

  • Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y'uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Televiziyo y'Abanya-Qatar, Al Jazeera, kuri uyu wa Gatanu yatambukije inkuru ndende y'iminota 24 ivuga kuri Rusesabagina Paul uri imbere y'ubutabera muri iki gihe akurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba.

    Ikiganiro 'Up Front' cy'iyi televiziyo cyakozwe mu buryo bugaragara ko Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, wari umutumirwa yatumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n'Umunyamakuru ukomoka muri Amerika, Marc Lamont Hill w'imyaka 42 usanzwe ari n'Umwarimu muri Kaminuza ya Temple mu Mujyi wa Philadelphia.

    Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z'iperereza.

    Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y'urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk'Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

    Gusa ati 'Nabwiwe ko yari afite inshuti nayo yagaragaraga mu bikorwa bigize icyaha nk'ibyo akurikiranyweho, hanyuma iyo nshuti yari iri gukorwaho iperereza iza kumutanga imuzana i Kigali. Ariko ibindi ndashaka kubirekera urukiko kuko nk'Intumwa ya Leta sinshaka kuvuga ku bintu biri mu nkiko.'

    Igice cya mbere cy'ikiganiro gifite iminota 12, mu cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n'abajyanama be aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n'ibindi.

    Muri iyo nama n'abajyanama be, ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo 'gutoroka' yoherejwe n'umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Usibye iyo ngingo, herekenwa kandi agace aho Busingye n'abajyanama be baba baganira ku bijyanye n'indege yagejeje Rusesabagina i Kigali n'ibyo aza kuvuga mu kiganiro. Umunyamakuru yabajije Busingye uwishyuye indege, amusubiza ko u Rwanda rwishyuriye indege umuntu wagejeje Rusesabagina i Kigali kandi ko byakozwe nta tegeko na rimwe rihutajwe.

    Ati 'Ni guverinoma yishyuye. Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w'uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.'

    Marc Lamont Hill yanditse kuri Twitter ko hari umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera wibeshye akohereza ako gace k'ibiganiro bya Busingye n'abajyanama be kuri Al Jazeera.

    Minijust yashyize umucyo ku byavugiwe muri iki kiganiro

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibiganiro bwite bya Busingye n'abajyanama be byagaragaye kuri Al Jazeera bidasobanura uruhande rwa Guverinoma y'u Rwanda kuri iki kibazo.

    Riti 'Minisitiri yahamije ko Guverinoma y'u Rwanda yafashije mu rugendo rwagejeje ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ibintu byari bisanzwe bizwi muri rusange kuva mu Nzeri 2020. Aho Guverinoma ihagaze, ari nacyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.'

    Rikomeza rivuga kandi ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y'abaregwa n'abunganizi babo, yewe n'ababa bafunzwe by'agateganyo birengerwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ikindi kandi ni uko yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk'uko amategeko y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti 'Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z'ibanga n'izindi zisanzwe.'

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy'inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Ibi niko byagenze mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, kuko Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko hari ikibazo cy'ingutu umukiliya we afite gituma adakora imyanzuro y'urubanza mu mizi.

    Yagize ati 'Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n'ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.''

    Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Ati 'Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakorera [ku biro bya gereza], nkahamara nk'ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?''

    Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari kugira ngo gisuzumwe gikemurwe.

    Pasiteri Niyomwungere wazanye na Rusesabagina mu ndege, ni umugabo w'imyaka 44 wavukiye i Burundi, nyuma aza kubona ubwenegihugu bw'u Bubiligi n'ubw'u Rwanda.

    Ku matariki ya 12 na 13 Gashyantare 2021, yaganiriye na Jeune Afrique ifatanyije n'ikinyamakuru Libération, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho, we ari i Kigali avuga uko Rusesabagina yageze mu Rwanda.

    Ati 'Ni we wansabye ko muherekeza i Burundi, ntabwo nigeze mutumira. Yashakaga guhura n'abayobozi ba FLN mu Burundi ndetse n'abayobozi b'u Burundi. Yanyifashije ngo muherekeze muhuze nabo.'

    Niyomwungere yavuze ko RIB ariyo yamufashije kwiga umugambi w'uburyo Rusesabagina azafatirwa ku butaka bw'u Rwanda.

    Ati 'Intego yanjye kwari ukumugeza mu Rwanda atabizi. Naje kumubwira ko yafata indege yihariye, mubeshya ko abayobozi b'u Burundi bemeye kuyishyura, ni uko arabyemera.'

    Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yageze i Dubai, nyuma y'urugendo rurerure ruva i Dallas anyuze Chicago. Pasiteri Niyomwungere yari yahageze aramwakira anamugeza kuri hoteli Ibis aho yagombaga kuruhukira by'akanya gato. Niyomwungere ni we wishyuye iyo hoteli.

    Rusesabagina amaze kwitunganya, bombi berekeje ku kibuga cy'indege i Dubai aho bagombaga gufatira indege bwite Challenger 605 ya sosiyete GainJet ibaruye mu Bugereki ari nayo yabagejeje i Kigali.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rishyira umucyo ku kiganiro cya Busingye

    Moments before my @ajupfront interview with Rwanda’s Minister of Justice, his team accidentally sent us a video of them discussing and prepping for our interview. On that video, they made statements that clearly contradicted their public statements. https://t.co/ATriVsvlGZ

    — Marc Lamont Hill (@marclamonthill) February 26, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minijust-yashyize-umucyo-ku-magambo-ya-busingye-y-uko-indege-yagejeje

  • Mu turere 20 hamaze kubakwa ibiraro 83 byo mu kirere ku migezi yatwaraga abantu – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe mu turere dutandukanye tw'igihugu havugwa ikibazo cy'imigezi yuzura mu bihe by'imvura ikabuza abantu kwambuka, ubigerageje akarohama akahaburira ubuzima.

    Urugero ni mu Karere ka Muhanga haherutse kubakwa ikiraro cyo mu kirere ku Mugezi wa Nyagako uhuza Utugari twa Kanyinya na Nyamirama kuko mu bihe by'imvura wuzuraga ugaheza bamwe hakurya abagerageje kwambuka bakagwamo.

    Icyo kiraro gifite metero 135 z'uburebure cyuzuye gitwaye miliyoni 130 Frw.

    Ngayabarambirwa Théoneste wo mu Murenge wa Muhanga yemeza ko icyo kiraro cyaje nk'ubutabazi.

    Ati 'Hari umukobwa wigeze kugwamo umugezi uramukurura umugeza epfo iriya, iyo imvura yagwaga yabangamiraga abaturage kuko Nyagako yuzura cyane. Wasangaga bigoye abantu bajya kwa muganga bahetse abarwayi, abana bato bajya kwiga nabo byababeraga ikibazo ariko turashimira Leta iduhaye iki kiraro, ibyo byago byose ntibizongera kubaho.'

    Mu Karere ka Nyamagabe naho abaturage bagaragaje ko Umugezi wa Mwogo unyura mu Murenge wa Kamegeri iyo wuzuye ubabuza kwambuka ugatwara abantu.

    Ntakirutimana Vincent aherutse kuganira na IGIHE agira ati 'Hari igihe uyu mugezi watwaye abantu bane umunsi umwe bavuye hano hirya ku gasantere, hari igihe watwaye abantu babiri hariho n'igihe watwaye umwana n'umugore tumara icyumweru cyose tubashaka turababura.'

    Mu gukemura icyo kibazo kuri uwo mugezi hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifite agaciro ka miliyoni 74 Frw ku buryo kuri ubu abaturage bambuka neza.

    Mu Karere ka Huye naho hubatswe ibiraro bibiri byo mu kirere byatwaye agera kuri miliyoni 110 Frw. Harimo icyambuka umugezi wa Agatobwe cyatwaye miliyoni 60 Frw n'icyambuka uwa Mwogo cya miliyoni 50 Frw.

    Mininfra ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibiraro 83 ari byo bimaze kubakwa mu turere 20 tw'igihugu, bikaba bifasha abaturage bagera ku bihumbi 400 kubona serivisi zitandukanye nta nkomyi.

    Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ivuga ko biteganyijwe ko ibirao byose bizubakwa bigera kuri 300.

    Iti 'Ni ibiraro byo mu kirere bifasha abaturage batuye mu bice by'icyaro kuva mu bwigunge. Ku bufatanye na Bridge to Prosperity hamaze kubakwa ibiraro 83 mu turere 20 bifasha abaturage bagera ku bihumbi 400 kugera kuri serivisi z'uburezi, ubuzima n'ubukungu. Ibiraro birenga 300 bizubakwa mu gukomeza koroshya imigenderanire.'

    Ibiraro byo mu kirere biri kubakwa hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Leta n'abafatanyabikorwa bayo.

    Abakenera serivisi zitandukanye bazigeraho bitabagoye

    Byubatswe ku buryo bukomeye kandi iyo umugezi wuzuye nta kibazo bitera abambuka

    Ibiraro byo mu kirere biri kubakwa hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Leta n'abafatanyabikorwa bayo

    Iki kiraro cyubatswe mu Karere ka Muhanga cyuzuye gitwaye miliyoni 130 Frw

    Iki kiraro cyubatswe mu Murenge wa Kamegeri gitwaye agera kuri miliyoni 74 Frw

    Mbere kwambuka byaragoranaga ariko ubu ikibazo cyarakemutse

    Mu Karere ka Huye ku Mugezi wa Mwogo hubatswe ikiraro cyo mu kirere cya miliyoni 50 Frw

    Mu Karere ka Muhanga haherutse kubakwa ikiraro cyo mu kirere cya metero 135 ku Mugezi wa Nyagako uhuza Utugari twa Kanyinya na Nyamirama

    Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifasha abaturage kwambuka umugezi wa Mwogo umaze igihe utwara abantu

    Ni ibiraro bifasha abanyeshuri kugera ku mashuri nta nkomyi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-turere-20-hamaze-kubakwa-ibiraro-83-byo-mu-kirere-ku-migezi-yatwaraga-abantu

  • Abantu 136 banduye Covid-19 mu Rwanda,abandi 23 barayikira ntihapfa n'umwe #rwanda #RwOT

    Andi makuru ya Covid-19 uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:136
    Abanduye bose:18,689
    Hakize:23
    Abakize bose:17,302
    Abakirwaye:1,129
    Abarembye:11

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Nyuma y'uko abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bongeye gukomorerwa guhera kuri uyu wa 23 Gashyantare, inzego z'ubuzima mu Rwanda zabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ngo bitaba intandaro yo gukwirakwiza iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali.

    Amashuri mu Mujyi wa Kigali yari yarafunzwe kuwa 18 Mutarama, bitewe n'ubwiyongere budasanzwe bw'icyorezo cya Coronavirus muri iyo minsi.

    Nyuma yo gufungurwa kw'amashuri, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangaje amabwiriza agenewe abanyeshuri muri ibi bihe bongeye kwemererwa kwiga.

    Ayo mabwiriza avuga ko 'Abana bose biga mu mashuri y'incuke kuva ku myaka itanu ndetse n'abayobozi babo basabwa kwambara agapfukamunwa neza'.

    Gusa abafite imyaka hagati y'ibiri n'itanu bo bazajya bambara agapfukamunwa mu gihe bikenewe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko abana bari hagati y'imyaka ibiri n'itanu bashobora kwambara agapfukamunwa ariko bigasaba ko hafi umuntu ugomba kuba ari hafi yabo.

    Ati 'Ubundi umwana uri munsi y'imyaka itanu ashobora kwambikwa agapfukamunwa iyo agiye ahantu hahurira abantu benshi ariko agafashwa n'umuntu mukuru akamuba hafi'.

    Yakomeje asobanura ati 'Urumva umwana w'imyaka ibiri, itatu, ntabwo aba yagasobanukiwe neza n'uburyo bwiza bwo kukagumishamo. Kuri uwo mwana ungana gutyo, aba agomba kugira umuntu mukuru uba uri hafi kugira ngo gakomeze kumurinda hatabaho kuba yagakoresha nabi igihe akambaye'.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aherutse kubwira itangazamakuru ko ababyeyi batagakwiye kohereza abana ku ishuri batarageza ku myaka itatu mu rwego rwo kubarinda icyorezo.

    Ati 'Tuzi ko umwana ujya kwiga mu mashuri y'incuke ari guhera ku myaka itatu, hari umwana utarageza ku myaka itatu byaba byiza ababyeyi batamwohereje'.

    Muri aya mabwiriza, harimo ko buri munyeshuri asabwa gukaraba intoki kandi neza akoresheje amazi meza n'isabune mbere na nyuma yo kwinjira mu ishuri, kurya, gukina ndetse no mu gihe akoze ku mabaraza cyangwa ahandi hantu hashobora gutuma yandura.

    Buri munyeshuri ndetse n'umurezi agomba gupimwa umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe, mu gihe bamusangaye umuriro uri hejuru y'ibipimo byagenwe, abuzwa kwinjira mu ishuri agashyirwa ku ruhande, kandi amashuri agasabwa gushyiraho umuryango umwe wo kwinjiriramo.

    Abarezi basabwe guhora bibutsa abanyeshuri gushyira intera hagati yabo, ndetse mu gihe bari gutanga amasomo, amadirishya n'inzugi z'ishuri bikaba bifunguye. Mu ishuri, abanyeshuri basabwa gusiga intera ya metero imwe hagati yabo.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko mu gihe habonetse umunyeshuri wanduye Coronavirus, abahuye n'uwasanganywe ubwandu bose bagomba guhita bapimwa COVID-19.

    Aya mabwiriza asobanura ko 'Amashuri agomba guhita ashyirwa mu kato kandi izindi ngamba zigatangazwa n'abayobozi bashinzwe ibijyane n'ubuzima ndetse ubuyobozi bw'ibitaro by'Akarere by'uwarwaye aherereyemo'.

    Amashuri yose yasabwe kugaragaza urutonde rw'abarimu n'abanyeshuri basanganywe izindi ndwara, bakitabwaho mu buryo bwihariye. Amashuri kandi yasabwe guteganya ibyumba bibiri bizashyirwamo abarwayi ba Covid-19 igihe bibaye ngombwa.

    Mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri, ibikorwa by'amahuriro birabujijwe n'imikino ihuza abantu benshi birabujijwe, umwarimu niwe wenyine wemerewe gusohoka akajya mu rindi shuri.

    Ibikoresho by'ishuri ntibyemerewe gusangirwa hagati y'abanyeshuri n'abarimu, ariko mu gihe bibaye ngombwa, ibyo bikoresho bigomba kubanza gusukurwa hakoreshejwe umuti wabugenewe.

    Amashuri kandi yasabwe gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ibijyanye na Covid-19, rigizwe n'abarimu, ababyeyi ndetse n'abakora mu nzego z'ubuzima zegereye ishuri. Ishuri kandi rizajya gitanga raporo buri munsi y'abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n'ibindi bifitanye isano nayo birimo ibicurane n'ibindi nk'ibyo.

    Buri shuri rigomba gukorana n'ibigo nderabuzima biri hafi yaryo, mu rwego rwo guhanahana amakuru ku buryo mu gihe habonetse ubwandu, bukumirwa bikiri mu maguru mashya.

    Abanyeshuri ndetse n'abarezi barasabwa kubahiriza amabwiriza agenewe kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kandi bagakomeza kubahiriza ingamba zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no gusiga intera hagati y'abantu.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-136-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-23-ntihapfa-n-umwe

  • #MissRwanda2021: Abakobwa 3 bahaye ubutumwa mugenzi wabo ushyigikiwe na Ali Kiba| Bose barashaka ikamba| Umuriro watse

    Abakobwa 3 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aribo Umwaliwase Claudette, Gaju Evelyne na Musana Teta Hense basubije Miss Lea Umutesi bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nyuma yuko amakuru agiye hanze avuga ko ashyigikiwe n'umuhanzi Ali Kiba uri mu bakomeye ku isi. Ni mu kiganiro aba bakobwa 3 bagiranye na Inyarwanda Tv aho babanje kuvuga impamvu nyamukuru yabateye kongera kugaruka mu irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri dore ko aba bose umwaka ushize nabwo bari bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Mu gutangira, aba bakobwa bose bavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bagaruka mu irushanwa rya Miss Rwanda ari uko umwaka ushize batigeze bahirws no kwegukana ikamba rya Miss Rwanda gusa muri uyu mwaka buri umwe yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.

    Miss Umwaliwase Claudette

    Miss Musana Teta Hense

    Miss Gaju Evelyne

    Aba bakobwa bagize icyo bavuga  kuri Miss Umutesi Lea wavuze ko ikamba rya Miss Rwanda 2021 ari irye ko abandi bakobwa basigaye bazaba ibisonga. Miss Gaju yavuze ko ibyo Miss Lea yavuze ari ugutwika gusa avuga ko ari na byiza kwigirira icyizere ndetse anavuga ko Lea aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yagakwiye guha umwanya munini gukora ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda. Miss Claudette we yavuze ko atazi Lea bityo abaka yumva nta kintu yabwira umuntu atazi. Miss Teta Hense yavuze we ko ari byiza ko Lea yifitiye icyizere kubera ko nawe aracyifitiye ndetse n'abandi bakobwa bagenzi be.

    Miss Umutesi Lea ushyigikiwe na Ali Kiba muri Miss Rwanda 2021

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/missrwanda2021-abakobwa-3-bahaye-ubutumwa-mugenzi-wabo-ushyigikiwe-na-ali-kiba-bose-barashaka-ikamba-umuriro-watse-%F0%9F%94%A5/

  • Mushimiyimana Jacqueline yagiye agiye gutungurwa n'inshuti ze ku isabukuru ye y'amavuko mugitondo umukunzi we amugarura iwabo yapfuye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mushimiyimana Jacqueline yari yujuje imyaka 19 avutse yatunguwe n'inshuti ze harimo n'umusore basanzwe bakundana bamukorera ibirori murwego rwo kwishimana nawe.Byari ibirori bidasanzwe kuko isnhuti ze zose zari zatumiwe.

    Icyatunguye iwabo w'umukobwa ni ukubona umwana wabo bamuzanye mugitondo yapfuye.Nkuko byatangajwe n'umuryango we mu nkuru dukesha ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi.

    Umuryango w'uyu mukobwa watangarije iki kinyamakuru ko, Jaqueline yari yujuje imyaka 19 akaba yari yavuye murugo ahamagawe nabagenzi be bari bifuje kumutungura kuri uyu munsi.

    Bagite bati 'Jaqueline yari yujuje imyaka 19 kuri uyu wa 24/02/2021, inshuti ze zari zamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba, amaze kubitaba aho bamuteguriye, agiye ntiyatashye, bukeye mu ma Saa Tanu twagiye kubona tubona umuhungu basanzwe bakundana nindi nshuti ye bazanye umurambo we kuri tax moto, yapfuye…..'

    Uyu musore wakundanaga n'uyu mukobwa hamwe nuwo barikumwe bazanye umurambo w'uyu mukobwa bahise batabwa muri yombi na Polisi kugirango hatangire iperereza hamenyekane icyishe uyu mukobwa.

    Uyu mukobwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri mu ishami ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/mushimiyimana-jacqueline-yagiye-agiye-gutungurwa-n-inshuti-ze-ku-isabukuru-ye-y

  • Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y’uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n’u Rwanda –

    Televiziyo y’Abanya-Qatar, Al Jazeera, kuri uyu wa Gatanu yatambukije inkuru ndende y’iminota 24 ivuga kuri Rusesabagina Paul uri imbere y’ubutabera muri iki gihe akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Ikiganiro ’Up Front’ cy’iyi televiziyo cyakozwe mu buryo bugaragara ko Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari umutumirwa yatumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n’Umunyamakuru ukomoka muri Amerika, Marc Lamont Hill w’imyaka 42 usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza ya Temple mu Mujyi wa Philadelphia.

    Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z’iperereza.

    Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y’urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk’Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

    Gusa ati “Nabwiwe ko yari afite inshuti nayo yagaragaraga mu bikorwa bigize icyaha nk’ibyo akurikiranyweho, hanyuma iyo nshuti yari iri gukorwaho iperereza iza kumutanga imuzana i Kigali. Ariko ibindi ndashaka kubirekera urukiko kuko nk’Intumwa ya Leta sinshaka kuvuga ku bintu biri mu nkiko.”

    Igice cya mbere cy’ikiganiro gifite iminota 12, mu cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n’abajyanama be aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n’ibindi.

    Muri iyo nama n’abajyanama be, ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Usibye iyo ngingo, herekenwa kandi agace aho Busingye n’abajyanama be baba baganira ku bijyanye n’indege yagejeje Rusesabagina i Kigali n’ibyo aza kuvuga mu kiganiro. Umunyamakuru yabajije Busingye uwishyuye indege, amusubiza ko u Rwanda rwishyuriye indege umuntu wagejeje Rusesabagina i Kigali kandi ko byakozwe nta tegeko na rimwe rihutajwe.

    Ati “Ni guverinoma yishyuye. Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

    Marc Lamont Hill yanditse kuri Twitter ko hari umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera wibeshye akohereza ako gace k’ibiganiro bya Busingye n’abajyanama be kuri Al Jazeera.

    Minijust yashyize umucyo ku byavugiwe muri iki kiganiro

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibiganiro bwite bya Busingye n’abajyanama be byagaragaye kuri Al Jazeera bidasobanura uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki kibazo.

    Riti “Minisitiri yahamije ko Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu rugendo rwagejeje ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ibintu byari bisanzwe bizwi muri rusange kuva mu Nzeri 2020. Aho Guverinoma ihagaze, ari nacyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.”

    Rikomeza rivuga kandi ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abaregwa n’abunganizi babo, yewe n’ababa bafunzwe by’agateganyo birengerwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ikindi kandi ni uko yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Ibi niko byagenze mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, kuko Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko hari ikibazo cy’ingutu umukiliya we afite gituma adakora imyanzuro y’urubanza mu mizi.

    Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

    Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakorera [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

    Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari kugira ngo gisuzumwe gikemurwe.

    Pasiteri Niyomwungere wazanye na Rusesabagina mu ndege, ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye i Burundi, nyuma aza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’ubw’u Rwanda.

    Ku matariki ya 12 na 13 Gashyantare 2021, yaganiriye na Jeune Afrique ifatanyije n’ikinyamakuru Libération, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, we ari i Kigali avuga uko Rusesabagina yageze mu Rwanda.

    Ati “Ni we wansabye ko muherekeza i Burundi, ntabwo nigeze mutumira. Yashakaga guhura n’abayobozi ba FLN mu Burundi ndetse n’abayobozi b’u Burundi. Yanyifashije ngo muherekeze muhuze nabo.”

    Niyomwungere yavuze ko RIB ariyo yamufashije kwiga umugambi w’uburyo Rusesabagina azafatirwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Ati “Intego yanjye kwari ukumugeza mu Rwanda atabizi. Naje kumubwira ko yafata indege yihariye, mubeshya ko abayobozi b’u Burundi bemeye kuyishyura, ni uko arabyemera.”

    Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yageze i Dubai, nyuma y’urugendo rurerure ruva i Dallas anyuze Chicago. Pasiteri Niyomwungere yari yahageze aramwakira anamugeza kuri hoteli Ibis aho yagombaga kuruhukira by’akanya gato. Niyomwungere ni we wishyuye iyo hoteli.

    Rusesabagina amaze kwitunganya, bombi berekeje ku kibuga cy’indege i Dubai aho bagombaga gufatira indege bwite Challenger 605 ya sosiyete GainJet ibaruye mu Bugereki ari nayo yabagejeje i Kigali.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rishyira umucyo ku kiganiro cya Busingye