Category: Uncategorized

  • Ibisobanuro ku by’uko u Rwanda rwishyuye indege yagejeje Rusesabagina i Kigali #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyatambukijwe n’iyi Telvision y’Abarabu, Minisitiri Johnston Busingye wari umutumirwa, yirinze kugira byinshi avuga ku ifatwa n’itabwa muri yombi bya Rusesabagina Paul watangiye kuburanishwa mu mizi.

    Gusa avuga ko yageze mu Rwanda mu nzira zemewe n’amategeko binyuze mu nshuti ye bakoranaga ndetse banavugana bigatuma agera i Kigali ubundi inzego z’ubutabera zikamuta muri yombi.

    Muri iki kiganiro cya Al Jazeera kitwa Up front, Minisitiri Busingye abamo umutumirwa ibice bibiri ubwo mu gice cya kabiri abayoboye kiriya kiganiro bamwumvisha amajwi yafashwe ubwo yaganiraga n’abajyanama be bavuga ku nyandiko zabonetse zagaragazaga umugambi wo gutoroka wa Rusesabagina.

    Muri aya majwi kandi banavugana uburyo Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda azanywe n’indege yihariye.

    Busingye ubazwa ku byatangajwe muri ariya majwi, akavuga ko ubuyobozi bwa gereza bufite uburenganzira bwo gucukumbura no kumenya imigambi yose iziberamo kandi ko u Rwanda ari rwo rwishyuye iriya ndege kandi bigakorwa mu nzira zubahirije amategeko.

    Minisitiri Busingye wavugaga ko u Rwanda rwishyuriye iriya nshuti ya Rusesabagina na yo yariho ikorwaho iperereza, yagize ati 'Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.'

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubutabera yasohoye itangazo risobanura ibya kiriya kiganiro Minisitiri Busingye yagiranye na Al Jazeera, rivuga ko ibyo kuba u Rwanda rwarishyuye iriya ndege bidasobanura ko ari umugambi warwo mu kumuzana.

    Iri tangazo ryemeza ko u Rwanda rwatanze ubufasha mu gikorwa cy’urugendo rwatumye Rusesabagina agera mu Rwanda ariko ko rutigeze rumushyiramo ibyo kuza cyangwa ngo abe ari rwo rumuzana.

    Iri tangazo rivuga ko ibi byari bisanzwe bizwi kuva Rusesabagina yagezwa mu Rwanda, rigira riti 'Aho Guverinoma ihagaze, ari na cyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buhungabanywa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibisobanuro-ku-by-uko-u-Rwanda-rwishyuye-indege-yagejeje-Rusesabagina-i-Kigali

  • Kamonyi : Gitifu umaze amezi 3 afungiwe gukekwaho ruswa yarekuwe #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwanzuye ko Niyobuhingiro Obedy ukekwaho kurigisa amabuye y’agaciro na Ruswa, arekurwa.

    Itwabwa muri yombi ry’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Niyobuhingiro Obed ndetse n’abandi bantu bane barium umukuru wa DASOO mu Murenge Jean Damascene, n’uyobora Inkeragutabara (Reserve Force) mu Murenge witwa Jean Marie Vianney n’umuturage witwa Hagenimana, ryatangajwe na RIB mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Niyobuhingiro Obedy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba wo mu Karere ka Kamonyi yaregwaga kwakira Ruswa y’ibihumbi 300 Frw, ngo yaba yarahawe kugira ngo arekure amabuye y’agaciro ayahe umuturage witwa Hagenimana bari bafunganye.

    Icyaha kindi cyari ugusibanganya ibimenyetso, kuko byavugwaga ko ageze mu nzira afite uko yahinduranyije ibyari amabuye y’agaciro bihinduka umucanga bigeze kuri Polisi.

    Uyu mugabo wanaregwaga icyaha cyo kunyereza amabuye y’agaciro, Ubushinjacyaha buvuga ko bwabuze ibimenyetso ku cyaha cya ruswa kuko haba mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu ntoki, butigeze bubona ibimenyetso by’uko yakiriye iriya ruswa ya 300 000 Frw.

    Naho ku cyaha cyo kuzimanganya ayo mabuye, icya mbere ngo ntiyapimiwe aho yayafatiye ngo bibe bizwi ko ari amabuye y’agaciro. Ikindi ntibizwi aho yarigitishirijwe.

    Amabuye ngo yavuye mu rugo ajya kuri Polisi nta we uzi uko yahindutse umucanga. Abaye yarahinduwe ntawe uzi ko yahinduriwe mu nzira cyangwa kuri Polisi, kandi iperereza ryabaye nyuma y’igihe ageze kuri Polisi.

    Icyaha cyo Kuyanyereza, iki ngo kiregwa umuntu ufite umurimo yahabwa ikintu kijyanye n’uwo murimo akakinyereza, bakurikije ibiri muri dosiye basanze ibigize icyo cyaha bituzuye.

    Urukiko rwanzuye ko aba bagabo bose barimo uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge barekurwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Gitifu-umaze-amezi-3-afungiwe-gukekwaho-ruswa-yarekuwe

  • Azengurukana ibyapa Umujyi wose: Ndayisenga yaretse ubumotari yiyemeza kurwanya COVID-19 –

    Uyu mugabo akunze kugaragara mu mihanda yo mu mujyi rwagati i Kigali, mu mugongo aba ahetse ibyapa biriho ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus, ndetse n’ibindi abifite mu ntoki.

    Ubwo uyu mugabo w’umugore umwe n’umwana yaganiraga na IGIHE, yavuze ko hashize hafi ukwezi afashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko COVID-19 iri gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

    Ati “Ubu bukangurambaga ni icyemezo nafashe nyuma yo kubona igihugu cyacu kiri gupfusha abantu benshi, ndavuga ngo nanjye ni iki nakora kugira ngo ntange umusanzu wanjye ku gihugu.”

    Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego natangiye iki gikorwa kandi mbona ko gifasha benshi kuko na wa muntu wari wibagiwe kwambara agapfukamunwa, iyo abonye ubu butumwa aribwiriza.”

    Ndayisenga yifuza ko ubutumwa bwe bwatanga umusaruro ku buryo mu Rwanda nta Guma mu rugo yakongera kubaho.

    Bimwe mu bikoresho uyu mugabo aba afite akoresha atambutsa ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus, ni umwambaro umeze nka gilet.

    Uwo mwambaro uba ufashe ku cyapa kinini kiriho amagambo menshi avuga ingamba zo kwirinda Coronavirus ndetse n’akandi kapa gato kariho ubutumwa bukangurira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’ibindi.

    Ni umurimo atangira mu masaha ya mu gitondo agasoza ku mugoroba.

    Ndayisenga avuga ko uyu murimo umusaba ingufu n’ubushobozi ariko ko yiyemeje kubikora ku bwo kurengera amagara y’abantu benshi.

    Ikindi kandi ni uko yandikiye Umujyi wa Kigali awusaba imikoranire maze umubwira ko asabwa kwandika ibaruwa isaba isoko, yaritsindira akabona gukora ako kazi.

    Ati “Nandikiye Umujyi wa Kigali mbasaba imikoranire ntibabyemera, batekereje ko nshaka inyungu yihuse ariko ni icyemezo nakuye mu mutima wanjye ariko nshaka gushyigikira igihugu cyanjye.”

    Uyu mugabo avuga ko Umujyi wa Kigali wamusabye ko yategereza muri Nyakanga 2021, maze nawe akajya mu bahatanira isoko ariko asanga atategereza ahitamo kuba atangiye gutambutsa ubutumwa.

    Ndayisenga avuga ko no mu gihe icyorezo cyaba cyarangiye, afite ubutumwa butandukanye azakomeza gutambutsa.

    Gusa avuga ko hari abantu benshi bajya bamuca intege ariko ko adashobora ku byitaho.

    Ati “Hari abavuga ngo COVID-19 ntacyo itazanye, nkurikije uko mbibona abashyigikiye ubu butumwa ndi gutanga ni 90%. Inzego z’umutekano zirambona zikanshima”.

    Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ukoresha ubukangurambaga butandukanye burimo indangururamajwi n’ibyapa bitandukanye biri ahantu hahurira abantu benshi bibwira abantu uko bakwirinda COVID-19.

    Aba afite ibyapa bikubiyemo amabwiriza atandukanye abwira abantu kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Mu gihe Ndayisenga abonye umuntu utambaye agapfukamunwa, yihutira kumuhwitura

    Yiyemeje kurwanya COVID-19 kugeza igihe itazaba ikiri mu gihugu

    Ahantu hahurira abantu benshi ababwira ko bagomba kwitwararika kugira ngo ntibarenge ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

  • Icyo ubushakashatsi bwerekanye ku mpfu za Coronavirus mu Rwanda zabaye nke ku zari zitezwe –

    Ni inyigo yakozwe hagendewe ku mibare n’amakuru byatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere yapimwaga agasanganwa icyo cyorezo kugeza ku wa 14 Mutarama 2021. Muri ayo mezi, abantu 133 ni bo bahitanywe n’icyo cyorezo mu Rwanda.

    Yakozwe n’abashakasahtsi batandukanye baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Harvard, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse n’ihuriro Inshuti mu Buzima (PIH), barangajwe imbere na Dr Musanabaganwa Clarisse.

    Hagaragazwamo ko inzobere mu by’ubuvuzi n’indwara z’ibyorezo zari ziteze ko Coronavirus izigiriza nkana k’u Rwanda na Afurika muri rusange, bitewe n’uko inzego z’ubuzima kuri uwo mugabane zikiri hasi, abaturage batuye mu kajagari ndetse no kuba harangwa uruhurirane rw’izindi ndwara.

    Ibyateganywaga ariko iyo nyigo yagaragaje ko bitabaye, kuko muri ayo mezi 10 imibare y’ubwandu n’impfu mu bihugu bya Afurika yari hasi ugereranyije n’iy’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Brésil, u Burusiya n’u Bwongereza.

    Byaratunguranye cyane kubona ibihugu biteye imbere, bifite amikoro yo kugura ibikoresho ndetse n’inzego zabyo z’ubuvuzi ziteye imbere ari byo byibasirwa n’icyorezo bikomeye.

    Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda hagereranywa uko rwitwaye mu bihe by’icyorezo n’uko ibindi bihugu byateye imbere byabyitwayemo, bwibanze ku kugaragaza impamvu mu Rwanda impfu zabaye nke bihabanye n’ibyo impuguke mu by’indwara z’ibyorezo zari ziteze.

    Gupima abarwayi no gukurikirana abo bahuye nabo

    Dr Musanabaganwa na bagenzi be 10 bagaragaje ko uburyo u Rwanda rwakoresheje rupima COVID-19 mu bihe bitandukanye, bwagize uruhare rukomeye mu kuba ubwandu butarakajije umurego, bityo n’impfu zikaba nke.

    Kuva muri Gashyantare 2020 mu gihugu hafatwaga ibipimo biri hagati ya 1000 na 1500 buri munsi, byose bigakusanyirizwa muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu.

    Uko iminsi yagiye yicuma, uburyo bwo gupima bwariyongereye ku buryo kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, ibitaro 52 n’ibigo nderabuzima 506 byari bimaze kugira ubushobozi bwo gufata ibipimo, bikajyanwa muri laboratwari zirindwi ziri hirya no hino mu gihugu.

    Mu gihe ibipimo byerekanaga ko umuntu yanduye COVID-19, igihugu cyashyizeho ingamba zo gukurikirana abaheruka guhura nawe bagashyirwa mu kato k’iminsi 14, maze bagapimwa harebwa ko bo batayanduye. Ni ibintu ubushakashatsi bwerekana ko byafashije cyane mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo.

    Ntibyagarukiye aho kuko hashyizweho na gahunda yo gupima icyorezo mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane ahahurira abantu benshi nko ku mihanda, hagapimwa ubishaka wese nta gutoranya. Byose byari bigamije kureba isura y’icyorezo kandi byatanze umusaruro ufatika.

    Ingamba z’ubwirinzi zarakajijwe

    Kuva icyorezo cyagaragara mu gihugu hakozwe ubukangurambaga ubutitsa bwatangaga amakuru ajyanye n’icyorezo yose, uko cyandura, ibimenyetso n’uko cyirindwa.

    Ku wa 21 Werurwe ingendo zo mu kirere n’izambukiranya imipaka zarahagaritswe nyuma y’uko kuwa 15 amashuri yari yafunzwe, maze ku wa 1 Mata 2020 hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo yagejeje ku wa 16 Kamena.

    Hakomeje kugenzurwa iyubahirizwa ry’amabwiriza ahantu hose arimo ayo Inama y’Abamisitiri yashyizeho mu bihe bitandukanye yibanda ku kubuza abantu kwihuriza hamwe ari benshi, abayarenzeho bakabihanirwa.

    Mu gihe cyo gusubukura ingendo zo mu kirere, hashyizweho amabwiriza abigenga hirindwa ko abinjira n’abasohoka bakwirakwiza icyorezo.

    Abaje n’indege bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 72 ashize, ndetse bakabanza gushyirwa mu kato muri hoteli zabugenewe. Abashaka kujya hanze bagiye n’indege na bo barasabwa kwipimisha muri icyo gihe, naho abambukiranya imipaka yo ku butaka bakipimisha gusa.

    Imyaka y’Abanyarwanda yabigizemo uruhare

    Nk’uko byakunze kugarukwaho kenshi n’abashakashatsi batandukanye, COVID-19 yibasira abafite imyaka y’ubukure kurusha urubyiruko, by’umwihariko abafite imyaka iri hejuru ya 60.

    Hagaragazwa ko kuri buri kigero cy’imyaka y’ubukure haba hiyongereyeho ibyago bya 13% byo kwicwa na Coronavirus, bityo ko ufite imyaka 60 aba afite ibyago 100% byo guhitanwa na yo ugereranyije n’uw’imyaka 20.

    Ubushakashatsi bwa Dr Musanabaganwa na bagenzi be bwerekanye ko kuba muri ayo mezi u Rwanda rwarapfushije bake byanagizwemo uruhare no kuba abarutuye barengeje imyaka 60 ari 5,1% gusa, mu gihe nko mu Burayi abarengeje iyo myaka bari hagati ya 20% na 23,1%.

    Ibyo ngo byatumye abenshi mu bayirwaye mu Rwanda babasha kwitabwaho bakayikira, kabone nubwo babaga bafite izindi ndwara nka diabète, SIDA, igituntu, umuvuduko w’amaraso cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero.

    Kwanzura ko u Rwanda rutagize impfu nyinshi byashingiwe ku ijanisha ry’abahitanwa n’icyorezo rya 1,3% rwari rugezeho ku wa 14 Mutarama, rigereranywa na 2,8% rya Afurika y’Epfo, 1,7% rya Leta zunze Ubumwe za Amerika, 2,4% rya Espagne, 4,9% ry’u Bushinwa na 3,5 ry’u Butaliyani.

    Kugeza ku wa 25 Gashyantare 2021, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.000.505 byagaragayemo ubwandu 18.689. Muri bo 17.302 bakize icyorezo, 258 cyarabahitanye naho 1.016 baracyitabwaho. Abarwayi icyenda ni bo barembye.

    Imibare y’ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda nubwo yiyongereye, impfu ntizabaye nyinshi nk’uko abahanga bari babyiteze

  • Nigeria : Abanyeshuri b’abakobwa 317 bashimuswe n’abitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri b’abakobwa bashimuswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021.

    Ababonye iri shimutwa, bavuga ko babonye abantu bitwaje intwaro baje n’amaguru bagatera ishuri ryisumbuye ryitwa Jangele bakabanza kurasa ubundi bagashimuta bariya bakobwa babakuye mu byumba bararagamo.

    Umwarimu wabonye kiriya gitero, yavuze ko bashimutse abana 421 ariko ko nyuma haje kuboneka abagera muri 55 mu gihe abandi bose bataraboneka.

    Igipolisi cya kiriya gihugu cyahumurije ababyeyi bari batangiye kuza ku ishuri basaba ko babasubiza abana babo, kibizeza ko ku bufatanye n’igisirikare baza kubona bariya bana.

    Ntiharamenyekana abagabye kiriya gitero gusa iyi Ntara ya Zamfara ni imwe mu zikunze kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba ikunze gushimuta abantu kugira ngo bayihe amafaranga.

    Igitero nk’iki giheruka, ni icy’abanyeshuri b’abahungu n’abarimu babo baherutse gushimutwa mu Ntara ya Niger kugeza ubu bakaba bataraboneka.

    Igitero kizwi cyane ni icyo muri 2014 ubwo abarwanyi b’umutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya kisilamu wa Boko Haram washimutaga abakowa bagera muri 200 ubakuye ku ishuri rya Chibok.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Nigeria-Abanyeshuri-b-abakobwa-317-bashimuswe-n-abitwaje-intwaro

  • USA iratangaza ko igikomangomba cya Saudi Arabia ari cyo kicishije umunyamakuru Khashoggi #rwanda #RwOT

    Iyicwa ry’Umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro, ryakurikiwe na byinshi byavuzwe bishinja abategetsi ba kiriya gihugu kugira uruhare muri kiriya gikorwa.

    Jamal Khashoggi wari ufite imyaka 59, yigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y’umuryango w’ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika muri 2017.

    Raporo y’umukuru w’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari aho igira iti “Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy’i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia.”

    Muhammad bin Salman ushinjwa n’iyi raporo kwicisha Khashoggi, ni umuhungu w’umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk’umutegetsi mukuru w’ubwami bwa Saudi Arabia.

    Iyi raporo y’ubutasi kandi igaragaza impamvu eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa, zirimo kuba kuva muri 2017 ari we wari ukuriye ibyemezo bifatwa ibwami ndetse no kuba umwe mu bajyanama be yari muri uriya mugambi mu buryo butaziguye.

    Iyi raporo kandi ivuga ko indi mpamvu ari uko Igikomangoma Muhammad bin Salman asanzwe ashyigikira ikoreshwa ry’uburyo bw’urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/USA-iratangaza-ko-igikomangomba-cya-Saudi-Arabia-ari-cyo-kicishije-umunyamakuru-Khashoggi

  • Aho urugamba rwahiniye! Urugendo mu gace RDF yakubitiyemo inyeshyamba mu nkengero za Bangui (Video) –

    Nta rugamba rubura inkomere, ni nabyo byabaye ku Ngabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu kuko ku wa 13 Mutarama 2021 umwe muri zo uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, Sgt Jean d’Amour Nsabimana, yaguye muri urwo rugamba.

    Kuri uwo munsi mu gitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui hatangiye kumvikana amasasu menshi mu bice bya PK12 na PK9. Ni amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga ku misozi iri muri utwo duce twa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Imitwe ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ari Perezida, yashakaga kwambuka ikiraro cya Bimbo cyinjira neza mu Murwa Mukuru Bangui. Byari kuba ari ihurizo rikomeye ku bashinzwe umutekano kurwanya abo barwanyi bageze mu murwa mukuru kuko byari kwangiza ibikorwaremezo n’abaturage benshi bakaba bahagwa kuko hejuru ya 90% bya miliyoni 5,1 zituye Centrafrique, bose baba i Bangui.

    Twasuye ako gace kabereyemo imirwano, magingo aya karatekanye, abaturage baracuruza, abandi rwose baba bicaye banywa Mützig zaturutse muri Cameroon, Castel na Mocaf ntacyo bikanga.

    Ku muhanda, abakora imigati n’abokeje inyama baba bashishikaye mu gihe mu nkengero za restaurant zo mu mahema ziba zicuruza ubugari n’agasosi aho neza neza batikanga izuba rimeze nabi.

    Urujya n’uruza ni rwose mu mujyi rwagati, ni urusanzwe; moto ziba zinyuranyuranamo ntacyo zikanga, muri make usibye ibyabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, naho ubundi ubuzima ni ubusanzwe.

    Maj Gakwavu Safari ni umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, yari ahari uwo munsi. Yavuze ko imirwano itabereye muri PK12 gusa ahubwo ko hari n’ibindi bice umwanzi yari yateye aturutsemo.

    Ati “Ubu hari umutekano abaturage bakora ibikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisanzwe ariko ku itariki 13 Mutarama, hano [PK12] habereye imirwano guhera ku isaha ya saa 06:05 za mu gitondo, si n’aha gusa kuko bari baturutse mu bice bitandukanye bagambiriye kwinjira mu Mujyi wa Bangui kugira ngo babashe guhungabanya umutekano.”

    “Ibyo bitero by’inyeshyamba twabashije kubikumira muri ibyo bice byose ndetse na nyuma y’aho twakomeje gukora za operasiyo zo gukurikirana umwanzi aho ari kugira ngo abatasha kongera gutekereza kuza mu Mujyi wa Bangui.”

    Ako gace kabereyemo imirwano, karimo Ingabo z’u Rwanda ku bwinshi, ziba ziri maso amanywa n’ijoro zikurikirana ko nta gatotsi kahungabanya umudendezo w’abaturage ba Centrafrique.

    Ibi binajyana n’ibikorwa byo guhumuriza abaturage, bumvishwa ko bakwiye gukomeza ubuzima bwabo nta nkomyi.

    Kurwana muri ako gace byasabye amayeri, hakoreshwa imbunda nto gusa

    Muri ako gace, ni mu misozi ya Koukoulou na Vodambala. Ni ho imirwano yabereye uwo munsi. Iriho inzu z’abaturage benshi, ku buryo kurasayo amasasu aremereye byari kurangira abaturage nabo babiguyemo mu gihe Ingabo z’u Rwanda zihari ngo zirinde ko bahungabana.

    Byasabye ko hakoreshwa imbunda nto, inini zirasa amasasu aremereye zishyirwa ku ruhande kandi bitanga umusaruro.

    Ati “Twakomeje kuharwanira, hari inzu, harimo abaturage benshi, byari ngombwa ko dukoresha imbunda nto kugira ngo ntihagire umuturage n’umwe wahakomerekera cyangwa se ngo abe yahapfira.”

    Nyuma yo gukubita inshuro abo barwanyi bagatangira kugenda n’amaguru mu mashyamba, Ingabo z’u Rwanda noneho zitabaje imbunda zikomeye, maze zatsa umuriro muri ayo mashyamba ku buryo muri iki gihe bigaragara neza ko yahiye.

    Ati “Hashize amasaha menshi, hari abo twagiye tubona bazamuka mu ishyamba tugakoresha imbunda nini kuko twakoreshaga izabasha kuba zanatwika.”

    Evariste ni umuturage twasanze muri ako gace, yari mu rugendo aturutse mu bilometero 60 mu gace ka PK60. Yasobanuye ko nta kibazo yahuye nacyo mu nzira, ko umutekano wari wose ndetse ko no hafi mu nkengero za Bangui nta nyeshyamba zihagaragara.

    Ati “Mu nzira tuza nta nyeshyamba twabonye kuko twaje dutekanye. Ingabo za Centrafrique zarazihashyije, nta zigihari.”

    Muri icyo gitero cyo ku wa 13 Mutarama, haguyemo abarwanyi 37 bo mu mitwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC hanyuma abandi batanu bafatwa mpiri mu gihe ibikoresho bari bafite nabyo byafashwe.

    Ibikorwa byo guhashya iyi mitwe byarakomeje na nyuma y’icyo gihe nk’aho ku wa 25 Mutarama abarwanyi 44 biciwe mu nkengero z’Umurwa Mukuru mu gace ka Boyali kari mu bilometero 90 uvuye i Bangui.

    Mu mpera za Mutarama kandi nabwo Igisirikare cy’Igihugu, FACA, cyatangaje ko cyigaruriye umujyi wa Boda uri mu bilometero 180 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Bangui. Boda yari imaze hafi ukwezi iri mu maboko ya CPC.

    Ubuzima ni ubusanzwe mu Mujyi wa Bangui, abaturage bakora ibikorwa byabo nta nkomyi

    Maj Gakwavu twaganiriye ari mu gace kaguyemo umusirikare w’u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka

    Urujya n’uruza muri iki gihe ni rwose, nta kibazo cy’umutekano muke kiri i Bangui

    Abaturage baba bakora imirimo yabo nk’ibisanzwe, mu gihe mu myaka yashize birirwaga bahunga amasasu

    Mu bice by’icyaro naho abasirikare b’u Rwanda baba bahari barinze abaturage

    Nta zindi ngabo zikora uburinzi bwo kugendagenda zicunga umutekano n’amaguru, abandi basirikare bo muri Minusca baba bari mu modoka

    Ingabo z’u Rwanda ziba ziri maso amanywa n’ijoro

    Mu Mujyi wa Bangui no mu nkengero zawo, ubuzima burakomeje nta nkomyi

    Abaturage iyo muganiriye bakubwira ko uyu munsi batekanye kubera Ingabo z’u Rwanda zibahora hafi

    Inzira zose zishobora kugera mu Mujyi wa Bangui ziba ziriho abasirikare bari maso

    Umubano w’abasirikare n’abaturage ni ntamakemwa

  • Nyamagabe: Ababyeyi batewe impungenge n’abanyeshuri bibasiwe n’impiswi –

    Abo babyeyi babwiye IGIHE ko iyo ndwara yatangiye kwibasira abana babo mu ntangiriro za Gashyantare 2021, batangira guhitwa no kwituma amaraso, bamwe muri bo bajyanwa mu bitaro ndetse hashyirwaho n’itsinda ry’abaganga ryaje gukurikiranira abandi mu kigo.

    Umwe mu babyeyi ati “Abana benshi barwaye diarrhée bakituma amaraso ku buryo hari n’abajyanywe mu bitaro barembye. Amakuru mfite ni uko biterwa n’umwanda kandi n’umwana wacu yarayirwaye. Ntabwo abana tubasha kubageraho kuko bitemewe kubera iki cyorezo cya Coronavirus cyateye.”

    Abo babyeyi bifuza ko hafatwa ingamba zikomeye kuri icyo kibazo kandi bagahabwa amakuru arambuye ku mibereho y’abana babo kuko bivugwa ko hari n’uwo iyo ndwara yahitanye.

    Umwe mu bakozi b’icyo kigo cy’ishuri utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yabwiye IGIHE ko abana barwaye diarrhée bagera kuri 94 kandi bakurikiranwe baravurwa.

    Ati “Ikibazo cyabayeho abana barwara diarrhée ariko Akarere kahise kohereza itsinda ry’abaganga riza gukurikirana ikibazo. Abarwaye ni abakowa 55 n’abahungu 45. Kuri ubu abana bagarutse mu kigo kandi bameze neza.”

    Yakomeje avuga ko muri icyo kigo cy’ishuri hakajijwe ingamba z’isuku n’isukura haba mu gikoni, aho barara n’ubwiherero ndetse bafata n’ingamba zo kujya babaha amazi yo kunywa atetse.

    Yavuze ko abanyeshuri bose bahiga bahawe ibinini by’inzoka mu rwego rwo kubavura no kubarinda indwara zituruka ku mwanda ndetse bigishwa no kujya bagira isuku cyane cyane bakaraba intoki igihe bavuye mu bwiherero n’igihe bagiye kurya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko ikibazo kiri muri iryo shuri cyakurikiranwe kandi kuri ubu abana bameze neza.

    Ati” Nk’akarere dufatanyije n’Ibitaro bya Kigeme twakurikiranye ibibazo byose biri muri ES Sumba kandi tubizi neza. Tukaba twarasanze ari ibibazo bisanzwe kandi nta gikuba gihari.”

    Yahumurije ababyeyi avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyohereje itsinda riza kugenzura ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko muri iryo shuri haba hateye icyorezo cya chorela.

    Ati “Ikindi na RBC yohereje itsinda ryo kugenzura ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga. Dutegereje raporo yayo kuko igenzura ryarangiye none.”

    Mu Karere ka Nyamagabe hakunze kugaragara indwara ziterwa n’umwanda. Mu Ukubazo 2020 imibare yatanzwe n’inzego z’ubuzima yagaragaje ko mu mezi 11 ashize y’uwo mwaka abantu 119.013 bagannye ibitaro bya Kigeme n’ibya Kaduha barwaye indwara ziterwa n’isuku nke.

    Mu 2019 muri ako karere kateye indwara y’ibiheri byo ku ruhu aho uwayanduye yazana ibintu bitumbye bimeze nk’ibirimo amashyira agahina umuriro.

    Itsinda ry’abaganga ryo ku Bitaro bya Kigeme ryafashije mu gukurikirana ikibazo cy’indwara muri ES Sumba

    [email protected]


  • Mushimiyimana Jacqueline yizihirije isabukuru y'amavuko ku nshuti ze birangira apfiriyeyo #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Mushimiyimana Jacqueline w'Umurundi wari wujuje imyaka 19 y'amavuko yagiye kwizihiriza isabukuru ye y'amavuko ku muhungu bakundanaga hamwe n'izindi nshuti ye birangira apfiriyeyo.

    Nk' uko impanuro ibikesha Ikinyamakuru Jimbere cyanditse ko uyu mukobwa wari usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri mu ishami ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga, yatunguwe n'inshuti ze zitandukanye zirimo n'umusore bakundanaga zimukorera umunsi mukuru udasanzwe mu rwego rwo kwifatanya na we ibyishimo.

    Umuryango w'uyu mukobwa watangaje ko icyatunguranye ari uko nyuma yo kwishimana, umukobwa wabo bamuzanye mugitondo yapfuye nyuma yo kuva mu rugo ahamagawe na bagenzi be bari bifuje kumutungura kuri uyu munsi.

    Bati: 'Jaqueline yari yujuje imyaka 19 kuri uyu wa 24/02/2021, inshuti ze zari zamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba, amaze kubitaba aho bamuteguriye, agiye ntiyatashye, bukeye mu ma Saa tanu twagiye kubona tubona umuhungu basanzwe bakundana n'indi nshuti ye bazanye umurambo we kuri tax moto, yapfuye.'

    Uyu musore wakundanaga n'uyu mukobwa hamwe n'uwo barikumwe bazanye umurambo w'uyu mukobwa bahise batabwa muri yombi na Polisi kugirango hatangire iperereza hamenyekane icyishe uyu mukobwa.


    Mushimiyimana Jacqueline yizihirije isabukuru y'amavuko ku nshuti ze apfirayo

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/27/mushimiyimana-jacqueline-yizihirije-isabukuru-yamavuko-ku-nshuti-ze-birangira-apfiriyeyo/

  • Iby'ingenzi bizigirwa mu nama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC – #rwanda #RwOT

    Inama izatangira saa yine z'igitondo aho isaha n'igice ya mbere ihariwe ibiganiro by'abakuru b'ibihugu bizaba mu muhezo nyuma hakurikireho inteko rusange izatangira saa 11:30 igeze 13:30 z'amanywa.

    Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya 21 yitezwemo kwiga ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri EAC no kwiga ku kuba Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango.

    Indi ngingo izaganirwaho muri iyi nama ni ukwemeza Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango ugomba gusimbura Umurundi Libérat Mfumukeko wagiye kuri uyu mwanya ku wa 26 Mata 2016. Muri iyi nama kandi hazemerezwamo abacamanza b'urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba.

    Kenya ni yo izafata inshingano zo kuyobora uyu muryango isimbuye u Rwanda rwari ruri ku buyobozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-itariki-y-inama-y-abakuru-b-ibihugu-bya-eac-izemerezwamo