Category: Uncategorized

  • Yanga yariye inka inanirwa ikinono! Sibomana Patrick yafashe umwanzuro wo kuyirega muri FIFA yatesheje agaciro ibyo bumvikanye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC n’Amavubi, Sibomana Ptrick Papy yafashe umwanzuro wo gutwara ikipe ya Yanga yo muri Tanzania yahoze akinira muri FIFA, ni nyuma y’uko inaniwe kumwishyura amafaranga ye bumvikanye ubwo basesaga amasezerano.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Papy yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ibyo yumvikanye na Yanga ubwo basesaga amasezerano muri Kanama 2020 kuko yanze kubyubahiriza.

    Ati'nibyo nafashe umwanzuro wo kuyitwara muri FIFA. Ntabwo ishaka kunyishyura amafaranga yanjye. Ubu ibyo twasinyanye mu masezerano ubwo twatandukanaga ngiye kubitesha agaciro, ubwo FIFA niyo izaruca.'

    Sibomana Patrick wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Yanga, avuga ko yumvikanye n’iyi kipe ko igomba kumwishyura ibihumbi 16 by’Amadorali, bakayishyura mu byiciro bitarenze tariki ya 30 Kwakira 2020.

    Ati'twumvikanye ko bagomba kunyishyura ibihumbi 10 by’amadorali(yari asigaye ku mafaranga bamuguze), ukongeraho umushahara w’amezi 3(yahembwaga ibihumbi 2 by’amadoroli buri kwezi), ariko bambwiye ko kubera n’imisoro bazanyishyura ibihumbi 14. Bagiye bampa make make hari hasigaye ibihumbi 4 by’amadorali.'

    'Ndababwira bakanyihorera, bambwiye ko bazayampa igihe bashakiye. Bagombaga kuyampa bitarenze tariki ya 30 Ukwakira 2020. Urumva twari twumvikanye ubu ngiye kubisesa ninjya muri FIFA ashobora no kuzagera kuri miliyoni 40. Nafashe umwanzuro wo kujyayo, FIFA niyo izakemura ikibazo ubundi dukuremo ayo bampaye nyabishyure.'

    Sibomana Patrick Papy yinjiye muri Yanga yo muri Tanzania mu mwaka wa 2019 iyi kipe yari imuguze ibihumbi 25 by’Amadorali, yamwishyuye ibihumbi 15 imusigaramo 10 akaba ari mu mafaranga arimo kuyishyuza.

    Sibomana yafashe umwanzuro wo gutwara Yanga muri FIFA

    Sibomana Patrick asigaye ari umukinnyi wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yariye-inka-inanirwa-ikinono-sibomana-patrick-yafashe-umwanzuro-wo-kuyirega-muri-fifa-yatesheje-agaciro-ibyo-bumvikanye

  • Dosiye ya Idamange igiye kuregerwa urukiko –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe ku wa 15 Gashyantare 2021, akuriranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko bamaze gutegura dosiye ye ndetse igiye gushyigikirizwa urukiko.

    Yagize ati “Dosiye twarayakiriye, turayifite, twamaze kuyitegura ndetse ku wa Mbere [tariki ya 1 Werurwe 2021], tuzayiregera urukiko.’’

    Yakomeje ati “Dosiye izashyikirizwa urukiko, dusaba ko afungwa by’agateganyo. Hazaba haburanishwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.’’

    Nkusi ntiyavuze ku byaha Idamange akurikiranyweho niba bishobora kuba byariyongereye cyangwa bikagabanuka cyane ko biri mu bubasha bw’Ubushinjacyaha mu gihe bubisuzumye bugasanga biri ngombwa.

    Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi ndetse no gupfobya Jenoside.

    Ni ibikorwa bifitanye isano n’ibiganiro yanyuzaga kuri shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Ku munsi, Abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

    Biteganyijwe ko Idamange azaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

    Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwigomeka ku buyobozi no gupfobya Jenoside

  • Senateri Uwizeyimana yagaragaje abari muri Opozisiyo nk’abarakare batagira umurongo –

    Hari ikindi gice cy’abana babo bakomeje umugambi wo gushaka kusa ikivi cy’ababyeyi babo ndetse hakaza n’igice cya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje kwifatanya mu mugambi wo kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu kiganiro na One Nation Radio, Umunyarwandakazi Umunyana Assoumpta Seminega, uba muri Canada yavuze ko kuba mu banyarwanda bahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na bamwe mu bayirokotse bigaragaza amaco y’inda n’ubusambo.

    Ati “Wakwibaza uti icyabibateye ni iki? Igihe cyose nk’uko nakomeje mbivuga ni amaco y’inda, ni ubusambo no kwikunda, ni ugushaka ubuyobozi igihe cyose, u Rwanda rwacu niba tuzaruyobora turi bangahe simbizi ariko igihe cyose baba bumva bashaka kuyobora. Ukumva ni icyo kibababaje.”

    Umunyana yavuze ko abo bantu bari muri ibyo byiciro by’abakoze Jenoside n’abayirokotse akenshi iyo bafatanye urunana usanga bahuriye ku kurwanya leta ariko impamvu ibintu byabo bidashobora kuramba ari uko baba bafite byinshi badashobora kumvikanaho.

    Umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro bafite. Hari abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko aba bantu bahakana kandi bakanapfobya Jenoside akenshi bakunze kwitwikira kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko akibaza mu gihe bari bafite ubwo butegetsi icyo babukoresheje.

    Ati “Aba bantu bavuga ngo barashaka kujya ku butegetsi, abenshi muri bo bari babufite babukoresheje iki? Reka turebe imucungire yabo ubwo butegetsi bari bakoze Jenoside. Nonese Twagiramungu ntabwo yabaye Minisitiri w’Intebe, nonese arashaka kuba iki? Kayumba ntiyayoboye ingabo z’igihugu […] ni ukuvuga ngo aba bantu igihe ubutegetsi bari babufite bo babukoresheje iki?”

    Yakomeje agira ati “Hari ikibazo cyo gutunga urutoki abandi […] bose ni abantu babaye hano, aba bantu iyo bafite ibyo barega FPR Inkotanyi, uruhare rwabo rwo ruba uruhe? Abantu bari aha, bari bafite ubutegetsi hano, bayoboye igihugu, bakuyeho amazina umuntu agakuraho MRND, akakita FDI […] Ntabwo ibyo bihindura ingengabitekerezo y’uwo muntu.”

    Uwizeyimana yavuze ko ikigaragara nk’ibimenyetso ari uko abo bantu bakoze Jenoside yemejwe ku rwego mpuzamahanga kandi ikozwe n’abo bantu bari ku butegetsi.

    Ati “Icyo bahuriraho bose ni ukurwanya leta ariko impamvu bafite barwanya leta zikaba zitandukanye. Ndaguha nk’urugero, hari uwavugaga ati njyewe narokotse jenoside, FPR nifata igihugu […], Ugasanga hari ikintu yari yiteze FPR imaze gufata ubutegetsi ariko akaba atarakibonye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo rero birakwereka uburyo abantu badafite ibitekerezo bigari bigamije guhindura politiki y’ubuzima bw’igihugu. Ugasanga bamwe ni abarakare ntabwo ari abanyepolikiti wa opozisiyo.”

    Senateri Uwizeyimana avuga ko ‘uwakoze Jenoside iyo abonye uwayirokotse agiye mu murongo wo kuyipfobya aba aguye ahashashe kuko aba abonye icyuho cyo kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Ati “Icyo ntekereza ni uko umuntu warokotse jenoside, iyo yifatanyije n’uwayikoze bose icyo baba bahuriyeho ni ukurwanya leta. Njye birangora kumva uko umuntu yahakana jenoside kandi yaramugizeho ingaruka.”

    Kuri we, asanga ikibazo gikomeye ari uko aba bantu usanga bari gufata urubyiruko rw’abere rutazi amateka yaranze igihugu bakaruyobya barushora muri politiki z’induru, akajagari n’ibindi bitagira umurongo.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abantu bari muri Opozisiyo biyeguriye iturufu yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Ubutumwa bwa Mutesi Jolly wizihiza imyaka 5 ishize yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda rya 2016 (Miss Rwanda 2016) yatanze ubutumwa mu gihe yizihiza isabukuru y'imyaka 5 ishize yegukanye iri kamba.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Miss Mutesi, yagize ati: 'Uyu munsi mu mateka, ku wa 27 Gashyantare 2016, umutima wanjye wakubitaga nk'inkuba ubwo numvaga ko ngiye kugaragaza intego zanjye ku rukiniro (stage), numvaga amajwi atuje ambwira ko ngiye gukomeza urugendo rwanjye, amavi yanjye yacitse intege ndetse no mu nda handya.'

    Yakomeje avuga icyo gihe yikuyemo ibyo bitekerezo byose akumva ko byose bishoboka ndetse avuga ko kuba Nyampinga w'u Rwanda byamuhaye amahirwe akomeye yatumye akorera neza Igihugu.

    Ubutumwa yatanze kuri uyu munsi bugira buti: 'Ubutumwa naha buri wese kuri uyu munsi ni uko nta kintu na kimwe umuntu ageraho atavunitse, haguruka ukore ibyo wiyumvamo, ushakishe ikintu ukunda kandi imbaraga zawe zose uzerekeze kuri icyo kintu; wizere kandi uzakigeraho haba mu gihe gito cyangwa kirekire.'

    Jolly Mutesi wambitswe ikamaba rya Miss Rwanda 2016, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya 'Miss Rwanda 2021'. Ni we washinze urubuga rw'ibiganiro 'Inter-Generation Dialogue' ruhuza abakuru n'abakiri bato. Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World ndetse yatowe nk'umugore w'icyamamare wa 2019 muri 'Made in Rwanda Awards.'

    Today in history, 27th of Feb 2016,My heart was thunderous that I barely understood my purpose on stage, the little voices in my mind told me I was about to trip over the stage, my knees actually felt weak and my stomach was Channing.But amidst perplexity I convinced my mind to pic.twitter.com/6ksBNhK1cI

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) February 27, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/27/ubutumwa-bwa-mutesi-jolly-wizihiza-imyaka-5-ishize-yegukanye-ikamba-rya-nyampinga-wu-rwanda/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka Isi. Perezida Kagame nk'umuyobozi w'uyu muryango niwe wayiyoboye.

    Mu biri ku murongo w'ibyigwa usibye kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya byitezwe ko aza kuba Umunyakenya, abakuru b'ibihugu bari bwige kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango.

    Iraniga kandi ku ngingo y'uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b'urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba.

    Imwe mu ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama ijyanye no kwemeza Umunyamabanga Mukuru Mushya w’uyu muryango usimbura Umurundi Mfumukeko

    Perezida Kagame yayoboye iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abakuru-b-ibihugu-bya-eac

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC –

    Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka Isi. Perezida Kagame nk’umuyobozi w’uyu muryango niwe wayiyoboye.

    Mu biri ku murongo w’ibyigwa usibye kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya byitezwe ko aza kuba Umunyakenya, abakuru b’ibihugu bari bwige kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango.

    Iraniga kandi ku ngingo y’uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

    Imwe mu ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama ijyanye no kwemeza Umunyamabanga Mukuru Mushya w’uyu muryango usimbura Umurundi Mfumukeko

    Perezida Kagame yayoboye iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Igikomangoma cya Saudi Arabia kirashinjwa kwicisha umunyamakuru Jamal Khashoggi #rwanda #RwOT

    Raporo y'ubutasi bw'Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018.

    Iyi raporo yasohowe n'ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo 'gufata cyangwa kwica' Khashoggi.

    Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano, birimo kubuzwa kujya muri Amerika, abanya-Saudi Arabia babarirwa mu icumi, ariko batarimo icyo gikomangoma.

    Saudi Arabia yamaganye iyo raporo, ivuga ko 'igamije inabi, itari ukuri kandi itakwihanganirwa'.

    Mohammed bin Salman uri ku ngoma, urebye akaba ari na we mutegetsi wa Saudi Arabia, yahakanye avuga ko nta ruhare yagize mu iyicwa ry'uwo munyamakuru.

    Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye kuri ambasade ya Saudi Arabia iri i Istanbul muri Turukiya, nuko umurambo we ucagagurwamo ibice.

    Uwo munyamakuru wari ufite imyaka 59, yari yarigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y'umuryango w'ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika mu mwaka wa 2017.

    Ari muri Amerika, buri kwezi yandikaga inkuru y'ibitekerezo bye bwite mu kinyamakuru Washington Post, akanenga gahunda z'igikomangoma Salman.

    Raporo y'Amerika yatahuye iki?

    Iyi raporo y'umukuru w'ubutasi bw'Amerika igira iti:'Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy'i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia'.

    Iki gikomangoma ni umuhungu w'umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk'umutegetsi mukuru w'ubwami bwa Saudi Arabia.

    Iyi raporo y'ubutasi nkuko BBC ibitangaza, itanga impamvu eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa:

    • Kuva mu mwaka wa 2017 ni we ukuriye ibyemezo bifatwa muri ubwo bwami
    • Kuba umwe mu bajyanama be yari ari mu buryo butaziguye muri icyo gikorwa ndetse no kuba bamwe mu bamucungira umutekano na bo bari bakirimo
    • Kuba 'ashyigikiye ikoreshwa ry'uburyo bw'urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi baba hanze'

    Iyi raporo y'ubutasi bw'Amerika ikomeza itanga amazina y'abantu bivugwa ko bagize ubufatanyacyaha, cyangwa bagize uruhare, mu rupfu rwa Khashoggi. Ariko ikavuga ko 'tutazi ikigero bari babiziho mbere' mu mugambi wo kumugirira nabi.

    Abategetsi ba Saudi Arabia bavuze ko uwo munyamakuru yishwe 'mu gikorwa cyagenze nabi' cyakozwe n'itsinda ry'abantu bari boherejwe ngo bamucyure bamusubize muri Saudi Arabia.

    Urukiko rwo muri Saudi Arabia mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize rwaburanishije runakatira igifungo cy'imyaka 20 abantu batanu rwahamije kubigiramo uruhare, mbere rukaba rwari rwabakatiye igihano cy'urupfu.

    Mu mwaka wa 2019, intumwa idasanzwe ya ONU/UN Agnès Callamard yashinje leta ya Saudi Arabia 'kwica ku bushake kandi yabigambiriye' umunyamakuru Khashoggi, ndetse yamagana urubanza rwo muri Saudi Arabia avuga ko ari 'ikinyuranyo cy'ubutabera'.

    Saudi Arabia ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli byinshi, kikaba ari n'inshuti ikomeye y'Amerika mu karere k'uburasirazuba bwo hagati.

    Igikomangoma Mohammed bin Salman, afatwa nk'umutegetsi wa Saudi Arabia.

    Byitezwe ko Perezida Biden w'Amerika afata umurongo ukaze kuri Saudi Arabia ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu n'ubutegetsi bwubahiriza amategeko, kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa Donald Trump yasimbuye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/igikomangoma-cya-saudi-arabia-kirashinjwa-kwicisha-umunyamakuru-jamal-khashoggi/

  • Sandrine umuyobozi wa Miss Career Africa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Munezero Sandrine Umuyobozi wa Miss Career Africa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Muhorande Hardi.

    Miss Career Africa igamije gushyigikira imishinga yagutse y’umukobwa n’umugore.

    Ni umuhango wabeyE ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021 mu Mujyi wa Kigali, Akaerere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima.

    Munezero Sandrine yagizwe umuyobozi wa Miss Career Africa umwaka ushize wa 2020, iri rushanwa rikaba ritagamije kureba ubwuza bw’abakobwa ahubwo bareba imishinga yabo, ryitabirwa n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 18-24.

    Iri rushanwa riba buri nyuma y’umwaka umwe, Miss Career Africa 2020 yatorewe mu Rwanda ikamba ryegukanwa na Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe mu muhango wabaye ku wa 27 Ugushyingo 2020. Mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

    Muhorande Hardi wasezeranye imbere y’amategeko na Munezero Sandrine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye mu Buhinde, ni mu gihe Sandrine mu micungire y’abakozi na we yakuye muri Kaminuza ya St Joseph yo mu Buhinde.

    Hardi arahirira kubana na Sandrine ubuziraherezo

    Sandrine yasinyiye ko yabaye uwa Hardi

    Bicaye muri Salle y’umurenge bategereje gusezerana

    Ibyishimo byari byose

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sandrine-umuyobozi-wa-miss-career-africa-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • US yemeje ko Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia ari we watanze uruhushya rwo kwica Jamal Khashoggi #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohowe n'ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo “gufata cyangwa kwica” Khashoggi.

    Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano – birimo kubuzwa kujya muri Amerika – abanya-Saudi Arabia babarirwa mu macumi, ariko batarimo icyo gikomangoma.

    Saudi Arabia yamaganye iyo raporo, ivuga ko “igamije inabi, itari ukuri kandi itakwihanganirwa”.

    Mohammed bin Salman uri ku ngoma, urebye akaba ari na we mutegetsi wa Saudi Arabia, yahakanye avuga ko nta ruhare yagize mu iyicwa ry'uwo munyamakuru.

    Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye kuri ambasade ya Saudi Arabia iri i Istanbul muri Turukiya, nuko umurambo we ucagagurwamo ibice.

    Uwo munyamakuru wari ufite imyaka 59, yari yarigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y'umuryango w'ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika mu mwaka wa 2017.

    Ari muri Amerika, buri kwezi yandikaga inkuru y'ibitekerezo bye bwite mu kinyamakuru Washington Post, akanenga gahunda z'igikomangoma Salman.

    Raporo y'Amerika yatahuye iki?

    Iyi raporo y'umukuru w'ubutasi bw'Amerika igira iti:

    “Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy'i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia”.

    Iki gikomangoma ni umuhungu w'umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk'umutegetsi mukuru w'ubwami bwa Saudi Arabia.

    Iyi raporo y'ubutasi itanga impamvi eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa:

    Kuva mu mwaka wa 2017 ni we ukuriye ibyemezo bifatwa muri ubwo bwami
    Kuba umwe mu bajyanama be yari ari mu buryo butaziguye muri icyo gikorwa ndetse no kuba bamwe mu bamucungira umutekano na bo bari bakirimo

    Kuba “ashyigikiye ikoreshwa ry'uburyo bw'urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi baba hanze”

    Iyi raporo y'ubutasi bw'Amerika ikomeza itanga amazina y'abantu bivugwa ko bagize ubufatanyacyaha, cyangwa bagize uruhare, mu rupfu rwa Khashoggi. Ariko ikavuga ko “tutazi ikigero bari babiziho mbere” mu mugambi wo kumugirira nabi.

    Abategetsi ba Saudi Arabia bavuze ko uwo munyamakuru yishwe “mu gikorwa cyagenze nabi” cyakozwe n'itsinda ry'abantu bari boherejwe ngo bamucyure bamusubize muri Saudi Arabia.

    Urukiko rwo muri Saudi Arabia mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize rwaburanishije runakatira igifungo cy'imyaka 20 abantu batanu rwahamije kubigiramo uruhare, mbere rukaba rwari rwabakatiye igihano cy'urupfu.

    Mu mwaka wa 2019, intumwa idasanzwe ya ONU/UN Agnès Callamard yashinje leta ya Saudi Arabia “kwica ku bushake kandi yabigambiriye” umunyamakuru Khashoggi, ndetse yamagana urubanza rwo muri Saudi Arabia avuga ko ari “ikinyuranyo cy'ubutabera”.

    Saudi Arabia ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli byinshi, kikaba ari n'inshuti ikomeye y'Amerika mu karere k'uburasirazuba bwo hagati.

    Byitezwe ko Perezida Biden w'Amerika afata umurongo ukaze kuri Saudi Arabia ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu n'ubutegetsi bwubahiriza amategeko, kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa Donald Trump yasimbuye.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-yemeje-ko-mohammed-bin-salman-wa-saudi-arabia-ari-we-watanze-uruhushya-rwo

  • Imana irashaka ko mba Miss Rwanda: Mugabekazi… – #rwanda #RwOT

    Intara y'Uburasirazuba iheruka ikamba rya Miss Rwanda ku bwa Akiwacu Colombe mu mwaka wa 2014. Mu 2015, ikamba ryegukanwe na Kundwa Doriane wari uhagarariye Intara y'Amajyaruguru.

    Mu 2016 ryegukanwe na Mutesi Jolly wari uhagarariye Intara y'Uburengerazuba naho mu 2017 ryegukanwe na Iradukunda Elsa wari uhagarariye Intara y'Uburengerazuba.

    Mu 2019, ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwe na Nimwiza Meghan wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali. Cyo kimwe na Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 witegura gutanga ikamba.

    Kuva mu 2014, abakobwa bo mu Burasirazuba bagiye bitabira Miss Rwanda ariko ntibabasha kwegukana ikamba; bamwe babaye ibisonga abandi bagarukira mu cyiciro cya nyuma.

    Intara y'Uburasirazuba ihagarariwe n'abakobwa batandatu muri Miss Rwanda 2021 barimo na Mugabekazi w'imyaka 21 y'amavuko ufite nimero 17 imuranga.

    Yabwiye INYARWANDA ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 agahesha ishema Intara y'Uburasirazuba, ashingiye ku kuba yujuje ibisabwa kugira ngo umukobwa yambikwe ikamba.

    Ati 'Ninjye cyane! Banyizere ni njyewe uzahagararira Uburasirazuba nkaba Nyampinga w'u Rwanda nyuma y'igihe giciyeho.'

    Uyu mukobwa yavuze ko nta n'umwe umuteye ubwoba muri Miss Rwanda, kuko yaje mu irushanwa azi neza ko azahuriramo n'abakobwa bo mu ngeri zitandukanye.

    Avuga ko yiyizeye bizanamufasha kugaragaza umushinga we imbere y'Akanama Nkemurampaka kandi ko hari imyiteguro yakoze mbere y'irushanwa no kuba ashyize imbere isengesho.

    Ati 'Ikintu cya mbere nshingiraho wenda mvuga ko ngomba kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021. Icya mbere cyo ndiyizeye cyane. Uburyo nzagaragazamo umushinga wanjye, uburyo nzavugana n'abazaba bawumbajije ari bo bagize Akanama Nkemurampaka. Icyo ni icya mbere.'

    'Ikindi cya kabiri uburyo nateguyemo irushanwa wenda umushinga cyane cyane niho uguhesha kuba ugomba Nyampinga mwiza kuko bareba umuntu ufite umushinga uzagirira akamaro igihugu. Umushinga wanjye rero ndawizeye cyane. Ikindi kandi, ikintu cya mbere nizeye ni uko nzabikora kubera Imana ibishaka ko nzaba Nyampinga w'u Rwanda.'

    Mugabekazi wiga ibijyanye n'ubukerarugendo muri Kaminuza, yavuze ko afite umushinga ujyanye no gufasha abagore n'abakobwa bakora ubucuruzi buciriritse, abashishikarize ku bukora mu buryo bwa kinyamwuga.

    Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda. Aho avuga ko yabanje guhisha abo mu muryango we ko agiye kwiyandikisha muri iri rushanwa, kuko yari yamaze kumva ko hitabiriye umubare munini.

    Mugabekazi wize Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima, asanzwe ari umukozi mu Ikigo Yego Cabs. Ndetse avuga ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yiteguye gusezera akazi kugira ngo ashyire neza mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

    Mugabekazi Assouma yatangaje ko yiteguye gusubiza ikamba Intara y'Uburasirazuba iriheruka mu myaka itandatu ishizeMugabekazi yavuze ko 'Kubera Imana' azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Uyu mukobwa yavuze ko yize neza umushinga we wo gufasha abari n'abategarugori bakora ubucuruzi buciriritse, akabafasha gukoresha ikoranabuhanga

    Umwaka ushize Intara y’Uburasirazuba habuze gato ngo igere ku ikamba: Umutesi Denise [Uwa kabiri uturutse iburyo] yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020- Akaliza Hope ubanza iburyo yagarutse muri Miss Rwanda 2021

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUGABEKAZI ASSOUMA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2021

    VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103415/imana-irashaka-ko-mba-miss-rwanda-mugabekazi-yahigiye-gusubiza-ikamba-intara-yuburasirazub-103415.html