Category: Uncategorized

  • Basore n’ inkumi muteganya gushinga ingo, iby’ingenzi mukwiye kubanza kumenya #rwanda #RwOT

    Gushaka ni byiza bifite agaciro kandi gushaka ni igikorwa Imana yateguriye umuntu. Ni byiza rero kumenyana neza cyane cyane ku bashakanye. Impamvu ni uko mu buzima bwabashakanye, kumenya bihagije umuntu bigira uruhare runini mu bibazo by’ubuzima bwabo, byaba ibibazo by’iterambere, iby’uburwayi, n’ibindi.

    Iyo umaze kumenya ibyerekeye uwo mwashakanye ugomba no kugira ubushobozi bwo gutuma mufatanya gukemura ibibazo by’ubuzima musangiye, mu gihe mufata icyemezo cyo kugira icyo mukora cyangwa kutagikora, bigomba gushingira ku kuba muziranye. Ni byiza ko mu mibereho ya buri munsi, umuntu wese mu bashakanye atizirikana ubwe gusa ahubwo azirikana na mugenzi we.

    1. Guhitamo neza

    Guhitamo uwo muzarushingana si ikintu cyoroshye kuko ni icyemezo ufata wamaze kwiyemeza ko utazabyicuza. Ni ikintu gisaba kubanza kubitekerezaho kandi hari ibyo ugenderaho bitewe n’ uko wiyizi kuko ugomba kumenya ko igihe uzahura n’ ingorane uzabyirengera.

    Igihe cyose uzashaka uwo utihitiyemo bizakugora kuko uzananirwa kwakira ingorane uzahura na zo.

    Mu bazaguhitiramo uwa mbere ni Imana, uwa kabiri ni umutima wawe. Niba umutima wawe ari mwiza, ihitamo ryawe rizaba ryiza, niba umutima wawe ari mubi, n’ihitamo ryawe rizaba ribi.

    2. Kumenyana no kujya inama

    Guhora abantu babwirana ko bakundana sibyo byubaka urugo, ahubwo ni igihe cyo kwica ku ngeso n’imico imwe n’imwe itajyanye n’uwiyemeje gushinga urugo. Ni igihe umusore n’inkumi banoza urukundo rwabo, umwe akifungurira undi, bakabwirana nta kwishisha, ibyo buri wese akunda n’ibyo yanga; bakamenyana. Ni igihe cyo kwibaza niba ukuze byo kuba wakubaka urugo mu byiza no binaniza byarwo. Ni igihe cyo kurebera hamwe icyabatera guhirwa.

    3. Kwemeranwa

    Mbere yo kwiyemeza gushinga urugo ugomba kubanza kwemera uwo mugiye kubana, ukamwera uko Imana yamuremye ndetse n’ uko ateye, kuko buri wese afite uko yaremwe gutandukanye na mugenzi we, ukemera ibyiza n’ibibi bya mugenzi wawe kuko byose byuzuzanya kandi buriwe se niko aremwe.

    4. Kuba wujuje imyaka yo gushaka

    Ibihugu byinshi bigira amategeko arebana no gushaka aho usanga barashyizeho imyaka yo kugira ngo wemererwe gushaka. Mu Rwanda itegeko riteganya imyaka 21.

    igihe cyose utaruzuza iyi myaka Leta igufata nkaho utaragira ubukure bwo kuba wabasha kubaka urugo ngo rukomere.

    5. Gutekereza ku nshingano ugiye kwinjiramo

    Igihe cyose uteganya kubaka urugo rwawe ugomba kubanza kumenya ko ari ubuzima butandukanye n’ ubwo wari ubayemo kandi ko n’ inshingano zitandukanye bityo ukiyemeza kwakira inshingano nshashya ndetse umuntu atatinya kuvuga ko zitoroshye.

    6.Kwemera kuba Umugabo/ Umugore

    Kwitwa Umugabo/ Umugore ntibigaragarira mu myambaro umuntu yambaye ahubwo ni ukuba wuzuza inshingano zawe koko nk’ umugabo cyangwa umugore nyawe.

    7.Kwihangana

    Urugo rwubakwa no kwihangana, ukamenya ko umuntu mugiye kubana mutandukanye muri byose bityo uba ugomba kwihahanganira ibyo yakora bikubangamiye nawe akihanganira ibyawe bimubangamiye.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/basore-n-inkumi-muteganya-gushinga-ingo-iby-ingenzi-mukwiye-kubanza-kumenya

  • Polisi yerekanye abatekamutwe barimo uwatuburiraga abantu akababwira ko abahaye amadolari –

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bari abagenzi 19 bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Isoko rya Rwagitima, aho bari batwawe n’umushoferi wafatanywe uruhushya rw’uruhimbano.

    Umwe muri abo agira ati “Ati “Umu- Convoyeur yadusabye ko twamuha nimero za telefoni, iz’indangamuntu n’imyirondoro yacu kugira ngo adusabire uruhushya rwo kujya mu isoko rya Rwagitima, i Gatsibo.”

    “Buri muntu yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8000 Frw), harimo bitandatu by’urugendo n’ibihumbi bibiri byo kudusabira uruhushya. Twaragiye mu kugaruka ni bwo polisi yadufashe.”

    Aba bagenzi bavuga ko bagiye mu modoka bizeye ko basabiwe uruhushya, nyuma bakaza gutungurwa no gusanga rwari uruhushya ruhimbano.

    Umushoferi wabatwaye yavuze ko atari abizi, ahubwo ko yashutswe n’umu- Convoyeur we wamubwiye ko yahawe uruhushya rwo kugenda rwa Polisi

    Uyu mu-Convoyeur yemera ko yakoze icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kuko yagiye gukoresha urwo ruhushya ku mukozi wa Irembo nawe wafashwe na polisi.

    Ati “Nafashe urutonde rw’abantu, mbashyirisha ku rupapuro nkaho bahawe uruhushya, kandi ndabisabira imbabazi nanemezeza ko ntazabisubira”

    Abafashwe bagiriye abandi baturage inama yo kujya bagira amakenga ku nyandiko zitangwa mu buyobozi hirindwa ko bagwa mu makosa nk’ayo bafatiwemo

    Umwe muri aba bakekwaho ubwambuzi bushukana yavuze ko yari asanzwe abikora, kandi n’ubundi ari bwo yari akiva muri gereza.

    Ati “Dufata amadolari, tukabeshya umuntu ko ari inoti z’ijana kandi munsi harimo inoti z’Idolari rimwe, tukamubeshya ko ari nk’ibihumbi 15 kandi atari byo. Ntabwo twemerera umuntu kuyabara, tuyamuha muri envelope. Uwo nari ngiye kubeshya nari muhaye amadolari 150$, azi ko muhaye ibihumbi 15000$.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, C.P John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo kwirinda guca mu nzira zitemewe n’amategeko, kuko bibakururira ibihano, kandi buri wese afite ubushobozi bwo kubyirinda.

    Ati “Ikigaragara ni uko umuntu wese wanga kunyura mu nzira zigenwa n’itegeko ahura n’ibibazo. Abadasobanukiwe, nibabaze basobanukirwe […] icyo nababwira ni uko babireka”

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uhamijwe n’urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu.


  • Ikiguzi cyo gusezerana mu idini ya Islam cyakubwe karindwi –

    Ubusanzwe mu idini ya Islam umuntu washakaga gusezerana, yishyuraga ibihumbi 30 Frw, yaba asezeraniye ku musigiti cyangwa se hanze yawo. Magingo aya, ku muntu usezeraniye hanze y’umusigiti azajya yishyura ibihumbi 200 Frw yongereho ibihumbi 30 Frw by’icyemezo cy’uko yasezeranye.

    Hari Abayisilamu bagaragaza ko bazagorwa cyane no kujya bishyura aya mafaranga kuko ari menshi, ko ahubwo bahitamo kudasezeranira imbere y’Imana ahubwo bakishyingira.

    Mutuyemana Idrissa utuye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati “Ni gute umuntu yishyuraga ibihumbi 30 Frw abayobozi bakaba babishyize ku bihumbi 230 nta n’inama byibuze ibyigaho bakoze? Wenda n’iyo bayongera ariko ntibayakube inshuro zegera 10.”

    Mugwiza Ibrahim we yavuze ko iki cyemezo kizatuma abasore benshi n’abakobwa banga gusezeranira imbere y’Imana ku mugaragaro bakajya babikorera mu ibanga kugira ngo batayishyura.

    Ati “Ubu se urabona umuntu atazajya ashaka gusezerana akishakira umwarimu cyangwa Sheikh uza kubimukorera iwe kugira ngo atishyura ayo mafaranga? Tutabeshye ni bangahe bazajya bapfa kubona ibihumbo 230 n’ay’inkwano n’ibindi byose bikenerwa mu mihango y’ubukwe mu buryo bworoshye tutabeshyanye?.”

    Mufti w’u Rwanda Hitimana Salim, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga atari ikiguzi ahubwo ari asabwa kugira ngo serivisi zo gusezerana abantu basabye zigende neza.

    Ati “Ntabwo ari ikiguzi ahubwo n’igifasha kugira ngo serivisi abantu basabye yo gusezeranywa igende neza kandi igere ku ntego yayo.”

    Mufti yasobanuye ko muri iki gihe umuntu ushaka gusezeranira hanze y’umusigiti nko mu nzu ziberamo ibirori cyangwa se muri hotel azajya yishyura ibihumbi 200 Frw ubona ko bimugoye ajye ku musigiti umwegereye atange ibihumbi 30 Frw.

    Yakomeje agira ati “Turifuza kunoza ibijyanye n’ishyingirwa kuko byagaragaraga ko hari aho bikorwa nabi ugasanga n’inkingi zo gusezerana ntizubahirijwe uwasezeranyije ntabwo yoherejwe n’urwego rw’idini, nyuma iyo uwo muntu utaranyuze mu idini ngo rimufashe kumubonera umusezeranya, iyo aje gusaba icyemezo (certificate) babura aho bamushakira bigateza ibibazo.”

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya ko ikigambiriwe ari ukunoza iki gikorwa no gutuma gitungana kandi ko amategeko ya Islam atemerera abantu kubana batarasezeranye.


  • Dr Peter Mathuki yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC –

    Dr Peter Mathuki yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Uyu mugabo yahawe inshingano nshya mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahawe kuyobora EAC muri manda y’umwaka umwe, asimbuye Perezida Paul Kagame.

    Izina rye si rishya muri EAC kuko yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko yayo (EALA) ndetse yari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashoramari muri EAC [East African Business Council.]

    Dr. Peter M. Mathuki afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza na PHD mu bijyanye n’Ukwihuza kw’Akarere [Strategic Management & Regional Integration] yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya.

    Uyu Munya-Kenya ari mu bari gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano rusange ashyiraho Isoko rya Afurika (AfCFTA) no gushyiraho African Business Council.

    Dr Peter Mathuki yasimbuye Umurundi, Libérat Mfumukeko wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva ku wa 26 Mata 2016, umwanya yasimbuyeho Richard Sezibera.

    Inshingano nshya zo kuba mu buyobozi muri manda y’imyaka itanu, biteganyijwe ko azazitangira ku wa 25 Mata 2021.

    Dr Peter Mathuki yitezweho impinduka muri EAC cyane ko Mfumukeko yasimbuye yashinjwe kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’umuryango yubakiye ku nkingi enye z’ukwihuza kwawo ari zo guhuza imikorere ya za gasutamo, isoko rusange, ifaranga n’ukwishyira hamwe mu bya politiki.

    Muri manda ye Mfumukeko yanatunzwe agatoki ku kudakemura ibibazo bya ruswa, umwuka mubi hagati ya bimwe mu bihugu bigize EAC n’ikindi kibazo gikomeye cyo guterana amagambo n’izindi nzego zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko yawo n’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’izindi nzego zirimo izifata ibyemezo.

    Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’umuryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu binyamuryango.

    Umwanya w’Ubunyamabanga bwa EAC utorerwa mu buryo bwo gusimburanya ndetse Kenya ni cyo gihugu cyari kigezweho bigendanye n’ibiteganywa n’amasezerano awushyiraho.

    Dr Peter Mathuki yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC, asimbuye Umurundi Libérât Mfumukeko

  • Kamonyi: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abana babiri yigishaga –

    Aya mahano yabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari k’Abashumba Umudugudu wa Ruyumba. Abana basambanyijwe umwe afite imyaka 17 undi ni uwa 15.

    Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, afungiye kuri Station ya RIB ya Mugina mu gihe iperereza rigikomeje ari nako dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda guharuka bakarwanya iki cyaha ndengakamere gikomeje kwangiza ahazaza h’umuryango nyarwanda.

    Ati “RIB irasaba abantu bose kurinda abana iri sambanywa, irasaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri iki cyaha cyo gusambanya abana. Ntizihanganira abantu bose bakora iki cyaha cyangwa se bagihishira bagamije gushaka kunga imiryango y’abana bahohotewe.”

    Dr Murangira yavuze ko usibye abunga imiryango y’uwahohotewe n’uwakoze icyaha, hari n’ababa bashaka kugira ngo amazina yabo atamenyekana bagahisha ibikorwa byabo.

    Ati “Hari n’abahishira iki cyaha bagamije inyungu zabo bwite, abo nabo amategeko arabareba ku bwo kudatangaza no guhishira icyaha cy’ubugome.”

    Gusambanya umwana, bihanwa n’Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.


  • Perezida Kagame yayoboye inama ya EAC yitabiriwe na Museveni, Ndayishimiye, Kenyatta,… #rwanda #RwOT

    Iyi nama yari imaze gusubikwa inshuro nyinshi kuko yagombaga kuba muri 2019 ikaza kwimurirwa muri 2020 ariko na bwo ntibe, yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

    Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yagaragayemo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

    Ni inama yize ku ngingo zinyuranye ndetse ikaba inatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Uyu muryango wa Africa y’Iburasirazuba usimbura ucyuye igihe ndetse n’abacamanza b’Urukiko rwo.

    Iyi nama ya 21 yakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ibaye mu gihe ibihugu bigize uyu muryango bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi yose kikaba cyarabangamiye imigenderanire y’ibihugu kubera ingamba zashyizweho zo kukirwanya.

    Ibaye kandi bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bidacana uwaka kubera ibibazo bimaze iminsi biri hagati yabyo.

    Nk’u Rwanda na Uganda kuva muri Gashyantare 2019 imigenderanire y’ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe isa nk’iyahagaze kubera igitotsi kiri mu mubano w’ibi bihugu bifite ibyo bishinjanya.

    Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kubera ko hari abageragayo bagakorerwa ibikorwa bibabangamira nko kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozi ryanatumye hari abahasiga ubuzima.

    Uganda na yo isinja u Rwanda kwivanga mu mikorere y’inzego za kiriya gihugu, ikavuga ko iki gihugu kiyineka ndetse bamwe mu banyarwanda bagiye bafatwa bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashinjwaga kujya kunekera u Rwanda muri kiriya gihugu.

    Gusa kuva aho abakuru b’Ibihugu byombi basinyiye amasezerano yo gukemura ibi bibazo ndetse n’inama zagiye zihuza Komisiyo ihuriweho yashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano, hari intambwe yatewe nko kurekura bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    U Rwanda n’u Burundi na byo bimaze imyaka itanu bitabanye neza kuva ubwo hari Abarundi bahungiraga mu Rwanda ubwo muri kiriya gihugu habaga imvururu zabaye ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yitozaga muri manda ya gatatu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yayoboye-inama-ya-EAC-yitabiriwe-na-Museveni-Ndayishimiye-Kenyatta

  • Umunya-Kenya wabaye muri EALA yatowe nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC #rwanda #RwOT

    Yatowe mu nama ya 21 y’abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Dr Peter Mathuki uretse kuba yarabaye Umudepite muri EALA, yanabaye umuyobozi w’Inama y’Abacuruzi bo mu muri uyu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

    Dr Peter Mathuki aherutse kugaruka ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bucuruzi bwo mu karere, akaba aherutse kubwira Ikinyamakuru The New Times gikorera mu Rwanda ko Guma Mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku bagore by’umwihariko abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

    Abaye Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu gihe ibihugu bigize uyu muryango biri gusa nk’ibibyutsa ubukungu bwabyo bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

    Dr Peter Mathuki yatowe asimbuye umurundi Libérat Mfumukeko umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya kuva yatangira inshingano ze muri Mata 2016.

    Uyu munya-Kenya ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no kwishyirahamwe kw’imiryango y’Ibihugu, azatangira inshingano ze muri Mata 2016.

    Libérat Mfumukeko asimbuye yavuzweho imbaraga nke mu gukemura ibibazo byagiye bivuka mu bihugu bigize uyu muryango ndetse n’ibyabaye mu Nteko Ishinga Amategeko yawo kimwe no kutihutisha imishinga y’amategeko y’uyu muryango ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Umunya-Kenya-wabaye-muri-EALA-yatowe-nk-Umunyamabanga-Mukuru-wa-EAC

  • Havumbuwe inyandiko igaragaza umugambi wo 'gutoroka' wa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, wari umutumirwa mu kiganiro 'Up Front' cy'iyi televiziyo, yaganiriye n'Umunyamakuru ukomoka muri Amerika, Marc Lamont Hill w'imyaka 42 usanzwe ari n'Umwarimu muri Kaminuza ya Temple mu Mujyi wa Philadelphia.

    Mu mashusho Al Jazeera yatambukije, yagaragaje Minisitiri Busingye aganira n'abajyanama be mu buryo bw'ikoranabuhanga, ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo 'gutoroka' yoherejwe n'umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Busingye ati: 'Muri ibyo bikorwa n'ubuyobozi bwa gereza, hari inyandiko imwe yavugaga ku gutoroka, yaturutse ku mwana wa Rusesabagina, irinda imugeraho, yavugaga ko barimo kubwirwa uburyo yatoroka. Iyo yaje kubonwa n'ubuyobozi bwa gereza, ariko nyuma iza gusubizwa Rusesabagina.'

    Kuri Al Jazeera, Busingye yabajijwe niba inyandiko nk'izo zishobora gusomwa kimwe n'izishobora kumufasha kwiregura, hakwizerwa ko umuntu azabona ubutabera buboneye.

    Yasubije ati 'Urwego rw'imfungwa n'abagororwa ni urwego rwigenga rushinzwe gucunga za gereza, icya kabiri rushinzwe umutekano w'abagororwa, abantu basura za gereza cyangwa undi uri hafi yazo barimo abanyamategeko bazijyamo n'abakozi bazo. Kandi umutekano wa gereza ushinzwe Urwego rw'imfungwa n'abagororwa nk'uko nabivuze.'

    'Icya kabiri, ubusugire bw'itumanaho hagati y'abanyamategeko n'abakiliya babo burengerwa n'amategeko. Iyo umwavoka wa Rusesabagina amusuye, iyo baganira ku nyandiko, iryo tumanaho rirengerwa n'amategeko.'

    Yavuze ko RCS ishinzwe umutekano w'abagororwa kandi ntabwo itangira raporo yabonye, kereka ibikeneye umusanzu w'izindi nzego nk'ibikeneye ubugenzacyaha cyangwa ubuvuzi.

    Usibye iyo ngingo, herekenwa kandi agace aho Busingye n'abajyanama be baba baganira ku bijyanye n'indege yagejeje Rusesabagina i Kigali n'ibyo aza kuvuga mu kiganiro. Umunyamakuru yabajije Busingye uwishyuye indege, amusubiza ko u Rwanda rwishyuriye indege umuntu wagejeje Rusesabagina i Kigali kandi ko byakozwe nta tegeko na rimwe rihutajwe.

    Ati 'Ni guverinoma yishyuye. Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w'uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.'

    Minisiteri y'ubutabera yavuze ku byavugiwe muri iki kiganiro

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibiganiro bwite bya Busingye n'abajyanama be byagaragaye kuri Al Jazeera bidasobanura uruhande rwa Guverinoma y'u Rwanda kuri iki kibazo.

    Riti 'Minisitiri yahamije ko Guverinoma y'u Rwanda yafashije mu rugendo rwagejeje ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ibintu byari bisanzwe bizwi muri rusange kuva mu Nzeri 2020. Aho Guverinoma ihagaze, ari nacyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.'

    Rikomeza rivuga kandi ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y'abaregwa n'abunganizi babo, yewe n'ababa bafunzwe by'agateganyo birengerwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ikindi kandi ni uko yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk'uko amategeko y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti 'Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z'ibanga n'izindi zisanzwe.'Havumbuwe

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy'inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/havumbuwe-inyandiko-igaragaza-umugambi-wo-gutoroka-wa-rusesabagina