Category: Uncategorized

  • Bishop Kabamba wayoboraga Restoration Church mu Majyepfo yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yamenyekanye ku wa Gatanu aho yishwe n'indwara ifata imitsi yo ku bwonko izwi nka stroke aho bivugwa ko yari ayimaranye imyaka irindwi.

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe kinini arwaye. Uwatanze amakuru yagize ati 'Amaze igihe kinini arwaye kuva mu 2013. Yazize uburwayi.'

    Bishop Gasore Constantin uyobora Restoration Church mu Ntara y'Uburasirazuba yabwiye IGIHE ko uyu mukozi w'Imana azibukirwa ku bintu byinshi bitandukanye birimo kwagura itorero.

    Ati 'Yari Umushumba uyobora Evangelical Restoration Church mu Ntara y'Amajyepfo, yayoboraga amatorero arenga 20 muri iyo ntara, akanaba n'Umushumba wa Paruwasi ya Huye. Yari no mu Nama y'Ubuyobozi ya Evangelical Restoration Church.'

    Yakomeje ati 'Ikindi twamwibukiraho yari umuntu w'inyangamugayo w'umunyakuri cyane, akaba umukozi w'Imana w'ubwenge bwinshi, yabaga no mu muryango wa Peace Plan aho yari muri komite yawo ku rwego rw'igihugu.'

    Bishop Kabamba azwi cyane n'abize muri kaminuza y'u Rwanda, Ishami riherereye i Huye ku mpanuro yakundaga kubagezaho n'inama yakundaga kubagira n'inyigisho zikora ku mitima ya benshi cyane.

    Bishop Kabamba yageze i Huye mu 1995 agira uruhare mu gushinga Itorero rya Restoration Church mu Ntara y'Amajyepfo aho yashinze amatorero arenga 20.

    Uyu mugabo yasize umugore n'abana batatu barimo abakobwa babiri n'umuhungu umwe.

    Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe

    Bishop Kabamba yibukirwa ku bikorwa byiza by’urukundo byamuranze

    Bishop Kabamba Jean Bosco n’umugore we ubwo bari kumwe n’ababyeyi babo mu by’Umwuka, Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishop-kabamba-wayoboraga-restoration-church-mu-majyepfo-yitabye-imana

  • Richard Muhumuza na Mugeni Anita bagizwe abacamanza mu Rukiko rwa EAC – #rwanda #RwOT

    Abacamanza bashya ba EACJ bashyiriweho mu Nama ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba yo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza [EACJCourt First Instance Division] mu gihe Mugeni Anita wari Umwavoka mu Rugaga rw'Abavoka yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw'Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

    Mu bandi bacamanza bashyizweho harimo Umurundi, Nestor Kayobera; Umunya-Kenya, Kathurima M'inoti; Umunya-Tanzania, Yohane Bakobora Masara n'Umunya-Uganda, Richard Wejuli Wabwire.

    Abacamanza bashya bashyizweho bahise barahirira inshingano zabo, bashimangira ko bazaharanira gukoresha ukuri mu mirimo bahawe no gutanga ubutabera butabogamye.

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yemeje Kayobera Nestor nka Perezida mushya w'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, asimbuye Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel. Visi Perezida wa EACJ yagizwe Geoffrey Kiryabwire.

    Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EACJ) ruba rufite inzego ebyiri (chambres) zirimo urubanza ruburanisha ibibazo byose byakiriwe n'urw'ubujurire.

    Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu mategeko yabwiye IGIHE ko kuba Abanyarwanda bagirirwa icyizere cyo kujya mu rukiko rwa EAC ari intambwe yo kwishimira.

    Yagize ati 'Ni ibintu byiza ku Rwanda, biba bigaragara ko abantu bari mu rwego rw'ubucamanza mu Rwanda bafitiwe icyizere mu rwego rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba mu buryo buhagije.''

    Muhumuza asanzwe amenyerewe mu butabera bw'u Rwanda. Kuva muri Werurwe 2020, yari Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, umwanya yashyizweho avuye mu rw'Ubujurire yagiyeho mu 2018.

    Uyu mugabo yasabiwe kuba Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga mu Ukuboza 2016 avuye ku mwanya w'Umushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu yagiyeho kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga. Afite Impamyabumenyi mu by'Amategeko yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda n'izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n'amategeko.

    Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w'Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

    Mugeni Anita we afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by'Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda n'iy'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Catholic University of Leuven mu Bubiligi.

    Ni umunyamategeko ubimazemo igihe ndetse ni umwe mu batanga amahugurwa mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda. Yabaye umunyamuryango muri East African Law Society, Pan African Law Union n'iyindi.

    Urukiko rwa EACJ, aba bacamanza boherejwemo rwakira ibirego by'abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora kuregwamo Leta, bigasuzumwa n'abacamanza bigafatwaho umwanzuro.

    Urwego rubanza rw'Urukiko rwa EAC rubamo abacamanza 10, aho nibura buri gihugu kigomba kugiramo babiri, mu gihe mu rwego rw'ubujurire ari batanu.

    EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y'imyaka irindwi itongerwa.

    Mugeni Anita yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa EAC

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/richard-muhumuza-na-mugeni-anita-bagizwe-abacamanza-mu-rukiko-rwa-eac

  • Havuzwe ku mugambi wa Rusesabagina wo gutoroka watumye gereza imucungira hafi – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina wafashwe muri Kanama umwaka ushize, ari kuburana mu nkiko z'u Rwanda ku byaha bitandukanye birimo iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe k'u Rwanda bikozwe n'umutwe wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashayka MRCD yari abereye umuyobozi.

    Kuva yatabwa muri yombi hagiye havugwa byinshi kuri uyu mugabo w'imyaka 66, wamenyekanye cyane muri filime 'Hotel Rwanda' itavugwaho rumwe.

    Hari ikiganiro cyitwa 'Up Front' cyatambutse kuri Al Jazeera kuri uyu wa Gatanu cyatumiwemo Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, watumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n'Umunyamakuru, Marc Lamont Hill.

    Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z'iperereza.

    Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y'urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk'Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

    Igice cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n'abajyanama be baganira aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n'ibindi.

    Ni ibiganiro byagiye hanze mu buryo butari bwo kuko atari cyo byari bigenewe ahubwo ngo byakozwe n'umwe mu bakozi ba Minisiteri y'Ubutabera wibeshye akoherereza Lamont icyo kiganiro.

    Muri iyo nama n'abajyanama be, Minisitiri Busingye ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo 'gutoroka' yoherejwe n'umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Ati 'Hari urwandiko rumwe rwari rurimo ibyo gutoroka. Ni urwandiko rwavuye ku mwana wa Rusesabagina rumubwira ibijyanye n'uko bari kugerageza kureba uburyo yatoroka. Rwabonywe n'ubuyobozi bwa gereza ariko narwo rwasubijwe Rusesabagina.'

    Umunyamakuru Lamont yabajije Minisitiri Busingye impamvu izo nyandiko za Rusesabagina zasatswe, asubiza ko biri mu bubasha bwa gereza kandi ko nta zindi nzego urwego rw'amagereza rutangariza ibyavuye muri uko gusaka ibyinjiye muri gereza, keretse igihe mu byagaragajwe harimo ibireba izindi nzego nk'igihe hari ibishobora kuvamo icyaha, ibijyanye n'ubuzima bw'imfungwa n'ibindi.

    Umunyamakuru yakomeje kubaza Minisitiri Busingye impamvu ari ngombwa gusaka inyandiko, undi asubiza agira ati 'None se iyo biba koko ari umugambi wuzuye wo gutoroka? Gusa icyo nkubwira, ibiganiro hagati y'umunyamAtegeko n'umukiliya we biteganywa kandi byubahirizwa n'amategeko.'

    Mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo Rusesabagina yongeraga kugaragara imbere y'umucamanza, we n'umwuganizi we Gatera Gashabana bavuze ko iyo agejejweho inyandiko z'ikirego, ubuyobozi bwa gereza buzimwaka ntabone uko yitegura kwiregura neza.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare ritanga umucyo ku byo Minisitiri Busingye yatangaje mu kiganiro kuri Al Jazeera.

    Ku kijyanye n'ibyo Rusesabagina yavuze ko yimwa inyandiko, itangazo rivuga ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk'uko amategeko y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti 'Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z'ibanga n'izindi zisanzwe.'

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy'inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Inkuru bifitanye isano: Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y'uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n'u Rwanda

    Rusesabagina ubwo yitabiraga iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/havuzwe-ku-mugambi-wa-rusesabagina-wo-gutoroka-watumye-gereza-imucungira-hafi

  • Polisi yerekanye abatekamutwe barimo uwatuburiraga abantu akababwira ko abahaye amadolari – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bari abagenzi 19 bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Isoko rya Rwagitima, aho bari batwawe n'umushoferi wafatanywe uruhushya rw'uruhimbano.

    Umwe muri abo agira ati 'Ati 'Umu- Convoyeur yadusabye ko twamuha nimero za telefoni, iz'indangamuntu n'imyirondoro yacu kugira ngo adusabire uruhushya rwo kujya mu isoko rya Rwagitima, i Gatsibo.'

    'Buri muntu yamuhaye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi umunani (8000 Frw), harimo bitandatu by'urugendo n'ibihumbi bibiri byo kudusabira uruhushya. Twaragiye mu kugaruka ni bwo polisi yadufashe.'

    Aba bagenzi bavuga ko bagiye mu modoka bizeye ko basabiwe uruhushya, nyuma bakaza gutungurwa no gusanga rwari uruhushya ruhimbano.

    Umushoferi wabatwaye yavuze ko atari abizi, ahubwo ko yashutswe n'umu- Convoyeur we wamubwiye ko yahawe uruhushya rwo kugenda rwa Polisi

    Uyu mu-Convoyeur yemera ko yakoze icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kuko yagiye gukoresha urwo ruhushya ku mukozi wa Irembo nawe wafashwe na polisi.

    Ati 'Nafashe urutonde rw'abantu, mbashyirisha ku rupapuro nkaho bahawe uruhushya, kandi ndabisabira imbabazi nanemezeza ko ntazabisubira'

    Abafashwe bagiriye abandi baturage inama yo kujya bagira amakenga ku nyandiko zitangwa mu buyobozi hirindwa ko bagwa mu makosa nk'ayo bafatiwemo

    Umwe muri aba bakekwaho ubwambuzi bushukana yavuze ko yari asanzwe abikora, kandi n'ubundi ari bwo yari akiva muri gereza.

    Ati 'Dufata amadolari, tukabeshya umuntu ko ari inoti z'ijana kandi munsi harimo inoti z'Idolari rimwe, tukamubeshya ko ari nk'ibihumbi 15 kandi atari byo. Ntabwo twemerera umuntu kuyabara, tuyamuha muri envelope. Uwo nari ngiye kubeshya nari muhaye amadolari 150$, azi ko muhaye ibihumbi 15000$.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, C.P John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo kwirinda guca mu nzira zitemewe n'amategeko, kuko bibakururira ibihano, kandi buri wese afite ubushobozi bwo kubyirinda.

    Ati 'Ikigaragara ni uko umuntu wese wanga kunyura mu nzira zigenwa n'itegeko ahura n'ibibazo. Abadasobanukiwe, nibabaze basobanukirwe […] icyo nababwira ni uko babireka'

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko uhamijwe n'urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abatekamutwe-barimo-uwatuburiraga-abantu-akababwira-ko-abahaye

  • Ikiguzi cyo gusezerana mu idini ya Islam cyakubwe karindwi – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe mu idini ya Islam umuntu washakaga gusezerana, yishyuraga ibihumbi 30 Frw, yaba asezeraniye ku musigiti cyangwa se hanze yawo. Magingo aya, ku muntu usezeraniye hanze y'umusigiti azajya yishyura ibihumbi 200 Frw yongereho ibihumbi 30 Frw by'icyemezo cy'uko yasezeranye.

    Hari Abayisilamu bagaragaza ko bazagorwa cyane no kujya bishyura aya mafaranga kuko ari menshi, ko ahubwo bahitamo kudasezeranira imbere y'Imana ahubwo bakishyingira.

    Mutuyemana Idrissa utuye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati 'Ni gute umuntu yishyuraga ibihumbi 30 Frw abayobozi bakaba babishyize ku bihumbi 230 nta n'inama byibuze ibyigaho bakoze? Wenda n'iyo bayongera ariko ntibayakube inshuro zegera 10.'

    Mugwiza Ibrahim we yavuze ko iki cyemezo kizatuma abasore benshi n'abakobwa banga gusezeranira imbere y'Imana ku mugaragaro bakajya babikorera mu ibanga kugira ngo batayishyura.

    Ati 'Ubu se urabona umuntu atazajya ashaka gusezerana akishakira umwarimu cyangwa Sheikh uza kubimukorera iwe kugira ngo atishyura ayo mafaranga? Tutabeshye ni bangahe bazajya bapfa kubona ibihumbo 230 n'ay'inkwano n'ibindi byose bikenerwa mu mihango y'ubukwe mu buryo bworoshye tutabeshyanye?.'

    Mufti w'u Rwanda Hitimana Salim, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga atari ikiguzi ahubwo ari asabwa kugira ngo serivisi zo gusezerana abantu basabye zigende neza.

    Ati 'Ntabwo ari ikiguzi ahubwo n'igifasha kugira ngo serivisi abantu basabye yo gusezeranywa igende neza kandi igere ku ntego yayo.'
    Mufti yasobanuye ko muri iki gihe umuntu ushaka gusezeranira hanze y'umusigiti nko mu nzu ziberamo ibirori cyangwa se muri hotel azajya yishyura ibihumbi 200 Frw ubona ko bimugoye ajye ku musigiti umwegereye atange ibihumbi 30 Frw.

    Yakomeje agira ati 'Turifuza kunoza ibijyanye n'ishyingirwa kuko byagaragaraga ko hari aho bikorwa nabi ugasanga n'inkingi zo gusezerana ntizubahirijwe uwasezeranyije ntabwo yoherejwe n'urwego rw'idini, nyuma iyo uwo muntu utaranyuze mu idini ngo rimufashe kumubonera umusezeranya, iyo aje gusaba icyemezo (certificate) babura aho bamushakira bigateza ibibazo.'

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya ko ikigambiriwe ari ukunoza iki gikorwa no gutuma gitungana kandi ko amategeko ya Islam atemerera abantu kubana batarasezeranye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiguzi-cyo-gusezerana-mu-idini-ya-islam-cyakubwe-karindwi

  • Richard Muhumuza na Mugeni Anita bagizwe abacamanza mu Rukiko rwa EAC –

    Abacamanza bashya ba EACJ bashyiriweho mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza [EACJCourt First Instance Division] mu gihe Mugeni Anita wari Umwavoka mu Rugaga rw’Abavoka yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw’Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

    Mu bandi bacamanza bashyizweho harimo Umurundi, Nestor Kayobera; Umunya-Kenya, Kathurima M’inoti; Umunya-Tanzania, Yohane Bakobora Masara n’Umunya-Uganda, Richard Wejuli Wabwire.

    Abacamanza bashya bashyizweho bahise barahirira inshingano zabo, bashimangira ko bazaharanira gukoresha ukuri mu mirimo bahawe no gutanga ubutabera butabogamye.

    Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yemeje Kayobera Nestor nka Perezida mushya w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, asimbuye Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel. Visi Perezida wa EACJ yagizwe Geoffrey Kiryabwire.

    Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ruba rufite inzego ebyiri (chambres) zirimo urubanza ruburanisha ibibazo byose byakiriwe n’urw’ubujurire.

    Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu mategeko yabwiye IGIHE ko kuba Abanyarwanda bagirirwa icyizere cyo kujya mu rukiko rwa EAC ari intambwe yo kwishimira.

    Yagize ati “Ni ibintu byiza ku Rwanda, biba bigaragara ko abantu bari mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda bafitiwe icyizere mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu buryo buhagije.’’

    Muhumuza asanzwe amenyerewe mu butabera bw’u Rwanda. Kuva muri Werurwe 2020, yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanya yashyizweho avuye mu rw’Ubujurire yagiyeho mu 2018.

    Uyu mugabo yasabiwe kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu Ukuboza 2016 avuye ku mwanya w’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu yagiyeho kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga. Afite Impamyabumenyi mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko.

    Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

    Mugeni Anita we afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Catholic University of Leuven mu Bubiligi.

    Ni umunyamategeko ubimazemo igihe ndetse ni umwe mu batanga amahugurwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Yabaye umunyamuryango muri East African Law Society, Pan African Law Union n’iyindi.

    Urukiko rwa EACJ, aba bacamanza boherejwemo rwakira ibirego by’abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora kuregwamo Leta, bigasuzumwa n’abacamanza bigafatwaho umwanzuro.

    Urwego rubanza rw’Urukiko rwa EAC rubamo abacamanza 10, aho nibura buri gihugu kigomba kugiramo babiri, mu gihe mu rwego rw’ubujurire ari batanu.

    EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y’imyaka irindwi itongerwa.

    Mugeni Anita yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa EAC

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC

  • Havuzwe ku mugambi wa Rusesabagina wo gutoroka watumye gereza imucungira hafi –

    Rusesabagina wafashwe muri Kanama umwaka ushize, ari kuburana mu nkiko z’u Rwanda ku byaha bitandukanye birimo iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe k’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashayka MRCD yari abereye umuyobozi.

    Kuva yatabwa muri yombi hagiye havugwa byinshi kuri uyu mugabo w’imyaka 66, wamenyekanye cyane muri filime ‘Hotel Rwanda’ itavugwaho rumwe.

    Hari ikiganiro cyitwa ’Up Front’ cyatambutse kuri Al Jazeera kuri uyu wa Gatanu cyatumiwemo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, watumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n’Umunyamakuru, Marc Lamont Hill.

    Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z’iperereza.

    Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y’urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk’Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

    Igice cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n’abajyanama be baganira aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n’ibindi.

    Ni ibiganiro byagiye hanze mu buryo butari bwo kuko atari cyo byari bigenewe ahubwo ngo byakozwe n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera wibeshye akoherereza Lamont icyo kiganiro.

    Muri iyo nama n’abajyanama be, Minisitiri Busingye ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Ati “Hari urwandiko rumwe rwari rurimo ibyo gutoroka. Ni urwandiko rwavuye ku mwana wa Rusesabagina rumubwira ibijyanye n’uko bari kugerageza kureba uburyo yatoroka. Rwabonywe n’ubuyobozi bwa gereza ariko narwo rwasubijwe Rusesabagina.”

    Umunyamakuru Lamont yabajije Minisitiri Busingye impamvu izo nyandiko za Rusesabagina zasatswe, asubiza ko biri mu bubasha bwa gereza kandi ko nta zindi nzego urwego rw’amagereza rutangariza ibyavuye muri uko gusaka ibyinjiye muri gereza, keretse igihe mu byagaragajwe harimo ibireba izindi nzego nk’igihe hari ibishobora kuvamo icyaha, ibijyanye n’ubuzima bw’imfungwa n’ibindi.

    Umunyamakuru yakomeje kubaza Minisitiri Busingye impamvu ari ngombwa gusaka inyandiko, undi asubiza agira ati “None se iyo biba koko ari umugambi wuzuye wo gutoroka? Gusa icyo nkubwira, ibiganiro hagati y’umunyamAtegeko n’umukiliya we biteganywa kandi byubahirizwa n’amategeko.”

    Mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo Rusesabagina yongeraga kugaragara imbere y’umucamanza, we n’umwuganizi we Gatera Gashabana bavuze ko iyo agejejweho inyandiko z’ikirego, ubuyobozi bwa gereza buzimwaka ntabone uko yitegura kwiregura neza.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare ritanga umucyo ku byo Minisitiri Busingye yatangaje mu kiganiro kuri Al Jazeera.

    Ku kijyanye n’ibyo Rusesabagina yavuze ko yimwa inyandiko, itangazo rivuga ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Inkuru bifitanye isano: Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y’uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n’u Rwanda

    Rusesabagina ubwo yitabiraga iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021

  • NYUMA Y'IBIGANIRO MURI LETA YA NIGERIA, 42 MU BASHIMUSWE MU KIGO CY'AMASHURI BAREKUWE N'INTAGONDWA. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike habayeho ibitero by'iterabwoba byashimuse abakobwa 300 mu ntara ya Zamfara, muri Nigeria, 42 biganjemo abashimuswe mu kigo cy'ishuri giherereye mu ntara ya Kagara muri leta ya Niger, nibo bamaze kurekurwa. Aba barimo abanyeshuri 27, abakozi b'ikigo batatu(3) ndetse na 12 bo mu miryango yabo.

    Amakuru dukesha igitangazamakuru mpuzamahanga AL JAZEERA, avuga ko mu cyumweru gishize aribwo abarwanyi bitwaje intwaro bo muri Nigeria, bagabye igitero ku kigo kibamo abanyeshuri, giherereye mu ntara ya Kagara ho muri Niger, hagashimutwamo 42. Gusa bose bamaze kurekurwa nkuko umuyobozi w'intara (governor), Abubakar Sani Bello, yabitangaje kuri twitter. Ati 'abanyeshuri n'abakozi bashimuswe hamwe n'abavandimwe babo mu ishuri rya leta (Government science College Kagara), bongeye gusubirabana ubwisanzure kandi bamaze kwakirwa na guverinoma ya leta ya Niger.'

    Irekurwa ryabo ribaye nyuma y'ibiganiro bitandukanye guverinoma ya Nigeria igiranye n'inzego zitandukanye zishinzwe umutekano. Umunyamakuru wa AL JAZEERA, witwa Ahmed Idris, avuga ko ibi biganiro byafashe iminsi igera ku 9-10, byahumurizaga benshi kuko bari babyitezeho igisubizo gifatika. Gusa abarwanyi nabo ngo basabaga ko bagenzi babo bagera kuri 6, barekurwa na police kuko bari baratawe muri yombi.

    Abarwanyi bakomeje gutungwa agatoki muri ibi bikorwa by'ishimuta ni abo mu mutwe wa Boko Heram. Baba bitwaje intwaro zirimo imbunda ndetse bari kuri za moto. Ishimuta riheruka kuba ryahitanye ubuzima bw'umwana w'umuhungu.

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/27/nyuma-yibiganiro-muri-leta-ya-nigeria-42-mu-bashimuswe-mu-kigo-cyamashuri-barekuwe-nintagondwa/

  • UDUSHYA TWABEREYE MU GITARAMO CYO KWIZIHIZA INTWARI CYATEGUWE N'ABANYARWANDA BATUYE I MAHANGA.   #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyateguwe na Ambasade y' u Rwanda mu Budage  cyahuje abanyarwanda batuye mu bihugu nk' Ubudage (Germany), Poland, Czech, Ukraine,Romania, Slovakia, ndetse na Hungary .

    Iki gitaramo  cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021, cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi barimo: Hon. Eduard Bamporiki, Hon. Tito Rutaremara, madam. Ingabire Marie Immaculee, umuhanzikazi Clarisse Karasira ndetse n'abandi batandukanye.
     

    Hon. Bamporiki Eduard mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z' u Rwanda cyahuje abo mu mahanga ku ikoranabuhanga. (ifoto, twitter).

     

    Iki gitaramo cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry'isakazamajwi n'amashusho (video conference). Igitaramo cyaranzwe n'ibibazo bitandukanye byagarutse ku mateka y'ubutwari  ndetse n'amakosa urubyiruko rukwiye kwirinda muri iki gihe. Bimwe mu bibazo byabajijwe n'abayobozi barimo, Hon. Eduard Bamporiki na Hon. Tito Rutaremara, ababisubije neza bagenewe ibihembo birimo no gutemberezwa muri Pariki y'Akagera.


    Hon. Tito Rutaremara mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z'u Rwanda ku batuye ibihugu by'amahanga. (ifoto, twitter)

     

    Madam Ingabire Marie Immaculee uhagarariye umuryango nyarwanda ushinzwe kurwanya akarengane (Transparence International Rwanda), yakomoje kuri bwana Rusesabagina Paul ukurikiranywe n'inzego z'ubutabera ku byaha aregwamo n'iterabwoba. Ku kibazo cyo kwihakana ubunyarwanda yari abajijwe n'umunyarwandakazi witwa Clinton, Ati 'hari ubwenegihugu bw'intizo n'ubwenegihugu kavukire.' Yavuze ko Kwihakana ubunyarwanda biteye isoni kuko bivuze kwihakana ababyeyi, abavandimwe ndetse nabo mwareranywe.


    Madam. Ingabire Marie Immaculee, mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z'u Rwanda ku batuye ibihugu by'amahanga. (ifoto, twitter)

     

    Nubwo iki Igitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, cyaranzwe n'agasusuruko k'abahahanzi nyarwanda barimo Sentore Jules, ndetse na Karasira Clarisse. Bataramiye abari mu gitaramo aho babaririmbiye indirimbo zabo ndetse n'izindi zitandukanye.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z' u Rwanda cyahuje abo mu mahanga ku ikoranabuhanga. (ifoto, twitter).

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/27/udushya-twabereye-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-intwari-cyateguwe-nabanyarwanda-batuye-i-mahanga/

  • Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twababwiye inkuru y'umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko witwa Ishimwe Josiane wari ufite uburwayi bukomeye butuma atava aho yari aryamye ndetse n'umubiri we ukaba wari warafashe ku gisasiro yari aryamyeho dore ko yari amaze hafi umwaka wose aryamye ahantu hamwe. Iyi ni inkuru dukesha Afrimax Tv. Bwa mbere ubwo Afrimax Tv yasuraga Nyirakuru wa Josiane ari nawe ubana na Josiane agakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, yagaragaje agahinda kenshi n'intimba afite kubera umwuzukuru we ufite uburwayi bukomeye icyo gihe yaraturitse ararira asaba abagiraneza ko bamufasha akabasha kuvuza umwuzukuru we. Ntibyateye kera kuko uyu mubyeyi yabonye abagiraneza batandukanye bamutera inkunga kuri ubu Josiane yajyanywe ku bitaro aho arimo kwitabwaho n'abaganga.

    Ishimwe Josiane

    Ubwo Afrimax Tv yamusuraga bwa kabiri, uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no kuba yarabonye abagiraneza n'abaterankunga batandukanye bakamufasha akaba yarabashije kujyana umwuzukuru we kwa Muganga.  Uyu mubyeyi yashimye Imana cyane anashimira Afrimax Tv yamukoreye inkuru yabashije gutuma abona ubufasha akabasha kujyana Josiane kwa muganga. Nubwo Josiane ari kwa muganga ariko nyirakuru we yavuze ko hari ubundi bufasha akeneye bwo kumuvuza akabasha gukira burimo kugura imiti n'ibindi bikenerwa bityo akaba yongeye gutanga numero ye ya telefone (0789020919) ku bashaka kumuvugisha no kumuha ubundi bufasha.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-mwiza-wari-utegereje-gupfa-imana-iramutabaye-abagiraneza-bamufashije-kujyanwa-kwa-muganga-josiane/