Category: Uncategorized

  • Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda (Amafoto & Video) – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Mbili z'umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

    Mu bamwakiriye harimo Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, bamwe mu bapadiri bo muri Diyosezi ya Cyangugu ari naho Padiri Ubald azashyingurwa.

    Mu bandi bari baje kwakira umurambo wa Ubald bari abavandimwe be, abo mu muryango we ndetse n'abandi bihayimana bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy'indege washyizwe mu modoka yabugenewe maze mbere yo kujyanwa abari baje kuwakira babanza gucana za buji, baranawusengera.

    Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, hazaba misa yo gusezera kuri nyakwigendera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry'Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k'Ibanga ry'Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by'iteka nk'uwatangije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.

    Abihayimana batandukanye bari bafite za buji baje kwakira umurambo wa Padiri Ubald

    Abaje kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Bari bitwaje za buji

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald bari baje kwakira umurambo we ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Babanje gusenga mbere y’uko imodoka ihaguruka ku Kibuga cy’Indege yerekeza ku buruhukiro bw’Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru

    Imodoka yatwaye umurambo wa Padiri Ubald

    Imodoka yatwaye umurambo wa Ubald ubwo yasohokaga mu kibuga cy’indege

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda

    Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, ni umwe mu bakiriye umurambo wa Padiri Ubald ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Abagiye kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bubahirije ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo kwambara neza agapfukamunwa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy
    Video: Uwacu Lizerie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurambo-wa-padiri-ubald-rugirangoga-wagejejwe-mu-rwanda-amafoto-video

  • EAC yashyizeho Umunyamabanga Mukuru n'abacamanza barimo abanyarwanda 2 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yahawe inshingano nshya mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahawe kuyobora EAC muri manda y'umwaka umwe, asimbuye Perezida Paul Kagame.

    Izina rye si rishya muri EAC kuko yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko yayo (EALA) ndetse yari n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abashoramari muri EAC [East African Business Council.]

    Dr. Peter M. Mathuki afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza na PHD mu bijyanye n'Ukwihuza kw'Akarere [Strategic Management & Regional Integration] yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya.

    Uyu Munya-Kenya ari mu bari gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano rusange ashyiraho Isoko rya Afurika (AfCFTA) no gushyiraho African Business Council.

    Dr Peter Mathuki yasimbuye Umurundi, Libérat Mfumukeko wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva ku wa 26 Mata 2016, umwanya yasimbuyeho Richard Sezibera.

    Inshingano nshya zo kuba mu buyobozi muri manda y'imyaka itanu, biteganyijwe ko azazitangira ku wa 25 Mata 2021.

    Inshingano z'Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by'umuryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu binyamuryango.

    Iyi nama ya 21 y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yemeje kandi abacamanza bashya b'Urukiko rw'uyu muryango, aho harimo n'Abanyarwanda babiri: Richard Muhumuza na Mugeni Anita.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/eac-yashyizeho-umunyamabanga-mukuru-n-abacamanza-barimo-abanyarwanda-2

  • Nyamasheke: Batakambye bavuga ko amafaranga bakoreye muri VUP yafatiriwe ngo bazayagurirwemo ingurube – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bwafatiriye amafaranga yabo bari bamaze amezi arindwi bakorera muri VUP.

    Icyo gihe ubuyobozi bwabijeje ko ayo mafaranga buzayabaguriramo ingurube ariko hari aberekanye ko batazikeneye.

    Abaturage bemeza ko hari bamwe bagerageje no gusobanurira ubuyobozi ko bakeneye amafaranga yabo aho guhatirwa korora ingurube kuko bazifite bugashaka kubafunga.

    Umwe yagize ati 'Mu kwezi kwa Cyenda turakora turangije amafaranga bakayashyira kuri konte ariko umurenge warayafunze ngo ntabwo dushoboye kuyabona ngo ni ukuyaguramo amatungo. Abana baricaye, nta myenda ari natwe reka da, ari n'urugi ntarwo, erega ibihumbi 70 ni menshi nta matungo twabasabye babidukoresheje ku ngufu.'

    Undi muturage yakomeje ati 'Ikibazo mfite ni uko twakoze muri VUP ariko bakaba baranze kuduhemba.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwo bwabwiye IGIHE ko butafatiriye amafaranga y'abaturage ahubwo iki gikorwa kiri muri gahunda bise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kwiteza imbere bakava mu bukene.

    Meya w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yagize ati 'Ni gahunda twise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kuva mu bukene aho bizigamira kuko hari abakoraga bakarya bagakora bakarya ntibizigamire. Tumaze kubibona ko hari abakoze imyaka itanu nta n'ikintu bizigamiye twaraganiriye na bo twemeranya ko byibuze mu mirimo bazabona mu mwaka bazagerageza ukarangira bizigamiyemo ibihumbi 30 Frw bakazaguramo itungo.'

    Yakomeje ahakana ko nta muturage wafatiriwe amafaranga ashimangira ko amafaranga yabo yose akiri kuri konti zabo ku buryo nta wagakwiye kuvuga ko yafatiriwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-batakambye-bavuga-ko-amafaranga-bakoreye-muri-vup-yafatiriwe-ngo

  • Kamonyi: Umwarimu yafunzwe akekwaho gusambanya abana 2 b'abakobwa yigishaga #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari k'Abashumba Umudugudu wa Ruyumba. Abana basambanyijwe umwe afite imyaka 17 undi ni uwa 15.

    Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, afungiye kuri Station ya RIB ya Mugina mu gihe iperereza rigikomeje ari nako dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda guharuka bakarwanya iki cyaha ndengakamere gikomeje kwangiza ahazaza h'umuryango nyarwanda.

    Ati 'RIB irasaba abantu bose kurinda abana iri sambanywa, irasaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri iki cyaha cyo gusambanya abana. Ntizihanganira abantu bose bakora iki cyaha cyangwa se bagihishira bagamije gushaka kunga imiryango y'abana bahohotewe.'

    Dr Murangira yavuze ko usibye abunga imiryango y'uwahohotewe n'uwakoze icyaha, hari n'ababa bashaka kugira ngo amazina yabo atamenyekana bagahisha ibikorwa byabo.

    Ati 'Hari n'abahishira iki cyaha bagamije inyungu zabo bwite, abo nabo amategeko arabareba ku bwo kudatangaza no guhishira icyaha cy'ubugome.'

    Gusambanya umwana, bihanwa n'Ingingo ya 133 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano mu Rwanda. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-umwarimu-yafunzwe-akekwaho-gusambanya-abana-2-b-abakobwa-yigishaga

  • Nyamasheke: Batakambye bavuga ko amafaranga bakoreye muri VUP yafatiriwe ngo bazayagurirwemo ingurube –

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bwafatiriye amafaranga yabo bari bamaze amezi arindwi bakorera muri VUP.

    Icyo gihe ubuyobozi bwabijeje ko ayo mafaranga buzayabaguriramo ingurube ariko hari aberekanye ko batazikeneye.

    Abaturage bemeza ko hari bamwe bagerageje no gusobanurira ubuyobozi ko bakeneye amafaranga yabo aho guhatirwa korora ingurube kuko bazifite bugashaka kubafunga.

    Umwe yagize ati “Mu kwezi kwa Cyenda turakora turangije amafaranga bakayashyira kuri konte ariko umurenge warayafunze ngo ntabwo dushoboye kuyabona ngo ni ukuyaguramo amatungo. Abana baricaye, nta myenda ari natwe reka da, ari n’urugi ntarwo, erega ibihumbi 70 ni menshi nta matungo twabasabye babidukoresheje ku ngufu.”

    Undi muturage yakomeje ati “Ikibazo mfite ni uko twakoze muri VUP ariko bakaba baranze kuduhemba.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo bwabwiye IGIHE ko butafatiriye amafaranga y’abaturage ahubwo iki gikorwa kiri muri gahunda bise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kwiteza imbere bakava mu bukene.

    Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yagize ati “Ni gahunda twise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kuva mu bukene aho bizigamira kuko hari abakoraga bakarya bagakora bakarya ntibizigamire. Tumaze kubibona ko hari abakoze imyaka itanu nta n’ikintu bizigamiye twaraganiriye na bo twemeranya ko byibuze mu mirimo bazabona mu mwaka bazagerageza ukarangira bizigamiyemo ibihumbi 30 Frw bakazaguramo itungo.”

    Yakomeje ahakana ko nta muturage wafatiriwe amafaranga ashimangira ko amafaranga yabo yose akiri kuri konti zabo ku buryo nta wagakwiye kuvuga ko yafatiriwe.


  • Dele Alli yatandukanye n'umukunzi we yari yarasimbuje imikino yo kuri mudasobwa #rwanda #RwOT

    Aba bombi bafite imyaka 24 bari bamaze iminsi bashwana cyane kubera iki kibazo byatumye uyu mukobwa ava mu nzu ya miliyoni 2 z'amapawundi babanagamo ajya ukwe.

    Inshuti z'aba bombi zavuze ko Dele ariwe nyirabayazana wo gutandukana kwabo kuko yari afite imyitwarire idahwitse irimo n'uku kubatwa na Fortnite.

    Umwe muri bo yabwiye The Sun ati 'Dele na Ruby Mae baratandukanye.umubano wabo wajemo agatotsi kandi ubu buri wese yamaze kwakira ko byarangiye.Ruby arababaye ariko ari kwirwanaho ubu.

    Afite byinshi byiza yibuka kuri Dele ariko yapakiye ibintu bye aragenda.Yashakaga kuba uwa mbere hariya.'

    Aba ngo batandukanye mbere gato y'umunsi wahariwe abakundanye [Valentine's Day.]

    Ruby yahoze akora akazi ko kumurika imideli ya Dolce & Gabbana na Chanel,mbere y'uko akundana na Dele muri 2016.Baje gutandukana gato muri 2018 barongera barasubirana.

    Mu mwaka ushize,abajura bambaye udupfukasura binjiye rugo rw'uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 150 by'amapawundi ku cyumweru muri Tottenham bamwiba ibintu bitandukanye.Uyu mukinnyi ngo yanakubiswe igipfunsi mu maso.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dele-alli-yatandukanye-n-umukunzi-we-umushinja-kumwima-umwanya-akawuharira

  • Ndishimye cyane! Imbamutima za Muvandimwe wa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021,  nibwo uyu mukinnyi yasobanuraga igitabo yanditse ku masomo amazemo imyaka itatu (Defence ya Memoire) mbere yo  kuzambara ikanzu ahabwa impamyabumenyi amaze igihe akorera.

    Benshi mu bakinnyi b’abanyarwanda usanga batarigeze bakandagira muri kaminuza, kuko usanga iyo basoje atandatu yisumbuye bahagarika, gusa Muvandimwe yateye intambwe ikomeye kuko yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ULK, mu ishami ry’imari (Finance).

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Muvandimwe yatangaje ko yishimiye cyane kuba yageze ku ntego yifuzaga kugeraho mu buzima nubwo bitari byoroshye kubibangikanya no gukina umupira w’amaguru.

    Yagize ati”Ndishimye cyane! Iki ni igikorwa nifuzaga kugeraho mu buzima nubwo byari bigoye Kwiga mbifatanya no gukina, ni ibintu bitoroshye. Hari igihe twabaga dufite umukino kandi mfite n'ikizami kuko nigaga nijoro (Evening) ubundi bikangora kuko navaga ku mukino mpitira mu kizami kandi sinari bujye mu kizami ntasubiye mu byo twabaga twize”.

    “Byansabye kubiha umwanya, no gukora cyane nirinda kugira ibindi najyamo bikandangaza kuko iyo nteshuka nari kwisanga byose nabyangije”.

    Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko kugira ngo agere kuri iki gikorwa hari abo abikesha babigizemo uruhare rukomeye barimo umubyeyi we ndetse n’ikipe ye ya Police FC.

    Yagize ati”Ndashimira cyane Mama umbyara kuko yaramfashije cyane muri uru rugendo ku nama yangiraga za buri munsi zangiriye akamaro kanini cyane, ndetse n’umuryango wanjye muri rusange. Ndashimira by’umwihariko ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC n’umutoza wayo bamfashaga ndetse bakanampa umwanya wo kujya ku ishuri, muri iki gihe nari naravunitse twari dufite ibizamini, umutoza Haringingo yangiraga inama ndetse akanamfasha buri gihe.

    “Ndashimira kandi Seninga Innocent wangiriye inama yo kujya ku ishuri, akananyereka ibyiza birimo ubwo yageraga muri Police FC, ndetse nkanashimira umutoza Bisengimana Justin kuko nawe yambaye hafi kenshi cyane”.

    Muvandimwe kandi yasoje ashimira inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi ndetse bakanamufasha mu gihe kingana n’imyaka itatu yari amaze yiga muri ULK.

    AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO

    Muvandimwe n’inshuti ye mu muhango wo gusobanura igitabo yanditse

    Muvandimwe yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ULK

    Muvandimwe yize ibijyanye n’imari (Finance)

    Byari ibyishimo byinshi kuri Muvandimwe usoje amasomo ya Kaminuza

    Muvandimwe n’umubyeyi we

    Mushiki we nawe yari yitabiriye ibi birori

    Wari umunezero ku muryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103433/ndishimye-cyane-imbamutima-za-muvandimwe-wa-police-fc-wasoje-amasomo-ya-kaminuza-amafoto-103433.html

  • Perezida Kagame yerekanye ubufatanye nk’iturufu mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 muri EAC –

    Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yemerejwemo Umunya-Kenya, Dr Peter Mathuki nk’Umunyamabanga Mukuru Mushya wa EAC ndetse n’Abacamanza b’Urukiko rwawo, EACJ.

    Abayitabiriye bishimiye Umurundi Libérat Mfumukeko wasoje manda ye y’imyaka itanu ku Bunyamabanga bwa EAC, baha ikaze Dr Mathuki wamusimbuye, banamwizeza ubufatanye.

    Muri iyi nama kandi ni bwo hemejwe Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya agiye kuyobora uyu muryango asimbuye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka waranzwe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango n’Isi muri rusange.

    Ati “Uyu mwaka ntabwo wari warigeze kubaho kuri Afurika y’Uburasirazuba n’Isi yose. Urwego rw’ubuzima rwahuye n’ibibazo ku buryo butigeze kubaho. Ibi byagize ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bacu.”

    Yakomeje agira ati “Nyamara, ingero nziza z’ubufatanye binyuze mu bigo by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, zagize uruhare mu kugabanya ingaruka z’icyorezo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu kuzahura ubukungu n’imibereho yashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19, hasabwa ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu bigize EAC.

    Yagize ati “Icyo tugomba kwibandaho ubu ni ukubaka imbaraga zirenze kurusha mbere, hamwe n’ubufatanye bw’Akarere nk’inkingi yo kongera kuzahura iterambere. Reka dukomeze muri uwo murongo, tunakore byiza kurushaho.”

    Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo mu gihe Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania yari ahagarariwe na Visi Perezida, Samia Suluhu Hassan.

    Mu byayigiwemo harimo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango ndetse no kongera ururimi rw’Igifaransa mu zo ukoresha.

    Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba washinzwe mu myaka ya 1960, ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania; ariko waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi.

    EAC yongeye kubyutswa mu 1990, ubyukijwe n’ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n’u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri Nyakanga 2007 mbere y’uko Sudani y’Epfo ibyisunga muri Mata 2016.

    Perezida Kagame yerekanye ko ubufatanye bukwiye kunozwa hagati y’ibihugu bya EAC mu guhangana n’ingaruka COVID-19 yagize ku bukungu bwabyo

    Perezida Kagame yijeje ubufatanye Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Dr Peter Mathuki

    Inama isanzwe ya 21 ya EAC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Bishop Kabamba wayoboraga Restoration Church mu Majyepfo yitabye Imana –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa Gatanu aho yishwe n’indwara ifata imitsi yo ku bwonko izwi nka stroke aho bivugwa ko yari ayimaranye imyaka irindwi.

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe kinini arwaye. Uwatanze amakuru yagize ati “Amaze igihe kinini arwaye kuva mu 2013. Yazize uburwayi.”

    Bishop Gasore Constantin uyobora Restoration Church mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye IGIHE ko uyu mukozi w’Imana azibukirwa ku bintu byinshi bitandukanye birimo kwagura itorero.

    Ati “Yari Umushumba uyobora Evangelical Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo, yayoboraga amatorero arenga 20 muri iyo ntara, akanaba n’Umushumba wa Paruwasi ya Huye. Yari no mu Nama y’Ubuyobozi ya Evangelical Restoration Church.”

    Yakomeje ati “Ikindi twamwibukiraho yari umuntu w’inyangamugayo w’umunyakuri cyane, akaba umukozi w’Imana w’ubwenge bwinshi, yabaga no mu muryango wa Peace Plan aho yari muri komite yawo ku rwego rw’igihugu.”

    Bishop Kabamba azwi cyane n’abize muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami riherereye i Huye ku mpanuro yakundaga kubagezaho n’inama yakundaga kubagira n’inyigisho zikora ku mitima ya benshi cyane.

    Bishop Kabamba yageze i Huye mu 1995 agira uruhare mu gushinga Itorero rya Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo aho yashinze amatorero arenga 20.

    Uyu mugabo yasize umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

    Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe

    Bishop Kabamba yibukirwa ku bikorwa byiza by’urukundo byamuranze

    Bishop Kabamba Jean Bosco n’umugore we ubwo bari kumwe n’ababyeyi babo mu by’Umwuka, Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu

  • Perezida Kagame yerekanye ubufatanye nk'iturufu mu guhangana n'ingaruka za COVID-19 muri EAC – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Inama isanzwe ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yemerejwemo Umunya-Kenya, Dr Peter Mathuki nk'Umunyamabanga Mukuru Mushya wa EAC ndetse n'Abacamanza b'Urukiko rwawo, EACJ.

    Abayitabiriye bishimiye Umurundi Libérat Mfumukeko wasoje manda ye y'imyaka itanu ku Bunyamabanga bwa EAC, baha ikaze Dr Mathuki wamusimbuye, banamwizeza ubufatanye.

    Muri iyi nama kandi ni bwo hemejwe Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya agiye kuyobora uyu muryango asimbuye mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka waranzwe n'icyorezo cya COVID-19, cyatumye ingendo n'ibikorwa by'ubucuruzi bihagarara, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y'abaturage b'uyu muryango n'Isi muri rusange.

    Ati 'Uyu mwaka ntabwo wari warigeze kubaho kuri Afurika y'Uburasirazuba n'Isi yose. Urwego rw'ubuzima rwahuye n'ibibazo ku buryo butigeze kubaho. Ibi byagize ingaruka ku mibereho myiza y'abaturage bacu.'

    Yakomeje agira ati 'Nyamara, ingero nziza z'ubufatanye binyuze mu bigo by'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba, zagize uruhare mu kugabanya ingaruka z'icyorezo.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu kuzahura ubukungu n'imibereho yashegeshwe n'icyorezo cya COVID-19, hasabwa ubufatanye bwiza hagati y'ibihugu bigize EAC.

    Yagize ati 'Icyo tugomba kwibandaho ubu ni ukubaka imbaraga zirenze kurusha mbere, hamwe n'ubufatanye bw'Akarere nk'inkingi yo kongera kuzahura iterambere. Reka dukomeze muri uwo murongo, tunakore byiza kurushaho.'

    Inama isanzwe ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Ndayishimiye Evariste w'u Burundi, Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit wa Sudani y'Epfo mu gihe Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania yari ahagarariwe na Visi Perezida, Samia Suluhu Hassan.

    Mu byayigiwemo harimo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango ndetse no kongera ururimi rw'Igifaransa mu zo ukoresha.

    Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba washinzwe mu myaka ya 1960, ugizwe n'ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania; ariko waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi.

    EAC yongeye kubyutswa mu 1990, ubyukijwe n'ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n'u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri Nyakanga 2007 mbere y'uko Sudani y'Epfo ibyisunga muri Mata 2016.

    Perezida Kagame yerekanye ko ubufatanye bukwiye kunozwa hagati y’ibihugu bya EAC mu guhangana n'ingaruka COVID-19 yagize ku bukungu bwabyo

    Perezida Kagame yijeje ubufatanye Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Dr Peter Mathuki

    Inama isanzwe ya 21 ya EAC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yerekanye-ubufatanye-nk-iturufu-mu-guhangana-n-ingaruka-za