Category: Uncategorized

  • Umbajije umukinnyi mwiza hagati ya Cristiano na Messi nakubwira ko ari Ramos – Eric Baily #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunya – Côte d’Ivoire ukinira Manchester United, Eric Bertrand Bailly avuga ko ku giti cye umukinnyi mwiza ku Isi hagati ya Lionel Messi na Cristiano Messi ari Sergio Ramos ukomoka muri Espagne ukinira Real Madrid.

    Impaka zo kumenya umukinnyi mwiza ku Isi hagati ya Lionel Messi umunya-Argentine ukinira FC Barcelona na Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal ukinira Juventus hashize imyaka n’imyaka zigibwa n’abantu batandukanye aho buri umwe abibona ukwe bitewe n’amarangamutima ye.

    Eric Bertrand Bailly yatunguye benshi ubwo yaganiraga na YouTube Channel ya Guillem Balague yavuze ko ku giti cye mu gihe yaba abajijwe umukinnyi mwiza ku Isi hagati ya Messi na Ronaldo yavuga ko ari Ramos kuko ari we yakuze afatiraho icyitegererezo.

    Ati“Ramos ni we nahoze mfatiraho icyitegererezo. Nahoze mureberaho igihe kinini bitewe n’ibyo yakoze muri ruhago ndetse n’uburyo akomeza kuzamura urwego rwe.”

    “Kuri njye ni umwe mu bakinnyi beza Isi yagize mu mateka ya ruhago, muri umwe agira uko abona ibintu ariko njye mbona ari umwe mu beza. Umbajije Messi cyangwa Ronaldo nakubwira ko umukinnyi mwiza ari Sergio Ramos.”

    Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi beza bakinnye ku rwego rwo hejuru, kuva muri 2005 akinira Real Madrid y’iwabo muri Espagne.

    Sergio Ramos ngo ni we mukinnyi mwiza ku Isi

    Igisubizo cya Eric Bertrand Bailly cyatunguye benshi

    Lionel Messi afatwa benshi bamufata nk’umukinnyi mwiza ku Isi

    Cristiano Ronaldo na we afatwa nk’umukinnyi mwiza ku Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/umbajije-umukinnyi-mwiza-hagati-ya-cristiano-na-messi-nakubwira-ko-ari-ramos-eric-baily

  • Abanyamakurukazi 3 b’amazina akomeye n’inshut… – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro ‘Ishya’ kizakorwa na Aissa Cyiza usanzwe ari umunyamakuru wa Royal Fm na Isango TV, Michele Iradukunda usanzwe ari umunyamakuru wa RBA uzwi cyane kuri Magic Fm na Televiziyo Rwanda, Cyuzuzo Jeanne d'Arc usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss Fm ndetse na Christella Mucyo ufite umwihariko wo kuba ari umuhanga mu by’imiti (Akora muri Pharmacie) ariko akaba akurikira cyane itangazamakuru.

    Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda buri kuwa Kane, saa kumi n’ebyeri z'umugoroba. Kizibanda ku buzima rusange bwaba ubw'igihugu n’ahandi ku Isi. Abatangije iki kiganiro bavuga ko bafite intego yo guhindura imyumvire ariko igamije ubuzima bwiza n’iterambere, bati “Intero yacu ni ugukora ikiganiro gihindura imyumvire ariko igamije ubuzima bwiza, iterambere, imibanire myiza n’ibindi”.

    Inshuti z’akadasohoka zaniganye mu yisumbuye zigiye gukorana ikiganiro kuri RTV

    Aissa Cyiza umwe mu banyamakuru bagiye gukora iki kiganiro ‘Ishya’, mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda.com yadutangarije byinshi kuri iki kiganiro cyakiranywe yombi n’ubuyobozi bwa Televiziyo Rwanda bukabemerera kugitangiza kuri iyi Televiziyo. Yagize ati “Ishya ni ikiganiro gikubiyemo ibice bitatu by'ingenzi, kigizwe no kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye z’ibiri kuba cyangwa byabaye mu buzima rusange, Politiki, Uburezi, Imyidagaduro, Ubutabera n’ibindi bitandukanye”.

    Yakomeje avuga ko bazajya bafata n’umwanya wo kujya kuganira n’abaturage bakagerageza ikintu runaka gikorwa n’abandi bantu. Muri iki kiganiro harimo n’igice cy’imyidagaduro ari nacyo gisata bamamariyemo uko ari batatu. Ati “Kigizwe kandi n’ikindi gice cyo kujya kuri ‘terrain’ kugerageza ikintu runaka gikorwa n’abandi. Ariko wenda nshobora kuba njye ari ubwa mbere mbikoze. Hakaza kandi n’igice cy’imyidagadura nka kimwe dusanzwe tunakora no ku maradiyo dukoraho”.

    Twamubajije igisubizo yaha umuntu wagira amatsiko yo kumenya impamvu iki kiganiro kigiye gukorwamo n’ab’igitsinagore gusa, abanza gukubita igitwenge, asobanura ko bahisemo kujya bagaragara mu kiganiro ari abagore, icyakora inyuma ya ‘Camera’ ngo hazaba hari abagabo benshi bahihibikanira imigendekere myiza y’iki kiganiro. Ati “Hahaha twahisemo gukora turi abagore gusa bagaragara kuri screen ariko inyuma yayo hari abagabo benshi”.

    Bahuje imbaraga batangiza ikiganiro gishya ‘Ishya’ kuri Televiziyo Rwanda 

    Aba bose uko ari bane; Aissa, Michelle, Cyuzuzo na Christella uretse kuba bahujwe n’umwuga w’itangazamakuru, baraniganye mu mashuri yisumbuye mu Kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare (G.S.O.B) kizwi cyane nka Indatwa n’Inkesha). Cyiza avuga ko kuba bariganye, bakaba banaziranye cyane biri mu byatumye bajya inama yo gukora iki kiganiro. Ati “Urumva ko twari tuziranye yewe duhuza cyangwa duhurira kuri byinshi. Ibyo ni nabyo byatumye duhurira kuri iki gitekerezo”.

    Iki kiganiro bagiye gukora kuri Televiziyo y’igihugu ntikizababuza gukomeza gukora ku bitangazamakuru basanzwe bakorera. Ati: “Tuzakomeza gukora ku bitangazamakuru byacu rwose. Kiriya ni ikiganiro kimwe kizajya gica kuri Televiziyo y'igihugu mu rwego rwo kwagura gusangiza abanyarwanda muri rusange ibitekerezo byiza ku ngingo dusanzwe tuganiraho aho dukora buri munsi”.

    Yunzemo ati “Urumva rero ko ari amahirwe adasanzwe ku kuba Televiziyo y'igihugu yarakiriye igitekerezo cyacu neza”. Twabibutsa ko ikiganiro ‘Ishya’ kizajya gitambuka kuri RTV buri kuwa Kane Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Ikiganiro bagiye gukorana gifite intego yo guhindura imyumvire ariko igamije ubuzima bwiza n’iterambere

    Ibyo wamenya kuri aba banyamakuru 3 bafite amazina akomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

    Aissa Cyiza

    Aissa Cyiza Diana [Aissa Cyiza] umwe mu banyamakuru bafite ijwi ryiza cyane, yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012 ahera ku Isango Star aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal Fm aho ubu amaze imyaka itandatu (6). Kuri ubu anakora ku Isango Tv. Muri Kaminuza yize muri ICK aho yigaga itangazamakuru icyakora aza guhagarika bitewe n’uko yabonaga bimuvuna, icyo gihe yari ageze mu mwaka wa 2. Yaje gukomereza muri ULK yiga ibijyanye na ‘Internation Relations’.

    Cyuzuzo Jeanne d’Arc

    Cyuzuzo wize itangazamakuru akaniga ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri ‘Masters’, ni umwe mu banyamakuru bafite ibigwi mu itangazamakuru – umwuga yatangiriye kuri Radio 10 mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2015 ahava yerekeza ku Isango Star. Ntabwo yatinze ku Isango Star kuko 2016 irangira yahise yerekeza kuri Royal Fm ahakora imyaka itatu, ahava tariki 30 Kamena 2019 ubwo yerekezaga kuri Kiss Fm ari naho abarizwa magingo aya.

    Michelle Iradukunda

    Michelle Iradukunda uri mu banyamakuru bafite ijwi ryiza, yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu 2009 yiyamamarije kuba Miss Rwanda, aza muri batanu ba mbere. Akunze kwiyambazwa mu Irushanwa rya Miss Rwanda mu Akanama Nkemurampaka. Akiga muri Kaminuza, yabaye Igisonga cya mbere cy’Iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) mu 2010. Mu 2013 ni bwo yatangiye itangazamakuru. Yakoze ku Isango Star n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA agikorera magingo aya.

    Ikiganiro Ishya kizajya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda buri kuwa Kane saa kumi n’ebyiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103442/abanyamakurukazi-3-bamazina-akomeye-ninshuti-yabo-biganye-batangije-kuri-televiziyo-rwanda-103442.html

  • Ishyirahamwe ry’abasobanuzi ba filime mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abasobanuzi ba filime mu Rwanda rigiye gutangira uburyo bushya bwo gukoramo agasobanuye buzwi nka Dubbing busanzwe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere birimo nka Amerika, France n’ahandi henshi. Ubu buryo ntabwo bwari bumenyerewe cyane muri Africa.

    Muri ubu buryo bwa ‘Dubbing’ usanga niba filime yarakinnyemo abantu mirongo itanu (50) kugira ngo isobanurwe nabyo bigasaba ko haba hari abandi bantu mirongo itanu ku buryo buri muntu aba afite uwo agomba kuvugira, ni ukuvuga niba umunyamerika avuze ngo ‘Good Morning’ hakaba hari undi uri buhite abisobanura ati ‘Igitondo Cyiza’.

    Ni uburyo bugiye kongera umubare w’abari batunzwe n’agasobanuye. Niba nka Rocky cyangwa Junior bakoraga filime zigera kuri eshanu bonyine, hari igihe gukora izo filime eshanu bizajya bibasaba abantu bangana n’abakinnye muri izo filime. Bashobora kuba ari nka magana atanu cyangwa banarengaho, akaba ari yo mpamvu iyi ‘Association’ ivuga ko urubyiruko rugiye kongera kubona ku mafaranga y’agasobanuye.

    Mu kiganiro Rocky Kirabiranya yagiranye n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com yavuzwe ibi bigiye kongera guha urubyiruko rutari ruke akazi. Kugeza ubu hari aba abacuruza filime mu ma Studio bazwi nk’aba Djs bagera ku bihumbi bitandatu bari batunzwe n’agasobanuye ariko ubu hagiye kwiyongeraho abandi bantu benshi.

    Impamvu ni uko abasobanura filime bagiye kwiyongera bakajya baba bangana n’abantu bakinnye muri iyo filime. Niba filime yakozwe n’abantu mirongo itanu hari abandi mirongo itanu bazajya bahembwa kugira ngo bayivugemo ni ukuvuga bazajya bifashishwa kugira ngo bakore ‘Dubbing’ yayo.

    Birumvikana cyane ko kugira ngo hakorwe filime icumi hazajya haba harimo abandi bantu barenga magana abiri (200) kugira ngo zikorwe zisohoke kuko abazajya bafasha kugirango filime isobanurwe nka Dubbing bazajya baba bangana nk’abari muri filime.

    Reka dufate urugero nka filime yitwa Last Ship y’Inyamerika yakunzwe na benshi  niba buriya bwato bwarimo abantu barenga magana abiri ubwo hagomba kuba hari abandi magana abiri bazabavugira. Niba hanze y’ubwato hari abantu barenga igihumbi ubwo hagomba kuba hari n’abandi barenga igihumbi bagomba kubavugira. Aho bihita byumvikana ko ari nako abo bantu bafata ku mafaranga kugira ngo bafashe aba basobanuzi gukora ama filime.

    ‘Rwanda Dubbing Films Association’ ihagarariwe na Bugingo Bonny uzwi nka Juior Giti akaba yungirijwe na Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103438/ishyirahamwe-ryabasobanuzi-ba-filime-mu-rwanda-rihagarariwe-na-junior-giti-na-rocky-rizany-103438.html

  • #MissRwanda2021:N’uwa The Ben yarinyuzemo! Mu… – #rwanda #RwOT


    Musana Teta Hense yasabye abanyarwanda kumushyigikira

    Musana Tete Hense ufite nimero 18, umwaka ushize nabwo yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yagarutse ku buzima bwe bwite mu rukundo, ahishura ko nta mukunzi afite ariko ateganya kumugira. Ati “Ubungubu ntawe mfite ariko ntibivuze ko ntazamugira!”. 

    Yagaragaje ko ibyo gukundana bisaba kwitwararika igihe wanyuze muri iri rushanwa ry’ubwiza kuko abakureshya bashobora kuba uruhuri igihe wabahaye umwanya maze mu mvugo ye yumvikanisha ko ba nyampinga bibasaba kwitwararika.

    Yagzie ati “Haza abafite intego zitandukanye. Haba hasigaye uruhare rwawe rwo guhitamo kuko nanone abakuvugisha bose ntabwo ariko baba bafite intego mbi”.

    Kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 18 ukohereza kuri 1525

    Yakomeje avuga ko abagabo barekerereje kureshya ba nyampinga baba ari benshi kandi bafite intego mbi maze arabakebura, ati “Wabahaye urubuga baba benshi! Kuki ubundi utakaza umwanya w’umukobwa uzi ko nta kintu umushakaho? Kuki uri kumutakariza umwanya? Nasabaga kugira umutima ari wowe babikoreye ibyo ushaka kumukorera wakumva umeze gute?”.

    Nyuma yo kunenga abagabo, yagiriye inama ba nyampinga maze akomeza agira ati “Ku mukobwa we numva ko yagakwiye kuba adashaka kwamamara gusa, yagakwiye kuba afite intumbero ashaka kugeraho, ikindi yumva ko afite muri we gukora iyo ufite inshingano nk’izo hari ibyo wirengagiza. Iyo uganiye n’umuntu ukumva icyo ashaka ari ikintu kitari kiza ushobora kumubwira mu kinyabufura ko ibyo bintu bidashoboka agahagarika icyabahuza”.

    Yavuze ko iyo wanyuze muri iri rushanwa abagutereta baba benshi igihe wabahaye umwanya

    Musana Tete Hense yatangaje ko kwitabira iri rushanwa yabikuyemo inyungu nyinshi zirimo kwitinyuka, kunguka inshuti, kumenyera kuvugira mu ruhame, kwigirira icyizere no kumva ko ushoboye.

    Abakobwa benshi banyuze muri iri rushanwa byagiye bibaha ubwamamare ku buryo abenshi bagiye bagira ababatereta bafite amazina akomeye kandi nyamara ntawari ubazi. 

    Urugero Pamella Uwicyeza uri mu munyenga w’urukundo na The Ben yanzuze muri iri rushanwa mu mwaka wa 2019. Nyuma yaho yaramamaye karahava bimuviramo guhura n’iki cyammare ubu bibereye mu ijuru rito mu rukundo rw’icyibatsi.

    The Ben nawe umukunzi we Uwicyeza Pamella yanyuze muri Miss Rwanda 2019

    Umwaka ushize Teta Hense yagarukiye mu bakobwa 10 ba mbere

    REBA HANO IKIGANIRO UMUSANA ARIMO, AGARUKA KURI IBI BYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103428/missrwanda2021-nuwa-the-ben-yarinyuzemo-musana-hense-yahishuye-ko-nta-mukunzi-agira-akebur-103428.html

  • Mbanda Godwin wabaye igisonga cya Miss Star H… – #rwanda #RwOT

    Mbanda Godwin Esther ni umwe mu bakobwa 37 bari gushakishwamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda. Uyu mukobwa w'imyaka 18 y'amavuko afite nimero 15 mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 10.

    Ahagarariye Intara y'Uburasirazuba mu irushanwa, ndetse yasoje amasomo ajyanye n'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi. Uyu mukobwa abarizwa mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba, ari naho abarizwa. Avuka mu muryango w'abana batanu, ni umuhererezi.

    Amashuri abanza yize kuri Nyamata Highlind n'aho ayisumbuye yize ku bigo bitatu birimo Maranyundo Girls, Star School na Nyamata High School. Mbanda avuga ko kuva mu mashuri abanza yakundaga kumurika imideli, anabikomeza ageze mu mashuri yisumbuye anabarizwa muri Club zitandukanye.

    Ni ibihe asobanura ko byari byiza, kuko hari ibikombe bagiye begukana, ahura n'abantu batandukanye byamufashije gutinyuka kunyura imbere y'abantu no kuvugira mu ruhame. Ndetse ngo hari n'ibihembo by'ikigo bagiye begukana.

    Yabwiye INYARWANDA ko ageze mu mwaka wa Gatatu w'amashui yisumbuye kuri Star School bateguye amarushanwa y'ubwiza aritabira abasha kwegukana umwanya w'igisonga cya mbere.

    Yavuze ko uwegukanye ikamba yahawe ibihembo birimo kwigira ubuntu. Avuga ko we nawe hari ibihembo yahawe ndetse ko byatumye agira ijambo mu bandi bayobozi bo ku ishuri yigagaho. Ahabwa 'Certificat' n'amafaranga nk'igihembo kinini.

    Ati 'Nabayeho igisonga cya Nyampinga ku ishuri aho nigaga mu 2016. Nabigiyemo kubera bagenzi banjye banteraga imbaraga, jyamo turagushyigikiye. Mbigezemo icyo gihe nibwo natangiye gutekereza ku marushanwa y'ubwiza nkayo nabonaga Miss Rwanda ndetse n'ayandi. Nangira gutekereza ko nayajyamo.'

    Uyu mukobwa avuga ko yitabiriye iri rushanwa ryo ku ishuri kubera ko hari bagenzi be bamubwiraga ko ashoboye, ariko ngo nawe yabyiyumvagamo. Ni ibintu avuga ko byatumye muri we arushaho gukunda amarushanwa y'ubwiza, atangira no gutegura urugendo rwo kwitabira Miss Rwanda anabibwira bo mu muryango we.

    Uyu mukobwa avuga ko yatangiye gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda guhera mu 2019, ndetse ko yashimye ibikorwa bya ba Nyampinga batowe, by'umwihariko Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye yiyemeza kwitabira Miss Rwanda, rimwe na rimwe akabivamo akongera akabisubiramo. Ngo muri uyu mwaka, yahisemo kwitabira iri rushanwa kubera ko hari ingamba zoroherejwe zirimo n'izatumaga yitinya.

    Mbanda avuga ko atari yujuje uburebure bwasabwaga mbere, ari nayo yahise yiyandikisha mu ba mbere muri Miss Rwanda ya 2021.

    Uyu mukobwa yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 ashingiye ku kuba yujuje ibisabwa. Ati 'Binyuze mu nzira z'uko nzahagararira Intara yanjye neza, nkerekana umushinga wanjye neza. Ndetse n'ibindi bisabwa kugira ngo umukobwa abe yava mu Ntara yacu atware ikamba. Ndabyujuje.'

    Mbanda yasoje amashuri yisumbuye afite intego yo gukomeza Kaminuza, akomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19. Bituma ashakisha akazi ko gukora muri Rukundo Foundation yita ku bana bavuye mu muhanda.

    Akazi akora kajyanye no kuganiriza abana babarizwa muri Rukundo Foundation, ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ubuzima bw'ishuri n'ibindi. Rukundo Foundation igamije gufasha aba bana gusubira mu miryango yabo no mu buzima busanzwe.

    Mbanda Godwin Esther w'imyaka 18 y'amavuko ari mu bakobwa 37 bashaka kuvamo Miss Rwanda 2021

    Mbanda yatangaje ko mu 2016 yambitswe ikamba ry'Igisonga cya Mbere cy'ikigo Star High School yigagaho

    Uyu mukobwa uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Mbanda asanzwe ari umukozi muri Rukundo Foundation yita ku bana bavuye mu muhanda

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MBANDA GODWIN ESTHER UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2021

    AMAFOTO&VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103434/mbanda-godwin-wabaye-igisonga-cya-miss-star-high-school-arashaka-nikamba-rya-miss-rwanda-2-103434.html

  • Bishop Kabamba wayoboraga Restoration Church mu Majyepfo yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Bishop Kabamba Jean Bosco wari Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Evangelical Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire arwaye.

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa Gatanu aho yishwe n’indwara ifata imitsi yo ku bwonko izwi nka stroke aho bivugwa ko yari ayimaranye imyaka irindwi.

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari amaze igihe kinini arwaye. Uwatanze amakuru yagize ati 'Amaze igihe kinini arwaye kuva mu 2013. Yazize uburwayi.'

    Bishop Gasore Constantin uyobora Restoration Church mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye IGIHE ko uyu mukozi w’Imana azibukirwa ku bintu byinshi bitandukanye birimo kwagura itorero.

    Ati 'Yari Umushumba uyobora Evangelical Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo, yayoboraga amatorero arenga 20 muri iyo ntara, akanaba n’Umushumba wa Paruwasi ya Huye. Yari no mu Nama y’Ubuyobozi ya Evangelical Restoration Church.'

    Yakomeje ati 'Ikindi twamwibukiraho yari umuntu w’inyangamugayo w’umunyakuri cyane, akaba umukozi w’Imana w’ubwenge bwinshi, yabaga no mu muryango wa Peace Plan aho yari muri komite yawo ku rwego rw’igihugu.'

    Bishop Kabamba azwi cyane n’abize muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami riherereye i Huye ku mpanuro yakundaga kubagezaho n’inama yakundaga kubagira n’inyigisho zikora ku mitima ya benshi cyane.

    Bishop Kabamba yageze i Huye mu 1995 agira uruhare mu gushinga Itorero rya Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo aho yashinze amatorero arenga 20.

    Uyu mugabo yasize umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bishop-Kabamba-wayoboraga-Restoration-Church-mu-Majyepfo-yitabye-Imana.html

  • Bishop Kabamba Jean Bosco wayoboraga Restorat… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rw’uyu mukozi w’Imana rwababaje benshi by’umwihariko umuryango we n’abakristo b’Itorero Restoration church yakoreragamo umurimo w’Imana. Umwe mu bapasiteri bo mu Itorero rya Restoration church, yabwiye InyaRwanda.com ko Bishop Kabamba Jean Bosco yishwe n’indwara ya ‘Stroke’. Yagize ati: “Yari amaze igihe kinini arwaye stroke aza kuba pararise ntiyashobora kuvuga, ubu rero yaruhutse”.

    Bishop Kabamba yari umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Restoration church

    ‘Stroke’ ni indwara y'ubwonko iterwa n'uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe. Ni indwara ikomeje kugenda itwara ubizima bwa benshi. Bishop Kabamba wishwe n’iyi ndwara, yayoboraga Restoration church mu Ntara y’Amajyepfo, gusa nyuma yo kurwara yavuyeho, bakaba bari bamurwarije mu Mujyi wa Kigali.

    Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana nyuma y’amezi macye Restoration Church ibuze undi mu Bishop nawe witabye Imaba azize uburwayi – uwo akaba ari Bishop Simon Murekezi Masasu mukuru wa Apotre Yoshuwa Masasu. Bishop Simon Masasu yitabye Imana tariki 19 Kanama 2020, akaba yarayoboraga Restoration church mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103432/bishop-kabamba-jean-bosco-wayoboraga-restoration-church-mu-ntara-yamajyepfo-yitabye-imana-103432.html

  • Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 21 yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC #rwanda #RwOT

    Kwiga ku busabe bwa Somalia bwakiriwe. Inama y'Abakuru b'Ibihugu yasanze habaho kugenzura ko iki gihugu cyujuje ibisabwa ngo kibe cyakwemererwa.

    EAC yanakiriye ubusabe bwa RDC bwo kuyibera umunyamuryango yemeza ko iki gihugu kizasubizwa mu nama itaha.

    Kenya yahawe umwanya wo kuyobora Umuryango ikazasimburwa n'u Burundi.

    Uyu muryango kandi wabonye Umunyamabanga Mukuru mushya, Dr Peter Mathuki uzayobora imyaka 5, akaba asimbuye Libérat Mfumukeko.

    Mu yindi myanzuro yemejwe n'Inama isanzwe ya 21 y'Abakuru b'ibihugu bya EAC ni uko Igifaransa cyemejwe nk'ururimi rukoreshwa muri EAC nyuma y'Icyongereza n'Igiswahili.

    Abakuru b'ibihugu bashimiye Perezida Kagame kubera ukuntu yitwaye neza mu gihe amaze ayobora uyu muryango.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bandi Bakuru b'Ibihugu yashimye uko habayeho ubufatanye ngo hagabanywe ingaruka za Covid-19 ku mibereho y'abaturage nyuma y'uko ingendo n'ubuhahirane hamwe byakozwe mu nkokora n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo.

    Ati 'Nk'ahandi ku isi inzego z'ubuzima zacu zahuye n'igeragezwa rikomeye nk'uko n'ahandi ku isi byagenze, ingendo n'ubucuruzi byakozweho bigaragara byagize ingaruka ku baturage bacu, ariko hagaragaye ubufatanye bwiza mu muryango wa EAC bigira uruhare mu kugabanya ingaruka zari guterwa n'icyorezo.

    Ubu tugomba kubaka ubufatanye kurushaho, ubufatanye bwa hafi bw'Akarere nk'inkingi yo gukomeza guhangana n'ibibazo no gutera imbere mureke tubikomeze muri uyu murongo cyane kandi neza.'

    Iyi nama yanashyizeho Perezida w'Urukiko rwa EAC akaba yitwa Nestor KAYOBERA asimbuye Dr Emmanuel Ugirashebuja.

    Uretse Perezida John Pombe Magufuli wari uhagarariwe na Visi Perezida, Mme Samia Suluhu, inama yitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit na Uhuru Kenyatta wanabaye Perezida w'Inama.

    Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EACJ) rwahawe abacamanza bashya batandatu barimo Abanyarwanda babiri Richard Muhumuza na Mugeni Anita.

    Abacamanza bashya ba EACJ bashyiriweho mu Nama ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba yo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza [EACJCourt First Instance Division] mu gihe Mugeni Anita wari Umwavoka mu Rugaga rw'Abavoka yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw'Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

    Mu bandi bacamanza bashyizweho harimo Umurundi, Nestor Kayobera; Umunya-Kenya, Kathurima M'inoti; Umunya-Tanzania, Yohane Bakobora Masara n'Umunya-Uganda, Richard Wejuli Wabwire.

    Abacamanza bashya bashyizweho bahise barahirira inshingano zabo, bashimangira ko bazaharanira gukoresha ukuri mu mirimo bahawe no gutanga ubutabera butabogamye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/imwe-mu-myanzuro-yafatiwe-mu-nama-ya-21-yahuje-abakuru-b-ibihugu-bya-eac

  • Abantu 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 11 bararembye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 27 Gashyantare 2021,abantu 3 bishwe n'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bose uba 261.

    Amakuru ya Covid-19 kuri uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:101
    Abanduye bose:18,790
    Hakize:5
    Abakize bose:17,307
    Abamaze gupfa bose:261
    Abakirwaye:1,222
    Abarembye:11
    Hapfuye:3 (Umugore w'imyaka 75 i Kigali n'umugore w'imyaka 36 i Huye n'umugabo w'imyaka 59 i Kigali)

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ubu harabura ukwezi ngo umwaka ushire iki cyorezo kigeze mu Rwanda, imibare y'abamaze kwandura ni 18.790 mu gihe mu mezi icyenda ashize umuntu wa mbere ahitanywe na Covid-19, hamaze gupfa 261.

    Iyi mibare ni abantu, ntabwo ari imibare iyi uzi yigwa mu ishuri yo guteranya no gukuramo. Bivuze ngo ni myinshi cyane, ndetse ubu hari umuntu wishwe na Covid-19 wari kuba akiriho iyo abantu birinda neza nk'uko babikoraga mu minsi ya mbere.

    Mu Ntara zose z'igihugu abanduye benshi babonetse mu mujyi wa Kigali kuko ari ho icyorezo cyabanjirije kandi ukaba umujyi urangwamo urujya n'uruza rw'abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu, byatumye bakongeza n'izindi ntara ndetse ubu zose zikaba zaragezemo iki cyorezo.

    Imibare itangwa na RBC yerekana ko nta Karere na kamwe k'u Rwanda katarageramo Covid-19, nubwo imibare y'abanduye muri kamwe itangana n'iy'akandi.

    Uko imibare y'abanduye yari ihagaze mu duce dutandukanye tw'igihugu kugeza kuri uyu wa Gatandatu

    Mbere y'uyu munsi,Akarere ka Nyarugenge kaza imbere y'utundi mu kugira abarwayi benshi, aho abamaze kwandura ari 3.917 ni ukuvuga abarenga kimwe cya Kane cy'abamaze kwandura bose, mu gihe Akarere gafite abanduye bake ari aka Rutsiro gaherereye mu Ntara y'Uburengerazuba gafite 27.

    Mu tundi turere twagaragayemo abanduye benshi, harimo aka Gasabo kaza ku mwanya wa Kabiri gafite abanduye 2685 kagakurikirwa n'aka Kicukiro gafite 2683. Umujyi wa Kigali wonyine wihariye kimwe cya Kabiri cy'abanduye bose mu gihugu.

    Nyuma y'Umujyi wa Kigali urimo abanduye basaga 9285, Intara y'Uburasirazuba niyo irimo abanduye benshi bangana na 2776, hagakurikiraho Intara y'Amajyepfo ifite 2568, iy'Uburengerazuba ikaza ku mwanya wa Gatatu n'abanduye 2567 naho Intara y'Amajyaruguru niyo ifite bake bangana na 1503.

    Mu Turere tugize intara zose hatarimo utw'umujyi wa Kigali, abanduye benshi baboneka mu karere ka Rusizi gafite 968, gakurikirwa n'aka Kirehe gafite 827 naho umwanya wa Gatatu hari Rubavu ifite 786.

    Uturere dufite abanduye bari munsi y'abantu ijana ni Burera ifite 75, Nyabihu 66 na Rutsiro 27.

    Kugeza ubu mu Rwanda hose abamaze kwandura benshi ni abari hagati y'imyaka 20 na 39.

    Mu bamaze kwandura bose hamwe ab'igitsina gabo nibo benshi, aho abamaze kwandura ari 61,23% mu gihe ab'igitsina gore ari 38,77%.

    Uko imibare y'abamaze gupfa ihagaze mu turere

    Covid-19 yahitanye abantu benshi mu gihugu bagera kuri 258 mu mezi cumi na kumwe imaze igeze mu Rwanda, bo mu turere 23 tw'igihugu.

    Akarere kahuye n'ingorane zo gupfusha abantu benshi kuruta utundi ni aka Gasabo, gafite abahitanywe n'iki cyorezo 70, ni ukuvuga kimwe cya Gatatu cy'abamaze gupfa bose bishwe na Coronavirus.

    Uturere tutarapfamo umuntu n'umwe azize iki cyorezo ni Turindwi mu gihugu hose, Intara y'Amajyepfo irimo tubiri aritwo Gisagara na Nyanza, iy'Amajyaruguru nayo ni Burera na Gakenke, mu Burengerazuba ni Rutsiro na Nyabihu, naho mu Burasirazuba ho ni kamwe ariko Ngoma.

    Umujyi wa Kigali wonyine umaze gupfusha abantu 200, abandi 58 baturuka mu tundi turere twose tw'igihugu.

    Nyuma y'Akarere ka Gasabo haza Nyarugenge yapfushije abantu 67 naho Gasabo ipfusha 63.

    Indi ntara imaze gupfusha abantu benshi ni iy'Uburasirazuba n'abantu 21, igakurikirwa n'iy'Amajyepfo yapfushije 19, iya Gatatu ni iy'Uburengerazuba n'abantu 10, naho iy'Amajyaruguru yapfushije abantu umunani.

    Imibare igaragaza ko umubare w'impfu z'abahitanwa na Covid-19 wiyongereye cyane mu ntangiriro z'umwaka wa 2021.

    Abantu bapfuye cyane ni abari hagati y'imyaka 60 na 69. Abagabo nibo bahitanywe na Covid-19 cyane bangana na 67,38% mu gihe abagore ari 32,17%.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-11-bararembye

  • Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda (Amafoto & Video) –

    Ahagana saa Mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

    Mu bamwakiriye harimo Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, bamwe mu bapadiri bo muri Diyosezi ya Cyangugu ari naho Padiri Ubald azashyingurwa.

    Mu bandi bari baje kwakira umurambo wa Ubald bari abavandimwe be, abo mu muryango we ndetse n’abandi bihayimana bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy’indege washyizwe mu modoka yabugenewe maze mbere yo kujyanwa abari baje kuwakira babanza gucana za buji, baranawusengera.

    Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, hazaba misa yo gusezera kuri nyakwigendera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Abihayimana batandukanye bari bafite za buji baje kwakira umurambo wa Padiri Ubald

    Abaje kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Bari bitwaje za buji

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald bari baje kwakira umurambo we ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Babanje gusenga mbere y’uko imodoka ihaguruka ku Kibuga cy’Indege yerekeza ku buruhukiro bw’Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru

    Imodoka yatwaye umurambo wa Padiri Ubald

    Imodoka yatwaye umurambo wa Ubald ubwo yasohokaga mu kibuga cy’indege

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda

    Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, ni umwe mu bakiriye umurambo wa Padiri Ubald ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Abagiye kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bubahirije ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo kwambara neza agapfukamunwa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Uwacu Lizerie