Category: Uncategorized

  • Umugabo yishwe n'Isake ye imuteye icyuma #rwanda #RwOT

    Isake yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y'isake itemewe n'amategeko, yishe sebuja mu majyepfo y'Ubuhinde. Biteganijwe ko mu minsi iri imbere iyi Sake izagezwa mu rukiko.

    Nyir'iyi Sake yamuteye icyo cyuma ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.

    Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy'imirwano y'isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y'iki cyumweru.

    Iyo sake yafungiwe kuri stasiyo ya Polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko. Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga.

    Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n'icyo cyuma yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.

    Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y'amahirwe itemewe n'amategeko ndetse no gutegura imirwano y'isake, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

    Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk'ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The New Indian Express.

    Imirwano y'isake yaciwe n'amategeko y'Ubuhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw'icyaro nk'aho muri leta ya Telangana, aho myinshi ikorwa mu gihe cy'iserukiramuco ry'abo mu bwoko bw'aba Hindu rizwi nka Sankranti.

    Ubu si bwo bwa mbere nyir'isake imwishe mu Buhinde. Mu mwaka ushize nkuko BBC ibitangaza, umugabo wo muri leta ya Andhra Pradesh yarapfuye nyuma yuko akubiswe mu ijosi n'urwembe rwari rushumitse ku isake ye. Icyo gihe nkuko CNN yabitangaje, nyir'iyo sake yari ayijyanye mu mirwano ubwo ibyo byabaga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-yishwe-nisake-ye-imuteye-icyuma/

  • Nta gahora gahanze! Amatsinda yabahanzi nyar… – #rwanda #RwOT

    Dream Boys yabaye amateka


    Dream Boys yabayeho mu mwaka wa 2009 mu gihe muzika nyarwanda yo mu kiragano gishya yarimo yiyubaka, ryari rigizwe na Mujyanama Claude (TMC) na Nemeye Platini. Iri tsinda ryakundiwe ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda ryaririmbaga ndetse mu 2017 batwaye (PGGSS) kimwe mu bihembo byari bikomeye icyo gihe. Baryegukanye nyuma y'igitaramo gisoza iryo rushanwa cyabereye muri Parking ya Stade amahoro, ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017. Mu 2020 Platini yaragize ati: “Nta gahora gahanze''. Yashakaga kuvuga ko bamaze gutandukana ndetse yahise atangira umuziki ku giti cye.

    Kuvuka kwa Urban Boys no gucika intege


    Urban Boys ya batatu

    Abasore batanu nibo bari bagize itsinda rya Urban Boyz: Rino G, Skotty, Humble Jizzo, Safi, ndetse na Nizzo. Ku mpamvu za bamwe Rino G ndetse na Skotty baje kuva mu itsinda hasigara batatu. Icyo gihe bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2007 bayihuriramo ari batanu bayita 'Ikicaro'.  

    Batangiye ari batanu

    Nyuma yo kwisanga ari batatu ntibigeze bacika intege. Itsinda rya Urban Boyz ryakomeje gukora kuva mu 2009 binjiye mu mujyi wa Kigali, batangiranye na ''Sindindyarya'' nk'indirimbo yabinjije mu mujyi wa Kigali, nyuma bagiye bakora indirimbo nyinshi zinyuranye biborohera kuzuza album 5 ndetse n'indi ya gatandatu bashyize hanze mu mpera za 2016. Aba basore babarizwaga mu nzu ya Super Level, bakoranye indirimbo na benshi mu byamamare nka Jackie Chandiru ari nawe batangiriyeho gukorana nk'umunyamahanga.

    Nyuma ya Jackie Chandiru aba basore bakoranye kandi na Iyanya mu ndirimbo Tayali, bakorana na Timaya mu ndirimbo Show me love, Radio and Weasel bakoranye Pete Kidole ndetse na Sat B w'umurundi mu ndirimbo Urankirigita. Iri tsinda ryatwaye PGGSS ku nshuro ya 6 mu 2016.  

    Uwari inkingi ya mwamba yabavuyemo mu 2017, mbere yo kubasezera yari amaze imyaka ibiri atavugana na Nizzo Kabosi haba kuri telefoni no ku butumwa bugufi ahubwo bahuzwaga n'akazi konyine. Abari batatu ku rugamba hasigaye babiri nabo imikorere yabo muri iyi minsi ntitanga ikizere. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda Humble Jizzo akabazwa igihe bazongera kwiyereka ababakunda babaha indirimbo yagize ati: “Mu minsi iri imbere dufite indirimbo nyinshi kandi zizashimisha abakunzi ba Urban Boys''.

    Active yari ifite umuvuduko waje kugabanuka 


    Itsinda ry'abaririmbyi batatu Derek, Olivis na Tizzo ryavutse mu 2013. Bahataniye ibihembo birimo Salax Awards na PGGSS. Iyo urebye usanga kuri shene yabo haherukaho indirimbo imaze amezi atandatu yitwa ''Kigali n’ibyayo''. Kuva iri tsinda ryabaho kugeza mu 2018 bahoraga mu matwi y'ababakunda nubwo umwe muri bo aherutse kubwira inyarwanda ko bafite imishinga bari hafi gushyira hanze.

    Charly na Nina


    Charly na Nina bagifashwa na Alex Muyoboke wari umujyanama wabo ryari rihagaze neza. Nyuma y’uko batandukanye, ryatangiye gukora buhoro ndetse nyuma yaho haza no kumvikana amakuru y’uko naryo ryasenyutse, gusa iri tsinda ryanyomoje aya makuru. Mu 2020 Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina yavuze ko kuri ubu nk'abandi bahanzi benshi na bo barimo gukorera mu rugo.

    Yagize ati 'Indirimbo zo zihari ari nyinshi ariko ntabwo turazisohora kubera gahunda ya Guma mu rugo.' Iyo urebye kuri shene yabo ya YouTube usangaho indirimbo ''Ibirenze ibi'' harabura ukwezi kumwe umwaka ukirenga nta gihangano gishya baha abakunzi babo. Kuva mu 2018 batandukana na Muyoboke Alex umuvuduko wabo waragabanutse ndetse buri wese yibaza niba bazongera kugaruka bagakora bahozaho. 

    Ni iki abamaze igihe muri muzika babivugaho?

    Jay Polly aganira na InyaRwanda kuri iyi ngingo yasobanuye ko itsinda atari korali. Ati: ''Erega buriya abantu iyo bakuze bagira imikorere itandukanye kandi na we urabizi n'abavandimwe baratandukana, umugore n'umugabo baratandukana, ikizima ni uko bariya baba bagize amatsinda bakomeze umuziki kandi urabona ko iterambere rya muzika tugenda turigeraho''.

    Bagenzi Bernard wanabanye igihe kirekire na Active bakaza gutandukana ndetse ari nabwo yabuze mu muziki yagize ati:''Umuziki wo ku isi ugenda uhinduka ku buryo utagishingiye ku matsinda''. Yakomeje avuga ko nta cyuho cyangwa se igihanga bizasiga mu muziki nyarwanda bitewe n’uko abahoze bagize amatsinda bamwe muri bo bakomeza umuziki kandi bagakora neza kurusha igihe bari mu matsinda. 

    Yanagarutse ku ntandaro yo gutandukana ku matsinda aho yagize ati: ''Íyo bamaze gukura buri wese agira icyerekezo gitandukanye n'icya mugenzi we birangira rero habayo gutandukana''. Amatsinda yavuzwe hejuru ni macye mu yahozeho muri muzika nyarwanda kuko ntitwayarondora ahubwo twafashe amwe muri yo. N’ubwo ayo matsinda yagiye asenyuka Impala de Kigali yashinzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baracyahari kandi bakora umuziki mu buryo buhoraho, umwe muri bo utabarutse bamusimbuza undi ku buryo abakiri bato hari byinshi babigiraho.

    Jay Polly avuga ko itsinda atari Korali bityo ko gutandukana buri umwe agakomeza muzika nya cyuho byateza mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103439/nta-gahora-gahanze-amatsinda-yabahanzi-nyarwanda-yabaye-amateka-nta-cyuho-azasiga-muri-muz-103439.html

  • Kuki amadini yemera Imana imwe agira imigenzo itandukanye? –

    Gusa ariko, n’ubwo intego y’amadini ari imwe, usanga uburyo bukoreshwa kugira ngo iyo ntego igerweho butandukanye, rimwe na rimwe bukaba bunahabanye ku buryo hari abashobora kubona ko uruhande rutagenza nka bo rwayobye, mbese ugasanga buri wese ariyita mwiza kurusha undi.

    Iyi ngingo y’amadini n’imyemerere ni imwe mu zagarutsweho mu kiganiro cyanyuze kuri 1k Studio ikorera kuri YouTube, cyagarutse ku miterere y’amadini mu Rwanda ndetse n’ingaruka agira ku buzima bwa buri munsi bw’abantu.

    Muri iki kiganiro, hagaragajwe ko hari abantu bakura bafite imyizerere runaka bakuye mu madini babamo, ariko ugasanga nyuma y’uko bakuze, batinye kugaragariza ababyeyi babo uko biyumva kuko bishobora gutuma batumvikana.

    Mbaraga Hervé, umwe mu bitabiriye icyo kiganiro, yagize ati “Iyo ubwiye ababyeyi ko mudahuje imyemerere, bahita bavuga bati ‘noneho umwana arananiye’[…] abantu iyo bakubwiye ngo emera ibi, rimwe na rimwe biba ari ku nyungu zabo.”

    Ku ruhande rwa Munyaneza Frank, yavuze ko urebye imyizerere y’amadini muri iyi minsi, usanga yarinjiye mu mujyo wa politiki bityo abantu benshi bakagira imyizerere itandukanye kuri iyo ngingo, ishingiye ku nyungu buri umwe yifuza.

    Ati “Njyewe ikintu nemera ni uko impamvu tutabyemera kimwe ari uko iyobokamana ryarushijeho kuba politiki. Usanga ibitabo tugenderaho ari ibyo abazungu bashyizeho kugira ngo babashe kutuyobora. Ni yo mpamvu abagendera kuri Quran, bagendera ku mico y’Abarabu, bakumva ko ari bwo baba begereye Imana.”

    Yongeyeho ati “Usanga abagatolika bagendera mu migenzo y’Aba-Roma, Abaporotesitanti n’Abangilikani bakagendera mu migenzo y’Abongereza, noneho ugasanga ni ibintu bakoresheje kugira ngo babashe kutuyobora no kudukoroniza babyitirira Imana.”

    Ange Sandrine yavuze ko hari ukutumvikana kudasobanutse kwazanywe n’amadini muri sosiyete, birimo nko kutumvikana ku myambarire n’ibindi bitandukanye.

    Mu zindi ngingo zagarutsweho usanga zitera ukutumvikana harimo ababyeyi basaba abana babo gushaka abo bahuje imyemerere, kwambara ibintu runaka, kurya indyo runaka no kutanywa cyangwa kunywa ibintu bimwe na bimwe.

    Mu kiganiro yagiranya na IGIHE, Umuvugabutumwa mu itorero ya ADEPR Kalisa Fred, yagarutse kuri izi ngingo, avuga ko hari abakoresha amadini nk’umuyoboro wo kunyuzamo politiki.

    Ati “Tuba mu madini atandukanye, ariko twese ibyo twigisha bigaruka ku Mana. Kimwe mu bintu navuga bitangaje ni uko bitangira ari iyobokamana nyuma ugasanga abantu batangiye kubigira imiyoboro ya politiki zabo. Ikigorana ni uko abashinze itorero baba bashaka ko rikora nk’uko mu gihugu cyabo rikora, kandi harimo ibidahuje n’umuco w’igihugu bafunguyemo ishami.”

    Yakomeje agira ati “Abantu duhurira mu Nzu y’Imana tuvuye ku misozi itandukanye. Hari ibyo itorero ribuza birimo imyambarire, imirire, ku buryo nkatwe ADEPR ntitwemerera umuntu kunywa inzoga. Tugendera ku byanditswe byera dusanga muri Bibiliya. Niba itorero ari nk’umuryango, riba rikwiye kugira ibyo rigenderaho”.

    Amadini menshi usanga yiganje mu Rwanda ni ayazanywe n’abakoloni, ku buryo yaturutse mu mico itandukanye n’uw’u Rwanda, ibishobora kuba impamvu yo kutumvikana ku miterere y’imyimerere ya buri dini.

    Kurikira ikiganiro cyagarutse ku ngaruka z’amadini mu muryango Nyarwanda

    Amadini amwe n’amwe yashinjwe kugirwa umuyoboro wa politiki

  • Kigali : Polisi yerekanye batatu bakekwaho guha abantu impushya mpimbano zo kujya mu Ntara #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27, ni Nkeshimana Jackson w’imyaka 27 wari umushoferi w’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ifite ibirango RAC 669 T akaba yarayitwayemo abantu 17 bakorera mu masoko atandukanye yo muri Kigali bakaba barafashwe bavuye mu Karere ka Gatsibo gucuruza mu isoko rya Rwagitima.

    Nkeshimana yafatanyije n’abandi babiri aribo Hakizimana Jean Paul na Hitimana Alphonse basanzwe ari bakozi batanga serivisi za murandasi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima. Nkeshimana aracyekwaho kuba ariwe wazanye igitekerezo cyo guhimba urwo ruhushya akabyinjizamo Hakizimana na Hitimana bagakora uruhushya rugaragara ko rwatanzwe na Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko tariki ya 24 Gashyantare aribwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe imodoka irimo abantu 17 bavuye mu Karere ka Gatsibo bafatwa bageze ahitwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana.

    CP Kabera yagize ati 'Iyo modoka yageze ku bapolisi irimo abagenzi 17 b’abacuruzi barayihagarika, abapolisi basabye shoferi uruhushya abereka igipapuro kiriho urutonde rw’amazina y’abo bantu n’urundi ruriho ikirango cya Polisi. Abapolisi barasuzumye bagira amacyenga bahamagara abapolisi bashinzwe gutanga impushya mu ishami ryacu barebye ibirango by’iyo modoka basanga nta ruhushya bayihaye yewe nta n’izina ry’umwe muri abo bantu bahaye uruhushya.'

    CP Kabera avuga ko babajije Nkeshimana aho yakuye izo mpapuro ababwira ko yazikorewe na Hakizimana na Hitimana bakorera ku Muhima nabo bahita bafatwa.
    Ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru Nkeshimana yavuze ko COVID-19 itaraza yari asanzwe atwara abo bacuruzi noneho niko kubahamagara ngo bamwoherereze nimero z’irangamuntu zabo n’amazina yabo yombi ngo abasabire uruhushya kuri Polisi bajye mu isoko nk’uko bisanzwe.

    Nkeshimana yagize ati 'Bakimara kunyoherereza ayo mazina n’indangamuntu nagiye aho aba basore bakoreraga batanga serivisi za murandasi mbanza kujya kuri umwe ankorera urupapuro ruriho amazina n’ikirango cya Polisi y’u Rwanda hanyuma njya k’uwundi kuko nari mfite ubutumwa bugufi umuntu yanyoherereje musaba ko yabunshyirira kuri urwo rupapauro arabikora.'

    Nkeshimana akomeza avuga ko buri muntu umwe muri abo bantu 17 yagiye amwoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri yo kugira ngo amubonere uruhushya ndetse n’ibihumbi bitandatu y’urugendo yose hamwe umuntu agatanga ibihumbi 8 bakaba ngo bari babanje kumuha ibihumbi mirongo itanu andi bakayamuha nyuma.

    Ubusanzwe ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza uturere n’utindi ntizemewe keretse abagiye mu mpamvu za ngombwa nko kwivuza ndetse n’imodoka zitwara ibicuruzwa ariko nazo ntizirenze abantu babiri.
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko kuva Covid-19 yaza hakabaho gahunda ya guma mu Turere n’Umujyi wa Kigali abaturarwanda babwiwe uburyo bakoresha basaba Polisi uruhushya, umuntu akarwisabira cyangwa se itsinda ry’abantu runaka bakabona ubutumwa bugufi rubibemerera.

    Yagize ati 'Tuributsa ko umuntu ushaka uruhushya cyangwa abantu bishyize hamwe barusaba Polisi ntabwo umuntu ashaka urumusabira ararwisabira. Abantu birinde abababwira ko babasabira urushya kuko baba bafite izindi nyungu zabo bagamije, urugero nk’aba babeshye abaturage ko babasabira uruhushya bakanabaka amafaranga kandi uruhushya rutangirwa ubuntu.'

    Nkeshimana Jackson, Hakizimana Jean Paul na Hitimana Alphonse bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe dosiye.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA :

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ivomo : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Polisi-yerekanye-batatu-bakekwaho-guha-abantu-impushya-mpimbano-zo-kujya-mu-Ntara

  • Bacuriye muri Gereza umugambi w’ubwambuzi bushukana none babufatiwemo #rwanda #RwOT

    Aba bagabo babiri ari bo Kanyemera Omar bakunze kwita Byamungu w’imyaka 45 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 35, berekanywe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare.

    Bacyekwaho icyaha cyo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje ubwambuzi bushukana bababeshya ko babavunjira mu madorali.

    Mugiraneza Gregoire yavuze ko yamenyaniye na mugenzi we muri gereza ubwo bari bafunze ari na we wamubwiye ko nibava muri gereza azamwereka uko bazajya babigenza bakarya amafaranga, kuri iyi nshuro ubwo bafatwaga akaba ari Kanyemera wari umuhamagaye ngo bajye kuyashakira mu Karere ka Muhanga. Yavuze ko gufungwa kwe mu 2018 yarezwe nuwo yari amaze gushuka muri ubu buryo akamwambura amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’ibihumbi 800. Yakanguriye bagenzi be bari gukora uyu mwuga kuwucikaho kuko nta mahirwe bazawugiriramo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite ibirango RAB 191 I.

    Yagize ati” Twamenye amakuru ko aba bagabo bagiye kujya mu Karere ka Muhanga kwambura abaturage amafaranga bakoresheje ubwambuzi bushukana kandi ko basanzwe babikora. Mu kubafata twabasanganye amadorali 174 harimo inoti 73 z’idorali rimwe n’inoti imwe y’ijana ry’idorali ayo niyo bari bagiye kwibisha bashuka abaturage.'

    CP Kabera avuga ko aba bagabo ubu bwambuzi bushukana babukorera ahari ibiro bivunjishirizwamo amafaranga, amadorali n’andi atandukanye ndetse no kuri za banki. Bareba umuntu uje kuvunjisha cyangwa usohotse muri banki avuye kubikuza amafaranga menshi.

    Yagize ati 'Aba bombi baragenda bakajya hafi y’ibiro bivunjirwaho, umwe akaba afite amadorali muri anvelope bagafata inoti nk’icumi z’idorali rimwe bakazirenzaho hejuru inoti imwe y’ijana ry’idorali noneho babona umuntu uje kuvunjisha bakamubwira ko bamuvunjira noneho akazamura ya madorali atwikiriwe n’inoti imwe y’ijana gusa ry’idorali akamubwira ko ari amadorali ibihumbi 15 kandi harimo amadorali 150, yayamuha kandi ntamwemerere kuyahambura ngo ayabarire aho. Noneho uwo uje kuvunjisha iyo yumvise ari make bitewe n’ayo akeneye yababaza niba nta yandi umwe muri aba bacyekwa agahita aturuka hirya kuko baba babiziranyeho ati ngwino nkujyane ahandi bavunja bagatega moto bagera hirya agahita amucika akamubura.'

    CP Kabera akomeza avuga ko aba bombi atari ubwa mbere bafatiwe mu cyaha kuko bacyekwaho kuba baribye amafaranga ibihumbi 900 mu Karere ka Muhanga baniba ibindi ibihumbi 700 mu Karere ka Kicukiro, sibyo gusa kandi uwitwa Mugiraneza mu mwaka wa 2018 yafatiwe muri iki cyaha afungwa imyaka ibiri afungirwa muri gereza ya Kigali i Mageragere, mu gihe Kanyemera nawe n’ubundi yafatiwe muri iki cyaha mu mwaka wa 2015 afungwa amezi 6.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abantu bagana ibiro by’ivunjisha ko bakwiye kujya bigirayo ntibemerere ubabwira ko abavunjira bahuriye mu nzira cyangwa hanze y’ibyo biro. Yasabye abantu kujya binjira ubwabo bakivunjishiriza kandi bakajya ahantu hazwi hemewe kandi bamara guhabwa ayo madorali bakabanza kuyasuzuma bakareba niba bahawe umubare uhwanye n’ayo bashakaga.

    Yibukije abakishora mu ngeso zo kwambura ko nabo bazafatwa ikiza ari uko babicikaho bagakora ibikorwa byemewe.

    IBITEGANYWA N’ITEGEKO :

    Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bacuriye-muri-Gereza-umugambi-w-ubwambuzi-bushukana-none-babufatiwemo

  • Musenyeri wa Gikongoro ari mu bakiriye umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wageze mu Rwanda uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yatabarukiye mu ntangiro za Mutarama 2021.

    Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, umurambo we wakiriwe kandi n’abandi bihayimana barimo abapadiri bakorenya ne nyakwigendera ndetse n’ababibikira banyuranye.

    Diyoseze ya Gikongoro iherutse gutangaza ko nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangonga azashyingurwa ku kigo yashinze kizwi nko ku Ibanda ry’Amahoro cyashinzwe na Padiri Ubald.

    Iki kigo yagishinze mu rwego rwo gufasha abantu kuganira n’Imana kuko benshi bakigana bagaha Imana ibyifuzo kandi ikabasubiza. Giherereye mu Kagari ka Kamatita, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

    Diyoseze yahisemo ko Padiri Ubald azashyingurwa hariya kuko hagaragaza ibikorwa by’umurimo w’Imana yakoze akiri muzima.

    Kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Werurwe 2021, muri Paruwasi Regina Pacis mu Mujyi wa Kigali, hazaba misa yo gusezera kuri Padiri Ubald ubundi umurambo we uhite werekezwa mu Karere ka Rusizi aho azashyingurwa ku wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2021.

    Photo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musenyeri-wa-Gikongoro-ari-mu-bakiriye-umurambo-wa-Padiri-Ubald-wagejejwe-mu-Rwanda

  • Perezida Kagame yasinye amasezerano yinjiza u Rwanda mu ihuriro ryo kubungabunga ibinyabuzima #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Perezida Paul Kagame muri Villade Urugwiro yabanje kwakira umushoramari w’Umwongereza Evgeny Alexandrovich Lebedev bakagirana ibiganiro.

    Ibi biganiro byakurikiwe n’igikorwa cyo gushyira umukono kuri ariya masezerano, cyakozwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Max Graham uyobora Space for Giants.

    Ihuriro The Giants Club risanzwe ririmo abantu bakomeye ku mugabane wa Africa, barimo abakuru b’ibihugu n’abashoramari bakora ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

    Perezida Kagame wasinye aya masezerano yinjiza u Rwanda muri ririya huriro, abaye Perezida wa gatanu uyasinye muri Africa nyuma y’abandi barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse n’umukuru w’Igihugu wa Botswana Mokgweetsi Masisi.

    Ihuriro The Giants Club ryashinzwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’inzovu nyuma yo kubona ko zariho zicika kandi izi nyamaswa ziri mu zikundwa na ba mukerarugendo benshi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yasinye-amasezerano-yinjiza-u-Rwanda-mu-ihuriro-ryo-kubungabunga-ibinyabuzima

  • Perezida Kagame yinjiye muri The Giants Club igamije kubungabunga inzovu muri Afurika (Amafoto) –

    The Giants Club yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giants, ihuriyemo abayobozi b’ibihugu bya Afurika, abahagarariye ibikorwa by’ishoramari muri Afurika no hanze yayo, abashoramari bakora ibikorwa by’urukundo n’abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Mbere yo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira muri The Giants Club, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Evgeny Alexandrovich Lebedev.

    Lord Evgeny w’imyaka 40 ni umushoramari ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’u Bwongereza; ni we nyiri ikigo cyagutse cya Lebedev Holdings Ltd, gifite Evening Standard, The Independent na TV channel London Live.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ntibyatange ibikubiye mu nama Perezida Kagame yagiranye na Lord Evgeny.

    Nyuma yo guhura kw’aba bombi ni bwo Perezida Kagame na Max Graham uyobora Space for Giants bashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kuba umunyamuryango wemewe wa gahunda ya Giants Club igamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Perezida Kagame yabaye umukuru w’igihugu wa Gatanu muri Afurika wasinye amasezerano yo kwinjira muri The Giants Club igamije kurinda ubuzima bw’inzovu muri Afurika, hakumirwa ba rushimusi ndetse n’ubuzima bwazo bukitabwaho.

    Abakuru b’igihugu bayisanzwemo barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Ali Bongo Ondimba wa Gabon ndetse na Mokgweetsi Masisi wa Botswana wayinjiyemo mu 2018.

    The Giants Club yashyizweho nyuma yo kubona ko inzovu zigenda zicwa muri Afurika, kugira ngo zirindwe kuba zazimira burundu zizize ba rushimusi no kutitabwaho neza, haba mu kuzirindira umutekano cyangwa kwita ku buzima bwazo busanzwe.

    Mu 2016, Ihuriro Mpuzamahanga ryo kubungabunga Ibidukikije (IUCN), ryashyize inzovu zo muri Afurika ku rutonde rw’inyamaswa ziri mu kaga, zishobora kuzimira mu myaka 25 iri imbere.

    Botswana ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kibarizwamo inzovu nyinshi, zigera ku bihumbi 130, ndetse ibihugu bisanzwe muri The Giants Club bifite inzovu zirenga kimwe cya kabiri cy’iziri muri Afurika.

    Ikinyamakuru Worldwildlife.org kivuga ko mu mwaka wa 1930 Afurika yari ifite inzovu miliyoni 10, bigeze mu 2016 ziramanuka zigera ku bihumbi 110, mu gihe mu 2018 zari ibihumbi 415 muri Afurika yose.

    Amahembe y’inzovu ni kimwe mu bituma izi nyamaswa zibasirwa cyane zikicwa, kuko akorwamo imitako kandi akagurwa akayabo.

    Mu 2016 nibwo mu Rwanda haheruka gutwikirwa ibikoresho bya ba rushimusi bifashishaga bahiga inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe harimo ibilo 150 by’amahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyoni 238 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nubwo u Rwanda rukora ibishoboka kugira ngo rurinde inyamaswa, kuba umunyamuryango wa The Giants Club bizarufasha kurushaho kurinda inzovu bityo zirusheho kororoka no gukurura ba mukerarugendo.

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Gatsibo: Bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko mu rugo rw’umuturage witwa Kayijuka François utuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, y’uko hari kuberayo ubukwe kandi bwitabiriwe n’abantu benshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kanamugire Innocent yabwiye IGIHE ko aba baturage basanzwe mu rugo rw’umuturage bari mu mihango yo gusaba no gukwa batahanye intera abandi bicaye begeranye cyane kuburyo bashoboraga kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus mu buryo bworoshye.

    Yagize ati “ Twafashe abantu baje mu bukwe bwo gusaba no gukwa, bari abaturage 60, umuturage yatubwiye ko muri urwo rugo harimo ubukwe tumanutseyo dusanga koko bari mu bukwe, twasanze barenze ku mabwiriza ndetse batanahanye intera, twabajyanye ku Murenge tubereka ko ibyo bakoze atari byo ubundi turabahana.”

    Gitifu Kanamugire yakomeje avuga ko bahereye kuri nyir’urugo nk’uko amabwiriza y’Inama Njyanama y’Akarere abiteganya uyu yaciwe ibihumbi 50 Frw naho abandi baturage 60 bitabiriye ubukwe buri umwe yaciwe amande 3000 Frw bitewe n’uko basanzwe batahanye intera.

    Yakomeje asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bakirinda kwitabirira ibirori no kujya mu tubari mu gihe bitemewe.

    Ati “ Abaturage icyo basabwa ni ukubahiriza amabwiriza nk’uko bisabwa bakirinda kuyarengaho kuko bishobora gutuma bandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo.”

    Kugeza ubu mu Rwanda abanduye COVID-19 bamaze kugera ku 18 700 mu gihe abarenga miliyoni imwe bamaze gupimwa iki cyorezo, Intara y’Iburasirazuba ni iya kabiri mu kugira umubare munini w’abanduye benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali.

    Abafatiwe muri ubu bukwe bahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Hari abihisha ubuyobozi bagakinira ibiryabarezi muri za butiki –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo imikino y’amahirwe yabujijwe muri iki gihe cya Covid ariko ibiryabarezi byo bikaba bikinwa.

    Mukandori Esperance wo mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Twe bikinirwa muri za butike nta kibazo. Baracunga babona ko hari umuntu ushobora kuza bakagicomora ku buryo iyo ugisanzemo igira ngo ntigikora ariko akanshi na kenshi babikina nijoro bikingiranye cyangwa nimugoroba.”

    Mukayisenga Antoinette wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yavuze ko aherutse gutuma umwana we ubunyobwa, akagenda amafaranga yose 500 Frw yari amutumyemo ayakinira ikiryabarezi.

    Ati “Badufashije badukiza ibiryabarezi kabisa, njye rwose umwana ejo bundi naramutumye aragenda 500 Frw nari muhaye yose ayagikiniramo ibyo bintu arashira kandi ariyo yari kuzanamo n’ubunyobwa n’ikiro cy’ibirayi.”

    Yakomeje avuga ko atazi impamvu ibiryabarezi byo biri gukinirwa mu maduka kandi bizwi ko imikino nk’iyo yahagaritswe cyane cyane muri ibi bihe bya covid.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abakina ibiryabarezi baba banyuranyije n’amategeko kandi ko uzafatwa azahanwa bikomeye.

    Ati “ Imikino y’amahirwe ntabwo yemewe, gusa nyuma y’uko ifungwa aho imashini zari ziri zarahagumye ntabwo bazitwaye bityo abazifite bakagerageza kuzikoresha.Ariko nyuma y’aho tubimenyeye twihutiye kubihagarika.”

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe inganda no kwihangira imirimo , Samuel Kamugisha, yabwiye IGIHE ko imikino y’amahirwe itemewe muri iki gihe , kandi ko no mu bihe bisanzwe ibiryabarezi bitemerewe gukinirwa muri butiki.

    Yongeyeho ko iyo abantu bagiye gutangiza iyo mikino banahabwa amabwiriza y’uko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ukwiye kubikina, aboneraho gusaba ababishyize muri butiki kubikuramo kuko iyo babifashe bahanwa.