Category: Uncategorized

  • Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye,RIB niyo izabakiza #rwanda #RwOT

    Iyi ntambara y'amagambo ku basobanura filime mu Rwanda imaze igihe kirekire aho usanga umwe ajya mu itangazamakuru akavuga undi nabi cyangwa akavuga ko adashoboye.

    Gusa mu minsi yashize twabagejejeho inkuru yavugaga uburyo PK yahamyaga ko abasobanuzi bagenzi be badashaka ko bakorana na we ,ndetse avuga ko bakennye.

    Nanone yaje kumvikana avuga ko uyu Junior na mukuru we Yanga ngo batari abasobanuzi ahubwo ari abanyarwenya.Ibi byahise birakaza Junior ndetse aganira n'umunyamakuru M Irene muri the Choice live yavuze ko arambiwe cyane ubujajwa bwa PK .

    Ati:'none se ibyo nkora by'agasobanuye ni ibya Se na Nyina bamuraze ngo mbikora nabi?uko mbikora kose ,ese niba mbikora nabi ni isambu ya se nagiye kwangizamo?'

    Uyu musobanuzi yakomeje avuga ko uyu PK yamwibasiye cyane ,ndetse ko arambiwe ,amagambo ye ,ndetse amwita umugabo w'injajwa.Ati:'ubwo ni ubujajwa,gusa ndamutse mufashe twakizwa na RIB, na Ambulance. '

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/junior-giti-yakije-umuriro-kuri-pk-wamwibasiye-rib-niyo-izabakiza

  • Inyungu u Rwanda rufite mu kuba RDC yakwinjira muri EAC –

    RDC na Somalia ziri gusaba ko zashyirwa mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse uyu muryango uri gusuzuma ubusabe bw’ibi bihugu byombi, ngo harebwe niba byakwinjira muri uyu muryango bisanga Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Rwanda na Sudani y’Epfo.

    Kuwa 27 Gashyantare ubwo hateranaga Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC, basabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, kwihutisha ubugenzuzi busuzuma niba igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyujuje ibyangombwa byatuma cyemererwa kwinjira muri EAC.

    Birumvikana ko kwinjira muri uyu muryango kw’iki gihugu hari inyungu nyinshi ibihugu biwugize bishobora gukuramo mu buryo bunyuranye kandi n’ibi bihugu biwujemo biba byiteze byinshi mu muryango bijemo.

    Ku ruhande rw’u Rwanda impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan yabwiye IGIHE ko kwinjira kwa RDC u Rwanda rubifitemo inyungu ziri mu bubanyi n’amahanga, RDC nayo ikaba yabigiramo inyungu z’umutekano.

    Ati “Kubana na RDC, muzi ibibazo biri muri Congo by’imitwe yitwaje intwaro birashoboka ko ku bufatanye n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba babasha kugarura amahoro muri aka karere. Hari byinshi kandi u Rwanda rwakigira kuri RDC nubwo nayo hari byinshi izigira kuri ibi bihugu biri muri EAC.”

    “Ubusanzwe ibi bihugu bifitanye amasezerano yo gufatanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, niba hari ingabo zishobora kujya kugarura amahoro aho rukomeye bitabanje kunyura mu nzira ndende, birumvikana neza ko binyuze mu gushyira hamwe byaba bimwe mu bisubizo byo gufasha ibi bihugu mu kurandura burundu intambara z’urudaca zibigaragaramo.”

    Buchanan yavuze ko kuba ibi bihugu byaza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakongera imbaraga mu kurwanya imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDRL, FLN n’indi.

    Ati “Ntabwo bivuze ko ariyo ndunduro y’iyo mitwe. Birumvikana kugira ngo umutwe nka FDLR urunduke bisaba ubushake bwa Politiki. Yego byakongera imbaraga mu kugabanya umuvuduko wayo. Burya kuvuga ni kimwe no gukora ni ibindi. Habayeho ubufatanye bw’ibihugu byombi byatanga umusaruro kuko byafasha guhangana n’iyo mitwe, tubaye turi kumwe mu muryango.”

    Hari n’inyungu mu bukungu

    Uretse mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga na politike, impuguke mu bukungu zisanga hari byinshi bijyanye n’iterambere ry’ubukungu u Rwanda ruzungukira mu kuba RDC yakwinjira muri EAC.

    Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko izi nyungu mu by’ubukungu zizagera ku Rwanda ziturutse mu koroshya ibijyanye n’urujya n’uruza.

    Ati “Urabizi neza ko EAC yasinye isoko rusange ryayo, ni ukuvuga ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu biva muri EAC nta misoro ya gasutamo yishyurwa. Ibi rero byaba bivuze ko ibintu bivuye muri RDC nta musoro wa gasutamo byakwishyura kandi natwe ibyo twohereza yo byakwiyongera kuko nta misoro twaba twishyuzwa. Urumva ko abakora ubucuruzi bakunguka cyane kuko ibicururwa byakwiyongera. Muri rusange ubucuruzi bwazamuka hagati y’ibihugu byabo.”

    Yakomeje avuga ko hari n’inyungu ko ubushomeri bwagabanyuka. Ati “Twibuke ko amasezerano ya EAC yemera urujya n’uruza rw’abantu, aho ushobora gukorera mu gihugu runaka bitabanje kwaka uburenganzira bwo kuhakorera, abantu bashobora kwerekeza muri RDC kuhakorera cyangwa Abanye-Congo bashobora kuza mu Rwanda, irumva ko ubushomeri bwagabanuka.”

    Iyi mpuguke mu bukungu ikomeza ivuga ko n’ubwo Somalia ari Igihugu gifite amikoro make kandi cyazahajwe n’intambara ariko gifite abaturage bacyo baba hanze benshi kandi bafite ishoramari rikomeye.

    Ati “Nubwo ari gihugu gihora mu ntambara, ni Igihugu gikunze kugira amahirwe y’ishoramari. Buriya ahanini ariya mazu manini tubona muri Kenya usanga ari aya Abanya-Somalia. Ni igihugu gifite abantu benshi baba mu mahanga kandi bakunda igihugu cyabo. Kandi ntitwakwibagirwa ko ari igihugu gifite peteroli nyinshi na gazi nk’umutungo kamere ndetse kikaba ari n’igihugu gikora ku nyanja.”

    Ibyo EAC isabwa ngo igere ku ntego zayo

    Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu kugeza ubu, aribyo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania na Sudan y’Epfo.

    Izi mpuguke zisanga hari ibintu byinshi umuryango wa EAC ukwiye gukora kugira ngo ibe umuryango utanga umusaruro mu gihe cyose ibi bihugu byakwinjira muri uyu muryango.

    Teddy Kaberuka yagize ati “Hari ibintu uyu muryango ukwiye kugiramo inyungu nyinshi hagati y’ibihugu biwugize ku bijyanye n’ishoramari. Birashoboka ko twagira inganda hano mu karere aho kugira ngo ayo mabuye y’agaciro ajye gutunganyirizwa mu bindi bihugu agatunganyirizwa aha, tugasohora aya maze gutunganywa. Ni amahirwe kuko ibihugu byacu bifite aya mabuye ntabwo yaba ava kure. Uretse no kuba umuryango umwe ariko n’umuryango wagira umusaruro kuri ibi bihugu.”

    “Ikindi cyihutirwa muri byose ni uko ibihugu bigomba kwishyura amafaranga yose bisabwa y’imisanzu kuko ibihugu biramutse bitishyuye ibyo bigomba nabyo byateza ibibazo cyane. Igisabwa ni uko buri gihugu cyatanga icyo gisabwa n’umuryango kuko ari ihame. Imishinga y’uyu muryango ikomatanyije nayo ikwiye gushyirwamo imbaraga kuko yagira uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango.”

    Kuri Dr Buchanan Ismael we yavuze ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikwiye kugira ubufatanye buhoraho kugira ngo uyu muryango utange umusaruro mu buryo bwose.

    Ati “Nta kindi bisaba uretse ubushake bwa Politiki z’ibi bihugu. Imvugo ikaba ariyo ngiro. Afurika irambiwe abayobozi bagenda bagakora inama z’ibyo batazashyira mu bikorwa. Natwe abaturage tugomba kubigiramo uruhare, ntabwo abayobozi bazakora ngo natwe turyame. Kugira ngo bigerweho ni ubushake bwa Politiki ni ubushake bw’abaturage.”

    Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo, Uganda, Kenya na Tanzania.

    Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda. EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda , u Burundi na Sudani y’Epfo.

    Kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwinjira muri EAC abasesenguzi bagaragaza ko u Rwanda rwabyungukiramo byinshi, Aha Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yaganiraga mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi (Photo: Urugwiro)

  • Urupfu rw'umwanditsi rwahagurukije amagana y'abigaragambya muri Bangladesh #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu magana muri Bangladesh baramukiye mu myigaragambyo igeze ku munsi wayo wa kabiri. Iyo myigaragambyo yatewe n'urupfu rw'umwanditsi waguye muri gereza nkuru muri icyo gihugu. Amahanga akomeje kwibaza byinshi kuri urwo rupfu.

    Amatsinda y'abigaragambya yanyuze imbere ya kaminuza ya Dhaka batera hejuru bavuga amagambo yo kwamagana ubutegetsi n'uburyo bwataye muri yombi Mushtaq Ahmed n'abandi banditsi, abanyamakuru, batavuga rumwe n'ubutegetsi, n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu.

    Indi myigaragambyo yabaye ku ihuriro ry'abanyamakuru ku rwego rw'igihugu. Abigaragambyaga basabaga ubutegetsi gukuraho amategeko akarishye arebana n'ibyerekeye umutekano w'ikoreshwa rya internet n'imbuga nkoranyambaga.

    Ayo mategeko ni yo nyirabayazana w'ifungwa rya Ahmed. Akoreshwa guhiga no gutoteza abatavuga rumwe n'ubutegetsi kuva mu mwaka wa 2018 ashyizweho.

    Inzego z'umutekano zakozanyijeho n'abanyeshuli kuri kaminuza ya Dhaka ku wa gatanu nijoro. Polisi yavuze ko nibura abanyeshuri 30 bakomeretse.

    Mushtaq Ahmed yituye hasi ahita apfira muri gereza ya Kashimpur ku wa kane mu masaha ya nimugoroba. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatanu nyuma yo kunenga uburyo igihugu cyitwaye mu kibazo cy'icyorezo cya Covid 19.

    Uwo mugabo w'imyaka 53 nkuko VOA ibitangaza, yari azwi cyane nk'umwanditsi ukoresha uburyo bw'urwenya mu nyadiko ze. Yaregwaga gukwiza ibihuha n'ibikorwa birwanya ubutegetsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/urupfu-rwumwanditsi-rwahagurukije-amagana-yabigaragambya-muri-bangladesh/

  • Abagore b'abakinnyi n'abahoze bakina bakize cyane kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nubwo iyo uvuze amafaranga yo mu mupira w'amaguru benshi bumva abakinnyi ariko n'abagore babo cyangwa se abakunzi babo nabo bayoragura akayabo kava muri uru ruganda ariyo mpamvu bamwe babaye abaherwe bafite amazina akomeye.

    Ikinyamakuru The Sun cyashyize hanze hanze urutonde rw'abagore b'abakinnyi 10 bakize kurusha abandi ku isi.

    1. VICTORIA BECKHAM, £360M

    Uyu n'umugore wa David Beckham wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United,Real Madrid,PSG n'ayandi menshi.

    Victoria yatangiye gushabikira mu muziki aho guhera muri za 90 yari mu itsinda rya Spice Girls ryatitije umuziki w'abongereza no ku isi muri rusange ariko riza gusenyuka.

    Victoria w'imyaka 46yahise yinjira mu ruganda rwo guhanga imideli no gucuruza imyenda byamwinjirije akayabo kenshi gusa mu minsi ishize aherutse guhomba asaga miliyoni 15 z'amapawundi kubera icyorezo cya covid-19.

    2. SHAKIRA, £220M


    Uyu mugore wa myugariro Gerrard Pique ukinira FC Barcelona arazwi cyane mu muziki by'umwihariko mu ndirimbo Hips Don't Lie,Waka Waka n'izindi.

    Shakira w'imyaka 44 atunze miliyoni 220 z'amapawundi ndetse umutungo we uruta uw'umugabo we Pique kuko amurusha miliyoni 30 zose z'amapawundi.

    Shakira amaze kugurisha kopi miliyoni 80 z'indirimbo ze ndetse niwe mugore ukomoka muri Amerika y'Amajyepfo wacuruje indirimbo nyinshi.

    3. COLEEN ROONEY, £14M

    Uyu n'umugore w'uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United,Everton n'izindi usanzwe nawe ari umushabitsi kuko yandika inkuru z'imideli mu kinyamakuru OK!na Closer,ndetse hari campeign yakoze zamwinjirije akayabo ndetse uyu mugore yandika inkuru z'abana.

    4. GEORGINA RODRIGUEZ, £7M

    Uyu niwe mukunzi w'umukinnyi ukunzwe cyane kurusha abandi muri iki gihe kuko nyuma yo gukundana na Cristiano Ronaldo muri 2016,uyu Georgina afite abamukurikira basaga miliyoni 24 kuri Instagram.

    Uyu munyamideli w'umunya Espagne w'imyaka 27 yabyaranye na CR7 umwana w'umukobwa ndetse kuri ubu ari kwinjiza akayabo muri uyu mwuga we aho akorana na Yamamay akanacuruza amafoto ye ku binyamakuru nka Nova Gente, Lux, VIP, Women's Health,na LOVE.

    Uyu nawe yashinze iduka rye ry'imyenda yise OM by G

    5. PERRIE EDWARDS, £6M

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 27 uririmba injyana ya Pop mu itsinda rya Little Mix ,akundana n'umukinnyi wa Liverpool,Alex Oxlade-Chamberlain

    6. CHRISTINE LAMPARD, £5M

    Uyu mugore w'uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea n'umutoza wayo,Frank Lampard,nawe n'umukire kuko uyu asanzwe ari umunyamakuru aho akora ibiganiro bitandukanye.

    7. ORIANA SABATINI, £4M

    Oriana n'umuhanzikazi ukomeye muri Argentina ndetse n'umukunzi wa rutahizamu w'ikipe ya Juventus,Paulo Dybala.Uyu agereranywa n'umuhanzikazi Katy Perry uzwi muri US.

    8. WANDA ICARDI, £3M

    Uyu mugore w'imyaka 34 ushinjwa imyitwarire idahwitse n'umushabitsi yaba kuri za Televiziyo,mu kumurika imideli ndetse niwe ugurisha umugabo we Mauro Icardi n'abandi bakinnyi.

    9. ABBEY CLANCY, £2.5M

    Uyu mugore w'imyaka 35 n'umukunzi wa rutahizamu Peter Crouch wanyuze mu makipe nka Liverpool,Tottenham,Stoke n'izindi zitandukanye.

    10. HELEN FLANAGAN, £2M

    Uyu n'umugore w'umukinnyi Scott Sinclair guhera muri 2009.Scott azwi mu makipe nka Swansea,Celtic n'ayandi atandukanye.Asanzwe akina amafilimi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abagore-b-abakinnyi-n-abahoze-bakina-bakize-cyane-kurusha-abandi-amafoto

  • Padiri Rugirangoga Ubald yakorewe indirimbo igaruka ku butwari bwe –

    Iyi ni indirimbo yakozwe n’umuhanzi Eliazar Ndayisabye, wavuze ko yababajwe cyane n’uru rupfu rw’uyu mugabo bigatuma ahimba indirimbo igaruka ku buzima bwamuranze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Padiri Rugirangoga namumenye nkiri umwana muto niga mu Iseminari nto. Aho atangiye gukora amasengesho yo gusabira abarwayi nagiye nyitabira nkakunda cyane inyigisho ze, uguca bugufi, kuvugisha ukuri adategwa, gukunda gushengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, gukunda abarwayi no kubitaho atabatinya. By’umwihariko nakozwe ku mutima n’uburyo yitangiye isanamitima mu banyarwanda ahereye iwabo i Mwezi n’i Mushaka bikagera no hirya no hino mu gihugu.”

    Muri iyi ndirimbo, Ndayisabye avuga ko amateka y’ubuzima bwa Rugirangoga ari maremare cyane ku buryo atayashyira ndirimbo imwe.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, akaba afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Seminaire Propedeutique Rutongo, Grand Seminaire Kabgayi ndetse no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry’igitabo cy’indirimbo zinyuranye cyasohowe na seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Mu buzima busanzwe, Ndayisabye ni umurezi mu Ishuri Mpuzamahanga rya Path To Success International School rikorera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo waririmbye muri Chorale Christus Regnat na Saint Michel, yabaye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibya Tekiniki muri Chorale Marie Reine. ndetse yanashinze Chorale Mater Dei imaze kumenyekana ku ndirimbo yitwa ‘Ora Pro nobis Mater Dei’ n’iyitwa ‘Nta wundi twagana’.

    Ndayisabye amaze kuririmba ku giti cye indirimbo zinyuranye harimo iyitwa ‘Gloria’, ‘Udusabire Mariya’, ‘Nyagasani Yezu yazutse ‘ ndetse mu minsi ishize akaba yarasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Tugende kumuramya’.

    Padiri Rugirangoga wahimbiwe indirimbo na Ndayisabye, azashyingurwa ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, ari bwo hazaba misa yo kumusezera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Padiri Rugirangoga Ubald yavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa cyane nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Muri 2019, Padiri Rugirangoga yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Indirimbo ’Rugirangoga Acyuye Imihogo’

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe i Kigali

    Padiri Rugirangoga yamenyekanye mu bikorwa by’isanamitima mu Rwanda

    Aha ni ho Padiri Rugirangago azashyingurwa

  • Padiri Rugirangoga Ubald yakorewe indirimbo igaruka ku butwari bwe – #rwanda #RwOT

    Iyi ni indirimbo yakozwe n'umuhanzi Eliazar Ndayisabye, wavuze ko yababajwe cyane n'uru rupfu rw'uyu mugabo bigatuma ahimba indirimbo igaruka ku buzima bwamuranze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati 'Padiri Rugirangoga namumenye nkiri umwana muto niga mu Iseminari nto. Aho atangiye gukora amasengesho yo gusabira abarwayi nagiye nyitabira nkakunda cyane inyigisho ze, uguca bugufi, kuvugisha ukuri adategwa, gukunda gushengerera Isakaramentu ry'Ukarisitiya, gukunda abarwayi no kubitaho atabatinya. By'umwihariko nakozwe ku mutima n'uburyo yitangiye isanamitima mu banyarwanda ahereye iwabo i Mwezi n'i Mushaka bikagera no hirya no hino mu gihugu.'

    Muri iyi ndirimbo, Ndayisabye avuga ko amateka y'ubuzima bwa Rugirangoga ari maremare cyane ku buryo atayashyira ndirimbo imwe.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, akaba afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Seminaire Propedeutique Rutongo, Grand Seminaire Kabgayi ndetse no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry'igitabo cy'indirimbo zinyuranye cyasohowe na seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Mu buzima busanzwe, Ndayisabye ni umurezi mu Ishuri Mpuzamahanga rya Path To Success International School rikorera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo waririmbye muri Chorale Christus Regnat na Saint Michel, yabaye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibya Tekiniki muri Chorale Marie Reine. ndetse yanashinze Chorale Mater Dei imaze kumenyekana ku ndirimbo yitwa 'Ora Pro nobis Mater Dei' n'iyitwa 'Nta wundi twagana'.

    Ndayisabye amaze kuririmba ku giti cye indirimbo zinyuranye harimo iyitwa 'Gloria', 'Udusabire Mariya', 'Nyagasani Yezu yazutse ' ndetse mu minsi ishize akaba yarasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Tugende kumuramya'.

    Padiri Rugirangoga wahimbiwe indirimbo na Ndayisabye, azashyingurwa ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, ari bwo hazaba misa yo kumusezera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry'Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Padiri Rugirangoga Ubald yavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa cyane nk'uwatangije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Muri 2019, Padiri Rugirangoga yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.

    Indirimbo 'Rugirangoga Acyuye Imihogo'

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe i Kigali

    Padiri Rugirangoga yamenyekanye mu bikorwa by’isanamitima mu Rwanda

    Aha ni ho Padiri Rugirangago azashyingurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-rugirangoga-ubald-yakorewe-indirimbo-igaruka-ku-butwari-bwe

  • #MissRwanda2021:Ishimwe Sonia yatunguranye yanikira abakobwa bahanganye nawe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Sonia arabarizwa ku mwanya wa Kabiri, akaba ahabwa amahirwe mesnhi yo kuba yakomeza atabanje kunyura kubagize akanama nkemurampaka kazaba gahitamo abakobwa 20 muri 37 bari muri iki cyiciro.

    Uyu ni umunsi wa gatanu w'amatora mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Akorerwa kuri interineti no kohereza ubutumwa bugufi, akaba agamije gushaka abakobwa babiri bazinjira mu mwiherero batiriwe bahatana.

    Iyi minsi yose ishize umukobwa witwa Kabagema Laila ari we uyoboye abandi. Kugeza ubu afite amajwi agera ku bihumbi 65 by'abamutoye bakoresheje SMS na 14190 kuri interineti.

    Musango Anathalie wari umaze iminsi ibiri ari ki mwanya wa kabiri yawukuweho na Ishimwe Sonia ufite amajwi ibihumbi 54 mu butumwa bugufi mu gihe afite 20298 kuri interineti.

    Amazina ye ni Ishimwe Sonia akaba afite imyaka 18 y'amavuko,ni umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda,yavukiye mu ntara y'Uburengerazuba mu mujyi wa Rubavu,avukira mu muryango w'abana batanu 'abakobwa batatu n'abahungu babiri akaba ari we muhererezi iwabo…..,yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya MPG 'Mathematics,Physics and Geography'.

    Ishimwe Sonia aganira n'ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko asengera mu idini rya Katilika ndetse ko no ku kigo yigagaho akabayari yarahawe inshingano zo kuba ari we wari ukuriye Porotokole n'itsinda ry'ababyinnyi b'imbyino gakondo.

    Akomeza yavuze ko afite ababyeyi bose ndetse ko batuye mu mujyi wa Rubavu gusa we ubu akaba yaraje i Kigali,aho ari kuba mu muryango we utuye Kicukiro.Twamubajije impamvu we yahisemo kuza i Kigali kandi amajonjora y'abazajya mu mu mwiherero atararangira,maze atubwira ko impamvu ari ukugira ngo yitegure neza.

    Asoza Ishimwe Sonia yagize ati “Nk'Umwali w'u Rwanda ufite indangagaciro n'amahame ajyanye n'umuco nkuko ubigaragaza,ubuzima bwanjye bwa buri munsi nk'umubyinnyi gakondo, nshishikajwe cyane kandi ntewe ishema no kuba nakorana n'abantu bashya kugira ngo twihutishe impinduka mu rubyiruko rw'u Rwanda”.

    Nubwo amajwi agenda ahindagurika kugeza ubu Kabagema Laila na Ishimwe Sonia nibo bafite amahirwe yo kwerekeza mu mwiherero batiriwe barushanwa.

    Biteganyijwe ko amatora azasozwa tariki 06 Werurwe 2021 ari na bwo hazatangazwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

    REBA AMAFOTO YA ISHIMWE SONIA MU BIHE BITANDUKANYE:





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/missrwanda2021-ishimwe-sonia-yatunguranye-yanikira-abakobwa-bahanganye-nawe

  • EAC igiye gusuzuma ubusabe bwa RDC na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango – #rwanda #RwOT

    Congo ndetse na Somalia ni byo bihugu byamaze gutanga ubusabe bwo kwinjira muri EAC, bigasangamo ibindi bihugu bitandatu bisanzwe bigize uwo Muryango.

    Ku ruhande rwa Congo, Inama y'Abayobozi b'ibihugu bigize EAC yasuzumye ubusabe bwayo, ndetse kugeza ubu, Inama Nkuru y'Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, basabwe gusuzuma niba icyo gihugu cyujuje ibisabwa mbere y'uko cyemererwa. Umwanzuro ku busabe bwa Congo ukazafatwa mu Nama Isanzwe itaha y'Uyu Muryango.

    Ku ruhande rwa Somalia, abakuru b'ibihugu bya EAC ntibarasuzuma ishingiro ry'ubusabe bw'icyo gihugu, gusa basabye Inama Nkuru y'Abaminisitiri kwihutira gusuzuma iby'ubwo busabe bwa Somalia.

    Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo Nama harimo ko ururimi rw'Igifaransa rwinjizwa mu ndimi zemewe zikoreshwa muri uwo Muryango, rusanzemo Igiswahili ndetse n'Icyongereza. Uru rurimi rusanzwe rukoreshwa n'igihugu cy'u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kwinjira muri uyu Muryango.

    Iyi Nama kandi yagaragaje ko hari ibihugu bigize Umuryango bititeguye gusinya amasezerano y'ubucuruzi n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, bituma iyi Nama igena ko ibihugu byiteguye ari byo bizasinya ayo masezerano, aho kuba Umuryango wose muri rusange.

    Muri iyi Nama kandi, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, wari unayoboye uyu Muryango, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uzayobora uwo Muryango muri manda itaha.

    Inama Isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yasabye ko hasuzumwa niba RDC yujuje ibisabwa mbere yo kwinjira muri EAC

    Perezida Kagame yushije ikivi cye, asimburwa na Perezida Uhuri Kenyatta wa Kenya

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eac-igiye-gusuzuma-ubusabe-bwa-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-bwo

  • CLEMENTINE USHYIGIKIWE N'IBYAMAMARE NKA D'banj NA DLUXE MURI MISS RWANDA, ASOBANUYE IKIRI GUTUMA BAMUKUNDA CYANE. #rwanda #RwOT

    UWIMANA Clementine w'imyaka 21 uhagarariye intara y'amajyepfo, yasobanuye impamvu abakunzi ba Miss Rwanda bakomeje kumwishimira, harimo n'icyamamare mu muziki wo muri Nigeria D'banj umushyigikiye cyane. Ni byinshi birimo umushinga we mwiza cyane ugaragaza ubwenge, n'ubwiza bwuje umuco.


    UWIMANA Clementine, ufite nomero 37 mu bahataniye ikamba rya miss Rwanda 2021 (ifoto, Clementine)

    'D'banj ari mu bahanzi bakomeye banshyigikiye cyane hamwe n'ikipe ye. Mu minsi ishize yarampositinze (posting) kuri sitati (status) za WhatsApp ye avuga ko anshyigikiye cyane kandi byatumye n'abakunzi be bampositinga kuri Instagram n'izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye.' Ni amagambo ya UWIMANA Clementine yatangarije umunyamaku NDAYAMBAJE Felix w' impanuro.rw. Clementine ufite nomero 37 mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, yavuze ko ubwenge buri mu mushinga we ndetse n'uburanga bwe biri kumuha abamushyigikira benshi.


    Umuririmbyi akaba n'umwanditsi wazo muri Nigeria D'banj, ashyigikiye miss Uwimana Clementine mu irushanwa, (ifoto, internet).

    UWIMANA Clementine avuga ko benshi mu byamamare byo muri Nigeria bakomeje kumugaragariza urukundo kuko na Dluxe uzwi cyane mu muziki wa Nigeria hamwe n'ikipe ye bamushyigikiye cyane. Ati 'yanyandikiye ambwira ko we n'ikipe ye banshyigikiye.' Clementine yavuze ko ibi byose bimwongerera imbaraga n'icyizere cyo kwegukana ikamba rya nyampinga w' u Rwanda 2021 kuko byahoze ari inzozi ze.

      
    Dluxemanagement ishyigikiye miss Uwimana Clementine mu irushanwa, (ifoto, Felix).

    Umushinga wa Nyampinga UWIMANA Clementine uzibanda cyane ku gukangurira abantu kwizigamira by'umwihariko urubyiruko binyujijwe mu matsinda. Clementine uvuka mu karere ka Huye, yakomoje ku bategura irushanwa, avuga ko abashimira kuba barakuyeho imbogamizi zatumaga hari benshi batabona amahirwe. Avuga ko hari ibyo ashimira miss NISHIMWE Naomi ucyuye igihe, nko kuba yarakoze byishi kandi mu gihe kitoroshye cyo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Clementine ufite nomero 37, ashimira abakomeje kumushyigika abasaba no gushishikariza bagenzi babo kumushyigikira. Kumutora biranyuzwa ku butumwa bugufi aho wandika ijambo Miss, ugasiga akanya, ukandika umubare 37, ukohereza kuri 1525. Cyangwa ukabikorera kuri murandasi aho ujya kuri Igihe.com ahatorerwa ugatora nomero 37.


    UWIMANA Clementine, ufite nomero 37 mu bahataniye ikamba rya miss Rwanda 2021 (ifoto, Clementine)

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/28/clementine-ushyigikiwe-nibyamamare-nka-dbanj-na-dluxe-muri-miss-rwanda-asobanuye-ikiri-gutuma-bamukunda-cyane/

  • EAC igiye gusuzuma ubusabe bwa RDC na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango –

    Congo ndetse na Somalia ni byo bihugu byamaze gutanga ubusabe bwo kwinjira muri EAC, bigasangamo ibindi bihugu bitandatu bisanzwe bigize uwo Muryango.

    Ku ruhande rwa Congo, Inama y’Abayobozi b’ibihugu bigize EAC yasuzumye ubusabe bwayo, ndetse kugeza ubu, Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, basabwe gusuzuma niba icyo gihugu cyujuje ibisabwa mbere y’uko cyemererwa. Umwanzuro ku busabe bwa Congo ukazafatwa mu Nama Isanzwe itaha y’Uyu Muryango.

    Ku ruhande rwa Somalia, abakuru b’ibihugu bya EAC ntibarasuzuma ishingiro ry’ubusabe bw’icyo gihugu, gusa basabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri kwihutira gusuzuma iby’ubwo busabe bwa Somalia.

    Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo Nama harimo ko ururimi rw’Igifaransa rwinjizwa mu ndimi zemewe zikoreshwa muri uwo Muryango, rusanzemo Igiswahili ndetse n’Icyongereza. Uru rurimi rusanzwe rukoreshwa n’igihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kwinjira muri uyu Muryango.

    Iyi Nama kandi yagaragaje ko hari ibihugu bigize Umuryango bititeguye gusinya amasezerano y’ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bituma iyi Nama igena ko ibihugu byiteguye ari byo bizasinya ayo masezerano, aho kuba Umuryango wose muri rusange.

    Muri iyi Nama kandi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wari unayoboye uyu Muryango, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uzayobora uwo Muryango muri manda itaha.

    Inama Isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yasabye ko hasuzumwa niba RDC yujuje ibisabwa mbere yo kwinjira muri EAC

    Perezida Kagame yushije ikivi cye, asimburwa na Perezida Uhuri Kenyatta wa Kenya

    Amafoto: Village Urugwiro