Category: Uncategorized

  • Alisson Becker ntiyagiye gushyingura se warohamye #rwanda #RwOT

    Kubera impamvu za Covid-19,Alisson Becker yabuze uburyo yerekeza muri Brazil kujya gushyingura se,byatumye ashyingurwa n'abantu 20 biganjemo inshuti n'abagize umuryango we.

    Abashyinguye barimo umugore wa nyakwigendera, Magali n'umuhungu we Muriel w'imyaka 34, usanzwe arindira ikipe yo muri Rio de Janeiro yitwa Fluminense.

    Amabwiriza ya Covid-19 ntiyemerera abantu bavuye mu Bwongereza kwerekeza muri Brazil ariyo mpamvu Alisson atagiye gushyingura se.

    Uyu nyakwigendera wabyaye aba bagabo 2 bakomeye mu mwuga wo kurinda izamu,yabonetse mu ijoro ryo kuwa Gatatu yarohamye mu kiyaga cyo hafi y'iwe ahitwa Lavras do Sul mu majyepfo ya Brazil.

    Umurambo we warapimwe hemezwa ko uyu mugabo yarohamye gusa haracyakorwa iperereza ryimbitse.

    Ntabwo umuryango we urasobanukirwa n'uku kurohama kuko uyu musaza kuko yari asanzwe azi koga ndetse ngo yibiraga akagera kure cyane kandi ntagire icyo aba.

    Kuwa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gushyingura Becker wabereye ku gituro cy'ahitwa Novo Hamburgo cyitwa Canudos.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/alisson-becker-ntiyagiye-gushyingura-se-warohamye

  • Noneho cya gisekuru gishya cy'abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange #rwanda #RwOT

    Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nako abayigizemo uruhare bakomeje gukora iyo bwabaga mu kuyihakana no kuyipfobya.

    Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko hari n'ababigiramo uruhare biyita ko barokotse Jenoside kugira ngo ibihugu barimo bikunde bibumve, nyamara byahe byo kajya, ugasanga ni nk'ibirura byiyambitse uruhu rw'Intama. Ni uburyo burimo gukoreshwa, ku buryo abahakanyi ba Jenoside bihinduye abayirokotse. Byongeye, iyo ukurikiranye usanga abakomeje uyu mugambi ari umurage w'ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bahamijwe ibyaha abandi baracyihishahisha, nubwo bitabuza ko hari ababigiyemo ku bw'amahitamo.

    Muri iyi minsi, nyuma yuko Abanyarwanda biruhukije kubera kubyuka bakabura videos za Idamange zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutuka inzego, abari basanzwe muri ibyo bikorwa bamufashe nk'intwari yabo. Uyu munsi ku mugoroba bateguye igikorwa twakwita nyamukuru cyo kwakira Idamange ku mugaragaro mu ruhando rwabo.

    Mu bakiriye Idamange reka tubabwire bamwe muribo

    1) Claude Gatebuke, mwene Gatsinzi Gatebuke uvuka ku Gisenyi mu yahoze ari Komini Kayove. Gatebuke yamenyekanye mu mashuri atandukanye aho agenda arisha ko 'yarokotse intambara na Jenoside yo mu Rwanda', ibintu bigaragaza umugambi bashyize imbere. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke cyangwa abo bakoranye mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya uburyo yangaga Abatutsi, ku buryo n'iyo bajyaga gufata amafunguro atashoboraga kwicarana nabo ku meza. Claude Gatebuke avuga ko anayobora umuryango African Great Lakes Action Network (AGLAN)', nyamara ugizwe n'abantu batatu gusa, Gatebuke na mushiki we n'undi mugore witwa Brinkley-Rubenstin, bakawukoresha mu gushaka amafaranga mu batazi ukuri ku byabaye mu Rwanda.

    2) Denise Zaneza, ni umugore washyize imbere ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu Zaneza ni umwana w'imfura wa Marcel Sebatware uba mu Bubiligi, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ntangiriro za 1990, Sebatware yari Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri, akaba muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w'izari ingabo z'u Rwanda. Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside [CNLG] igaragaza ko Sebatware uri mu buhungiro mu Bubiligi, ari mu bahezanguni bihishe inyuma y'ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGI mu Bubiligi, akaba ari na komiseri muri iryo shyaka ryashinzwe Victoire Ingabire Umuhoza.

    CNLG iheruka gutangaza ko ikibabaje cyane ari uko Sebatware Marcel ari umujenosideri ruharwa, waburanishijwe ahamwa n'ibyaha bya jenoside n'Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ubu akaba ari umwicanyi uri mu buhungiro udafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw'abicanyi nka P5. Denise Zaneza avuga ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, akaba n'umuhuzabikorwa mu Burayi w'umuryango Rwandan Rights, 'n'uwarokotse Jenoside.' Ariko kimwe na Gatebuke, byose ni ukwiyoberanya kuko atacitse ku icumu rya Jenoside. Ahubwo ni umwambari w'amahame y'uko habayeho Jenoside ebyiri.

    3) Placide Kayumba: Niwe washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.
    4) Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa: Bombi ni bene Shingiro Mbonyumutwa wakatiwe n'inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ni abuzukuru ba Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w'u Rwanda mu 1961.
    5) Robert Mugabowindekwe yazanye n'umugore we Kami Runyinya. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa. Mu butumwa bwari bumujyanye ubwo yakirwaga na General Jean-Pierre Huchon, harimo gusaba intwaro zo guhangana na FPR Inkotanyi, basagaba ko zagezwa mu Rwanda zinyujijwe mu bihugu by'abaturanyi byari inshuti na Habyarimana. Bikekwa ko bagenzi be muri ex-FAR baba ari bo bamuhitanye. Umugore we nawe witabiriye kwakira Idamange ni umwana wa Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa Perezida Habyarimana.
    6) Gloria Uwishema Ndereyehe: Ni umukobwa wa Charles Ndereyehe, umujenosideri kabombo ushakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda. Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n'abandi banyabwenge b'abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n'abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w'abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n'i Butare.

    Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w'ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry'ishyaka ry'intagondwa z'Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n'Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n'ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy'Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n'Ubworozi (ISAR).

    7) Abandi ni abiyita ko ari abanyapolitiki bakoresha inda yabo, aha twavuga nka Tabita Gwiza nawe utazi ishyaka ari bubyuke ajyamo, Charlote Mukankusi uzwi nka Nyiramaritete wo mu ishyaka ry'iterabwoba rya RNC, Freeman Bikorwa SINGIRANKABO, umutekamutwe ushakisha amafaranga ngo arashaka umuti uvura SIDA, Mzee Matata usaziye mu matiku, n'abandi

    Senateri Evode Uwizeyimana niwe uherutse kuvuga ko imbeba iriye inoti batavuga ko ifite amafaranga. Kuba Jambo asbl yateguye kwakira Idamange nuko ntacyo bakiriye ni wa mugambi wabo umaze imyaka irenga 10 ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Idamange yavuze ibyo bashaka.

    The post Noneho cya gisekuru gishya cy'abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/noneho-cya-gisekuru-gishya-cyabari-mu-mugambi-wo-gupfobya-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-bateguye-umuhango-wo-kwakira-idamange/

  • Nyamagabe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi – #rwanda #RwOT

    Uwo mukecuru w'imyaka 63 y'amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga. Yabanaga n'umukobwa we ufite abana babiri.

    Yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021 ubwo yari yazindutse yerekeza aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana JMV, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru yishwe ahagana saa Kami n'imwe za mu gitondo ubwo yari yazindutse kare kare mu gitondo.

    Ati 'Umukobwa we babana ni we waduhaye amakuru ko yari yazindutse (Mukamusoni) saa Kumi za mu gitondo agiye iwabo aho avuka. Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk'urugendo rw'isaha imwe.'

    Aho yiciwe ni aho Akarere ka Nyamagabe gahurira n'aka Huye.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe, ariko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo batahurwe.

    Gitifu ati 'N'amakuru yatangwaga n'abaturage ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n'abaturage neza kandi n'abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.'

    Gusa ngo hari gukorwa iperereza no ku mukobwa we kuko bakundaga kugirana amakimbirane.

    Ati 'Iperereza riracyakomeje ntacyo turamenya ariko icyo bavuga ni uko uwo mukobwa wari wararuhiye mu rugo batari babanye neza, na we ariko aracyakomeje gukorwaho iperereza.

    Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no gutungira agatoki inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano ababa bakekwaho gukora urugomo n'ubugizi bwa nabi.

    Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umukecuru-warokotse-jenoside-yishwe-akaswe-ijosi

  • Nyamagabe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi –

    Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga. Yabanaga n’umukobwa we ufite abana babiri.

    Yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021 ubwo yari yazindutse yerekeza aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana JMV, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru yishwe ahagana saa Kami n’imwe za mu gitondo ubwo yari yazindutse kare kare mu gitondo.

    Ati “Umukobwa we babana ni we waduhaye amakuru ko yari yazindutse (Mukamusoni) saa Kumi za mu gitondo agiye iwabo aho avuka. Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk’urugendo rw’isaha imwe.”

    Aho yiciwe ni aho Akarere ka Nyamagabe gahurira n’aka Huye.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo batahurwe.

    Gitifu ati “N’amakuru yatangwaga n’abaturage ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n’abaturage neza kandi n’abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.”

    Gusa ngo hari gukorwa iperereza no ku mukobwa we kuko bakundaga kugirana amakimbirane.

    Ati “Iperereza riracyakomeje ntacyo turamenya ariko icyo bavuga ni uko uwo mukobwa wari wararuhiye mu rugo batari babanye neza, na we ariko aracyakomeje gukorwaho iperereza.

    Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ababa bakekwaho gukora urugomo n’ubugizi bwa nabi.

    Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    [email protected]


  • Diane wamenyekanye muri City Maid yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Diane, yakoze ubukwe na Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’ bari bamaze imyaka irenga 3 bakundana.

    Bahavu Jeannette yatangiye gukina filime ye bwite yise ‘Impanga’, ikaba iyoborwa n’umugabo we Fleury bakoze ubukwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020 yasezeranye imbere y’amategeko.

    Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 ni bwo ubukwe bwabo bwari kuzaba ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Leta yahagaritse imihango yose y’ububwe.

    Bakaba baragombaga gutegereza igihe buzafungurirwa, nyuma y’uko bufunguwe bakaba bahise bakora ubukwe.

    Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Fleury Legend ni we wamwitwariye mu modoka

    Diane(ibumoso) yari yishimye cyane

    Mu mpera z’umwaka ushize basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamenyekanye-muri-city-maid-yakoze-ubukwe

  • India: Umugabo yishwe n’isake ye yari yaratoj… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi mu bihugu bigiye bitandukanye hagenda haba udushya turimo imirwano y'inyamwaswa twavuga nk'inka ndetse n'inkoko. Kuri iyi nshuro isake yari yaratojwe kurwana yahitanye umugabo mu gihugu cy'u Buhinde. Iyi nkoko yateye icyuma sebuja ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.

    Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy’imirwano y’isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru. Iyo sake yafungiwe kuri stasiyo ya polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko.

    Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga. Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n’icyo cyuma iyi sake yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.

    Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no gutegura imirwano y’isake, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

    Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Indian Express.

    Imirwano y’isake yaciwe n’amategeko y’u Buhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw’icyaro nk’aho muri leta ya Telangana, aho imirwano myinshi ikorwa mu gihe cy’iserukiramuco ry’abo mu bwoko bw’aba Hindu rizwi nka Sankranti.

    Ubu si bwo bwa mbere nyir’isake imwishe mu Buhinde. Mu mwaka ushize, umugabo wo muri leta ya Andhra Pradesh yarapfuye nyuma y’uko akubiswe mu ijosi n’urwembe rwari rushumitse ku isake ye. Nk’uko CNN yabitangaje icyo gihe, nyir’iyo sake yari ayijyanye mu mirwano ubwo ibyo byabaga.

    Src: BBC&CNN 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103444/india-umugabo-yishwe-nisake-ye-yari-yaratoje-kurwana-iyi-nkoko-yajyanwe-kuri-polisi-gufung-103444.html

  • Umusore n'umukobwa biziritse iminyururu barayifunga mu gusuzuma niba babasha kumarana amezi 3 bakanihanganirana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa n'umusore, ni abo muri Ukraine, bakaba bahisemo kugerageza umubano wabo mu guhuza amaboko hamwe bakizingiraho umunyururu w'icyuma uzabamaraho igihe cy'amezi atatu.

    Uyu mwaka, Alexander na Viktoria, bahisemo kwizihiza umunsi w'abakundana mu bundi buryo. Ku ya 14 Gashyantare, bagiye i Kiev kugira ngo bafatanyishe amaboko, intego yabo ni ukubana hafi buri mwanya bakora ibikorwa bimwe. Ibyo birimo kuryamira igihe kimwe, kwiyuhagirira hamwe no kujyana mu bwiherero (WC).

    Aba bombi bavuze ko bizeye ko bashobora kumara amezi atatu baboshywe hamwe ariko bakagere ku ntego zabo. Mu minsi yashize, Alexandre na Victoria bagiye bashyiraho amafoto na Video by'imirimo ya buri munsi baba bakora, bigaragara ko bitoroshye mu mirimo bakora buri munsi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusore-n-umukobwa-biziritse-iminyururu-barayifunga-mu-gusuzuma-niba-babasha