Category: Uncategorized

  • Nyanza: Abantu babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu birimo na divayi –

    Umucuruzi n’uwari umutwaje bafashwe ku wa 26 Gashyantare 2021, ahagana saa Munani z’amanywa. Bafatanywe ibyo bari batwaye mu modoka ifite Pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagarika imodoka bayisatse bakayisangamo ibyo bicuruzwa.

    Yagize ati “Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro eshanu za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

    SP Kanamugire yavuze ko nyiri byo bicuruzwa yavuze ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero, uwo bari kumwe akaba yari yahawe akazi ko kumutwaza.

    Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amakenga ko ari magendu, umwe bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

    SP Kanamugire yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma igihugu.

    Ati “Ni kenshi abaturarwanda cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

    Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku Biro by’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.

    Magendu yari igizwe n’ibitenge 465, ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi na litiro eshanu za Divayi/ Ifoto: Polisi y’u Rwanda

  • Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukiri muto cyane ukomoka mu gihugu cy'u Burundi yitabye Imana nyuma yo kumutungura bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Jacqueline Mushimiyimana, yari atuye mu gace ka Carama III. Umukunzi we n'abandi bashuti be, ubwo yuzuzaga imyaka 19 y'amavuko baramutunguye cyane (Anniversaire surprise), kubera umutima we usa nk'uworoshye yahise yikubita hasi arapfa. Nk'uko bitangazwa na JimbereMagazine yaganiriye n'umuryango wa Nyakwigendera, uyu muryango uri mu gahinda kenshi kuje ikiniga. Bati:

    'Jacqueline yari yujuje imyaka 19 y'amavuko, bagenzi be bari bamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba wa tariki 24, amaze kubitaba aho babiteguriye, yaratunguwe ahita apfa, bukeye bwaho mu ma saa tanu, twabonye umuhungu bakundanaga na mugenzi we bamuzanye kuri moto ya bajaj ari umurambo.'

    Nyuma y'aya makuru ababaje, umukunzi we n'abandi bari bamuteguriye isabukuru y'amavuko batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri polisi ya Jabe. Nyakwigendera Mushimiyimana yigaga mu mashuri ya Kaminuza mu mwaka wa kabiri mu gisata cy'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (Informatique de Télécommunication).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-ukiri-muto-yapfuye-ubwo-bamutunguraga-bamwifuriza-isabukuru-yamavuko/

  • Icyo wakora ukanoza umubano wawe n’Imana #rwanda #RwOT

    Hari ibihe biza bigakomerera abantu bikananiza imbaraga zose biringira harimo ubwenge, ubunararibonye, kumenyekana, uburanga n’ubwiza, imiryango ikomeye, amashuri bize n’ibindi. Iyo bigeze ha nta rindi rembo ryo gutabarwa riba risigaye uretse kuba buri wese yatakira Imana ye.

    Iyo turbye inkuru dusanga mu gitabo cya Yona 1:4 kugeza 6 hagira hati: 'Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye. Nuko umutware w’inkuge aza aho ari aramubaza ati'Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke'.

    Ibi bivuze iki? ni uko ibihe twita ko bigoye nta muntu n’umwe uriho bitageraho kuko bishobora kuza ari rusange:Aha hari igihe bitadukomerera cyane kuko tuba twumva n’abandi ari uko bamerewe, ariko hari n’igihe biza ari umwihariko w’umuntu aho ujya mu kibuga wenyine benshi bagatangira kuvuga ko ugiye guseba cyangwa kumwara hakabaho n’abagukomeza ariko uko bikugora bakakuvaho gake gake,kuko umwana w’umuntu mu bitamuriho ahagararana n’undi igihe gito.

    Mu nkuru ya Yona bigaragara ko batewe n’ umuyaga ariko udasanzwe kuko wari ufite ibintu bikurikira: wari woherejwe n’Imana murumva ko wari ufite ubukarihe ku kigero cyo gukora kw’Imana.Wari ufite inkunga y’Imana yitwa imbaraga zayo,wakoraga mu bushobozi bw’Imana,wari uhagarariye Imana, Imana ntiyari yaje ariko umuyaga woherejwe wari ufite inkunga y’Imbaraga zingana n’uko Imana yari yabishatse, mbega umuyaga ugiye gukorera kuri Gahunda y’Imana: Umuyaga wari wahawe igihe uribukoreremo (Time) n’aho utagomba kurenga (Field) ndetse n’abo ugomba kwibasira cyane (critical points).

    Uyu muyaga wateye ishuheri mu nyanja: Uyu muyaga ufite ubushobozi bwo kubyara ibindi bibazo mu nyanja murumva ko umuyaga wateye, wari nyina w’ibindi bigomba gutera ibibazo mu Nyanja,burya hari igihe uterwa n’ikibazo ariko cyakugeraho kigakurura cg kikabyara ibindi.

    Uyu muyaga wendaga kumena inkuge: Ibi bivuze ko ibyuma byose byari bishinzwe Gufasha inkuge mu kwirwanaho igihe ihuye n’imiyaga, byari byananiwe. Uzi ko hari igihe ibyo dukoresha twirwanaho binanirwa! Ikindi kandi umuyaga wateye ubwoba abasare aba bari bamenyereye imiyaga ariko uwo munsi bahura n’uwabateye ubwoba cyane. Uziko hari igihe kibaho mu buzima tugahura n’ibidutera ubwoba kandi hari uko twari tuzwi abari mu bwato babonye ko bikomeye buri wese asabwa gutakira Imana ye cyangwa ikigirwamana cye.

    Mwene Data, mu makosa ukwiriye kwirinda mu buzima nuko udakwiriye kubaho mu manegeka mu mibanire yawe n’Imana kuko hari ibihe bizananiza ibyo wari umenyereye, bigusabe gutakira Imana yawe, Kandi ndashaka kubabwira Icyo nahawe Kumenya: Ni uko uko turushaho gusatira iminsi y’imperuka, ibihe binaniza ibyo abantu bamenyereye , biziyongera kuko n’ibimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka:Harimo ibishyitsi n’imitingito,imiraba mu nyanja,kwaka kw’imiriro itunguranye,indwara z’ibyorezo,kubeshyerwa no gucurirwaho imigambi mibi, kuhangana kw’abana n’ababyeyi,inzara zikomeye cyane,intambara zikomeye,gutarwa Abagore cyangwa abagabo,irari riteye ubwoba, n’ibindi n’ukuri bizaba Aribihe birushya (2Timoteyo 3:1-9).

    Mwibuke amakuru y’ibyabaye kuri Sawuli : Yatewe n’abafirisitiya benshi , bamukura umutima cyane ariko ibi bihe bimusanga ahagaze nabi mu kubana n’Imana (1Samwel 28:3-25).Mubyukuri kuba umuntu agihanura, acyerekwa, cyangwa acyitwa Mushumba , Pasiteri, Evangeliste ,umuririmbyi si byo bimenyetso simusiga byerekana ko agikorana n’Imana kuko na Sawuli yitwaga Umwamiwa Isiraheli ariko Imana yaramuciye ku ngoma. Ese nyuma y’uwo abantu bakwita,Imana ikwita nde?.

    Undi mugabo wahuye n’ibihe bikomeye mu rugendo rwe rwo kujya mu Italiya Ni Pawulo Ariko bisanga abanye n’Imana neza (Ibyakozwe n’Intumwa 27:1-44,28:1-10):Bahuye n’ubwoko bw’imiyaga batari bafiteho ubushobozi bwo kugira icyo bayikoraho irimo: Ulakuro, Ruhuhuma n’indi.Icyo babonaga kibegereye ni urupfu kandi Pawulo we yanahuye n’incira ku kirwa cy’i Melita,aha mbibutseko barayemeraga kandi yamurumye nk’itari umwiga mu kuruma,kuko yarumye ku gikonjo (surface d’intoxification)! Ariko muri ibi byose, Imana ya Pawulo yaramurengeye, ndagira ngo mbabwire ko ihumure ryuzuye riva gusa ku bantu babanye n’Imana neza kuko niyo ifite amakuru yizewe y’ibihe.

    Ese wowe iyo uhuye n’intambara zikomeye cyangwa ibigeragezo witabaza nde? Ese niba utabaza Imana ikaba nyambere mwaba mubanye mute? Imana niyo buhungiro bukomeye kandi niyo mufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba mumuhungireho.

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-wakora-ukanoza-umubano-wawe-n-Imana.html

  • Umugabo yafashwe agiye kwica umugore we amuhoye kumuca inyuma agatwara inda y'undi mugabo #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo Mwitwa Tersso, ukomoka mu muryango w'aba Yelwata, muri leta ya Nasarawa,yari amaze imyaka 10 ashyingiranwe n'umugore we Mary ariko nta mwana yari afite kuko atabyara ariyo mpamvu uyu mugore yabonye arwaye ahita ajya kwishakira undi mugabo wamuteye inda.

    Ubwo uyu mugabo yari arwaye,uyu mugore yamusanze mu bitaro ngo amubwira ko napfa azahita ashaka undi mugabo ndetse ko atwite inda y'undi mugabo wari usanzwe ari inshuti y'uyu mugabo we.

    Ku bw'amahirwe uyu mugabo yaje gukira ataha mu rugo afite umugambi mubisha wo gushyingura uyu mugore we ari muzima kubera ko ngo yamuciye inyuma akanamwifuriza gupfa.

    Uyu mugabo yavuze ati 'Amagambo ntiyasobanura agahinda nagize ubwo namenyaga ko umugore tumaze imyaka 10 dushyingiranwe atwite inda y'inshuti yanjye.Ntabwo nari niteze ko umugore wanjye yambabaza umutima akajya gusambana n'undi mugabo njyewe ndwaye.

    N'ubugambanyi bukomeye kurusha ubundi nahuye nabwo mu buzima bwanjye.Umugore wanjye yambereye igikomere ndateze kubabarira.Numvise ngambaniwe cyane ubwo umugore yambwiraga ko adateze gukuramo iyo nda.

    Ii yanjye yose yariyubitse.Uburyo bumwe bwo kumuhana kwari ukumushyingura ari muzima nawe akumva ububabare yanyifurije bwo gupfa ubwo nari ndwaye.

    Ntabwo nigeze ntekereza ko umugore wanjye yambwira ko azahita ashaka umugabo nimpfa ko anatwite inda y'undi mugabo.'

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko akimara gukira yifuje guhita yica uyu mugore we kugira ngo amutange gupfa nkuko ngo yari yabimwifurije.

    Uyu mugabo yavuze ko mu muryango we bari bahangayikishijwe nuko batabyara gusa ngo yagiye yumva amakuru ko umugore we akundana n'iyi nshuti ye yaje kumutera inda nyumaakanga kubyemera.

    Bwana Tersso yavuze ko agiye kwishyura iki cyaha yafashwe agiye gukora ariko atazigera ababarira uyu mugore we wamuciye inyuma.

    Madamu Mary yavuze ko nawe yicuza ibyo yakoreye umugabo we ariko aticuza kuba yaratewe inda n'undi mugabo kuko ngo yari akeneye umwana.

    Ati 'Ubwo umugabo wanjye yambwiraga ko azanshamo ibice akanshyira mu mufuka,numvaga ari gukina.Nyuma yaje gucukura umwobo wa metero 3 hafi y'imva ya se.Icyaha nakoze nuko ubwo yari arwaye nahise nanzura ko azapfa kuko twagiye mu bitaro byinshi Twanagiye no mu bitaro bya gakondo.

    Nahise ntangira gusuzuma niba koko natwita ku mugabo wari inshuti ye birangira anteye inda.Nanze gukuramo inda ndetse sinamuhishe ko ntwite.

    Yashatse kwihorera anshyingura ndi muzima kubera ko natewe inda n'undi mugabo kandi yamaze imyaka 9 yose yarananiwe kuntera inda.Umugabo wanjye yari yaranze ko dutera akabariro na mbere y'uko arwara.'

    Se w'uyu mugore nawe yavuze ko adashigikiye uyu mukobwa we waciye inyuma umugabo we ariko ngo yamushimiye ko nibura yagerageje kumubwiza ukuri.

    Uyu musaza yavuze ko iki gikorwa cy'uyu mukwe we kigayitse ndetse ashimira Imana ko yakomwe mu nkokora atarabasha kubigeraho.

    Abaturage bo mu gace Terssso atuyemo bamuguye gitumo ataragera ku mugambi we wo gushyingura uyu mugore we ari muzima,bahita bamushyikiriza abakuze muri bon abo bamushyikiriza ubuyobozi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yafashwe-agiye-kwica-umugore-we-amuhoye-kumuca-inyuma-agatwara-inda-y

  • Itangazo rya cyamunara y'ikibanza kirimo n'inzu (Prince House) giherereye Remera mu Karere ka Gasabo #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 03/03/2021 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'ikibanza kirimo n'inzu y'igorofa izwi nka Prince House iherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera, Akagali ka Rukiri I, Umudugudu wa Gisimenti.

    Gupigana ku buryo bw'ikoranabuhanga bizatangira taliki 26/02/2021 saa 17H00 z'umugoroba birangire taliki 03/03/2021 saa kumi za mu gitondo (04h00). Gusura uwo mutungo aho uherereye bikorwa mu masaha y'akazi.

    Niba ukeneye ibindi bisobanuro wareba itangazo rir hano hasi cyangwa se ugahamagara Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Me Gervais Bajeneza kuri nomero 0788357831/0785109745.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-ikibanza-kirimo-n-inzu-prince-house-giherereye-remera

  • Ububabare yabubyajemo imbaraga zo kubaka amahoro- Ubuhamya bwa Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald wari usanzwe umenyerewe mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge no gusengera abarwayi yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y'igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by'ubuzima yasigiwe n'iki cyorezo.

    Nyuma y'ukwezi kurenga atabarutse, umurambo we wagejejwe mu Rwanda Ku wa 27 Gashyantare 2021, aho imihango yo kumusezeraho no kumushyingura igomba kubera.

    Kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 ni bwo habaye Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga, yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera yitabiriwe n'abantu batandukanye barimo na Antoine Cardinal Kambanda.

    Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwaranze uyu mupadiri, ahanini mu bijyanye no kubaka amahoro binyuze mu gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yasohoje ubutumwa Imana yari yaramutumye atitaye ku kababaro yatewe n'amateka yanyuzemo ahanini ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Bavandimwe Padiri Ubald Imana yari yaramuduhaye none yamwisubije, yamuremye imufitiye umugambi n'ubutumwa azasohoza muri iyi myaka amaze. Muri aya mateka, burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye ifite impamvu, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye mu gihe yamugeneye n'ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy'amateka, amateka y'umuryango, amateka ya kiliziya, amateka y'igihugu n'Isi igihe azayagiramo uruhare, asohoza ubutumwa bwayo hano ku Isi.'

    'Padiri Ubald rero muri ibi bihe by'amateka yacu yaranzwe n'amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi asohozamo ubutumwa bw'Imana nk'umukirisitu, nk'Umusaserodoti.'

    Yakomeje avuga ko hashingiwe ku mateka Padiri Ubald Rugirangoga yanyuzemo byagaragaraga ko Imana imutegurira kubaka umuryango w'Abanyarwanda.

    Ati 'Yarababaye cyane muri Jenoside Imana iramurinda, na none ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside mu kubaka umuryango w'Abanyarwanda, umuryango wa Kiliziya. Mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n'Imana, kubafasha kwiyunga nabo ubwabo, kwiyunga n'imitima yabo no kwiyunga n'amateka yabo bityo bagakira ibikomere by'imitima bakiyunga n'abavandimwe bagasana imiryango.'

    Yavuze ko Padiri Ubald muri ako kababaro ke yanze guheranwa n'agahinda n'ububabare bw'ibyo yanyuzemo ahubwo yubaka umuryango uhamye.

    Yakomeje ati “Yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro yigisha, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi ugasaba imbabazi Imana, ugasaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umvandimwe waguhemukiye ukamubohora umutima. Ngubwo ubutumwa bw'imbabazi bwamuranze afasha abantu kwiyunga, kwiyunga n'amateka yabo no kwiyunga n'abavandimwe.'

    Yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi

    Bishop John Rucyahana wari uhagarariye Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri uyu muhango yavuze ko Padiri Ubald yatanze umusanzu ukomeye mu bumwe n'ubwiyunge yemeza ko yari impano y'Imana.

    Ati 'Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri aka kanya irabakomeza kandi inabasaba gushima kuko Imana ishobora byose kandi Imana igira neza yaduhaye impano muri Padiri Rugirangoga, indangagaciro ze zikaba zikwiriye kuba itabaza rikomeza kuba mu buzima bwacu.'

    'Rugirangoga yari Umurinzi w'Igihango muri uru Rwanda akaba yarabaye umwe mu bantu babaye intwari, kugaragaza kwizera kwabo ariko kandi bagacungura ubuzima, kuva mu mwuka wabo kuva mu bugingo bwabo mu bitekerezo no mu ngiro yabo.'

    Yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi.

    Ati 'Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yababajwe no gutabaruka k'uyu Murinzi w'Igihango wo ku rwego rw'igihugu, Padiri Rugirangoga Ubald. Padiri Ubald yaranzwe n'indangagaciro zo gukunda u Rwanda, agakunda Abanyarwanda ariko akabigaragariza mu gukunda Imana no kuyizera no kuyumvira. Yabaye inyangamugayo kuri twe abamuzi n'abakoranye na we Rugirangoga. Yakoreshaga ukuri kandi yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi, yaranzwe no kwanga ndetse akarwanya akarengane kandi yihaga agaciro kandi agaha abandi agaciro.'

    Biteganyijwe ko nyuma ya Misa yo kumusezeraho, umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry'Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k'Ibanga ry'Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by'iteka, afatwa nk'uwatangije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububabare-yabubyajemo-imbaraga-zo-kubaka-amahoro-ubuhamya-bwa-cardinal-kambanda

  • U Rwanda ruratangira kwakira inkingo za COVID-19 muri iki cyumweru –

    Amakuru IGIHE yamenye ahamya ko nta gihindutse, muri iki cyumweru, ari bwo inkingo zizatangwa binyuze muri gahunda ya Covax, yashyizweho ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igamije gufasha ibihugu gusaranganywa inkingo za COVID-19, zigezwa mu gihugu.

    U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byemerewe kwakira inkingo za COVID-19 zakozwe n’Uruganda rwa Pfizer rwo muri Amerika. Ibindi bihugu birimo Tunisia, Cape Vert na Afurika y’Epfo.

    Binyuze muri gahunda ya Covax, ibihugu bibiri byo muri Afurika ni byo bimaze guhabwa inkingo, birimo Ghana yahawe dose ibihumbi 600 z’inkingo za Astrazeneca na Côte d’Ivoire yakiriye dose ibihumbi 500 z’inkingo za Astrazeneca zavanywe mu Buhinde.

    U Rwanda rwatangaje ko rwamaze kurangiza imyiteguro yose mbere y’itangwa ry’inkingo, kuko rwanamaze kugura ibyuma bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zikonje kuri degree Celcius -70, bikagira ubushobozi bwo kubika inkingo ibihumbi 300.

    Muri rusange, u Rwanda ruzahabwa inkingo miliyoni 1 098 960 zishobora gukingira abaturage 549 480 kuko izi nkingo zombi zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Izo nkingo zirimo ibihumbi 996 zakozwe n’Uruganda rwa AstraZeneca ndetse n’izindi 102 960 zakozwe na Pfizer, ndetse byitezwe ko ari zo zitangira gutangwa muri iki cyumweru.

    Mu minsi ishize kandi u Rwanda rwari rwatanze inkingo 1 000 zahawe abarimo abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ariko izo nkingo ntabwo zari muri gahunda ya Covax.

    U Rwanda rurateganya kuzaba rwakingiye 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha, ndetse ingengo y’imari ya miliyoni 124$ yamaze gutegurwa, ikazifashishwa muri icyo gikorwa.

    Byitezwe ko abantu ba mbere bari bwakire izi nkingo barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abasanganywe indwara zidakira.

    U Rwanda rurakira inkingo za Covid-19 muri iki cyumweru/: MNA

  • Igitima kiradiha muri RNC, urupfu rwa Bamporiki rwaciye igikuba – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa Bamporiki Seif yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 22 Gashyantare, nyuma y'uko yari yaraye arasiwe mu Mujyi wa Cape Town mu gace ka Nyanga Township.

    Uyu mugabo yishwe yaraye avuye mu Mujyi wa Johannesburg mu bikorwa byo kwibuka abandi bayoboke ba RNC bagiye bagwa muri iki gihugu.

    Amakuru agaragaza ko Seif ari umwe mu bayoboke bake batangiranye n'ishyaka rya RNC ubwo ryashingwaga na Kayumba Nyamwasa wari umaze igihe gito atorotse ubutabera bw'u Rwanda.

    Yagize uruhare mu gucengeza amatwara ya RNC mu banyarwanda baba muri Afurika y'Epfo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Yanagize n'uruhare rukomeye mu kwinjiza abanyamuryango bashya, aha umuntu yavuga nka Camille Nkurunziza na we wishwe arashwe mu 2019 nyuma y'ubushyamirane yagiranye na Polisi ya Afurika y'Epfo.

    Kubera uku kugaragaza umuhate mu gucengeza mu bandi imyumvire y'ubutagondwa, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri RNC.

    Yabaye umuyobozi wa RNC mu Ntara ya Western Cape, nyuma aza kugirwa umuyobozi wayo muri Afurika y'Epfo yose.

    Yarangwaga no guharabika Leta y'u Rwanda

    Mu mvugo z'uyu mugabo wari icyegera cya Kayumba Nyamwasa humvikanamo ubutagondwa no gusiga icyasha umuryango FPR inkotanyi n'abayobozi b'u Rwanda.

    Mu kiganiro uyu mugabo yatanze mu mwaka ushize, yumvikanye avuga nabi imigabo n'imigambi bya FPR Inkotanyi ndetse n'ubuyobozi bw'u Rwanda, n'imvugo zigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Muri iki kiganiro Bamporiki kandi yumvikana avuga ko FPR igenzura amadini ngo ku 'buryo ishaka ko ubutegetsi bwayo bumera nk'ubwa gisirikare'.
    Ati 'ADEPR bayigiyemo barayishwanyaguza bafata ubuyobozi bwayo baraburindagiza, ngo bashaka ko ubuyobozi bw'amadini buhinduka nk'ubwa gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare n'ubuyobozi bw'amadini akoresha Bibiliya andi agakoresha Korowani ntibuhuye, bumwe ni ubuyobozi bwigisha imibereho myiza y'Imana ubundi ni ubuyobozi bwigisha politike.'

    Nyuma y'urupfu rwe muri RNC baradagadwa

    Amakuru avuga ko Bamporiki Seif yaraswa, igikuba cyacitse mu bandi bayobozi ba RNC kugeza n'aho kuri ubu mu biganiro bagirana hagati yabo badahwema kugaragaza ko bashobora gupfa urusorongo.

    Mu kiganiro abayoboke ba RNC baherutse kugirana bagaragaje ko batewe ubwoba n'uburyo bakomeje gupfa umwe ku wundi.

    Umwe muri bo witwa Jimmy mu kiganiro cyanyujijwe kuri Youtube yagize ati 'Amakuru yangezeho bambwira ko ari impamo, amakuru nanjye nahise nyasangiza abandi ku rubuga ari nako mbwira abandi bayoboke ba hano. Urumva byari ibibazo bose bacika intege abandi barababara n'ubu bamwe baracyakubwira bati tuzashirira mu mahanga, bazajya batwica umwe ku wundi.'

    Uwitwa Habimana Ezra yagize ati 'Njyewe ubwanjye narababaye ku muntu utuvuyemo ariko ntabwo twakomeza kuba mu gahinda gusa ndihanganisha umuryango we n'abari inshuti ze ndetse n'abanyamuryango ba RNC.'

    Muri iki kiganiro abayoboke ba RNC bakomeza bagaragaza ko batewe ubwoba n'uburyo bakomeje kugenda bagwa ishyanga, mu gihe abandi bo bagaragaza ko badashoboye kuva ku izima ngo batahe mu mahoro.

    Kuva Bamporiki yaraswa, abayoboke ba RNC ntibahwemye kubigereka kuri Leta y'u Rwanda nk'uko bagiye babivuga ku bandi nubwo iperereza rya Polisi ya Afurika y'Epfo ryazaga rivuga ibitandukanye n'ibi.

    Urugero ni nk'igihe Camille Nkurunziza yapfaga RNC igatangira kuvuga ko yishwe n'u Rwanda nyamara Polisi ikagaragaza ko ariyo yamurashe nyuma yo kugerageza kuyirwanya akoresheje icyuma.

    No kuri Bamporiki, RNC ikomeje kugaragaza ko yishwe na Leta y'u Rwanda mu gihe amakuru y'ibanze aturuka muri Polisi ya Afurika y'Epfo igaragaza ko yaguye mu gico cy'amabandi y'abagizi ba nabi.

    Ku bazi Afurika y'Epfo bemeza agace Bamporiki yaguyemo gasanzwe karangwa n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi birimo n'ubujura.

    Polisi ya Afurika y'Epfo yabwiye BBC ko iperereza ry'ibanze rituma “yizera ko impamvu y'ubu bwicanyi ari ubujura”.

    Polisi yavuze ko nta muntu irafata kugeza ubu aregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, abamwishe bagatwara imodoka.

    Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Bamporiki waranzwe no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda ashobora kuba yarishwe n’abajura

    Urupfu rwa Bampoyiki Seif rwaciye igikuba muri RNC. Aha yari kumwe na Serge Ndayizeye ukunze kumvikana mu biganiro by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwoba-no-kwanga-kuva-ku-izima-umwuka-uri-muri-rnc-nyuma-y-urupfu-rwa-bamporiki

  • U Rwanda ruratangira kwakira inkingo za COVID-19 muri iki cyumweru – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ahamya ko nta gihindutse, muri iki cyumweru, ari bwo inkingo zizatangwa binyuze muri gahunda ya Covax, yashyizweho ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igamije gufasha ibihugu gusaranganywa inkingo za COVID-19, zigezwa mu gihugu.

    U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byemerewe kwakira inkingo za COVID-19 zakozwe n'Uruganda rwa Pfizer rwo muri Amerika. Ibindi bihugu birimo Tunisia, Cape Vert na Afurika y'Epfo.

    Binyuze muri gahunda ya Covax, ibihugu bibiri byo muri Afurika ni byo bimaze guhabwa inkingo, birimo Ghana yahawe dose ibihumbi 600 z'inkingo za Astrazeneca na Côte d'Ivoire yakiriye dose ibihumbi 500 z'inkingo za Astrazeneca zavanywe mu Buhinde.

    U Rwanda rwatangaje ko rwamaze kurangiza imyiteguro yose mbere y'itangwa ry'inkingo, kuko rwanamaze kugura ibyuma bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zikonje kuri degree Celcius -70, bikagira ubushobozi bwo kubika inkingo ibihumbi 300.

    Muri rusange, u Rwanda ruzahabwa inkingo miliyoni 1 098 960 zishobora gukingira abaturage 549 480 kuko izi nkingo zombi zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Izo nkingo zirimo ibihumbi 996 zakozwe n'Uruganda rwa AstraZeneca ndetse n'izindi 102 960 zakozwe na Pfizer, ndetse byitezwe ko ari zo zitangira gutangwa muri iki cyumweru.

    Mu minsi ishize kandi u Rwanda rwari rwatanze inkingo 1 000 zahawe abarimo abakora mu nzego z'ubuzima ndetse n'abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, ariko izo nkingo ntabwo zari muri gahunda ya Covax.

    U Rwanda rurateganya kuzaba rwakingiye 60% by'Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha, ndetse ingengo y'imari ya miliyoni 124$ yamaze gutegurwa, ikazifashishwa muri icyo gikorwa.

    Byitezwe ko abantu ba mbere bari bwakire izi nkingo barimo abakora mu nzego z'ubuzima, abakuze n'abasanganywe indwara zidakira.

    U Rwanda rurakira inkingo za Covid-19 muri iki cyumweru/: MNA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruratangira-kwakira-inkingo-za-covid-19-muri-iki-cyumweru