Category: Uncategorized

  • NABU yahinduye izina yitwa NABU Global Inc mu… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2018 no mu ntangiriro za 2019, icyicaro gikuru cyabo cyafashe icyemezo cyo guhindura ikirango cy'umuryango, maze gihindura DBA (Gukora ubucuruzi nk’izina) kitwa NABU.

    Mu mwaka wa 2020, izina ryemewe n'ikigo cy'Amerika naryo ryahinduwe kugira ngo rigaragaze impinduka mu kirango, maze rihinduka NABU Global Inc.

    Amos Furaha uhagarariye NABU mu Rwanda yabwiye INYARWANDA ko uko bahinduye amazina ari nako bagiye banoza serivisi. Ndetse ko Nabu Global Inc ijyanishije n'isomero ryo kuri internet rya Nabu.org, bityo ko nta rujijo bizateza.

    Amos yavuze ko mu gihe bamaze bakorera mu Rwanda; bishimira ko hari abantu ibihumbi 90 bafite muri telefoni zabo Application ya NABU, ibitabo amagana byo gusoma bakoreye abana, umuco wo gusoma uri kuzamuka, gufatanya n'inzego za Leta n'ibigo bitegamiye kuri Leta mu gufatanya gukangurira benshi gusoma n'ibindi.

    Imibare bafite ngo ibireka ko muri Nyakanga 2020, hari abantu barenga ibihumbi 27 basomye ibitabo kuri Nabu. Uyu muyobozi avuga ko mu myaka itanu iri imbere bafite intego y'uko buri mwana wese ugeze mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza azaba azi gusoma neza.

    Bafite intego yo gufasha Leta mu gutegura gahunda n'ibitabo byifashishwa nyuma y'amasomo kandi biri mu rurimi rwabo bumva, no gukora uko bashoboye ku buryo Application ya NABU izajya igaragara muri telefoni yose umuntu azajya atunga, yifashisha mu gusoma.

    NABU kandi inafite intego yo gufasha abakiri bato kumenya gusoma no kuvuga neza indimi. Umuco wo gusoma ukigishwa abakiri bato kugeza ku bantu bakuze.

    Guhindura izina birafasha guhuza n'ibindi bigo bya NABU ku isi yose, kandi bikagaragaza neza umurimo bakoraga mu Rwanda. Baremeza ko intego zabo, icyerekezo na gahunda bizakomeza kumera nk'imyaka yashize.

    Nabo Global Inc (NABU) ni umuryango udaharanira inyungu, ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ufite ubutumwa bwo gukemura ubusumbane mu guhanga ibitabo no kubikwirakwiza, bityo abana bose bakaba bashobora gusoma kandi bakazamuka ku bushobozi bwabo bwose.

    NABU ikaba iri imbere mu gutangaza ibitabo byinshi mu ndimi nyinshi. Ikoranabuhanga ryabo ryahawe n'ibihembo rituma bakwiza ibitabo, kandi ryihutisha gusoma no kwandika mu gushishikariza abana binyuze mu rukundo rwo gusoma mu rurimi rwabo kavukire.

    Umuryango ukura izina ryawo kuri NABU, ikimenyetso cya kera cyo gusoma, ubumenyi, n’ubwenge, kandi kigaragaza icyifuzo cyo gufungura amarembo yo gusoma no kwandika kuri bose.

    NABU yabanje kwemerwa muri Amerika mu 2013 mu izina ryemewe n’amategeko rya LFA International Inc (Isomero kuri Bose).NABU yatangiye ku mugaragaro gukorera mu Rwanda mu 2015 ku butumire bw'Umuryango Imbuto Foundation.

    Mu 2018 binjiye byemewe ku izina rya LFA International Inc (Isomero kuri bose), ariryo zina bakoreshaga no ku biro bikuru biri i New York. Bamuritse ku mugaragaro ku ya 15 Ugushyingo 2019, muri Kigali Convention center.

    Kuva bafungura imiryango ku mugaragaro, bahize abandi mu kuba porogaramu yihuta kurusha izindi mu Rwanda, yakuwe (Download) aho porogaramu zikurwa incuro 85.000 mu mezi 24 ndetse n'abana 10,000 basomeraho buri munsi.

    Olivier, umwe mu bana b’abanyeshuri bakoresha Application ya NABU muri Rwamagana asomera bagenzi bagenzi be mu ishuri

    Mu 2019, ni bwo NABU yamuritswe mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center witabiriwe n’abantu barenga 500

    Mu Ukwakira 2019, NABU yamuritswe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba

    Abana b'abanyeshuri basoma ibitabo bifashishije Application ya Nabu iri muri telefoni zabo

    Tanyella Evans, Umuyobozi wa NABU n'umwungirije; hari mu muhango wo kumurika NABU wabereye muri Kigali Convention Center

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103426/nabu-yahinduye-izina-yitwa-nabu-global-inc-mu-guhuza-nicyicaro-gikuru-kiri-i-new-york-103426.html

  • Abarenga ibihumbi 10 bamaze kwiyandikisha, icyizere kuri Rayon Sports ku muterankunga witeguye gutanga miliyoni 400 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi 3 gusa hatangijwe igikorwa cyo kubarura abafana b’ikipe ya Rayon Sports, ubu abarenga ibihumbi 10 bamaze kwiyandikisha.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku wa 26 Gashyatare 2021, Rayon Sports yatangije uburyo bwo kubarura abafana bayo bose mu gihugu no ku Isi, aho kwiyandikisha ari ugukanda *702#(ni uburyo buzwi nka USSD Code).
    Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza akaba yabwiye ISIMBI ko nyuma y’iminsi 3 abamaze kwiyandikisha barenga ibihumbi 10.

    Ati'abantu bamaze kwiyandikisha barenga ibihumbi 10. Buri munota barimo kwiyandikisha ariko dukeneye ko biyandikisha kuko bizadufasha kuganira n’umuterankunga dufite imibare iri hejuru.'

    Ubu Rayon Sports iri mu biganiro n’umuterankunga witeguye gutanga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 400 ku mwaka, ariko ibi byose bizaterwa n’imibare izagaragazwa n’iri barura.

    Ati'twe hari umuterankunga witeguye kwishyura agera kuri miliyoni 400. Ariko byose bizashingira ku mibare izava muri iri barura kuko urumva turavuga ngo dufite abafana benshi, na we akatubaza ngo bangahe? Ubu rero nibyo turimo.'

    Rayon Sports ikaba ikomeje gushishikariza abakunzi bayo kwiyandikisha, iyo umaze kwiyandikisha ahita ahabwa nimero imuranga yihariye, kwiyandikisha ni amafaranga 300.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mbere y’uko uku kwezi kurangira bazicarana n’uyu muterankunga bamwereke aho imibare igeze.

    Rutahizamu Sugira Ernest yiyandikishije mu bakinnyi ba mbere

    Abafana Rwarutabura na Malaika biyandikishije mu ba mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abarenga-ibihumbi-10-bamaze-kwiyandikisha-icyizere-kuri-rayon-sports-ku-muterankunga-witeguye-gutanga-miliyoni-400

  • Ububabare yabubyajemo imbaraga zo kubaka amahoro- Ubuhamya bwa Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald –

    Padiri Ubald wari usanzwe umenyerewe mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gusengera abarwayi yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

    Nyuma y’ukwezi kurenga atabarutse, umurambo we wagejejwe mu Rwanda Ku wa 27 Gashyantare 2021, aho imihango yo kumusezeraho no kumushyingura igomba kubera.

    Kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 ni bwo habaye Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga, yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Antoine Cardinal Kambanda.

    Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwaranze uyu mupadiri, ahanini mu bijyanye no kubaka amahoro binyuze mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yasohoje ubutumwa Imana yari yaramutumye atitaye ku kababaro yatewe n’amateka yanyuzemo ahanini ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Bavandimwe Padiri Ubald Imana yari yaramuduhaye none yamwisubije, yamuremye imufitiye umugambi n’ubutumwa azasohoza muri iyi myaka amaze. Muri aya mateka, burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye ifite impamvu, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye mu gihe yamugeneye n’ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy’amateka, amateka y’umuryango, amateka ya kiliziya, amateka y’igihugu n’Isi igihe azayagiramo uruhare, asohoza ubutumwa bwayo hano ku Isi.”

    “Padiri Ubald rero muri ibi bihe by’amateka yacu yaranzwe n’amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi asohozamo ubutumwa bw’Imana nk’umukirisitu, nk’Umusaserodoti.”

    Yakomeje avuga ko hashingiwe ku mateka Padiri Ubald Rugirangoga yanyuzemo byagaragaraga ko Imana imutegurira kubaka umuryango w’Abanyarwanda.

    Ati “Yarababaye cyane muri Jenoside Imana iramurinda, na none ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside mu kubaka umuryango w’Abanyarwanda, umuryango wa Kiliziya. Mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n’Imana, kubafasha kwiyunga nabo ubwabo, kwiyunga n’imitima yabo no kwiyunga n’amateka yabo bityo bagakira ibikomere by’imitima bakiyunga n’abavandimwe bagasana imiryango.”

    Yavuze ko Padiri Ubald muri ako kababaro ke yanze guheranwa n’agahinda n’ububabare bw’ibyo yanyuzemo ahubwo yubaka umuryango uhamye.

    Yakomeje ati “Yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro yigisha, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi ugasaba imbabazi Imana, ugasaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umvandimwe waguhemukiye ukamubohora umutima. Ngubwo ubutumwa bw’imbabazi bwamuranze afasha abantu kwiyunga, kwiyunga n’amateka yabo no kwiyunga n’abavandimwe.”

    Yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi

    Bishop John Rucyahana wari uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu muhango yavuze ko Padiri Ubald yatanze umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubwiyunge yemeza ko yari impano y’Imana.

    Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri aka kanya irabakomeza kandi inabasaba gushima kuko Imana ishobora byose kandi Imana igira neza yaduhaye impano muri Padiri Rugirangoga, indangagaciro ze zikaba zikwiriye kuba itabaza rikomeza kuba mu buzima bwacu.”

    “Rugirangoga yari Umurinzi w’Igihango muri uru Rwanda akaba yarabaye umwe mu bantu babaye intwari, kugaragaza kwizera kwabo ariko kandi bagacungura ubuzima, kuva mu mwuka wabo kuva mu bugingo bwabo mu bitekerezo no mu ngiro yabo.”

    Yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi.

    Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yababajwe no gutabaruka k’uyu Murinzi w’Igihango wo ku rwego rw’igihugu, Padiri Rugirangoga Ubald. Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda, agakunda Abanyarwanda ariko akabigaragariza mu gukunda Imana no kuyizera no kuyumvira. Yabaye inyangamugayo kuri twe abamuzi n’abakoranye na we Rugirangoga. Yakoreshaga ukuri kandi yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi, yaranzwe no kwanga ndetse akarwanya akarengane kandi yihaga agaciro kandi agaha abandi agaciro.”

    Biteganyijwe ko nyuma ya Misa yo kumusezeraho, umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka, afatwa nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.


  • Akazi twatangiranye ntikararangira-Trump yabwiye Abarepubulikani ko azagaruka muri 2024 #rwanda #RwOT

    Perezida Trump yabivuze mu gikorwa cyahuje abarwanashyaka b’Abarepubulikani bakomeye ku mahame ya cyera cyabereye i Orlando kuri iki Cyumweru.

    Benshi bacyekaga ko azashinga ishyaka rye kuko iri ry’Abarepubulikani ryamutengushye.

    Muri iki kiganiro, yateye utwatsi ibi bitecyerezo avuga ko ari amakuru mpimbano akoresheje ijambo Fake News yakunze gukoresha akiri muri White House.

    Yagize ati “Ntibyaba ari byiza, tuvuze ngo reka dutangize ishyaka rishya maze tugabanye amajwi yacu maze ntituzatsinde…

    Dufite ishyaka ry’abarepubulikani. Rigiye kongera kwiyunga no gukomera kurusha ikindi gihe cyose mbere”.

    Ubwo yavaga muri White House mbere gato y’uko uwamusimbuye Joe Biden arahira, Trump yari yavuze ko azagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Muri iki kiganiro cyo kuri iki Cyumweru yongeye guca amarenga yo kugaruka guhatanira kuyobora iki gihugu cy’igihangange.

    Yagize ati “Mpagaze imbere yanyu ngo mbabwire ko akazi twatangiranye mu myaka ine ishize katararangira. Turi hano uyu mugoroba ngo tuganire ejo hazaza – ejo h’ishyaka ryacu, ejo h’igihugu cyacu.”

    Uyu mugabo udakunze kuripfana yongeye kunenga ubutegetsi bwa Joe Biden wamusimbuye avuga ko igihugu cyabo cyongeye kuva ku mugambi wo gushyira imbere inyungu zacyo ubu kikaba cyongeye kwishyira inyuma.

    Joe Biden utaremeye ibyavuye mu matora yatsinzwe, yakunze kuvuga ko yibwe amajwi gusa ntiyabitangira gihamya.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Kiriya gihugu iherutse kumugira umwere ku byaha yashinjwaga byo guteza imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yaguyemo abantu batanu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Akazi-twatangiranye-ntikararangira-Trump-yabwiye-Abarepubulikani-ko-azagaruka-muri-2024

  • Bruce Melodie, Rocky, Meddy mu begukanye ibihembo muri The Choice Awards(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo bya The Choice Awards byateguwe na Televiziyo ya Isibo TV binyuze mu kiganiro The Choice.

    Ni ibihembo byahawe abahanzi bahize abandi mu mwaka wa 2020, bikaba byatangiwe ku Isibo TV n’ubundi yabiteguye.

    Muri uyu muhango, Dj Miller witabye Imana umwaka ushize, yagenewe ishimwe nk’umwe mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza umuziki imbere.

    Ibi bihembo bikaba byatanzwe mu ngeri zitandukanye aho mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka igihembo cyegukanywe na Bruce Melodie aho yatsinze Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P.

    Umuhanzikazi w’ummwaka, Marina yahigitse abarimo Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira na Knowless Butera.

    Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera indirimbo ye hanze y’u Rwanda cyegukanywe na Meddy aho yahigitse Adrien Misigaro, Priscillah, Emmy na The Ben.

    Umukinnyi wa filime w’umugabo igihembo cyatwawe na Benimana Ramadhan[Bamenya] aho yahigityse Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati].

    Mu cyiciro cy’abagore bakina filime yabaye Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filime Umuturanyi aho yahigitse Ingabire Pascaline [Samantha], Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu], Uwamahoro Mutoni Assia na Uwase Bahavu Jeannete.

    The Choice Influencer of the Year iki gihembo cyegukanywe na Rocky Kirabiranya atsinze Junior Giti, DJ Brianne, Papa Cyangwe na Super Manager.

    Indirimbo y’umwaka ifite amashusho y’umwaka yabaye Atansiyo ya Platini P, yatsinze Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, Saa Moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo.

    Producer utunganya amashusho y’indirimbo wahize abandi yabaye Bagenzi Bernard, yahigitse Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.

    Juno Kizigenza ni ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi ukizamuka, yahigitse Calvin Mbanda, Ish Kevin, Papa Cyangwe na Vestine na Dorcas.

    Umu Dj w’umwaka yabaye DJ Diallo atsinze Dj Bisoso, DJ Ira, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-rocky-meddy-mu-begukanye-ibihembo-muri-the-choice-awards-amafoto

  • Igitima kiradiha muri RNC, urupfu rwa Bamporiki rwaciye igikuba –

    Amakuru y’urupfu rwa Bamporiki Seif yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 22 Gashyantare, nyuma y’uko yari yaraye arasiwe mu Mujyi wa Cape Town mu gace ka Nyanga Township.

    Uyu mugabo yishwe yaraye avuye mu Mujyi wa Johannesburg mu bikorwa byo kwibuka abandi bayoboke ba RNC bagiye bagwa muri iki gihugu.

    Amakuru agaragaza ko Seif ari umwe mu bayoboke bake batangiranye n’ishyaka rya RNC ubwo ryashingwaga na Kayumba Nyamwasa wari umaze igihe gito atorotse ubutabera bw’u Rwanda.

    Yagize uruhare mu gucengeza amatwara ya RNC mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Yanagize n’uruhare rukomeye mu kwinjiza abanyamuryango bashya, aha umuntu yavuga nka Camille Nkurunziza na we wishwe arashwe mu 2019 nyuma y’ubushyamirane yagiranye na Polisi ya Afurika y’Epfo.

    Kubera uku kugaragaza umuhate mu gucengeza mu bandi imyumvire y’ubutagondwa, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri RNC.

    Yabaye umuyobozi wa RNC mu Ntara ya Western Cape, nyuma aza kugirwa umuyobozi wayo muri Afurika y’Epfo yose.

    Yarangwaga no guharabika Leta y’u Rwanda

    Mu mvugo z’uyu mugabo wari icyegera cya Kayumba Nyamwasa humvikanamo ubutagondwa no gusiga icyasha umuryango FPR inkotanyi n’abayobozi b’u Rwanda.

    Mu kiganiro uyu mugabo yatanze mu mwaka ushize, yumvikanye avuga nabi imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda, n’imvugo zigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Muri iki kiganiro Bamporiki kandi yumvikana avuga ko FPR igenzura amadini ngo ku “buryo ishaka ko ubutegetsi bwayo bumera nk’ubwa gisirikare”.

    Ati “ADEPR bayigiyemo barayishwanyaguza bafata ubuyobozi bwayo baraburindagiza, ngo bashaka ko ubuyobozi bw’amadini buhinduka nk’ubwa gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare n’ubuyobozi bw’amadini akoresha Bibiliya andi agakoresha Korowani ntibuhuye, bumwe ni ubuyobozi bwigisha imibereho myiza y’Imana ubundi ni ubuyobozi bwigisha politike.”

    Nyuma y’urupfu rwe muri RNC baradagadwa

    Amakuru avuga ko Bamporiki Seif yaraswa, igikuba cyacitse mu bandi bayobozi ba RNC kugeza n’aho kuri ubu mu biganiro bagirana hagati yabo badahwema kugaragaza ko bashobora gupfa urusorongo.

    Mu kiganiro abayoboke ba RNC baherutse kugirana bagaragaje ko batewe ubwoba n’uburyo bakomeje gupfa umwe ku wundi.

    Umwe muri bo witwa Jimmy mu kiganiro cyanyujijwe kuri Youtube yagize ati “Amakuru yangezeho bambwira ko ari impamo, amakuru nanjye nahise nyasangiza abandi ku rubuga ari nako mbwira abandi bayoboke ba hano. Urumva byari ibibazo bose bacika intege abandi barababara n’ubu bamwe baracyakubwira bati tuzashirira mu mahanga, bazajya batwica umwe ku wundi.”

    Uwitwa Habimana Ezra yagize ati “Njyewe ubwanjye narababaye ku muntu utuvuyemo ariko ntabwo twakomeza kuba mu gahinda gusa ndihanganisha umuryango we n’abari inshuti ze ndetse n’abanyamuryango ba RNC.”

    Muri iki kiganiro abayoboke ba RNC bakomeza bagaragaza ko batewe ubwoba n’uburyo bakomeje kugenda bagwa ishyanga, mu gihe abandi bo bagaragaza ko badashoboye kuva ku izima ngo batahe mu mahoro.

    Kuva Bamporiki yaraswa, abayoboke ba RNC ntibahwemye kubigereka kuri Leta y’u Rwanda nk’uko bagiye babivuga ku bandi nubwo iperereza rya Polisi ya Afurika y’Epfo ryazaga rivuga ibitandukanye n’ibi.

    Urugero ni nk’igihe Camille Nkurunziza yapfaga RNC igatangira kuvuga ko yishwe n’u Rwanda nyamara Polisi ikagaragaza ko ariyo yamurashe nyuma yo kugerageza kuyirwanya akoresheje icyuma.

    No kuri Bamporiki, RNC ikomeje kugaragaza ko yishwe na Leta y’u Rwanda mu gihe amakuru y’ibanze aturuka muri Polisi ya Afurika y’Epfo igaragaza ko yaguye mu gico cy’amabandi y’abagizi ba nabi.

    Ku bazi Afurika y’Epfo bemeza agace Bamporiki yaguyemo gasanzwe karangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubujura.

    Polisi ya Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze rituma “yizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura”.

    Polisi yavuze ko nta muntu irafata kugeza ubu aregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, abamwishe bagatwara imodoka.

    Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Bamporiki waranzwe no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda ashobora kuba yarishwe n’abajura

    Urupfu rwa Bampoyiki Seif rwaciye igikuba muri RNC. Aha yari kumwe na Serge Ndayizeye ukunze kumvikana mu biganiro by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

  • Hamenyekanye impamvu Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Uwase Muyango igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo umuzamu wa Kiyovu Sports ariwe  Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Uwase Muyango bamaranye imyaka isaga ibiri bakundana . Iyi ni inkuru yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakomeza kwishimira intambwe nziza aba bombi bateye yo kuba bagiye kubana nk'umugabo n'umugore. YEGOB twabakoreye ubushakashatsi bwimbitse tubamenyera impamvu nyamukuru yateye umuzamu Kimenyi Yves gutera ivi akambika impeta Miss Muyango igitaraganya, tuza kumenya ko ari uko Miss Muyango atwite ndetse mu mafoto yafashwe ku munsi w'ejo ubwo Muyango yambikagwa impeta, inda yaragaragaraga ntawe utarabibonye ko akuriwe.

    Byagaragaye ko Miss Muyango atwite akaba ariyo mpamvu Kimenyi yafashe icyemezo cyo kumwambika impeta igitaraganya

    Andi mafoto:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-kimenyi-yves-yafashe-icyemezo-cyo-kwambika-impeta-miss-uwase-muyango-igitaraganya/

  • Inzira 4 wanyuramo kugira ngo ugire urugo rwa ‘Gikristo’ #rwanda #RwOT

    Mbere yuko tuvuga ibindi, reka turebe igisobanuro kigufi cy’urugo rwa ‘Gikristo’

    Urugo rwa Gikristo si inyubako. Ni ahantu ho mu Mwuka, ahantu uhora wifuza kuba. Urugo ni ahantu umuryango uba. Urugo rwa 1 rwari ubusitani bwo mu ngobyi ya Edeni.

    Ibi bituma tubona urugo mu buryo 2: Ahantu hatanga ibyishimo, heza hari amahoro, abantu bisanga, ahantu hitabwaho kandi hagirwa heza.

    Ikintu cy’ingenzi cyane ku rugo si inyubako, ubunini bwayo cyangwa ubwiza ifite, ahubwo ni urukundo abantu barurimo bakundana.

    Ibyanditswe byera muri Bibiliya biduhugurira kuyoboza Imana inzira kubyerekeye urugo:

    Kuba mu gakinga k’urusenge,Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba. Imigani 25: 24. Umunsi w’imvura nyinshi y’urujojo rudahita,N’umugore w’ingare uvuga urudaca birahwanye. Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga,Azamufata anyerera nk’amavuta. Imigani 27: 15-16

    Urugo rushobora kuba mu mujyi cg mu cyaro, mu miferege y’umuhanda cg aho imodoka zihagarara. Ikingenzi n’uko abantu 2 bakundana baba bemeranijwe kuhaba, bakahakora umuryango bombi bakunda kimwe.

    Arababwira ati 'Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.' Luka 12:15

    Akamaro k’urugo ku mugabo n’umugore:

    1. Ni ahantu ho kuruhukira

    2. Ni ingabo, n’ubwirinzi bumurinda isi n’igitutu cyayo

    3. Ni ahantu ho kugarurira ubuyanja no gusubizwamo imbaraga

    4. Ni ahantu ho kurerera abana.

    INZIRA 4 WANYURAMO KUGIRA NGO UGIRE URUGO RWA GIKRISTO

    Urugo rurangwa n’ibyishimo, ni ngombwa kuruharanira. Nta kintu na kimwe gipfa kwizana ngo kikwiture hejuru , niyo mpamvu urugo rwa Gikristo kurugira bisaba ko umuntu agira amahame akurikiza.

    1. Kristo Yesu agomba kwemerwa nk’urufatiro n’umutwe w’urugo.

    “Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa: asa n’umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare”. Luka 6:47-48. Aba bantu iyo begereye Imana bituma nayo ibaba hafi.

    2. Gukoresha amahame ya Bibiriya: Ijambo ry’ Imana ni umuyobozi wo gushyingiranwa

    3. Gushyiraho igihe cyo gusenga mu muryago: Ni ukureba neza niba hari ibihe bihoraho bituje byo gusenga muri kumwe, niba bidashoboka buri wese aho ari akagira ibihe bihoraho byo gusenga. Ariko ibyiza ni ugusengera hamwe muri kumwe n’abana niba mubafite.

    Ikindi ni ukugira umwete wo kujya mu materaniro kandi mukagira imirimo mubarizwamo mu rusengero.

    Gutoza abana kujya gusenga bagasobanukirwa ko kujya gusenga ku cyumweru ari ngombwa

    4. Gutekereza nk’umugabo cgangwa umugore w’umukristo.

    “Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta”. Abafilipi 2 :3

    Abantu bashyingiranywe bagomba guhuza imigambi buri muntu yari afite mbere yuko bashakana, kugira ngo babihuze n’urugo rwabo. Emera kureka inyungu zawe runaka, imigambi n’amahitamo kubw’inyungu z’urugo.

    Wikwitega ko buri gihe uburyo bwawe aribwo bukurikizwa, itegure kugira ibyo uhara( ureka). Ngurwo urugo rwa Gikristo. Kugira ngo urugeremo neza, uruboneremo amahoro urabikorera.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Ev. Adda Darlene KIYANGE, mu kiganiro ‘INAMA KU GUSHYINGIRANWA KWA GIKRISTO’

    Wanakurikira kandi iyi nyigisho: Uruhare rw’indangagaciro za gikristo mu kuzana amahoro n’ibyishimo mu muryango || Pst Jean Jacques K

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inzira-4-wanyuramo-kugira-ngo-ugire-urugo-rwa-Gikristo.html

  • Gisagara: Impinduka mu mibereho y'abaturiye uruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri – #rwanda #RwOT

    Urwo ruganda ruri kubakwa na Sosiyete yigenga ya Quantum Power mu gishanga cy'Akanyaru giherereye mu Murenge wa Mamba. Rwatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017.

    Abo baturage babigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 ubwo bamwe muri bo mu Murenge wa Gikonko borozwaga inka n'umushoramari uri kubaka urwo ruganda witwa Hakan Karasoy.

    Borojwe inka esheshatu zirimo izatanzwe n'uwo mushoramari ndetse n'izatanzwe n'Akarere ka Gisagara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Kubwimana Dative yagize ati 'Kuva kubaka uruganda byatangira byatubereye byiza kuko hari abaturanyi bacu bahawe akazi. Iyi nka bampaye igiye kuzajya impa ifumbire mpinge neze kandi mbone n'amata yo guha abana.'

    Ndimubandi Innocent we yavuze ko mu rugo rwe atari yarigeze yorora inka ariko kuba ayibonye ayitezeho impinduka nziza mu mibereho ye kandi azoroza abandi nibyara.

    Usibye abahawe inka, ababyeyi bafite abana b'abanyeshuri bavuga ko hari ubwo bafashwa n'iyo kompanyi kubabonera ibikoresho by'ishuri.

    Urugero ni aho abana b'abanyeshuri bagera kuri 498 biga mu ishuri ribanza rya Kabumbwe mu Murenge wa Mamba bahawe ibikoresho mu 2018 birimo ibikapu, amakayi n'amakaramu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko Ikompanyi yubaka urwo ruganda ibafasha no mu bikorwa biteza imbere abaturage.

    Ati 'Impinduka zatangiye kugaragara kubera ubuhahirane hagati y'abubaka uruganda n'abaturage ku buryo aka gace kagenda gahinduka umujyi. Bubakiye abatishoboye inzu 10, batanga ibikoresho by'ishuri ku batishoboye, bagiye kubaka isomero kandi hari n'inzu bazasiga tukazihindura amashuri y'imyuga.

    Imibare igaragaza ko ababonye akazi mu bikorwa byo kubaka urwo ruganda bagera ku 1500 biganjemo abo mu Karere ka Gisagara.

    Bamwe mu bahahawe akazi bavuga ko bahakura amafaranga kandi bahungukira ubundi bumenyi.

    Iradukunda Emanuel w'imyaka 22 ati 'Ndi umwe mu batekinisiye b'amashanyarazi natangiye gukora hano mu kwa munani 2019, maze kuzigama amafaranga nk'ibihumbi 500. Igihe nzavira hano amafaranga nzaba maze gukorera nzayakoramo umushinga, nshaka kuzikorera ku giti cyajye.'

    Misigaro Eugène w'imyaka 25 we avuga ko yahabonye akazi kajyanye no kwita ku buzima bw'abakozi birinda impanuka. Yavuze ko usibye amafaranga amaze kuhakorera ari kunguka n'ubumenyi.

    Ati 'Maze kunguka ubumenyi mu kazi nk'aka kandi maze no kumenyana n'abantu benshi b'abahanga mu kazi ku buryo ayo mahirwe azamfasha mu bihe biri imbere.'

    Umushoramari uri kubaka urwo ruganda, Hakan Karasoy, yavuze ko biyemeje gufasha mu iterambere ry'abaturage batuye mu gace bari gukoreramo kuko bazi neza ko umukene abaho ababaye.

    Ati 'Turabizi neza ko ibikorwa byose bikorerwa hano bigamije guteza imbere abaturage niyo mpamvu natwe tubishyigikiye. Tugomba kubishyigikira natwe tugatanga inkunga kugira ngo bave mu bukene kuko tuzi neza ko umuturage ubayeho akennye aba atishimye.'

    Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzuzura muri Werurwe 2021 rugatangira gutanga amashanyarazi.

    Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri Werurwe 2021 rugatangira gutanga amashanyarazi

    Abahawe inka bavuze ko bazitezeho kubahindurira ubuzima

    Bibukijwe ko inka iyo ifashwe neza iteza imbere nyirayo

    Mu byo bafasha abaturage harimo no guha abana ibikoresho by’ishuri

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impinduka-mu-mibereho-y-abaturiye-uruganda-rw-amashanyarazi-akomoka