Category: Uncategorized

  • Bahavu wakinaga muri filime City Maid yarus… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bakoze ubukwe, ni nyuma yo guhana isezerano ryabo imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda mu muhango wabaye tariki 17 Mutarama 2021.

    Kai Studio yafashe amafoto y'ubukwe bwa Bahavu Jeannette n'umukunzi we, yasohoye ifoto imwe kuri konti yabo ya Instagram igaragaza Bahavu ari kumwe na Ndayirukiye mu mudoka ifunguye hejuru.

    Bandika bati 'Mu izina ry'urukundo.' Mu bantu bakanze 'Like' kuri iyi foto harimo na Bahavu Jeannette.

    Ubukwe bw'aba bombi bwitabiriwe n'abantu bacye cyane mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, barimo abakinnyi ba filime bagaragara muri 'Impanga Series' n'abandi.

    Bahavu aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram ashima umukunzi we Fleury amubwira ko azamukunda ingoma ibihe n'ibihe. Ati 'Mpora nshima. Nzagukunda iteka mutware wanjye Fleury Legend.'

    Ku wa 15 Ugushyingo 2020, Bahavu yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower', ahabwa impano n'impanuro azakenyereraho mu rugo rwe n'umukunzi we.

    Ibirori bye byitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahuriye muri filime ye yise 'Impanga', ababyeyi be, inshuti n'abandi bamuhaye impano n'impanuro azakenyereraho mu rugendo rushya rw'ubuzima agiye gutangirana n’umukunzi we Fleury.

    Icyo gihe, uyu mukobwa wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, yavuze ko yatunguwe kandi bikamunezeza, ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo akorerwe ibi birori.

    Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City yakoze ubukwe n’umukunzi we

    Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette yari anezerewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

    Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri filime ‘Impanga’ batashye ubukwe bwa Bahavu Jeannette

    Tariki 17 Mutarama 2021, Bahavu Jeannette yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103448/bahavu-wakinaga-muri-filime-city-maid-yarushinze-numukunzi-we-103448.html

  • InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyu… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b’abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b’umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE KU INYARWANDA MUSIC

    Guhera mu ntangiriro za 2020 twakomeje gahunda yari ihari yo kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, n’ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n’abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk’ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyifuza guteza imbere ibihangano by’abahanzi nyarwanda by’umwihariko umuziki w’abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.

    1. Nazubaye By Juno Kizigenza

    2. Solo By Nel Ngabo

    3. Ndabazi By Marina Ft Social Mula

    4. Papa By Butera Knowless

    5. Rendez Vous By Seyn

    6. Avec Elle By Kevin Skaa

    7. Sideni By Edizo

    8. Helena By Platin P

    9. Ndagukumbuye By King James Ft Ariel Wayz

    10. Umukire By Young Grace

    Turakwibutsa ko ushobora guha umuhanzi ukunda amahirwe yo kugaragara kuri top 10 y’ubutaha ujya kuri inyaRwanda Music ukiyumvira indirimbo ze gusa.

    Indirimbo 10 zasoje icyumweru dusoje zikunzwe cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103441/inyarwanda-music-indirimbo-10-zirangije-icyumweru-cya-nyuma-cyukwezi-kwa-gashyantare-2021–103441.html

  • Tom Close, Bruce Melodie, Marina, Dj Miller m… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya The Choice Awards byatanzwe ku nshuro ya mbere. Ni mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, mu muhango wabereye kuri Televiziyo ya Isibo Tv ari nayo yateguye ibi bihembo.

    Binyuze mu kiganiro 'The Choice', Televiziyo Isibo Tv yatangiye gutegura ibihembo ngaruka mwaka yise 'The Choice Awards' igamije gushimira abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanyarwenya n’abandi bagira uruhare mu iyaguka ry'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngarukamwaka bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakauru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo 'Isibo TV' ya Bruce Melodie.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Abegukanye ibihembo bya The Choice Awards 2020:

    Umuhanzi Juno Kizigenza ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya wigaragaje mu 2020 'The Choice New Artist'. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo 'Nazubaye' yahigitse abarimo Papa Cyangwe, Vestine&Dorcas, Ish Kevin na Calvin Mbanda.

    Umuhanzi akaba n'umuganga Muyombo Thomas [Tom Close] ni we wegukanye igihembo cy'uwaharaniye iterambere ry'umuziki 'The Choice Icon Award'. Nta muntu bari bahataniye iki gihembo, kuko cyagenewe umuntu umwe watowe n'abategura ikiganiro cya The Choice.

    Bruce Melodie uherutse kubona umujyanama mushya ni we wegukanye igihembo cy'umugabo w'umwaka wa 2020 'The Choice Male Artist of the year', yahigitse umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, Mico The Best, Platini na Davis D.

    Mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka w'umugore 'The Choice Female Artist of the year' Marina ni we wegukanye igihembo. Marina yahigitse abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Clarisse Karasira na Alyn Sano.

    Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka 'The Choice Actor of the year'. Bamenya yahigitse abarimo Nicki Dimpoz, Niyitegeka Gratien [Seburikoko], Uwihoreye Jean Moustapha [Ndimbati] na Mugisha Emmanuel [Clapton].

    Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi' yegukanye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime mwiza w'umwaka 'The Choice Actress of year'. Uyu mukobwa ugezweho muri iki gihe yahigitse abarimo Bahavu Jeannette, Mutoni Assia, Kecapu na Ingabire Pascaline.

    Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, ni we wegukanye igihembo cya The Choice Tribute Award. Umugore we Nigihozo Hope ni we wafashe igihembo cye, agaragaza amarangamutima. Iki ni kimwe mu bihembo byongewemo mbere y'uko umunsi nyirizina ugera.

    Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime mu Rwanda ni wegukanye igihembo cya The Choice Influencer of the Year. Uyu musore yari ahatanye n'abarimo Junior Giti, Papa Cyangwe, Super Manager na Dj Brianne.

    Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Televiziyo ya Isibo Tv ni we wegukanye igihembo cy'umu-Dj w'umwaka The Choice of the year. Yari ahanganye n'aba-Dj bakomeye barimo Dj Marnaud, Dj Toxxxyk, Dj Ira na Dj Bisoso.

    Producer Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy'uwatunganyije neza amashusho y'indirimbo mu 2020 'The Choice Director of the year'. Yahize abarimo Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Bagirishya.

    Umuhanzi Meddy ubarizwa muri Amerika ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi ukorera umuziki hanze y'u Rwanda 'The Choice Diaspora Artist 2020'; yari ahagarariwe na Bruce Intore usanzwe ari umujyanama we. Meddy yahigitse Adrien Misigaro, The Ben, Emmy na Priscillah.

    Umuhanzi Nemeye Platini wo muri Label ya Kina Music ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi ufite indirimbo y'amashusho meza y'umwaka 'The Choice Video of the year'


    Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka 'The Choice Artist of the year' mu bihembo bya Televiziyo ye

    Umuhanzi Tom Close ni we wegukanye igihembo cy'uwaharaniye iterambere ry'umuziki 'The Choice Icon Award'

    Umuhanzikazi Marina wo muri The Mane yegukanye igihembo mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka w'umugore 'The Choice Female Artist of the year' Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka 'The Choice Actor of the year'

    Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] yegukanye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime mwiza w'umwaka 'The Choice Actress of year'

    Umuraperi Juno Kizigenza ukunzwe mu ndirimbo 'Nazubaye' yaririmbye mu itangwa ry'ibi bihembo; yanegukanye igihembo cya The Choice New Artist

    Platini yegukanye igihembo cya The Choice Video of the year abicyesha indirimbo ye Atansiyo

    Umuraperi Ish Iven uhatanye mu irushanwa rya The Next Pop Star ni we wasusurukije abantu mu muhango w'itangwa ry'ibi bihembo

    Igihozo Hope, umugore wa Dj Miller yafashwe n’amarangamutima ubwo yakiraga igihembo cyihariye cy’umugabo we, The Choice Tribute Award

    Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime ni we wegukanye igihembo cy'uwavuze rikijyana mu 2020 'The Choice Influencer of the Year'

    Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Isibo Tv ni we wegukanye igihembo cy'umu-Dj w'umwaka The Choice of the year

    Producer Bagenzi Bernard yegukanye igihembo cy'uwatunganyije neza amashusho y'indirimbo mu 2020 'The Choice Director of the year'

    Umunyamakuru Emmalito wa Isibo Tv wayoboye itangwa ry'ibihembo

    Umuhanzi Meddy ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi ukorera umuziki hanze y'u Rwanda 'The Choice Diaspora Artist 2020'; yari ahagarariwe na Bruce Intore usanzwe ari umujyanama we

    Umunyamakuru Bianca wari muri studio ya kabiri ayoboye umuhango w'itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards 2020

    Umushyushyarugamba Sylivie wari uyoboye ibiganiro muri studio ya kabiri

    Umunyamakuru Irene Murindahabi wakiriye abahanzi batsinze mu cyiciro cya The Choice Awards 2020 batambuka ku itapi itukura 'Red Capert'

    Dj Ira uri mu bagize itsinda rya Shauku Band ni we wavanze umuziki muri ibi biroriUmunyamakuru Phil Peter wahaye ikaze abantu ndetse na Shauku Band muri ibi bihemboItsinda ry'abanyamuziki bakomeye rya Shauku Band ryasusurukije abantu muri uyu muhango

    AMAFOTO: DD STUDIOS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103450/tom-close-bruce-melodie-marina-dj-miller-mu-begukanye-ibihembo-the-choice-awards-amafoto-103450.html

  • Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yamubera umugore. Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo gusaba Miss Muyango ko yamubera umugore maze Muyango nawe abyemera avuga ati ” Yego ” ndetse Kimenyi Yves ahita anamwambika impeta. Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021. Kimenyi Yves afashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Muyango amusaba ko yazamubera umugore nyuma y'imyaka isaga 2 aba bombi bari mu rukundo rutajegajega. Nyuma yo kwambikwa impeta, Miss Uwase Muyango abinyujije kuri story ya instagram ye yagaragaje ibyishimo biri ku mutima we mu magambo agira ati: ” 28/02/2021 Said forever yes to the man i love “.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Amafoto menshi turacyayabakusanyiriza…

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-yateye-ivi-asaba-miss-uwase-muyango-ko-yazamubera-umugore-amafoto/

  • Abantu 60 banduye Covid-19 mu Rwanda ntihagira n'umwe ihitana #rwanda #RwOT

    Abantu 60 banduye COVID-19 mu Rwanda mu bipimo 4.374 byafashwe. Hakize abantu 6 mu masaha 24 ashize.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 28 Gashyantare 2021,nta muntu n'umwe wishwe n'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bose baguma ari 261.

    Amakuru ya Covid-19 kuri uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:60
    Abanduye bose:18,850
    Hakize:6
    Abakize bose:17,313
    Abamaze gupfa bose:261
    Abakirwaye:1,276
    Abarembye:8

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibiribwa n'Imiti cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika FDA, cyemeje ikoreshwa ry'urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Johnson & Johnson rutangwa inshuro imwe gusa.

    Inkuru dukesha France24 ivuga ko uru rubaye urukingo rwa gatatu rwemerewe gutangwa muri iki gihugu nyuma y'urwa Pfizer na Moderna.

    FDA yatangaje ko uru rukingo rushya rufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ku kigero cya 85%.

    Kugeza ubu sosiyete ikora izi nkingo yemereye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko kugeza muri Werurwe bazaba bamaze kubashyikiriza doze zigera kuri miliyoni 20,naho mu mpeshyi bakazaba barabahaye doze miliyoni 100 .

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika,Joe Biden yatangaje ko iyi ari inkuru nziza ariko ko urugamba rutararangira bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

    Usibye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hari ibindi bihugu byemeje gutumiza uru rukingo birimo nk'u Bwongereza bwatumije doze miliyoni 30,Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi watumije doze miliyoni 200,Canada yatumije doze miliyoni 38 n'Ibihugu bihuriye muri gahunda ya Covax byatumije doze miliyoni 500.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-60-banduye-covid-19-mu-rwanda-ntihagira-n-umwe-ihitana

  • Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Ibikorwa bishobora kwangiza umubano w'abashakanye
    • Ibitera umugore washatse agahinda gakomeye mu mibereho ye.
    • Ibintu bishobora gutuma umugore akuzinukwa agatangira kuguca inyuma

    Ibi ni ibintu umugabo wese yakagombye guha agaciro kandi akabizirikana cyane mu rwego rwo guha agaciro umugore we no kumenya ibyo aba amukeneyeho

    Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni igikorwa cy'ingenzi kurusha ibindi byose nk'uko duhora tubibibutsa. Nubona rero iki gikorwa kitakigenda neza murugo rwanyu uzamenyeko hari byinshi byamaze kwangirika, kandi bikaba bishobora no gusenya urugo rwanyu kuko biriya bihera imbere byangiza mu mitima y'abashakanye. Umugabo ukunda umugore we rero agamba kuzirikana ku byo aba akeneye ari na yo mpamvu YEGOB ibagira inama yo kwirinda ibi bintu:

    1.Kwikinisha cyane

    Igitsina cy'umugabo kimeze nk'imodoka, uko gikoreshwa cyane ninako kirushaho gucika intege. Ntushobora kwikinisha buri kanya ngo wibwire ko uzitwara neza buri gihe mu gitanda. Kwikinisha basore n'abagabo bamwe babikora batazi ko bibagiraho ingaruka mbi harimo no kubura ubushake. Ibi iyo ubikora cyane bigeraho ukumva utagikeneye kubonana n'umugore wawe kandi mu byukuri we aba agukenye, bigatuma rero mudahuza kuko yibaza ukuntu agiye gusubirana ubusugi bwo kudatera akabriro kandi yari mu bihe bye byiza byo kubikora. Niba wajyaga wiyangiriza ubuzima utabizi ukwiriye guhagarika iyi myitwarire.

    2.Kuywa itabi

    Kugira ngo umugabo agire ubushake buhoraho cyangwa budahindagurika ni uko amaraso aba atembera neza . Mugomba kumenya neza rero ko uburozi buba mu itabi bugira ingaruka mbi ku mitemberere y'amaraso, bikaba byateza ikibazo gikomeye umugabo inshuro nyinshi cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro.

    3.Kugira ibibazo ibibazo birenze/kwiheba

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibibazo byinshi byo kubura ubushake ku bagabo biterwa n'ibabazo bituruka mu mutwe. Ubusanzwe ibitekerezo by'umuntu ntibishobora kuba ahantu habiri icyarimwe. Biragoye ko umugabo yaba atekereza ibindi biazo ngo anitware neza mu gikorwa cyo gutera akabariro. Kwiheba cyangwa kugira ibibazo byinshi nayo ni impamvu itera abagabo kugira ikibazo cyo kubura ubushake. Ni naho uzasanga abagore benshi bijujutira abagabo babo ko batakemera ko batera akabariro ngo babarutishije akazi/ imirimo bakora kubera kuyihugiramo cyane ntibagire ubushake bw'akabariro kandi abagore babikeneye.

    4.Kunywa inzoga nyinshi

    Abagabo bamwe bakunda kunywa inzoga nyinshi mu rwego rwo kubongerera ubushake mu gihe cyo gutera akabariro ariko ntibamenye ko bari kwiyangiza. Mu nzoga haba harimo isukari kandi uko urushaho kunywa inzoga ninako urushaho kongera isukari mu mubiri ari nabyo bituma ubushake bugenda bugabanuka. Ikindi ni uko iyo umuntu yimenyereje kunywa inzoga ngo zimutere ubushake, umubiri ugeraho ukabimenyera kuburyo iyo zabuze ntabushake umugabo yagira.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-bibabaza-abagore-bikabatera-kwibaza-ukuntu-babaye-amasugi-kandi-bafite-abagabo/