Category: Uncategorized

  • Perezida wa Ghana yabaye umukuru w’igihugu wa mbere utewe urukingo rwa Covid-19 muri gahunda ya Covax –

    Perezida Akufo-Addo yarutewe hamwe n’umugore we Rebecca imbonankubone (live) kuri televiziyo bereka abanya-Ghana bose ko ntacyo bitwaye kuba barwiteza.

    Yandika ku rubuga rwe rwa Twitter, Akufo-Addo, yavuze ko urukingo nta kibazo rufite ndetse ko ruzafasha igihugu cye kurwanya ingaruka za Covid-19.

    Ati “Ku wa Mbere, tariki ya mbere Werurwe 2021, njyewe na Rebecca wanjye twari turi ku bitaro bya gisirikare kugira ngo dufate urukingo rwa Covid-19 ku mugaragaro. Urukingo nta kibazo na kimwe rufite, ndetse ruzafasha mu kuturinda ingaruka za Covid-19 ku buzima bwacu.”

    Yongeyeho kandi ko uru rukingo ruzafasha mu kugarura ubuzima busanzwe ndetse ko ruzatuma ubukungu bwa Ghana busubira uko bwahoze.

    Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Coronavirus muri gahunda ya Covax tariki 24 Gashyantare, aho yahawe dose ibihumbi 600 z’inkingo za Astrazeneca.

    BBC ivuga ko iki gihugu giteganya gutanga inkingo mu byiciro bine, aho abazahabwa inkingo mu cyiciro cya mbere, ari abantu bari mu kaga ko kwandura Covid-19 kuruta abandi, ni ukuvuga abaganga n’abaforomo, abakora muri serivisi z’umutekano, abagize guverinoma ndetse n’abantu bakuze bari hejuru y’imyaka 60 kuzamura.

    Icyiciro cya kabiri cy’abazahabwa inkingo, ni abantu batanga serivisi zitandukanye, harimo abarimu n’abanyeshuri babo, abanyamakuru, abatanga serivisi z’amashanyarazi, abahinzi, abacuruzi, abashoferi, abasoresha, abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abashinzwe ubumenyi bw’ikirere, abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, ndetse n’abandi bakora muri guverinoma.

    Abazahabwa inkingo mu cyiciro cya gatatu ni abantu bose basigaye batavuzwe mu byiciro bibanza bari hejuru y’imyaka 18 hatarimo abagore batwite.

    Icyiciro cya nyuma cy’abazahabwa inkingo ni abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 18. Perezida Akuffo-Addo yavuze ko bo bazahabwa inkingo ari uko habonetse izizewe neza.

    Abantu ibihumbi 84 bamaze kwandura Coronavirus muri Ghana, muri bo hamaze gukira abagera kuri 77.972, abandi 607 bahitanwe nayo.

    Urukingo rwa Astrazeneca nirwo Perezida wa Ghana yahawe

    Perezida wa Ghana yakingiwe Coronavirus binyuze muri gahunda yo gukwiza inkingo ya Covax

  • Perezida wa Ghana yabaye umukuru w'igihugu wa mbere utewe urukingo rwa Covid-19 muri gahunda ya Covax – #rwanda #RwOT

    Perezida Akufo-Addo yarutewe hamwe n'umugore we Rebecca imbonankubone (live) kuri televiziyo bereka abanya-Ghana bose ko ntacyo bitwaye kuba barwiteza.

    Yandika ku rubuga rwe rwa Twitter, Akufo-Addo, yavuze ko urukingo nta kibazo rufite ndetse ko ruzafasha igihugu cye kurwanya ingaruka za Covid-19.

    Ati 'Ku wa Mbere, tariki ya mbere Werurwe 2021, njyewe na Rebecca wanjye twari turi ku bitaro bya gisirikare kugira ngo dufate urukingo rwa Covid-19 ku mugaragaro. Urukingo nta kibazo na kimwe rufite, ndetse ruzafasha mu kuturinda ingaruka za Covid-19 ku buzima bwacu.'

    Yongeyeho kandi ko uru rukingo ruzafasha mu kugarura ubuzima busanzwe ndetse ko ruzatuma ubukungu bwa Ghana busubira uko bwahoze.

    It is also a major catalyst to restoring livelihoods and the national economy to the robust level it belongs. 2/2 pic.twitter.com/1UKpwd1ASO

    — Nana Akufo-Addo (@NAkufoAddo) March 1, 2021

    Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Coronavirus muri gahunda ya Covax tariki 24 Gashyantare, aho yahawe dose ibihumbi 600 z'inkingo za Astrazeneca.

    BBC ivuga ko iki gihugu giteganya gutanga inkingo mu byiciro bine, aho abazahabwa inkingo mu cyiciro cya mbere, ari abantu bari mu kaga ko kwandura Covid-19 kuruta abandi, ni ukuvuga abaganga n'abaforomo, abakora muri serivisi z'umutekano, abagize guverinoma ndetse n'abantu bakuze bari hejuru y'imyaka 60 kuzamura.

    Icyiciro cya kabiri cy'abazahabwa inkingo, ni abantu batanga serivisi zitandukanye, harimo abarimu n'abanyeshuri babo, abanyamakuru, abatanga serivisi z'amashanyarazi, abahinzi, abacuruzi, abashoferi, abasoresha, abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abashinzwe ubumenyi bw'ikirere, abashinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu, ndetse n'abandi bakora muri guverinoma.

    Abazahabwa inkingo mu cyiciro cya gatatu ni abantu bose basigaye batavuzwe mu byiciro bibanza bari hejuru y'imyaka 18 hatarimo abagore batwite.

    Icyiciro cya nyuma cy'abazahabwa inkingo ni abagore batwite ndetse n'abana bari munsi y'imyaka 18. Perezida Akuffo-Addo yavuze ko bo bazahabwa inkingo ari uko habonetse izizewe neza.

    Abantu ibihumbi 84 bamaze kwandura Coronavirus muri Ghana, muri bo hamaze gukira abagera kuri 77.972, abandi 607 bahitanwe nayo.

    Urukingo rwa Astrazeneca nirwo Perezida wa Ghana yahawe

    Perezida wa Ghana yakingiwe Coronavirus binyuze muri gahunda yo gukwiza inkingo ya Covax


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-ghana-yabaye-umukuru-w-igihugu-wa-mbere-utewe-urukingo-rwa-covid-19

  • Ibyo Kylian Mbappe yakoreye umwana muto byakoze benshi ku mutima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye wa PSG ,Kylian Mbappe yashimishije abatari bake nyuma yo gufasha umwana muto urwaye kanseri akamuganiriza cyane ,ibintu byatumye bamwe bamufata nk'umuntu ufite umutima mwiza.

    Uyu rutahizamu wa Paris-Saint Germain yazamuye amarangamutima ya benshi, ubwo yafataga umwanya akaganiriza umwana muto urwariye kanseri mu bitaro by'i New York.

    Mu rurimi rw'iki-Espagnol, Mbappe yagaririye n'uyu mwana urwaye Kanseri ahanini ku bijyanye n'umupira w'amaguru.

    Mbappe yegereye Camera asuhuza uyu nwana, maze nawe aramupepera aramusuhuza, ubwo batangira kuganira.

    Uyu mwana urwaye witwa Juan, yagize ati'Birandenze, kubera ko kuri njye uri umukinnyi wa mbere nkunda'.Juan yanavuze ko yari kapiteni akanaba umunyezamu w'ikipe y'iwabo ku ivuko.

    Mu kumusubiza, Mbappe yagize ati'Oh, umwanya mwiza cyane'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibyo-kylian-mbappe-yakoreye-umwana-muto-byakoze-benshi-ku-mutima/

  • Ibimenyetso by'icya Semuhanuka Rusesabagina yateye urukiko ku Bunyarwanda bwe – #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo yagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 aho Rusesabagina yavuze ko atari 'Umunyarwanda', anabishingiraho avuga ko Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha bijyanye n'iterabwoba akurikiranyweho, kuko ari Umubiligi.

    Icyo gihe yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw'u Rwanda.

    Ati 'Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano [mu Rwanda] mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y'indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk'umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk'umwana w'imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy'u Rwanda.''

    Yavuze ko u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 ariko ubw'Ubunyarwanda ntiyabusubiranye.

    Ati 'Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy'Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n'amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk'Umubiligi, si nk'Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y'umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w'Umubiligi.''

    Mu gukomeza gushimangira ko atari Umunyarwanda, Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD/FLN abajijwe ibyangombwa bimuranga, yavuze ko afite indangamuntu imwe na pasiporo imwe kandi na byo by'u Bubiligi.

    Nubwo atangaza ibi ariko ibimenyetso simusiga bigaragaza ibindi. Hari inyandiko iriho umukono w'uyu mugabo IGIHE ifitiye kopi.

    Muri iyi nyandiko yo kuwa 26 Nyakanga 2004, Rusesabagina yandikiye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka arusaba Pasiporo nshya ngo kuko indi yatakaye.

    Iyo baruwa iri mu Kinyarwanda igira iti 'Mbandikiye iyi baruwa mbasaba urwandiko rwa'abajya mu mahanga (Passport), iyo nari nsanzwe ntunze No A003469 yaratakaye'.

    Ku mugereka w'iyo baruwa ayiherekesha icyangombwa cya Parike y'u Bubiligi gisobanura ko Pasiporo ye koko yatakaye. Icyo gihe yishyuye amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga kugira ngo ahabwe pasiporo nshya.

    Yanditse ibaruwa avuga ko indi Pasiporo ye yatakaye bityo akwiye guhabwa indi

    Ni ko byagenze, kimwe n'undi munyarwanda wese ushaka ibyangombwa, yahawe pasiporo nshya ifite nimero PC 009914, yagombaga kurangira ku wa 29 Nyakanga 2009.

    Nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze avuga ko yasabye Pasiporo nshya ubwo yari mu Rwanda mu 2004 ahubwo inshuro zose mu rukiko yumvikanishaga ko iyo yari afite yayishyikirije u Bubiligi.

    Inyandiko zigaragaza kandi ko ibaruwa yaturutse muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga isaba Urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka gufasha Rusesabagina agahabwa Pasiporo nshya.

    Iyo baruwa yanditswe n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hari aho igira iti 'Ari ino mu Rwanda akaba yifuza gusubira aho atuye afite pasiporo nshya asaba'.

    Grégoire Karambizi wayanditse amenyesha uru rwego rw'Abinjira n'Abasohoka ati 'Nizeye ko muzabimutunganyiriza'.

    Umwunganizi we mu by'Amategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021, yavuze ko ibijyanye n'ubwenegihugu bwe, bizitabwaho n'izindi nzego.

    Ati 'Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w'uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n'izindi nzego nk'uko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n'icyo kibazo.''

    Biteganyijwe ko ku wa 5 Werurwe 2021 aribwo urukiko ruzongera kuburanisha Rusesabagina ku nzitizi yatanze zituma adashobora kuburanishwa mu mizi.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakoze iyo bwabaga imufasha kugira ngo abone Pasiporo

    Rusesabagina yujuje inyandiko zisaba Pasiporo nk’Umunyarwanda

    Pasiporo Rusesabagina yavugaga ko yabuze, yarangije igihe mu 2001

    Yerekanye n’icyangombwa yahawe n’inzego z’u Bubiligi kigaragaza ko Pasiporo yari asanganywe yabuze

    Inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga yayatanze atagononwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibimenyetso-by-icya-semuhanuka-rusesabagina-yateye-urukiko-ku-bunyarwanda-bwe

  • Turamenyesha ko uwitwa MUKANIYONSENGA Peruth #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUKANIYONSENGA Peruth mwene Bisengimana na Nyirandikubwayo, utuye mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Birembo, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’lburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUKANIYONSENGA Peruth, akitwa DUSENGE Peruth mu gitabo cy’irangamimerere.
    lmpamvu atanga yo guhinduza izina ni izina niswe n’ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Turamenyesha-ko-uwitwa-MUKANIYONSENGA-Peruth

  • Ibimenyetso by’icya Semuhanuka Rusesabagina yateye urukiko ku Bunyarwanda bwe –

    Iyi ngingo yagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 aho Rusesabagina yavuze ko atari ‘Umunyarwanda’, anabishingiraho avuga ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha bijyanye n’iterabwoba akurikiranyweho, kuko ari Umubiligi.

    Icyo gihe yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano [mu Rwanda] mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

    Yavuze ko u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 ariko ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubiranye.

    Ati “Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi.’’

    Mu gukomeza gushimangira ko atari Umunyarwanda, Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD/FLN abajijwe ibyangombwa bimuranga, yavuze ko afite indangamuntu imwe na pasiporo imwe kandi na byo by’u Bubiligi.

    Nubwo atangaza ibi ariko ibimenyetso simusiga bigaragaza ibindi. Hari inyandiko iriho umukono w’uyu mugabo IGIHE ifitiye kopi.

    Muri iyi nyandiko yo kuwa 26 Nyakanga 2004, Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka arusaba Pasiporo nshya ngo kuko indi yatakaye.

    Iyo baruwa iri mu Kinyarwanda igira iti “Mbandikiye iyi baruwa mbasaba urwandiko rwa’abajya mu mahanga (Passport), iyo nari nsanzwe ntunze No A003469 yaratakaye”.

    Ku mugereka w’iyo baruwa ayiherekesha icyangombwa cya Parike y’u Bubiligi gisobanura ko Pasiporo ye koko yatakaye. Icyo gihe yishyuye amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga kugira ngo ahabwe pasiporo nshya.

    Yanditse ibaruwa avuga ko indi Pasiporo ye yatakaye bityo akwiye guhabwa indi

    Ni ko byagenze, kimwe n’undi munyarwanda wese ushaka ibyangombwa, yahawe pasiporo nshya ifite nimero PC 009914, yagombaga kurangira ku wa 29 Nyakanga 2009.

    Nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze avuga ko yasabye Pasiporo nshya ubwo yari mu Rwanda mu 2004 ahubwo inshuro zose mu rukiko yumvikanishaga ko iyo yari afite yayishyikirije u Bubiligi.

    Inyandiko zigaragaza kandi ko ibaruwa yaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka gufasha Rusesabagina agahabwa Pasiporo nshya.

    Iyo baruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hari aho igira iti “Ari ino mu Rwanda akaba yifuza gusubira aho atuye afite pasiporo nshya asaba”.

    Grégoire Karambizi wayanditse amenyesha uru rwego rw’Abinjira n’Abasohoka ati “Nizeye ko muzabimutunganyiriza”.

    Umwunganizi we mu by’Amategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021, yavuze ko ibijyanye n’ubwenegihugu bwe, bizitabwaho n’izindi nzego.

    Ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nk’uko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Biteganyijwe ko ku wa 5 Werurwe 2021 aribwo urukiko ruzongera kuburanisha Rusesabagina ku nzitizi yatanze zituma adashobora kuburanishwa mu mizi.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakoze iyo bwabaga imufasha kugira ngo abone Pasiporo

    Rusesabagina yujuje inyandiko zisaba Pasiporo nk’Umunyarwanda

    Pasiporo Rusesabagina yavugaga ko yabuze, yarangije igihe mu 2001

    Yerekanye n’icyangombwa yahawe n’inzego z’u Bubiligi kigaragaza ko Pasiporo yari asanganywe yabuze

    Inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga yayatanze atagononwa

  • Kigali : Herekanywe abantu 37 barenze ku mabwiriza barimo abafashwe bakina Film #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo bariya 27 bariho bafata amashusho ya film mu nzu zicumbikirwamo abantu by’igihe gito zizwi nka Guest House iherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho abandi 10 bari bahinduye akabari mu rugo.

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufata abantu nk’aba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Yagiriye inama urubyiruko rukomeje gufatirwa mu bikorwa nk’ibi, avuga ko uretse kuba bahakura ibyago byo kwanduriramo COVID-19 ariko biriya byaha binahanirwa.

    Yagize ati 'Usibye ko ari n’ibyaha bihanirwa, ushobora no kubijyamo ukahandurira covid19, ni yo mpamvu tutazahwema gufata ababijyamo amategeko akabakurikirana.'

    Aba bafashwe uko 37 bararekurwa ari uko babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 baniyishyurire ubundi bacibwe amande y’ibihumbi 25 Frw kuri buri muntu.

    CP John Bosco Kabera kandi avuga ko uwateguye ibirori cyangwa nyiri nzu byabereyemo we acibwa amande y’ibihumbi 200 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Herekanywe-abantu-37-barenze-ku-mabwiriza-barimo-abafashwe-bakina-Film

  • Musanze : Uwari umaze igihe gito avuye Iwawa yateye icyuma abantu babiri barapfa aratoroka #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 ubwo habaga ubushyamirane bwabereye mu rugo bahinduye akabari ubwo uwitwa Ndashimye Olivier na Ndungutse Aimable barwanaga.

    Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, kivuga ko aba bombi baje gutaha bari kumwe n’abandi babiri bageze mu nzira bongera gushyamirana ari na bwo uriya Ndungutse Aimble yateraga icyuma babiri muri bo umwe agahita ahasiga ubuzima, undi akaza kugwa mu bitaro bya Ruhengeri.

    Abaturage bahise bumva urusaku rw’abatabaye, bihutiye kuhagera ariko basanga umwe yapfuye n’undi wakomeretse ariko uwabateye icyuma yamaze gutoroka.

    Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, yavuze ko bariya bantu baguye muri buriya bushyamirane bwatangiriye mu rugo bahinduye akabari.

    Yagize ati 'Bageze mu nzira bakomeza kubwirana nabi. Uwo Ndungutse ni bwo yahise afata icyuma yari yitwaje, agitera Ndashimye mu nda amara asohoka hanze, ahita apfa ako kanya.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bageraga ahabereye buriya bushyamirane, batahise bamenya ko hari abandi bantu batewe icyuma ariko ko baje kubona ko yagiteye abandi bantu babiri barimo umwana bahise banihutira kujyana kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka.

    Yagize ati 'Twabibonye nyuma hashize umwanya ubwo yari agiye konsa uwo mwana, tugiye kureba dusanga icyuma cyamuheze mu mubiri. Ni bwo twihutiye guhamagara imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo avurwe ibikomere, ariko ku bw’amahirwe macye uwo mwana yaje gupfa bucyeye bwaho kuko ibikomere byari byamushegeshe.'

    Abandi bantu babiri bari kumwe na ba nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakomeze iperereza.

    Ndungutse ukekwaho kwica bariya bantu babiri, yahise atoroka akaba agishakishwa. Uyu kandi yari amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kuko asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uwari-umaze-igihe-gito-avuye-Iwawa-yateye-icyuma-abantu-babiri-barapfa-aratoroka

  • Perezida Kagame yagaragaje amasomo Afurika ikwiye kwigira ku cyorezo cya Covid-19 –

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu gusubiza inyuma ubukungu bw’uyu Mugabane ndetse no gutwara ubuzima bw’Abanyafurika.

    Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje imibereho ku Mugabane wa Afurika, hari amasomo uyu Mugabane ukwiye kugikuramo, kugira ngo mu bihe biri imbere, uzabe uri ku rwego rwo guhangana n’ibyorezo nk’ibi.

    Ati “Nta ngingo ifite agaciro [nka Covid-19] kuri Afurika, reka ntange ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa mu bihe biri imbere. Icya mbere, icyorezo cyagaragaje akamaro gakomeye ko kongera ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuvuzi ku Mugabane wacu”.

    “Inzego z’ubuzima zabaye ingirakamaro cyane mu guhangana n’icyorezo ku Mugabane wacu. Nk’uko nabigarutseho muri raporo [nagejeje] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nk’ushinzwe ibikorwa byo kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, hari ibyangombwa byafasha za Leta bitari gusa mu kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, ahubwo no kuyikoresha neza.”

    Hejuru yo kongera ingengo y’imari mu bihugu imbere, Perezida Kagame yanasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara zirimo n’ibyorezo, Africa CDC.

    Ati “Icya kabiri, Ikigo cya Africa CDC, cyerekanye akamaro kacyo muri ibi bihe by’icyorezo. Cyafashije mu kubona no gukwirakwiza ibikoresho bipima n’ibirinda Covid-19, gikusanya amakuru y’icyorezo ndetse kinafasha mu bikorwa byo gushaka inkingo. Tugomba rero gukomeza gushyigikira Africa CDC, kugira ngo igire ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru kandi itange umusaruro”.

    Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byo gusinya no kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo cya Afurika Gishinzwe ubuvuzi (African’s medicine Agency Treat), “kugira ngo gitangire gukora vuba bishoboka”.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ikwiye gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika, kuko rizagira uruhare mu kwihutisha izanzamuka ry’ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Icya gatatu, dukwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, nka kimwe mu byadufasha kongera kwiyubaka”.

    Yongeyeho ko iryo soko rizatuma ibigo bikora imiti n’inkingo birushaho kugana Afurika, bityo uyu Mugabane ukungukira muri iryo terambere ku buryo bizawufasha guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.

    Perezida Kagame kandi yasoje asaba Afurika kugira ijwi rimwe mu rugamba rwo gusaba ko inkingo za Covid-19 zigabanywa mu buryo bungana ndetse zikagezwa kuri bose bazikeneye.

    Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye gukura mu cyorezo cya Covid-19/ Ifoto: Village Urugwiro

  • Iruka ry’ikirunga ryica abacyegereye ariko abarokotse bakagaruka kuhatura; ni iki bahakurikirana? –

    Ntawakwifuza ko habaho ibiza, ariko hari ubwo biba bikangiza bimwe nyuma bikagira n’akamaro. Nyuma y’igihe kirekire, usanga twa duce twarongeye guturwa kandi twishimiwe. Ni muri ubwo buryo amashyamba yo mu duce tw’Ibirunga by’u Rwanda aba atoshye, akaba icumbi ryiza n’ibyo kurya ku nyamaswa z’agasozi.

    Abahaturiye nabo babigiriramo inyungu cyane cyane izishingiye ku buhinzi, kuko babona umusaruro utubutse bigizwemo uruhare n’ubutaka babukoreraho burumbutse.

    U Rwanda rw’imisozi igihumbi rufite ibirunga bitanu biri mu Majyaruguru n’agace gato k’Uburengerazuba, ariko abenshi mu batuye muri utwo duce ushobora kubabaza akamaro k’iruka ry’ikirunga ntibamenye ngo ni akahe. Nyamara ubuzima bwabo bwa buri munsi ahanini bushingiye kuri ako kamaro kuko ari uduce dukorerwamo ubuhinzi cyane.

    Ubutaka bwirabura buba muri utwo duce bugatuma ubuhinzi bwaho bugenda neza, ni umusaruro w’iruka ry’ibirunga ryabayeho mu myaka ibihumbi ishize. Hemezwa ko ibikoma bizamuka iyo ikirunga kiruka bizamukana n’ibinyabutabire bikungahaza ubutaka, maze bukera cyane.

    Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Rutazuyaza Byizigiro Vaillant, yasobanuye ko bitwara igihe kinini kugira ngo ubwo butaka buboneke.

    Ati “Ibyo bikoma bisohoka bishyushye, byamara gukonja bikabanza byakora ibintu bimeze nk’ibitare. Ibyo bitare birabora nabyo bigacagagurika, bikagenda bihindagurika bitewe n’imiterere y’ikirere (ubushyuhe cyangwa ubukonje) kugeza habonetse ubwo butaka.”

    “Ubushyuhe butuma kubora [kw’ibyo bitare] byihuta naho ubukonje bugatuma bitinda. Ntabwo wahamya ngo mu by’ukuri bitwara igihe kingana iki usibye kugereranya, ariko kiba ari kirekire.”

    Yongeyeho ko kubora kw’ibyo bitare bitaba bihagije kugira ngo ubutaka buhingwa buboneke, ahubwo hari n’ikindi gihe bitwara habaho kubora kw’amababi y’ibimera bihaba bwa mbere ndetse nabyo ubwabyo, uko bibora ari ko birushaho kubukungahaza.

    Volcano Discovery igaragaza ko iruka rya Kalisimbi rishobora kuba ryarabayeho mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Urwo ni urugero rushobora kwerekana ko akamaro k’iruka ry’ikirunga katabonwa n’abakibonye kiruka bitewe n’imyaka bitwara kugira ngo kagaragare, ahubwo abavuka mu myaka myinshi nyuma y’uko ibyo bibaho ni bo bakabona bigatuma bahiyegereza bakahabyaza umusaruro.

    Ku rundi ruhande ariko Dr Byizigiro yavuze ko ibirunga byose birutse atari ko bizana ubutaka burumbutse.

    Ati “Impamvu ubutaka bw’uduce tw’ibirunga byo mu Rwanda bwera cyane ni uko biriya byari ibirunga bifite ibinyabutabire byiza. Hari utundi duce twabayemo ibirunga ariko ubutaka bwaho butajya bwera kubera ko ibinyabutabire byaho atari byiza ku bimera.”

    Uwo mushakashatsi yavuze ko ibinyabutabire bizamuka habaho iruka ry’ikirunga bishobora kuza ari byiza ku binyabuzima (base) cyangwa bikaza ari bibi kuri byo (acide). Iyo ibizamutse ari acide ubwo butaka burumbutse ntibushobora kuboneka.

    Uretse ubuhinzi bukorerwa mu duce tw’ibirunga bugatanga umusaruro utubutse, amashyamba yaho ameramo ibyatsi n’ibiti bitoshye ku buryo inyamaswa ziyabamo zihonokerwa bikaba byatuma zitahimuka.

    Amakoro aboneka nyuma y’iryo ruka nayo agira akamaro gakomeye, aho yifashishwa mu bwubatsi cyangwa akaba yanakorwamo sima. Kuva muri Nzeri 2020, uruganda rwa Prime Cement ruri i Musanze, rukora sima rwifashishije amwe mu makoro yaturutse ku iruka ry’ikirunga.

    Kuva muri Nzeri 2020 Prime Cement iri i Musanze yatangiye gutunganya sima yifashishije amakoro

    Amakoro aboneka nyuma y’iruka ry’ikirunga arifashishwa mu bwubatsi

    Iyi foto igaragaza ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC kiruka, byerekana uko iruka ry’ikirunga riba riteye ubwoba / Ifoto: Getty Images

    Ikirunga cya Kalisimbi kiriho ishyamba ribamo ingagi n’abahaturiye bagakura umusaruro mwiza mu buhinzi, bikekwa ko cyarutse mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu