Category: Uncategorized

  • Kayonza: Umumotari yafashwe ahetse ibilo 10 by’urumogi –

    Ahagana saa Tatu n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2021, ni bwo uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama atwaye ibilo 10 by’urumogi kuri moto.

    Nyuma yo kugira amakenga y’ibyo yari ahetse, abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse basanga afite urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

    Yagize ati “Abapolisi bo mu muhanda ni bo bamufashe, bamuhagaritse bisanzwe bagira amakenga y’ibipfunyika ahetse bamubajije avuga ko ari itabi barebye basanga ni urumogi. Babonye ari kugenda yihisha inyuma y’amakamyo bituma bagira amakenga.”

    Yongeyeho ko uwo mumotari yafashwe avuye mu Murenge wa Ngoma ajyanye urwo rumogi i Rugende mu Karere ka Gasabo.

    CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda gushaka inyungu yihuse cyane mu bintu bitemewe n’amategeko kuko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo bagashakisha ibyo bakora kuko ari byinshi byemewe n’amategeko.

    Umumotari watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama mu gihe dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mumotari yafatanywe ibikapu bibiri birimo urumogi yashakaga kujyana mu Karere ka Gasabo

  • Ubusambanyi bwatumye Visi Perezida wa Zimbabwe yegura #rwanda #RwOT

    Kembo Mohadi, Visi Perezida w'Igihugu cya Zimbabwe yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa 01 Werurwe 2021 kubera gushinjwa ubusambanyi. Yasabye imbabazi Abanyazimbabwe ku kuba atabashije kwitwara neza mu mirimo yashinzwe n'Igihugu.

    Ibinyamakuru muri Zimbabwe kuva mu kwezi gushize byarushije ho gushyira ahagaragara amajwi yafashwe, aho uyu mutegetsi yumvikanye arimo asaba kuryamana n'abagore batari bake barimo n'ukorera mu biro bye.

    Yagiye ahakana kenshi ibyo yashinjwaga, avuga ko ari ibyo bamuhimbira, ko kandi bifite impamvu za Politiki. Kembo Mohadi, ni umwe mu basirikare warwanye intambara yo kubohora Zimbabwe, yari kandi umwe mu byegera bya Perezida bibiri.

    Yashinzwe imirimo itandukanye muri Minisiteri y'ingabo ku gihe cy'uwahoze ari Perezida w'iki Gihugu, Robert Mugabe, yongera ashingwa kuba Visi Perezida mu 2017 nyuma y'ikurwa ku butegetsi rya Mugabe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ubusambanyi-bwatumye-visi-perezida-wa-zimbabwe-yegura/

  • Umuhanzi ukomeye muri Nigeria ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare mu gihugu cya Nigeria, Ice Prince yagaragaje ko ashyigikiye Uwimana Clementine mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 amusabira amajwi.

    Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze mu mahina, abakobwa barimo 37 bose bari gukora iyo bwabaga ngo bahundagazweho amajwi bizabafashe kwinjira mu mwiherero.

    Imwe mu nzira zikoreshwa mu kwiyamamaza ni ukwiyambaza abantu basanzwe bazwi bagasaba ababakurikira ko batora uwo bashyigikiye.

    Umuhanzi Ice Prince wo muri Nigeria yagaragaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Uwimana Clementine uhagarariye Intara y'Amajyepfo.

    Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifito y'uyu mukobwa asaba abamukurikira ko bamutora mu irushanwa rya Miss Rwanda.

    Ice Prince yamamaje umukobwa uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nyuma y'uko mu cyumweru gishize umuhanzi Ali Kiba agaragaje ko ashyigikiye Umutesi Lea.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-muri-nigeria-ahishuye-umukobwa-ashyigikiye-muri-miss-rwanda-2021/

  • Indege ya mbere nini ya Qatar Airways yakoreye urugendo rwa mbere i Kigali –

    Indege yageze i Kigali ni iyo mu bwoko bwa Boeing 777 ifite moteri ebyiri, ikaba ari yo ya mbere nini ikoreshwa na Qatar Airways, kuko ishobora kugendamo abantu 412, barimo 388 bicara mu myanya isanzwe na 24 bajya mu y’icyubahiro.

    Mu mwaka wa 2019, Qatar Airways yatangajwe nk’ikigo cy’indege cya mbere cyiza ku Isi, ku rutonde rwakozwe na Skytrax, ikora intonde z’ibigo bitwara abantu mu ndege.

    Iki kigo gikora ingendo zihuza Kigali na Doha inshuro eshatu mu cyumweru, ndetse kigakora ingendo 90 buri cyumweru ku Mugabane wa Afurika.

    Nyuma y’uko Boeing 777 igeze mu Rwanda, Visi Perezida wa Qatar Airways ku Mugabane wa Afurika, Hendrik Du Preez, bishimiye kuba mu kigo cya mbere gihuza u Rwanda n’indi migabane irimo Aziya, u Burayi na Amerika.

    Yagize ati “Dutewe ishema no kuba ikigo cya mbere cy’indege gihuza u Rwanda na Aziya, u Burayi, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati. Kuva ku ngendo 33 mu gihe icyorezo cyari kimeze nabi, twabashije kongera ingendo zacu zirenga 900 zihaguruka buri cyumweru zijya mu byerekezo 130 hirya no hino ku Isi, ibizatuma dufasha Diaspora y’u Rwanda kubona amahitamo azatuma basura imiryango yabo.”

    “Urugendo rw’uyu munsi rwakozwe n’indege yacu nini ikoresha moteri ebyiri, rugaragaza inyota dufite yo gusubiza ibyifuzo by’abakiliya bacu tubashyiriraho indege zikwiriye zabafasha ubwabo n’ibyo batwaye. Twizeye ko ibi bizakomeza gutya nyuma y’iki cyorezo.”

    Ku bijyanye n’icyorezo, Qatar Airways yabaye ikigo cya mbere ku Isi cyahawe uruhushya rw’ikigo cyashyizeho ingamba zihamye zo kurinda abakiliya bacyo icyorezo cya Covid-19.

    Muri ibi bihe bya Covid-19 kandi, iki kigo cyafashije abakiliya bacyo kubona kwishyurwa amafaranga yabo ku ngendo zasubitswe ndetse n’abasabye ko zihindurwa barabyemerewe mu buryo bworoshye.

    Qatar Airways isanzwe ikora ingendo mu bihugu 160 ku Isi, ikazikorera ku bibuga by’indege birenga 1000, aho buri munsi ihagurutsa ingendo 14 250.

    Iki kigo kiri mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda, aho nirangira, kizahabwa imigabane ingana na 49% ya Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ibizatuma na yo yubaka ubushobozi bwayo bukagera ku rwego mpuzamahanga.

    Indege nini ya Qatar Airways yaguye i Kigali. Ifoto: Wikimedia Commons

  • Indege ya mbere nini ya Qatar Airways yakoreye urugendo rwa mbere i Kigali – #rwanda #RwOT

    Indege yageze i Kigali ni iyo mu bwoko bwa Boeing 777 ifite moteri ebyiri, ikaba ari yo ya mbere nini ikoreshwa na Qatar Airways, kuko ishobora kugendamo abantu 412, barimo 388 bicara mu myanya isanzwe na 24 bajya mu y'icyubahiro.

    Mu mwaka wa 2019, Qatar Airways yatangajwe nk'ikigo cy'indege cya mbere cyiza ku Isi, ku rutonde rwakozwe na Skytrax, ikora intonde z'ibigo bitwara abantu mu ndege.

    Iki kigo gikora ingendo zihuza Kigali na Doha inshuro eshatu mu cyumweru, ndetse kigakora ingendo 90 buri cyumweru ku Mugabane wa Afurika.

    Nyuma y'uko Boeing 777 igeze mu Rwanda, Visi Perezida wa Qatar Airways ku Mugabane wa Afurika, Hendrik Du Preez, bishimiye kuba mu kigo cya mbere gihuza u Rwanda n'indi migabane irimo Aziya, u Burayi na Amerika.

    Yagize ati 'Dutewe ishema no kuba ikigo cya mbere cy'indege gihuza u Rwanda na Aziya, u Burayi, Amerika n'Uburasirazuba bwo Hagati. Kuva ku ngendo 33 mu gihe icyorezo cyari kimeze nabi, twabashije kongera ingendo zacu zirenga 900 zihaguruka buri cyumweru zijya mu byerekezo 130 hirya no hino ku Isi, ibizatuma dufasha Diaspora y'u Rwanda kubona amahitamo azatuma basura imiryango yabo.'

    'Urugendo rw'uyu munsi rwakozwe n'indege yacu nini ikoresha moteri ebyiri, rugaragaza inyota dufite yo gusubiza ibyifuzo by'abakiliya bacu tubashyiriraho indege zikwiriye zabafasha ubwabo n'ibyo batwaye. Twizeye ko ibi bizakomeza gutya nyuma y'iki cyorezo.'

    Ku bijyanye n'icyorezo, Qatar Airways yabaye ikigo cya mbere ku Isi cyahawe uruhushya rw'ikigo cyashyizeho ingamba zihamye zo kurinda abakiliya bacyo icyorezo cya Covid-19.

    Muri ibi bihe bya Covid-19 kandi, iki kigo cyafashije abakiliya bacyo kubona kwishyurwa amafaranga yabo ku ngendo zasubitswe ndetse n'abasabye ko zihindurwa barabyemerewe mu buryo bworoshye.

    Qatar Airways isanzwe ikora ingendo mu bihugu 160 ku Isi, ikazikorera ku bibuga by'indege birenga 1000, aho buri munsi ihagurutsa ingendo 14 250.

    Iki kigo kiri mu mishyikirano na Leta y'u Rwanda, aho nirangira, kizahabwa imigabane ingana na 49% ya Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ibizatuma na yo yubaka ubushobozi bwayo bukagera ku rwego mpuzamahanga.

    Indege nini ya Qatar Airways yaguye i Kigali. Ifoto: Wikimedia Commons


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-ya-mbere-nini-ya-qatar-airways-yakoreye-urugendo-rwa-mbere-i-kigali

  • Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Diane wamenyekanye muri City Maid na Fleury Legend #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Diane, mu mpera z’icyumweru gishize yakoze ubukwe na Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’ bari bamaze imyaka irenga 3 bakundana.

    Ni ubukwe bwaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 aho aba bombi nyuma y’urugendo rutoroshye rw’urukundo bahisemo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

    Imihango y’indi ikaba yari yarabaye nko gusezerana imbere y’amategeko byabaye ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020.

    Ku wa Gatandatu hakaba harabaye indi mihango yari isigaye aho basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga, basezeranyijwe na Paster Ndangutse Jean Pierre.

    Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 ni bwo ubukwe bwabo bwari kuzaba ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Leta yari yarahagaritse imihango yose y’ububwe.

    Bakaba baragombaga gutegereza igihe buzafungurirwa, nyuma y’uko bufunguwe bakaba bahise bakora ubukwe.

    Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Basezeraniye kuri Zion Temple mu Gatenga

    Fleury yari yambaye yaberewe…

    Ati”reka nkufungurire umuryango winjire mwamikazi ubasumba, saro ryo ku matare ya kalisimbi!”

    Bahavu yabwiye Fleuery ati”reka nkutware nanjye nkurishe umunyenga…”

    Fleury nyiyifuzaga kumukuraho ijisho bitewe n’ibyishimo byari byamusaze

    Bahavu Jeannette byari ibirori bidasanzwe kuri we

    Bahavu Jeannette umunsi w’amateka yari ategereje wari wageze

    Legend na Parrain we

    Nyuma y’imyaka irenga 3 bahisemo kubana akaramata

    Byari ibyishimo ku bavandimwe n’inshuti za Diane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-y-ubukwe-bwa-diane-wamenyekanye-muri-city-maid-na-fleury-legend

  • Impano ye ni umurage ukomeye utazazimira- Imbamutima z'abasezeye kuri Padiri Ubald – #rwanda #RwOT

    N'ubwo hari hashize ukwezi inkuru y'urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga itangajwe ntibyakuyeho ko abamusezeyeho bose bazengaga amarira mu maso ku bwo kubura umupadiri wuje urukundo ndetse n'impano yihariye Rurema wa muhanze yamugabiye.

    Ubwo abantu basezeraga bwa nyuma kuri Ubald Rugirangoga, byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera ahabereye uyu muhango hinjiraga abantu bake bamara ku musezeraho bagasohoka hakinjiramo abandi.

    Uretse ibyo ariko uwamaraga kumusezeraho wese yagombaga guhita ataha cyane ko bitari byemewe guhagarara hanze ya kiliziya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Umuhango wo kumusezera witabiriwe n'ingeri z'abantu batandukanye, barimo abo mu muryango we, abo muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ndetse n'Abihayimana bagenzi be bari barangajwe imbere na Cardinal Kambanda.

    Cardinal Kambanda yafashe umwanya wo kugeza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango ndetse n'abawukurikiraniraga kuri Radiyo Mariya no kuri Youtube.

    Mu ijambo rya Cardinal Kambanda yagarutse cyane ku mateka n'ubutwari byaranze Padiri Ubald Rugirangoga n'ububabare yagize mu bihe byatambutse cyane ko yashegeshwe n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo arimo kubura umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uretse kuvuga ubu butwari bwa Padiri Ubald Rugirangoga, Cardinal Kambanda yongeye kugaragaza ko impano yari afite ari umwihariko we kandi ko izaba umurange ku basigaye.

    Ati 'Ntabwo yemeye guheranwa n'agahinda, ahubwo ubwo bubabare yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi, ugusaba imbabazi Imana, gusaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umuvandimwe waguhemukiye ukamubohora mu mutima[…] afasha abantu kwiyunga n'imana kwiyunga n'imiryango kwiyunga n'abavandimwe.'

    Cardinal Kambanda yagereranyije ibyabaye ku buzima bwa Ubald Rugirangonga n'inkuru iri muri Bibiliya y'umugabo witwa Yobu, wahuye n'ibibazo bikomeye umuryango ugashira, abana bagapfa, inshuti zikamucikaho agakomeza kumaramaza ku Mana.

    Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu muhango n'ubwo byari bigoye ko bagira icyo bavuga kubera ikiniga, basangije IGIHE urwibutso basigaranye kuri uyu mupadiri.

    Mukatwari Cécile wemeza ko Padiri Ubald yamusengeye agakira umwingo, mu marira menshi yavuze ko kuba yapfuye ari igihombo.

    Ati 'Njyewe yaransengeye ndakira, naringiye gusenga ngira ngo mbaze ukuntu nazabagwa. Urwibutso nasigaranye ni uko yankijije indwara sinzabyibagirwa. Naramukundaga cyane ku buryo n'ubu iyo mbitekereje birandenga.'

    Misago Alphred yavuze ko ibyo Padiri Ubald yagiye akora birimo iby'isanamitima bitazibagirana mu mitima y'Abanyarwanda,

    Misago yavuze ko kandi atazibagirwa umunsi yaganiraga na Padiri Ubald ubwo bari ku mashyuza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama

    Ati 'Ikintu nibuka ni umunsi twari turi ku mashyuza twagiye koga aza kudusanga aho twari twicaye hakurya ku mabuye, aratebya cyane ati 'burya rero natwe ibisaza dutinya urupfu' uwo munsi sinzawibagirwa.'

    'Ikindi ni uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana ni igihombo kinini ku gihugu no kuri kiliziya tuzahora tumwibuka kandi Imana izadufashe tubone undi nka Ubald.'

    Ubwo igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyahumuzaga umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wongeye gushyirwa mu mudoka aho wahise utwarwa mu Karere ka Rusizi, ahateganyijwe umuhango wo gushyingura uzaba ku wa kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021 muri Paruwasi ya Nkaka.

    Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald yitabiriwe n’umubare munini wa bagenzi be b’Abihayimana

    Amarira yari yose ku baherekeje Padiri Ubald

    Ibihayimana bari bagiye gusezera kuri Ubald bakoranye umurimo w’Imana

    Indi nkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububabare-yabubyajemo-imbaraga-zo-kubaka-amahoro-ubuhamya-bwa-cardinal-kambanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impano-ye-ni-umurage-ukomeye-utazazimira-imbamutima-z-abasezeye-kuri-padiri

  • Polisi yerekanye abasore n’inkumi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo n’abafashwe bakina filime –

    Aba bose bafashwe kuwa 28 Gashyantare 2021, mu saha ya saa tanu, bafatirwa mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

    Muri urwo rubyiruko uko ari 37, abagera kuri 27 bafashwe muri Guest House bafata amashusho ya filime, mu gihe abandi 10 bafatiwe mu birori banywa inzoga.

    Tuyizere Théogène wari ushinzwe kuyobora imitunganyirize y’iyi filime yafatirwaga amashusho yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko akuyemo isomo ku buryo atazabyongera.

    Ati “Badusanze aho twari gufata amashusho ya filime, njyewe bangejejeho igitekerezo kugira ngo mbabe hafi mu kugira inama bagenzi babo, nari nazanye imodoka maze mbona ko amasaha amfashe, mbona nta kindi gisubizo mfite mbona ko ngomba kuguma aho ngaho. Ni uko badufashe batubwira ko twateje ikibazo cy’umutekano.”

    Ntakirutimana Mariam, uri mu bafatiwe mu birori yavuze ko yari yahamagawe n’inshuti ye ngo aze amukinishe filime bari bukore umunsi umwe,muri uko kuza nibwo ngo yisanze mu gikundi cy’inkumi n’abasore nabo baje gukina maze Polisi ibata muri yombi ubwo.

    Ati” Nafatiwe mu cyuho mu bintu ntarinzi nanjye ubwanjye. Umuntu wari usanzwe unzi ko nkina filime yarampamagaye arambwira ngo ese ngushyize muri filime ndigukina hari ikibazo? ndavuga ngo nta kibazo ,nawe ati turi bukine ni joro waza tugakora. Hari saa Moya nibwo yampamagaye ,nahise mfata moto nihuta mbasangayo ngiye gukina filime.”

    Yavuze ko bimusigiye isomo rikomeye ku buryo atazongera. Ati “Icyo nabwira abantu n’uko bakubahiriza ingamba, kuko nk’ubu byatumye nsiba akazi mu bintu bitari ngombwa, ndetse nari no kwandura Covid-19, ndicuza ku byo nakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’Igihugu itazahwema guhwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus,asaba abantu kujya batanga amakuru.

    Yavuze ko uko abantu bakomeza kujejeka mu kwirinda Coronavirus baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubwa bandi.

    Ati ”Abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ari ureka ibibujijwe byose, ariko gukora ibibujijwe ni ukuvuga ko uba wabirenzeho bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse n’ubw’abandi.”

    Aba bose uko ari 37 nyuma yo gufatwa basabwe kwipimimsha COVID-19 ndetse baganirizwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus banacibwa amande.

    Bamwe bafatiwe mu gikorwa cyo gukina filime, mu gihe abandi basanzwe mu birori

    Abafashwe bose baciwe amande

  • Impano ye ni umurage ukomeye utazazimira- Imbamutima z’abasezeye kuri Padiri Ubald –

    N’ubwo hari hashize ukwezi inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga itangajwe ntibyakuyeho ko abamusezeyeho bose bazengaga amarira mu maso ku bwo kubura umupadiri wuje urukundo ndetse n’impano yihariye Rurema wa muhanze yamugabiye.

    Ubwo abantu basezeraga bwa nyuma kuri Ubald Rugirangoga, byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera ahabereye uyu muhango hinjiraga abantu bake bamara ku musezeraho bagasohoka hakinjiramo abandi.

    Uretse ibyo ariko uwamaraga kumusezeraho wese yagombaga guhita ataha cyane ko bitari byemewe guhagarara hanze ya kiliziya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Umuhango wo kumusezera witabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye, barimo abo mu muryango we, abo muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Abihayimana bagenzi be bari barangajwe imbere na Cardinal Kambanda.

    Cardinal Kambanda yafashe umwanya wo kugeza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango ndetse n’abawukurikiraniraga kuri Radiyo Mariya no kuri Youtube.

    Mu ijambo rya Cardinal Kambanda yagarutse cyane ku mateka n’ubutwari byaranze Padiri Ubald Rugirangoga n’ububabare yagize mu bihe byatambutse cyane ko yashegeshwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo arimo kubura umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uretse kuvuga ubu butwari bwa Padiri Ubald Rugirangoga, Cardinal Kambanda yongeye kugaragaza ko impano yari afite ari umwihariko we kandi ko izaba umurange ku basigaye.

    Ati “Ntabwo yemeye guheranwa n’agahinda, ahubwo ubwo bubabare yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi, ugusaba imbabazi Imana, gusaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umuvandimwe waguhemukiye ukamubohora mu mutima[…] afasha abantu kwiyunga n’imana kwiyunga n’imiryango kwiyunga n’abavandimwe.”

    Cardinal Kambanda yagereranyije ibyabaye ku buzima bwa Ubald Rugirangonga n’inkuru iri muri Bibiliya y’umugabo witwa Yobu, wahuye n’ibibazo bikomeye umuryango ugashira, abana bagapfa, inshuti zikamucikaho agakomeza kumaramaza ku Mana.

    Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu muhango n’ubwo byari bigoye ko bagira icyo bavuga kubera ikiniga, basangije IGIHE urwibutso basigaranye kuri uyu mupadiri.

    Mukatwari Cécile wemeza ko Padiri Ubald yamusengeye agakira umwingo, mu marira menshi yavuze ko kuba yapfuye ari igihombo.

    Ati “Njyewe yaransengeye ndakira, naringiye gusenga ngira ngo mbaze ukuntu nazabagwa. Urwibutso nasigaranye ni uko yankijije indwara sinzabyibagirwa. Naramukundaga cyane ku buryo n’ubu iyo mbitekereje birandenga.”

    Misago Alphred yavuze ko ibyo Padiri Ubald yagiye akora birimo iby’isanamitima bitazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda,

    Misago yavuze ko kandi atazibagirwa umunsi yaganiraga na Padiri Ubald ubwo bari ku mashyuza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama

    Ati “Ikintu nibuka ni umunsi twari turi ku mashyuza twagiye koga aza kudusanga aho twari twicaye hakurya ku mabuye, aratebya cyane ati ‘burya rero natwe ibisaza dutinya urupfu’ uwo munsi sinzawibagirwa.”

    “Ikindi ni uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana ni igihombo kinini ku gihugu no kuri kiliziya tuzahora tumwibuka kandi Imana izadufashe tubone undi nka Ubald.”

    Ubwo igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyahumuzaga umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wongeye gushyirwa mu mudoka aho wahise utwarwa mu Karere ka Rusizi, ahateganyijwe umuhango wo gushyingura uzaba ku wa kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021 muri Paruwasi ya Nkaka.

    Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald yitabiriwe n’umubare munini wa bagenzi be b’Abihayimana

    Amarira yari yose ku baherekeje Padiri Ubald

    Ibihayimana bari bagiye gusezera kuri Ubald bakoranye umurimo w’Imana

    Indi nkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububabare-yabubyajemo-imbaraga-zo-kubaka-amahoro-ubuhamya-bwa-cardinal-kambanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy