Category: Uncategorized

  • Umva ibyo Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City Maid yatangaje nyuma yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime ya City Maid yagaragaje akanyamuneza yagize nyuma yo gukora ubukwe nyuma yo gusubikwa kubera covid.Uyu mwari akaba yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka 'Legend' bari bamaze igihe bakundana.

    Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama. Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana muri Zion Temple mu Gatenga.

    Ni ibyishimo bikomeye kuri uyu mukinnyi wa Filime umaze kubaka izina mu Rwanda.Aganira n'igihe dukesha iyi nkuru,Bahavu wari umaze amezi arenga abiri ubukwe bwe busubitswe yavuze ko ashimira Imana yemeye ko ubukwe bwe butaha.

    Ati 'Biragoye ariko Imana yabikoze kandi byashobotse, ngira ngo abantu bari barasubikiwe bari gukora ubukwe muri iyi minsi ni ishimwe rikomeye.'

    Bahavu yavuze ko umuntu wese wakoze ubukwe muri ibi bihe adashobora gukinisha gusenya kuko azi uburyo byamuvunnye, ati 'Urebye ukuntu byadusabye kwihangana, ntiwamara kurugeramo ngo upfe gusenya gutyo. Byari bigoye cyane ariko Imana yabikoze.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umva-ibyo-bahavu-jeannette-wamenyekanye-nka-diane-muri-city-maid-yatangaje-nyuma-yo-gukora-ubukwe/

  • Abagabo 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 136 barayandura #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 uyu munsi n'abagabo batatu b'imyaka 83, 79 na 61 bo mu mujyi wa Kigali

    Amakuru ya Covid-19 kuri uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:136
    Abanduye bose:18,986
    Hakize:9
    Abakize bose:17,322
    Abamaze gupfa bose:264
    Abakirwaye:1,400
    Abarembye:6

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu gihe Ghana igiye gutangira gahunda yo gukingira Covid-19, perezida w'iki gihugu yashishikarije abaturage kwemera kuruterwa kuko rutaje kumaraho abanyafurika, nk'uko ngo hari amakuru y'impuha abivuga.

    Ibihugu 24 bya Africa vuba aha biragezwaho inkingo za Covid-19 zo muri gahunda ya Covax ishyigikiwe na UN/ONU.

    Ibyo bihugu birimo Nigeria na Kenya bizagerwaho n'izi nkingo ejo kuwa kabiri.

    Côte d'Ivoire uyu munsi kuwa mbere niyo yabaye igihugu cya mbere muri Africa cyatangiye gukingira abantu inkingo zakigezeho zo muri gahunda ya Covax.

    Mu gihe Ghana igiye gutangira gukingira, Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko hari abagishidikanya ubushobozi bw'urukingo, n'abandi bemera ko izi nkingo zakozwe ngo zimareho Abanyafurika, yavuze ko ibi atari ukuri.

    Perezida Akufo n'umugore we uyu munsi kuwa mbere batewe urukingo, mbere y'uko gahunda ngari yo gukingira itangira mu gihugu ejo kuwa kabiri.

    Kuwa kabiri, Kenya yo izakira doze miliyoni 1.25 z'inkingo za AstraZeneca Oxford kandi byitezwe ko gukingira bizahita bitangira, nk'uko minisitiri w'ubuzima Mutahi Kagwe abivuga.

    Nigeria nayo izakira doze miliyoni 3.92 z'inkingo ibe igihugu cya gatatu izi nkingo za Covax zizaba zigezeho.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagabo-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-136-barayandura

  • Nyuma y'imyaka 3 yarabuze umwana we wigaga muri Kaminuza yamubonye afite uburwayi bwo mu mutwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mubyeyi ari kurira nyuma yo kubona umwana we wari wicaye mu muhanda mu gihe abantu benshi bahise bahuzura.

    Mu makuru yatanzwe n'uyu mugore,n'uko umwana we yabuze muri 2018 ubwo yigaga muri iriya kaminuza ndetse ngo imyaka 3 yari ihise amushakisha yaramubuze.

    Uyu mugore akimubona yahise amazi yo kunywa amarangamutima yamurenze mu gihe abantu benshi bari aho bose bari bumiwe.

    Nta makuru menshi yatanzwe kuri uyu mubyeyi n'umwana we ariko byarangiye amujyanye mu rugo kumwitaho.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nyuma-y-imyaka-3-yarabuze-umwana-we-wigaga-muri-kaminuza-yaragize-uburwayi-bwo

  • Ange Celestine yashyize hanze indirimbo nshya ‘Arampetse’-VIDEO #rwanda #RwOT

    Ange Celestine Niyomugenga uzwi nka Ange Celestine mu muziki, umuhanzikazi ufite intego yo gukora cyane akageza umuziki we hanze y’u Rwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Arampetse’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

    Ange Celestine asengera muri ADEPR, akaba abarizwa mu karere ka Rubavu. Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, yavuze ku ntego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ati “Intego yanjye mu muziki ni ugukora cyane nkora indirimbo nziza kandi zifite ubutumwa bwiza, bityo nkagera kure cyane”.

    “Mbese nkarenga imipaka y’igihugu cyacu ndetse nkajya nitabira ibitaramo byinshi cyane kandi bikomeye byaba ibyo mu gihugu cyangwa ibyo hanze, namamaza ubutumwa bwiza”. Avuga ku muziki we, yagize ati “Maze gukora indirimbo 6 harimo audio 3 na video 3. Indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Arampetse’, irimo ubutumwa bw’uko abantu bizera Imana bari ku mugongo wayo kandi ko itakora ikosa ryo kubashyira hasi ngo ibacutse”.

    Ange Celestine avuga ko yiyemeje kujya asohora indirimbo iri kumwe n’amashusho yayo. Ati “Imishinga mfite nifuza gukora, nifuza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zimeze neza cyane kuruta izo maze gukora ndetse zigasohokana n’amashusho yazo n’ubwo binkomereye nk’umuhanzi ukizamuka, ariko nzi ko umuntu ufite imigambi myiza Imana imushyigikira”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ARAMPETSE’ YA ANGE CELESTINE

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ange-Celestine-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Arampetse-VIDEO.html

  • Ngaya amabanga yafasha abakobwa/abagore guhorana ubwiza buhebuje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuba mwiza ni ibintu biharanirwa na buri wese,gusa biba akarusho ku bagore,aho usanga bakora ibishoboka byose ngo babe beza. Hano twaguteguriye amabanga 6 yafasha umukobwa/umugore kwongera ubwiza asanganywe:

    1.Iyiteho

    Ubwiza bw'umukobwa n'umugore bugomba guhora bwitabwaho. Shaka umwanya wiyiteho: Umusatsi ni cyo kintu cya mbere kigaragaza ubwiza bw'umukobwa/umugore, witeho uko bishoboka. Shaka ibirungo (maquillage) ubona biberanye n'isura yawe ubundi nakubwira iki. Gukabya kubirundaho siko kuba mwiza cyane. Shyiraho maquillage iri mu rugero.

    2.Ntukigereranye n'abandi

    Kwigereranya na kanaka ntibikongerera ubwiza. Shaka uko ubumbatira ubwiza bwawe utiriwe urebera ku bandi. Nta muntu uremye nk'undi. Wishaka kumera nk'abandi. Kuba mwiza cyangwa kongera ubwiza usanganywe ntibisobanura guhinduka undi wundi.

    3.Menya ubusobanuro bw'ubwiza

    Kugira ngo umukobwa cyangwa umugore abashe kongera ubwiza asanganywe, agomba kubanza kumenya ubusobanuro bw'ijambo ubwiza. Kuba mwiza kuri wowe bisobanura iki? Banza ushake icyo wowe wita ubwiza. Andika nibura ibintu bigaragaza umuntu mwiza. Rebera ku bandi ku bwawe ubona ko ari beza. Uzasanga ibyo ubona kubo wita beza, abandi babibona ukundi gutandukanye n'uko wowe ubibona. Hari igihe ushobora kwicara ugataka umuntu ko ari mwiza, njye naza nkabona ibyo uvuga nta gaciro mbihaye, uwo wita mwiza njye simubonemo ubwo bwiza.

    4.Shyira imbaraga ku bwiza bwo mu mutima

    Hari abakobwa/abagore baba bafite ubwiza bugaragara inyuma ariko wakumva amagambo amusohokamo ukumirwa. Mwene ubwo bwiza buba bupfuye ubusa. Shyira imbaraga ku bwiza bwo ku mutima. Menya kubana neza no kuvugana n'abantu mu mvugo iboneye. Kubaha bose utarebye imyaka,n'icyubahiro umuntu afite ni iturufu ishobora gutuma umuntu akwikundira ukaruta wa wundi usa n'ihoho ariko ufite imico mibi n'imyitwarire idashamaje.

    5.Ugomba kwita ku bwiza bwawe

    Fata icyirori wirebe, ushake ikintu cyiza ku mubiri wawe. Hari ubwo kiba kihishe, ugomba kubanza kuvumbura ikintu cyiza wifiteho. Nta muntu kuri iyi si ubura ikintu kiza ku mubiri we. Nta n'umwiza wabuze inenge na nyirahuku igira amabinga. Ushobora kuba ufite amaso meza, amaguru meza, intugu nziza, umusatsi mwiza,..Niba umaze kumenya ibanga ry'ubwiza bwawe, tangira kurisigasira. Imbaraga zawe zigomba kwibanda kuri iryo banga wibonyeho. Menya uko urikoresha.

    6. Kwimenya

    Burya abakobwa bose ni beza ariko ikibazo kibakomerera ni ukwimenya. Nyuma yo kumenya ibyiza wifiteho menya n'ibice by'umubiri byaba atari byiza. Irinde kwirukira ibigezweho utabanje kureba ko bijyanye n'imiterere yawe. Niba hari imyenda ubona undi mukobwa/umugore yambaye ikamubera biba bitewe n'uko ateye wowe imenye urebe neza niba bijyanye nawe.

    Ushobora kuba ufire amaguru mabi wabona umukobwa naka yambaye ijipo ngufi ikamubera kuko we aye ari meza uti nanjye natanzwe kandi wenda wifitiye ikibuno kinini wakwambara nk'ipantaro ikakubera. Niba naka afite munda heza akambara umupira uherekana wowe ufite ibicece uti nacitswe kandi burya nawe hari icyiza kikuriho ushobora kugaragaza ukaba mwiza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amabanga-yafasha-abakobwa-abagore-guhorana-ubwiza-buhebuje/

  • Urukiko rw’Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru –

    Kuri uyu wa mbere tariki 1 Werurwe 2021, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwimuwe nyuma y’uko na Minisiteri y’Ubutabera yimuriwe mu nyubako ikoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

    Iyo nyubako yanakoreragamo Urukiko rw’Ubujurire narwo rwimuriwe hamwe n’urw’Ikirenga, igiye gusenywa hubakwe ibikorwa bya Groupe Duval birimo inzu izaba ikorerwamo ubucuruzi yitwa Inzovu, izubakwa mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije.

    Kwegurira Groupe Duval ikibanza kiri ku buso bwa metero kare 26000 cyakorerwagaho na Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga, byasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 26 Mata 2020.

    Biteganyijwe ko muri uyu mwaka ari bwo hazatangira kubakwa ibyo bikorwa, bizaba birimo ubucuruzi, imikino y’amahirwe, aho kwidagadurira,za restaurant n’ibindi. Ni ibikorwa byitezweho gufasha abantu banyuranye bagana Kigali Convention Center cyane ko bizaba byegeranye.

    Nyuma yo kwimuka k’Urukiko rw’Ikirenga biteganyijwe ko n’Ubushinjacyaha Bukuru buzimukira mu nyubako nshya iri i Remera hafi na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

    Iyi ni yo nyubako Urukiko rw’Ikirenga rwimukiyemo/ Ifoto: Taarifa

    Urukiko rw’Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru

    Inzu yitwa Inzovu igiye kubakwa aho Urukiko rw’Ikirenga rwimuwe ni uku izaba imeze

  • Urukiko rw'Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 1 Werurwe 2021, ni bwo Urukiko rw'Ikirenga rwimuwe nyuma y'uko na Minisiteri y'Ubutabera yimuriwe mu nyubako ikoreramo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Iyo nyubako yanakoreragamo Urukiko rw'Ubujurire narwo rwimuriwe hamwe n'urw'Ikirenga, igiye gusenywa hubakwe ibikorwa bya Groupe Duval birimo inzu izaba ikorerwamo ubucuruzi yitwa Inzovu, izubakwa mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije.

    Kwegurira Groupe Duval ikibanza kiri ku buso bwa metero kare 26000 cyakorerwagaho na Minisiteri y'Ubutabera n'Urukiko rw'Ikirenga, byasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 26 Mata 2020.

    Biteganyijwe ko muri uyu mwaka ari bwo hazatangira kubakwa ibyo bikorwa, bizaba birimo ubucuruzi, imikino y'amahirwe, aho kwidagadurira,za restaurant n'ibindi. Ni ibikorwa byitezweho gufasha abantu banyuranye bagana Kigali Convention Center cyane ko bizaba byegeranye.

    Nyuma yo kwimuka k'Urukiko rw'Ikirenga biteganyijwe ko n'Ubushinjacyaha Bukuru buzimukira mu nyubako nshya iri i Remera hafi na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

    Iyi ni yo nyubako Urukiko rw’Ikirenga rwimukiyemo/ Ifoto: Taarifa

    Urukiko rw'Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru

    Inzu yitwa Inzovu igiye kubakwa aho Urukiko rw’Ikirenga rwimuwe ni uku izaba imeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rw-ikirenga-rwimukiye-mu-nyubako-nshya-ku-kacyiru

  • Akuzuye umutima wa Bahavu wakoze ubukwe nyuma y' igihe kitari gito busubitswe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Usanase Bahavu Jeannette wamamaye muri filimi y'uruhererekane City Maid, yakoze ubukwe n'umukunzi we Ndayirukiye Fleury uzwi nka 'Legend' bari bamaze imyaka irenga itanu bakundana.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021, bubera I Nyarutarama mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu mukinnyi wa Filime umaze kubaka izina mu Rwanda.

    Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru , Bahavu wari umaze amezi arenga abiri ubukwe bwe busubitswe yavuze ko ashimira Imana yemeye ko ubukwe bwe butaha.

    Ati 'Biragoye ariko Imana yabikoze kandi byashobotse, ngira ngo abantu bari barasubikiwe bari gukora ubukwe muri iyi minsi ni ishimwe rikomeye.'

    Bahavu yavuze ko umuntu wese wakoze ubukwe muri ibi bihe adashobora gukinisha gusenya kuko azi uburyo byamuvunnye, ati 'Urebye ukuntu byadusabye kwihangana, ntiwamara kurugeramo ngo upfe gusenya gutyo. Byari bigoye cyane ariko Imana yabikoze.'

    Amakuru agera kuri impanuro.rw kandi yizeye avuga ko ubu bukwe bwatashwe n'abantu bake cyane bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, icyakora ababutashye bavuga ko mu bantu bazwi babutashye harimo Uwineza Nicole wakinanye na Bahavu muri City Maid yitwa Mama Beni.

    Tariki 17 Ukuboza 2020 Bahavu na Ndayirukiye nibwo bari basezeranye mu mategeko, ubukwe bwabo bukaba bwari bwigijwe inyuma kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zari zakajijwe.

    Legend warongoye Bahavu asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya Filime 'Impanga' y'umugore we.

    Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya Filime 'Impanga' y'umugore we. Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

    Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane 'City Maid' ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b'ingenzi bayikinamo.


    Amafoto ya Igihe .com

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/01/akuzuye-umutima-wa-bahavu-wakoze-ubukwe-nyuma-y-igihe-kitari-gito-busubitswe-amafoto/

  • Kayonza: Umumotari yafashwe ahetse ibilo 10 by'urumogi – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Tatu n'igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2021, ni bwo uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama atwaye ibilo 10 by'urumogi kuri moto.

    Nyuma yo kugira amakenga y'ibyo yari ahetse, abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse basanga afite urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu muhanda ni bo bamufashe, bamuhagaritse bisanzwe bagira amakenga y'ibipfunyika ahetse bamubajije avuga ko ari itabi barebye basanga ni urumogi. Babonye ari kugenda yihisha inyuma y'amakamyo bituma bagira amakenga.'

    Yongeyeho ko uwo mumotari yafashwe avuye mu Murenge wa Ngoma ajyanye urwo rumogi i Rugende mu Karere ka Gasabo.

    CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda gushaka inyungu yihuse cyane mu bintu bitemewe n'amategeko kuko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n'amategeko ahubwo bagashakisha ibyo bakora kuko ari byinshi byemewe n'amategeko.

    Umumotari watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama mu gihe dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mumotari yafatanywe ibikapu bibiri birimo urumogi yashakaga kujyana mu Karere ka Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umumotari-yafashwe-ahetse-ibilo-10-by-urumogi

  • Miss Jordan Mushambokazi yakorewe ibirori bya bridal shower n'inshuti ze (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mushambokazi Jordan wari umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018, yakorewe umuhango w'ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) yinjira mu butegarugori. Ibi ni ibirori bibaye nyuma y'uko tariki ya 30 Mutarama 2021 yasezeranye imbere y'Idini ya Islam. Uyu muhango ukaba warabaye ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 aho witabiriwe n'inshuti za hafi za Mushambokazi ndetse n'abavandimwe be.

    Muri ibi birori kandi yagaragayemo abategarugori bandi bari baje kugira inama zirandukanye zuko Miss Mushambokazi agimba kwitwara mu rugo rwe rushya aho azaba ari na mutima w'urugo rwe na Mbonyumuvunyi Karim baherutse gusezerana.

    Tariki 18 Gashyantare 2021 nibwo Mushambokazi  na Karim barasezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ibi birori byari byahanjirijwe n'ibyabaye tariki ya 30 Mutarama 2021 aho Mushambokazi yasezeranye na Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam. Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y'uko aba bombi baseseranye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazi-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-ninshuti-ze-amafoto/