Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Gutubura imbuto y'ibigori byagabanije iyatumizwaga hanze y'Igihugu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB mu karere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi, avuga ko ku kigero cya 90%, u Rwanda rumaze kwihaza ku mbuto y'ibigori yatumizwaga hanze y'Igihugu. Abashakashatsi ba RAB, bamaze kubona imbuto 7 zituburirwa ku butaka bw'u Rwanda kandi buri imwe ishobora kwera hejuru ya Toni 7 kuri Hegitari. Ni imbuto zishobokanye n'ubutaka bw'ibice bitandukanye by'Igihugu.

    Kayumba John, umukozi wa Sitasiyo ya RAB ishinzwe akarere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi yabwiye intyoza.com ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 90 % mu kwihaza ku mbuto y'ibigori, ko ndetse abahinzi batagihangayika mu gihe cy'ihinga nka mbere ubwo wasangaga kenshi imbuto itinda kubageraho kuko yatumizwaga hanze y'Igihugu.

    Avuga ko abashakashatsi ba RAB babonye imbuto z'ibigori zizewe ziri mu moko 7 zibereye ikirere cy'u Rwanda, imisozi miremire, imigufi n'iringaniye kandi zose zera neza mu gihe zahinzwe neza, zahingiwe igihe kandi ku ntera nziza, zahawe ifumbire y'imborera, zahawe imvaruganda kandi zarwanijweho indwara n'ibyonnyi.

    Mu karere ka Kamonyi, ubutubuzi bw'ibigori bukorerwa mu gishanga cya Rwabashyashya ku buso bugera kuri Hegitari 85 ndetse n'indi site ya Hegitari 140 iriho ibigori bishobora kujyanwa guhingwa mu majyaruguru y'u Rwanda.

    Kayumba, avuga ko gutubura izi mbuto z'ibigori bisaba ubwitonzi n'ubuhanga kuko ngo agakosa gato gashobora kwangiza byinshi. Avuga ko muri iki gihembwe cy'ihinga mu karere ka Kamonyi hatuburiwemo imbuto ebyiri arizo; RHM 1409 ihingwa mu misozi migufi n'iciriritse ndetse na RHM 1520 ihingwa mu misozi miremire.

    Kayumba John/RAB Stastion ya Muhanga, Ruhango na Kamonyi.

    Ku bijyanye n'imihingire y'ibigori, avuga ko nta mpinduka zidasanzwe zabaye uretse gusa mu bijyanye no kuba imbuto itagitumizwa hanze y'Igihugu, ibintu avuga ko byatumye abahinzi batakigira impungenge ku buziranenge bw'imbuto bahabwa kuko iba yatuburiwe ku butaka bw'u Rwanda, ikabikwa neza kandi ikabagereraho igihe.

    Dukuze Eugenie, Agoronome ufasha abahinzi mu kubakurikirana mu mihingire yabo ya buri munsi, avuga ko gutuburira imbuto mu Rwanda byazanye impinduka mu buhinzi kuko ngo mbere hari ubwo bateguraga imirima kare biteguye guhinga ariko ugasanga imbuto zitinze kubageraho kubera zavaga hanze, ibintu ngo byanatumaga umusaruro uba muke cyangwa se rimwe na rimwe ukabura kubera gutinda guhinga.

    Dukuze Eugenie, Agoronome ufasha abahinzi.

    Mukiza Justin, umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi mu karere ka Kamonyi avuga ko ubutubuzi bw'imbuto y'ibigori bukorerwa mu gishanga cya Rwabashyashya ndetse n'icya Bishenyi bwatanze Toni zisaga 500 umwaka ushize wa 2021, akavuga ko kubera uyu mwaka ahatuburirwa hiyongereye bateganya ko n'umusaruro uzaba mwishi ku kigero kirenga toni 700.

    Imbuto ituburirwa ku buso bw'akarere ka Kamonyi, avuga ko intego ari uko ubuso bwiyongera bityo bagahaza abahinzi b'Intara yose y'Amajyepfo ndetse n'Igihugu muri rusange ku buryo buri muhinzi atagira ikibazo cyo kubona imbuto y'ibigori.

    Mu karere ka Kamonyi kugeza ubu hari ibishanga birenga 10 bihingwamo ibigori ku buso bunini. Zimwe mu mbogamizi abahinzi bahura nazo ngo ni ikirere, aho iyo kitameze neza bisaba abahinzi imbaraga nyinshi ndetse no kurwana n'ibyonnyi kuko nk'uko ari imbuto ngo bisaba kuyitaho cyane kugira ngo itange umusaruro ukwiye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-gutubura-imbuto-yibigori-byagabanije-iyatumizwaga-hanze-yigihugu/

  • Nyamasheke: Abakora muri VUP biguriye amatungo ya miliyoni 30 Frw –

    Ni abaturage 1061 bo mu Murenge wa Bushekeri, basanzwe bakora imirimo y’amaboko irimo gukora imihanda. Buri wese mu gihe cy’umwaka yizigamye ibihumbi 30 mu mafaranga ahembwa maze agura itungo yumva yakorora ku bushobozi bwe.

    Amatungo baguze yiganjemo cyane ingurube n’andi arimo ihene, intama n’inkoko. Ayo matungo bemeza ko azabafasha kuva mu cyiciro bajya mu cyisumbuyeho kandi akazababera imbarutso y’iterambere.

    Twagiramungu Naasson ati “Tugiye kuyorora adufashe gutera imbere ku buryo umusaruro wavuyemo uzajya uduha ifumbire, tugurishe ibibwana. Njyewe bizamfasha kuva mu cyiciro njye mu kindi.”

    Uzayisenga Jeannette yunzemo ati “Iyi gahunda izagira ahantu ituvana, nzajya nishyurira abanyeshuri ndetse mbone ifumbire. Ngiye kurifata neza ku buryo nzava mu cyiciro cya mbere.”

    Indemarugamba Felix yagize ati “Dukorera amafaranga atari menshi ariko akatugirira akamaro, ntabwo umuntu ukora muri VUP yari akwiye gutahira aho ngo ahere mu cya mbere, akwiriye kwiteza imbere akajya mu kindi cyiciro. Ngomba kurifata neza kuburyo nzabona ifumbire ndetse rikazangeza no ku nka.”

    Yvan Munezero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri yavuze ko mu rwego rwo gucunga aya matungo kugira ngo azagere ku ntego, bagiranye amasezerano n’abayaguze kandi ashyirwa no mu bwishingizi kugira ngo irigize ikibazo rivuzwe.

    Ati “Bizamufasha kubona ubushobozi bimufashe kwikemura ibibazo adakomeje gutegereza Leta. Ubwishingizi bugiye kubafasha kugira ngo riramutse rigize ikibazo bahite bamwishyura irindi. Hariho komite ku rwego rw’umudugudu, akagari n’umurenge kandi buri tungo rifite nimero. Twanagiranye n’amasezerano kugira ngo hatazagira urigurisha.”

    Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Macuba mu mpera z’umwaka wa 2020 aho abaturage bayise ‘Siganinogereze’.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu mpera za 20202 ubwo aheruka gusuraga Akarere ka Nyamasheke, yashimye iyi gahunda maze asaba ko yagera no mu yindi Mirenge ndetse n’utundi turere two mu gihugu.

    Amatungo yashyizweho amaherena afite nimero kugira ngo akurikiranwe

  • Musanze: Isindwe ryatumye yica abantu babiri barimo n’uruhinja –

    Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021.

    Amakuru aturuka mu Karereka Musanze avuga ko uyu mugabo yari arimo gusangira inzoga na mugenzi we mu rugo rwahinduwe akabari nyuma baza gutaha ariko bagirana amakimbirane mu nzira ahita amutera icyuma arapfa.

    Uyu Mugabo nyuma yo kubona ko mugenzi yari amaze gutera icyuma ashizemo umwuka yahise ashaka kugikubita umugore bari kumwe wari uhetse umwana aramuhunga k’ubw’amahirwe make gifata umwana yari ahitse nawe ahita apfa.

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu mugabo yari yasinze ndetse ko agishakishwa.

    Ati “Abaturage babiri bashyamiranye umwe atera icyuma mugenzi we ahasiga ubuzima ariko nk’uko byavuzwe bari basinze bombi kuko byavugwaga ko bari bavuye mu kabari. Bari basangiye baza gutaha bafitanye amakimbirane menshi umwe nibwo yateye undi icyuma ahita yitaba Imana.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko abonye ko yishe mugenzi we yashatse gutera icyuma n’umugore bari kumwe aramuhusha agitera umwana yari ahetse.

    Ati “Yabonye uwo mugore abona ko yamubonye sinzi niba twabyita nk’ubwoba, ahita ashaka kumutera na we icyuma undi asa nk’aho agihunze gifata umwana yari ahetse nawe aza gupfa.”

    Imirambo y’abishwe yajyanywe mu bitaro mu gihe ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi agishakishwa.


  • Zimbabwe : Visi Perezida yeguye kubera ubusambanyi #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi mukuru muri Zimbabwe, yeguye asaba imbabazi abaturage kubera kiriya cyasha cyamugaragayeho kandi yari akwiye kubera urugero abandi.

    Kuva mu kwezi gushize, ibitangazamakuru binyuranye muri Zimbabwe byakunze kuvuga ku ngeso ya Kembo Mohadi y’ubusambanyi ndetse bimwe bishyira hanze amajwi yumvikanamo uyu mugabo asaba abagore benshi ko baryamana.

    We yakunze guhakana ibi birego akavuga ko ari ibihimbano kandi ko bishingiye kuri politiki, akavuga ko bigamije guhindanya isura ye mu gihugu.

    Uyu mugabo wanabaye umusirikare ukomeye, yarwaye intambara yo kubohora kiriya gihugu cya Zimbabwe.

    Kembo Mohadi yakoze imirimo itandukanye nko muri Minisiteri y’ingabo ku butegetsi bwa nyakwigendera Robert Mugabe.

    Uyu wari umwe muri babiri bungirije Perezida wa kiriya gihugu, muri 2017 ubwo Mugabe yahirikwaga ku butegetsi, Kembo Mohadi ni bwo yari yahawe kuba Visi Perezida.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Zimbabwe-Visi-Perezida-yeguye-kubera-ubusambanyi

  • Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa yaciriwe gufungwa azira ruswa #rwanda #RwOT

    Uwahoze ayoboye igihugu cy'U Bufaransa Nicolas Sarkozy imbere y'ubutabera yaciriwe gufungwa imyaka itatu, ibiri muri iyo atari mu gihano ku cyaha cya ruswa. Niwe mu bahoze ari abakuru b'igihugu wa mbere uhawe igihano cyo gufungwa.

    Sarkozy, w'imyaka 66, yashinjwe icyaha cyo kugerageza guha Ruswa umucamanza mu kumwemerera akazi keza i Monaco nawe akamuha amakuru yerekeye amaperereza y'icyaha ku ishyaka rye rya Poritike.

    Uwo mucamanza, Gilbert Azibert, n'uwahoze ari umunyamategeko wa Sarkozy,Thierry Herzog, bahawe igihano nk'icyo.

    Sarkozy ashobora gukora icyo gihano ari iwe.

    Muri iyo ngingo y'urukiko, umucamanza w'i Paris yavuze ko Sarkozy ashobora kumara umwaka w'igihano i muhira, afite icyuma gifite ububasha bwo kwerekana aho ari, aho kujya gufungwa.

    Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko azajurira. Sarkozy azakomeza kubaho yidegembya muri icyo gihe gishobora kumara imyaka.

    Muri urwo rwaciwe, umucamanza Christine Mée yagize ati uwo munyaporitike'yari azi ko ibyo arimo akora ari icyaha', yongeraho ati 'ibyo yakoze hamwe n'umunyamategeko we byahaye igihugu 'isura mbi cyane y'ubutabera'.

    Ibyo byaha byiswe gukoresha igihagararo no kumena amabanga y'akazi. Ni urubanza rukomeye cyane mu Bufaransa kuva harangiye intambara ya kabiri y'isi.

    Urundi rwonyine rusa narwo rwari rwarabaye n'urwo uwo Sarokozy yasimbuye, Jacques Chirac waciriwe gufungwa bitamushyira mu gihano cy'imyaka ibiri mu 2011 kubera imirimo itabaho igihe yari umukuru w'umujyi wa Paris. Chirac yapfuye mu 2019.

    Mu gihe Sarkozy yajurira agatsindwa, ashobora kumara umwaka i muhira afite icyuma cyerekana aho ari, aho kujya gufungwa. Byinshi mu birego bishingiye ku myitwarire y'uburyo yahawe amafaranga mu buryo bunyuranije n'amategeko yakoresheje mu kwiyamamariza kuba Perezida mu mwaka wa 2007.

    Sarkozy nkuko BBC ibitangaza, arindiriwe kandi n'urundi rubanza rutagize aho ruhuriye n'urwo, kuva tariki 17 z'ukwezi kwa gatatu gushyika 15 z'ukwa kane, rujyanye n'ikiswe ibya Bygmalion.

    Sarkozy ashinjwa ko yakoresheje amafaranga y'umurengera mu manyanga mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2012. Yabaye umukuru w'igihugu kuva mu 2007, ariko mu 2012 ntiyasubira gutorwa. N'ubwo ahanganye n'ibyo bibazo by'ubutabera, Sarkozy n'ubu ni umwe mu banyapolitiki bakunzwe cyane b'aba conservateurs, mu gihe hasigaye umwaka ngo habe amatora y'umukuru w'igihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/nicolas-sarkozy-wahoze-ari-perezida-wu-bufaransa-yaciriwe-gufungwa-azira-ruswa/

  • Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Mushambokazi Jordan yakorewe ibirori bya Bridal Shower(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).

    Akoze ibi birori nyuma y’uko tariki ya 30 Mutarama 2021 yasezeranye imbere y’Idini ya Islam.

    Uyu muhango ukaba warabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021, aho witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bakamugira inama uko azitwara mu rugo rwe rushya agiye gushinga.

    Tariki 18 Gashyantare 2021 Jordan na Karim bakaba bari barasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, Mushambokazi yasezeranye n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam. Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y’uko aba bombi baseseranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa b’amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

    Ati”Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

    Akaba yakomeje abifuriza kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n’Imana.

    Mushambokazi akaba yashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'

    Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n’irembo.

    Abavandimwe be bari bahari

    Yari yishimye yari yishimye cyane

    Agiye gusezera ku buzima bwo kurara wenyine

    Inshuti zari zimushagaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/nyuma-yo-gusezerana-imbere-y-amategeko-mushambokazi-jordan-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-amafoto

  • Polisi yerekanye abasore n'inkumi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo n'abafashwe bakina filime – #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe kuwa 28 Gashyantare 2021, mu saha ya saa tanu, bafatirwa mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

    Muri urwo rubyiruko uko ari 37, abagera kuri 27 bafashwe muri Guest House bafata amashusho ya filime, mu gihe abandi 10 bafatiwe mu birori banywa inzoga.

    Tuyizere Théogène wari ushinzwe kuyobora imitunganyirize y'iyi filime yafatirwaga amashusho yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko akuyemo isomo ku buryo atazabyongera.

    Ati “Badusanze aho twari gufata amashusho ya filime, njyewe bangejejeho igitekerezo kugira ngo mbabe hafi mu kugira inama bagenzi babo, nari nazanye imodoka maze mbona ko amasaha amfashe, mbona nta kindi gisubizo mfite mbona ko ngomba kuguma aho ngaho. Ni uko badufashe batubwira ko twateje ikibazo cy'umutekano.”

    Ntakirutimana Mariam, uri mu bafatiwe mu birori yavuze ko yari yahamagawe n'inshuti ye ngo aze amukinishe filime bari bukore umunsi umwe,muri uko kuza nibwo ngo yisanze mu gikundi cy'inkumi n'abasore nabo baje gukina maze Polisi ibata muri yombi ubwo.

    Ati' Nafatiwe mu cyuho mu bintu ntarinzi nanjye ubwanjye. Umuntu wari usanzwe unzi ko nkina filime yarampamagaye arambwira ngo ese ngushyize muri filime ndigukina hari ikibazo? ndavuga ngo nta kibazo ,nawe ati turi bukine ni joro waza tugakora. Hari saa Moya nibwo yampamagaye ,nahise mfata moto nihuta mbasangayo ngiye gukina filime.”

    Yavuze ko bimusigiye isomo rikomeye ku buryo atazongera. Ati “Icyo nabwira abantu n'uko bakubahiriza ingamba, kuko nk'ubu byatumye nsiba akazi mu bintu bitari ngombwa, ndetse nari no kwandura Covid-19, ndicuza ku byo nakoze.'

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y'Igihugu itazahwema guhwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus,asaba abantu kujya batanga amakuru.

    Yavuze ko uko abantu bakomeza kujejeka mu kwirinda Coronavirus baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n'ubwa bandi.

    Ati 'Abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ari ureka ibibujijwe byose, ariko gukora ibibujijwe ni ukuvuga ko uba wabirenzeho bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse n'ubw'abandi.'

    Aba bose uko ari 37 nyuma yo gufatwa basabwe kwipimimsha COVID-19 ndetse baganirizwa ububi bw'icyorezo cya Coronavirus banacibwa amande.

    Bamwe bafatiwe mu gikorwa cyo gukina filime, mu gihe abandi basanzwe mu birori

    Abafashwe bose baciwe amande


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abasore-n-inkumi-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Barcagate: Uwahoze ari Perezida wa FC Barcelo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, nibwo byamenyekanye ko nyuma y’igihe kitari gito Polisi yo muri Espagne ikora iperereza kuri ‘Barcagate’ byarangiye itaye muri yombi uwari perezida w’iyi kipe, Maria Bartomeu.

    Ntabwo uyu mugabo utaravuzweho rumwe mu gihe yamaze ayobora Barcelona yafunzwe wenyine, kubera ko afunganwe na CEO w’iyi kipe, Oscar Grau, uwari ushinzwe amategeko, Roman Gomez Ponti ndetse na Jaume Masferrer wari umujyanama wa Bartomeu.

    Ibinyamakuru byo muri Espagne byanditse ko icyo aba bagabo bose bazira, ari gahunda bivugwa ko yari yateguwe yo kuzana umwuka mubi hagati y’abahoze bakinira iyi kipe n’abayikinira magingo aya, ahanini bagamije guharabika abakinnyi bakomeye bayikinira magingo aya bayobowe na kizigenza Lionel Messi, mu cyiswe ‘Barcagate’.

    Cadena SER radio yo muri Espagne yatangaje ko Bartomeu ashinjwa ruswa, ubuyobozi butonesha ndetse no kunyereza amafaranga bya hato na hato.

    Bivugwa ko Bartomeu yahaye akazi umuvugizi w’iyi kipe kugira ngo ajye agira uruhare mu guharabika abakinnyi b’ibikomerezwa muri iyi kipe ndetse n’abayikiniye barimo, Lionel Messi, Gerard Pique na Pep Guardiola.

    Nyuma yo kutumvikana ku mishinga imwe n’imwe ndetse no ku bikorwa byakorwaga, batandatu mu bari abayobozi ba FC Barcelona muri Mata 2020 bareguye, ari nabwo Polisi yahise itangira iperereza.

    Mu Ukwakira 2020, bitunguiranye Bartomeu yeguye ku buyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona, nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe uri muri iyi kipe ndetse haranatangiye inkubiri yo kumweguza kuri uyu mwanya.

    Ku buyobozi bwa Bartomeu, nibwo Lionel Messi yavuze ku mugaragaro ko ashaka kuva muri iyi kipe ariko aza kugongwa n’amasezerano yari ayifitemo.

    Havuzwe byinshi bidasobanutse byabaye ku ngoma y’imyaka itandatu uyu mugabo yamaze ayobora Barcelona, harimo n’iyirukanwa ry’uwari umuyobozi w’imikino, Eric Abidal.

    Bartomeu afunzwe habura icyumweru kimwe gusa ngo hakorwe amatora y’uzamusimbura ku buyobozi bwa FC Barcelona, aho abakandida batatu barimo Victor Font, Juan Laporta na Toni Freia bakomeje guhangana, gusa Laporta wigeze no kuyobora iyi kipe niwe uhabwa amahirwe menshi yo kongera kuyiyobora.

    Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi Bartomeu

    Bartomeu ashinjwa ibyaha birimo kugambirira guharabika abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi

    CEO wa FC Barcelona Oscar Grau nawe yatawe muri yombi

    Roman Ponti wari ushinzwe amategeko nawe yafunzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103473/barcagate-uwahoze-ari-perezida-wa-fc-barcelona-maria-bartomeu-yafunzwe-azira-messi-amafoto-103473.html

  • Bamwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria bereka… – #rwanda #RwOT

    Ice Prince uri mu bahanzi bafite izina rizwi muri Nigeria, wanakoranye indirimbo ‘The One’ n’umuhanzikazi nyarwanda Magaly Pearly, ndetse n’umuhanzi Tolulope Ajayi uzwi nka T Classic na we wo muri Nigeria, ni bamwe mu bahanzi bashyigikiye Uwimana Clementine mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Undi ufite izina rizwi muri Nigeria ushyigikiye uyu mukobwa, ni Amudo Franklin nyiri kompanyi yitwa D’Luxe Management Ltd ikorana n’abahanzi banyuranye bo muri iki gihugu.

    Aba bose babikoze nyuma ya Ali Kiba wo muri Tanzania uherutse kugaragaza ko ashyigikire Umutesi Leah muri iri rushanwa rya Miss Rwanda. Mu kanya gato gashize, Ice Prince yafashe ifoto Uwimana Clementine ayinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram kuri ‘Story’, asaba abakunzi be gutora uyu mukobwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021. T Classic nawe ni ko yabikoze aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa, ayishyira kuri ‘Story’ ya Instagram asaba abantu kumutora.

    Ice Prince uri mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria ashyigikiye Clementine Uwimana muri Miss Rwanda 2021

    Aba bahanzi bombi Ice Prince na T Classic ni bamwe mu bazwi muri Nigeria, by’umwihariko Ice Prince ni icyamamare mu bandi dore ko akurikirwa kuri Instagram n’abantu barenga Miliyoni enye naho T Classic we akurikirwa n’abarenga ibihumbi 796 ku rubuga rwa Instagram rukunzwe cyane n’ingeri zitandukanye muri iki gihe.

    Ice Prince azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ‘Oleku’ yakoranye na Brymo, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6 kuri Youtube. Afite indirimbo nshya imaze amezi 5 yise ‘Make up your mind’ yakoranye na Tekno uri mu byamamare Afrika ifite, iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni.

    Ubwo yashyiraga ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram, umuhanzi Ice Prince yamenyesheje (Tag) kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda na Dluxemanagement iyi akaba ari kompanyi ikomeye yo muri Nigeria ikorana n’abahanzi banyuranye. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko iyi kompanyi yo muri Nigeria iri gufasha Uwimana Clementine mu kumushakira amajwi binyuze mu bahanzi b’ibyamamare bo muri Nigeria n’ahandi hashoboka. 

    Clementine Uwimana uri mu bakobwa 37 bashaka kuba Miss Rwanda 2021, yabwiye InyaRwanda.com ko Ice Prince bamenyanye muri iki gihe hari kuba amatora ya Miss Rwanda 2021. Yavuze ko bamenyanye binyuze kuri Amudo Franklin nyiri D’Luxe Management, wo muri Nigeria wishimiye kumubona muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2021, akiyemeza kumuhuza n’abanyamuziki bo muri Nigeria kugira ngo bamushyigikire.

    Amudo Franklin nyiri D’Luxe Management niwe uyoboye itsinda ry’abanyamuziki bo muri Nigeria bashyigikiye Clementine Uwimana

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Janvier Iyamuremye wa InyaRwanda.com, uyu mukobwa uvuga ko yizeye ikamba rya Miss Rwanda na cyane ko ashoboye akaba yujuje n’ibisabwa, yatangaje ko kuva yiga mu mashuri yisumbuye yiyumvagamo ko azitabira Miss Rwanda kuko ari ibintu akunda, kandi akaba ashaka kugaragaza icyo yamarira sositeye.

    Avuga ko ageze mu wa Gatatu w'amashuri yisumbuye, yabwiye Nyina ko azitabira Miss Rwanda ntiyahita abyumva bitewe n'uko yari yarinjiye mu bijyanye n'imideli kandi Nyina akaba yari amaze iminsi yakira amakuru atari meza kuri we. Uwimana avuga ko yakomeje kumvisha nyina akamaro k'amarushanwa y'ubwiza, anamusobanurira ko ibivugwa kuri we atari ukuri. 

    Nyina yaje kurwara amara igihe kinini mu bitaro amwitaho we n'umuryango we byanatumye umwaka wa nyuma w'amashuri atawiga neza. Uyu mukobwa avuga ko umwaka wa Gatandatu yawize hafi 40%, ariko ko amanota yagize yamushimishe kandi ko n'abayobozi b'ikigo yizeho bishimiye umusaruro yakuye mu bihe byari bikomereye umutima we.

    Uwimana Clementine wakuranye inzozi zo kuzitabira Miss Rwanda nyuma yo kizikabya ashyigikiwe n’ibyamamare

    Uwimana Clementine avuga ko mu minsi ya nyuma y'ubuzima bwa Nyina, yakomeje kumutera imbaraga amubwira ko azitabira Miss Rwanda, undi akamushyigikira amubwira ko igihe kigeze kugira ngo nawe yambikwe ikamba.

    Ati 'Nari nsigaye ninjira (mu bitaro) nkamubwira se bimeze bite? Urabona ririya kamba nzaryambara koko udahari! Akambwira ati 'ndahari rwose ngomba kugushyigikira'. Nkumva biranshimishije. Yagiye kugenda nsigaye mbibona ko anshyigikiye.'

    Mu 2019, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda 2019 ariko ntiyahirwa bitewe n'uburebure. Mu mpera za 2020, ngo nibwo yabonye amakuru avuga ko ibigenderwaho muri Miss Rwanda byahinduwe bituma yumva ko noneho igihe kigeze kugira ngo ahatanira iri kamba.

    Ati 'Muri icyo gihe umuntu aba yumva ntabwo byari ibyanjye. Cyane ko niyo bigumaho n'ubundi nari kumva ko ari cya kibazo sinjyeyo n'ubundi. Ariko kuba byaravuyeho, byarongeye bintera imbaraga bituma numva ko nakongera kwiyamamaza.'

    Uyu mukobwa avuka mu muryango w'abana bane. Bose bavukiye mu Karere ka Huye ariko bakurira mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko amashusho yoherereje akanama nkemurampaka yayafashe yifashishe camera, kugira ngo atange neza ibyo yari akeneweho byanamufashije kuboneka mu bakobwa 37.

    Uwimana Clementine afite icyizere cyo kuba Miss Rwanda 2021

    Uwimana yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku kuba yujuje buri kimwe umukobwa asabwa. Uwimana kandi avuga ko yakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi ko afite icyo yagiye yigira kuri bumwe.

    Avuga ko yakunze uburyo Nishimwe Naomie yitwaye mu gihe cy'umwaka umwe amaranye ikamba, ashingiye ku kuba ataracitse intege n'uburyo yagerageje guharanira kugera ku ntego ze no gushyira mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

    Uyu mukobwa ubarizwa mu Mujyi wa Kigali yiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyepfo, ku mpamvu avuga ko avuka mu Karere ka Huye.Ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo ku kigo Lycee de Ruhango i Kirezi aho yize ibijyanye n'icungamutungo.

    Muri iki gihe ahantanye mu irushanwa rya Miss Rwanda ari gusinzira amasaha macye kugira ngo akurikirane neza uko ahagaze mu majwi yo kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

    Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga uzagirira akamaro kanini urubyiruko. Uwimana Clementine ufite imyaka 21 y'amavuko afite nimero 37 mu irushanwa rya Miss Rwanda.Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu, mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) yari afite amanota 700 naho kuri murandasi (Online) afite amajwi 1293.

    Abanyamuziki bo muri Nigeria barasaba abakunzi babo gutora Uwimana Clementine muri Miss Rwanda

    Uwimana Clementine arashaka kuba Miss Rwanda 2021

    T Classic ari mu bashyigikiye Uwimana Clementine muri Miss Rwanda 2021

    Amudo Franklin wo muri Nigeria ari gufasha Uwimana Clementine amushakishiriza amajwi mu matora ya Miss Rwanda 2021

    REBA HANO IKIGANIRO UWIMANA CLEMENTINE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103471/bamwe-mu-bahanzi-bakomeye-muri-nigeria-berekanye-ko-bashyigikiye-uwimana-clementine-muri-m-103471.html

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yirekuye ahishura amabanga y'urugo rwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi w'umukinnyi w'icyamamare, Cristiano Ronaldo yahishuye byinshi ku rugo rwabo.Georgina Rodriguez yirekuye avuga ku mubano uri hagati ye n'umugabo, avuga ibyo akora n'ibyo adakora iyo ari mu rugo ndetse n'icyo amufasha kugira ngo akomeze abe ku ruhembe muri ruhago.

    Aganira n'ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cya Sportweek, Rodriguez yagize ati: 'Ntabwo ajya ateka[Cristiano], nyuma y'imyitozo akora igitondo cyose, agomba gusanga ku meza ibiryo bishyushye byateguwe'. 'Dufite umukozi mu rugo, ariko nyuzamo rimwe na rimwe ngateka'.

    Rodriguez yakomeje avuga ko uretse guteka, hari indi mirimo Ronaldo atajya akora kugira ngo abone umwanya wo gukomeza kwiyitaho bihagije. Yakomeje agira ati'Ni ibidashoboka kuri we kuba yahindura amatara yo mu nzu, dufite igisenge kirekire, uri Cristiano wahindura amatara ari muri metero esheshatu uvuye ku butaka'?

    'Ni byiza kutabikora kuko aba akeneye umwanya uhagije wo kwiyitaho kugira ngo akomeze kuba ku rwego rwiza, ibindi bisigaye nanjye mbimufashamo kugira ngo menye neza niba ibintu byose biri mu buryo, ahasigaye nkita ku rugo n'umuryango wanjye'.

    Rodriguez yahishuye ko yumva anezerewe iyo ari gukorana imyitozo mu rugo n'umugabo we Cristiano. Yagize ati'Dukorera hamwe muri gym, kubera ko dufite imwe mu rugo, namwigiyeho byinshi cyane'.

    'Ni mwalimu wanjye ndetse akanambera umujyanama, meze neza kandi mfite ubuzima bwiza, ndabimukesha kandi ndabimushimira. Hejuru y'ibyo byose akora ni Cristiano Ronaldo. 'Niwe cyitegererezo cyanjye'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yirekuye-ahishura-amabanga-yurugo-rwabo/