Category: Uncategorized

  • Muhanga : Arashakishwa nyuma yo kumukeho gusambanya umwana amushukishije ibiraha #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uyu mugabo atari rimwe cyangwa kabiri yasambanyije uriya mwana kuko ngo yakundaga kujyayo akamushukisha ibiraha kuko asanzwe abikora, ubundi akamusambanya.

    Gakwerere Eraste uyobora Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko bakimara kumenya amakuru y’uriya mugabo, bahise bajya kumufata ariko basaganga yatorotse.

    Avuga ko uyu mugabo atamaze igihe kinini aje gucumbika hariya ndetse ko 'ibyo akora ntabwo byari byamenyekana neza, twamenye ko ashobora kuba asambanya umwana w’imyaka 14 urerwa na nyirakuru, dusanga asa nk’uwamenye amakuru yatorotse.'

    Uyu mwana w’umukobwa wiga mu mashuri abanza we yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Nyiramisago Marie Goretti urera uriya mwana, avuga ko yifuje kwimenyera ukuri niba koko uriya mugabo asambanya umwana we kuko yari amaze igihe yumva ayo makuru ariko atayahagazeho.

    Uyu mubyeyi avuga ko hari umwana w’umuturanyi wamubwiye ko umwana we iyo agiye kwiga akatira ku rugo rw’uriya mugabo.

    Ati 'Uwo mwana ambaza niba muha amafaranga ya buri munsi yo kurya ibiraha, mubwira ko nta mafaranga muha.'

    Ngo uwo mwana yahise abwira uyu mubeyi ko uriya mwana ahorana ibiraha kandi ko abihabwa n’uriya mugabo ubikora ku buryo ashobora kuba amusambanya buri gihe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Arashakishwa-nyuma-yo-kumukeho-gusambanya-umwana-amushukishije-ibiraha

  • Idamange imbere y’urukiko ku ifungwa ry’agateganyo #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo aremereye yakoreshaga mu biganiro yatangaga kuri Youtube yavugwagaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gutabwa muri yombi.

    Agiye kugeza imbere y’urukiko bwa mbere ruzamumenyesha ibyaha aregwa ubundi rumuburanishe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ubwo Ubushinjacyaha buzagaragaza impamvu bumusabira kuburana afunzwe.

    Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bine ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yakoze ubwo yaajyaga gufatwa agakubita icupa umupoli mu mutwe.

    Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwashyikirije dosiye ye Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere inkiko.

    Idamange waburiwe kenshi ko ibyo yariho akora bigize ibyaha kandi ko yabihanirwa, yatawe muri yombi amaze gutambutsa ibiganiro bisa nk’ibihabanye n’ukuri ndetse bimwe muri byo yanagamagariye abantu kujya gukora imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Benshi baramuneze kubera kuvuga ku mukuru w’Igihugu, nka Ingabire Marie Immaculee wavuze ko nta mukuntu ukwiye gukinisha kuvuga nabi Perezida kuko iyo hari 'umuhangaye uba uhangaye Abanyarwanda twese twamutoye.'

    Idamange akirama gutabwa muri yombi, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, biraye mu mihanda ngo basaba ko arekurwa kuko bo bamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

    Abasesenguzi mu bya politiki mu Rwanda, bavuga ko Leta y’u Rwanda yubahiriza ihame ry’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko ko ubwo burenganzira bugira nyirantarengwa bityo ko ntawukwiye kubwitwaza ngo akwirakwize ibihuha cyangwa ngo apfobye amateka y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-imbere-y-urukiko-ku-ifungwa-ry-agateganyo

  • Kamonyi: Ntigurirwa ukekwaho kwicisha isuka umugore we agiye kugezwa mu rukiko –

    Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko icyaha akekwaho cyabaye tariki ya 4 Gashyantare 2021. Bivugwa ko icyo gihe yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we witwa Uwimana Florence wari umaze kumukingurira.

    Yahise aburirwa irengero ariko bukeye ahagana saa Kumi abaturage baza kumubona mu Murenge wa Gacurabwenge baramufata.

    Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uwo murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

    Kuri ubu amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Ntigurirwa Daniel azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021. Azaburanira ku Cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, mu Karere ka Muhanga.

    Kubera gahunda ya Guma mu Karere, abashaka gukurikira urubanza rwe by’umwihariko abo mu muryango we n’uw’umugore we bagiriwe inama yo kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.

    Bibukijwe kandi ko itangazamakuru naryo rizaba rihari, bityo bazamenya amakuru y’uko urubanza ku cyaha gikomeye akurikiranweho rwagenze.

    Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Inkuru wasoma:Kamonyi:Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe yatawe muri yombi

    [email protected]


  • Muhanga: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 amushukishije ibiraha –

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu muturage yakundaga gusambanya cyane uyu mwana no gushurashura mu bagore cyane ko nta we bamarana kabiri.

    Umubyeyi w’uyu mwana, Nyiramisago Marie Goretti, yabwiye TV1 ko yari amaze iminsi afite amakuru y’uko uyu mugabo amusambanyiriza umwana.

    Nyuma yo kubimenya na we yashakishije uburyo yazamugwa gitumo bari kumwe ndetse aza kubigeraho.

    Yagize ati “ Hari umwana w’umuturanyi waje kumbwira ko umwana aba hariya mu Kanogo ku mugabo uteka ibiraha, iyo agiye kwiga niho ajya, ambaza niba muha amafaranga ya buri munsi yo kurya ibiraha, mubwira ko nta mafaranga muha.”

    Yakomeje agira ati “ Uwo mwana ni we wabinyemeje ko yahindutse umugore we amuha ibiraha.”

    Uyu mwana na we yemeje ko uyu mugabo yamusambanyije inshuro irenze imwe.

    Ati “ Tumenyana bwa mbere nari ngiye kwiga mu gitondo. Yarampamagaye ngo ningende ambwire, ndagenda kubera ko nta wundi muntu wari uhari amfata ku ngufu arangije yahise akingura ndagenda ndiga ntawe nabibwiye. Ubwa kabiri arongera amfata ku ngufu ntawe nabibwiye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye,Gakwerere Eraste, yabwiye IGIHE ko aya makuru bamaze iminsi mike nabo bayamenye ndetse batangiye gukurikirana uyu mugabo.

    Ati “Ntabwo hashize iminsi tubimenye ariko ntabwo ari umuturage uhamaze iminsi. Aracumbitse ibyo akora ntabwo byari byamenyekana neza, twamenye ko ashobora kuba asambanya umwana w’imyaka 14 urerwa na nyirakuru, dusanga asa nk’uwamenye amakuru yatorotse.”

    Uyu mugabo aracyashakishwa mu gihe umwana yatangiye gufashwa kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Byabereye mu murenge wa Nyamabuye ubarizwamo umujyi wa Muhanga

  • Idamange agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere –

    Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ku wa Kane guhera saa mbili za mu gitondo azatangira kuburana yisobanura ku byaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside hamwe n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

    Usibye icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa bikekwa ko yakoze ubwo Polisi yari igiye kumuta muri yombi maze agasingira umupolisi akamukubita icupa mu mutwe, ibindi byose bishingiye ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube.

    Inkuru bifitanye isano: Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho

    Idamange Iryamugwiza Yvonne agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

  • Bite bya Buteera Andrew wa APR FC umaze igihe urwaye? #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC buravuga ko umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati umaze igihe arwaye, Buteera Andrew arimo koroherwa ndetse abaganga bakomeje kumukurikirana.

    Buteera Andrew amaze igihe kinini arwaye, ni kuva mu Gushyingo 2020 ubwo iyi kipe yiteguraga umukino wa CAF Champions League na Gor Mahia.

    Umunyamabanga wa APR FC, Michel Masabo yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko uyu mukinnyi arimo akurikiranwa n’abaganga kandi arimo kugenda amera neza.

    Ati'Buteera ari mu maboko y’abaganga, baracyamukurikirana, abaganga bacu b’inzobere i Kanombe, araho arimo koroherwa.'

    Ku kijyanye n’indwara arwaye cyane ko benshi bakomeje kuyibazaho, Michel Masabo avuga ko byatangiye ari imvune yo mu ivi ariko ibirenzeho ntacyo yabitangazaho.

    Ati'ibintu byo kwa muganga, icyo arwaye ntabwo twe tubishyira kuri Radio cyangwa mu bitangazamakuru, biba ari ubuzima bwite bw’umuntu, niyo naba mbizi ntabwo nshobora kubivuga, iryo kosa ryaba rikomeye rwose. Yatangiye afite imvune mu ivi barayikurikirana n’ubu aracyari mu maboko yabo baramukurikirana umunsi ku munsi. Icyo tumwifuriza ni ugukira agatangira agakina umupira nk’abandi.'

    ISIMBI yagerageje kuvugana na Buteera Andrew ku burwayi bwe ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi atiteguye kuba yagira icyo abitangazaho.

    Uburwayi bwa Buteera Andrew bwibajijweho byinshi ndetse bikavugwa ko ashobora kuba yaranarozwe, umunyamabanga w’iyi kipe akaba yavuze ko ibyo mu muryango wa APR FC batabitaho umwanya kuko amarozi batayemera.

    Buteera Andrew amaze igihe kinini arwaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-buteera-andrew-wa-apr-fc-umaze-igihe-urwaye

  • Umusore urangije kaminuza bamwanditseho ngo RIP bucyeye arapfa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari ukiri muto ubwo yari ari mu birori byo gusoza amashuri ya kaminuza, umuntu batamenye yamwanditse mu mugongo ngo RIP (Uruhukire mu mahoro). Bidatinze ku munsi ukurikira uyu musore yakoze impanuka ndetse ahita ahasiga ubuzima.

    Ibi byatumye abantu babonye aya makuru basubiza amaso inyuma, ndetse bamwe baravuga bati burya mu gihe cyose waba uri mu birori, ujye wibuka ko uwabitashye wese atariko aba akwifuriza ineza. Ahubwo haba hari nabandi batakwifuza uri muzima, ninabyo byabaye kuri uyu musore rero kuko byagaragaye ko hari abarigeze bishimira ko asoje amashuri ya kaminuza.

    Mu by'ukuri kuba umusore wari usoje kaminuza nka gutyo ahitanwa n'impanuka muburyo butunguranye, gusa ibi byababaje benshi kurushaho kuko ibi byabaye hashize umunsi umwe gusa bamwanditseho ngo uruhukire mu mahoro, benshi bari kwibaza ukuntu bishobora guhurirana cyangwa niba ari urupfu rwari rwateguwe.

    Kenshi usanga mu birori benshi babyitabira baje kureba ibitameze neza kugira ngo bazabone uko bakuvuga nabi, ariko burya hari n'ababyitabira bagamije kukwambura ubuzima. Dukwiye kwitonda cyane cyane tukamenya neza abo turi gusangira mugihe twanezerewe mu birori bitandukanye yaba ibyo twateguye cyangwa ibyo twagiyemo by'abandi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-urangije-kaminuza-bamwanditseho-ngo-rip-bucyeye-arapfa/

  • Umunyezamu wa Yanga yakingiye ikibaba Michael Sarpong #rwanda #RwOT

    Faroukh Shikhalo umunyezamu wa Yanga yo muri Tanzania avuga ko kuba Sarpong atarimo gutsinda atari umuswa ahubwo ari igitutu cyo gushaka ibitego kuko ngo mu myitozo ni we mukinnyi uba uhagaze neza.

    Muri Kanama 2020 ni bwo Michael Sarpong wari usoje amasezerano muri Rayon Sports yasinyiye Yanga yo muri Tanzania.

    Uyu rutahizamu w’umunya-Ghana akaba yaragiye muri iyi kipe yitezweho gukora ibitangaza ariko bikaba byaranze ndetse abafana bakaba baratangiye kumushyira ku gitutu ndetse bamwe bakavuga ko yabahombeye.

    Umunyezamu wa Yanga, Faroukh Shikhalo avuga ko ari umukinnyi mwiza ahubwo akeneye igihe cyo kugira ngo yisange mu ikipe atangire atsinde.

    Ati'iyo ari mu myitozo aba ari umukinnyi mwiza akora neza, agatsinda. Iyo ari mu kibuga aba afite igitutu cyo gutsinda ari nayo mpamvu ananirwa kwerekana icyo ashoboye. Ikibazo ni igihe, umunsi azatsinda azaba ari ibyishimo kuri we n’ikipe muri rusange.'

    Kugeza uyu munsi Yanga iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Tanzania aho bamaze gukina imikino 21. Muri iyi mikino batsinzemo ibitego 34 harimo ibitego 4 bya Sarpong gusa, yatanze umupira umwe wavuyemo igitego ndetse anakorerwaho penaliti imwe. Ibi bitego akaba abinganya na myugariro w’iyi kipe akaba na kapiteni wayo, Lamine Moro.

    Sarpong ibitego byarabuze akomeje kujya ku gitutu

    Faroukh Shikhalo avuga ko Sarpong ari umukinnyi mwiza ukeneye igihe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-yanga-yakingiye-ikibaba-michael-sarpong

  • Nigeria : Abakobwa 300 bari bashimuswe mu ishuri barekuwe ku neza #rwanda #RwOT

    Byemejwe na Guverineri w’iyi Ntara ya Zamfara, Bello Matawalle wavuze ko abarwanyi bari babashimuse babarekuye nyuma y’ubwumvikane bwabahuje n’ubuyobozi.

    Uyu muyobozi avuga ko ari we watangije inzira y’ibiganiro by’amahoro kugira ngo bariya barwanyi barekure bariya bakobwa.

    Yagize ati 'Nta ngurane yigeze yishyurwa umuntu uwo ari we wese. Nari nakomeje kuvuga ko nta muntu tugomba guha ikintu icyo ari cyo cyose.'

    Aba banyeshuri b’abakobwa bari bagizwe ingwate kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bari bashimuwe n’abantu bitwaje intwaro baje barasa bakabakura mu nzu bararamo mu ishuri ryitwa Jangele riherereye muri iriya Ntara.

    Guverineri Bello Matawalle yavuze ko abakobwa bari basigaye bataraboneka ari 279 kandi ko bose barekuwe bameze neza ariko ko bajyanywe mu bitaro kugira ngo hasuzumwe niba ntabibazo by’imibiri bafite bitagaragara inyuma.

    Iriya Ntara ya Zamfara ni imwe mu zikunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ikunze gushimuta abantu kugira ngo bayihe amafaranga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Nigeria-Abakobwa-300-bari-bashimuswe-mu-ishuri-barekuwe-ku-neza

  • Ethiopia: Ubwicanyi ndengakamere bubera Tigray buhangayikishije Amerika #rwanda #RwOT

    Amerika yamaganye ubwicanyi ndengakamere bwatangajwe mu karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, isaba umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA) gufasha mu gucyemura 'ibintu bikomeje kumera nabi'.

    Anthony Blinken, umunyamabanga wa Leta y'Amerika, yagize ati: 'Duhangayikishijwe bikomeye n'amakuba akomeje kurushaho kwiyongera'.

    Raporo y'umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko ibyaha byibasira inyoko muntu bishobora kuba byarakozwe. Abantu babarirwa mu magana barishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi za mirongo bata ingo zabo mu mezi ane ashize.

    Imirwano yatangiye ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11 mu 2020 ubwo leta ya Ethiopia yagabaga igitero cyo guhirika ishyaka rya Tigray People's Liberation Front (TPLF), nyuma yuko abarwanyi b'umutwe waryo bafashe ibigo bya gisirikare bya leta muri Tigray.

    Muri raporo yasohoye muri iki cyumweru gishize, Amnesty International yashinje abasirikare ba Eritrea bihana imbibi kwica abantu babarirwa mu magana bo mu mujyi wa kera wa Aksum, ku itariki ya 28 na 29 y'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2020. Amnesty International yavuze ko uko kwica abantu benshi bishobora kuba icyaha cyibasira inyoko muntu.

    Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, wabonye igihembo cya Nobel cy'amahoro mu mwaka wa 2019, ku itariki ya 30 y'ukwezi kwa 11 yabwiye inteko ishingamategeko y'igihugu cye ko 'nta muturage n'umwe w'umusivile' wiciwe mu bikorwa by'ingabo za Ethiopia muri Tigray.

    Ariko ababibonye bavuze ukuntu kuri uwo munsi batangiye gushyingura imwe mu mirambo y'abaturage b'abasivile batitwaje intwaro bishwe n'abasirikare ba Eritrea — benshi muri bo bari abahungu n'abagabo barasiwe ku mihanda cyangwa mu bikorwa byo gusaka urugo ku rundi.

    Raporo ya Amnesty International igaragaza amashusho aboneka neza yafashwe n'icyogajuru ku itariki ya 13 y'ukwezi kwa 12, yerekana ubutaka buherutse gukorwamo bihuye neza n'imva zo mu gihe cya vuba aho zo ku nsengero ebyiri i Aksum, umujyi wa kera abakristu bo mu idini rya 'orthodoxe' bo muri Ethiopia bafata nk'utavogerwa.

    Uwabibonye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ukuntu imirambo yamaze iminsi mu mihanda itarashyingurwa, myinshi ikaribwa n'impyisi. Kuba itumanaho ryarahagaritswe muri Tigray kandi ahemewe kugerwa hakaba ari hacye, byatumye kumenya ibyahabereye mu mirwano bigenda buhoro.

    Ariko, Yemane G. Meskel, Minisitiri w'itangazamakuru wa Eritrea, yamaganye ibirego bikubiye muri raporo ya Amnesty International avuga ko 'bitumvikana' kandi ari 'ibihimbano'.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, yaciye amarenga ko ababibonye bavuzwe muri iyo raporo ari intagondwa zikorana n'ishyaka rya TPLF ryahoze riri ku butegetsi muri Tigray.

    Ariko akanama k'uburenganzira bwa muntu ka Ethiopia kavuze ko raporo ya Amnesty International ikwiye 'kwitabwaho bikomeye' kandi ko karimo gukora iperereza ku birego bikubiye muri iyo raporo.

    Ni iki kindi Blinken yavuze?

    Yashimye ko Leta ya Ethiopia yasezeranyije ko imiryango itanga imfashanyo izagera nta nkomyi muri Tigray, ndetse ashima no kuba leta yarasabye ubufasha mpuzamahanga mu maperereza ku ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu.

    Yanasabye ko habaho 'ukuhava aka kanya' kw'ingabo za Eritrea n'indi mitwe y'abarwanyi yo mu karere, asaba umuryango wa AU n'ibihugu by'ibituranyi gufasha mu gucyemura ayo makuba. Ariko Ethiopia na Eritrea byombi byahakanye bivuga ko nta ngabo za Eritrea ziri muri Tigray.

    Nubwo Minisitiri w'intebe Abiy yatangaje intsinzi ubwo ingabo zishyigikiye leta zafataga umurwa mukuru Mekelle wa Tigray mu mpera y'ukwezi kwa 11, imirwano yarakomeje muri ako karere.

    Umutekano n'imibereho byarazahaye, hakaba hari amakuru avuga ko ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa byiyongereye.

    Mu cyumweru gishize, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) ryatanze impuruza ko ricyeneye arenga miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika kugira ngo rishobore kugabanya ibura rikomeye ry'iby'ibanze mu buzima muri Tigray.

    PAM yavuze ko abantu miliyoni 3 — hafi kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Tigray — bacyeneye imfashanyo y'ibiribwa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ethiopia-ubwicanyi-ndengakamere-bubera-tigray-buhangayikishije-amerika/