Category: Uncategorized

  • Rocky Kimomo yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye guhabwa igihembo yatsindiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo Kirabiranya yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye kwakira igihembo cya The Choice best influencer 2020 yahawe muri Thr Choice Awards 2020 yari yateguwe na Isibo Tv. Nkuko tubikesha The Choice Live, amashusho yagiye hanze agaragaza Rocky Kimomo ubwo yavaga mu modoka ye aje kwakira igihembo cye yakiriwe n'umunyamakuru M Irene aho yakubajije ibibazo bitandukanye maze amwakiriza akaruru yishimiye ko bongeye guhura. Rocky nawe mu byishimo byinshi yavuze ko yishimye dore ko yararimo arananywa icyayi yari yahawe yise urwunge. Rocky yakomeje aganira na M Irene kuri byinshi bitandukanye aho yakoreshaga imvugo zitandukanye zirimo gukabya n'izindi maze asetsa M Irene karahava. Rocky yakomeje ajya kuganira na Bianca ndetse na Emma Lito aho yabaganirije cyane akanyuzamo akanabatererera urwenya. Rocky Kimomo kandi yabajijwe agaciro k'imyenda yari yambaye aho yavuze ko idahenze ahubwo ko kuba ayambaye kandi ari icyamamare biyihesha agaciro gakomeye. Rocky yabajijwe ku bijyanye no kuba yari ahanganye na Junior Giti mu guhatanira iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 maze avuga ko we na Junior Giti buri umwe yari aziko mugenzi we ariwe uri bwegukane iki gihembo ndetse yanavuze ko Junior Giti nawe bazanye akaba yamusize mu modoka kuko ari we wabashije kwegukana iki gihembo.

    Rocky Kirabiranya aganira na M Irene

    Iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 Rocky yahawe, gihabwa umuntu wabaye ikitegererezo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'uwamamaye cyane kurusha abandi kubera ibikorwa bye. Rocky Kimomo yahawe iki gihembo ahigitse bagenzi be Junior Giti, Papa Cyangwe, Dj Brianne ndetse na Super Manager.

    Akanyamuneza kari kose mu maso ha Rocky

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rocky-kimomo-yakoreye-ibidasanzwe-abanyamakuru-ubwo-yari-agiye-guhabwa-igihembo-yatsindiye/

  • Team Rwanda yatwaye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021. #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo gusiganwa ku magarae yegukanye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona y'Afurika yo gusiganwa ku magara yatangiye kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Misiri.

    Ni irushanwa ryakinwaga n'ibyiciro bitatu bihagarariye u Rwanda, mu bagabo , ingimbi ndetse n'abagore.
    Muri buri kiciro cyari gihagarariye u Rwanda muri iyi shampiyona nyafurika hakinwa igice cyo gusiganwa n'ibihe nk'ikipe (Team Time Trial), bose bakaba begukanye umwanya wa kabiri bahabwa umwudali.

    Mu cyiciro cy'abakuru bahagarariye u Rwanda hashoje abakinnyi batatu muri bane bari batangiye isiganwa, abakinnyi basoje ni Habimana Jean Eric, Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Moise, utarangije aka gace ko kuzengura gahwanye n'ibirometero 42 ni Areruya Joseph.

    Mu kiciro cy'ingimbi ni ukuvuga abatarengeje imyaka 23 hakinnye Iradukunda Valens. Niyonkuru Samuel, Tuyizere Etienne ndetse na Mugabo Hussein utashoje kubera ko yagize ikibazo cy'igare, aba bakaba nabo babaye aba kabiri inyuma y'ikipe y'igihugu ya Algeria.

    Mu kiciro cy'abagore begukanye umwanya wa kabiri ni Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline ndetse na Mukeshimana Josiane utabashije gusoza.

    The post Team Rwanda yatwaye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/team-rwanda-yatwaye-umudali-wumwanya-wa-kabiri-muri-shampiyona-ya-afurika-2021/

  • Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose- Murumuna wa Padiri Ubald #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabereye ku kigo cyitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi ahashinzwe na nyakwigendera Padiri Ubal Rugirangoga, abantu banyuranye batanze ubuhamya bwagarutse ku neza yamuranze.

    Révérien Rugwizangoga uva indimwe na nyakwigendera yavuze ko mukuru we yakoraga aciye bugufi yifuza kumva buri wese no kumufasha.

    Yagize ati 'Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose, abato n’abakuru, abakene n’abakire, aboroheje n’abakomeye.”

    Révérien Rugwizangoga yagarutse ku mateka ashaririye banyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko se ubabyara yapfuye Padiri Ubal afite imyaka irindwi, umuryango wabo ugahungira mu Burundi.

    Ubald wize seminari ntoya muri kiriya gihugu barimo nk’impunzi, yakivuyemo yiyemeza gusubira mu Rwanda kwiga seminari nkuru yirengagije itotezwa bakorewe rikanabaviramo kubura umubyeyi wabo.

    Ngo icyo gihe ajya kuza yarababwiye ati 'twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi”.

    Na nyuma ya Jenoside amaze kuyirokoka agahita ahungira mu Bufaransa, na bwo yagarutse mu Rwanda mu 1995 kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kandi intego ye yayigezeho kuko ari mu batangije gufasha abantu gukira ibikomere bigatuma benshi mu bishe basaba imbabazi abo biciye, bakiyunga.

    Nyakwigendera witabye Imana asanzwe ari n’Umurinzi w’Igihango kubera ibi bikorwa bye, yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America azize uburwayi muri Mutarama 2021.

    Azwi kandi mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira indwara zirimo n’izabaga zarananiranye mu mavuriro.

    Uwamurwaje arifuza ko azagirwa Umutagatifu

    Umunyamerikakazi Katsey Long wamurwaje muri buriya burwayi bwe, ndetse akaza no kwitaba Imana bari kumwe, yavuze ko na we ubwe yanduye icyorezo cya COVID-19 ari we ukimwanduje ariko ko we yaje kugikira.

    Uyu munyamerikakazi wari umaze igihe akorana na Padiri Ubald mu bikorwa by’iyogezabutumwa, yavuze ko ingabire ya Padiri Ubald y’ibikorwa by’urukundo byarenze ibyo kuba iby’Abanyarwanda ahubwo bikaba iby’Isi yose.

    Yavuze ko kubera iyo mpamvu, nyakwigendera Padiri Ubald yazashyirwa mu batagatifu.

    Mu gitambo cya misa cyo kumusezeraho cyabaye kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Werurwe 2021, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, yagarutse ku rugendo rwa Padiri Ubald Rugirangonga, avuga ko ntagushidikanya ko ubutumwa Imana yamwoherereje ku Isi yabusohoje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umutima-we-wahoraga-ufunguye-kuri-bose-Murumuna-wa-Padiri-Ubald

  • Uwahoze ari umukinnyi w' ikipe ikomeye hano mu Rwanda yatawe muri yombi azira gusambanya umugore utari uwe. #rwanda #RwOT


    Uwimana Abdul ‘ Gakara’ wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports na Etincelles FC, ari mu maboko y’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB ) akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore w’ abandi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko Uwimana Abdul yatawe muri yombi ku wa Mbere ndetse afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.

    Yagize ati ‘Yafashwe asambanya umugore w’abandi w’isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z’uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.’

    Uwimana Abdul yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mpano

    Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko, azwiho kuba ari umwe mu bakinnyi b’abahanga basatiraga izamu banyuze ku mpande shampiyona y’u Rwanda yagize mu mateka yayo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/02/uwahoze-ari-umukinnyi-w-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-umugore-utari-uwe/

  • Bane batawe muri yombi bakekwaho gucuruza mukorogo –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo aba bagabo bashinjwa kugurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru.

    Polisi yatangaje ko aba bagabo uko ari bane yabafatiye mu Murenge wa Gatenga kandi ko icyo gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Aba bagabo bemera amakosa y’uko bacuruzaga aya mavuta ariko bagahakana ko bayakuraga hanze.

    Umwe yagize ati “ ‘Ncuruza amavuta muri rusange yo kwisiga ariko habonetsemo amavuta atemewe . Njye mbimenye vuba kuko mperutse kubibona kuri televiziyo mwafashe abantu muri kubimena, kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.”

    Yongeyeho ku nyuma y’aho Leta ihagurukiye iki kibazo na we yaje gufatwa acuruza aya mavuta anemera amakosa y’icyaha yakoze abisabira imbabazi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibindi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda , Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha.

    Ati “Haba harimo Hydroquinone kandi ingaruka igira n’uko yangiza uruhu, uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y’izuba. Uruhu ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n’amavirusi.”

    Yaboneyeho kugira inama abakoresha aya mavuta n’abayacuruza y’uko bakwiye kuyirinda kuko ashobora kugira ingaruka z’igihe gito n’igihe kirambye zirimo na kanseri.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha bafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

    Ati “Umuntu ucuruza ibi bintu akaba azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.”

    Kabera yavuze ko n’abinjiza ayo mavuta mu gihugu bakwiriye kubicikaho kuko mu minsi ya vuba bazafatwa.

    Abatawe muri yombi ni bane gusa Polisi yatangaje ko n’abandi babikora bazafatwa vuba

    Umwe mu batawe muri yombi

    Amwe mu mavuta atemewe yafashwe

    Umwe mu batawe muri yombi yavuze ko yari abizi ko amavuta acuruza atemewe

    Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha

  • Rayon Sports byarakemutse natangiye no gukinira ikipe nshya – Iranzi Jean #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Iranzi Jean Claude ahamya ko yamaze kumvikana n’iyi kipe ubu ari umukinnyi wa Pharco FC yo mu Misiri.

    Mu ntangiriro za 2020, Rayon Sports yatije Iranzi Jean Claude muri Aswan Sporting Club mu cyiciro cya mbere mu Misiri mu gihe cy’amezi 6 yamushima ikazavugana na Rayon Sports ikamugumana ariko yaje kumurekura.

    Mu mpera za 2020 Iranzi Jean Claude yagarutse mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports aho yasubiye mu Misiri mu iki gihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka kurangizanya n’ikipe ya Pharco FC.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko byarangiye hashize igihe ndetse yatangaiye no gukinira iyi kipe.

    Ati“nibyo, hashize igihe ndi umukinnyi wa Pharco FC. Ibya Rayon Sports byarakemutse ubu natangiye no kuyikinira.”

    Rayon Sports nayo binyuze mu muvugizi wayo, Jean Paul Nkurunziza yemeje ko ubu nta kibazo bafitanye na Iranzi ari umukinnyi wa Pharco FC.

    Uyu mukinnyi yasinyiye iyi kipe mu ntangiriro za Gashyantare, ntabwo yavuze imyaka yasinye ariko amakuru avuga ko yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Kugeza uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri igeze ku munsi wa 14, Pharco FC ya Iranzi Jean Claude iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 ikurikiwe na
    Haras El Hodood ifite 25.

    Iranzi Jean Claude ubu ni umukinnyi wa Pharco FC mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-byarakemutse-natangiye-no-gukinira-ikipe-nshya-iranzi-jean

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera George Washington Carver #rwanda #RwOT

    Kugira ngo usobanukirwe neza George Washington Carver, umwirabura w’umunyamerika akaba umuntu ukomeye mu by’ubuhinzi, ugomba kumenya byinshi ku isi yabayemo. Yabayeho ari umuhanga mu bijyanye n’ibimera ariko akaba umukristo ndetse akubaha Imana nk’umugenga w’ubwenge bwe.

    Carver yavukiye ahitwa Missouri kuwa 1 Mutarama 1864, yiswe ‘George’ gusa n’umuryango wa Carver, wakoreshaga ababyeyi be. Se wa George yapfuye mbere yuko George avuka, hashize icyumweru, umuhungu na nyina barashimuswe. Carvers bashoboye kurokora George, ariko nta bisobanuro bya nyina byigeze biboneka. Mu mateka ya George amaze kuba mukuru, yavuze ko ko yatangiye ubuzima nk’umwana wimfubyi wo mu bwoko busuzuguritse.

    Hanyuma yarezwe na Carvers nk’umwe mu bana babo, George yagize uburwayi bwinshi, kandi aho gukora imirimo y’amaboko, yashyize imbere ibidukikije n’ubusitani. Kubera ko nta shuri rya leta ryari rigenewe abana b’abirabura, Carver yahisemo kujya akoresha ibirometero icumi ajya kwiga. Ahongaho, umugore w’umugwaneza yamuhaye icumbi kandi amuha izina rya George Carver Washington.

    Nk’umwirabura w’umunyamerika, Carver yasanze bigoye kugira ikintu abona nta burezi bw’ibanze (basic education). Yagiye i Kansas, ariko yangirwa kwinjira muri kaminuza kubera ubwoko bwe kuko yari umwirabura. Yimukiye Iowa aho yize ubuhinzi, maze mwalimu we, abonye uburyo yashushanyije neza ibimera, amushishikariza kwiga ibijyanye n’ibimera (botany). Mu 1891, Carver yabaye umwirabura wa mbere wize muri kaminuza ya Leta ya Iowa akabona impamyabumenyi. Yakomeje kwiga ibihingwa n’indwara zabyo, yubahwa nk’inzobere mu bimera kandi amaherezo aba umwalimu wa mbere w’umwirabura.

    Ubushobozi n’ubuhanga bya Carver bwaje kumenyeshwa Booker T. Washington icyamamare, akaba n’umuyobozi w’ikigo cya Tuskegee, Alabama, kaminuza ya mbere y’abirabura. Carver yatumiwe kwigisha ubuhinzi, yiyumvisemo umuhamagaro wo gukorera umuryango we, arabyemera. Yagumye i Tuskegee imyaka 47 kugeza apfuye. Ntiyigeze ashaka umugore.

    George Carver yamenye ko imyigishirize ye n’ubushakashatsi bigomba kuba bikwiye abakene, cyane cyane abirabura b’abahinzi bamukikije. Ikibazo gikomeye ni uko ubuhinzi bwari bushingiye ku ipamba, igihingwa gikenesha ubutaka cyane. Carver, yakoze ubushakashatsi yifashishije ibikoresho byibanze, yatangiye gushishikariza no kwigisha uburyo bwiza bwo guhinga. Yakoresheje gusimbuza ipamba, nk’ibijumba, ibishyimbo na soya, mu rwego rwo kugarura ubutaka ndetse no kuzamura imibereho y’abahinzi bakennye. Yigishije ubuhanga bukwiye: Kugaburira ingurube acorn aho kuzigaburira ibicuruzwa bihenze no gutunganya ubutaka hamwe n’ibyondo byo mu gishanga bikaba ifumbire. Yateje imbere laboratoire n’icyumba cy’ishuri mu gusesengura ubutaka no kwigisha imikoreshereze myiza yabwo.

    Mu rwego rwo kunoza isoko ry’ibihingwa, Carver abigiranye ubuhanga yakoze ibicuruzwa bishya nk’amata, amavuta yo guteka, salade, impapuro, amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bicuruzwa. Kunganira ibishyimbo byamuteye kumenyekana mu gihugu. Mu myaka ya za 1920 Carver – ‘The Peanut Man’ – yari icyamamare mu gihugu kandi yaje kugirwa inama na ba perezida ndetse n’abandi ku bijyanye n’ubuhinzi, cyane cyane ku bakene bo mu majyepfo. Yakomeje gukora kugeza apfuye afite imyaka 78 mu 1943. Ntiyigeze ashaka umugore.

    Carver Washington yari umuntu utuje, yabayeho yitonze kandi yambaraga ku buryo budashamaje.Yakoraga cyane, yicishaga bugufi kandi akavuga yoroheje, kandi n’ubwo yabayeho mu gihe akarengane gashingiye ku moko kari gakataje, ntiyakunze kwerekana uburakari kuri byo. Nubwo yabaga mu kigo cya Tuskegee yari umuntu wigenga.

    Ku bijyanye n’ubukristo, George Washington Carver yari afite kwizera guhambaye. Yavuze ko yakijijwe afite imyaka icumi, yateraniraga mu itorero Anglican (mu itorero ryo mu Bwongereza, England Church) ndetse yabatijwe akiri umwana ubuzima bwe bwose yabumaze yigisha Bibiliya. Yashimangiye imyitwarire ya gikristo mu myigishirize ye kandi ayishyira mu bikorwa mu buzima bwe; yakundaga gusenga Imana nk’umuremyi wa byose akenshi agasengera mu ishyamba. Mubyukuri kwizera kwa Carver kwarafatikaga cyane, kandi yakundaga kuvuga ko ubwenge cyangwa ubushishozi bwe bwaturutse ku Mana.

    Urupfu rwa George Washington Carver

    Umunsi umwe, Carver ubwo yarimo ataha murugo, yaguye kuri escaliers ku buryo bubi; bamusanze yataye ubwenge bamujyana mu bitaro. Carver yapfuye ku ya 5 Mutarama 1943, afite imyaka 78 azize ibibazo byo kubura amaraso (anemia) biturutse kuri uku kugwa.

    Ku mva ye handitswe ngo: “Yashoboraga kongera amahirwe yo kuba icyamamare, ariko ntiyabyitayeho, yaboneye umunezero n’icyubahiro mu gufasha isi”.
    Ibintu 3 by’ingenzi mu buzima twakwigira ku ntwari yo kwizera George Carver Washington:

    1. Ubwenge bwe n’ubushobozi: Carver yashoboraga guhunga abakene bo mu majyepfo. Hariho urugero rufatika, Thomas Edison yahaye Carver akazi kamuhemba menshi. Nyamara Carver yagumye aho yumva yahamagariwe kandi akorera ubwoko bwe. Ese twebwe twahamagariwe he?

    Icya kabiri, ubuzima bwa Carver bwari bumwe mubitekerezo byoroheje. Yabaye intangarugero ku Birabura b’Abanyamerika, yateye inkunga igisekuru gikennye mu kwerekana icyo bashobora gukora. Binyuze mu nyigisho ze, yashishikarije ibisekuruza byabanyeshuri kuzamura imibereho y abahinzi bakennye. Carver yasize umurage ukomeye:Ese twe umurage wacu uzaba uwuhe?

    Icya gatatu, ubuzima bwa Carver bwerekanye ubushishozi bwubaha Imana: Mu bwenge bwe no kumenyekana ntiyigeze abyiyitirira, ahubwo yahamyaga ko ari Imana yabimuhaye kugira ngo agirire abandi umumaro. Carver yamenyekanye nk’umugabo wavugiye imiryango ikennye y’abanyafurika n’abanyamerika yo mu majyepfo y’Amerika, Carver ubu afatwa nk’umuhanuzi w’ibidukikije ufitiye isi akamaro. Kuki twe tutashyira Imana ku mwanya wa mbere mu byo dukora?

    Muri macye Geoege Washington Carver ni umuntu w’ingenzi dukwiye kwiga gutera ikirenge mu cye kuko ubwenge bwe yabwubashemo Imana kandi abasha gufasha isi muri rusange.

    Source: www.mountvernon.org, www.canonjjohn.com, Wikipedia.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-George-Washington-Carver.html

  • Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n'Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose

    Abinyujije mu butumwa bwa Twitter, uyu mukambwe uyobora Umuryango w'Abibumbye kuva muri Mutarama 2017 aramagana ibihugu n'imiryango byiyumvamo ubuhangange bwo gutegeka abandi uko bagomba kubaho, kabone n'ubwo byaba bishyira ubuzima n'uburenganzira bwabo mu kaga. Abandi Antonio Guterres asabira kurwanywa ni bamwe mu bibone b'abazungu biyumvamo ko barusha abandi bantu ubumanzi n'ubushongore, aba  n'ibo yise'Neo-Nazis', ni ukuvuga abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, barazwe n'Abanazi ba Hitler. Umunyamabanga Mukuru wa Loni aragaragaza impunge z'uko iyi myumvire ari mibi cyane, kandi ikwiye gufatwa nk'icyorezo cyugarije isi.

    Bwana Guterres aratabaza  mu gihe hari n'abandi basesenguzi basanga ibintu bigenda birushaho gufata indi ntera, ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bigashinjwa gutanga amasomo y'imyitwarire, bititaye ku guhonyora demokarasi n'uburenganzira bibera iwabyo. Uburayi na Amerika binengwa kuba byarihaye inshingano yo guhoza abandi ku nkeke , ukaba wakwibwira ko kwica abantu, kubashimuta, kuvogera ibihugu by'abandi n'andi mahano, iyo bikozwe n'Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika  bitaba bikiswe icyaha.

    Abo basesenguzi bavuga ko icyo gice cy'isi gitanga inyigisho kibinyujije mu miryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu, kandi ari igikangisho n'igitiyo cyo gusahura ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Iyo miryango ishyirwa mu majwi ni Human Right Watch, Crisis Group, Amnesty International, abashinjabinyoma babereyeho guhungeta ibihugu bitaratera imbere mu bukungu, babinyujije mu byegeranyo —bipapirano, n'ibitangazamakuru nka BBC na VOA, n'ibindi bihora bihirimbanira inkuru mbi ku Rwanda

    Ibi rero ntibitunguranye ku muntu wese  ukurikirana ibimaze iminsi  bivugwa ku Rwanda, ahanini bigamije kwangiza isura yarwo, ariko hakabamo n'ababikoreshwa n'ipfunwe n'ikimwaro, kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasohora ibyegeranyo bishinja u Rwanda kutubahiriza demukarasi, usanga bisohokera mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida atorwa, abatabyishimiye bakagaba ibitero by'urugomo  mu nteko ishinga amategeko! Abasohora ibyo byegeranyo bidashingira ku bunyamwuga na bucye mu gutara no gutangaza amakuru, nibo uzasanga bavugwa mu bucuruzi bw'intwaro ziyogoza uduce tunyuranye tw'isi.

    Nibo bahishira ubugome bukorerwa  abimukira bajya gushakira imibereho za Burayi, bakajugunywa mu Nyanja ku manywa y'ihangu, ariko za  Human Rights Watch na za Amnesty International zikabifata nk'ibisanzwe kuko byakorewe ba 'nyagupfa' b'Abanyafrika.  Kuba iyo miryango itarigeze yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yamagane ibihugu byabo byayigizemo uruhare, ndetse bikaba bigicumbikiye abagaragu babyo bashyize mu bikorwa iyo Jenoside, ahubwo igahora irengera abakurikiranywe n'ubutabera bw'uRwanda,  ni ikimenyetso cy'ikimwaro n'ubugome.

    Nguko uko uzasanga biyambaza ba Filipp Reyntjens, ba Judi Rever, ba  Herman J. Cohen,  n'abandi  bazobereye mu kugoreka amateka, ariko wareba neza ugasanga aba nabo bafite aho bahurira n'amateka mabi y'u Rwanda. Nguko uko bashyigikira ba Idamange Yvonne, ba Ingabire Victoire, ba Aimable Karasira, abagize Jambo Asbl(rya shyirahamwe ry'abana n'abuzukuru b'abajenosideri), n'abandi bahagurukiye gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabita intwari zidakwiriye kubazwa iyo myitwarire ikomeretsa benshi.

    Bamaze imyaka bagerageza kwerekana ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aribo ba nyirabayazana, naho Interahamwe-Mpuzamugambi bakaba ari 'Abatagatifu'. Iyi myitwarire ni nk'iy'Abanazi ba Hitler n'ubu bacyumva Jenoside yakorewe Abayahudi yari ikwiye, ndetse bakanagaragaza ko n'ubu ubahaye agahenge bayisubukura.

    Kuva aho Paul Rusesabagina agerejwe mu maboko y'ubutabera, induru zabaye nyinshi. Igitangaza buri wese ariko, ni ukuntu abo ba mpatsibihugu, batinda gusa ku buryo uwo mwicanyi yageze aho yakoreye ibyaha, ariko ntibavuge ku bikorwa bye  by'iterabwoba na nyir'ubwite adashobora guhakana. Bati yarashimuswe. Basobanuriwe inshuro utabara uburyo umutego mutindi washibukanye nyirawo, Rusesabagina akibona aho agomba kubarizwa ibyaha yakoze, ariko banze kubyuma. Atari uko bitumvikana, ari uko gusa amatwi yabo ashaka kumva ibyo bo n'abo bahuje umugambi bihimbira.

    Ese ko bamuburanira ngo ni Umubiligi, Ububiligi bwiteguye gutanga indishyi ku baturage  FLN ya Rusesabagina yiciwe ababo,ikabasahura abandi ikabafata bugwate? Ariko reka tunavuge ko haba harabaye imbaraga zimuzana mu Rwanda. Ese byagenze bite mu mwaka w'1994, ubwo Ubufaransa bwahaga ruswa Sudan, ngo Umunya Venezuwela   Ilich Ramirez Sanchez' Carlos' afatirwe mu bitaro  I Khartoum anahite yoherezwa mu Bufaransa? Hari induru byateje se?Oya, kuko uwo mugizi wa nabi  yari akurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, araburanishwa, ndetse ubu akaba ari mu gifungo cya burundu aho mu Bufaransa.

    Mu mwaka w'1999, ba mukerarugendo 8 biciwe muri Pariki ya Bwindi, muri Uganda. Icyo gihe kubera ko mu bishwe harimo Abanyamerika 2, ubutegetsi bwa Amerika bwasabye ko abicanyi (bakomoka mu Rwanda)boherezwa kuburanira muri Amerika, kandi byarakozwe. Kuki ba mpatsibihugu n'abambari babo bumva ari ari igitangaza gukora iyo bwabaga  Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, akaburanishirizwa imbere y'abo yahekuye abandi akabagira imfubyi n'abapfakazi? Ibi ni bwa bwibone n'irondaruhu byamunze ubwonko bwabo, kugeza aho bumva umugizi wa nabi yitwa atyo gusa iyo yangirije abazungu.

    Impuruza ya Muzeye Antonio Guterres rero yubahwe! Twese twamagane ubukoloni bushya, kandi twemeranywe ko amaraso y'abiyita ibihangange atarusha ay'abandi agaciro.Twamagane twivuye inyuma abadushinja ibinyoma kimwe n'abadutobera amateka, kandi wa muco wacu nk'Abanyarwanda wo kwigira ku mateka,kwanga gusubira ahabi no gukorera hamwe,  ni intwaro izatsinda inyangabirama!!

     

    The post Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n'Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyamabanga-mukuru-wumuryango-wabibumbye-antonio-guterres-arasaba-abashyira-mu-gaciro-guhagurukira-rimwe-bakarwanya-politike-nshya-ya-mpatse-ibihugu-kimwe-nabanazi-bo-mur/

  • Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Werurwe 2021, Urubanza rukomeye rwatangiye kuba muri Peru aho bivuga ko uwahoze ari Perezida Alberto Fujimori ashobora kuregwa kugira ingumba abaturage babarirwa mu bihumbi amagana.
  • Mu gihe cyashize, Fujimori yavuze ko ibikorwa byose byabaye byo kugira ingumba byakozwe mu bwumvikane, ariko abagore babarirwa mu bihumbi ntibemeranyije na we.

    Bamwe muri bo bavuze ko batabanje kubimenyeshwa, abandi bavuga ko baboshywe ubundi bakagirwa ingumba.

    Iyo gahunda yari yashyizweho mu gikorwa kigari cya leta cyo kurwanya ubukene, igamije kugabanya imbyaro mu miryango icyennye.

    Byitezwe ko abashinjacyaha baburana bavuga ko guverinoma ya Alberto Fujimori yagize uruhare mu kugira abantu ingumba ku gahato.

    Urubanza ruteye gute?

    Abagore barenga 270,000 n'abagabo barenga 22,000 bagizwe ingumba muri gahunda ya leta yo kuringaniza imbyaro hagati ya 1996 na 2000, nkuko imibare ya minisiteri y'ubuzima muri Peru ibigaragaza.

    Abari abategetsi mu rwego rw'ubuvuzi mu gihe cy'uwari Perezida Alberto Fujimori, ndetse n'uyu wari Perezida, bakomeje kuvuga ko abagizwe ingumba bose babaga babyemeye.

    Ariko abagore babarirwa mu bihumbi bavuze ko bahawe amakuru ayobya, baratotezwa, bashyirwaho ibikangisho cyangwa bahatirwa kugirwa ingumba.

    Abagore bavuga iki?

    Benshi mu bagore bareze bamagana ibyo bavuga ko bakorewe, ni abo mu turere dutuwe n'abacyene b'abasangwabutaka muri Peru.

    Benshi muri bo bavugaga ururimi rwabo gakondo rwa Quechua banavuga Icyespagnole gicye cyangwa nta n'icyo bazi.

    Ibi bivuze ko buri gihe atari ko babaga basobanukiwe n'inyandiko abaganga babotsaga igitutu ngo bazishyireho umukono.

    Rudecinda Quilla ni umwe mu batanze inyandiko ye ngo yifashishwe mu rukiko nk'ikimenyetso.

    Avuga ko mu mwaka wa 1996 ubwo yageragezaga kwaka icyemezo cy'amavuko cy'umwana we wa kane, abaganga bamubwiye ko uburyo bwonyine yahabwa icyo cyemezo ari uko abanza kwemera gufungwa imbyaro cyangwa gukurwamo imiyoboro y'intanga-ngore — uburyo buzwi nka 'tubal ligation'.

    Madamu Quilla, wari ufite imyaka 24, yarabyanze. Avuga ko yaryamishijwe ku ngufu ku gitanda cyo mu bitaro, abohwa amaboko n'amaguru ubwo yari arimo aterwa ikinya.

    Nuko ngo nyuma y'amasaha ubwo yagaruraga ubwenge avuye mu kinya, amenya ko yagizwe ingumba, abaganga bamubwira ko 'atazongera na rimwe kororoka nk'inyamaswa ukundi'.

    Ni iki kizabera mu rukiko?

    Byitezwe ko abashinjacyaha barega Alberto Fujimori, wategetse Peru kuva mu 1990 kugeza mu 2000, ababaye ba minisitiri w'ubuzima ku butegetsi bwe ndetse n'abandi bategetsi muri leta y'icyo gihe, babashinja iyo gahunda y'ubugumba.

    Mu kwezi kwa mbere, umucamanza yahagaritse iburanisha ryabanje avuga ko abasemuzi b'ururimi rwa Quechua bacyenewe ngo batume ibimenyetso by'abasangwabutaka b'abagore byumvikana, hakanizerwa ko bagira uruhare mu rubanza mu buryo busesuye.

    Iburanisha rirakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'iyakure kubera ingamba zo kwirinda ubwandu bwa coronavirus.

    Ntibizwi niba Alberto Fujimori w'imyaka 82 — uri mu gifungo cy'imyaka 25 kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu — azitabira uru rubanza.

    Kuki rwatinze?

    Hari andi magerageza yabayeho mbere yo gukora iperereza ku birego byo kugira abantu ingumba ku gahato byabaye mu myaka 20 ishize.

    Mu mwaka wa 2001, akanama ko ku mugabane w'Amerika k'uburenganzira bwa muntu kasabiye indishyi umuryango wa Mamerita Mestanza.

    Madamu Mestanza yapfuye bivuye ku kugirwa ingumba yakorewe n'abaganga ku gahato, ku kigo nderabuzima yari yagiyeho abaganga bakamubwira ko kurenza abana batanu bitemewe n'amategeko.

    Ariko, mu buryo bwinubiwe n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, amaperereza yabayeho mbere yabereye muri Peru yashyinguwe nta gikurikirana, bivugwa ko habuze ibimenyetso.

    Impirimbanyi zivuga ko zizeye ko iri buranisha ryatangiye ku wa mbere rizavamo iperereza ryuzuye, ryimbitse kandi rikorewe ku gihe 'rizihutisha ubutabera'.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/02/urubanza-rukomeye-rwabantu-ibihumbi-bavuga-ko-bagizwe-ingumba-ku-gahato/