Category: Uncategorized

  • Akoresheje amagambo yiyubashye, Riderman yashimangiye urukundo akunda umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina rya Riderman, yashimangiye urukundo rwinshi akunda umugore we, Agasaro Nadia, yifashishije amagambo agaragaza icyubahiro cyinshi afitiye umugore we. Ibi Riderman yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yuko  yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe n'umugore we.

    Nyuma yuko Riderman ashyize hanze iyi foto ari kumwe n'umugore we yayiherekesheje amagambo agira ati ” Umu maman w'inshuti yanjye, umubyeyi nkunda Cyane ❤️ @nadiafaridishmael “.

    Riderman na Nadia ni imwe muri couples z'ibyamamare zifatwq nk'ikitegererezo kuri benshi bigendeye ku mabano mwiza aba bombi badahwema kugaragarizanya uko iminsi igenda yicuma.

    Riderman n'umugore we, Agasaro Nadia

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/akoresheje-amagambo-yiyubashye-riderman-yashimangiye-urukundo-akunda-umugore-we/

  • Kera kabaye, The New York Times yirinze guheza inguni ku Rwanda; ni ukwinyara mu isunzu? – #rwanda #RwOT

    Itangazamakuru mpuzamahanga ryo iyo rigeze kuri Afurika, riyigaraza nk'ikimoteri, ahantu hahora hatuma isazi, hari abantu inzara yahotoye birirwa bahondobera, batazi icyiza ndetse bahora mu miborogo y'intambara.

    Mu mboni z'ibinyamakuru byinshi byo mu Burengerazuba, usanga u Rwanda rugaragazwa nk'igihugu kitagira akeza kakirangwamo. N'ibyiza u Rwanda rwagezeho, abanyamakuru bo mu Burengerazuba usanga babyihunza, banabitangazaho inkuru runaka ugasanga bisa na ba bandi bataha ubukwe baje gutara imishono.

    The New York Times ni kimwe muri byo. Ni ikinyamakuru kimaze imyaka 169 kibayeho, Dean Baquet wakoze amateka yo kuganiriza Jay-Z agahishura uko nyina akundana n'uwo bahuje igitsina, ni we muyobozi ukomeye ushinzwe ibitangazwa byose [Executive Editor], umwanya yagiyeho mu 2014.

    Ni kimwe mu binyamakuru byakomeje gucuruza ibinyamakuru by'impapuro, kikaguka, kandi kigakundwa kubera amatohoza akomeye gikora. Kiza mu bya mbere mu makuru atomoye ku rwego rw'Isi.

    Umurongo w'iki kinyamakuru k'u Rwanda uteye kwibaza byinshi, ku buryo utabizi neza wagira ngo hari inyungu zacyo ruhutaza. Nk'urugero, witegereje ubwoko bw'inkuru The New York Times ikora k'u Rwanda, uhita ubona neza aho ihagaze.

    Dufashe urugero mu nkuru nibura enye ziheruka zanditswe ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, harimo nk'iyo ku wa 27 Gashyantare 2021 ifite umutwe ugira uti 'Umuyobozi mu Rwanda yemeye ko hari amategeko yahonyowe muri dosiye ya Rusesabagina'.

    Uwo wavugwagaho kwemera ko u Rwanda rwishe amategeko muri dosiye ya Rusesabagina ni Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Nyamara mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, ari na cyo The New York Times yashingiyeho yandika iyo nkuru, nta hantu na hamwe mu magambo ye Busingye yigeze yemera ko u Rwanda rwishe amategeko.

    Uwanditse iyi nkuru ni Umunya-Kenya ufite inkomoko muri Somalia, Abdi Latif Dahir, Ushinzwe Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba muri The New York Times kuva mu 2019.

    Uyu Dahir kandi yanditse izindi nkuru zirimo iyo yafatanyije na Lynsey Chutel, bahaye umutwe ugira uti 'Utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda yiciwe muri Afurika y'Epfo'.

    Uwo bavugaga ni Seif Bamporiki wari mu buyobozi bw'umutwe w'iterabwoba wa RNC. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 22 Gashyantare, bitsa cyane ku buryo uyu mugabo w'imyaka 49 yari afite ibyo atumvikanaho na Leta y'u Rwanda, kandi ko na RNC yabarizwagamo yakunze kujujubywa n'u Rwanda ku buryo bisa n'ibifitanye isano nubwo Polisi ya Afurika y'Epfo yagaragaje ko yaguye mu bikorwa by'ubujura. Gusa ibi The New York Times yarabyirengagije, itunga agatoki Leta y'u Rwanda biratinda.

    Dahir yirengagije ko Afurika y'Epfo ari igihugu kibamo ubugizi bwa nabi ku rugero rwo hejuru ndetse ko iza mu bihugu bya mbere ku Isi biberamo ubwicanyi.

    Icyegeranyo cya Global Peace Index cyo mu 2020 kigaragaza ko Afurika y'Epfo iza ku mwanya wa 123 ku Isi mu bihugu 163 bitekanye, aho irushwa umutekano na za Djibouti, Bangladesh, Thailand, Burkina Faso n'ibindi byinshi irusha ubukire.

    Gusa ku rundi ruhande nta muntu wamurenganya, kuko umurongo wa The New York Times ugaragarira mu nshingano abanyamakuru bayo ku Mugabane wa Afurika baba barahawe n'ababakuriye, zitandukanye n'inshingano ubundi umunyamakuru utabogama yakabaye afite.

    Muri Nyakanga 2019, iki kinyamakuru cyatanze akazi k'umwanya w'umunyamakuru uzagihagararira muri Afurika y'Iburasirazuba. Mu itangazo ry'akazi The New York Times yashyize ahagaraga icyo gihe, ryarimo ko uzahabwa akazi agomba kuva mu butayu bwa Sudani, akajya mu bibazo byo mu ihembe rya Afurika, agacengera mu mashyamba ya Congo kugera ku mwaro w'inyanja muri Tanzania.

    Riti 'Umuyobozi Mukuru w'ibiro by'i Nairobi, azaba afite amahirwe adasanzwe yo kuva imuzi amakuru yo mu bihugu bya Afurika, uhereye mu butayu bwa Sudani na ba rushimusi bo mu Nyanja mu ihembe rya Afurika, ukamanuka mu mashyamba ya Congo no ku nkuka z'inyanja muri Tanzania.'

    Ntabwo ryagarukiye aho kuko ryavugaga ko uzaba umuyobozi mushya azaba agiye gukorera ' ahantu hadasanzwe kandi hihariye haboneka inkuru zikomeye zirimo iz'iterabwoba, intambara zishingiye ku mitungo, ikibuga kirwanirwa n'u Bushinwa no kwamburana ubutegetsi kwa hato na hato utibagiwe n'igitugu'.

    Muri make, inkuru Dahir atangaza k'u Rwanda zihuye neza neza n'ibyo ba sebuja bashakaga mu munyamakuru bashakaga mu 2019, ku buryo nk'umukerarugendo ashobora kuzibona akumva ko mu Rwanda ibintu bicika, induru zihora zivuza ubuhuha.

    Bituma iyo uri gusoma inkuru za The New York Times k'u Rwanda, hari aho ushobora gushyira u Rwanda muri bya bihugu bizwi nka 'rogue states', [État voyou] bitubahiriza amategeko mpuzamahanga mu buryo ndengakamere kugera no ku burenganzira bw'ibanze bwa muntu.

    Dear @nytimes
    Just saw the ad for Nairobi Bureau Chief and I really think I’m the man for the job.

    Kind Regards,
    Nene. pic.twitter.com/O3PFdQ4hZf

    — لوچال ستوريتيللير (@munenemwarania) July 5, 2019

    Dear @nytimes

    We made this for you

    Love,
    LAM#bureauchiefniwewe pic.twitter.com/K3sddoAtZU

    — The LAM Sisterhood (@sisterhood_lam) July 4, 2019

    The @nytimes are seeking a replacement Nairobi Bureau Chief to reinforce their paternalistic, fetishizing correspondent gaze. Here’s an ad to help them get the right person for the job (using actual text from the job posting). Apply at https://t.co/7xXD8nfTEc #BureauChiefNiWewe pic.twitter.com/PoQUXNeoxs

    — Jim Chuchu (@jimchuchu) July 5, 2019

    Kera kabaye…

    Kera kabaye mu gihe kinini, ku wa 2 Werurwe 2021, The New York Times yabera yatambukije inkuru itandukanye n'izindi yari imaze igihe ikora. Gusa ariko nabyo si impanuka kuko uwayanditse si umukozi w'iki kinyamakuru.

    Ni Joshua Hammer, ubusanzwe uyu mugabo w'imyaka 63 nta kinyamakuru afitanye amasezerano ahoraho, ahubwo yandikira byinshi birimo GQ, The Atlantic, The New Yorker, National Geographic n'ibindi. Azi neza akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru wa Newsweek ndetse yaje gutara inkuru mu Rwanda muri icyo gihe.

    Ejo bundi aha yanditse inkuru ndende y'amagambo 7900 ifite umutwe ugira uti 'Yabaye intwari ya 'Hotel Rwanda', ubu ari gushinjwa iterabwoba'.

    Inkuru itangira avuga ko Paul Rusesabagina washimwe na benshi ku butwari yagaragaje mu 1994, kuri ubu ari gushinjwa kuba umuyobozi w'ibitero by'ubwicanyi, akibaza uko yahindutse, ari nabyo agaragaza mu nkuru ye akanagaruka ku buryo u Rwanda rwahindutse nyuma ya Jenoside.

    Ni inkuru irimo amateka y'u Rwanda uko avugwa n'abantu b'ingeri zitandukanye, abemeza ko ibyabaye mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana, abarata ubutwari bwa Rusesabagina, abavuga ko ibyo yakoze nta butwari burimo ko ahubwo yamamaye kubera filimi, uburyo yafashwe, ubuhamya bwa Pasiteri Niyimwungere Constantin wamutanze, uko Rusesabagina yaryumyeho ntabwire umuryango we aho agiye ubwo yafatwaga, uko abajyanama be batunguwe no kumva amagambo yagiye avuga ahamagarira ibitero ku Rwanda n'ibindi nk'ibyo.

    Ararenga akaganiriza abajyanama ba Rusesabagina bamubwiraga ko urwango afitiye u Rwanda atari gusa, ko ahubwo ari ndengakamere n'ibindi nk'ibyo.

    Ni yo nkuru mu gihe kinini gishize umuntu yavuga ko yujuje ibyo itangazamakuru risaba, kuko iha ijambo buri ruhande ruvugwa kandi ntitange umwanzuro cyangwa ngo ibogame.

    Uko wigira imbere usoma iyo nkuru ndende ya Joshua Hammer, uhura n'ibitekerezo bisenya ibya Judi River uzwiho gupfobya Jenoside no kuvuga ko mu Rwanda habaye ebyiri, harimo ubusesenguzi bw'umwanditsi nk'umuntu wiboneye n'amaso ibyabaye mu Rwanda mu 1994, akanarubona nyuma aho avuga ko iterambere ryarwo ari ibintu bigaragarira amaso n'ibindi bidasanzwe byumvikana muri The New York times.

    Uyu Joshua Hammer kandi niwe uherutse kwandika indi nkuru ndende yatambutse muri GQ Magazine ivuga ku rugendo rw'imyaka 23 rwo guhiga Kabuga Félicien n'uko yaje gufatirwa mu Bufaransa aho yari amaze igihe yihisha.

    Ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi, nk'umuntu wari waragizwe ikirangirire mu itangazamakuru, benshi mu banyamahanga baguye mu kantu, bumva ko ari umuntu udashobora gukora amabi, bumva ko ari intwari itajya mu mitwe y'iterabwoba n'ibindi nk'ibyo.

    Birengagije ibimenyetso byose maze bafata umwanzuro wo kwitunira k'u Rwanda, bavuga bati tugiye kurwanira Rusesabagina inkundura bashaka ikintu cyose cyatesha agaciro igihugu muri iyi dosiye.

    Ni bwo bamwe batangiye gukora za maguyi [magouilles] zo gushyira kuri televiziyo ibiganiro byabereye mu muhezo, abandi biyemeza kuba nk'abavugizi ba Rusesabagina ku buryo ijwi ry'u Rwanda riburizwamo, ari ko bakomeza kogagiza Rusesabagina nk'intwari, bitsa cyane ku kuba ngo yarashimuswe. Ni byo Perezida Kagame yavuze ejo bundi ko atumva uburyo abantu banze kumenya ukuri k'uburyo Rusesabagina yahindutse intwari.

    Umusesenguzi Phil Clark niwe uherutse kuvuga ko uru rubanza ruzasiga amasomo akomeye ku itangazamakuru mpuzamahanga kuko rizabona ko ridakwiriye kwihutira gufata umwanzuro kuko nubwo Rusesabagina yaba yarakoze ibikorwa by'ubutwari mu 1994, nta cyemeza ko atakora amahano mu 2021.

    Hari umusesenguzi wigeze kandi kuvuga ko itangazamakuru mpuzamahanga ryaguye mu mutego w'ubunebwe, wo kwizera iby'abavuga Icyongereza, rikirengagiza ko hari amakuru n'ubushakashatsi bugaragaza inkuru y'ukuri itandukanye k'u Rwanda ziri mu Gifaransa cyangwa se mu Cyarabu.

    Kubona The New York Times yatambukije inkuru nk'iriya ya Joshua Hammer k'u Rwanda, byateye benshi amarangamutima, bibaza niba aho yaba yinyaye mu isunzu cyangwa ari bya bindi by'urwishe ya nka. Ni ukubitega amaso!

    Dean Baquet ni umwe mu bantu bubashywe mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera umwanya afite muri The New York Times

    Dahir yatangiye akazi mu 2019, akora neza ibyo ba sebuja bamushakagamo byo gufata umurongo ugaragaza byacitse muri Afurika y’Iburasirazuba

    Joshua Hammer yakoze inkuru itandukanye n’izindi zose zari zisanzwe zitambuka muri The New York Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-the-new-york-times-yirinze-guheza-inguni-k-u-rwanda-ni-ukwinyara-mu

  • Gatsibo: Gitifu w'Akagari yafatiwe mu kabari, arwanya abarimo Gitifu w'Umurenge – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye Saa Mbili zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 bibera mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko ubwo bari bari kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ari kubahirizwa, inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Umurenge bageze mu Kagari ka Bibare basanga ukayobora by'agateganyo ari mu kabari n'abandi bantu benshi basinze.

    Ubwo ngo babakuraga mu kabari, Gitifu w'Akagari wari wasinze cyane ngo yanze kugasohokamo ahubwo asingira umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge amukubita inshyi nyinshi n'ingumi barabakiza, abandi ngo babaciye amande we bamujyana kumufunga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven yabwiye IGIHE ko koko uyu Gitifu w'Akagari ka Bibare yasanganwe n'abantu icumi mu kabari k'uhagarariye abikorera muri ako Kagari kandi ngo si ku nshuro ya mbere bari bihanangirijwe.

    Yakomeje agira ati ' Ibyemezo byashyizweho n'inama Njyanama y'Akarere ni uko ufatiwe mu kabari acibwa ibihumbi icumi nyirako agacibwa 100 000 Frw hakabaho kubagira inama, abo rero si ubwa mbere tubafatiyemo kandi abenshi aribo twagafatanyije kureba abaturage barenga ku mabwiriza.'

    Yakomeje agira ati ' Bamwe twabagiriye inama tubaca amande baragenda noneho umuyobozi we biza kugenda uko, ariko ntabwo yankubise, yagiye kugirwa inama kuko urumva iyo umuntu yanyweye agasembuye ntabwo aba atekereza neza.'

    Gitifu Rugengamanzi yahakanye amakuru yo kumukubita avuga ko bitashoboka ko arwana n'uwo ayobora. Ati ' Yahise ajya kugirwa inama kubera ko nyuma habayeho imyitwarire itarangwa umuyobozi kubera uburyo yari amezemo.'

    Ati ' Uyu muyobozi ntiyashatse kugirwa inama kandi yasanzwe ahantu atari akawiriye kuba ari, rero niho yazamukiye agira umujinya kuko yasanzwe mu kabari yanasinze, urumva yafatiwe mu makosa anashaka kugumura abaturage kandi ari no mu makosa rero haraza gufatwa icyemezo kimubereye.'

    Kuri ubu uyu Gitifu w'Akagari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Muhura mu gihe ategerejwe ibindi bihano ngo kuko mu byo yakoze yanashatse kugumura abaturage.

    Ibiro by’akarere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-gitifu-w-akagari-yafatiwe-mu-kabari-arwana-na-gitifu-w-umurenge

  • Nyamasheke: Biyemeje kwikura mu bukene babikesheje ubuhinzi bw'icyayi – #rwanda #RwOT

    Ni abaturage basanzwe bafashwa n'umuryango Compassion International, bagize icyo gitekerezo. Buri munyamuryango yishakamo ibihumbi 15 Frw maze uwo muryango ubinyujije mu itorero rya Ababatisita (UEBR) Paruwasi ya Gatabe, ikabashakira imbuto .

    Ndikubwimana Charles umwe muri bo yagize ati 'Twabanje gukorera mu matsinda dupanga gahunda yo kugura umurima, twiyemeza guhinga icyayi kuko hari uruganda rumaze igihe gito rutwegerejwe (Cyato plantation tea factory).'

    Aba baturage bagize itsinda 'Igisubizo' bavuga ko bari basanzwe batifashije kuburyo kubona ubwisungane mu kwivuza n'ibindi bitandukanye mu mibereho ya buri munsi byabagoraga ariko bakaba bizeye ko iki cyayi nikimara kwera, ibyo bibazo bizakemuka.

    Niyitegeka Christine ati 'kigiye kudufasha kwiteza imbere, kikadukura mu ngoyi z'ubukene zirimo kutabona mituelle , habonekemo imirimo nko kugisoroma no kukigurisha ku ruganda maze bitugeze ku iterambere rirambye.'

    Bakomeza bavuga ko hegitare ebyiri ari nke ariko ko bafite umushinga wo kwagura ubuso kuburyo buzagera kuri hegitare 10 kandi imirima yacyo igakikizwa n'igihingwa cya makadamiya.

    Ntabwoba Samuel ati 'Turashaka guhinga tukagura ubuso tukagera ku rwego rwa koperative ndetse kikazengurukwa n'igihingwa cya makadamiya kugira ngo umusaruro n'amafaranga kizinjiza bizabashe gufasha abantu bahatuye'

    Ntaganira Josue Michael, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yavuze ko iyi ari intambwe ya mbere aba baturage bateye mu gushyigira uwo mushinga.

    Yagize ati 'Akarere ka Nyamasheke gafite gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bukora kuri Nyungwe, haterwaho icyayi n'abaturage cyane ko dufite inganda zitwegereye kandi harateganywa kubakwa izindi ebyiri uko ubushobozi buboneka. Uyu mukandara wa Nyungwe ujyaho icyayi kivaho amafaranga ateza imbere abaturage, akaba ariwo aba baturage barimo.'

    Icyayi aba baturage batangiye gutera gifite agaciro ka Miliyoni 5.2 Frw harimo miliyoni imwe n'igice yatanzwe na Compassion International, andi asigaye akaba yaratanzwe n'abanyamuryango biri tsinda.

    Abaturage 250 bishyize hamwe batangira ubuhinzi bw’icyayi buzabafasha kwivana mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-biyemeje-kwikura-mu-bukene-babikesheje-ubuhinzi-bw-icyayi

  • 《Urugo ruraryoshye》Butera Knowless yatanze ubuhamya ku rugo rwe na Clement. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Butera Knowless yavuze ku mibanire ye na Clement, ku muziki we ndetse anavuga ko urugo atari paradizo nk'uko bamwe babikeka.

    Butera Knowless iyo atanga ubuhamya bw'uko zubakwa ahamya ko ibyo yabonye bihabanye n'uko yajyaga abibwira. Ahamagara kenshi umugabo we amubaza amakuru ku buryo niyo yaba ari ku rubyiniro bishoboka yahamagara umugabo we.

    Kugirango umuziki we utere imbere, Butera Knowless avuga ko ibanga ari ugukora adacika intege. Ati:''Habaho kwihangana no kwiyambaza Imana''.

    Kuri benshi bibaza uko afatanya urugo n'ubuhanzi, Knowless yagize Ati:''Nakuze nshinzwe ubuzima bwanjye rero ubu mfite umfasha mu buzima bwanjye kuko umugabo wanjye aramfasha nyamara mbere nari mfite abo nshinzwe ni byo byari bigoye kandi nagize amahirwe umugabo wanjye turafatanya, abana banjye baritonda ntibandushya, muri make kubaka no gukora umuziki ntibyangoye''.

    Atangira kubaka urugo avuga ko ntacyamugoye kuko uko bari bameze n'ubu niko bakimeze. Ati:''Urugo si paradizo kandi ntituri abamalayika icya mbere ni uko mukemura ibiba mu mahoro n'umuvandimwe mugira icyo mupfa kandi birasanzwe kuba hari utuntu duto mutahuza mba mbona akiri wa mujama wari umujama wanjye''. Aganira na ''Rose Tv Show'' yanagarutse ku buryo iyo ari mu rugo akunda kwikorera ibintu bitandukanye ndetse ahamya ko azi guteka.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Aurugo-ruraryoshye%E3%80%8Bbutera-knowless-yatanze-ubuhamya-ku-rugo-rwe-na-clement/

  • Amafoto n’amashusho by’ubwambure bw’umunyarwandakazi 'Lilly’ wavugishije benshi, yari umuhungu yihindura umukobwa #rwanda #RwOT

    Umunayrwanda Lionel wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, yahisemo kwihindura umukobwa n’amazina arayihindura aho yitwa Lilly Tronn, ubwiza bwe bwatangariwe na benshi ndetse ni na kimwe mu bimutunze.

    Ni kenshi wagiye wumva inkuru z’uburyo abantu bagiye bahindura imiterere yabo, nk’abakobwa bakiyongeresha amabere, ikibuno n’ibindi.

    Kuri ubu inkuru yatunguye benshi ni iy’umunyarwanda Lionel wahindutse Lilly, yihinduye umukobwa ndetse ikimero cye kikaba gikurura benshi akaba atunzwe no gushimisha abagabo.

    Lilly Tronn akaba anafite konti ku rubuga Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni.

    Mu mashusho n’amafoto asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, bigaragara ko yahindutse umukobwa mwiza w’ikimero gikurura abagabo, ndetse abatamuzi ntibamenya ko ari umuhungu.

    Uyu muhungukobwa ntatinya gusangiza abamukurikira amashusho ari kumwe n’abagabo. Yarihinduye ateye nk’umukobwa neza kuko yiyongeresheje n’amebere gusa igitsina cye(sex) cyo ntabwo yigeze akibagisha.

    https://t.co/5VERbV8eUR pic.twitter.com/GxbRki268N

    — Lilly (@lillytronn) January 17, 2021

    ✨✨✨✨ pic.twitter.com/U5xz4ijtdq

    — Lilly (@lillytronn) March 1, 2021

    Ni uku yihinduye

    Ntatewe ipfunwe no kwicuruza kubo bahuje igitsina

    Imyambaro ya Gikobwa iba imubereye

    Atarihindura umukobwa

    Imitereye iratange kandi ikurura benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-n-amashusho-by-ubwambure-bw-umunyarwandakazi-lilly-wavugishije-benshi-yari-umuhungu-yihindura-umukobwa

  • Kera kabaye, The New York Times yirinze guheza inguni k’u Rwanda; ni ukwinyara mu isunzu? –

    Itangazamakuru mpuzamahanga ryo iyo rigeze kuri Afurika, riyigaraza nk’ikimoteri, ahantu hahora hatuma isazi, hari abantu inzara yahotoye birirwa bahondobera, batazi icyiza ndetse bahora mu miborogo y’intambara.

    Mu mboni z’ibinyamakuru byinshi byo mu Burengerazuba, usanga u Rwanda rugaragazwa nk’igihugu kitagira akeza kakirangwamo. N’ibyiza u Rwanda rwagezeho, abanyamakuru bo mu Burengerazuba usanga babyihunza, banabitangazaho inkuru runaka ugasanga bisa na ba bandi bataha ubukwe baje gutara imishono.

    The New York Times ni kimwe muri byo. Ni ikinyamakuru kimaze imyaka 169 kibayeho, Dean Baquet wakoze amateka yo kuganiriza Jay-Z agahishura uko nyina akundana n’uwo bahuje igitsina, ni we muyobozi ukomeye ushinzwe ibitangazwa byose [Executive Editor], umwanya yagiyeho mu 2014.

    Ni kimwe mu binyamakuru byakomeje gucuruza ibinyamakuru by’impapuro, kikaguka, kandi kigakundwa kubera amatohoza akomeye gikora. Kiza mu bya mbere mu makuru atomoye ku rwego rw’Isi.

    Umurongo w’iki kinyamakuru k’u Rwanda uteye kwibaza byinshi, ku buryo utabizi neza wagira ngo hari inyungu zacyo ruhutaza. Nk’urugero, witegereje ubwoko bw’inkuru The New York Times ikora k’u Rwanda, uhita ubona neza aho ihagaze.

    Dufashe urugero mu nkuru nibura enye ziheruka zanditswe ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, harimo nk’iyo ku wa 27 Gashyantare 2021 ifite umutwe ugira uti “Umuyobozi mu Rwanda yemeye ko hari amategeko yahonyowe muri dosiye ya Rusesabagina”.

    Uwo wavugwagaho kwemera ko u Rwanda rwishe amategeko muri dosiye ya Rusesabagina ni Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Nyamara mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, ari na cyo The New York Times yashingiyeho yandika iyo nkuru, nta hantu na hamwe mu magambo ye Busingye yigeze yemera ko u Rwanda rwishe amategeko.

    Uwanditse iyi nkuru ni Umunya-Kenya ufite inkomoko muri Somalia, Abdi Latif Dahir, Ushinzwe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri The New York Times kuva mu 2019.

    Uyu Dahir kandi yanditse izindi nkuru zirimo iyo yafatanyije na Lynsey Chutel, bahaye umutwe ugira uti “Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo’.

    Uwo bavugaga ni Seif Bamporiki wari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 22 Gashyantare, bitsa cyane ku buryo uyu mugabo w’imyaka 49 yari afite ibyo atumvikanaho na Leta y’u Rwanda, kandi ko na RNC yabarizwagamo yakunze kujujubywa n’u Rwanda ku buryo bisa n’ibifitanye isano nubwo Polisi ya Afurika y’Epfo yagaragaje ko yaguye mu bikorwa by’ubujura. Gusa ibi The New York Times yarabyirengagije, itunga agatoki Leta y’u Rwanda biratinda.

    Dahir yirengagije ko Afurika y’Epfo ari igihugu kibamo ubugizi bwa nabi ku rugero rwo hejuru ndetse ko iza mu bihugu bya mbere ku Isi biberamo ubwicanyi.

    Icyegeranyo cya Global Peace Index cyo mu 2020 kigaragaza ko Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 123 ku Isi mu bihugu 163 bitekanye, aho irushwa umutekano na za Djibouti, Bangladesh, Thailand, Burkina Faso n’ibindi byinshi irusha ubukire.

    Gusa ku rundi ruhande nta muntu wamurenganya, kuko umurongo wa The New York Times ugaragarira mu nshingano abanyamakuru bayo ku Mugabane wa Afurika baba barahawe n’ababakuriye, zitandukanye n’inshingano ubundi umunyamakuru utabogama yakabaye afite.

    Muri Nyakanga 2019, iki kinyamakuru cyatanze akazi k’umwanya w’umunyamakuru uzagihagararira muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu itangazo ry’akazi The New York Times yashyize ahagaraga icyo gihe, ryarimo ko uzahabwa akazi agomba kuva mu butayu bwa Sudani, akajya mu bibazo byo mu ihembe rya Afurika, agacengera mu mashyamba ya Congo kugera ku mwaro w’inyanja muri Tanzania.

    Riti “Umuyobozi Mukuru w’ibiro by’i Nairobi, azaba afite amahirwe adasanzwe yo kuva imuzi amakuru yo mu bihugu bya Afurika, uhereye mu butayu bwa Sudani na ba rushimusi bo mu Nyanja mu ihembe rya Afurika, ukamanuka mu mashyamba ya Congo no ku nkuka z’inyanja muri Tanzania.”

    Ntabwo ryagarukiye aho kuko ryavugaga ko uzaba umuyobozi mushya azaba agiye gukorera “ ahantu hadasanzwe kandi hihariye haboneka inkuru zikomeye zirimo iz’iterabwoba, intambara zishingiye ku mitungo, ikibuga kirwanirwa n’u Bushinwa no kwamburana ubutegetsi kwa hato na hato utibagiwe n’igitugu”.

    Muri make, inkuru Dahir atangaza k’u Rwanda zihuye neza neza n’ibyo ba sebuja bashakaga mu munyamakuru bashakaga mu 2019, ku buryo nk’umukerarugendo ashobora kuzibona akumva ko mu Rwanda ibintu bicika, induru zihora zivuza ubuhuha.

    Bituma iyo uri gusoma inkuru za The New York Times k’u Rwanda, hari aho ushobora gushyira u Rwanda muri bya bihugu bizwi nka ’rogue states’, [État voyou] bitubahiriza amategeko mpuzamahanga mu buryo ndengakamere kugera no ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu.

    Kera kabaye…

    Kera kabaye mu gihe kinini, ku wa 2 Werurwe 2021, The New York Times yabera yatambukije inkuru itandukanye n’izindi yari imaze igihe ikora. Gusa ariko nabyo si impanuka kuko uwayanditse si umukozi w’iki kinyamakuru.

    Ni Joshua Hammer, ubusanzwe uyu mugabo w’imyaka 63 nta kinyamakuru afitanye amasezerano ahoraho, ahubwo yandikira byinshi birimo GQ, The Atlantic, The New Yorker, National Geographic n’ibindi. Azi neza akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru wa Newsweek ndetse yaje gutara inkuru mu Rwanda muri icyo gihe.

    Ejo bundi aha yanditse inkuru ndende y’amagambo 7900 ifite umutwe ugira uti “Yabaye intwari ya “Hotel Rwanda”, ubu ari gushinjwa iterabwoba”.

    Inkuru itangira avuga ko Paul Rusesabagina washimwe na benshi ku butwari yagaragaje mu 1994, kuri ubu ari gushinjwa kuba umuyobozi w’ibitero by’ubwicanyi, akibaza uko yahindutse, ari nabyo agaragaza mu nkuru ye akanagaruka ku buryo u Rwanda rwahindutse nyuma ya Jenoside.

    Ni inkuru irimo amateka y’u Rwanda uko avugwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abemeza ko ibyabaye mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana, abarata ubutwari bwa Rusesabagina, abavuga ko ibyo yakoze nta butwari burimo ko ahubwo yamamaye kubera filimi, uburyo yafashwe, ubuhamya bwa Pasiteri Niyimwungere Constantin wamutanze, uko Rusesabagina yaryumyeho ntabwire umuryango we aho agiye ubwo yafatwaga, uko abajyanama be batunguwe no kumva amagambo yagiye avuga ahamagarira ibitero ku Rwanda n’ibindi nk’ibyo.

    Ararenga akaganiriza abajyanama ba Rusesabagina bamubwiraga ko urwango afitiye u Rwanda atari gusa, ko ahubwo ari ndengakamere n’ibindi nk’ibyo.

    Ni yo nkuru mu gihe kinini gishize umuntu yavuga ko yujuje ibyo itangazamakuru risaba, kuko iha ijambo buri ruhande ruvugwa kandi ntitange umwanzuro cyangwa ngo ibogame.

    Uko wigira imbere usoma iyo nkuru ndende ya Joshua Hammer, uhura n’ibitekerezo bisenya ibya Judi River uzwiho gupfobya Jenoside no kuvuga ko mu Rwanda habaye ebyiri, harimo ubusesenguzi bw’umwanditsi nk’umuntu wiboneye n’amaso ibyabaye mu Rwanda mu 1994, akanarubona nyuma aho avuga ko iterambere ryarwo ari ibintu bigaragarira amaso n’ibindi bidasanzwe byumvikana muri The New York times.

    Uyu Joshua Hammer kandi niwe uherutse kwandika indi nkuru ndende yatambutse muri GQ Magazine ivuga ku rugendo rw’imyaka 23 rwo guhiga Kabuga Félicien n’uko yaje gufatirwa mu Bufaransa aho yari amaze igihe yihisha.

    Ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi, nk’umuntu wari waragizwe ikirangirire mu itangazamakuru, benshi mu banyamahanga baguye mu kantu, bumva ko ari umuntu udashobora gukora amabi, bumva ko ari intwari itajya mu mitwe y’iterabwoba n’ibindi nk’ibyo.

    Birengagije ibimenyetso byose maze bafata umwanzuro wo kwitunira k’u Rwanda, bavuga bati tugiye kurwanira Rusesabagina inkundura bashaka ikintu cyose cyatesha agaciro igihugu muri iyi dosiye.

    Ni bwo bamwe batangiye gukora za maguyi [magouilles] zo gushyira kuri televiziyo ibiganiro byabereye mu muhezo, abandi biyemeza kuba nk’abavugizi ba Rusesabagina ku buryo ijwi ry’u Rwanda riburizwamo, ari ko bakomeza kogagiza Rusesabagina nk’intwari, bitsa cyane ku kuba ngo yarashimuswe. Ni byo Perezida Kagame yavuze ejo bundi ko atumva uburyo abantu banze kumenya ukuri k’uburyo Rusesabagina yahindutse intwari.

    Umusesenguzi Phil Clark niwe uherutse kuvuga ko uru rubanza ruzasiga amasomo akomeye ku itangazamakuru mpuzamahanga kuko rizabona ko ridakwiriye kwihutira gufata umwanzuro kuko nubwo Rusesabagina yaba yarakoze ibikorwa by’ubutwari mu 1994, nta cyemeza ko atakora amahano mu 2021.

    Hari umusesenguzi wigeze kandi kuvuga ko itangazamakuru mpuzamahanga ryaguye mu mutego w’ubunebwe, wo kwizera iby’abavuga Icyongereza, rikirengagiza ko hari amakuru n’ubushakashatsi bugaragaza inkuru y’ukuri itandukanye k’u Rwanda ziri mu Gifaransa cyangwa se mu Cyarabu.

    Kubona The New York Times yatambukije inkuru nk’iriya ya Joshua Hammer k’u Rwanda, byateye benshi amarangamutima, bibaza niba aho yaba yinyaye mu isunzu cyangwa ari bya bindi by’urwishe ya nka. Ni ukubitega amaso!

    Dean Baquet ni umwe mu bantu bubashywe mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera umwanya afite muri The New York Times

    Dahir yatangiye akazi mu 2019, akora neza ibyo ba sebuja bamushakagamo byo gufata umurongo ugaragaza byacitse muri Afurika y’Iburasirazuba

    Joshua Hammer yakoze inkuru itandukanye n’izindi zose zari zisanzwe zitambuka muri The New York Times

  • Abifuza kwiga icyongereza i Kigali batahatuye batekerejweho, abahatuye bahishurirwa ibanga ryo kukimenya byoroshye #rwanda #RwOT

    Muri iki kigo ubusanzwe bigisha neza icyongereza ku bantu b’ingeri nyinshi, barimo abanyeshuri baba bitegura ibizamini bya leta, abacuruzi, abayobozi, n’abandi, ku buryo mu gihe cy’amezi 4 uba umaze kukimenya neza, by’akarusho ukaba waratinyutse kukivugira mu ruhame.

    Uwayezu Theoneste uyobora ICT For All avuga ko bafite abarimu bo ku rwego rwo hejuru hakiyongeraho n’abanyamahanga cyane cyane mu biganiro mpaka, aba bose bakaba ari bo bafasha ababagana kunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito. Mu kwigisha Icyongereza, bibanda cyane ku kuvugira mu ruhame uru rurimi. Ati “Twibanda kuri speaking (kuvuga ururimi) kandi biba byiza kuvuga uri kumwe n’abandi ngo ukosorwe unabigireho”.

    Ababyifuza bari kure ya Kigali cyangwa mu mahanga, iyo basanzwe bazi icyongereza biringaniye ariko bifuza kukivuga neza biruseho, bashobora kwigira aho bari kandi bakunguka ubumenyi vuba cyane.

    Uwayezu avuga ko mu bo bigisha harimo abifuza gukoresha icyongereza mu bikorwa byabo by’ubucuruzi, abakunda kujya mu mahanga kurangura n’abandi bifuza kukimenya byihuse bakajya mu mahanga badakeneye abasemuzi.

    Uwayezu Theoneste yakomeje agira ati “Twabonye ko hari ikibazo mu mivugire n’imikoreshereze y’Icyongereza, nibwo twatangiye gahunda ya 'English for Business and Leaders', aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira”.

    Yavuze ko impamvu bibanda ku rurimi rw’Icyongereza ari uko rufatwa nk’ururimi rw’ubucuruzi, rukaba rukoreshwa ku isi hose. Ati “Noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw’Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n’abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy’amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza'.

    Uwayezu akomeza asobanura ko bigisha n’abantu babasanze aho bari, urugero nk’abakozi bakaba bashobora kwishyira hamwe bakabigisha bari kumwe kandi bakabasanga aho bifuza. Avuga kandi ko bashobora kwigisha abantu bagendeye ku gihe babonera umwanya. Abifuza kwiga uru rurimi mu bizwi nka TOEFL na IELTS nabo aha bahakura igisubizo.

    Ukeneye kubagana no gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara kuri telefone ikurikira : 0788302964.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-kwiga-icyongereza-i-Kigali-batahatuye-batekerejweho-abahatuye-bahishurirwa-ibanga-ryo-kukimenya-byoroshye

  • Cecile Kayirebwa yaciye agahigo agera muri ½ cy'irushanwa mpuzamahanga ry'abanditsi b'indirimbo ku Isi #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryitabiriwe n'indirimbo zigera ku bihumbi 26 zanditswe n'abahanzi batandukanye bo ku Isi hose.

    Indirimbo ya Cecile Kayirebwa 'None Twaza' yagaragaye mu zatsindiye kujya muri ½ cy'irushanwa ikaba iri mu cyiciro cya World Music.

    Abinyujije kuri Twitter, Cecile Kayirebwa yavuze ko yishimiye ko ageze muri iki cyiciro ahamya ko ari wo mwanya mwiza wo kumenyekanisha umuziki w'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Izi ndirimbo zahawe amatsinda atandukanye y'abagize akanama nkempurampaka bazaziha amanota nyuma batangaze iyatsinze izegukana agera ku bihumbi $150.

    Cecile Kayirebwa w'imyaka 74 afatwa nk'umwamikazi w'umuziki nyarwanda. Mu myaka isaga 50 amaze aririmba yakoze indirimbo nyinshi cyane zakunzwe zirimo na 'None Twaza' iri mu irushanwa.

    Cecile Kayirebwa ni umuvukarwanda wa mbere werekanyeko umuziki utazanywe mu Rwanda n'abazungu. Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, Ariganwa ariko ntarashyikirwa.

    Cécile Kayirebwa yavutse muri 1946 I Kigali. Kuri iki gihe,abantu bari babayeho mu mahoro nubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y'umukoloni. Se yayoboraga chorale ya paroisse akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n'ikilatini. Ageze muri secondaire yabaye umwe mu bashinze Rwandan Song and Dance Circle ; Ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo atangira no guhimba ize bwite yishimisha, azitura inshuti ze cyangwa azinyujije kuri Radio Rwanda.

    Akazi ke nka assistante sociale katumye ahura n'abantu bo mu bice bitandukanye by'igihugu n'ubwiza bw'umuco gakondo n'ubuvanganzo bitandukanye. Yatangiye gukorana n'abaririmbyi n'abacuranzi cyane cyane ab'inanga. Nk'umuntu ujijutse, yatangiye kubona ko umuziki gakondo nyarwanda ushobora kuzatakaza agaciro, afata icyemezo cyo kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha hose utarazimira.

    1998: yitabiriye 'Fespad' ya mbere i Kigali
    1999: yitabiriye 'Robben Island Event' I Cap muri Afurika y'epfo.
    2001: yitabiriye ” Holocaust Memorial Event ” i London anasohora 'Rwanda Rugali'
    2002: yasohoye album ye ya 2 'Amahoro' ahita anakora tournée muri Amerika ya ruguru (USA, Canada);
    2005: yasohoye CD,'Ibihozo''
    2006: Yaririmbye soundtrack ya film 'Shooting Dogs' mu muziki wahimbwe na Dario Marianelli.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/cecile-kayirebwa-yaciye-agahigo-agera-muri-%C2%BD-cy-irushanwa-mpuzamahanga-ry