Category: Uncategorized

  • Kayonza: Umusore yiyahuye akoresheje urusinga – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ibiza mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye.

    Ati 'Iyo nkuru twayimenye ejo, ahagana saa Kumi nimwe z'umugoroba, ni bwo twamenye ko uyu musore w'imyaka 25 ashobora kuba yiyahuye. Nyina yagiye mu nzu yumva radiyo iravuga arebeye mu idirishya ngo arebe ko arimo abona umuntu ahagaze ku gatebe afite umugozi mu ijosi akeka ko yapfuye.'

    Gitifu Rukeribuga yavuze ko uyu musore azwi cyane muri aka gace nk'umwe mu bari barayogoje abaturage babiba cyane, akaba avuga ko hataramenyekana neza icyatumye yiyahura.

    Ati 'Bakimara kubitubwira twahise tujyanayo na RIB na Polisi tumujyana kwa muganga kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzumwa kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.”

    Yavuze ko RIB yahise inatangira iperereza muri uwo Mudugudu gusa ahamya ko uyu musore yari asanzwe yitwara nabi cyane kuko yakunze kugaragara mu bikorwa by'ubujura n'ubusinzi.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe uri ku Bitaro bya Gahini mu gihe hategerejwe kumushyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusore-yiyahuye-akoresheje-urusinga

  • Imbuto Foundation igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 – #rwanda #RwOT

    Imbuto Foundation imaze imyaka 20 itanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ubumenyi, ubufatanye n'ubushobozi mu Muryango Nyarwanda.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru uyu muryango umaze ushinzwe bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; byahawe insanganyamatsiko igira iti 'Imbuto Itoshye, Ejo Haganje.' – 'An Edifying Past. An Empowered Future.'

    Bitewe n'ibihe Isi n'u Rwanda by'umwihariko rurimo kubera icyorezo cya COVID-19, Imbuto Foundation yateguye uruhererekane rw'ibikorwa n'ibiganiro, bigaragaza urugendo rwayo rw'imyaka 20 n'uruhare yagize mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'urubyiruko n'abagore.

    Muri ibi biganiro hazitabwa ku kumva ubuhamya bw'abagenerwabikorwa n'abafatanyabikorwa mu myaka 20 ishize, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku musanzu wa Imbuto Foundation mu gushyigikira Icyerekezo cy'Igihugu no gushaka ibisubizo bigamije agaciro n'iterambere rirambye ry'Umuryango Nyarwanda no gutekereza ku cyerekezo cy'umuryango Imbuto Foundation cyo gukomeza kuba umusemburo w'impinduka mu buryo burambye.

    Abazitabira ibikorwa n'ibiganiro byo kuzirikana isabukuru y'imyaka 20 y'Umuryango Imbuto Foundation, baba abari mu Rwanda n'abari mu mahanga, bazabikurikira bifashishije ikoranabuhanga.

    Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA 'Protection and Care of Families against HIV/AIDS' – Gahunda yari igamije kwita ku miryango by'umwihariko ku bana, urubyiruko n'abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n'abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n'inzego zitandukanye z'ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n'umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n'ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.

    Muri uru rugendo, ibyo Umuryango Imbuto Foundation uzirikana, wabigezeho ku bufatanye bw'inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango igamije iterambere ry'urubyiruko n'amahuriro y'abafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa.

    Imbuto Foundation igendera ku gitekerezo- shusho ''Imbuto'' kigira kiti 'Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby'ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy'inganzamarumbo'.

    Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n'abana bo mu bice bitandukanye by'igihugu bafashwa n'Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-igiye-kwizihiza-isabukuru-y-imyaka-20

  • Amakuru Mashya: Idamange yahakanye ibyaha aregwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 werurwe 2021, Yvonne Idamange Iryamugwiza yasomewe ibyaha aregwa uko ari bitandatu avuga ko byose abihakana.

    Ibyaha aregwa ni guteza imvururu n'imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga 'chèques' za banki zitazigamiye.

    Ni iburanisha ririmo kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga bita Video Conference. Mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus.

    Idamange ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu minsi mike ishize nyuma y'uko atangarije kuri YouTube.

    Muri Gashyantare, 2021 nibwo  Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu bazahurira ku Biro by'Umukuru w'igihugu i Kigali bakigaragambya.

    Icyo gihe yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame atakiriho. Nyuma y'igihe gito, Polisi y'u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ari bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y'uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n'ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ntibyatinze  ku bufatanye bwa RIB na Polisi y'u Rwanda Idamange yatawe muri yombi, akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n'abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n'abaganga.

    Madamu Idamange, n' umubyeyi w'abana bane w'imyaka 42.


    Yvonne Idamange (iburyo) avugana n'umwunganizi we mu matageko Gashema Félicien, mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane

    Kugeza ubu iburanisha rirakomeje…

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/04/amakuru-mashya-idamange-yahakanye-ibyaha-aregwa/

  • PAC yabajije inzego zirimo MININFRA na MINALOC impamvu abaturage batinda kwishyurwa ingurane #rwanda #RwOT

    Ni mu nama yahuye iyi komisiyo ndetse n’izi Minisiteri ndetse n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) ku byerekeye ibibazo byagaragaye mu igenzura ryakorewe RTDA, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yavuze ko igenzura ryakozwe kuva mu myaka 5 ishize, rigaragaza ko Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Imihanda n’Ubwikorezi RTDA cyubatse imihanda myinshi ariko isiga ibibazo birimo kudatangira ingurane ku gihe aho imitungo yangijwe, kubara ingurane nabi n’igenamigambi ritanoze ku bijyanye n’ingurane bikaba byaratumye kuva muri 2015-2019, Urwego rw’Umuvunyi rwakira ibibazo 715 bjyanye n’itangwa ry’ingurane.

    Ibi bibazo byatanzwe mu nzego zitandukanye, ariko ingurane ikwiye yari itarishyurwa kandi imitungo y’abaturage yarangijwe n’ibikorwa remezo by’iterambere harimo n’imihanda.

    Abadepite babajije RTDA impamvu nta genamigambi rikorwa mu gutanga ingurane ku mitungo y’abaturage yangijwe mu ikorwa ry’imihanda, ndetse n’aho ikorwa ry’imihanda riyobora amazi mu mitungo y’abaturage ariko itegereye umuhanda rikabangiriza imitungo ariko ntibishyurwe.

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda yemereye Abadepite bagize PAC ko hari amakosa yakozwe yo kutubahiriza itegeko ry’ingurane kuko hari aho batangiye gukora imihanda batabanje kwimura abaturage no kubishyura, ariko avuga ko ku mihanda bari kubaka ubu, nta gikorwa cy’umuturage gikorwaho kitarishyurwa.

    Yemera kandi ko hari ahabaye amakosa, ahagiye hishyurwa ubuso bw’ubutaka buruta ubwanditse ku cyangombwa cy’ubutaka, asobanura ko ubu bisigaye byitonderwa hakabanza gupimwa neza ubutaka, icyangombwa kigakosorwa mbere yo kubarirwa ingurane.

    Umubaruramari Mukuru muri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Mukeshimana Marcel yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’iyishyurwa ry’ingurane, ubu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yashyizeho umukozi ushinzwe ibijyanye na 'expropriation' (ibibazo byo kwimura abantu n’ingurane) gusa, kugira ngo bihabwe umwihariko kandi bikemuke vuba, ubwishyu bubonwe ku gihe.

    Yongeyeho ko ubu nta birarane bafite bitarishyurwa, avuga ko hari ibitinda kubageraho kubera inzira ziteganywa bigomba kunyuramo ndetse n’ibiza birimo amakosa, ariko ko ibigeze muri MINECOFIN byuzuye bihita byishyurwa bitarenze iminsi 14.

    Abadepite bagize PAC bashimiye inzego baganiriye, basaba ko itegeko rirebana n’ingurane rikwiye kujya rishyirwa mu bikorwa, n’uburenganzira bw’umuturage bukubahirizwa mbere y’uko ibikorwa bikorerwa mu mutungo we akabanza guhabwa ingurane ikwiye no kwimurwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAC-yabajije-inzego-zirimo-MININFRA-na-MINALOC-impamvu-abaturage-batinda-kwishyurwa-ingurane

  • Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho uwari umutoza w'ikipe y'umukino w'intoki wa Basket ball y'abakobwa The Hoops Rwanda , Moise Mutokambali agizwe umuyobozi ushinzwe tekiniki mu ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basket ball mu Rwanda FERWABA yamaze gusimburwa na Habiyambere Patrick.

    Mu kiganiro twagiranye na Moise Mutokambali wari umutoza w'iyi kipe ya the Hoops ndetse akaba umwe mu bashinze iyi kipe yavuze ko bitewe n'indi mirimo, Habiyambere Patrick ariwe ugomba gusigarana iyi kipe nk'umutoza mukuru.

    Yagize ati 'Bitewe n'zindi nshingano Patrick niwe ugiye kugumana iyi kipe nk'umutoza mukuru ndetse akazafatanya na Eric Jesus nk'umutoza umwungirije'.

    Aba batoza bombi bagiye gutoza iyi kipe ya The Hoops Rwanda BBC HABIYAMBERE Patrick ndetse na DUSABIMANA Eric uzwi nka Jesus bazakomeza gufatanya na Moise Mutokambali nubwo we atazajya aboneka kenshi, ibi biragendana ni uko bose uko ari batatu bafatanyije gushinga iyo kipe y'abakobwa.

    Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda mu bakobwa, ikipe ya The Hoops Rwanda BBC irimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yagombaga kuzabera mu gihugu cya Misiri muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 ariko bitewe n'icyorezo cya koronavirusi biravugwa ko iyi mikino ishobora kuzaba mu kwezi k' Ukwakira 2021.

    The post Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/moise-mutokambali-watozaga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda-bbc-akaza-kugirwa-umuyobozi-wa-tekiniki-muri-ferwaba-yasimbujwe-habiyambere-patrick/

  • LIVE: Kurikira urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne –

    Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021, ruburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga uregwa ari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

    Mu cyumba cy’iburanisha, harimo abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bake bo mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gihe ku rundi ruhande Idamange ari kumwe n’umwunganizi we mu cyumba cya RIB.

    KURIKIRA URUBANZA UKO RURI KUGENDA

    11:20: Ubushinjacyaha buvuga ko inzego z’umutekano zitari gushobora kumva imvugo y’umuntu uhamagarira abantu guhaguruka bagahurira ku Rugwiro, ngo zikomeza gutegereza ngo iyo myigaragambyo itemewe ibe. Bwavuze ko gukomeza kurebera, byari kuba bisobanuye ko nta nzego zifatika zihari.

    11:15: Umushinjacyaha ahawe umwanya, avuga ko ubwo Idamange yajyaga gutabwa muri yombi, yanze gukingura kandi ko abagenzacyaha bafite uburenganzira bwo kwinjira ku ngufu ari nabyo byabaye. Iyo yemera agakingura, batari kwinjira ku ngufu kandi ko yari ahagaze hejuru kuri etage abareba akabihorera. Bwavuze ko ubwo abagenzacyaha bajyaga kumuta muri yombi, bari babisabiye uburenganzira.

    11:12: Amubajije niba yemera ko video ziri hanze zirimo amagambo agize ibyaha ubushinjacyaha bumurega ari we koko, maze asubiza ko ariwe ugaragara.

    -  Idamange yasabye imbabazi

    Mbere y’uko asoza umwanya yari ahawe, Idamange agize ati “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira […] Ndabisabira imbabazi nk’umunyarwanda utifuza gukomeretsa abandi.”

    11:10: Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, yavuze ko kitabayeho kuko iyo sheki yayitanze Nsabimana abizi neza ko nta mafaranga ari kuri konti ye. Yavuze ko ahubwo akwiye kurekurwa akajya kwita ku bana be bane bato kandi ko nta kimenyetso na kimwe ateganya gusibanganya, ko n’amashusho ye atazayasiba.

    11:05: Ku cyaha cyo gutambamira imirimo y’igihugu, ngo ibyo yavugaga yavugiraga abanyarwanda kuko yumvaga akunze abanyarwanda. Ngo ntabwo yigeze atesha agaciro Coronavirus, ahubwo ngo icyo yakoraga yasabaga abantu kuyirinda, bubahiriza amabwiriza kandi yabikoraga ashingiye ku byo amategeko amwemerera.

    11:00: Idamange yakomeje avuga ko ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora kugikora kuko atari umuntu wapfobya Jenoside ahubwo ko n’uwabikora yamurwanya.

    10:55: Idamange yahawe umwanya kugira ngo atange ibisobanuro ku byo ubushinjacyaha bumushinja. Yavuze ko ku itariki 15 Gashyantare, iwe hagiyeyo abantu umunani ahagana saa munani z’amanywa. Ngo we yari ku ibaraza hejuru muri etage atuyemo.

    Yavuze ko uwo munsi Imana yakinze ukuboko, kuko ubwo abo bashinzwe umutekano binjiraga batigeze bakomanga ahubwo ngo iyo imbwa ziba zitaziritse zari kubarya. Hashize umwanya ngo abantu ba RIB bambaye impuzankano binjiye bamusaba kumanuka hasi muri etage ntiyamanuka, barazamuka bamwambika amapingu.

    Yavuze ko umupolisi bivugwa ko yakomerekeje ashobora kuba yarakomerekejwe n’urugi.

    Ati “Sinzi uko uwo muntu byamugendekeye, nta nubwo nzi ko atari bagenzi be bamukomerekeje.”

    10:50: Ubushinjacyaha bwasabiye Idamange gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha bikomeye ashinjwa.

    10:40: Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, gishingiye kuri sheki y’ibihumbi 400 yahaye uwitwa Nsabimana Emmanuel. Ngo banki yarebye kuri konti ye isanga nta mafaranga ariho gusa ngo mu ibazwa rye yavuze ko yishyuye uwo Nsabimana.

    10:35: Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ngo Idamange utuye mu nzu ya etage, ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumufata, we n’abantu bari kumwe batangiye gutera amacupa abashinzwe umutekano maze umupolisi umwe arakomereka.

    10:30: Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Idamange yajyaga gufatwa, abashinzwe umutekano bageze iwe bamwereka ibyangombwa ariko yanga ko binjira. Muri uko kwanga ko yinjira, yatambamiye inzego z’umutekano kandi zifite ibyangombwa biziranga.

    10:25: Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, bwavuze ko kuba yaravuze ko abanyarwanda bayobowe n’umuzimu, ari imvugo iharabika Perezida wa Repubulika, ikojeje isoni ndetse ko ari imvugo z’ibihuha kuko nta gihamya na kimwe agaragaza.

    Bwavuze ko kujya kuri Youtube akavuga amagambo yateza impagarara mu baturage, ari ibintu yakoze abigambiriye.

    Bwanavuze ku magambo ye yavuze y’uko leta isigaye ari baringa, bushimangira ko nta muntu wari wamutumye, ndetse akanongeraho n’imvugo zo gutukana avuga ko leta iyobowe n’amabandi n’abagome.

    Umushinjacyaha yavuze ko uretse kuba ayo magambo ari ibihuha, ari imvugo nyandagazi.

    10:20: Ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, bwasubiyemo amagambo yavuze ko leta itondeka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’isukari bacuruza. Bwavuze ko amagambo ye adaha agaciro imibiri y’abishwe n’uko bibukwa. Bwavuze ko abajya gusura urwibutso ari mu rwego rwo kumenyekanisha ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ariko we atabiha agaciro.

    10:19: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro bye yakunze kugaragariza abaturage ko leta y’u Rwanda ntacyo ikora, bukavuga ko nta muturage wari wamutumye, ko yahamagariye abaturage bose kujya kwigaragambya bamagana leta, anahamagarira n’abari mu mahanga ngo bahaguruke bajye kwigaragambya.

    Ngo aya magambo agaragaza ko nubwo nta mvururu zabaye, ashobora guteza imvururu mu baturage kuko kuvuga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse, bihura n’ibivugwa n’ingingo zisobanura icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

    10:15: Sheki itazigamiye Ubushinjacyaha bwavuze ko yayihaye uwitwa Nsabimana y’amafaranga ibihumbi 400. Ubushinjacyaha bwavuze uko ibindi byaha byakozwe. Ku guteza imvururu muri rubanda, rwavuze ko gishingiye ku biganiro bye yagiye anyuza ku muyoboro wa Youtube.

    10:15: Umucamanza abajije Idamange niba yemera ibyaha aregwa, maze avuga ko byose nta na kimwe yemera.

    10:00: Umucamanza atangije iburanisha, asoma umwirondoro wa Idamange, abazwa niba ariwo maze asubiza ko hari aho ubushinjacyaha bwibeshye ku izina ry’umubyeyi we.

    Nyuma yo gukosora umwirondoro we, yasomewe ibyaha bitandatu aregwa, birimo kimwe gishya kitari cyaravuzwe mbere cyo gutanga sheki itazigamiye. Ibindi byaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside.


  • Senderi International Hit yagarukanye indirimbo idasanzwe mu muziki nyuma y'igihe kinini adakora indirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Eric Senderi wamenyekanye nka Senderi International Hit yagarukanye indirimbo idasanzwe muri muzika nyarwanda nyuma y'igihe kinini adakora indirimbo. Senderi International Hit yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo n'izakunzwe cyane nka Twaribohoye, Jalousie, Abarayon n'izindi.

    Umuhanzi Senderi International Hit yashyize hanze indirimbo ye nshya nyuma y'igihe kinini

    Nkuko byagaragaye kuri konti ya YouTube ya Senderi International Hit, uyu mugabo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ” Muri Hehe ” akaba ari indirimbo imaze amasaha asaga 16 kuri konti ya YouTube ya Senderi International Hit.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/senderi-international-hit-yagarukanye-indirimbo-idasanzwe-mu-muziki-nyuma-yigihe-kinini-adakora-indirimbo/

  • Umusore ukiri muto cyane amaze gutakaza akayabo ngo ase nka dragon. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Josua Burns ukomoka muri Canada amaze gutakaza akayabo ashaka kwihindura nka Dragon zo muri filime.

    Uyu musore ngo kuva mu bwana ngo yakundaga cyane dragon ndetse guhera ku myaka 19 yatangiye kwihindura kugira ngo agere ku nzozi ze zo gusa nayo.

    Kugeza ubu Bwana Joshua amaze gushora ibihumbi 20 by'amadolari kugira ngo ase n'iki kinyamaswa cy'inkazi gicira umuriro binyuze mu kwishushanyaho amagaragamba no guhindura ibindi bice by'umubiri we.

    Uyu musore afite gahunda yo kwihindura umubiri cyane kugeza ubwo azaba umuntu wa mbere wihinduye ku isi.

    Ku myaka 18 nibwo uyu musore yishyizeho igishushanyo cya mbere ku mubiri hanyuma aza gucamo kabiri ururimi rwe,amatwi arayapfumura,amaso arayahindura n'ibindi.

    Ntabwo yarekeye aho kuko yaguze amahembe yo gushyira ku mutwe n'amaboko ye yishushanyo amagaragamba.

    Uyu mugabo yavuze ko ubu yumva ameze neza kubera impinduka amaze gushyira ku mubiri we zirimo no kwisiga irangi risa n'icyatsi umubiri wose

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-ukiri-muto-cyane-amaze-gutakaza-akayabo-ngo-ase-nka-dragon/

  • U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Pfizer muri Afurika binyuze muri Covax –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Coronavirus, icyiciro cya mbere hakiriwe 240.000 za AstraZeneca mu gihe icya kabiri cyakiriwe ari iza Pfizer zingana na 102.960.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax kuko ibindi byose bimaze kugerwaho n’urukingo (ni ukuvuga Ghana na Côte d’Ivoire) byahawe urwa AstraZeneca.

    Izi nkingo za Pfizer zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo.

    Uru rukingo ni rumwe mu zimaze gukorwa zifite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu kuba yakwandura iki cyorezo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko rwizewe ku kigero cya 95%. Rubikwa ahantu hari ubukonje bwa degere Celsius -70, mu gihe ryamadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

    Ubwo yakiraga icyiciro cya mbere cy’inkingo za AstraZeneca mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

    Ati “Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.”

    U Rwanda rufite gahunda yagutse yo gukingira abantu bagera kuri 30 ku ijana mu mpera za 2021 ikagera kuri 60 ku ijana by’abaturage bose mu mpera za 2022. Aba mbere bazahabwa inkingo ni abakozi bashinzwe ubuzima, abandi bakozi bafite ibyago byo kwandura, abasaza, abafite indwara zitandura, impunzi, abagororwa n’abarimu.

    Inkingo zagejejwe mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bazihabwe nk’uko biteganywa.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021 ni bwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo mu ba mbere bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw’akarere no mu zindi nzego z’ibanze.

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Indege yari itwaye inkingo ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe

    Abakiriye inkingo kimwe n’abazigejeje aho zijyanwa bari bafite akanyamuneza

    Abayobozi bitabiriye iki igikowa bategereje ko inkingo

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Urukingo rwa Pfizer ni rumwe mu zimaze gukorwa zifite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu kuba yakwandura iki cyorezo

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Urukiko rwahakaniye ba Jenarali bareganwa na Rusesabagina basabaga kurekurwa #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bahoze muri FDLR-FOCA bakaza kuyivamo ubwo yashyirwaga ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, bakerecyeza muri CNRD-Ubwiyunge, bavugaga ko bemera ko bahoze mu mitwe yitwara gisirikare ariko ko hari bagenzi babo na bo bayivuyemo ubu bari mu buzima busanzwe.

    Umunyamategeko ubunganira yavugaga kandi ko kuva bafatwa batigeze bagorana kandi ko batanze amakuru yisumbuye ku yari yabonetse mu iperereza ku buryo nta mpungenge zo kubarekura by’agateganyo.

    Yanavuze kandi ko uburyo bagejejwe mu Rwanda bunyuranyije n’amategeko kuko bafatiwe muri Uvira nyuma bakaza koherezwa i Goma ariko ko byafashe igihe kinini.

    Yavuze ko kubohereza kwabo nta hame cyangwa amategeko yagendeweho kuko ubusanzwe hari kwifashishwa uburyo bwo kohererezanya abakekwaho ibyaha buzwi nka Extradition.

    Uyu munyamategeko yavuze ko hari umwihariko kuri Nsanzubukire kuko afite uburwayi bukomeye kuko yinjiye muri gereza afite ibilo 80 ubu akaba afite 40 kandi ko umuganga yamusanzemo uburwayi bukomeye, bityo akwiye kurekurwa by’agateganyo akajya kwitabwaho na muganga ndetse no kwitabwaho mu by’imirire.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu zose zatanzwe n’uruhande rw’abaregwa zidafite ishingiro, bwo bwavugaga ko batagendera ku kuba hari abafatiwe mu mitwe basubijwe mu buzima busanzwe kuko bo batari bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyabo.

    Bwavuze kandi ko uburyo boherejwe mu Rwanda hakurikijwe uburyo bwo gusubiza abanyagihugu iwabo buzwi nka Rapatriement kandi ko bari ku rutonde rw’akama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro (UN Security Council).

    Bwavuze kandi ko kuri Nsanzubukire urwaye, atari we wenyine urwariye muri gereza kandi ko hari uburyo bwo kuvuza abagororwa ndetse kugera ku rwego rw’ibitaro by’ikitegererezo ku rwego rw’Igihugu.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko icyifuzo cyabo kitahabwa ishingiro, bityo bagakomeza gufungwa bakaburana bari muri gereza kuko baramutse barekuwe bashobora gutoroka bagasubira muri iriya mitwe kuko n’ubundi batizanye ku neza.

    Urugereko rwihari rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021 rwanzuye ko ubusabe bw’aba bagabo budafite ishingiro, rutegeka ko bakomeza gufungwa.

    Uru rubanza ruregwamo Rusesabagina ukekwaho gutera inkunga iriya mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe humvwa ibisobanuro ku nzitizi z’uyu mugabo wari wasabye igihe cyo kubitegura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urukiko-rwahakaniye-ba-Jenarali-bareganwa-na-Rusesabagina-basabaga-kurekurwa