Category: Uncategorized

  • Kayonza: Yafashe umugore we amuca inyuma ashaka kumutema – #rwanda #RwOT

    Mu rukerero rwo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 nibwo uyu mugabo yashatse gutema uyu mugore wahoze mu buraya amuziza ko yamuciye inyuma.

    Amakuru aturukamu Mudugudu wa Akabuga aho aba bombi batuye avuga ko abo bombi bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n'amategeko.

    Umuturage witwa Twahirwa Issa yavuze ko atari inshuro ya mbere uyu mugabo asanze umugore we asambana n'abandi bagabo .

    Yagize ati ' Buri munsi yumva ko umugore yamuciye inyuma bikamutera umujinya. Bahora barwana ku buryo no mu minsi ishize yamufashe ari gusambana. Hatagize igikorwa ngo babatanye bazakwicana.'

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Jean Caude yavuze ko imibanire y'uyu mugabo n'umugore we iteye inkeke kuko bakunze kunywa bagasinda.

    Ati 'Ubusanzwe twavuga ko atari umugore we ahubwo ari indaya ye kuko yari indaya baza kubana. Ni abantu babana ku miguruko kuko ntibafite gahunda yo kubana cyangwa gushyingiranwa ahubwo ni abantu b'abasinzi. Baje kurwana umugore ariruka noneho umugabo atemagura ibintu byose.'

    Umugabo yatawe muri yombi n'Urwego rw'Iguhugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), aho afungiye kuri sitasiyo ya Mukarange.

    Ifoto ya satellite igaragaza mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yafashe-umugore-we-amuca-inyuma-ashaka-kumutema

  • Aho utinya uhatuma ikigoryi- Ama G mu magambo akomeye yakebuye urubyiruko rwahumwe n’amafaranga(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G, yifatiye ku gahanga abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko ababashobora mu byaha bashukisha amafaranga baba batabakunze.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Ama G The Black yavuze ko urubyiruko muri iyi minsi rushukishwa amafaranga n’abantu bakabakoresha ibidakorwa ari n’aho usanga muri iyi minsi hazamukira gupfobya Jenoside.

    Yabasabye gukora cyane no kumenya kubana n’ubukene bwabo no gucunga ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo kuko ari kimwe mu byifashishwa baharabika igihugu cyababyaye.

    Ati'urubyiruko mumenye gukoresha imbuga nkoranyambaga zanyu. Mumenye uburyo mwaba mu bukene. Umuntu aragufata akagushukisha amafaranga, agatuma ukora ibintu bitagakozwe, amabi.'

    'Urubyiruko rutekereze, rushungure(…)iki gihugu cyaratubyaye, kugituka, kugisebya, ni mama Rwanda kino ni nko kumva utuka mama wanjye.'

    Yakomeje avuga ko hari abitanze kugira ngo igihugu kigire amahoro none abandi barajwe ishinga no kugisenya bakoresha urubyiruko.

    Ati'hari abantu bakoze ibi bintu, ni nko kuryama ku gitanda ntumenye ishuka uryamyemo isa ite, wowe uraryamye gusa, babyeyi muganirize abana banyu(…) Perezida afashe umubyeyi yabuze abana baramufashije wowe ufashe urubyiruko urababwiye ngo mufate imihoro mujye gutema iriya nka yuriya muntu, kuki uwo muntu ugahaye umuhoro we atawufata ngo ageyo? Ni uko bavuga ngo aho utinya uhatuma ikigoryi.'

    Yasabye urubyiruko gukoresha ubwenge bwabo mu byo bakora byose n’ubwo baba bafite ubukene ntibahumwe n’amafaranga ngo bakore ibidakorwa.

    Ama G The Black yasabye urubyiruko kudahumwa n’amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aho-utinya-uhatuma-ikigoryi-ama-g-mu-magambo-akomeye-yakebuye-urubyiruko-rwahumwe-n-amafaranga-video

  • Gatsibo: Bamaze imyaka 20 babana n'amatiyo atagira amazi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko babangamiwe n'uburyo bamaze imyaka myinshi barahawe imiyoboro y'amazi ariko bakaba batari babona n'amazi anyura muri ayo matiyo.

    Bamwe mu baganiriye na RBA bemeza ko bamaze imyaka igera kuri 20 bashyiriweho aya mavomo ndetse ko batari babona acamo amazi.

    Umwe yagize ati ' Tumaze igihe hano barahashyize amavomo ariko nta mazi na rimwe twari twabonamo kandi n'ibintu bimaze imyaka n'imyaka.'

    Undi ati ' Baduhaye amazi natwe tukaba nk'abandi baturage byadufasha cyane kuko kubona amazi hano hafi biratugora.'

    Meya w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko impamvu aba baturage babuze amazi byatewe n'amatiyo yangijwe n'ibikorwa ry'imihanda iri mu gace gaherereyemo.

    Ati ' Ikibazo turakizi ariko kuvuga ko kuva amatiyo yajyaho batari babona amazi ntabwo ari byo. Njye navuga ko atari byo kuko tukimara kuwukora warakoze ndetse n'aho amazi agomba kuva aracyahari, amazi arahari gusa uwo muyoboro wahuye n'ibindi bikorwa remezo nabyo byagombaga gukorwa.'

    Yongeyeho ko nyuma y'uko bujuje uwo muyoboro banamaze kuwutaha, bahise batangira gukora umuhanda wa Rwimbogo nawo wari wasabwe n'abaturage.

    Ati ' Tukimara kuwutaha hari andi matiyo yangiritse biba ngombwa ko asanwa bitwara igihe, birangiye abaturage batangiye kuvoma noneho tuba dutangiye undi muhanda munini Kabeza-Munini w'ibirometero bibiri. Amakuru twamenye nyuma ni uko hari andi matiyo yanyuraga ku nkengero z'uwo muhanda yangiritse.'

    Yavuze ko basabye WASAC na Rwiyemezamirimo ko mu gihe umuhanda ugikorwa bafata amatiyo bakayanyuza ku ruhande abaturage bakabona amazi noneho bakazayasubiza mu mwanya wayo nyuma y'uko uwo muhanda urangije gusanwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bamaze-imyaka-20-babana-n-amatiyo-atagira-amazi

  • Dore abantu batemerewe kunywa tangawizi #rwanda #RwOT

    Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko nubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza.

    Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w’umwimerere Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo.Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n’uburyohe bwisumbuyeho.

    Tangawizi kandi ifasha mu gukira umutwe, kuruka, gufungana mu mazuru n’ibindi. Si ibyo gusa kuko Tangawizi ikora nk’ifunguro rifasha mu gutakaza ibiro. Ifasha umubiri wawe gutuma ukora cyane, bigatuma udahora ushonje cyane. Ni nziza ku igogora, ifasha ku barwaye igifu ndetse n’ikora neza ry’umutima. Tangawizi inakura imyuka y’umurengera mu mara no mu gifu. Tangawizi kandi ifasha mu itembera ryiza ry’amaraso , igabanya kuribwa mu ngingo cyangwa kuribwa imitsi. Tangawizi ifite n’akamaro gakomeye mu gutuma ibisebe bikira vuba.

    Nubwo tubonye akamaro ntagereranywa ka Tangawizi , ntabwo ikoreshwa na buri wese nkuko urubuga Bold Sky rwandika ku buzima rubitangaza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe abantu batemerewe kuyikoresha urebe niba uri muri icyo cyiciro.

    Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngaruka mbi za Tangawizi ku bantu bagomba kwirinda kuyikoresha.

    Abagore batwite

    Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y’igihe.Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.

    Abantu bashaka kubyibuha n’abafite ibiro bikeya

    Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n’abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.

    Abantu barwaye zimwe mu rwara z’amaraso.

    Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw’amaraso agana mu bindi bice by’umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k’ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w’umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw’amaraso nk’abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye 'haemophilia'(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.

    Abantu banywa imiti

    Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y’uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi. Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw’imiti. Ituma ubukare bwa 'aspirin’ n’indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw’imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywebwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w’amaraso n’imiti irinda diyabete.

    Source: rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-abantu-batemerewe-kunywa-tangawizi.html

  • Kujya mu ndirimbo “ Ikinyafu ” byangabanyirije icyizere mbere yuko niyandikisha muri #MissRwanda2021| Mukuru wanjye niwe mfata nk'ikitegererezo| Kayirebwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayirebwa Marie Paul, umwe mu bakobwa 37 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yahishuye u uburyo yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 atifitiye icyizere cy'uko yakwemererwa. Ni mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho uyu mukobwa yavuze byinshi ku rugendo rwe mbere yo kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aho yanavuze ko yitabiriye Miss Rwanda 2018 gusa ntaze guhirwa no kwegukana ikamba akaba yaragarutse muri Miss Rwanda 2021 kongera kugerageza amahirwe kuko avuga ko ubu yabaye mukuru. Kayirebwa yakomeje avuga ko ajya kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 atari yifitiye icyizere bitewe nuko yumvaga amakuru amubwira ko abategura Miss Rwanda 2021 batakwakira umukobwa wagaragaye mu mashusho y'indirimbo gusa Kayirebwa we yahisemo kwiyandikisha kugirango arebe niba bamufata cyangwa se bamwihorera nyuma aza kubona abona baramufashe.

    Kayirebwa Marie Paul

    Kayirebwa yakomeje avuga umuntu afata nk'ikitegererezo mu buzima bwe aho yavuze ko ari mukuru we kuko ariwe wabashije kumuba hafi mu buzima bwe, akora ibintu byose ku murongo, ni umujyanama mwiza kandi aharanira gukora kugirango abeho.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/missrwanda2021-umukobwa-uri-mu-ndirimbo-inkinyafu-yahishuye-uburyo-yiyandikishije-adafite-icyizeye-cyuko-yakwemererwa/

  • Bralirwa igarutse muri Football : Yasinye amasezerano na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwakoranye na FERWAFA kuva mu mwaka w’imikino wa 2003-2004 ariko biza kugera aho birahagarara ndetse nyuma Shampiyona yanaje kubona undi muterankunga ari rwo ruganda rwa AZAM rwaje kuvamo muri 2019.

    Aya masezerano ya Bralirwa na FERWAFA y’imyaka ine ntaratangazwaho byinshi gusa byari bimaze iminsi bivugwa ko azasinywa ndetse bikaba biteganyijwe ko uyu munsi Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, riza gutangaza ibirambuye kuri aya masezerano.

    Hari amakuru avuga ko Bralirwa yemeye gutanga Miliyoni 640 Frw mu myaka inde ku buryo mu mwaka wa mbere yatangira ishyiramo Miliyoni 180 Frw.

    Ubwo uru ruganda rwatangiraga gukorana na FERWAFA muri shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2004-2005, rwari rwatanze Miliyoni 335 Frw mu gihe cy’imyaka itatu.

    Uru ruganda rwari rumaze igihe rutera inkunga ibikorwa bya muzika birimo Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) yaje guhagarara, ubu rugarutse mu mupira w’amaguru mu gihe shampiyona yari imaze imyaka ibiri idafite umuterankunga mukuru kuko Azam yari yavuyemo muri 2019.

    Umupira w’amaguru usanzwe utunze benshi, ni kimwe mu bikorwa byashegeshwe n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 kuko ubu utari no gukinwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

    Shampiyona y’umwaka wa 2020-2021 yari yasubukuwe, yaje gusubikwa mu kwezi k’Ukuboza ubwo hari hamaze gukinwa imikino itatu nyuma y’uko amwe mu makipe yari atangiye kugaragaramo abakinnyi bafite ubwandu bwa COVID-19.

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju aherutse gutangaza ko iyi shampiyona ishobora gusubukurwa mu minsi ya vuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Bralirwa-igarutse-muri-Football-Yasinye-amasezerano-na-FERWAFA

  • Boko Haram yarekuye umupasiteri wo muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w’umukristo Bulus Yikura wo mu Itorero rya Brethren muri Nijeriya yarekuwe n’abashimusi nyuma yo gufatwa Kuwa 24 Ukuboza 2020.

    Raporo yakozwe na Human Angle ivuga ko ku wa gatatu umutwe wa Boko Haram uyobowe na Abubakar Shekau warekuye pastier Yikura Kuwa 3 Werurwe, 2021 ubwo igihe ntarengwa cyo gusaba incungu cyari kigiye kurangira.

    Kuva ashimuswe, Yikura yagaragaye mu mashusho (videos) atatu aho yimenyekanishije avuga ibyamubayeho , hanyuma asaba abayobozi ba guverinoma n’abayobozi b’Abakristo kugirana ibiganiro kugira ngo arekurwe.

    Muri videwo imwe, Yikura yagize ati: “Ndahamagarira Perezida Muhammadu Buhari na guverineri wa Borno kumfasha kuko nahawe igihe ntarengwa cy’icyumweru kimwe, “Niba ushaka ko mbaho, ndagusaba mu nshingano zawe nka perezida, guverineri, ndetse n’umuyobozi w’inzego z’ibanze kugira ngo munkize uyu mubabaro”.

    Yikura yakomeje agira ati: “Ndabasabye munsengere.” “Uyu munsi ni umunsi wa nyuma ngize amahirwe yo kubahamagara mu nshingano zanyu nk’ababyeyi n’abavandimwe mu gihugu. Umuntu wese ufite ubushake akwiye kumfasha akankiza. Ndabinginze munkure muri ubu bubabare”.

    Human Angle kandi yashyize ahagaragara amashusho yavuye kuri videwo iheruka kwerekana umwe mu bashimusi, ubwo yari ahagaze inyuma ya Pasiteri Yikura afite icyuma, naho Yikura apfukamye maze avuga ko igihe ntarengwa cyo kwakira amafaranga y’incungu kirangira ku wa Gatatu.

    Abatangabuhamya bavuga ko Yikura yashimuswe n’intagondwa z’abayisilamu mu Kuboza 20201 mu mudugudu wa Pemi hafi ya Chibok muri leta ya Borno.

    Nijeriya nicyo gihugu gifite abakirisitu benshi bishwe bazira ukwemera kwabo umwaka ushize (Ugushyingo 2019-Ukwakira 2020), byageze ku bantu 3,530, bivuye kuri 1350 muri 2019, nk’uko bigaragara muri raporo y’umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ihohoterwa rikorerwa abakristo ku isi (Open Doors World Watch 2021). Muri rusange, Nijeriya iza inyuma ya Pakisitani mu kurenganya abakristo.

    Raporo ivuga ko Nijeriya kandi yayoboye isi mu gushimuta abakristo benshi umwaka ushize bagera kuri 990. Mu 2021, ni ubwa mbere Nijeriya yinjiye mu bihugu 10 bya mbere, aho bigoye cyane kuba umukristo, yageze ku mwanya wa 9 ivuye ku mwanya wa 12 umwaka ushize.

    Source : www1.cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Boko-Haram-yarekuye-umupasiteri-wo-muri-Nigeria.html

  • Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Ibyo kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya kuri kapiteni akaba na Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe y'ingabo z'igihugu bije nyuma yaho hari inkuru yanditswe ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe, iyo nkuru yavugaga ko Tuyisenge yaba yuriye rutemikirere yerekeza muri Tanzaniya kuvugana n'ubuyobozi bw'ikipe ya Young SC.

    Nyuma y'iyo nkuru yaraye ishyizwe hanze, uyu Rutahizamu Tuyisenge yatangaje ko iyo nkuru atari ukuri ko ari ibinyoma kuko we ngo aracyari uukinnyi wa APR FC nkuko yabitangarije ikinyamakuru cy'iyi kipe.
    Tuyisenge Jacques yagize ati ' Oya ntabwo ari byo pe nanjye nabibonye nk'uko namwe mwabibonye, ni inkuru mpimbano rwose jyewe ndi umukinnyi wa APR FC ibindi ni ibihuha'.

    Ibi byanditswe nyuma yaho Tuyisenge Jacques kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi akubutse mu mikino ya shampiyona nyafurika iherutse kubera mu gihugu cya Cameron CHAN 2021, akaba ari ni umwe mu bakinnyi bagaragaje kwitwara neza mu mikino u Rwanda rwakinnye.

    Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y'imyaka ibiri yerekanwa nk'umukinnyi w'ikipe y'ingabo z'igihugu tariki ya 18 Nzeri, aza guhabwa nomero 9 tarika ya 11 Ukwakira ari nayo asanzwe yambara mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    The post Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-tuyisenge-jacques-yahakanye-amakuru-yavugwaga-ko-agiye-kwerekeza-mu-ikipe-ya-young-africans-yo-muri-tanzania/

  • Debora wo muri Bibiliya yari muntu ki? Ni iki twamwigiraho? #rwanda #RwOT

    Debora yari muntu ki?

    Yari umuhanuzikazi w’Imana y’Abisirayeli kandi yabwiraga abantu ibyo ashaka ko bakora. Nanone Imana yaramukoreshaga kugira ngo akemure ibibazo Abisirayeli babaga bafitanye.—Abacamanza 4:4, 5.

    Yakoze iki?

    Umuhanuzikazi Debora yashyigikiye abagaragu b’Imana abigiranye ubutwari. Imana yamusabye kubwira Baraki ngo ayobore ingabo z’Abisirayeli, mu rugamba rwo kurwanya Abanyakanani babakandamizaga (Abacamanza 4:6, 7). Igihe Baraki yasabaga Debora kumuherekeza, ntiyagize ubwoba ahubwo yarabyemeye.—Abacamanza 4:8, 9.

    Imana yafashije Abisirayeli gutsinda, kandi Debora ni umwe mu bahimbye indirimbo ivuga uko urwo rugamba rwagenze, maze we na Baraki barayiririmba. Muri iyo ndirimbo yavuzemo uruhare umugore witwaga Yayeli yagize mu gutsinda Abanyakanani.—Abacamanza igice cya 5.

    Ni irihe somo twavana kuri Debora?

    Debora yarangwaga no kwigomwa kandi akagira ubutwari. Yashishikarizaga abandi gukora ibyo Uwiteka ashaka. Kandi iyo babikoraga yarabashimiraga.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Debora-wo-muri-Bibiliya-yari-muntu-ki-Ni-iki-twamwigiraho.html

  • Covid-19: Polisi yataye muri yombi abakora inkingo mpimbano #rwanda #RwOT

    Polisi y'Ubushinwa na polisi y'Afurika y'epfo zafashe doze zibarirwa mu bihumbi z'inkingo mpimbano za Covid-19 ndetse zita muri yombi abantu babarirwa muri za mirongo, nkuko polisi mpuzamahanga Interpol ibivuga.

    Mu Bushinwa, Polisi yataye muri yombi abantu 80 ku ruganda bivugwa ko rukora inkingo mpimbano, ahasanzwe doze zitari munsi ya 3,000.

    Abashinwa batatu n'umuntu umwe ukomoka muri Zambia bafungiwe mu nzu y'ububiko mu ntara ya Gauteng muri Afurika y'epfo ahasanzwe amacupa yo mu birahure arimo doze 2,400. Ntabwo bizwi neza igihe abo bantu baterewe muri yombi.

    Mu itangazo Interpol yatangaje kuri uyu wa gatatu, yavuze ko irimo kwakira andi makuru avuga ku matsinda akora inkingo mpimbano za Covid-19.

    Iryo vumburwa ry'inkingo mpimbano za Covid-19 muri Afurika y'epfo ryatangajwe n'ikinyamakuru Sunday Times cyo muri icyo gihugu mu mpera y'ukwezi kwa cumi na kabiri.

    Interpol, ifite icyicaro i Lyon mu Bufaransa, ituma habaho ubufatanye bwa polisi ku isi mu guhashya ibyaha.

    Ku isi abantu barenga miliyoni 115 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, muri bo abarenga miliyoni 2,5 yarabishe, nkuko imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Jonhs Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko, Ubwo Interpol yatangazaga isenywa ry'iryo tsinda ricyekwaho gukora inkingo mpimbano za Covid-19, yavuze ko nta nkingo zemewe za Covid-19 'kuri ubu zicuruzwa ku mbuga za internet'.

    Interpol yongeyeho iti: 'Urukingo urwo ari rwo rwose rwamamazwa ku mbuga za internet… ntabwo ruzaba rwemewe n'amategeko, ntabwo ruzaba rwarageragejwe kandi rushobora gushyira ubuzima mu kaga'.

    Inkingo ni ingenzi mu guhangana n'iki cyorezo cya coronavirus, kandi hari irushanwa rikomeye ku isi mu kugura doze ziriho, nyuma yuko mu mezi ya vuba ashize umubare w'izemejwe n'abategetsi mu rwego rw'ubuvuzi wakomeje kwiyongera.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covid-19-polisi-yataye-muri-yombi-abakora-inkingo-mpimbano/