Category: Uncategorized

  • Musanze: Mudugudu arashinjwa kurandura imyaka y’abaturage, Meya akavuga ko bamubeshyera –

    Aba baturage babwiye Flash Fm ko batewe impungenge n’imikorere y’uyu Muyobozi w’Umudugudu wa Muhe.

    Uretse kubaka ruswa bakanga kuyitanga akabafungira amaduka, aba baturage banamushinja kubarandurira imyaka mu mirima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uwitwa Turikumwe Emmanuel yagize ati “Araza azanye n’umugabo witwa Kariyopi ati ’nyereka gitansi wishyuriyeho, nyimweretse ngo wishyuye make, ibihumbi 10 Frw ntabwo byari bikwiye, byari ibihumbi 100 Frw’. Bambwira ko tugomba kugenda kumvikana na we tukabirangiza bo batabishobora, nje arambwira ngo mvuye kumurega hejuru.”

    Mukeshimana Providence we yemeza ko Murekatete yamuranduriye imyaka mu murima ikajyanwa n’abahinzi b’ibirayi bari baje mu Mujyi wa Musanze kuranguza.

    Ati “Yaranduye ibishyimbo n’ibiti baritundira barijyanira, ngo nari kuba naramugezeho ndamubwira nti ese ko natanze amafaranga nkayaha nyir’ubutaka nari kukurebamo ibiki?”

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, we yahakanye aya makuru avuga ko Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Muhe azizwa ko aba ari kuzuza inshingano ze uko bikwiye.

    Ati “Ntabwo ashyiraho ingufuri wenyine kuko akorana n’akagari n’umurenge kandi haba hariho impapuro ziba zarakozwe hanyuma umuyobozi w’umurenge agashyiraho kashe. Ahubwo ababivuga babiterwa n’uko baba babona ari kuzuza inshingano ze kuko nk’umuyobozi w’umudugudu. Iyo hagize ikibazo kibaho aho hantu ni we ubibazwa wa mbere.”

    Yashimangiye ko uyu muyobozi w’umudugudu atajya arandura imyaka y’abaturage mu mirima ndetse ko n’uwo yabikoreye yari yahinze mu Mudugudu ayobora ayikuramo kuko uri mu mujyi kandi bikaba bitemewe kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi.

    Hejuru ku ifoto ni inyubako ikoreramo Akarere ka Musanze


  • Gicumbi: Ubuyobozi bwashyizwe mu majwi ku inyerezwa ry’amafaranga yavuye mu ngurube z’abaturage –

    Mu 2019, ni bwo Akarere ka Gicumbi kahaye Koperative “Imbere heza” igizwe n’abagore 10, ingurube 10 zo kubafasha kwiteza imbere nyuma bazibangurira bakabona zitabwegeka, bagashinja ubuyobozi kubaha ingurube z’ibinure, zitabyara.

    Bamwe mu bagize iyi koperative babwiye TV1 ko nyuma yo kubona ko izo ngurube zitabyara babimenyesheje ubuyobozi maze Umurenge wa Kageyo bubagishamo eshanu, bugurisha inyama zavuyemo ariko ibyo byose bikorwa nta munyamuryango n’umwe urimo ku buryo byatumye batamenya amafaranga yavuyemo.

    Bavuga ko baje gutungurwa n’uburyo ubuyobozi bwagurishije ingurube zabo eshanu ariko bukaza kubazanira imwe ngo abe ariyo borora, bubizeza ko ariyo izabageza ku iterambere mu buryo bwihuse.

    Umwe yagize ati “Ntabwo nshobora kubyumva, ntabwo nakumva ko ingurube eshanu zabyara ingurube imwe, ntabwo havamo amafaranga yagura ingurube imwe ni ko mbyumva, ni ko mbibona.”

    Undi yagize ati “Nyine kumva ko ingurube eshanu zavuyemo ingurube imwe kandi ikindi cyiyongeyeho ni uko bazigurishije komite nta yari ihari, twibaza uburyo izo ngurube zabazwe nta komite irimo bikadushobera.”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, we yavuze ko iyi koperative yahawe ingurube nini itanga umusaruro mu buryo bwihuse ku buryo imaze kubwagura ibibwana 16.

    Ati “Ntabwo zagurishijwe [ingurube] ahubwo byagaragaye ko bazimaranye igihe bigaragara ko zitabwegeka, niba ariko nabivuga; noneho abanyamuryango ba koperative bajya inama bafata icyemezo ziratangwa noneho babazanira indi nini itanga umusaruro ku buryo ubu yanamaze kubwagura ibibwana 16. Izo bari bahawe zari ntoya cyane ariko iyo bafite ubu nini kandi itanga umusaruro ugaragara.”

    Yavuze ko nta muyobozi wagurishije ingurube za koperative, ashimangira ko ahubwo ko bamwe mu bayigize bari bafitanye utubazo dutandukanye.

    Ikiraro ingurube za Koperative “Imbere heza” zororerwa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bwahaye abaturage ingurube ifite icyororo

  • Rwamagana: Akanyamuneza ku borozi nyuma yo kwigishwa no kwerekwa uburyo bwo kongera umukamo –

    Mu myaka itatu ishize umukamo w’amata mu nka zo mu Karere ka Rwamagana wari litiro 30 000 ku munsi ariko kuri ubu umukamo umaze kugera kuri litiro 38 000 ku munsi nyuma yaho aborozi bigishijwe uburyo bajya bagaburira inka ubwatsi buzongerera umukamo.

    Aba borozi bigishijwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (RDDP) hakaba harashyizweho ishuri ry’aborozi mu murima, mu kiraro no mu rwuri.

    Muri iri shuri haba harimo abafashamyumvire baba barahuguwe, ubundi bagakora amatsinda abumbiyemo aborozi bo mu midugudu no mu tugari dutandukanye, bakigishwa uburyo bita ku nka zabo.

    Muri aya matsinda bahugurwa ku gufata neza inka ku buryo yongera umukamo, bigishwa uburyo bakurikirana ubuzima bw’inka, uburyo bahingamo ubwatsi butandukanye bugamije kongera umukamo n’ibindi byinshi bituma inka yitabwaho ikongera umukamo.

    Nzirasanaho Jean Claude uturuka mu Murenge wa Karenge mu Kagari ka Byimana avuga ko ataratangira kwigishwa ku kuntu yakwita ku nka ze ngo yiyororeraga ibimasa yumva ko arizo nka zamuha umusaruro kuruta izamuha amata.

    Ati “Nyuma yo kwigishwa nafashe inka imwe nakamagamo litiro imwe n’igice ku munsi nyitaho neza nyiteza intanga none ubu nyikuramo litiro zirindwi mbikesha ubumenyi naherewe mu mahugurwa.”

    Yakomeje agira ati “Ubu umuryango wanjye ubona amata ahagije kandi no ku isoko nkajyanayo, mfata litiro eshatu tukazikoresha mu rugo, izindi litiro enye zikajya ku isoko nibura urumva ko ku nka imwe ku munsi nyibonaho 800 Frw.”

    Kampirwa Jeannette uturuka mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Karambi we yavuze ko atarahabwa amahugurwa ku kongera umukamo ngo yavuye kuri litiro imwe agera kuri litiro eshanu.

    Ati “Nari mfite inka ebyiri, imwe ikamwa litiro imwe none ubu ngeze kuri litiro eshanu kandi ndacyakomeza kongera umukamo ari nako nkangurira na bagenzi banjye kwita kun ka zabo.”

    Umukozi uhagarariye Umushinga ugamije guteza imbere Ubworozi bw’inka zitanga Umukamo witwa Rwanda Dairy Development Project (RDDP) mu Karere ka Rwamagana, Tuyishime Vestine, avuga ko kimwe mu byo bishimira harimo no kuba barigishije aborozi bakanabaha ubwatsi bwongera umukamo, yavuze ko kuri ubu aborozi bamenye neza ko kugira ngo inka iguhe umukamo uyitaho nk’umuntu.

    Ati “Ubundi muri rusange abantu bari bamenyereye kugaburira inka mu buryo budatanga umusaruro bazigaburira imitungo none ubu bamenye ko inka bayivangira ibinyamusogwe, mu matsinda bari barimo twabahaga imbuto z’ubwatsi bwongera umukamo bakabuhinga ndetse bakanaha bagenzi babo imbuto.”

    Tuyishime yavuze ko abenshi mu borozi umukamo wabo wiyongereye bakava ku gukama amata yo kunywera mu muryango bakagera ku kugurisha ku isoko ari nako iwe mu rugo haboneka amata menshi anafasha umuryango mu kurwanya imirire mibi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye uburyo uyu mushinga wa RDDP wafashije abahinzi mu kubona imbuto nyinshi z’ubwatsi bwiza butanga umusaruro.

    Yavuze ko uretse ubwatsi, aborozi banashyikirizwa imiti mu buryo bworoshye ndetse asaba abataribumbira mu matsinda kwegera bagenzi babo bagafatanya kongera umukamo.

    Kuri ubu amatsinda atanu yagaragaje gukora neza akongera umukamo mu buryo bugaragara yahawe ibihembo birimo ingorofani, amasanduku yifashishwa mu gufunga ubwatsi bwumye kugira ngo bubikwe neza, bote, imyambaro, ibikoresho byifashishwa mu gupima ifumbi, gupima umuriro, gupima ibilo by’inka n’ibyifashishwa mu gukurikirana ubuzima bw’inka ihaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye umushinga RDDP ku nkunga umaze gutera aborozi

    Tuyishime Vestine uyobora RDDP mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu byo bishimira harimo kuba barafashije aborozi gutera ubwatsi bwongera umukamo

    Aborozi b’indashyikirwa bashimiwe

  • Urukiko rwanzuye ko babiri mu bareganwa na Rusesabagina barimo n’uwashyiriweho ibihano na Loni bakomeza gufungwa –

    Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahurijwe mu rubanza rumwe na Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman n’abandi 16 baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    Mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021 ni bwo aba bombi basabye kuburana badafunze kuko batagoye inzego zibishinzwe mu mabazwa yose.

    Nsanzubukire na Munyaneza bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bakurikiranyweho ibyaha by’indengakamere ku buryo bashobora kurekurwa bagatoroka, bagasubira kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwabo n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko ‘rwanzuye ko ubusabe bwa Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bwo kurekurwa bakaburana bari hanze nta shingiro bufite’.

    Twajamahoro Herman wunganira Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba yari yasabiye abakiliya be gufungurwa by’agateganyo.

    Yavuze ko impamvu ashingiraho asaba ko barekurwa ari uko batagoranye mu gihe cyo kubazwa.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

    Umwavoka wa Nsanzubukire yanavuze ko ubuzima bw’umukiliya we butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze.’’

    Yasabye urukiko gutegeka ko yitabwaho byihariye kuko ‘apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsanzubukire arwaye nta cyemezo cyo kwa muganga kibyerekana uretse ibigaragarira inyuma. Bwagaragaje ko itegeko riteganya ko ahabwa ubuvuzi kandi mu gihe hari impamvu zifatika afungwa akitabwaho ari mu bitaro.

    Nsanzubukire Félicien yanashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni mu 2014. We n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR bahowe ibyaha bakoreye muri RDC.

    Loni itangaza ko by’umwihariko Nsanzubukire yari ahagarariye, anahuza ibikorwa by’icuruzwa ry’intwaro zavanwaga muri Tanzania zinyujijwe mu Kiyaga cya Tanganyika zigahabwa abarwanyi ba FDLR mu duce twa Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2008 na Mata 2009.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga abaregwa badakwiye kurekurwa kuko ibyaha bakurikiranyweho bifite ubukana kuko birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu w’iterabwoba kuko ikomeje imigambi yayo yo kugaba ibitero ku Rwanda.

    Munyaneza yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko barekuwe basubira mu mitwe bahozemo atari impamo.

    Ati “Numva ko ibishingirwaho n’Ubushinjacyaha ko kuba tutarizanye twasubira mu mitwe yitwaje intwaro, sibyo. Hari abandi twazanye, bajyanwa mu buzima busanzwe kandi banyuze mu mahugurwa. Nta mpamvu igaragara ivuga ko twahita dusubira muri iyo mitwe.’’

    Nsanzubukire na Munyaneza bize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare mu Rwanda, bajyana n’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe. Bageze muri Congo bajya Centrafrique mbere yo gukorera ingabo za FARDC.

    Nsazubukire yaboneye izuba mu yahoze ari Komini Rubungo, ubu ni mu Karere ka Gasabo, mu 1967. Munyaneza Anastase we yavukiye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi. Babaye muri CNRD, yaje kwihuza n’indi mitwe bikora Impuzamashyaka ya MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina, ikagira Umutwe w’Abarwanyi witwa FLN.

    Aba bombi bari mu magana y’abafashwe n’Ingabo za FARDC mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwa RDC, boherezwa mu Rwanda.

    Urubanza baregwamo biteganyijwe ko ruzasubukurwa ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021, humvwa inzitizi zatanzwe na Rusesabagina Paul.

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video)

    Urukiko rwategetse ko Nsanzubukire Félicien (ugenda yicumbye inkoni) na Munyaneza Anastase baburana bafunze/ Ifoto: TNT

  • Dr Nsanzabaganwa yashyize akadomo ku nshingano yari amazemo imyaka 10 muri BNR –

    Ku wa 6 Gashyantare 2021 ni bwo Dr Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, aba uwa mbere w’igitsina gore ubigezeho kuva uyu muryango washingwa.

    Ihererekanya ry’imirimo yari ashinzwe muri BNR kuva mu 2011 ryabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Werurwe 2021.

    Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko yarahiriye ishingano nshya muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ku wa 7 Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’umunsi umwe atowe.

    Yavuze ko ari umwanya mwiza k’u Rwanda kandi ajyanye imigabo n’imigambi ifitanye isano n’inshingano zirimo ibijyanye n’ubukungu, gucunga umutungo, gucunga imiyoborere n’imikorere, kugarura imikorere myiza kandi inyuze mu mucyo inafite intego, kubazwa inshingano no kwihutisha impinduka cyane ko biri mubyo yatorewe.

    Umuyobozi uzamusimbura kuri uyu mwanya yari afite muri BNR ntaramenyekana kugeza ubu, kuko agomba gushyirwaho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

    Dr Nsanzabaganwa Monique yamurikiye Guverineri wa BNR, John Rwangombwa uko asize inshingano yari afite zihagaze

    Dr Monique Nsanzabaganwa ari kwitegura gutangira inshingano nshya aherutse gutorerwa muri Komisiyo ya AU

    Amafoto: BNR


  • Itsinda ry' abaganga muri Kenya ryamaganye urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

      Ihuriro ry'abaganga b'abakristu gatolika muri Kenya ryasohoye itangazo riburira abantu ku nkingo za Covid-19, rivuga ko urwo rukingo rudakenewe.

    Catholic Doctors Association of Kenya isaba abafite ibimenyetso bya Covid gukoresha uburyo bwo kwiyuka (steam) cyangwa imiti nka hydroxychloroquine na ivermectin — imiti itaremejwe na WHO/OMS ko ivura abarwaye Covid-19.

    Iryo tsinda ryavuze ibi mu gihe Kenya imaze kwakira doze zirenga miliyoni imwe z'urukingo rwa Oxford-AstraZeneca

    Uhagarariye OMS muri Kenya yabwiye abanyamakuru ko ibyatangajwe n'itsinda ry'aba baganga nta shingiro bifite kuko urukingo rwagenzuwe n'abahanga mbere yo kwemezwa.

    Iri tsinda ry'abaganga ryo rivuga ko uru rukingo n'izindi zikiri 'mu igerageza'.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Kiliziya gatolika muri Kenya yahakanye ibivugwa n'iryo tsinda ry'abaganga, ivuga ko ishyigikiye urwo rukingo.

    Arkepiskopi Anthony Muheria yagize ati: 'Papa Francis niwe ukuriye Kiliziya, kandi yavuze mu buryo bweruye ku rukingo. Biremewe ko tuzifata…Birakwiye ko zigenzurwa nk'izindi nkingo zisanzwe kandi ibyo minisiteri y'ubuzima niyo igomba kubikora'.
    Mu 2019 Kiliziya gatorika muri Kenya yanze ko abakobwa baterwa urukingo rurinda kanseri y'inkondo y'umura (HPV), no mu 2014 yamaganye gahunda yo gukingira tetanus.

    Muri iki cyumweru Kenya yakiriye inkingo zo muri gahunda ya Covax

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/05/itsinda-ry-abaganga-muri-kenya-ryamaganye-urukingo-rwa-covid-19/

  • Myugariro wagoye Hakizimana Muhadjiri ntabwo bigeze bakina bahanganye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’iguhugu Amavubi na AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri avuga ko umukinnyi bahuye akamugora ari myugariro uherutse gusezera umupira w’amaguru, Rusheshangoga Michel.

    Ubwo yaganiriga n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi umaze gukina imyaka myinshi muri shampiyona yo mu Rwanda, yavuze ko nta mukinnyi ukina yugarira bahuye bahanganye(ikipe zabo zahuye) ngo amubangamire.

    Avuga ko umukinnyi wamugoye ari Rusheshangoga Michel uherutse gusezera umupira w’amaguru n’ubwo atigeze ahura na we bahanganye ahubwo bakinnye mu ikipe imwe.

    Ati“nta myugariro wigeze umbangamira ngo ambuze gukina uko mbishaka. Buriya n’ubwo Michel Rusheshangoga yasezeye tukaba twarakinnye mu makipe amwe ntiduhure duhanganye, ariko yarangoye. Urumva hari ukuntu nko mu myitozo umutoza yatoraga amakipe abiri, yarangoraga cyane ariko abandi bose barasanzwe.”

    Hakizimana Muhadjiri na Rusheshangoga Michel, uretse kuba barahuriye mu ikipe y’igihugu, ni abakinnyi bakinanye mu makipe abiri ari yo APR FC na AS Kigali ari yo Rusheshangoga yasorejemo gukina ubwo yasezeraga umupira muri Mutarama 2021.

    Muhadjiri ngo nta mukinnyi uramubuza gukina uko ashaka

    Mu makipe yose yakiniye ngo myugariro bigeze bahura wamuteye ubwoba

    Michel Rusheshangoga wasezeye umupira ni we wagoye Hakizimana Muhadjiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wagoye-hakizimana-muhadjiri-ntabwo-bigeze-bakina-bahanganye

  • RURA yashyizeho ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli, ihita inatangaza ko bigomba guhita bitangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

    RURA yatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,088 kuri Litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,054 kuri Litiro.

    Ibi biciro byiyongereyeho 10% bitewe ahanini n'uko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahaga na byo byiyongereye ku buryo bukabije. Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho 30% naho icya Mazutu cyo cyiyongeraho 26% ku isoko mpuzamahanga.

    RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli muri Mutarama 2021, aho igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 987 naho icya Mazutu ari 962 Frw.

    ITANGAZO: Igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli.

    Iki giciro kizatangira kubahirizwa guhera tariki ya 5 Werurwe 2021.#RwOT pic.twitter.com/ClWZa1NafH

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority — RURA (@RURA_RWANDA) March 4, 2021

    Itangazo RURA yashyize ahagaragara imenyesha ibiciro bishya

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/05/rura-yashyizeho-ibiciro-bishya-byibikomoka-kuri-peteroli/

  • Kamonyi: Ku ikubitiro, abasaga 5000 barakingirwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa sita n'iminota 54 zo kuri uyu wa 04 Werurwe 2021 nibwo imodoka y'ibitaro bya Remera-Rukoma yari yinjiye mu mbuga y'ibiro by'Akarere ka Kamonyi izanye inkingo za Covd -19 zisaga 5,000 . Abayobozi b'Akarere, Ibigo Nderabuzima, Imirenge n'izindi nzego nibo bakiriye izi nkingo zigiye gutangwa ku nshuro ya Mbere mu Rwanda.

    Dr Jaribu Theogene, Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera-Rukoma yabwiye intyoza.com ko inkingo bakiriye ari ibihumbi 5 birenga, zigomba guhabwa abazigenewe babarirwa mu bihumbi 5 bafite aho bahurira n'ibyago byinshi byo kuba bakwandura Covid-19.

    Barerekeza kuri Farumasi y'Akarere gufata inkingo.

    Avuga ko iyi ari intangiriro, ko abari busigare badakingiwe nabo bazagerwaho. Abari buherweho bakingirwa ni Abaganga nk'abantu bahura n'abantu benshi kandi baba barimo abarwaye, hakurikireho bamwe mu barwaye indwara zidakira n'abandi.

    Dr Jaribu, avuga ko buri wese ukingirwa agenewe Doze ebyiri, ko uri bukingirwe none nta mpungenge z'indi Doze kuko Leta byose yabiteganije kandi ku buntu. Ukingirwa bwa mbere, indi Doze azayihabwa nyuma y'iminsi 28.

    Ahatangirwa inkingo hari na Polisi igomba kuziherekeza.

    Asaba buri wese kudatinya uru rukingo kuko rwizewe. Ukingirwa amara iminota 30 nyuma y'uko ahawe urukingo hanyuma yaba nta kibazo agize akarekurwa agataha. Avuga kandi ko abagomba gukingira bose babihuguriwe cyane ko ngo n'ubundi ari abasanzwe bakora imirimo y'ubuvuzi.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi ashimira Leta kubw'iki gikorwa cyo gushakira Inkingo Abanyarwanda mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus. Asaba buri wese kwirinda abakwiza impuha kuri uru rukingo, yibutsa ko n'ubusanzwe benshi ntawe utarakingiwe kuva mu bwana, kandi ko Leta itakorera abaturage ibyo itizeye, bityo rero ko ntawe ukwiye gutinya.

    Aha ni abari bamaze guhabwa Inkingo berekeza ku kigo nderabuzima.

    Uru rukingo ruratangwa iminsi ibiri ku barugenewe, none kuwa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu. Inkingo zose uko zaje, zaraye ku bigo nderabuzima aho zasinyiwe n'Abayobozi b'Ibigo nderabuzima na ba Gitifu b'Imirenge ubundi ziherekezwa na Polisi igomba kuba aho ziri kugeza igikorwa kirangiye.

    Jaribu Theogene/Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera-Rukoma.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ku-ikubitiro-abasaga-5000-barakingirwa-covid-19/

  • Umushoferi w'ikamyo yarokoye mu buryo butangaje umwana wahanutse kuri Etaje ya 12 #rwanda #RwOT

    Bwana Nguyen Ngoc Manh,yagiye muri aka gace iwabo w'uyu mwana batuyemo ahamagawe n'umukiriya washakaga ko amufasha kwimura ibikoresho bye.

    Ubwo yari atwaye imodoka ye itwara imizigo,yageze aha hantu yari yasezeranye n'umukiriya ko bari buhurira araparika aratuza.

    Ubwo yari agitegereje, yumvise urusaku rw'abantu babonaga aka kana k'agakobwa gafashe ku byuma by'uruzitiro ruba ku mazu ya etaje kari kunagana, bafite ubwoba ko gashobora guhanuka kakikubita hasi.

    Uyu mugabo yahise afungura umuryango areba hejuru abona koko aka kana kagiye guhanuka,nk'umugabo ufite umuryango ahita ashakisha uburyo yagatabara.

    Uyu mugabo yahise ava mu modoka ye ya Van vuba,areba aho uyu mwana ashobora kugwa niko guhita atangira kurira iyi nyubako ndende kugira ngo azi gufata uyu mwana.

    Uyu mugabo yabwiye VN Express ati 'Nuriye ku gikuta mbona ashobora kugwa hejuru y'icyuma kibamo moteri niko kucyurira ndakirenga.Narambuye amaboko ku bw'amahirwe ndamufata ariko twahise duhanuka tugwa kuri cya cyuma.

    Ntabwo yigeze arira ariko amaraso yahise atangira kuva mu kanwa ke.Yari ameze nk'umwana wanjye mu rugo.Nabaye nk'uvangiwe ndamubwira nti 'ntugire ikibazo,ndi hano.'

    Uyu mwana yahise yihushwa kwa muganga we n'uyu mugabo wamutabaye.Uyu mukobwa yavunitse ikibero mu gihe uyu Manh we ukuboko kwe kwahindukiye
    Uyu mugabo wakoze ibi bitangaza muri iki cyumweru yibukije benshi umunyamali wabaye intwari witwa Mamoudou Gassama watabaye akana I Paris bikamugira igitangaza ku isi yose kugeza ubwo perezida Macron amuha ubwenegihugu,akazi n'ibihembo bitandukanye.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umushoferi-w-ikamyo-yarokoye-mu-buryo-butangaje-umwana-wahanutse-kuri-etaje-ya