Category: Uncategorized

  • Kamonyi/Rukoma: Gukorera hamwe bibagejeje ku kwiyubakira Ikiraro gihagaze Miliyoni 5 #rwanda #RwOT

    Ni abaturage b'Akagari ka Buguri, Umudugudu wa Nyabuvomo ku rugabano rubahuza n'Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, aho kuri uyu wa 08 Werurwe 2021 bishimira kuba mu gihe gito bujuje ikiraro cyari cyarangije ubuhahirane n'imigenderanire. Imirimo yose bakoze kugeza cyuzuye ifite agaciro ka Miliyoni eshanu z'u Rwanda. Barishimira ubufatanye butuma bishakamo ibisubizo aho gutegereza inkunga n'ubufasha buva ahandi.

    Manirarora Issa, umwe mu baturage bishimira iki gikorwa ndetse n'uruhare rwe na bagenzi be, avuga ko ishema rya mbere ari ukubona bagera ku gikorwa gikemura ibibazo rusange bari bafite byatewe n'iki kiraro cyari cyaratumye basa n'abari mukato, bajya mu bwigunjye.

    Avuga ko iki kiraro cyari cyarashyize ubwigunge mu baturage, umuturage wezaga imyaka, uwabaga afite Amata agemura n'ibindi ngo ntabwo yabonaga uko agenda, ko igihe Imvura yagwaga byabaga ikibazo, ko uwagiraga ibyago byari ikibazo gutabarwa n'ibindi. Ashimira ubuyobozi muri rusange kuva ku Karere kugera ku Mudugudu kuba bwarababaye gafi, agashimira buri muturage wagize icyo akora mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Asaba ko buri wese akomeza gusigasira ubu bufatanye bushoboza abatuye aka kagari kwishakamo ibisubizo.

    Imwe mu mafoto y'igihe batangiraga iki gikorwa.

    Avuga kandi ko kugera kuri iki gikorwa babikesha gushyira hamwe nk'abaturage, bakishakamo ibisubizo kuko babonaga nabo ubwabo bashobora kubikora bigashoboka aho kujya gushakisha uwabafasha wundi. Ahamya ko mu gihe ibikenewe gukorwa biri mu bushobozi bw'abaturage nta mpamvu batahuza imbaraga ngo bishakire ibisubizo cyane ko ngo ntawe basiganya wundi.

    Karabaranga Fidele, umuturage mu bishimira iki gikorwa, ahamya ko iyo abaturage bashyize hamwe bashobora kwishakira ibisubizo by'ibibazo bibabangamiye. Avuga kandi ko mu gihe cy'icyumweru buri munsi abaturage bakoraga ngo babashe kubaka iki kiraro, ko kandi buri wese yitanze uko ashoboye ariko kandi no kuba ubuyobozi bwarababaye hafi ngo byerekana ko bashyigikiwe ndetse bigashimangira gushyira hamwe mu baturage ndetse n'ubuyobozi.

    Ibyishimo ni byose ku baturage bongeye kubona iki kiraro cyari cyarabatanije n'abandi mu buhahirane n'imigenderanire.

    Abaturage muri rusange, bahuriza ku kuba iki kiraro cyari cyaratumye batagihahirana, batakirema amasoko, babura uko bagenderanirana na bagenzi babo ba Runda, Gacurabwenge na Kigali, ko kandi byabasabaga inzira ndende kandi zigoye. Bavuga ko buri wese yatanze imbaraga ze z'amaboko ndetse n'ubushobozi uko yifite cyangwa se yishoboye.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, yabwiye intyoza.com ko nta kinanirana mu gihe abaturage n'ubuyobozi bashyize hamwe, ko ibigaragara kuri bamwe nk'ibidashoboka ku babikora kandi babona inyungu zabyo kuri bo biba byoroshye.

    Soma hano inkuru bijyanye》》Kamonyi-Rukoma: Banze gukomeza guhezwa mu kato n'ikiraro cyangije ubuhahirane n'imigenderanire

    Gitifu Nkurunziza, ashimira ubwitange bw'aba baturage no kugira umuhate wo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo bibabangamiye, agasaba ko iteka barangwa no gushyira hamwe kuko iterambere rirambye risaba guhuza imbaraga no kureba mu cyerekezo kimwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-gukorera-hamwe-bibagejeje-ku-kwiyubakira-ikiraro-gihagaze-miliyoni-5/

  • Catchyz ikorana n’ibyamamare nka Melodie, Vanessa Raissa… yakuyeho urujijo, Anita Pendo na Japhet bafite imbaraga zidasanzwe #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa mbere mu Rwanda rufasha abantu kugura ibintu kuri murandasi rwa Catchyz rwakuyeho urujijo ku bantu bakekaga ko ibicurazwa byabo biba ku biro byaho ahubwo biba kuri Murandasi.

    Ni kenshi wagiye wumva kompanyi ya Catchyz, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha kuri murandasi(internet) nta komisiyo uciwe, aho bamwe mu byamamare nka Bruce Melodie bafunguyeyo iduka.

    Binyuze mu mashusho bashyize hanze, Catchyz yakuyeho urujijo ku bantu batekerezaga ko ibicuruzwa byabo biba ku biro byabo ku buryo wajyayo akaba ari ho ubigurira nk’uko uhaha ibindi, aho basabanuye ko ibicuruzwa byabo biba kuri murandasi gusa aho wajya kuri rubuga rwabo unyuze hano ubundi ugahaha icyo wifuza bitagusabye guta umwanya wawe ujya kubishaka mu maduka.

    Catchyz yasohoye amashusho agaragaza abajura bagiye ku biro byayo bazi ko ibicuruzwa bigaagara ku rubuga rwayo biba biri ku biro byayo.

    Ab bajura babwiraga abakozi ba Catchyz bati'imodoka na televiziyo mwerekanye ejobundi biri hehe?' Abakozi ba Catchyz bati'nta bicuruzwa tugira hano. Imodoka ni iyo umucuruzi yashyizeho, umukiliya ni we umwihamagararira bakavugana naho twe duhurira nabyo.'

    Muri ako kanya hahita hagaraga umunyamakuru Anita Pendo na Japhet usanzwe ari umunyarwenya bose bakorana na Catchyz aho baje nk’abantu bafite imbaraga zidasanzwe(Super Power), bahita birukana abo bajura.

    Aya mashusho akaba ari agace kamwe mu duce twinshi Catchyz izagenda isohora irushaho gusobanurira abantu imikorere yayo.

    Kugeze ubu Catchyz ikorana n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda aho bimwe biharira kuri uru rubuga ibindi bikaba bifiteho amaduka bacururizaho, muri ibyo byamamare harimo; nk’umuhanzi Bruce Melodie, umunyamakuru Anita Pendo, Lucky Nzeyimana, itsinda ry’urwenya rya Bigomba Guhinduka, Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Patycope n’abandi.

    Abajura bateye ku biro bya Catchyz bazi ko ari ho basanga ibicuruzwa

    Japher na Anit bazakomeza kugaragara muri aya mashusho y’uruhererekane ya Catchyz nka Super Power

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/catchyz-ikorana-n-ibyamamare-nka-melodie-vanessa-raissa-yakuyeho-urujijo-anita-pendo-na-japhet-bafite-imbaraga-zidasanzwe

  • Umugabo yatunguranye ku munsi w'ubukwe bwe yambara imyenda itiyubashye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bizwi ko ku munsi w'ubukwe umuntu yambara ikoti[costume] ryiza cyane ndetse hari n'abarenga bakajya mu maduka yambika ariko uyu mugabo we yiyambariye imyenda isanzwe.

    Uyu mugabo ukomoka ahitwa Benue muri Nigeria yagiye muri uyu muhango yiyambariye ipantaro ya Jeans[ikoboyi] ndetse n'ishati izwi muir iki gihugu nka dashiki.

    Inshuti ze nizo zashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo kumushimira intambwe yateye gusa zivuga ko ariwe muntu wa mbere ukoze ubukwe yambaye imyenda isanzwe.

    Benshi mu banyafurika batangiye kuva mu mihango yo kwambara amakositimu n'amakanzu y'imyeru mu bukwe aho mu bihugu by'Uburengerazuba bwa Afurika bamwe basigaye biyambarira gakondo.

    Uyu mugabo yagiye kubihuhura yiyambarira n'amadarubindi y'umukara akunze kwambarwa n'ibyamamare bishaka kwemeza abafana.

    Icyakora umugore we yari yiteguye neza ndetse yambaye agatimba nk'ibisanzwe nk'umuntu washyingiwe.

    Umwe mu nshuti ze yanditse ati 'Uyu abaye umuntu wa mbere ukoze ubukwe yambaye jeans na Fulani danchiki.Ni inshuti yanjye.Wakoze kwirengagiza imyambarire yazanywe n'Abongereza wihitiramo ibyawe.Wakoze cyane

    Benshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu bukwe bashimiye uyu musore wambaye mu buryo bwe bwihariye aho kwigana abandi ndetse bavuga ko ubukwe bwari bwiza.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yatunguranye-ku-munsi-w-ubukwe-bwe-yambara-imyenda-itiyubashye-amafoto

  • Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga?  #rwanda #RwOT

    Ubwo amakuru yifatwa ry'umuvugizi wa MRCD akaba na Visi Perezida wayo, Callixte Sankara yatangiraga guhwihwiswa kuri murandasi, Paul Rusesabagina yatangarije ijwi ry'Amerika na BBC, ko badashobora na rimwe gufata Callixte Sankara kuko amaso y'ingabo za MRCD amuri hafi, gusa yemera ko bashakaga kumufata.

    Tarki ya 30 Mata 2019, ubwo uwari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru, yatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko Callixte Nsabimana wiyita Sankara, wari umuvugizi wa MRCD/FLN ari mu nzego z'umutekano w'u Rwanda, muri MRCD baradagazwe, ikinyoma cya Perezida wayo Paul Rusesabagina gikubitirwa ahareba I Nzega

    Nyuma yaho, Sezibera atangarije ko u Rwanda rufite Callixte Sankara, Rusesabagina yakomeje kuvuga ko babeshya ko Callixte Sankara ari ahantu hizewe, nubwo atacyumvikana mu itangazamakuru.  Byaje guhinduka ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye Callixte Nsabimana imbere y'abanyamakuru tariki ya 17 Gicurasi 2019. Rusesabagina yaramanjiriwe ati bamukoreye 'iyicarubozo' ngo kuko yari afashwe n'abapolisi babiri, kandi ariko abakekwaho ibyaha bose ku isi bafatwa.

    Ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y'ubutabera yihakanye ko atari umunyarwanda ibintu byasekeje abantu bose. Tugiye kubagezaho itangazo Paul Rusesabagina yahaye abanyamakuru nyuma yaho RIB yerekanye Callixte Sankara. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina ubwe nka Perezida wa MRCD.

    Rwanda:Itangazo rya MRCD rigenewe abanyamakuru ku ishimutwa rya Major Callixte Sankara, umuvugizi wa

    Tariki ya 30 Mata 2019

     

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,

    Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa byinshi ku mirwano hagati y'abasore n'inkumi bagize umutwe wacu FLN mu bikorwa bya gisirikare uhanganyemo n'ingabo za Leta ya FPR- Inkotanyi n'agatsiko kayobowe na Perezida Paul Kagame, imirwano ibera mu bice by'ishyamba rya Nyungwe n'uturere turyegereye.

    Haravugwa kandi n'ishimutwa ry'umwe mu ntwari zacu Major Callixte NSABIMANA Sankara, umuvugizi w'izo ngabo akaba na Perezida wa kabiri wungirije wa MRCD mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores aho MRCD n'inshuti zayo bari baramukuye mu menyo ya rubamba y'abicanyi ba FPR bari boherejweyo kumugota.

    Impuzamashyaka MRCD iramenyesha abanyarwanda ko urugamba rukomeje, ko ibi bitaciye abasirikare bacu intege kandi ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n'ingabo za FPR. Abasirikare bacu bakaba bahagurukanye ikibatsi n'ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba. Nk'uko ibihugu byinshi bimaze kuburira abaturage babyo kudapfa kujya mu Rwanda, twongeye gusaba abanyarwanda n'abanyamahanga kwirinda kwegera uturere tw'imirwano nk'uko twabibasabye mu itangazo twabagejejeho ku wa 21 Werurwe 2019.

    Izi mfungwa zacu z'intambara ziri mu maboko ya Leta ya FPR, turasaba ko zakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z'intambara. Uko byagenda kose urugamba turukomeyeho, abasore n'inkumi bacu bafite ubwitange bukomeye bwo kubohora abanyarwanda iyi ngoma y'igitugu. Ari abagwa ku rugamba cyangwa bagashimutwa bari mu butumwa bw'akazi, bose ni abitangiye intego turwanira. Muri MRCD twemeza ko ari ibitambo bya demokarasi tugomba kuzirikana.

    Impinduka duharanira ni iy'Abanyarwanda bose nta we uhejwe. Nimuze tuyihutishe.

    Bruxelles, 30/04/2019

    Paul RUSESABAGINA Président

     

     

    The post Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga?  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dusubize-amaso-inyuma-ni-ibiki-paul-rusesabagina-umukuru-wa-mrcd-yatangaje-ubwo-umuvugizi-we-akaba-na-visi-perezida-callixte-sankara-yafatwaga/

  • Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z'ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ubwo iryo torero ryizihizaga umunsi mpuzamahanga w'abagore, aboneraho no gutanga impanuro ku Bakirisitu baryo abasaba kwirinda kugwa mu mutego w'inyigisho ziyobya.

    Yabivuze nyuma y'uko hagiye hagaragara abaturage bavuga ko batazafata urukingo cyangwa ngo bubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakabiterwa na zimwe mu nyigisho [z'ibihuha] zibabwira ko urukingo rwaturutse ikuzimu.

    Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango aho abaturage bumvikanye bavuga ko Imana bemera itabemerera kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abantu bose babuza abandi kwitabira gahunda za leta zirimo gukingirwa COVID-19, baba bari gutanga inyigisho z'ubuyobe, bityo ko Abakirisitu badakwiye kubizera.

    Ati 'Burya abantu babuza abandi kwishyura mituweli, kwivuza, kujyana abana mu mashuri, ndetse no kwikingiza bose baba bari mu buyobe. Bafite ikibazo cyo gufata amarangamutima yabo yo kudasobanukirwa bakayitirira Imana.'

    Abo Bakirisitu baburiwe mu gihe u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ariko hakaba haragiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza.

    Yakomeje asaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gusenga kugira ngo Leta ibone inkingo nyinshi, bizatume hakingirwa abantu benshi bibe byagabanya umurego w'icyorezo.

    Ati 'Twe nk'Abakirisitu ba ADEPR turashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gushaka urukingo. Ndasaba Abakirisitu bose gukomeza gusenga kugira ngo haboneke inkingo nyinshi tuzabashe gusubira mu buzima busanzwe, ndabasaba rwose ntihagire uwumva iyo myumvire y'ubuyobe.'

    Pasiteri Ndayizeye yaboneyeho umwanya wo gukebura abakwirakwiza izo nyigisho abibutsa ko imyumvire yabo idakwiye kuko ibyo barwanya ari Imana iba yabikoze iciye mu bantu.

    Ati 'Abantu bakwirakwiza iyi myumvure rwose nabasaba kubireka kuko Imana niyo yaduhaye ubuzima iduha n'ubwenge bwo kwirwanaho. Urukingo iyo rubonetse ntiruba ruvuye kwa Satani, ruba ruvuye muri bwa bwenge Imana yahaye abantu kandi iba yabutanze kugira ngo irengere abantu bayo.'

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca, aho hari gukingirwa abantu bari mu byiciro by'abafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 nk'abarimu, abaganga, abapolisi, abacungagereza, abageze mu zabukuru n'abarwaye indwara karande.

    Abantu basaga ibihumbi 160 nibo bamaze gukingirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yakebuye abakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugizi-wa-adepr-yanenze-abakwirakwiza-inyigisho-z-ubuyobe-zibuza-abandi

  • Umuherwe Elon Musk mu gihombo cy’arenga Miliy… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2020 uyu mugabo n’ubwo Isi yari iri mu kaga kubera icyorezo cya Covid-19, yungutse amafaranga ari hejuru ya Miliyari $142 ndetse aza no uguca agahigo mu ntangiriro za 2021 aba umukire wa mbere ku Isi aho abamukurikiraga mu butunzi yari yabahaye intera ndende.

    Kuri uyu munsi, bwana Elon Musk ufite ibigo bibiri bikomeye by'ikoranabuhanga 'Space X na Tesla' ari mu gihombo dore ko ubutunzi bwe bugeze kuri miliyari $150. Mu ntangiriro z’uyu mwaka yigeze kurenza Miliyari $190. Gusa uku kwezi kwa Werurwe ntabwo kwamuhiriye kuko yagutangiye ari mu gihombo aho yari amaze kugera hagati ya miliyari $170-$180 ndetse magingo aya nyuma y'iminsi 8 gutangiye amaze guhomba akayabo.

    Mu gihe kingana n'iminsi igera ku 8 bwana Musk amaze guhomba asaga miliyari $27, mu manyarwanda akaba ari hafi Tiliyari 27. Ibi bikaba byazambye kubera ihananuka ry'imigabane muri Tesla ku kigero cya 16%. Muri iki kigo bwana Elon Musk niwe ufite imigane myinshi ndetse anakibereye Umuyobozi Mukuru.


                                                    Elon Musk 

    Ku rundi ruhande Elon Musk aracyari umukire wa kabiri aho ahigitswe na bwana Jeff Bezos ufite arenga miliyari $176.6 nk’uko urubuga rwa Forbes rukora intonde z’abakire rubigaragaza.

    Abasesenguzi mu bijyanye n’ubukungu, batangaza ko igihombo cya Elon Musk ahanini cyatewe n'itikira ry'ubucuruzi bw'ifaranga ryo kuri murandasi 'Bitcoin' bivugwa ko uyu mugabo yari amaze gushoramo imali ihagije.


                 Umukire wa mbere Ku Isi bwana Elon Musk 

    Kuri uyu munsi umukire wa mbere ku Isi ni bwana Jeff Bezos utunze agera kuri miliyari $176.6 B, akurikirwa na Elon Musk ufite ubutunzi bwa miliyari $150.8, ku mwanya wa 3 hari Bernard Arnault & family batunze agera kuri miliyari $149.9, ku mwanya wa 4 hari bwana Bill Gates utunze agera kuri miliyari $124.3 naho kuwa 5 hari umuherwe Mark Zuckerberg utunze agera kuri miliyari $96.5

    Src: Forbes, businessinsider  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103649/umuherwe-elon-musk-mu-gihombo-cyarenga-miliyari-27-mu-gihe-cyicyumweru-1-nyuma-yitikira-ry-103649.html

  • Itegurwa rya Jenoside : Hagati y’ukwa 01/1993- 03/1994 mu Rwanda hinjiye toni 581 z’imihoro #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu gitabo cyamuritswe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 kugeza tariki ya 7 Mata, 1994 n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

    Iki gitabo gikubiyemo ibice bitanu. Igice cya mbere gisobanura bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Mata, 1994.

    Igice cya kabiri cyerekana uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa, icya gatatu cyerekana uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi, igice cya kane cyerekana umwihariko w’abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi.

    Naho igice cya gatanu cyerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye watinze kwemeza ko mu Rwanda hari Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi, nyuma ukaza kubyemeza nyuma y’impaka nyinshi.

    Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizima Jean Damascene wamuritse iki gitabo, avuga ko mu gutegura Jenoside hagiye hakorwa ubwicanyi bwa hato na hato hagati ya 1991 na 1994.

    Muri Werurwe 1991 hishwe Abatutsi 277 muri Komini zitandukanye zo muri Perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).

    Ijoro ryo ku ya 04 rishyira iry’iya 05 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bw’Abatutsi barenga 500 mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako.

    Yagize ati “Ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi ari impanuka cyangwa ngo iterwe n’ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ahubwo ni umugambi wari warateguwe igihe kirekire.'

    Yavuze kandi ko hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994 (ubwo ni ukuvuga mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi 2), haguzwe toni 581 z’imihoro zinjijwe mu Rwanda, iyo mihoro yakwirakwijwe mu baturage kugira izakoreshwe Jenoside.

    Hari ibinyamakuru by’intagondwa na byo byagize uruhare mu kubiba urwango rwagiriwe Abatutsi, nk’ibyitwaga Interahamwe, Kangura, Kamarampaka, La Médaille Nyiramacibiri, Echos des Mille Collines, Umurwanashyaka, RTLM n’ibindi, byakwirakwije urwango n’ubukangurambaga bwa Jenoside.

    Nko ku itariki ya 27 Mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasilikare ba ONU b’Ababiligi bari muri MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Itegurwa-rya-Jenoside-Hagati-y-ukwa-01-1993-03-1994-mu-Rwanda-hinjiye-toni-581-z-imihoro

  • Agaciro k’umugore ni ntagereranywa: Uko BPR yazirikanye uruhare rw’umugore mu miyoborere –

    Nubwo amateka yahezaga umugore, ubu yahawe ijambo, umusanzu we utangwa mu nzego zitandukanye zirimo n’izijyanye n’imiyoborere haba mu nzego za leta n’izigenga.

    Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, iri mu bigo byazirikanye agaciro k’umugore ndetse mu miyoborere yayo ahabwa umwanya uhagije mu kugena icyerekezo cyayo.

    Ihame ry’uburinganire ryamaze gushinga imizi muri iyi banki kuko abakozi bose baba ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo barangana mu mubare. Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bo bagera kuri 45%.

    Inshingano bazifata nk’amahirwe yo gukomeza guharura inzira iganisha ku gukomeza kwiyubakamo icyizere no gutegura abayobozi b’ahazaza.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi (Head of Business Projects and Branch operation Service) muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive, yavuze ko ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi.

    Yagize ati “Abagore bafite akamaro gakomeye mu kazi. Ni abantu bumva, baha agaciro imikoranire ndetse bakubaka umubano uhamye hagati y’abakozi. Abagore buzuza ubumenyi bw’abagabo mu kazi bibanda cyane ku kwigirira icyizere no gufata ibyemezo bikomeye.’’

    “Ndahamagarira abagore kwiyubakamo icyizere bagafata inshingano z’ubuyobozi no gukoresha amahirwe ahari mu kuzamura ubumenyi bwabo mu bintu bitandukanye kugira ngo biteze imbere.’’

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubusanzwe ku rwego rw’Isi wizihizwa buri tariki 8 Werurwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abakozi (Human Capital Operations Manager) muri BPR Plc, Batanyagwa Lilian, asanga muri uyu mwaka ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza.

    Yagize ati “Mureke dukomeze dukore cyane twubake ubushobozi bw’abayobozi b’ahazaza. Dushobora kubikora ubwacu kandi tugaharurira inzira abakobwa n’abagore bato bari mu myanya y’ubuyobozi, binyuze mu kubakurikirana, kubatoza no kubatera inkunga. Dufatanyije nk’abagore twagera kuri byinshi.’’

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa abakiliya banini (Corporate Banking Manager) muri BPR Plc, Umwiza Laurie, yerekana ko abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere.

    Ati “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2021, reka mbibutse ko tudakwiye kurangwa n’ubwoba bwo gukora amakosa, kuvugwa no gutsindwa. Dushoboye gukora buri cyose, mureke dutere intambwe ya mbere gufashanya kuko mu bumwe harimo imbaraga zo kugera ku bihambaye.’’

    Ibi abibona kimwe na Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko, ushimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi.

    Ati “Mu gihe Isi yose iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, nagira ngo nibutse abagore bagenzi banjye ko dushoboye kandi tugomba gukomeza kwiremamo icyizere. Dutinyuke ndetse dufashanye kwiteza imbere kugira ngo dukomeze tugire abagore benshi mu nzego zose z’ubuyobozi.’’

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose, ibyumvikanisha neza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu ngeri zose.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko utatekereza iterambere rirambye wirengagije icyo gice kinini cy’Abanyarwanda kandi bafite ubushobozi.

    Yakomeje ati “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe uko umugore ahagaze no kurebera hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Mu Rwanda, kwizihiza umunsi w’umugore bifite ishingiro rikomeye kubera intambwe ishimishije imaze guterwa mu guteza imbere umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire.’’

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

    Umwiza Laurie, asanga abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive asanga ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi

    Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko ashimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi

    Batanyagwa Lilian, asanga uyu munsi w’abagore ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza

  • Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19 –

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ubwo iryo torero ryizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, aboneraho no gutanga impanuro ku Bakirisitu baryo abasaba kwirinda kugwa mu mutego w’inyigisho ziyobya.

    Yabivuze nyuma y’uko hagiye hagaragara abaturage bavuga ko batazafata urukingo cyangwa ngo bubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakabiterwa na zimwe mu nyigisho [z’ibihuha] zibabwira ko urukingo rwaturutse ikuzimu.

    Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango aho abaturage bumvikanye bavuga ko Imana bemera itabemerera kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abantu bose babuza abandi kwitabira gahunda za leta zirimo gukingirwa COVID-19, baba bari gutanga inyigisho z’ubuyobe, bityo ko Abakirisitu badakwiye kubizera.

    Ati “Burya abantu babuza abandi kwishyura mituweli, kwivuza, kujyana abana mu mashuri, ndetse no kwikingiza bose baba bari mu buyobe. Bafite ikibazo cyo gufata amarangamutima yabo yo kudasobanukirwa bakayitirira Imana.”

    Abo Bakirisitu baburiwe mu gihe u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ariko hakaba haragiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza.

    Yakomeje asaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gusenga kugira ngo Leta ibone inkingo nyinshi, bizatume hakingirwa abantu benshi bibe byagabanya umurego w’icyorezo.

    Ati “Twe nk’Abakirisitu ba ADEPR turashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gushaka urukingo. Ndasaba Abakirisitu bose gukomeza gusenga kugira ngo haboneke inkingo nyinshi tuzabashe gusubira mu buzima busanzwe, ndabasaba rwose ntihagire uwumva iyo myumvire y’ubuyobe.”

    Pasiteri Ndayizeye yaboneyeho umwanya wo gukebura abakwirakwiza izo nyigisho abibutsa ko imyumvire yabo idakwiye kuko ibyo barwanya ari Imana iba yabikoze iciye mu bantu.

    Ati “Abantu bakwirakwiza iyi myumvure rwose nabasaba kubireka kuko Imana niyo yaduhaye ubuzima iduha n’ubwenge bwo kwirwanaho. Urukingo iyo rubonetse ntiruba ruvuye kwa Satani, ruba ruvuye muri bwa bwenge Imana yahaye abantu kandi iba yabutanze kugira ngo irengere abantu bayo.”

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca, aho hari gukingirwa abantu bari mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 nk’abarimu, abaganga, abapolisi, abacungagereza, abageze mu zabukuru n’abarwaye indwara karande.

    Abantu basaga ibihumbi 160 nibo bamaze gukingirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yakebuye abakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye

  • Ese ibitekerezo byawe byubatse bite? #rwanda #RwOT

    Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe?Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo (1Abakorinto 2:16).

    Mubyukuri ushobora kuba warabonye ko inshuro nyinshi ko ibitekerezo byawe bihinduka.Si wowe wenyine ahubwo bibaho kuri twese. Igihe kimwe ibitekerezo byacu biba ari byiza, byizewe, bituje, nyamara mu mwanya ukurikira bicura umwijima, ndetse bigahinduka bibi.

    Hari igihe narebye ibintu bimwe na bimwe mfite kwizera kutajegajega, nta gutindiganya na gato, hanyuma mu buryo butunguranye ibitekerezo byo gushidikanya byatangiye kunyinjirira mu bwenge, bisenya ibyo nari nzi mbere. Izi mpinduka zitunguranye mu bitekerezo byacu ziteza ibibazo runaka birimo n’indwara zitandukanye. Ubu buryo bubiri buduhatira kwibaza icyerekezo dukwiye guha ibitekerezo byacu. Hariho ibitekerezo bimwe tugomba kubungabunga n’ibindi tugomba kwanga.

    Intumwa Pawulo yandikira Abakorinto, yarababwiye ati: “Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.” Aya magambo aratwigisha ko mu bihe bitandukanye, hari icyo Yesu abitekerezaho, kandi natwe hari icyo tubitekerezaho. Icyo intumwa Pawulo ashaka gushimangira ni uko kubw’ubuntu bw’Imana, Umwuka Wera ashaka kutugezaho ibitekerezo byiza, ibyo kwibuka, ibya Kristo.

    Hari ibitekerezo dukwiriye kubungabunga hari n’indi dukwiriye kwanga burundu

    Ikibazo cyiza cyo kwibaza muri ibi bihe byose ibitekererezo byacu bihindagurika, “Ni ukuhe gitekereza kwa Kristo?” Biragaragara ko kugira ngo tubone igisubizo cy’iki kibazo, dukeneye kuba inkoramutima ya Yesu, ubumenyi bwimbitse ku mutima wa Yesu. Iri shyaka ryo kumenya Yesu neza ni intego ye.

    'Kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru' (Abafilipi 3:10;13;14).

    Mugihe Yesu yatangazaga ko agomba gupfa, Petero Yaramubwiye ati: “Ibi ntibizakubaho.” Yesu aramuhindukirira aramubwira ati: 'Petero aramwihererana atangira kumuhana ati 'Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato. Arahindukira abwira Petero ati 'Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu'.Matayo 16:22;23.

    Muri icyo gihe, Petero, ntabwo yari yarigeze amenya ibitekerezo bya Yesu. Mugihe tunyuze munzira y’ikigeragezo, dushobora gutekereza ko ibi atari ibisanzwe. Ariko birashoboka ko ari byo Imana ishaka ko ducamo. Mu bihe nk’ibi, ntabwo ubwenge bw’abantu ari bwo dukeneye, ahubwo dukeneye ubwa Kristo.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Hagati y’ibi bihe byose ndimo, ndaje aho uri Mwami, nje gushaka gutekereza kwawe.Undinde kwifatira ibyemezo byanjye hatarimo ubufasha bwawe. Mbisenze nizeye mu izina rya Yesu. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ibitekerezo-byawe-byubatse-bite.html