Category: Uncategorized

  • Nirisarike na Rwatubyaye basoje icyumweru mu gahinda, Haruna agaruka muri 11, ikipe ya Yannick iva ku mwanya wa nyuma #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zari nziza kuri bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda bakina hanze yarwo nka Haruna Niyonzima wari wagarutse muri 11 nyuma y’igihe kinini n’ubwo batabonye amanota 3, ni mu gihe abandi nka Nirisarike Salomon bitagenze neza kuko yanitsinze igitego.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 31 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, muri bo 8 bakina hanze y’u Rwanda.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo uko bitwaye n’amakipe yabo.

    Haruna Niyonzima – Yanga(Tanzania)

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021, nyuma y’igihe aza mu kibuga asimbura, Haruna Niyonzima yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona Yanga yanganyijemo na Polisi Tanzania 1-1.

    Yanga niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 50, ikurikiwe na Simba SC ifite 45 ariko imaze gukina imikino 19 mu gihe Yanga ari 23.

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi – KMC(Tanzania)

    KMC ya Migi ku wa Cyumweru yanganyije 0-0 mu mukino wa shampiyona bari basuyemo Costal Union.

    KMC ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32, mu gihe Yanga ya mbere ifite 50.

    Meddie Kagere – Simba (Tanzania)

    Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania, ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye yari yasuye Al Merrikh yo muri Sudani mu mukino w’itsinda A rya CAF Champions League, yinjiye mu kibuga asimbura Chris Mugalu ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 0-0.

    Simba SC niyo iyoboye itsinda n’amanota 7, AS Vita Club 4 inganya na Al Ahly mu gihe Al Merreikh ifite 1.

    Ally Niyonzima – Azam FC (Tanzania)

    Ku wa Gatandatu, Ally Niyonzima yari yabanje ku ntebe y’abasimbura ubwo Azam FC yanganyaga na Mwadui 0-0 mu mukino wa shampiyona. Azam FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41.

    Emery Mvuyekure – Tusker FC(Kenya)

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Emery Mvuyekure yari mu izamu rya Tusker FC ubwo yatsindaga Ulinzi Stars 1-0 mu mukino wa shampiyona.

    Tusker FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 35.

    Cassa Mbungo Andre – Bandari FC(Kenya)

    Ku wa Gatandatu Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yanganyije na Nzoia Sugar 1-1. Ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 26, Tusker FC ya mbere ifite 35.

    Mitima Isaac – Sofapaka (Kenya)

    Mitima Isaac yari mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye ya Sofapaka yanganyaga na Bidco 0-0. Ubu bari ku mwanya wa 10 n’amanota 19.

    Nizeyimana Mirafa – Zanaco FC(Zambia)

    Ntabwo Nizeyimana Mirafa uherutse gusinyira Zanaco FC yari mu bakinnyi iyi kipe yifashishije mu mukino batsinzemo Nkwazi 2-0 ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

    Zesco United niyo iyoboye urutonde n’amanota 40, Zanaco ni iya kabiri ifite 36.

    Nirisarike Salomon – Urartu FC(Armenia)

    Ntizari impera z’icyumweru nziza kuri Nirisarike Salomon nyuma y’uko ku wa Gatandatu batsinzwe na Van FC ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona, ni umukino Nirisarike yaje kwitsinda igitego ku munota wa 78(cyari igitego cya 3 cya Van).

    Urartu FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18, Ararat ya mbere ifite 25.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi(Macedonia)

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yari yabanje mu kibuga ku mukino wa shampiyona batsindiwe mu rugo na Rabotnicki 2-0.

    Shkëndija niyo ya mbere n’amanota 47, FC Shkupi niyo ya kabiri n’amanota 40.

    Yannick Mukunzi – Sandvikens IF(Sweden)

    Ejo hashize ku Cyumweru, Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi batsinze GIF Sundsvall 3-2, ni mu mukino w’itsinda F mu gikombe cy’igihugu ndetse Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90.

    Gutsinda uyu mukino byabafashije kuva ku mwanya wa nyuma bafata uwa 3 n’amanota 3, Norrköping ya mbere ifite 7, Göteborg ya kabiri ifite 7, ni mu gihe GIF Sundsvall ya nyuma ifite 1.

    Bizimana Djihad – Waasland Beveren(Belgium)

    Gukandagira mu kibuga bikomeje kuba inzozi kuri Bizimana Djihad muri Waasland Beveren.

    Ku wa Gatandatu ubwo batsindwaga na Beerschot 2-1 muri shampiyona, Djihad ntiyari muri 18.

    Waasland Beveren ubu ni iya nyuma n’amanota 25, Club Brigge ya mbere ifite 66.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/nirisarike-na-rwatubyaye-basoje-icyumweru-mu-gahinda-haruna-agaruka-muri-11-ikipe-ya-yannick-iva-ku-mwanya-wa-nyuma

  • Guturika gukomeye mu mujyi mukuru wa Equatorial Guinea abantu benshi bahatakaje ubuzima #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri 15 bahatakaje ubuzima abandi babarirwa muri magana barakomereka mu guturika gukurikiranye byabereye muri Equatorial Guinea, nk'uko bivugwa na minisiteri y'ubuzima.

    Abagera kuri 500 bakomeretse kubera ibyo bintu byaturikiye hafi y'ikigo cya gisirikare mu mujyi munini w'iki gihugu Bata ku cyumweru.

    Uko guturika byatewe 'n'uburangare' buvuye ku kubika nabi intambi muri icyo kigo cya gisirikare, nk'uko byatangajwe na perezida. Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho y'imyotsi myinshi n'ibyangiritse nyuma y'uko guturika.

    Televiziyo y'igihugu yerekanye abantu bari gushakisha abarokotse mu nzu zasenyutse.
    Mu itangazo, Perezida Teodoro Obiang Nguema yavuze ko ibi byaturitse 'byangije ibintu hafi mu nzu zose n'inyubako muri Bata', asaba ubufafasha bw'amahanga.

    Yongeyeho ko ibi bishobora kuba byatewe no gutwika imirima ikikije ikigo cya gisirikare bikozwe n'abahinzi.

    Mu makuru yashyizwe kuri Twitter na minisiteri y'ubuzima, yasabye abakorerabushake mu buvuzi kujya gutanga ubufasha mu bitaro bikuru bya Bata. Isaba kandi no gutanga amaraso yo gufasha inkomere.

    Ibitaro bimwe muri uyu mujyi byarengewe n'inkomere zahoherejwe, nk'uko bivugwa na TVGE. Yerekanye amashusho y'inkomere zirambaraye mu birongozi by'ibitaro.

    Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uku guturika yerekanye abantu bagize ubwoba banyuranamo bahunga aha hantu.

    Umwe mu batuye aha yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Twumvise guturika tubona n'imyotsi, ariko ntituzi ibiri kuba.'

    Mu butumwa kuri Twitter, ambasaderi Olivier Brochenin w'Ubufaransa yihanganishije ababuze ababo, avuga ko ibyabaye ati 'akaga'.

    Mi más sentido pésame por la catástrofe que acaba de producirse en Bata. Mis pensamientos están con todas las víctimas. Solidaridad. @AngueSimeon @MCooperacion pic.twitter.com/01dx7518i2

    — Brochenin Olivier (@O_Brochenin) March 7, 2021

    Ambasade ya Espagne yasabye abaturage b'icyo gihugu bahari kuguma mu ngo zabo inatanga telephone y'abakeneye ubutabazi. Equatorial Guinea yakoronijwe na Espagne kugeza ibonye ubwigenge mu 1968.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/08/guturika-gukomeye-mu-mujyi-mukuru-wa-equatorial-guinea-abantu-benshi-bahatakaje-ubuzima/

  • Igitego Cédric Amissi yantsinze akiri muri Rayon Sports kiracyanzenguruka mu mutwe nk’isereri – Emery Mvuyekure #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure avuga ko rutahizamu wamutsinze igitego n’uyu munsi kikaba kikimurya ari umurundi, Cédric Amissi ubwo yakiniraga Rayon Sports we ari muri AS Kigali.

    Uyu munyezamu wanyuze mu makipe atandukanye, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko impamvu iki gitego cyamuriye byatewe n’uko uyu rutahizamu yari yiharaje gutsinda ibitego bya garrincha(gusimbuka ugaterera umupira mu kirere uteye umugongo izamu), we ahiga ko atazakimutsinda, birangira agitsinzwe.

    Ati'umuntu navuga ko yantsinze igitego kikandya bitewe n’agaciro uwo mukino wari ufite, ni Cédric Amissi, icyo gihe nari nkiri muri AS Kigali dukina na Rayon Sports, Cédric yantsinze igitego cyarambabaje na n’ubu kiracyanzenguruka mu mutwe nk’isereri.'

    'Icyo gihe Amissi yari hiraje gutsinda ibitego bya garrincha, yari amaze kubitsinda bigera muri 5, nkajya nicara nkavuga nti iki gitego ntabwo yazakintsinda ntabwo bishoboka, ikintu cyambabaje ni uko nanjye yaje kukintsinda rero.'

    Emery Mvuyekure ni umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Police FC na APR FC, ubu ari mu bakinnyi 31 umutoza Mashami Vincent aherutse guhamagara azifashisha mu mikino 2 ya Mozambique na Cameroun mu ushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Emery Mvuyekure ngo igitego Amissi Cedric yamutsinze ntikizamuva mu mutwe

    Amissi Cedric ni umwe muri ba rutahizamu bateye ubwoba abanyezamu benshi ubwo yakinaga mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/igitego-cedric-amissi-yantsinze-akiri-muri-rayon-sports-kiracyanzenguruka-mu-mutwe-nk-isereri-emery-mvuyekure

  • Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Mama' ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw'ababyeyi ngo abana babeho neza. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo igaruka cyane ku babyeyi b'abamama uburyo ari intwali ndetse n'urukundo bagaragariza abana babo mu gihe cyo kubyiruka.

    Mu kiganiro twagiranye n'uyu muhanzi umaze kwamamara cyane mu njyana gakondo yavuze ko ari indirimbo yahimbiye ababyeyi muri rusange, yagize ati 'Ni indirimbo nahimbiye ababyeyi muri rusange; mvuga ubutwari bwabo, ukwigomwa kwabo kugirango tubeho neza twe abana'.

    Iyi ndirimbo kandi Cyusa avuga ko ayituye ababyeyi b'aba mama bakora umurimo wo kurera abana babo batari kumwe n'abyeyi b'abagabo, ati 'Nyituye ababyeyi bakora umurimo wo kuba se w'umwana akaba na nyina w'umwana (single mother)'.

    Iyi ndirimbo yita ku butwari bw'ababyeyi b'aba mama isohotse mbere y'uko kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe ari umunsi mpuzamahanga w'umugore.

    Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'izindi yagiye amenyekanamo harimo Marebe, Umwiza yafatanyije na Riderman, Umubabaro ndetse n'imparamba.

    Reba hano amashusho y'indirimbo 'Mama' ya Cyusa Ibrahim:

    The post Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Mama' ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw'ababyeyi ngo abana babeho neza. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cyusa-ibrahim-yashyize-ahagaragara-indirimbo-nshya-yise-mama-ivuga-ubutwari-ndetse-no-kwigomwa-kwababyeyi-ngo-abana-babeho-neza/

  • Icyiciro cya mbere cy'abakinnyi, abatoza n'abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo abakozi b'ikipe ya Musanze FC bazindukiye ku bitaro bya Ruhengeri maze barakingirwa baba ikipe ya mbere y'umupira w'amaguru mu Rwanda ikingiwe Covid-19.

    Ni igikorwa abakinnyi ba Musanze bitabiriye nyuma y'umunsi umwe Leta y'u Rwanda itangije mu gihugu hose gutanga urukingo rwa Covid-19 byatangiriye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara kurusha abandi harimo abaganga, abajyanama b'ubuzima, abarengeje imyaka 65, abasanganywe indwara zidakira n'abandi barimo n'abacuruzi.

    Mu bakingiwe bwa mbere ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 06 Werurwe 2021 harimo na Perezida wa MusanzeFC bwana Tuyishimire Placide n'ukuriye abafana bayo bwana Nsanzumuhire Dieudonne 'Buffet' ndetse n'umuvugizi wa Musanze FC.

    Biteganyijwe ko muri iki cyumweru gitaha aribwo abandi bakozi ba Musanze FC batari muri kariya karere ka Musanze aribwo bazagera aho icyicaro cy'iyi kipe kiri ngo bakingirwe cyangwa se ngo hakazabaho ubufatanye n'ibindi bitaro byegereye aho abakozi babo bari akaba ariho bakingirirwa.

    Ubwo shampiyona y'umupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2020-2021 yahagarikwaga, Musanze FC yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 6 mu mikino ibiri yakinnye.

    The post Icyiciro cya mbere cy'abakinnyi, abatoza n'abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyiciro-cya-mbere-cyabakinnyi-abatoza-nabandi-bayobozi-mu-ikipe-ya-musanze-fc-bakingiwe-covid-19/

  • Indirimbo 5 zaryohera benshi ariko inguma za… – #rwanda #RwOT

    Nshingiye ku bikorwa usanga ku mbuga nkoranyambaga biba byaritiriwe aba bahanzi bombi, inshuro abantu bandika bashakisha aya makuru, indirimbo zitabaho zakozwe zigakwirakwizwa hirya no hino mu mazina yabo, nsanga ari ikintu cyashimisha cyane abakunzi b'umuziki by’umwihariko abo mu Rwanda. Usanga abantu bashaka gukomeza kumenya amakuru yabo, ku rukuta rwa Youtube ho usanga hari nk'abakoze inkuru, bati ntucikwe n’indirimbo y’aba bombi bigeze gukundana, kandi atari yo ahubwo ari ukubeshya abantu.

    Abantu bakunze gushukana muri ubwo buryo, ibyo bakoze birebwa n'ingoga akaba ariho twahereye dukora urutonde rw'indirimbo eshanu, ziramutswe zikozwe ku isi no mu Rwanda zakundwa kakahava n’ubwo guhuza abo bahanzi baba barahoze bakundana bakaza gutandukana, byagora abashoramari mu muziki. Nyamara bibashije kuba, byaba ari amateka akomeye, bitangaje, bishimishije binyuze amatwi.

    5. Producer Lick Lick ft Oda Paccy

    Twahahashyize indirimbo y'umuraperikazi wavutse ku itariki ya 06/03/1990, Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy na Uwimbabazi Patrick wavutse ku itariki ya 05/07/1987 uzwi nka Lick Lick umuririmbyi akaba n’umwe mu bazwiho ubunyamwuga mu gutunganya umuziki.

    Uzumva kenshi iyo havuzwe Oda Paccy ako kanya hahita hanavugwa Lick lick ibi biterwa n'amateka aba bombi bagiranye, bakaza no kubyarana umwana w'umukobwa mu mwaka wa 2011. Uyu mwana ariko Lick Lick yaramwihakanye ku bw'impamvu itazwi, byanatumye umuraperi P Fla mu gitero cy'indirimbo ye, hari aho agira ati ‘Paccy azabigire ate ko Licky yihakanye umwana’.

    Kugeza n'ubu nta na rimwe uyu mugabo arumvikana mu ruhame yemera uyu mwana. Aba bombi rero bitewe n'ibihe byiza n'ibibi bagiranye mu rukundo, babashije kuba bakorana indirimbo, yakwakirwa neza ku isoko ry'umuziki.

    Mu mwaka wa 2019, Oda Paccy yifurije umwaka mushya muhire wa 2020 Lick Licky aho yagize ati 'Imana yagure iterambere n'ibyishimo mu buzima bwawe muri uyu mwaka inaguhe inzozi zose ufite. Umwaka mushya Papa Linca’. Nyamara Lick Lick yararuciye ararumira ntiyagira icyo asubiza uyu muraperikazi bafitanye umwana.

    4.Nicki Minaj ft Meek Mill

    Turahasanga indirimbo y'umuraperikazi wavutse ku itariki ya 08/12/1982, witwa Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj na Robert Rihmeek Williams wavutse ku itariki ya 06/05/1987 uzwi nka Meek Mill. Aba bombi ntibyemezwa neza igihe bamenyaniye, ariko mu 2009 nibwo ifoto ya mbere yabo yagiye hanze. Nyuma Meek Mill yagiye yumvikana mu bitaramo avuga ko akunda Nicki Minaj, byanabaye ngombwa ko arahira ati 'ndarahiye nkunda Nicki Minaj'.

    Mu mwaka wa 2015 ni bwo Meek Mills yemeje ibyo abantu bose bahoraga bifuza kumva, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagaram. Yavuze ko kubona umugore utekereza ko ari umunyembaraga binyaga isi yose, amagambo akomeye y'urukundo.

    Mu mwaka wa 2016 nibwo Nicki Minaj yavuze ko Meek Mill ari umuntu uhohotere igitsinagore, bityo batakomeza kubana. Meek Mill nawe avuga ko Nicki Minaj aba arengera musaza we Amid ku bikorwa bye byo gufata ku ngufu.

    Aba bombi baje gutandukana mu mwaka wa 2017 ku itariki ya gatanu z’ukwa mbere byemejwe na Nicki Minaj abinyujije ku rukuta rwe Instagram. Aba bahanzi bombi bafite amajwi meza ku rwego mpuzamahanga, amateka yabo mu rukundo kuri ubu akaba yababyarira amafaranga atari macye, akanatanga umunezero mu isi baramutse bakoranye indirimbo.

    3. Selena Gomez ft Justin Bieber

    Indirimbo y'umukobwa wavutse ku itariki 22/07/1992, witwa Selena Marie Gomez, uzwi nka Selena Gomez Hamwe n'umuririmbyi, umwanditsi n'umucuranzi mwiza, Justin Drew Bieber wavutse kuwa 01/03/1994, uzwi nka Justin Biber.

    Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu mwaka wa 2010, nyamara bakagumya kubihunga icyo gihe bari bakiri bato ariko ari ibyamamare aho Justin Bieber yari afite imyaka 16 naho Selena afite imyaka cumi n'umunani.

    Urukundo rwabo rukaba rwarashyushye, mu mwaka wa 2010, 2011 kugera muri 2012 ubwo batandukanaga. Bamaranye imyaka ibiri aho byari ibihe bitaboroheye bombi, nyuma bagiye bagaragara bari kumwe. Muri 2015 amashusho yabo yagiye hanze bari kumwe mu cyumba cya hoteli.

    Mu mwaka wa 2017 nabwo bagaragaye bari gusangira, batwaye amagare mu mihanda ya Los Angeles. Hari n’aho bagaragaye bari gusomana, byemezwa ko bongeye gusubirana. Bongeye gutandukana mu mwaka wa 2018.

    Gomez ukunda by’akataraboneka Justin Bieber muri uwo mwaka yifurije isabukuru y'amavuko Justin Bieber abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Kugeza n’ubu ruracyambikanye hagati y'abafana b’aba bombi, bababifuza ko bakongera gusubirana.

    Mu mwaka ushize umwe mu bafana yasabye mu kiganiro Justin Bieber yagiranaga n'abafana be akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, kurekana n'umugore we. Amubwira ko Gomez ari mwiza kandi baberanye, Bieber utifuza kubabaza umugore we, asubiza avuga ko nta n’umwe yareka ngo amwibire umunezero.

    Usuye urukuta rwa Youtube ukandikamo uti Selena Gomez ft Justin Bieber wabona ibisubizo byinshi, by'indirimbo n'ibihangano bindi byitiriwe iyi nyito bikarebwa kakahava ibaze ari ibya nyabyo.

    2. Butera Knowless ft Safi Madiba

    Ku mwanya wa kabiri w’indirimbo yakundwa cyane mu Rwanda, turahasanga indirimbo y'umuririmbyikazi Jeanne D'Arc Ingabire Butera wavutse ku itariki ya 02/10/1990, uzwi nka Knowless Butera na Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 03/06.

    Urukundo rwabo ntirwihishiraga, mu wa 2009 ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari rigezweho.

    Ibihangano byinshi byakozwe na Urban Boys bifite aho bihuriye n’urukundo rw'aba bombi, mu yitwa 'Umwanzuro' Butera Knowless agaragara mu mashusho yayo bakina inkuru y'abakundana biyemeje kubana ubudatana, agaragara kandi mu yitwa 'Tonight'.

    Knowless nawe yaririmbye Safi mu ndirimbo yitwa 'Byarakomeye' aho yamubwiraga ko ntacyo akimukinga ndetse amukoresha mu mashusho bafatiye ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu i Rubavu. Iby'’Umwanzuro’ na ‘Byarakomeye’ byaje kugira iherezo, urukundo rwa Safi wari igikomerezwa muri Urban Boys na Knowless wari warahogoje abasore benshi kubera ijwi n'uburanga bye, rurangirira mu mwaka wa 2011.

    Bakomeje kujya bagarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse n’ubu inkuru yabo n'umwana wa vuba arayizi. Uko umwe muri aba agiye mu itangazamakuru ntiyasohoka mu kiganiro atabajijwe ku bijyanye n'umubano we na mugenzi we batandukanye, kimwe n'imibereho yabo muri iyi minsi.

    Kuri ubu bose barubatse, mu mwaka ushize ni bwo bwa mbere basa n’abahujwe n'igikorwa kijyanye n'akazi k’umuziki. Indirimbo y'umuhanzi ubarizwa muri Kinamusic Platini P yakoranye na Safi Madiba yatumye umuryango wa Ishimwe Clement nawo ku nshuro ya mbere ukoresha izina Safi.

    Inkuru zanditswe wasangaga ari Safi yongeye gusubirana na Knowless, Safi Madiba muri Kina Music inzu ikomeye y'umuziki y'umugabo wa Knowless, izo nkuru zose zigasomwa bigacika kubera inyota abantu baba bafitiye igihangano cy’aba bombi. Bitekerejweho, Safi na Knowless bagakorana indirimbo, yakundwa bikomeye mu Rwanda., gusa biragoye kubera inguma z’amateka y’urukundo rwabo rwarangiye.

    1.Chris Brown ft Rihanna

    Indirimbo ya Robyn Rihanna Fenty wavutse ku iitariki ya 20/02/1988, uzwi nka Rihanna na Christopher Maurice Brown wavutse ku itariki ya05/05/ 1989, uzwi nka Chris Brown, yakundwa mu buryo bukomeye.

    Riri na Breezy bahuye mu mwaka wa 2005 mu birori bya Z-100, byabereye muri Madison Square Garden. Mu 2007 bakoranye indirimbo yabo ya mbere yitwa Cinderella, mu 2008 Chris Brown yaririmbiye Rihanna ku isabukuru y'amavuko asoza amusoma.

    Mu mwaka wa 2009 ku munsi ubanziriza ibihembo bya Grammy Awards, banagombaga kwitabira bombi bakanasusurutsa ababyitabiriye, uwo munsi Chris Brown yakubise ku buryo bw'umurengera Rihanna, byaje gutuma ahabwa ibihano birimo no kutegera Rihanna muri metero zigera kuri mirongo ine n'eshanu.

    Mu mwaka wa 2012 Rihanna aganira na Oprah Winfrey, mu kiganiro kitwa ‘Oprah's Supersoul conversation’, yavuze ko biyunze. Mu magambo ye agaragaza Chris Brown nk'urukundo rw'ubuzima bwe ntacyabihindura kuko amukunda.

    Chris Brown yagiye agaragaza amarangamutima, ku mafoto y'umwamikazi we udasanzwe nk’uko yabikoreshaga kenshi abinyujije mu bitekerezo (comments) yashyiraga ku mafoto ya Rihanna ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuri youtube indirimbo zitiriwe aba bombi ni uruhuri kandi bigatuma zirebwa, ni aha bashoramari wenda icyifuzo cy'abafana cyazasubizwa, gusa bikunze bagakorana indirimbo yazakundwa by’ikirenga ku rwego rw’isi ndetse na hano mu Rwanda yakundwa bireze urugero bitewe n’uko aba bahanzi basanzwe banahafite abakunzi benshi – ibintu byanashimangiwe na Urban Boys na Riderman bakoranye indirimbo bise ‘Rihanna’ igaruka cyane ku buranga bw’uyu muhanzikazi ukunzwe ku isi.

    Indirimbo eshanu mbona zifuzwa cyane mu Rwanda

    5.Oda Paccy ft Lick Lick

    4.Nick Minaj ft Meek Mill

    3.Selena Gomez ft Justin Bieber

    2.Butera Knowless ft Safi Madiba

    1.Chris Brown ft Rihanna

    Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103628/indirimbo-eshanu-zifuzwa-ariko-inguma-zamateka-ntizabasha-korohereza-abashoramari-kuzikora-103628.html