Category: Uncategorized

  • Abafana 5 b'umupira w'amaguru bayoboye abandi mu gukundwa hano mu Rwanda (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hano mu Rwanda hari abafana benshi b'amakipe y'umupira w'amaguru bakunze kuboneka ku ma stades ubwo amakipe yabo aba yakinnye imikino. Muri abo bafana harimo bamwe abantu benshi bemeza ko bari mu bakunzwe bitewe n'ishyaka bagaragaza mu gufana amakipe yabo ndetse n'imvugo bakoresha bafana. YEGOB twifuje kubakorera urutonde rw'abafana 5 bayoboye abandi mu gukundwa bitewe n'imifanire yabo.

    5. NYIRAGASAZI 

    Ku mwanya wa 5 hari Nyiragasazi akaba ari umufana w'ikipe ya APR FC.

    4. WANYANZA 

    Ku mwanya wa 4 hari Wanyanza akaba ari umufana wa Rayon Sports FC.

    3. NKUNDA MATCH

    Ku mwanya wa 3 hari NkundaMatch akaba ari umufana wa Rayon Sports FC.

    2. RUJUGIRO 

    Ku mwanya wa 2 hari Rujugiro akaba ari umufana wa APR FC.

    1. RWARUTABURA 

    Ku mwanya wa mbere hari Rwarutabura akaba ari umufana wa Rayon Sports FC.

    Icyitonderwa: mu gukora iyi nkuru twifashishije amashusho aboneka kuri konti ya YouTube ya Rugangura Axel TV

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abafana-5-bumupira-wamaguruu-bayoboye-abandi-mu-gukundwa-hano-mu-rwanda-amafoto/

  • Plan International yasabye ingufu mu kongera abagore mu nzego zitandukanye – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango uvuga ko nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry'uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z'abikorera.

    Hamwe mu ho uyu muryango ugaragaza nk'ahakiri umubare muto w'abagore n'abakobwa ni mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, serivisi zo gutwara abantu n'ibintu ndetse no mu bwubatsi.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yo mu 2018 igaragaza ko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri harimo ab'igitsina gore bangana na 4,8%, mu bwubatsi harimo 14,6%, mu gutwara abantu n'ibintu hakabamo 3%.

    Ibi byatumye Umuryango mpuzamahanga uharanira uburinganire n'iterambere ry'abari n'abategarugori, Plan International ishami ry'u Rwanda, usaba inzego zitandukanye guha abakobwa n'abagore amahirwe angana n'ayo baha abagabo mu mirimo yose no mu nzengo zose z'igihugu.

    Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William, yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyira abagore n'abakobwa mu nzego zifata ibyemezo ariko ko hakwiye kongerwa imbaraga no mu bigo by'abikorera.

    Yagize ati 'Turashimira cyane Leta y'u Rwanda uburyo yashyize abagore mu myanya ifata ibyemezo, nko mu Nteko Nshinga Amategeko na Guverinoma, ndetse no mu zindi nzengo zikomeye za leta ubona ko hari izamuka.'

    'Ariko hari ahakiri icyuho nko mu bucukuzi no mu yindi mirimo hakwiye impinduka kuko biragoye kubona igihugu gitera imbere nta ruhare rugaragara rw'umugore ruriho.'

    Kuba hakiri imirimo itandukanye abagore bahezwamo bituma bahugira mu mirimo bakorera mu rugo itishyurwa bikaba byabadindiza mu iterambere.

    Mutero yavuze ko iyi mirimo yo mu rugo ikorwa n'abagore itishyurwa ibadindiza mu iterambere ku buryo usanga batabasha kugira icyo binjiza mu rugo rwabo, ndetse ikaba yatuma n'iterambere ry'umwana w'umukobwa risigara inyuma.

    Ati 'Kwirirwa mu mirimo yo mu rugo itishyurwa bibangamiye cyane iterambere ry'umugore kuko wa mwanya amara mu mirimo yakabaye ari gukora ikindi kimwinjiriza akiteza imbere n'umuryango we.'

    'Abana b'abakobwa iyi mirimo bayidindiriramo kuko niba hakiri imyumvire ko umukobwa ajya mu mirimo umuhungu akajya kwiga, bizabadindiza mu myigire no mu iterambere ari naho bahura n'ibishuko by'ababatera inda.'

    Umusanzu wa Plan International mu iterambere ry'umugore

    Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 2007 kuva icyo gihe kugeza ubu umaze gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry'umugore n'umukobwa.

    Uyu muryango ukorera mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo, Bugesera n'inkambi z'impunzi ziri mu Rwanda ugamije iterambere ry'abana cyane cyane abakobwa.

    Wagiye ukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, gutanga amahugurwa ku bagore.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021 uyu muryango wakoresheje miliyari 6 Frw mu bikorwa bigamije iterambere ry'abakobwa n'abagore.

    Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashuri nderabarezi n'ibigo mbonezamikurire bibasha kwakira abana b'abakobwa 9 856 hamwe n'abahungu 8 096, ndetse n'amashuri abanza ashobora kwakira abakobwa bangana na 9 994 hamwe n'abahungu 9 003.

    Si ibi gusa kuko uyu muryango wagiye utanga amahugurwa ku bangavu ubigisha kurwanya ihohoterwa bakorerwa ndetse no gutinyuka imirimo itandukanye, aho hahuguwe abangavu 206 459.

    Bamwe mu bagezweho n'ibi bikorwa bya Plan International, bavuga ko byabagiriye akamaro, bakemeza ko usibye kubakura mu bwigunge byatumye babasha no kwiteza imbere ubu bakaba ntacyo babuze.

    Umuyobozi w'amatsinda yashyizweho na Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Nyirahabineza Béatrice, yavuze ko amahugurwa yahawe n'uyu muryango yamufashije kugira ibyo ahindura mu rugo rwe.

    Ati 'Uyu muryango waradufashije uduha amahugurwa ajyanye n'isuku no kwiteza imbere, ubu iwanjye hari isuku kandi nabashije no kujya mu matsinda yo kugurizanya mbasha gukora ubucuruzi bunteza imbere.'

    Iri terambere ryageze no ku mukobwa w'imyaka 24, Mutesi Faith, wavuze ko yahuye na Plan International mu 2013 ikamufasha kwiga none ubu akaba atanga umusanzu mu kubaka igihugu abicishije mu mushinga wa Our City 2030 project.

    Ati 'Plan International yandihiye amashuri ntari mfite ubushobozi bituma mbasha kwiga ndangiza kaminuza, ibi byatumye mbona ubushobozi bwo kuba umukorerabushake mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije nkabasha gutanga umusanzu wanjye nk'umwana w'umukobwa.'

    Iri terambere ririshimirwa mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore uba buri mwaka tariki ya 8 Werurwe.

    Plan International Rwanda yagaragaje ko hari inzego zimwe zikigaragaramo umubare muto w’abagore n’abakobwa

    Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William yashimye ibyakozwe na Leta mu gushyigikira uburinganire ariko agaragaza ko hari aho abagore bakiri bake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/plan-international-yasabye-ingufu-mu-kongera-abagore-mu-nzego-zitandukanye

  • Perezida Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bitareba abagore gusa –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘ChooseToChallenge’ mu rurimi rw’Icyongereza bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo ‘HitamoGuhatana’.

    Mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wibutsa ko uburinganire butareba abagore gusa.

    Yakomeje agira ati “Nta terambere ryagerwaho hatabayeho uruhare rwa buri wese n’amahirwe angana. Buri wese muri twe afite umusanzu akwiye gutanga ngo ejo hazaza hazabe hazira ubusumbane n’iheza.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu 2021, wabaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, cyashegeshe bikomeye iterambere ry’abagore ndetse cyongera ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ribakorerwa.

    Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by’umwihariko ab’igitsina gore. Mu 2020, abagore b’Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bidakwiye guharirwa abagore gusa/ Ifoto: Village Urugwiro

  • Equity Bank Plc yageneye abakiliya bayo b’abagore impano ku Munsi Mpuzamahanga wabagenewe (Amafoto) –

    Mu rwego rwo kuzirikana umugore, Equity Bank Plc, yizihije uyu munsi igenera abakiliya bayo b’abagore impano zitandukanye z’agaciro ziherekejwe n’ururabo.

    Ni ibikorwa byabereye mu gihugu hose aho Equity Bank Plc ifite amashami ndetse hari n’aho abayobozi bagiye gushimira abagore babasanze aho bakorera, ku masoko, aho batuye, muri restaurant, mu isoko, mu biro n’ahandi.

    Usibye abakiliya bahawe impano, abayobozi b’abagabo muri Equity Bank bahaye abakozi b’abagore indabo n’izindi mpano zitandukanye mu kwifatanya kwizihiza uyu munsi.

    Abakiliya ba Equity Bank bavuze ko bishimiye kuba banki yabo yabazirikanye kuri uyu munsi, bemeza ko ibi byishimo ari inyongera kuri serivisi nziza bahabwa.

    Mahungu Betty usanzwe ufite Sosiyete ya GO TELL ifasha abantu gukora ingendo z’indege zifasha abantu gusura Israel, yavuze yishimiye kuba Equity Bank yazirikanye abagore ku munsi wabo.

    Yavuze ko yahisemo kugana Equity bank kuko yita cyane ku bayigana ndetse igashyigikira ubucuruzi butaratera imbere.

    Ati “Nahisemo kugana Equity Bank kuko bita cyane ku bakiliya, bakabatega amatwi kandi bita cyane ku bucuruzi butaratera imbere. Navuga ko ariyo yonyine mu Karere k’Uburasirazuba, rero iyo uri muri ako karere, nta mpungenge uba ufite banki yizewe.”

    Mahungu yavuze ko ari umwe mu bakiliya bamaze igihe bakorana na Equity Bank kuko yatangiye gukorana nayo mu 2013 ubwo yari muri Kenya kandi ko muri icyo gihe cyose yabonye impinduka nk’umugore witeje imbere .

    Ati “Ku giti cyanjye Equity Bank yanteje imbere. Natangiye ubucuruzi nkiri muto naka inguzanyo ya Miliyoni 1Ksh, nkanjye yari amafaranga menshi. Mu by’ukuri iyi banki iteza imbere cyane umugore kandi abagore benshi bakorana nayo bagiye batera imbere.”

    Nyirumuringa Christine ushinzwe Ishami ry’Abagore muri Equity Bank yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore bashyizeho gahunda zitandukanye zibafasha gushyigikira imishinga mito n’iciriritse no kuborohereza kubona ingwate.

    Ati “Tuzi ko abagore benshi bagira imbogamizi zo kubona ingwate, rero iyo tubashyize mu matsinda bagira ubwishingizi magirirane. Muri ayo matsinda barishingirana, wagira ikibazo bakagufasha, ni yo mpamvu tubasaba kujya mu matsinda bita ibimina.”

    “Usibye kubashyira mu matsinda, tubashyira mu cyo twita amahuriro (Clubs), abafasha kugenzura uburyo binjiza amafaranga n’uko bayasohora. Iyo twabashyize hamwe bidufasha kubakurikirana kandi bakagira uruhare mu kumenya amakuru.”

    Yavuze ko abakiliya b’abagore bakorana na bo, bazashyirirwaho ingendoshuri zo mu mahanga kugira ngo bibafashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Equity Bank Plc, Jean Claude Gaga, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwerekana ko abenshi mu bakora ubucuruzi buciriritse (MSME) budahabwa agaciro bukwiriye n’ibigo by’imari.

    Yagize ati “Ugiye mu gakiriro ka Gisozi, ukareba ibikorwa byaho uhita ubona ko hariya ariho umutima w’ubukungu. Usanga ibigo by’imari bitekereza kuri sosiyete zagutse. Nka Equity Bank twiyemeje gushyiraho uburyo bwo gushyigikira iyo mishinga mito n’iciriritse (MSME).’’

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Plc, Namara Hannington, yavuze ko atari ubwa mbere nka banki yifatanyije n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo maze abasaba kutitinya.

    Ati “Abagore bagomba kutitinya, bagakomera kuko barashoboye kimwe na bagenzi babo b’abagabo. Equity Bank yishimiye gukomeza kubafasha mu rugendo rwose rw’iterambere.”

    Equity Bank Rwanda yabonye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda mu 2011. Iheruka guhabwa igihembo n’Ikigo The Banker gikora ubusesenguzi kuri banki ku rwego rw’Isi nka nka banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 “Bank of the Year of 2020”.

    Ni igihembo Equity Bank Rwanda yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imari wa 2019, aho yongereye 27% by’igishoro cyayo, kikagera kuri miliyari 36.2 Frw muri uwo mwaka kivuye kuri miliyari 28.6 Frw mu 2018.

    Equity Bank Plc yageneye abakiliya bayo b’abagore impano ku Munsi Mpuzamahanga wabagenewe

    Buri mukiliya wageze mu ishami rya Equity Bank yahawe indabo n’impano zitandukanye

    Bahawe indabo ziherekejwe n’ubutumwa bwo kubifuriza ihirwe

    Byari ibirori biteguye neza mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Plc, Namara Hannington, yasabye abagore kutitinya

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Equity Bank Plc, Jean Claude Gaga, yavuze biyemeje guteza imbere ubucuruzi buciriritse (MSME)

  • Abanyarwandakazi berekanye ukwihangana kudasanzwe mu bihe by'amage- Madamu Jeannette Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, mu Nama Ngarukamwaka yiga ku Ihame ry'Uburinganire, Imibereho myiza n'Imiyoborere (Gender Equality, Wellness and Leadership-GEWAL.

    Iyi nama yabaye ku nshuro ya gatanu itegurwa na Motsepe Foundation, umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi Motsepe, wibanda ku mishinga iteza imbere abagore no kububakamo ubushobozi. Iyi nama ikaba yahuriranye n'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, wizihizwa buri wa 8 Werurwe.

    GEWAL yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi bakuru muri Afurika y'Epfo barimo Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n'Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane; Madamu Tshepo Motsepe, umugore wa Perezida w'icyo gihugu, Cyril Ramaphosa n'abandi.

    Iyi nama yahuriranye n'ibihe bidasanzwe aho Isi igihanganye n'icyorezo cya COVID-19, yateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti 'Kwihutisha uruhare rw'abagore mu guhangana n'ingaruka z'icyorezo (COVID-19).''

    Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by'umwihariko ab'igitsina gore. Mu 2020, abagore b'Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku buzima muri rusange ariko hari amasomo yasize.

    Yagize ati 'Dufatanyije, mureke ntitwirengagize amasomo yasizwe n'icyorezo ahubwo duharanire ko abagore n'abakobwa berekana imbaraga zabo nyakuri mu ngo, ibihugu n'Isi muri rusange.''

    Avuga ku ntambwe igihugu cyateye yo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwandakazi berekanye imbaraga zihariye mu bihe bikomeye.

    Yakomeje ati 'Igihugu cyanjye cyamenye ko mu bihe by'akaga n'aho bikenewe, abagore b'Abanyarwanda berekanye ukwihangana kutagira akagero. Imibare ya nyuma ya Jenoside yerekana ko abagore n'abakobwa bari bagize 80% y'abaturage bari mu gihugu.''

    Umuyobozi wa Motsepe Foundation, Dr Precious Moloi-Motsepe, yavuze ko uburinganire atari ikibazo cy'abagore gusa ahubwo abagabo n'abasore bakwiye kugira uruhare kugira ngo bwimakazwe.

    Ati 'Ni ingenzi kugena ahazaza hubakiye ku buringanire buhamye. Uburinganire ntibuba bwuzuye iyo budatanga amahirwe angana mu bijyanye n'ubukungu.''

    Dr Precious yavuze ko u Rwanda ari urugero rw'ibyakorwa mu 'kwerekana uruhare rw'igihugu mu guteza imbere abagore'.

    Yifashishije raporo ya WEF ku kubahiriza ihame ry'uburinganire, yerekanye ko mu myaka itandatu ishize, mu bihugu 153 byakorewemo inyigo, u Rwanda rwazaga mu 10 bya mbere byimakaza uburinganire.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo uyu munsi ugamije kwishimira iterambere ry'umugore ariko hari n'ibibazo agihura nabyo bikwiye gushakirwa umuti.

    Yagaragaje ko by'umwihariko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu ndetse abagore bagirwaho ingaruka nyinshi, ahanini kubera inshingano zo mu rugo ziyongereye.

    Ati 'Icyorezo cya COVID-19 cyazanye imbogamizi zidasanzwe. Ingaruka zacyo za mbere zanahungabanyije inzego z'imibereho myiza n'ubukungu ndetse byakangaranyije ibihugu n'imiryango itandukanye.''
    Madamu Jeannette Kagame yanasangije abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uko u Rwanda rwateje imbere umugore ndetse agahabwa umwanya mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Ntewe ishema no kuvuga ko kuva mu 2003, u Rwanda rwagize mu buryo buhoraho umubare munini w'abadepite b'abagore ku Isi. Ubu ni 61.3% mu Nteko ndetse imyanya 53% muri Guverinoma ifitwe n'abagore.''

    Ni iterambere ashimangira ko rifitanye isano n'imiyoborere myiza, ituma abari n'abategarugori biremamo icyizere.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza iryo hame hibandwa ku kwigisha amahame yaryo mu bakiri bato, ari abakobwa n'abasore.

    Yashishikarije buri wese gukomeza gukora cyane by'umwihariko mu guhangana n'ingaruka zatewe n'iki cyorezo.

    Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n'Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane, yavuze ko hari ibikeneye gukorwa mu gukuraho ibibazo bikibangamira abagore.

    Yagize ati 'Iyo hari icyizere, abagore ntibiyitaho bonyine, bita ku muryango. Ni bo bari ku isonga mu bikorwa by'abatanga ubuvuzi kandi ntibita ku gishobora kuba kuri bo. Dufite ibibazo bijyanye n'imitekerereze aho abagore bapfa, dukeneye ko hagira igikorwa kuri ubu.''

    Abitabiriye iyi nama basabye ko mu guhangana n'ibibazo byatewe na COVID-19, hakwiye no kuzirikanwa kubaka ubushobozi bw'abagore mu bijyanye n'ubukungu no kumurinda ihohoterwa ryose.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje intambwe yatewe n’abagore nyuma y’akaga gakomeye u Rwanda rwanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwandakazi-berekanye-ukwihangana-kudasanzwe-mu-bihe-by-amage-madamu

  • From dual training to employment: two women on their path to success #rwanda #RwOT

    Josiane UWIMBABAZI (left) and Aline MUNYANA (right) at their respective workplaces (Photo: APEFE)
    On the occasion of International Women’s Day, 8th March 2021, the Workplace Learning Support Program — 'IGIRA KU MURIMO' embraces the success of young women who are exploiting the skills acquired through dual training to become proficient employees or unlock entrepreneurship gate and start their own businesses.
    In line with the Government initiative to promote youth (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4379

  • I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto) –

    Ibihugu 54 bigize uwo muryango byose byazamuye ibendera ry’umuryango nk’uko bisanzwe bikorwa buri wa Mbere wa kabiri wa Werurwe kuva mu 1902.

    Ni umunsi watangijwe witwa Empire Day ku ngoma y’Umwamikazi w’u Bwongereza witwaga Queen Victoria, maze mu 1958 uwari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu kinawuyobora, Harold MacMillan, awuhindurira inyito uba Commonwealth Day.

    Mu kuwizihiza, kuri uyu wa Mbere ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, ahanateganyijwe kuzabera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byibumbiye muri uwo muryango, izwi nka CHOGM.

    Iyo nama iteganyijwe kuzaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena 2020 igasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’amahanga kwizihiza uwo munsi ndetse yibutsa ko rwiteguye neza kwakira iyo nama.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kwakira inama ikomeye kandi mu buryo butekanye, hubahirizwa amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Ruhaye ikaze Umuryango wa Commonwealth, ari nako dukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho.”

    Byitezwe ko muri uyu mwaka CHOGM izagaruka ku mihindagurikire y’ikirere, uburinganire ndetse n’urwego rw’ubuzima ku Isi.

    U Rwanda ruri muri Commonwealth kuva mu 2009. Rwo na Mozambique ni byo bihugu bibiri rukumbi biba muri uwo muryango bitarakolonijwe n’Abongereza.

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Commonwealth byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa icyorezo, bitandukanye n’uko mu myaka yabanje byaberaga i Londres ndetse bikitabirwa n’Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II.

    Kuwizihiza byanyuzwaga mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi ariko kuri iyi nshuro guhurira hamwe ntibirabaho.

    Insanganyamatsiko ya Commonwealth Day muri uyu mwaka iragaruka ku “kugera ku hazaza hahuriweho”.

    Uko byari byifashe ubwo ibendera rya Commonwealth ryari rigiye kuzamurwa i Kigali

    Kuri Kigali Convention Center niho ibendera ryazamuriwe

    Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali

    Kigali Convention Center iri mu nyubako zizaberamo Inama ya CHOGM 2021

    Amafoto: CHOGM 2021


  • De la formation en alternance à l’emploi: deux femmes sur la voie de la réussite #rwanda #RwOT

    Josiane UWIMBABAZI (à gauche) et Aline MUNYANA (à droite) sur leurs lieux de travail respectifs (Photo: APEFE)
    À l’occasion de la Journée internationale de la femme, le 8 mars 2021, le programme d’appui à l’apprentissage sur le lieu de travail – ” IGIRA KU MURIMO ” embrasse le succès des jeunes femmes qui profitent des compétences acquises grâce à la formation en alternance pour devenir des employées compétentes ou ouvrir la porte de l’entrepreneuriat et créer leurs propres entreprises.
    Conformément à (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4380

  • I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibihugu 54 bigize uwo muryango byose byazamuye ibendera ry'umuryango nk'uko bisanzwe bikorwa buri wa Mbere wa kabiri wa Werurwe kuva mu 1902.

    Ni umunsi watangijwe witwa Empire Day ku ngoma y'Umwamikazi w'u Bwongereza witwaga Queen Victoria, maze mu 1958 uwari Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu kinawuyobora, Harold MacMillan, awuhindurira inyito uba Commonwealth Day.

    Mu kuwizihiza, kuri uyu wa Mbere ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, ahanateganyijwe kuzabera Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za guverinoma byibumbiye muri uwo muryango, izwi nka CHOGM.

    Iyo nama iteganyijwe kuzaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, nyuma y'uko yagombaga kuba muri Kamena 2020 igasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n'amahanga kwizihiza uwo munsi ndetse yibutsa ko rwiteguye neza kwakira iyo nama.

    Yagize ati 'U Rwanda rwiteguye kwakira inama ikomeye kandi mu buryo butekanye, hubahirizwa amabwiriza y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Ruhaye ikaze Umuryango wa Commonwealth, ari nako dukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho.'

    Byitezwe ko muri uyu mwaka CHOGM izagaruka ku mihindagurikire y'ikirere, uburinganire ndetse n'urwego rw'ubuzima ku Isi.

    U Rwanda ruri muri Commonwealth kuva mu 2009. Rwo na Mozambique ni byo bihugu bibiri rukumbi biba muri uwo muryango bitarakolonijwe n'Abongereza.

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Commonwealth byabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga hirindwa icyorezo, bitandukanye n'uko mu myaka yabanje byaberaga i Londres ndetse bikitabirwa n'Umuyobozi w'uyu muryango akaba n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Queen Elizabeth II.

    Kuwizihiza byanyuzwaga mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n'ibindi ariko kuri iyi nshuro guhurira hamwe ntibirabaho.

    Insanganyamatsiko ya Commonwealth Day muri uyu mwaka iragaruka ku 'kugera ku hazaza hahuriweho'.

    Uko byari byifashe ubwo ibendera rya Commonwealth ryari rigiye kuzamurwa i Kigali

    Kuri Kigali Convention Center niho ibendera ryazamuriwe

    Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali

    Kigali Convention Center iri mu nyubako zizaberamo Inama ya CHOGM 2021

    Amafoto: CHOGM 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hazamuwe-ibendera-rya-commonwealth-amafoto