Category: Uncategorized

  • Imirimo yo kwagura umuhanda Kigali – Bugesera wa miliyari 49 Frw irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abakoresha umuhanda uva Sonatube mu Mujyi wa Kigali ugakomeza ku Kicukiro kuri gare ya Nyanza werekeza i Gahanga, wambuka ikiraro cya Nyabarongo ukomeza mu karere ka Bugesera, bakunze kugaragaza ko ufunganye ndetse uteza umuvundo cyane cyane mu masaha y'umugoroba.

    Ubuyobozi bwabumvise vuba ndetse ubu umuhanda watangiye kwagurwa aho igice kiva Sonatube kigera ku kiraro cya Nyabarongo imirimo igeze kure.

    Umuhanda uri kuhubakwa ureshya na 13,8 Km biteganyijwe ko uzuzura utwaye angana na miliyari 49Frw. Ni umuhanda wubatswe ku buryo wagutse bihagije aho muri buri cyerekezo hacamo imodoka ebyiri.

    Imirimo yo kuwubaka yatangiye tariki ya 19 Werurwe 2019, yari iteganyijwe kurangira mu mezi 24 [tariki 18 Werurwe 2021] ariko kubera ikibazo cyo kwimura abaturage ndetse n'ibindi bikorwaremezo nk'amazi; amashanyarazi; Fibre Optique imirimo izarangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2021.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, gitangaza ko uyu muhanda uzoroshya ingendo zigana mu Ntara y'Iburasirazuba ndetse ukanagera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko mu bindi byitezwe kuri uyu muhanda ari ukugabanya umuvundo w'imodoka ziwukoresha ku gice cy'Umujyi kiri mu karere ka Kicukiro.

    Ati 'Ni umuhanda mugari munini ucamo imodoka ebyiri zigenda n'ebyiri zigaruka, uzafasha abajya ku Kibuga cy'Indege kandi ugabanye umuvundo kuri iki gice cyo mu Mujyi wa Kigali.'
    Akomeza avuga ko igice kirangirira kuri Nyabarongo ari icya mbere mu gihe biteganyijwe ko imirimo yo kwagura igice gikomeza kijya Bugesera nayo izahita itangira.

    Uyu muhanda wakundaga kurangwamo ubucucike bw’imodoka ariko iki kibazo kiri gukemurwa burundu

    Imirimo yo kwagura uyu muhanda hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro igeze kure nyuma yo kwimura abaturage

    Abakozi n’ibikoresho byashyizweho mu kwihutisha imirimo yo kwagura uyu muhanda

    Uyu muhanda uzagirwa munini ku buryo uzajya unyuramo imodoka ebyiri ziri kugenda n’ebyiri ziri kugaruka

    Uzorohereza urujya n’uruza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye

    Abakozi bari gukora ubutaruhuka ku buryo imirimo irangira mu gihe cya vuba

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kwagura-umuhanda-kigali-bugesera-wa-miliyari-49-frw-irarimbanyije

  • Djihad yateye ikirenge mu cya bagenzi be yambika impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, ubwo uyu mukinnyi yasabaga umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dalida Simbi wiyise Dalintelligence ku rukuta rwa Instagram ubwo yahingukaga mu nzu iteguye neza, yahise yibwira ibyahabereye amarira y’ibyishimo atangira gushoka ku matama ye.

    Uko yariraga niko Bizimana yamwegereye amusaba ko batangirana urugendo rw’urukundo rudashira, nta kuzuyaza Simbi yahise yemera ubusabe bw’uyu mukinnyi yambara impeta ye.

    Ni ibirori Bizimana yahuje n’ibyo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Yavuze yego, Isabukuru nziza mukunzi. Imana ishimwe !'

    Uyu mukobwa nawe yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati 'Navuze yego burundu.'

    Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.

    Atangiye urugendo rwo kubaka urugo mu gihe umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi atigeze amwiyambaza mu bakinnyi yahamagaye bagiye gukina imikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Djihad-yateye-ikirenge-mu-cya-bagenzi-be-yambika-impeta-umukunzi-we

  • Uburinganire ntibureba abagore gusa-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe ku munsi wo kwizihiza Umunzi Mpuzamahanga wahariwe Abagore ubwo yifurizaga abari n’abategarugori umunsi mwiza wabo.

    Yavuze ko umunsi nk’uyu ukwiye kwibutsa abantu ko 'Uburinganire ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa. Ntabwo hashobora kubaho iterambere mu gihe hatabayeho uruhare rungana mu bikorwa by’iterambere n’amahirwe angana kuri bose.'

    Yakomeje avuga ko buri wese akwiye kumva ko agomba kugira uruhare mu gutuma uburinganire busagamba kandi ivangura ntirihabwe intebe mu bihe bizaza.

    Umunsi mpuzamahanga w’abagore wihijwe mu gihe mu Rwanda imibare y’abari n’abategarugori mu nzego zinyuranye ikomeje kuzamuka ku kigero gishimishije.

    Nko mu nteko Ishinga Amategeko, abagore ni 61.3%, bakaba 53% muri Guverinoma y’u Rwanda.

    Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyagiye gikoma mu nkokora ibikorwa binyuranye byiganjemo imirimo y’abagore.

    Uyu munsi ku rwego rw’Isi ufite insanganyamatsiko igira iti 'ChooseToChallenge’ mu gihe ku rwego rw’u Rwanda, igira iti 'Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uburinganire-ntibureba-abagore-gusa-Perezida-Kagame

  • Djihad yateye ikirenge mu cya bagenzi be yambika impera umukunzi we #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, ubwo uyu mukinnyi yasabaga umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dalida Simbi wiyise Dalintelligence ku rukuta rwa Instagram ubwo yahingukaga mu nzu iteguye neza, yahise yibwira ibyahabereye amarira y’ibyishimo atangira gushoka ku matama ye.

    Uko yariraga niko Bizimana yamwegereye amusaba ko batangirana urugendo rw’urukundo rudashira, nta kuzuyaza Simbi yahise yemera ubusabe bw’uyu mukinnyi yambara impeta ye.

    Ni ibirori Bizimana yahuje n’ibyo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Yavuze yego, Isabukuru nziza mukunzi. Imana ishimwe !'

    Uyu mukobwa nawe yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati 'Navuze yego burundu.'

    Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.

    Atangiye urugendo rwo kubaka urugo mu gihe umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi atigeze amwiyambaza mu bakinnyi yahamagaye bagiye gukina imikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Djihad-yateye-ikirenge-mu-cya-bagenzi-be-yambika-impera-umukunzi-we

  • AMAFOTO: Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri izakina n'ikipe y'igihugu ya Mozambique i Kigali ndetse n'ikipe ya Cameroun iwayo mu guhatanira itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 kizabera mu gihugu cya Cameroun.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iyobowe na Mashami Vincent yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, ni imyitozo yabere ku sitade ya Kigali i Nyamirambo aho yatangiye ku isaha ya 09:30 ndetse bakaba banagomba gukora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere dore ko umutoza yavuze ko bagomba gukora imyitozo ibiri ku munsi.

    Ni imyitozo yitabiriwe n'abakinnyi bakinaga imbere mu Rwanda ubwo shampiyona yarimo ikinwa dore ko imaze hafi amezi abiri idakinwa kubera ko yari yasubitswe bitewe n'ubwandu bwa koronavirusi bwazamukaga umunsi ku munsi, ni mugihe abandi bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bari bahamagawe bazasanga bagenzi babo mu mwiherero ubwo amatariki yemewe naa FIFA azaba yageze.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri ndetse rurasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye ngo rugire amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

    Cameroun iyoboye iri tsinda n'amanota 10, ikurikiwe na Mozambique inganya na Cp-Vert amanota ane.

    Urutonde rw'abakinnyi 31 bahamagawe

    Abanyezamu

    Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
    Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
    Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
    Yves Kimenyi (Kiyovu SC)
    Ba myugariro

    Ange Mutsinzi (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
    Emery Bayisenge (AS Kigali)
    Thierry Manzi (APR FC)
    Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
    Faustin Usengimana (Police FC)
    Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
    Eric Rutanga (Police FC)
    Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

    Abo hagati

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède)
    Olivier Niyonzima (APR FC)
    Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Grèce)
    Bosco Ruboneka (APR FC)
    Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    Djabel Manishimwe (APR FC)
    Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
    Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
    Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
    Eric Ngendahimana (Police FC)

    Abataha izamu

    Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
    Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania)
    Dominique Savio Nshuti (Police FC)
    Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
    Lague Byiringiro (APR FC)
    Danny Usengimana (APR FC)
    Osée Iyabivuze (Police FC)

    The post AMAFOTO: Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yatangiye-imyitozo-nabakinnyi-bakina-imbere-mu-gihugu/

  • Wa musore w'i Burundi uherutse gukora ubukwe na Diane wamenyekaniye muri filime ya City Maid yahishuye byinshi ku rukundo rwabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo aba bombi nyuma y'urugendo rutoroshye rw'urukundo bakoze ubukwe bahitamo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

    Ndayikingurukiye Fleury asanzwe akora akazi ko gufata no gutunganya amashasho ndetse akaba ari we muyobozi wa filime zirimo Impanga Series, Impanga Lockdown na Isi ya None ahuriyemo n'umugore we Bahavu Jeannette umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Legend yavuze ko bwa mbere ahura na Bahavu byari muri 2016 bahuriye ku nteko y'Ururimi n'Umuco.

    Ati'twahuye muri 2016, twahuriye ku Nteko y'umuco n'Ururimi(RALC), ku Gisiment hari nka saa kumi n'imwe n'igice(17h30'), oya uwo munsi nta nimero natwaye.'

    Yakomeje avuga ko umushinga wa filime yari afite uhuza Abarundi n'Abanyarwanda ari wo wongeye kubahuza ndetse batangira kugenda biyumvanamo.

    Ati'hari umushinga wa filime nari mfite yitwa 'Ca Inkoni Izamba' uhuza Abarundi n'Abanyarwanda, twarimo guhitamo abakinnyi(Casting), na we aza muri Casting mu bandi ariko nta by'urukundo byajemo kuko urumva ninjye muyobozi ariko yari mu mushinga wanjye byari byoroshye kubona nimero ye.'

    Uko iminsi yagendaga niko Fleury Legend yarushagaho kugenda yiyumvamo Bahuavu cyane kugeza ubwo yagize igitekerezo cyo kuba yamwegera ngo amusabe urukundo.

    Ati'igitekerezo cyaje turi mu gihe cyo gufata amashusho, nakomezaga mureba, nkavuga ngo uyu mwana ni mwiza, urumva na we yabaga ahari yaje turimo gufata mashusho ya filime, icyo gihe byari byoroshye ko musaba nimero akayimpa kuko umushinga wari uwanjye kandi twari dufite na gurupe duhuriramo yo gutanga amakuru.'

    Muri uwo mwaka wa 2016 n'ubundi ntabwo Legend yapfushije ubusa kuko wagiye kurangira we na Bahavu Jeannette baramaze gukundana ndetse n'imiryango ibizi.

    Ati'Muri icyo gihe nibwo twatangiye gusa n'abavugana, nyuma ariko umushinga w'iyo filime wararangiye, filime yaragiye hanze twakomeje kugirana ubucuti nyine twisanga byamaze kuba. Mu mpera za 2016 nibwo namubwiye ko mukunda, nibwo twatangiye kujya mu bintu by'urukundo, dutangiye gusohokana, tujya mu mamurikagurisha(festival), n'imiryango yari ibizi kuko iwabo ni hafi yaho mba, urumva najyagayo bakamenya.'

    Kujya kumusaba urukundo ni uko yari yamaze kubona ko hari ibyihariye kuri we atandukaniyeho n'abandi bakobwa.

    Ati'Icya mbere ni umukobwa mwiza, nicyo namukundiye afite ubwiza, ikindi ni uko akunda gusenga, ikindi namukundiye nabonye atandukaniyeho n'abandi bakobwa ni uko afungutse mu mutwe, azi icyo gukora utabwiriza ngo kora iki, ashobora kunyunganira mu bikorwa byanjye.'

    Mbere y'uko barushinga, avuga ko Buhavu ari umukobwa wakomeje kumwitaho ndetse atakwibagirwa ukuntu yajyaga ateka ibiryo akamugemurira iwe mu rugo.

    Ati'ikintu ntazibagirwa, we twamenyanye ntari mu kazi ndi kuri iyo mishinga yanjye gusa, namaze igihe ubuzima butameze neza, ikintu ntazibagirwa ni ukuntu yashoboraga kuva iwabo batetse akavuga ngo uyu munsi ngiye kukuzanira ibiryo, ni umuntu wambaye hafi cyane, icyo gihe nibwo nari nje mu Rwanda nta muryango nari mfite, yambereye umuryango.'

    Kujya gufata umwanzuro wo kumusaba urukundo , nta bwoba yari afite yagiye kubimubwira yifitiye icyizere kinshi.

    Avuga ko impamvu batabishyize hanze ari uko adakunda kujya mu itangazamakuru cyane ndetse akaba yari yaranabujije Bahavu kubishyiramo, bakaba barabivuzeho Ubukwe bugiye kuba.

    Nyuma y'ubukwe ikintu cyamutunguye kuri Bahavu atari azi ni uko yasanze azinduka cyane kumurusha ndetse ngo ni nawe umubyutsa.

    Ati'ikintu cyantunguye cyane arazinduka kundusha, arazinduka cyane arandusha, arambyutsa akambwira ngo amasaha y'akazi yageze, ibyo bintu sinari mbizi.'

    Kuba bakundana, babana ari umugore n'umugore banakorana mu mushinga umwe wa filime ngo ntabwo byica akazi cyangwa ngo bihungabanye umubano wabo kuko iyo bari mu kazi aba ari akazi niyo akosheje aramurakarira nk'abandi ariko nyuma akamubwira ko byari akazi ubuzima bugakomeza.

    Urukundo rwa Ndayikengurukiye Fleury[Legend] na Bahavu Jeannette rwatangiye mu mpera za 2020, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y'amategeko n'aho ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-musore-w-i-burundi-uherutse-gukora-ubukwe-na-diane-wamenyekaniye-muri-filime

  • Amerika ivuga ko abantu bakingiwe Covid_19 bashobora guhura batambaye udupfukamunwa #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC) cyatangaje ko Abanyamerika bakingiwe byuzuye bashobora gusubira mu gisa n'ubuzima busanzwe.

    Abatewe inkingo zisabwa bashobora kujya gusura bagenzi babo na bo bakingiwe ndetse na bamwe batakingiwe, nkuko amabwiriza mashya y'iki kigo abivuga.

    Ikigo CDC cyavuze ko bifatwa ko abantu bafite ubwirinzi bwa ngombwa iyo hashize ibyumweru bibiri bamaze guhabwa doze ya nyuma y'urukingo.

    Kugeza ubu abaturage b'Amerika barenga miliyoni 30 bamaze gukingirwa Covid-19.

    Abategetsi bo mu rwego rw'ubuzima batangaje aya mabwiriza mashya ku wa mbere ubwo bari bari mu kiganiro cy'itsinda ryo mu biro bya perezida bya White House rishinzwe guhangana n'iki cyorezo.

    Ayo mabwiriza avuga ko Abanyamerika bakingiwe byuzuye bashobora:

    •Guhurira mu nzu n'abandi bantu bakingiwe bisesuye batambaye udupfukamunwa kandi badahana intera

    •Guhurira mu nzu n'abantu batakingiwe bo mu rugo rumwe, mu gihe bari mu bafite ibyago biri hasi byo kwibasirwa bikomeye na coronavirus

    •Kureka gupimwa cyangwa kujya mu kato mu gihe bagize aho bahurira n'ufite Covid-19, keretse gusa ari uko bagaragaje ibimenyetso

    Andy Slavitt, umujyanama mukuru, yabwiye abanyamakuru ati:

    'Twatangiye gutanga ishusho y'uko isi isa mu gihe twerekeza mu kuva muri Covid-19.'Uko abantu barushaho gukingirwa…urutonde rw'ibikorwa ruzakomeza kwiyongera'.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abamaze gukingirwa baracyasabwa gukurikiza amabwiriza y'ibanze y'ubwirinzi, nko kwambara udupfukamunwa no guhana intera ahahurirwa n'abantu benshi ndetse no kwirinda kujya ahari abantu benshi n'ingendo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/09/amerika-ivuga-ko-abantu-bakingiwe-covid_19-bashobora-guhura-batambaye-udupfukamunwa/

  • Kamonyi/Nyamiyaga: Umugore yahereye k’'Umusururu' yapimaga, arabarirwa muri Miliyoni 50 #rwanda #RwOT

    Hari kuri uyu wa 08 Werurwe 2021, ku munsi mpuzamahanga wahariwe 'Abagore', ubwo intyoza yasuraga Gahongayire Farida mu Murenge wa Nyamiyaga. Ni Umugore uhamya ko ku munsi wamuhariwe ari umwe mu Bagore banezerewe ku bw'iterambere amaze kugeraho. Avuga ko yatangiye apima 'umusururu' ku gishoro cy'ibihumbi 25 by'u Rwanda, ariko nyuma yo gutinyuka gukoraba na SACCO, imitungo ye ayibarira muri Miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Gahongayire Farida, afite umugabo ndetse bafitanye abana aho abakuru biga mu mashuri yisumbuye. Batuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, bakaba bakorera ibikorwa byabo mu nzu baguze ahazwi nko muri Arikide.

    Ni umugore wabona ukagira ngo ntavuga, ariko umwegereye ni umwe mubakuganiriza ukaba wakwibagirwa aho wajyaga. Yatangiye abwira umunyamakuru wa intyoza.com ati ' Uyu munsi w'Abagore ndumva nkaze nanjye, nakwigurira n'akantu nkakagurira na Boss( avuga umugabo we), n'inshuti yaza itugana'.

    Akomeza ati' Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri njye kubera ko mbere numvaga ndi wa Mudamu utabasha no kugira icyo mvuga, kuko numvaga nta gaciro, nta jambo, kubaho mbese utifite. Mbere narakodeshaga ariko ubu aha hose ureba( aho akorera) ndabikesha SACCO'.

    Avuga ko yabashije gukora akiteza imbere abikesheje gutinyuka akaka inguzanyo muri SACCO ya Nyamiyaga, agura ikibanza ku muhanda, abona igishoro gifatika. Ati ' Muri make nanjye ubu muri Nyamiyaga bambara mubakire'. Kandi koko ni ukuri.., akubita agatwenge!.

    Gahongayire, avuga ko mbere yari umugore wipimira umusururu agashakisha amaramuko, aho yatangije ibihumbi 25 by'u Rwanda akagura utubegeti nka 5 tw'amasaka akenga umusururu ari naho havaga ubukode n'indi mibereho.

    Nyuma ngo Umukozi ukuriye SACCO ya Nyamiyaga( Manager) yaramwegereye, aramuganiriza amubwira ko muri duke abona mu kazi ko gupima umusururu hari uburyo yajya yizigama akazabasha gutera imbere kurusha ho. Yatangiye ubwo, afunguza Konti nyuma y'amezi arenga atatu asaba inguzanyo ya Miliyoni imwe arakora atera indi ntambwe yisumbuye kuyo yariho.

    Gushyira amafaranga yose mu mushinga we byamurinze guhomba

    Akibona inguzanyo ya Miliyoni imwe, amafaranga avuga ko kuri we yari menshi, yirinze kuyakoraho ngo agire ikindi kitari ukuyashora yose mu mushinga yari yateguye. Yarakoze yishyura neza kandi ku gihe, asaba indi nguzanyo yisumbuye arakora, arishyura, agura ikibaza, azamura inzu ndetse agura n'indi ari nako yongera ibikorwa bye.

    Agira ati' Ubu ndi ku ntambwe inshimishije, mfite aho kuba hanejeje, mfite imikorere numva inejeje, iyo mbaze uko mpagaze, inzu yonyine mfite ntagiye mu yindi mitungo nayibarira amake Miliyoni 20, ariko nshyizemo n'ibindi, amake ni Miliyoni 50, ariko mfite intumbero yo gukomeza gukora ngatera imbere kurushaho nkagera n'ahandi ntashoboraga kugera'.

    Gukora kwe, kwegera ikigo cy'imari byazamuye imibereho y'urugo birinda amakimbirane mu muryango

    Gahongayire, ahamya ko imibanire mibi mu rugo akenshi ngo ituruka mu mibereho mibi no kuba kenshi mu babana hari umwe udaha undi agaciro, gusangira ubusa n'ibindi. Avuga ko mu gihe abantu babana, umwe ashobora kubona uburyo bw'imibereho bugafasha bombi mu mikorere n'iterambere ry'urugo kuko ngo intera agezeho n'umugabo byose byaturutse mu gishoro cye. Avuga ko yicaye n'umugabo biga uko buri wese yakora kandi bagahuriza hamwe mu kuzigamira urugo n'ahazaza ari nako bajya inama yatuma bagura ibikorwa bibateza imbere.

    Mu gitwenge cye, Gahongayire abajijwe ibijyanye na Mituweli na Ejoheza ndetse n'izindi gahunda za Leta zigamije kurushaho gushyira umuturage mu buzima bwiza, yagize ati'…Mituweli byo ndumva ari ibintu byanjye, ni njye wishyura mbere kuko nziko ari ubwisungane mu kwivuza, ariko kandi bikora ku buzima bwanjye n'abanjye. Ejo Heza naho ndimo'.

    Gahongayire, avuga ko iyo abona umugore wicaye adakora yumva amubabaje. Uwo abashije kuganira nawe wese, amugira inama yo kutagira akazi asuzugura ngo kuko nubwo kaba kamuzanira igihumbi, iyo akoze neza nubwo yakwizigama ijana rimwe nyuma y'igihe hari icyo yabyaza ubwo bwizigame, gahoro gahoro akazagera kuri byinshi!, ariko ngo ntawe ugera kuri byinshi atabanje ibikeya. Ikibazo ngo kiri ku bumva ko bazashaka gutangirira ku gishoro kinini kandi barananiwe no gucunga igito cyangwa se bagatinya umurimo muto ngo ni uko utabaha byinshi bashaka.

    Avuga ku munsi wahariwe ' Abagore', yagize ati ' Uyu munsi ni mwiza, utuma abagore iyo batinyutse bakegerana bahana inama, bahana ubuhamya bwagira aho buvana umwe bukamugeza ahandi heza. Ni umunsi buri wese akwiye kwisuzuma, akisubiramo akareba icyo amaze gukeraho no kugeza ku muryango we n'abandi, akareba uruhare rwe mu iterambere ry'urugo n'Igihugu, akareba ku mibanire ye, mbese agakosora utunenge tumubuza kujya mbere haba mubyo akora no mu mibereho y'urugo'.

    Gahongayire, avuga ko gutinyuka ariko gushobora, ko kandi utagerageje arutwa n'uwakoze bikanga. Uwo byanze ngo yahabwa inama n'umurongo bigakunda, ariko ngo uwanze gutinyuka ntacyo wamumarira.

    Gahongayire Farida, asaba buri mugore gutinyuka gukora kandi akumva ko ntawe ugera kuri byinshi yananiwe na bike, ko kandi nta kigo cy'imari cyaguha inguzanyo udakora. Avuga ko ka kazi gasuzugurwa, ka kazi uvuga ngo aka si akanjye, ako ngo niko kazakwinjiza mu kigo cy'imari. Ati ' Ushaka gukora wese agatera imbere aratinyuka kandi akamenya ibanga riri mu kwizigama no gukorana n'ibigo by'imari'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

     

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-umugore-yahereye-kumusururu-yapimaga-arabarirwa-muri-miliyoni-50/

  • Ku myaka 5 y'amavuko abana b'impanga bashyingiranywe|ababyeyi babo babihaye umugisha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba bana bavutse ari impanga bakaba bavuka mu muryango w'aba Budhiste bashyingiranywe ku myaka 5 gusa , hanyuma ababyeyi babo bavuga ko urukundo rwabo rwahereye kera kuko ngo mu buzima bwashize mbere y'uko bavuka bakundanaga.

    Washirawit Bee Moosika na mushiki we Rinrada Breem bakoze ubukwe kuwa 04 Werurwe 2021 ahitwa Nakhon Si Thammarat muri Thailand mu rwego rwo kubahiriza imigenzo y'idini ry'ababyeyi babo b'Aba Budhiste.

    Ababyeyi b'aba bana aribo Weerasak w'imyaka 31 na nyina Rewadee w'imyaka 30 bubahirije imyizerere yo mu idini yabo ivuga ko abana bavutse ari impanga baba bafite 'Karma' cyangwa se ko mu buzima bwabo bwashize bakundanaga ariko bapfa badashyingiranywe bityo mu buzima bwabo bushya bagomba kubana nk'umugabo n'umugore.

    Aba babyeyi bavuze ko igihe aba bana babo batashyingiranwa,ubuzima bwabo bwarangwa n'imyaku ndetse n'ibibazo biturutse ku buzima bwabo bwa mbere.

    Weerasak n'umugore we Rewadee batumiye inshuti n'abavandimwe kugira ngo baze muri ubu bukwe bw'izi mpanga zabo.

    Madamu Rewadee yagize ati 'N'umugisha kuba narabyaye impanga ariko nari mpangayikishijwe nuko hari ikintu cyabakurikiye giturutse mu buzima bwabo bwa mbere.Imyizerere yacu ivuga ko bagomba gushyingiranwa kugira ngo twikiranure niyo Karma.

    Nyuma y'ubukwe abatumiwe bahise bajya mu kirori baranywa,bararya,nbashyiramo umuziki barabyina karahava nkuko ubukwe bwose bisanzwe bigenda.

    Se w'aba bana yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kubashyingiranya kuko ngo imyizerere yabo ivuga ko iyo utabikoze umwe arwara bikaba byamuviramo urupfu.

    Ati 'Twizera ko iyo ubyaye abana b'impanga bafite ibitsina bitandukanye baba bagomba gushyingiranwa bitakorwa umwe akaba yarwara agapfa akiri muto.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-5-yamavuko-abana-bimpanga-bashyingiranyweababyeyi-babo-babihaye-umugisha/

  • Umukunzi wa Yverry yakoreye agashya Yverry ku munsi we w'amavuko amubuza kugenda barasangira| Byaramurenze arishima cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa gatanu tariki ya 05 Werurwe nibwo umuhanzi Yverry yizihije isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko. Kuri uwo munsi inshuti za hafi za Yverry, abo mu muryango we, abafana be ndetse n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko. Mu bifurije Yverry isabukuru y'amavuko harimo n'umukunzi we, Vanessa Uwase uzwi cyane ku izina rya Vanillah, wakoresheje amagambo meza y'urukundo ashimangira urukundo akunda Yverry. Kuri uyu munsi nyirizina, Vanillah yakoreye udushya dutandukanye Yverry turimo nuko yapfumuye ipine ry'imodoka ye kugirango ataza kumucika akagenda. Nyuma Vanillah yahise asangira na Yverry ifunguro ry'umunsi we w'amavuko yari yamuteguriye.

    Dore uko byagenze: Vanillah abifashijwemo n'undi musore babana witwa Yvan bajyanye muri parikingi aho Yverry araza imodoka ye maze bakuramo umwuka mu ipine ry'inyuma ry'imodoka ya Yverry. Vanillah amaze gukuramo umwuka muri iryo pine, yahise atereka umutsima (birthday cake) iruhande rw'ipine kugirango Yverry naza kureba uko byagenze ahite abona uwo mutsima hanyuma bahite bamuririmbira. Nyuma yo gukuramo umwuka muri iryo pine no gushyira umutsima iruhande rwaryo, Vanillah yasubiye muri salon. Muri icyo gihe Yverry yarari mu cyumba aho yararimo kwambara imyenda n'inkweto yitegura kugenda.

    Yverry agisohoka mu cyumba ntabwo yari azi ibyo Vanillah yamuteguriye

    Nyuma yuko arangije kwitegura, Yverry yasohotse mu cyumba ahita ajya muri parikingi akihagera yakubiswe n'inkuba abonye ipine ry'imodoka ye ritarimo umwuka. Yarababaye cyane arunama agiye kureba ko haba hari ikintu cyaripfumuye kiri munsi y'imodoka ye. Akimara kunama yahise akubita amaso ikarito irimo umutsima yari yateguriwe na Vanillah ku isabukuru ye y'amavuko. Akiwubona, Vanillah n'undi musore babana bahise bamuririmbira bati 'happy birthday to you…….', Yverry byaramurenze akanyamuneza kaba kenshi mu maso araseka. Ubwo gahunda yo kugenda yahise yibagirana.

    Yverry areba uko ipine ry'imodoka ye rimeze

    Yverry agikubita amaso uko ipine ry'imodoka ye rimeze yarababaye

    Yverry yatunguwe no kubona umutsima wari iruhande rw'ipine ry'imodoka ye

    Yverry, Vanillah ndetse n'undi musore babana witwa Yvan, bahise basubira muri salon maze Yverry abifashijwemo na Vanillah bafatanya umutsima (birthday cake) ndetse banasangira ifunguro ry'umunsi bari bateguriye Yverry. Ubwo Yverry yibagiwe atyo gahunda yari afite baba bamwemeje batyo.

     

    Vanillah yafatanyije na Yverry gukata umutsima

    Yverry akimara gukata umutsima

    Yverry bahise bamuha aka jus

    Yverry yatunguwe n'ifunguro bari bamuteguriye

    Vanillah atamika Yverry

    Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi Yverry asangira n'umukunzi we, Vanillah

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-yverry-yakoreye-agashya-yverry-ku-munsi-we-wamavuko-amubuza-kugenda-barasangira-byaramurenze-arishima-cyane/