Category: Uncategorized
-
Ikanzu Mutesi Jolly yambaye mu birori bya Miss Rwanda ikomeje kuba iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga â YEGOB #rwanda #RwOT
Ikanzu Miss Mutesi Jolly (wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016) yari yambaye mu birori bya Miss Rwanda byabaye ku wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, ikomeje kuba iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga. Iyi ni ikanzu Mutesi Jolly yari yambitswe na Tanga designs uyu akaba ari umunyamideli usanzwe yambika abantu batandukanye harimo n'ibyamamare hano mu Rwanda. Nkuko byagaragaye mu byatangajwe n'abafana ba Mutesi Jolly ku rubuga rwa instagram, batangajwe cyane n'iyi kanzu ya Mutesi Jolly ndetse banayivugaho amagambo atandukanye bitewe nuko bayibona.
Ayiganjemo urukundo, imitima no gushima niyo magambo yakomeje kugenda avugwa n'abafana ba Miss Mutesi Jolly babonye iyi kanzu yari yambaye mu birori bya Miss Rwanda. Bimwe mu byatangajwe n'abafana ba Mutesi Jolly babonye iyi kanzu yari yambaye ni ibi bikurikira:
Comments
0 comments
-
Ibitazibagirana mu rukundo rwa Miss Aurore na Egide Mbabazi batandukanye nyuma y'imyaka isaga 10 bakundana â YEGOB #rwanda #RwOT
Ya minsi y'umunezero, ibyishimo bidashira, guterana imitoma, kwishimana bidasanzwe n'ibindi bihe byiza ubu byabaye amateka mu rukundo rwa Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide babanye mu rugendo rw'umubano watangiye mu 2006 nyuma ukaza kuvamo urukundo rwanabyaye kubana nk'umugabo n'umugore kwa Aurore na Egide nyuma bakaza gutandukana. Umuhanzi Kitoko niwe waririmbye ati 'Urukundo ruryoha rugitangira mu minsi mike rukagenda rurangira. Urukundo burya ni nka bombo, isaza ishonga, urukundo burya ni nk'isabune, isaza ishonga!'
Ni nako byagenze kuri Miss Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide mu bihe by'urukundo bya mbere, rwararyoshye karahava ariko nyuma rutangira gukonja rusharira kugeza aho bafashe umwanzuro burundu.
Aurore Kayibanda mu kiganiro yagiranye na Dady de Maximo umwaka ushize, yavuze ko yahuye na Mbabazi mu 2006 iki gihe ari mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo baramenyana ariko igihe kiragera ntibongera kuvugana. Mu 2009 Egide yandikiye Miss Aurore amubwira ko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2012 Mbabazi Egide yagarutse mu Rwanda baravugana ndetse barabonana.
Umubano wabo wagiye ukura kugera mu mpera za 2014 ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide. Ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y'urukundo.
Muri 2015 byaje gushimangirwa n'urugendo Egide yagiriye mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi yari amaze aba muri Amerika, akaboneraho gusangira ubuzima bwiza na Aurore bagatembera ahantu hari ubwiza nyaburanga ndetse n'ahandi hatandukanye.
Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide mu bihe byiza by'urukundoâ¦
Urukundo rw'aba bombi rugihehereye wasangaga badasiba gusangiza ababakurukira amarangamutima yabo, umunsi wundi bakerekana amafoto bari muri firingi ibyishimo ari byose.
Byabaga akarusho iyo umwe yagiraga isabukuru kuko mugenzi we yageragezaga kumwereka amarangamutima adasanzwe.
Nko ku wa 22 Gashyantare 2017 Miss Mutesi Aurore ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko, Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amusingiza mu buryo bukomeye amuvuga nk'umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.
Ati 'Isabukuru nziza ku muntu w'uburanga kandi w'umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye [â¦] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y'ibyiza mu buhangange bwawe'.
Miss Mutesi Aurore na we ntiyahwemaga kwereka Mbabazi Egide ko ari umuntu w'igitangaza mu buzima bwe. Yigeze kumwandikira agira ati 'Sinabona amagambo asobanura uwo uri we kuri njye kuko urihariye kandi ntabwo usanzwe gusa nkwifurije ibyiza byose.'
Ibyishimo bivanze n'amarira Miss Aurore yambikwa impeta!
Ku wa 1 Werurwe 2018, mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nibwo hasakaye inkuru igaragaza ko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yambitswe impeta na Mbabazi Egide amusaba kuzamubera umutoni mu bandi bakobwa bose, undi nawe ntiyazuyaza arabyemera.
Icyo gihe, Grace Kamuronsi, umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, abinyujije kuri Instagram yahishuye ibihe by'umunezero w'ikirenga murumuna we yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide.
Icyo gihe yagize ati 'Ibyishimo ni ukubona murumuna wanjye yishimye nk'uku. Ku bw'urugendo rushya mwembi mutangiye, Imana yonyine niyo yabasha kugera ku mutima wanjye ngo imenye ibyiyumviro mbafiteho.'
Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo bo ubwabo bataragira icyo batangaza kuri aya makuru.
Aba bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.
Amafoto y'uwo muhango yabanje gusohorwa cyane cyane n'inshuti zabo nyuma na bo ubwabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, anaherekejwe n'amagambo ashimangira uburyohe bw'urukundo bimitse mu myiteguro yo kuzabana nk'umugore n'umugabo.
Miss Mutesi Aurore yayasohoye aherekejwe n'ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo 1:16-18 rigira riti 'Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17. Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.'
Yakurikijeho akajambo #Auride gahuza izina rye n'irya Egide mu gushimangira ubumwe bwabo, arongera ati 'Imana ni nziza,' aherutsa akamenyetso k'ibiganza bishimira.
Urukundo rwaje kuyoyokaâ¦
Kuva ku wa ku 8 Ukuboza 2018 abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bacitsemo igikuba bitewe n'amakuru yavugaga ko bamaze guca ukubiri. Nyuma baje kongera kunga ubumwe bugamije kujijisha bongera gukurikirana.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.
Byatewe n'uko bose nta n'umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabwo amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na Ally Soudy mu minsi ishize, Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ko bamaze gutandukana.
Ati 'Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira'.
Yakomeje avuga ko ahubwo hari igitabo ari kwandika, kizaba kirimo kirimo ibijyanye n'amateka y'urukundo rwe na Mbabazi Egide.
Amafoto ya Kayibanda na Mbabazi mu bihe bitandukanye by'urukundo rwabo
Â
Basangiye akabisi n'agahiye
Â
Mbabazi Egide na Miss Aurore mu birunga bagiye gusura ingagi
Â
Mbere y'uko Mutesi Aurore ajya muri Amerika babanje kujya gutemberera mu birunga
Â
Miss Aurore akenshi yohererezwaga indabo n'umukunzi we
Â
Bakundaga kwambara bakajyanisha
Â
Basangiye ibihe byiza n'ibibi
Â
Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bakundaga kwifatanya n'inshuti zabo mu birori bitandukanye
Â
Mbabazi Egide na Miss Mutesi Aurore bakundaga gutemberana muri Amerika
Muri Werurwe 2018 nibwo umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore abinyujije kuri Instagram [@gracekamu] yahishuye ibihe by'umunezero w'ikirenga uyu Nyampinga yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide
Â
Egide Mbabazi yashinze ivi asaba Miss Mutesi Aurore kumubera umugore, undi arabyemera
Â
Inshuti z'aba bombi zari zahateye amatako
Â
Miss Aurore ku munsi yambikiweho impeta
Â
Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon muri Leta ya Nevada mu Mujyi wa Las Vegas
Â
Ubwo Aurore yambikwaga impeta yaraturitse ararira
Â
Wari umunsi w'umunezero kuri Miss Aurore na Mbabazi Egide ubwo Kayibanda yambikwaga impeta
Â
Ibyishimo byari byose ku nshuti n'imiryango
Â
Bari babukereye kuri uyu munsi basezeraniyeho mu mategeko
Â
Basezerana bacurangiwe na Dj Innox
Â
Basezeraniye ku nkombe z'inyanja muri mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine
Â
Â
Ubwo bahanaga isezerano
Â
Kuva igihe batangiriye gukundana, kuri Instagram Egide yakurikiraga Mutesi Aurore gusa
Â
Mu Ukuboza 2018 Miss Aurore yavuye kuri Instagram, bikekwa ko byatewe n'umubano we na Egide wari wifashe nabi
Â
Mu 2018 mu gihe konti ya Miss Mutesi yari yarasibwe, Mbabazi nta muntu n'umwe yakurikiraga
Â
Mbabazi Egide asigaye akurikira umwana wa mukuru we
Â
Nyuma yo gutandukana n'umugabo we kuri ubu Aurore nta muntu n'umwe akurikira
SRC: IGIHE
Â
Â
Comments
0 comments
-
Bosco Ntaganda yaciwe Miliyoni 30$ z'impozamarira zo guha abo yahohoteye #rwanda #RwOT
Abana binjijwe mu gisirikare hamwe n'abandi bantu bahohotewe n'uwahoze ari umukuru w'abarwanyi Bosco Ntaganda, bagenewe inshumbusho/impozamarira ya miriyoni 30 z'amadolari ya Amerika.
Ni ingingo yafashwe n'abacamanza b'urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ikaba ari yo nshumbusho/mpozamarira nini kurusha izindi igenywe n'uru rukiko kuva rubayeho.
Abacamanza bavuze ko Bosco Ntaganda adafite ayo mafaranga kugira ngo yishyure iyo mpozamarira, ko ahubwo azakurwa mu kigega bwite cy'urukiko, akoreshwe mu migambi yo gufasha abakozweko n'ibyaha bye.
Bosco Ntaganda, ubwe yari mu rukiko igihe hafatwaga iyo ngingo, akaba asanzwe yarakatiwe imyaka 30 y'igifungo ku byaha by'ubwicanyi, gusambanya ku ngufu hamwe n'ayandi mabi.
Abanyagihugu amajana barishwe abandi ibihumbi bateshwa izabo n'intambara muri Republika ya Demokarasi ya Kongo(DR Congo).
Abemerewe kuzafashwa mu migambi yo gufasha abahohotewe barimo abagabweho ibitero byari biyobowe n'uyu mugabo bahimbye akazina ka 'terminator', abana yinjije mu gisirikare cye, abagore basambanijwe ku ngufu hamwe n'abana bavutse nyuma y'uko gufatwa ku ngufu.
Abacamanza bagennye inshumbusho/impozamarira y'ikivunga cyangwa se iri rusange, bisobanuye ko nta muntu uzahabwa amafaranga ku giti cye. Ahubwo amafaranga azahabwa amashyirahamwe y'abagiraneza cyangwa se ibigega byashyiriweho gufasha abahuye n'amakuba kubera ibikorwa bya Bosco Ntaganda.
Uyu mugabo Bosco Ntaganda nkuko BBC ibitangaza, yishyikirije ibiro bihagarariye(Ambasade) Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu kwezi kwa munani 2013, asaba kugezwa ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwari rusanzwe rumushakisha.
Hari nyuma y'aho umugwi/itsinda ry'abarwanyi yari ayoboye rya M23, ritsindiwe n'ingabo Mpuzamahanga muri Kongo, abasirikare be bahungira mu Rwanda abandi muri Uganda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : https://www.intyoza.com/bosco-ntaganda-yaciwe-miliyoni-30-zimpozamarira-zo-guha-abo-yahohoteye/
-
Ukundisha Uwiteka Imana umutima wose? #rwanda #RwOT
Aramusubiza ati 'Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.' Luka 10:27
Abantu benshi bavuga ko bakunda Imana, gusa sinzi niba bakundisha Imana umutima wose. Gukundishi Imana umutima wose, ni ukugira umutima wihariwe n’Imana yonyine. Ukwiye gukundisha Imana umutima wawe, ukayiramya yonyine udafite ibindi bintu uramya ku rugande.
Hari ibintu byinshi bishaka kutwigarurira: Iyo urebye ukuntu dukoresha amasaha 24, wahita ubona ko Imana tutayikundisha umutima wose. Rimwe na rimwe turabivuga ku munwa tukanabyigisha, tukanabiririmba, ariko iyo urebye ubuzima tubaho!, Ese mubyukuri ukundisha Imana umutima wose?
Ukwiye no gukundisha Imana ubwenge bwose: Ubwenge hari ubwa karemano, hari ubwo biga mu ishuri(Ubumenyi), ubwenge bwo kubaha Imana, n’ubw’impano. Ubwo bwenge bwose bukwiye kubaha Imana, nabwo ukabukundisha Imana.
Hanyuma imbaraga ziba mu gice kitwa umubiri.Wabishaka utabishaka uzasaza! Ni yo mpamvu ukwiye gukoresha imbaraga zawe zose mu bizatuma wibukwa neza, cyangwa gusiga umurage mwiza. Abantu bakazavuga ko ufite icyo wakoze, icyo wagezeho, ko imbaraga wazikoresheje mu bitari ukwikunda, ahubwo gukunda abandi.
Itegeko rya 2 ni ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ni uko ikintu cyose wumva bagukorera ukwiye kwiga kugikorera abandi, ibyo Yesu yavuze ngo 'Ibyo mushaka ko babagirira, abe ari byo mukorere abandi’. Rimwe na rimwe hari igihe twifuza ko: Batubwira neza, twambara neza, tuba heza, twubahwa, dutera imbere, ibyo bintu byose ni byiza. Ariko ukwiye gutekereza niba hari undi muntu wabikorewe, wabigizemo uruhare.
Mubyukuri, ubwenge ufite, imbaraga ufite, icyubahiro ufite, umutungo ufite, bikwiye kuba bifite icyo bimarira abandi bitari ukwizirikana. Mu isi Imana yatanze ubutunzi buhagije, ahubwo gusaranganya ni byo byatunaniye, ni yo mpamvu dukwiye kugerageza gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Ibyo wifuza ko abandi bagukorera abe ari byo ubakorera, ugerageze gukunda mugenzi wawe.
Ibi twese tubimenye: Abantu benshi barara bariye, abadafite aho kuba babona aho baba, tumenye ko ibyo dutunze tubitunze kubwacu no kubw’abandi abantu benshi bahumurizwa. Hari abantu benshi bakeneye ihumure ryawe, hari abantu benshi bakeneye kugirirwa neza nawe, cyane ko Yesu yavuze ngo’ Nari nshonje, nari umushyitsi, nari mfunzwe, nari ndwaye, nari nyotewe, muza kundeba. Uworoheje hanyuma y’abandi mwabikoreye, ni njye mwabikoreye’.
Turamutse tugize uwo mutima Ubwami bw’Imana bwaba bwubatswe neza, kandi twaba dusohoje amategeko y’Imana. Twibuke ko hari umunsi twese tuzahagarara imbere y’Imana, itubaze niba ibyo yaduhaye twarabikoresheje ku nyungu za benshi, cyangwa se niba twarabikoresheje mu kwikunda no kwizirikana. Inari njjye(Logique) akenshi ituma twikunda, tugakora ibihabanye n’amategeko y’Imana.
Twige gukunda abandi nk’uko twikunda bizatuma amategeko y’Imana yubahirizwa. Ibyo nta kindi bisaba, ni ukumenya gusa ko ari cyo waremewe.
Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv wayireba hano.
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Ukundisha-Uwiteka-Imana-umutima-wose.html
-
Perezida Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bitareba abagore gusa – #rwanda #RwOT
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wahawe insanganyamatsiko igira iti 'ChooseToChallenge' mu rurimi rw'Icyongereza bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo 'HitamoGuhatana'.
Mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wibutsa ko uburinganire butareba abagore gusa.
Yakomeje agira ati 'Nta terambere ryagerwaho hatabayeho uruhare rwa buri wese n'amahirwe angana. Buri wese muri twe afite umusanzu akwiye gutanga ngo ejo hazaza hazabe hazira ubusumbane n'iheza.'
Happy #IWD2021! Today is a reminder that gender equality is not just a women's issue. There can be no progress without equal participation and opportunity for all. Each one of us has a role to play to ensure gender disparity and exclusion has no place in our future.
â” Paul Kagame (@PaulKagame) March 8, 2021
Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore mu 2021, wabaye mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya COVID-19, cyashegeshe bikomeye iterambere ry'abagore ndetse cyongera ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ribakorerwa.
Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by'umwihariko ab'igitsina gore. Mu 2020, abagore b'Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.
U Rwanda rushimirwa n'amahanga nk'igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n'amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n'abikorera birasa n'aho bitarumvikana neza nk'uko bimeze mu nzego za Leta.
Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z'ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n'ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.
Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore bigerweho.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko mu nzego z'ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.
Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by'abaturage bose. Kuri ubu abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.
Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n'u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n'akamaro kabo mu buzima bwa muntu.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bidakwiye guharirwa abagore gusa/ Ifoto: Village Urugwiro -
Kayonza: Umugore wakekaga ko bamuroze yapfiriye mu nzira amaze kubonana n'umuvuzi wa Kinyarwanda – #rwanda #RwOT
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini. Amakuru avuga ko uyu mugore yakomokaga mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni mu Mudugudu wa Kabingo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yavuye iwabo agiye kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda ukorera mu Murenge wa Gahini, akaba yaritabye Imana amaze kubonana n'uyu muvuzi.
Yagize ati 'Amakuru twamenye ni uko uyu mugore yari yaje kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda witwa Ntawizerundi Benjamin. Yapfuye ataragera iwe, uwo muvuzi yaramutumiye basangira inzoga ahantu mu rundi rugo ntituzi niba yaramuhaye imiti, nyuma rero uwo mugore ari gutaha nibwo yitabye Imana.'
Gitifu yakomeje avuga ko uwo muvuzi wa Kinyarwanda adasanzwe azwi ngo kuko nta byangombwa afite, abo mu muryango wa nyakwigendera ngo bavuze ko icyatumye ajya kwivuza kwari ukuribwa umubiri wose yagize agakeka ko bamuroze niko guhitamo gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda wamuha umuti.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagana amavuriro azwi kuruta kwizera abavuzi ba Kinyarwanda.
Ati 'Abaturage twabasaba ko uwagira ikimenyetso cy'uko mu mubiri we hatameze neza yakwihutira kugana ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye akareka kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda kuko bamwe nta n'ibyangombwa banafite.'
Kuri ubu uyu muvuzi wa Kinyarwanda yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe icyamwishe.
-
Kayonza: Umugore wakekaga ko bamuroze yapfiriye mu nzira amaze kubonana n’umuvuzi wa Kinyarwanda –
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini. Amakuru avuga ko uyu mugore yakomokaga mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni mu Mudugudu wa Kabingo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yavuye iwabo agiye kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda ukorera mu Murenge wa Gahini, akaba yaritabye Imana amaze kubonana n’uyu muvuzi.
Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko uyu mugore yari yaje kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda witwa Ntawizerundi Benjamin. Yapfuye ataragera iwe, uwo muvuzi yaramutumiye basangira inzoga ahantu mu rundi rugo ntituzi niba yaramuhaye imiti, nyuma rero uwo mugore ari gutaha nibwo yitabye Imana.”
Gitifu yakomeje avuga ko uwo muvuzi wa Kinyarwanda adasanzwe azwi ngo kuko nta byangombwa afite, abo mu muryango wa nyakwigendera ngo bavuze ko icyatumye ajya kwivuza kwari ukuribwa umubiri wose yagize agakeka ko bamuroze niko guhitamo gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda wamuha umuti.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagana amavuriro azwi kuruta kwizera abavuzi ba Kinyarwanda.
Ati “Abaturage twabasaba ko uwagira ikimenyetso cy’uko mu mubiri we hatameze neza yakwihutira kugana ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye akareka kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda kuko bamwe nta n’ibyangombwa banafite.”
Kuri ubu uyu muvuzi wa Kinyarwanda yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe icyamwishe.
-
Rwamagana: Imbamutima z’abagore babiri bahawe inzu n’abandi borojwe inka na bagenzi babo –
Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori. Mu Karere ka Rwamagana uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose ahakozwe umuganda wo gusukura ingo zabo no gufasha abafite intege nke gusukura aho batuye.
Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Musha ahatanzwe inzu ebyiri ku miryango itishoboye, hanorozwa inka ku miryango ibiri y’abagore kugira ngo zibafashe mu rugamba rwo kwiteza imbere.
Niyoyita Chantal w’imyaka 34 avuga ko yabaga mu Mujyi wa Kigali, umugabo we aza gupfa ubuzima butangira gusharira, ngo yahise atangira kuba umuzunguzayi agafatwa inshuro nyinshi akajyanwa kwa Kabuga kugeza ubwo abana be batangiye kwandagara.
Ati “Nyuma rero naje guhabwa inzu inaha nza kuhaba, ubu ndashima Imana ko mbayeho neza. Mbere nahoraga mu kabari none ubu mbayeho neza, ndi umu mama udashobora kubaza ibihumbi 20 Frw ngo mbibure, sinkishyura inzu Imana yangiriye Ubuntu. Umwana ararwara ku ishuri nkabasha kumwohereza amafaranga, arakenera amafaranga y’ibikoresho nkabasha kuyamuha.”
Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku miyoborere myiza yahaye u Rwanda ari nayo yatumye ava mu buzima bubi yari amazemo imyaka myinshi kuri ubu akaba yabonye inzu yo kubamo n’abana be.
Mukanjishi Martha utuye mu Murenge wa Musha na we yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane kubona yorozwa inka yari yaragambiriye kuzagura ariko ubushobozi bukamubana buke. Yagaragaje ko agiye kuyitaho cyane ku buryo mu minsi iri imbere na we azoroza abandi.
Ati “Ngiye kuyorora neza, nyifate neza, izafashe umuryango wanjye, ifashe abana banjye kunywa amata kandi ninamara kororoka nzafasha bagenzi banjye kugira ngo twese tugire inka nkuko Umukuru w’Igihugu ahora abyifuza.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, Musanabera Christine, avuga ko gutekereza koroza abagore bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe no kubakira abatari bafite aho kuba byose bigamije iterambere ry’umuryango.
Yagize ati “Ibi bikorwa twakoze ni ukugira ngo abari mu muryango babashe kurwanya indwara z’umwanda kandi bature heza, gutanga inka byo bigamije gukura abagore mu bukene kugira ngo batunge ifaranga, banywe amata, bisige amavuta base neza kandi tunarwanye imirire mibi.”
Yavuze ko icyo basaba ba mutima w’urugo ari ugusigasira ibyagezweho bakita ku miryango yabo bakaba bandebereho ku bana babo no muri rubanda muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafashije ba mutima w’urugo kubakira iyi miryango, avuga ko abagore basabwa kuba ku isonga mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.
Ati “Nkuko tubizi umugore ni mutima w’urugo ni yo mpamvu twumva twamwifuriza kurinda urugo, kurinda umuryango no kurinda igihugu iki cyorezo cya COVID-19 kandi akanakomeza kuza imbere mu rugamba rw’iterambere ature ahantu heza kandi anabasha kunywa amata kugira ngo arwanye imirire mibi mu bana ndetse anabone ifumbire.”
Yasabye abahawe inka kuzifata neza bakazabasha koroza n’abandi baturage. Abahawe inzu bo basabwe kuzifata neza bakabungabunga imiryango yabo ibibazo baterwaga no kutagira aho kuba ntibizongere kugaragara.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.”
Aborojwe inka basabwe kuyifata neza

Abagore bo mu Karere ka Rwamagana bashyikirije inzu imiryango ibiri y’abagore batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere











