Category: Uncategorized

  • Imyaka 6 irashize: Uko Paul w’i Mushubi yatangije ubusabe bwo kongerera Perezida Kagame manda –

    Hari ku itariki nk’iyi ya 9 Werurwe mu 2015 ubwo Dusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya ‘Paul w’i Mushubi’ yafataga icyemezo cyo guhaguruka mu Karere ka Nyamagabe akerekeza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda afite ibaruwa ifite umutwe ugira uti ’Gusaba kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga’.

    Nyuma y’imyaka itandatu ibi bibaye Dusengimana Paul yagendereye IGIHE ayisangiza icyatumye afata iki cyemezo.

    Uyu mugabo yavuze ko gufata icyemezo cyo kwandikira Sena byaturutse ku bintu byinshi yari amaze kubona ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagejeje ku gace akomokamo yemeza ko mbere cyari icyaro kibi.

    Yagize ati “Iwacu ni mu yahoze ari Gikongoro kera, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Ni ahantu hari hakennye harasigaye inyuma ku buryo nta terambere ryari rihari ariko mu by’ukuri dukurikije ubuyobozi bwiza twari dufite burangajwe imbere na Perezida Kagame tuza kugera ku iterambere.”

    “Nta mihanda twagiraga, imihanda turayibona, nta nka twagiraga gahunda ya Girinka itugeraho, gahunda z’ubudehe ntizahabaga zitugeraho, VUP yunganira abaturage mu mibereho irahagera, nta mavuriro yari ahari. Muri make ibyo Perezida Kagame twari twaramusabye byose yari yarabiduhaye, ariko tubona hari ibindi dushaka kumusaba.”

    Nyuma yo kubona ko manda ya kabiri ya Perezida Kagame yari irimo isatira umusozo kandi Itegeko Nshinga ritamwemerera kongera kwiyamamaza kandi yarabagejeje kuri ibi byose, Dusengimana Paul yahagurutse i Mushubi ajya Kimihurura aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikorera yitwaje ibaruwa isaba ko Ingingo ya 101 yavugururwa.

    Ati “Kubera ko manda yari irimo irangira kandi we adakozwa kongera kuyobora igihugu, twebwe dushaka uburyo ki bushobokoa kugira ngo twongere dufatanye na we yongere kutuyobora twinjiranye mu cyerekezo 2020 twongere tumusabe ibindi azatugezaho muri manda y’imyaka irindwi.”

    “Navuye mu Karere ka Nyamagabe ku itariki ya 9 Werurwe 2015 nzanye ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko yasabaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101 Abanyarwanda tukagira amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.”

    Dusengimana ageze ku Nteko Ishinga Amatageko ibaruwa ye yakiriwe n’uwari Perezida wa Sena, Bernard Makuza abwirwa ko mu minsi mike azasubizwa.

    Nyuma ya Dusengimana Paul, umubare munini w’Abanyarwanda ku giti cyabo ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zatangiye kwandikira Inteko Ishinga Amategeko zisaba ko Itegeko Nshinga ryavururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

    Iki cyifuzo cya Dusengimana Paul n’abandi baturage bari bagisangiye cyaje guhabwa agaciro n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ifata umwanya wo kugisuzuma imaze kubona ko gifite ishingiro hategurwa amatora ya Kamarampaka kugira ngo harebwe niba iyi ngingo bayihuriyeho n’abandi Banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu batabashije kugira amahirwe yo kugera aho inteko ikorera.

    Binyuze mu matora ya kamarampaka Abanyarwanda basaga 98% bagaragaje ko babona ibintu kimwe na Dusengimana Paul maze mu 2017 Paul Kagame yongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

    Aha hari Paul w’i Mushubi yari yitabiriye amatora ya Perezida mu 2017

    Hari abatifuriza ibyiza u Rwanda

    Nyuma y’uko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuguruwe Paul Kagame akongera gutorerwa kuyobora u Rwanda hari abumvikanye bavuga ko bitavuye mu bushake bw’abaturage ko ahubwo ari uburyo bwo kuyobya uburari.

    Dusengimana Paul yavuze ko abafite ibitekerezo nk’ibi ari abatifuza ko u Rwanda rwagera ku bintu byiza.

    Ati “Uwo we rwose ntabwo nshobora guhuza na we ariko nabanza nkanamwiyama rwose kuko abantu bavuga ko manda y’umukuru w’igihugu ari urwiyerurutso bitaturutse mu busabe bw’abaturage. Uzabivuga agatera agatoki azaze muhe ubuhamya kuko twebwe ubwacu dutangira n’ibi nta nubwo yabikozwaga, ngira ngo murabyibuka neza n’ijambo yavuze ati “Nkurikije uburyo mwabisabye kandi muri benshi, uburyo mwanyizeye, uburyo twabanye nanjye ntabwo nabatererana.”

    “Abavuga ibyo ni ba bandi bagiye basenye igihugu, ba bandi ubona iterambere tuvuga ryo mu gihugu bakumva nta rihari bakumva ko ari baringa. Ni ba bandi bahabwa amakuru batagera mu gihugu ngo barebe uburyo abaturage bameze, barebe iterambere bariho. Abo iyo bavuze ibyo twe nk’Abanyarwanda bari mu gihugu tubumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, tugakomeza gukora.”

    Yavuze ko abavuga ibi nta kuri bafite kandi bikaba bishimangirwa n’uburyo Abanyarwanda bitabiriye amatora n’irahira rya Perezida Kagame ari benshi.

    Ati “Uwabivuga yareba uburyo Abanyarwanda bazindutse mu gitondo bijyanye gutora haba muri kamarampaka cyangwa mu ya Perezida no kujya mu irahira rye, uburyo mu gitondo saa Mbiri stade yari yuzuye.”

    Afite impungenge zo kuzabona usimbura Perezida Kagame

    Bitewe naho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n’aho amaze kurugeza uyu munsi, hari bamwe mu Banyarwanda muganira ntibahweme kugaragaza ko bafite impungenge zo kuzabona undi mukuru w’igihugu uzakomereza ku muvuduko kandi na we akarangwa n’ubuyobozi bushyira imbere abaturage, ubwo Perezida Kagame azaba yushije ikivi cye.

    Ati “Urebye mu myaka 27 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuntu atatekerezaga ko twakongera kwiyubaka, hakoreshejwe imbaraga nyinshi zitandukanye, Umunyarwanda areshya n’undi mu mategeko, ubu ntabwo umuntu acyitwaza ngo arakomeye, aho rero umurongo ndimo ndahuza n’abavuga ko nta wundi wabona wayobora u Rwanda keretse we avuze ko ananiwe.”

    Muri iyi manda ya gatatu ya Perezida Kagame, Dusengimana Paul yavuze ko amwitezeho gukomeza kugeza Abanyarwanda ku iterambere rijyana n’imibereho myiza. Kuri we ngo inzozi afite ni izo kuzahura n’Umukuru w’Igihugu amaso ku maso.

    Paul w’i Mushubi yavuze ko yahisemo kwandikira Sena asaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza kubera ibyiza byinshi yari amaze kubagezaho

    Paul w’i Mushubi aha yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame

    Bwari ubusabane muri rugo rwa Dusengimana Paul ubwo we n’abaturanyi be bavaga mu matora ya Referandumu

  • Abayobozi muri Ambasade y’u Bufaransa basuye ’Girinzu’, umushinga uzorohereza Abanyarwanda gutunga inzu –

    Uru ruzinduko, Jérémie Blin yarukoreye i Gahanga mu Mujyi wa Kigali ahari kubakwa izi nzu, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Werurwe 2021.

    Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo yanditse ko urwo rugendo rwari rugamije kureba aho uyu mushinga uhuriweho n’Abanyarwanda n’Abafaransa ugeze.

    Jérémie Blin yeretswe aho ibikorwa byo kubaka izi nzu bigeze, anasobanurirwa imiterere yazo nizimara kuzura.

    Umudugudu ugezweho wa Girinzu uri i Gahanga muri Kigali. Icyiciro cya mbere cy’inyubako 50 kizuzura bitarenze uyu mwaka, kizakurikirwa n’ibindi byiciro byitezwe ko bizajya bitanga nibura inyubako 200 buri mwaka.

    Umunyarwandakazi Me Wibabara Jacqueline afatanyije n’Umufaransa Stéphane Monceaux, ni bo batangije umushinga bise ‘Girinzu’.

    Uyu mushinga washibutse ku mpanuro Umukuru w’Igihugu yagiye aha Abanyarwanda batuye mu mahanga, binyuze muri ‘Rwanda Day’ aho yakunze kubibutsa ko bagomba kuzirikana ko bagiye guhaha ubwenge n’ubushobozi, bakabikora bazirikana igihugu cyabo.

    Umunyamategeko Wibabara, umaze imyaka irenga 20 abarizwa mu Rugaga rw’Abanyamategeko rwo mu Bubiligi n’urwo mu Rwanda, ari mu bahise batekereza uko bashyira mu bikorwa impanuro za Perezida Kagame.

    Afatanyije na Stéphane Monceaux biyemeje gukora umushinga wo kubaka inzu biciye muri Sosiyete Nyarwanda, Girinzu Developers Ltd.

    Ni umushinga washimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ndetse wanashyizwe mu bashoramari batanu ba mbere mu Rwanda mu 2020.

    Me Wibabara aheruka kubwira IGIHE ko nyuma y’imyaka irenze 20 yiga akanakorera mu Bubiligi, yumvaga ashaka ko ubumenyi yahashye abujyana mu gihugu cye.

    Ati “Nagize amahirwe kuko inzozi zanjye ndasa n’uwazikabije kuko nabigezeho. Girinzu nk’uko izina ribivuga, twatangiye kubaka inzu duhereye ku ziciriritse kuko inyungu ya mbere ni uko duha ubushobozi umuturage bwo kugira inzu nziza itamuhenze kandi ijyanye n’ibihe tugezemo.”

    Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiye kubakwa i Kagasa muri Gahanga hagamijwe korohereza Abanyarwanda n’inshuti zabo zikorera mu bihugu byo hanze ‘Aba-Diaspora’, gutunga inzu zabo ku ivuko.

    Umushinga wa Girinzu kandi ujyanye na gahunda ya Leta y’Iterambere ry’Imyubakire y’Umujyi (Urban village), aho usanga ibikenerwa byose biri hafi, nk’amasoko ibikorwa remezo birimo amashuri, ibigo byo gukoreramo siporo, aho wagurira imiti n’ibindi.

    Inzu ziwurimo zifite umwihariko kuko inyigo zawo zakozwe neza hibandwa ku budahangarwa mu myubakire, gukomera, ibiciro biciriritse, ibungabunga ibidukikije kandi yubakishije ibikorerwa mu Rwanda.

    Kanda hano usure urubuga rwa Girinzu.

    Indi nkuru wasoma: Hatangijwe umushinga “Girinzu” uzafasha Abanyarwanda bo mu Rwanda n’ababa mu mahanga gutunga inzu

    Me Wibabara Jacqueline n’Umufaransa Stéphane Monceaux bamurikira Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, umushinga ‘Girinzu’

    Stéphane Monceaux amurikira Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, uko umushinga ‘Girinzu’ uri gushyirwa mu bikorwa

    Umwe mu batsi asobanura mu buryo buvunaguye imitere y’imyubakire ikwiye

    Jérémie Blin yeretswe aho ibikorwa byo kubaka izi nzu bigeze, anasobanurirwa imiterere yazo nizimara kuzura

    Ibikorwa byo kubaka izi nzu birarimbanyije

    Amafoto: Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda

  • Ibyo kubeshya ko Kagame yatabarutse babitangiye cyera, na Kantano yaramubitse – Viateur #rwanda #RwOT

    Ibi Rutagengwa Viateur yabishimangiye mu kiganiro kirerekire cy’amajwi n’amashusho yagiranye na Ukwezi TV, asobanura uko yinjiye mu gisirikare cy’Inkotanyi kugeza babohoye igihugu bakanahagarika Jenoside, na nyuma akaba yarakomeje uwo mwuga kugeza ubwo yaje gusubira mu buzima busanzwe.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    Muri iki kiganiro abara neza inkuru y’uko byari byifashe mu gihe cy’imyitozo y’urugamba ndetse n’igihe nyirizina cy’imirwano, Rutagengwa agaruka no kuri RTLM, radio rutwitsi yabibaga amacakubiri mu Banyarwanda inabeshya abaturage, igaragaza ko Inkotanyi zatsinzwe.

    Aha niho Rutagengwa Viateur avuga ko uwitwa Kantano yigeze kujya kuri radio akavuga ko General Major Paul Kagame wari uyoboye ingabo zabohoye u Rwanda bamutsinze i Kampala muri Uganda bityo Inkotanyi zikaba zatsinzwe kuko uwari uzikuriye atakiriho.

    Ibi nibyo ashingiraho avuga ko abirirwa bakwiza ibihuha muri iki gihe bagaragara neza nk’abatera ikirenge mu cya Kantano bityo n’urubyiruko rutazi amateka ya cyera rukaba rukwiye kubibona rukabyamagana rukirinda ko hari icyo ibihuha nk’ibyo bigamije gusenya byakwangiza.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyo-kubeshya-ko-Kagame-yatabarutse-babitangiye-cyera-na-Kantano-yaramubitse-Viateur

  • Imyaka 6 irashize: Uko Paul w’i Mushubi yatangije ubusabe bwo kongerera Perezida Kagame manda –

    Hari ku itariki nk’iyi ya 9 Werurwe mu 2015 ubwo Dusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya ‘Paul w’i Mushubi’ yafataga icyemezo cyo guhaguruka mu Karere ka Nyamagabe akerekeza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda afite ibaruwa ifite umutwe ugira uti ’Gusaba kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga’.

    Nyuma y’imyaka itandatu ibi bibaye Dusengimana Paul yagendereye IGIHE ayisangiza icyatumye afata iki cyemezo.

    Uyu mugabo yavuze ko gufata icyemezo cyo kwandikira Sena byaturutse ku bintu byinshi yari amaze kubona ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagejeje ku gace akomokamo yemeza ko mbere cyari icyaro kibi.

    Yagize ati “Iwacu ni mu yahoze ari Gikongoro kera, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Ni ahantu hari hakennye harasigaye inyuma ku buryo nta terambere ryari rihari ariko mu by’ukuri dukurikije ubuyobozi bwiza twari dufite burangajwe imbere na Perezida Kagame tuza kugera ku iterambere.”

    “Nta mihanda twagiraga, imihanda turayibona, nta nka twagiraga gahunda ya Girinka itugeraho, gahunda z’ubudehe ntizahabaga zitugeraho, VUP yunganira abaturage mu mibereho irahagera, nta mavuriro yari ahari. Muri make ibyo Perezida Kagame twari twaramusabye byose yari yarabiduhaye, ariko tubona hari ibindi dushaka kumusaba.”

    Nyuma yo kubona ko manda ya kabiri ya Perezida Kagame yari irimo isatira umusozo kandi Itegeko Nshinga ritamwemerera kongera kwiyamamaza kandi yarabagejeje kuri ibi byose, Dusengimana Paul yahagurutse i Mushubi ajya Kimihurura aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikorera yitwaje ibaruwa isaba ko Ingingo ya 101 yavugururwa.

    Ati “Kubera ko manda yari irimo irangira kandi we adakozwa kongera kuyobora igihugu, twebwe dushaka uburyo ki bushobokoa kugira ngo twongere dufatanye na we yongere kutuyobora twinjiranye mu cyerekezo 2020 twongere tumusabe ibindi azatugezaho muri manda y’imyaka irindwi.”

    “Navuye mu Karere ka Nyamagabe ku itariki ya 9 Werurwe 2015 nzanye ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko yasabaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101 Abanyarwanda tukagira amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.”

    Dusengimana ageze ku Nteko Ishinga Amatageko ibaruwa ye yakiriwe n’uwari Perezida wa Sena, Bernard Makuza abwirwa ko mu minsi mike azasubizwa.

    Nyuma ya Dusengimana Paul, umubare munini w’Abanyarwanda ku giti cyabo ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zatangiye kwandikira Inteko Ishinga Amategeko zisaba ko Itegeko Nshinga ryavururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

    Iki cyifuzo cya Dusengimana Paul n’abandi baturage bari bagisangiye cyaje guhabwa agaciro n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ifata umwanya wo kugisuzuma imaze kubona ko gifite ishingiro hategurwa amatora ya Kamarampaka kugira ngo harebwe niba iyi ngingo bayihuriyeho n’abandi Banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu batabashije kugira amahirwe yo kugera aho inteko ikorera.

    Binyuze mu matora ya kamarampaka Abanyarwanda basaga 98% bagaragaje ko babona ibintu kimwe na Dusengimana Paul maze mu 2017 Paul Kagame yongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

    Aha hari Paul w’i Mushubi yari yitabiriye amatora ya Perezida mu 2017

    Hari abatifuriza ibyiza u Rwanda

    Nyuma y’uko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuguruwe Paul Kagame akongera gutorerwa kuyobora u Rwanda hari abumvikanye bavuga ko bitavuye mu bushake bw’abaturage ko ahubwo ari uburyo bwo kuyobya uburari.

    Dusengimana Paul yavuze ko abafite ibitekerezo nk’ibi ari abatifuza ko u Rwanda rwagera ku bintu byiza.

    Ati “Uwo we rwose ntabwo nshobora guhuza na we ariko nabanza nkanamwiyama rwose kuko abantu bavuga ko manda y’umukuru w’igihugu ari urwiyerurutso bitaturutse mu busabe bw’abaturage. Uzabivuga agatera agatoki azaze muhe ubuhamya kuko twebwe ubwacu dutangira n’ibi nta nubwo yabikozwaga, ngira ngo murabyibuka neza n’ijambo yavuze ati “Nkurikije uburyo mwabisabye kandi muri benshi, uburyo mwanyizeye, uburyo twabanye nanjye ntabwo nabatererana.”

    “Abavuga ibyo ni ba bandi bagiye basenye igihugu, ba bandi ubona iterambere tuvuga ryo mu gihugu bakumva nta rihari bakumva ko ari baringa. Ni ba bandi bahabwa amakuru batagera mu gihugu ngo barebe uburyo abaturage bameze, barebe iterambere bariho. Abo iyo bavuze ibyo twe nk’Abanyarwanda bari mu gihugu tubumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, tugakomeza gukora.”

    Yavuze ko abavuga ibi nta kuri bafite kandi bikaba bishimangirwa n’uburyo Abanyarwanda bitabiriye amatora n’irahira rya Perezida Kagame ari benshi.

    Ati “Uwabivuga yareba uburyo Abanyarwanda bazindutse mu gitondo bijyanye gutora haba muri kamarampaka cyangwa mu ya Perezida no kujya mu irahira rye, uburyo mu gitondo saa Mbiri stade yari yuzuye.”

    Afite impungenge zo kuzabona usimbura Perezida Kagame

    Bitewe naho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n’aho amaze kurugeza uyu munsi, hari bamwe mu Banyarwanda muganira ntibahweme kugaragaza ko bafite impungenge zo kuzabona undi mukuru w’igihugu uzakomereza ku muvuduko kandi na we akarangwa n’ubuyobozi bushyira imbere abaturage, ubwo Perezida Kagame azaba yushije ikivi cye.

    Ati “Urebye mu myaka 27 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuntu atatekerezaga ko twakongera kwiyubaka, hakoreshejwe imbaraga nyinshi zitandukanye, Umunyarwanda areshya n’undi mu mategeko, ubu ntabwo umuntu acyitwaza ngo arakomeye, aho rero umurongo ndimo ndahuza n’abavuga ko nta wundi wabona wayobora u Rwanda keretse we avuze ko ananiwe.”

    Muri iyi manda ya gatatu ya Perezida Kagame, Dusengimana Paul yavuze ko amwitezeho gukomeza kugeza Abanyarwanda ku iterambere rijyana n’imibereho myiza. Kuri we ngo inzozi afite ni izo kuzahura n’Umukuru w’Igihugu amaso ku maso.

    Paul w’i Mushubi yavuze ko yahisemo kwandikira Sena asaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza kubera ibyiza byinshi yari amaze kubagezaho

    Paul w’i Mushubi aha yari yitabiriye iarahira rya Perezida kagame

    Bwari ubusabane muri rugo rwa Dusengimana Paul ubwo we n’abaturanyi be bavaga mu matora ya Referandumu

  • Empower Rwanda yifatanyije n’abagore b’i Rwamagana kwizihiza umunsi wabo, ibaha n’ubufasha –

    Abana 120 babyariye iwabo bo mu Mirenge ya Fumbwe na Munyaga ho muri Rwamagana, ni bo bashyikirijwe ibiribwa birimo ifu ya kawunga n’isukari, ibikoresho by’isuku birimo amasabuni n’ibyo kwifashisha bari mu mihango.

    Kuri iyi nshuro ya 46 bizihiza uwo munsi ngarukamwaka, uwo muryango wanatanze amatungo magufi arimo inkoko n’inkwavu ku bababaye kurusha abandi, bikorwa ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore.

    Uwo muryango kandi wanishyuriye mituweli abana 46 muri abo bahawe ubufasha, hagamijwe ko bakomeza kubona ubuvuzi buboneye.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promise Olivia, yabwiye IGIHE ko ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 1.545.000 Frw.

    Empower Rwanda yatangijwe mu 2019, igamije gufasha abana babyarira iwabo gusubira mu mashuri no kubona ibikoresho by’ibanze ku badafite amikoro, ndetse bakaba bahabwa inama bakanakorerwa ubuvugizi.

    Si ibyo gusa kuko n’abagore batishoboye uwo muryango ubageraho ukabagoboka, byose biganisha ku kuzamura imibereho yabo n’ubukungu bakagera ku rundi rwego.

    Ubu uwo muryango ufite abana 120 babyariye iwabo b’i Rwamagana witaho, aho 100 muri bo bajyanywe kwiga imyuga y’igihe gito yabafasha guhindura imibereho yabo, naho 20 basubizwa mu bigo by’amashuri asanzwe.

    Kabatesi yatangaje ko hari abandi bagenerwabikorwa 300 umuryango ufite mu mirenge ya Murambi na Kabarore ho muri Gatsibo, bagizwe na 60% by’abana babyariye iwabo naho 40% bakaba abagore batishoboye.

    Yavuze ko abana babyarira iwabo bakunze kugira ihungabana rituruka ku buryo bafatwa mu miryango yabo, rimwe na rimwe bakanatereranwa ku buryo kubona ibyo bakenera bibagora. Mu byo umuryango ubafasha harimo no kubaganiriza bakabahumuriza.

    Yakomeje ati “Ubundi icya mbere tubafasha ni ukubaha ubufasha bwo kubahumuriza kuko baba baragize ihungabana, baratereranywe n’imiryango, rero ni ukubanza kubasubiza mu buzima busanzwe. Ikindi dukora ni ukubasubiza mu miryango, tukaganiriza ababyeyi kugira ngo bongere babakire kandi bababe hafi bareke kubatererana.”

    Yavuze ko muri gahunda z’umuryango harimo no kubasubiza mu mashuri baba baracikishije, bityo nabo bakabasha kugira ubumenyi buteye imbere.

    Kabatesi yavuze ko abemeye gusubira mu mashuri uwo muryango ari wo ubishyurira, bikaba biteganyijwe ko abazarangiza amasomo bazafashwa gutangira imishinga ibateza imbere.

    Yakanguriye n’indi miryango itegamiye kuri Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage, kwita cyane ku bagenerwabikorwa bayo muri ibi bihe abenshi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.

    Dusabimana Alice umaze amezi umunani afashwa n’uwo muryango uri no mu bahawe ubufasha, yatangaje ko wabafashije byishi batari kwigezaho, birimo kubomora ibikomere binyuze mu matsinda bashyizwemo ngo bisungane.

    Yagize ati “Rwose uyu muryango watubereye umubyeyi. Ubu batubumbiye mu matsinda turaganira tukomorana ibikomere, ndetse tukigishwa imyuga itandukanye idufasha kwiteza imbere.”

    Uwo mugenerwabikorwa yahamije ko ubu na we ari mu bari kwigishwa umwuga yitezeho kumuhindurira ubuzima, aho yiga ubudozi. Ati “Ntabwo nabona uko mbivuga twese byaraturenze.”

    Iyo mvugo ayihurizaho na Musabimana Julienne umaze umwaka urenga agerwaho n’ibikorwa bya Empower Rwanda, wavuze ko ibyo bayikesha ari byinshi.

    Yavuze ko mu byo babigisha harimo no kwizigama kandi bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Abagenerwabikorwa bo muri Rwamagana ni bo bahawe ubufasha

    Amatungo magufi yatanzwe arimo inkoko n’inkwavu

    Buri mubyeyi yagiye agenerwa ikarito y’isabuni, ibilo bitanu by’isukari n’ibilo icumi bya kawunga

    Byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo arimo guhana intera no kwambara agapfukamunwa neza

    Byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Ibikoresho by’isuku byatanzwe birimo amasabuni n’ibyifashishwa mu mihango

    Ubufasha bwatanzwe burimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ndetse n’amatungo magufi

    Umurenge wa Fumbwe ni umwe muri ine Empower Rwanda ikoreramo kugeza ubu

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promise Olivia, yavuze ko ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 1.545.000 Frw

  • Imyaka 6 irashize: Uko Paul w'i Mushubi yatangije ubusabe bwo kongerera Perezida Kagame manda – #rwanda #RwOT

    Hari ku itariki nk'iyi ya 9 Werurwe mu 2015 ubwo Dusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya 'Paul w'i Mushubi' yafataga icyemezo cyo guhaguruka mu Karere ka Nyamagabe akerekeza ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda afite ibaruwa ifite umutwe ugira uti 'Gusaba kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga'.

    Nyuma y'imyaka itandatu ibi bibaye Dusengimana Paul yagendereye IGIHE ayisangiza icyatumye afata iki cyemezo.

    Uyu mugabo yavuze ko gufata icyemezo cyo kwandikira Sena byaturutse ku bintu byinshi yari amaze kubona ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagejeje ku gace akomokamo yemeza ko mbere cyari icyaro kibi.

    Yagize ati 'Iwacu ni mu yahoze ari Gikongoro kera, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Ni ahantu hari hakennye harasigaye inyuma ku buryo nta terambere ryari rihari ariko mu by'ukuri dukurikije ubuyobozi bwiza twari dufite burangajwe imbere na Perezida Kagame tuza kugera ku iterambere.'

    'Nta mihanda twagiraga, imihanda turayibona, nta nka twagiraga gahunda ya Girinka itugeraho, gahunda z'ubudehe ntizahabaga zitugeraho, VUP yunganira abaturage mu mibereho irahagera, nta mavuriro yari ahari. Muri make ibyo Perezida Kagame twari twaramusabye byose yari yarabiduhaye, ariko tubona hari ibindi dushaka kumusaba.'

    Nyuma yo kubona ko manda ya kabiri ya Perezida Kagame yari irimo isatira umusozo kandi Itegeko Nshinga ritamwemerera kongera kwiyamamaza kandi yarabagejeje kuri ibi byose, Dusengimana Paul yahagurutse i Mushubi ajya Kimihurura aho Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ikorera yitwaje ibaruwa isaba ko Ingingo ya 101 yavugururwa.

    Ati 'Kubera ko manda yari irimo irangira kandi we adakozwa kongera kuyobora igihugu, twebwe dushaka uburyo ki bushobokoa kugira ngo twongere dufatanye na we yongere kutuyobora twinjiranye mu cyerekezo 2020 twongere tumusabe ibindi azatugezaho muri manda y'imyaka irindwi.'

    'Navuye mu Karere ka Nyamagabe ku itariki ya 9 Werurwe 2015 nzanye ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko yasabaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101 Abanyarwanda tukagira amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.'

    Dusengimana ageze ku Nteko Ishinga Amatageko ibaruwa ye yakiriwe n'uwari Perezida wa Sena, Bernard Makuza abwirwa ko mu minsi mike azasubizwa.

    Nyuma ya Dusengimana Paul, umubare munini w'Abanyarwanda ku giti cyabo ndetse n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye zatangiye kwandikira Inteko Ishinga Amategeko zisaba ko Itegeko Nshinga ryavururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

    Iki cyifuzo cya Dusengimana Paul n'abandi baturage bari bagisangiye cyaje guhabwa agaciro n'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ifata umwanya wo kugisuzuma imaze kubona ko gifite ishingiro hategurwa amatora ya Kamarampaka kugira ngo harebwe niba iyi ngingo bayihuriyeho n'abandi Banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu batabashije kugira amahirwe yo kugera aho inteko ikorera.

    Binyuze mu matora ya kamarampaka Abanyarwanda basaga 98% bagaragaje ko babona ibintu kimwe na Dusengimana Paul maze mu 2017 Paul Kagame yongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

    Aha hari Paul w’i Mushubi yari yitabiriye amatora ya Perezida mu 2017

    Hari abatifuriza ibyiza u Rwanda

    Nyuma y'uko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ivuguruwe Paul Kagame akongera gutorerwa kuyobora u Rwanda hari abumvikanye bavuga ko bitavuye mu bushake bw'abaturage ko ahubwo ari uburyo bwo kuyobya uburari.

    Dusengimana Paul yavuze ko abafite ibitekerezo nk'ibi ari abatifuza ko u Rwanda rwagera ku bintu byiza.

    Ati 'Uwo we rwose ntabwo nshobora guhuza na we ariko nabanza nkanamwiyama rwose kuko abantu bavuga ko manda y'umukuru w'igihugu ari urwiyerurutso bitaturutse mu busabe bw'abaturage. Uzabivuga agatera agatoki azaze muhe ubuhamya kuko twebwe ubwacu dutangira n'ibi nta nubwo yabikozwaga, ngira ngo murabyibuka neza n'ijambo yavuze ati 'Nkurikije uburyo mwabisabye kandi muri benshi, uburyo mwanyizeye, uburyo twabanye nanjye ntabwo nabatererana.'

    'Abavuga ibyo ni ba bandi bagiye basenye igihugu, ba bandi ubona iterambere tuvuga ryo mu gihugu bakumva nta rihari bakumva ko ari baringa. Ni ba bandi bahabwa amakuru batagera mu gihugu ngo barebe uburyo abaturage bameze, barebe iterambere bariho. Abo iyo bavuze ibyo twe nk'Abanyarwanda bari mu gihugu tubumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, tugakomeza gukora.'

    Yavuze ko abavuga ibi nta kuri bafite kandi bikaba bishimangirwa n'uburyo Abanyarwanda bitabiriye amatora n'irahira rya Perezida Kagame ari benshi.

    Ati 'Uwabivuga yareba uburyo Abanyarwanda bazindutse mu gitondo bijyanye gutora haba muri kamarampaka cyangwa mu ya Perezida no kujya mu irahira rye, uburyo mu gitondo saa Mbiri stade yari yuzuye.'

    Afite impungenge zo kuzabona usimbura Perezida Kagame

    Bitewe naho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n'aho amaze kurugeza uyu munsi, hari bamwe mu Banyarwanda muganira ntibahweme kugaragaza ko bafite impungenge zo kuzabona undi mukuru w'igihugu uzakomereza ku muvuduko kandi na we akarangwa n'ubuyobozi bushyira imbere abaturage, ubwo Perezida Kagame azaba yushije ikivi cye.

    Ati 'Urebye mu myaka 27 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuntu atatekerezaga ko twakongera kwiyubaka, hakoreshejwe imbaraga nyinshi zitandukanye, Umunyarwanda areshya n'undi mu mategeko, ubu ntabwo umuntu acyitwaza ngo arakomeye, aho rero umurongo ndimo ndahuza n'abavuga ko nta wundi wabona wayobora u Rwanda keretse we avuze ko ananiwe.'

    Muri iyi manda ya gatatu ya Perezida Kagame, Dusengimana Paul yavuze ko amwitezeho gukomeza kugeza Abanyarwanda ku iterambere rijyana n'imibereho myiza. Kuri we ngo inzozi afite ni izo kuzahura n'Umukuru w'Igihugu amaso ku maso.

    Paul w’i Mushubi yavuze ko yahisemo kwandikira Sena asaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza kubera ibyiza byinshi yari amaze kubagezaho

    Paul w’i Mushubi aha yari yitabiriye iarahira rya Perezida kagame

    Bwari ubusabane muri rugo rwa Dusengimana Paul ubwo we n’abaturanyi be bavaga mu matora ya Referandumu

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarangamutima-ya-paul-w-i-mushubi-wabimburiye-abandi-mu-gusaba-ko-perezida

  • Empower Rwanda yifatanyije n'abagore b'i Rwamagana kwizihiza umunsi wabo, ibaha n'ubufasha – #rwanda #RwOT

    Abana 120 babyariye iwabo bo mu Mirenge ya Fumbwe na Munyaga ho muri Rwamagana, ni bo bashyikirijwe ibiribwa birimo ifu ya kawunga n'isukari, ibikoresho by'isuku birimo amasabuni n'ibyo kwifashisha bari mu mihango.

    Kuri iyi nshuro ya 46 bizihiza uwo munsi ngarukamwaka, uwo muryango wanatanze amatungo magufi arimo inkoko n'inkwavu ku bababaye kurusha abandi, bikorwa ku bufatanye n'Inama y'Igihugu y'Abagore.

    Uwo muryango kandi wanishyuriye mituweli abana 46 muri abo bahawe ubufasha, hagamijwe ko bakomeza kubona ubuvuzi buboneye.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promise Olivia, yabwiye IGIHE ko ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 1.545.000 Frw.

    Empower Rwanda yatangijwe mu 2019, igamije gufasha abana babyarira iwabo gusubira mu mashuri no kubona ibikoresho by'ibanze ku badafite amikoro, ndetse bakaba bahabwa inama bakanakorerwa ubuvugizi.

    Si ibyo gusa kuko n'abagore batishoboye uwo muryango ubageraho ukabagoboka, byose biganisha ku kuzamura imibereho yabo n'ubukungu bakagera ku rundi rwego.

    Ubu uwo muryango ufite abana 120 babyariye iwabo b'i Rwamagana witaho, aho 100 muri bo bajyanywe kwiga imyuga y'igihe gito yabafasha guhindura imibereho yabo, naho 20 basubizwa mu bigo by'amashuri asanzwe.

    Kabatesi yatangaje ko hari abandi bagenerwabikorwa 300 umuryango ufite mu mirenge ya Murambi na Kabarore ho muri Gatsibo, bagizwe na 60% by'abana babyariye iwabo naho 40% bakaba abagore batishoboye.

    Yavuze ko abana babyarira iwabo bakunze kugira ihungabana rituruka ku buryo bafatwa mu miryango yabo, rimwe na rimwe bakanatereranwa ku buryo kubona ibyo bakenera bibagora. Mu byo umuryango ubafasha harimo no kubaganiriza bakabahumuriza.

    Yakomeje ati 'Ubundi icya mbere tubafasha ni ukubaha ubufasha bwo kubahumuriza kuko baba baragize ihungabana, baratereranywe n'imiryango, rero ni ukubanza kubasubiza mu buzima busanzwe. Ikindi dukora ni ukubasubiza mu miryango, tukaganiriza ababyeyi kugira ngo bongere babakire kandi bababe hafi bareke kubatererana.'

    Yavuze ko muri gahunda z'umuryango harimo no kubasubiza mu mashuri baba baracikishije, bityo nabo bakabasha kugira ubumenyi buteye imbere.

    Kabatesi yavuze ko abemeye gusubira mu mashuri uwo muryango ari wo ubishyurira, bikaba biteganyijwe ko abazarangiza amasomo bazafashwa gutangira imishinga ibateza imbere.

    Yakanguriye n'indi miryango itegamiye kuri Leta iharanira imibereho myiza y'abaturage, kwita cyane ku bagenerwabikorwa bayo muri ibi bihe abenshi bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus.

    Dusabimana Alice umaze amezi umunani afashwa n'uwo muryango uri no mu bahawe ubufasha, yatangaje ko wabafashije byishi batari kwigezaho, birimo kubomora ibikomere binyuze mu matsinda bashyizwemo ngo bisungane.

    Yagize ati 'Rwose uyu muryango watubereye umubyeyi. Ubu batubumbiye mu matsinda turaganira tukomorana ibikomere, ndetse tukigishwa imyuga itandukanye idufasha kwiteza imbere.'

    Uwo mugenerwabikorwa yahamije ko ubu na we ari mu bari kwigishwa umwuga yitezeho kumuhindurira ubuzima, aho yiga ubudozi. Ati 'Ntabwo nabona uko mbivuga twese byaraturenze.'

    Iyo mvugo ayihurizaho na Musabimana Julienne umaze umwaka urenga agerwaho n'ibikorwa bya Empower Rwanda, wavuze ko ibyo bayikesha ari byinshi.

    Yavuze ko mu byo babigisha harimo no kwizigama kandi bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Abagenerwabikorwa bo muri Rwamagana ni bo bahawe ubufasha

    Amatungo magufi yatanzwe arimo inkoko n’inkwavu

    Buri mubyeyi yagiye agenerwa ikarito y’isabuni, ibilo bitanu by’isukari n’ibilo icumi bya kawunga

    Byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo arimo guhana intera no kwambara agapfukamunwa neza

    Byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Ibikoresho by’isuku byatanzwe birimo amasabuni n’ibyifashishwa mu mihango

    Ubufasha bwatanzwe burimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ndetse n’amatungo magufi

    Umurenge wa Fumbwe ni umwe muri ine Empower Rwanda ikoreramo kugeza ubu

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promise Olivia, yavuze ko ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 1.545.000 Frw

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/empower-rwanda-yifatanyije-n-abagore-b-i-rwamagana-kwizihiza-umunsi-wabo-ibaha

  • Burundi:Yiyambitse nk'abafurere ajya gusaba icumbi mubapadiri basanga yabacucuye amacupa y'inzoga zihenze n'amafranga agenda no mu modoka yabo #rwanda #RwOT

    Ubwo, uyu mugabo yageraga kuri iyi paruwasi yaje avugako yiga kuri Université du Lac, yari yambaye imyambaro yambarwa n'abafurere, yavuzeko aje kureba umupadiri baziranye witwa Roger ariko uwo mupadiri basanga batamuzi.

    Kuko ijoro ryari rimaze kugwa uyu mugabo bamucumbikiye ndetse aranagaburirwa nk'umushyitsi wavugaga ko nawe ari uwihaye Imana.

    Uyu mugabo ngo yabyutse mugitondo kare cyane maze ajya mu macumbi y'ababikira, ahiba amafranga arenga ibihumbi 200, arangije kwiba aya mafaranga ngo yahise ajya aho abapadiri babika imivinyo, aterura amacupa yose yahasanze.

    Uyu mugabo akimara gukora aya mahano ngo yahise ajya mu modoka yajyaga i Bujumbura kuko ariho yavugagako yaturutse, iyi modoka nayo ngo yari iya paruwasi, akimara kuhava nibwo babonye ko yabacucuye maze batangira kumushakisha ahita afatwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-yiyambitse-nk-abafurere-ajya-gusaba-icumbi-mubapadiri-basanga

  • Nyaruguru: Uko ibikorwa remezo byafashije mu guhindura imibereho y'abaturage (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bigaragaza izo mpinduka ni ukwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda ya kaburimbo n'iy'igitaka, amavuriro, amashuri n'ibindi.

    Kubegereza ibyo bikorwa remezo byatumye imyumvire ya benshi muri bo ihinduka bumva ko na bo bashobora gutera imbere n'imibereho yabo igahinduka, bakura amaboko mu mifuka barakora bareka ibyo kujya guca inshuro mu tundi turere.

    Urugero ni aho mu 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% ariko kuri ubu zigeze kuri cya 93,2% naho abegerejwe amazi meza bageze kuri 82,4%.

    -  Imiyoboro y'amazi meza

    Ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2010 abaturage bari bafite amazi meza bari mbarwa kuko abenshi bavomaga mu tubande. Kuri ubu abegerejwe amazi meza bari ku ijanisha rya 82,4.

    Abavoma hafi yabo muri metero ziri munsi ya 500 bari ku kigero cya 55,8% naho abajya kuvoma muri metero ziri hejuru ya 500 bagera 26.6% kandi hari n'abatangiye kuyashyira mu nzu batuyemo.

    Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ruheru uhana imbibi n'u Burundi babwiye IGIHE ko hari ubwo baburaga amazi bakambuka bakajya kuvoma hakurya ariko kuri ubu ikibazo cyakemutse kuko bayegerejwe hafi yabo.

    Itangishaka Joél ati 'Twajyaga ku ivomo mu kabande k'Abarundi tugahuriyo na bo dufite ubwoba ko batugirira nabi kandi ni kure. Turishimira ko ubu baduhaye amazi meza hano iwacu kandi tuzayafata neza.''

    Bavuga kandi ko kwegerezwa amazi meza byabafashije kongera isuku muri byose ndetse bituma baca ukubiri n'indwara zituruka ku mwanda.

    Mu Karere ka Nyaruguru haherutse kubakwa umuyoboro munini w'amazi witwa 'Nyungwe System' ufite kilometero 121, ukaba ufasha gukwirakwiza amazi mu mirenge itandukanye.

    -  Amashanyarazi yarongerewe

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93,2%. Harimo ashamikiye ku miyoboro migari ari ku kigero rwa 38,4% naho akomoka mu mirasire y'izuba angana na 54.8%.

    Mu mwaka wa 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% gusa.
    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko amashanyarazi yahinduye imibereho yabo.

    Mutuyimana Diogène wo mu Murenge wa Munini yagize ati 'Amashanyarazi yatugezeho ntabwo tugikora urugendo tujya gushaka umuriro. Abana basubiramo amasomo ku mugoroba kandi adufasha kubungabunga umutekano kuko haba habona.'

    Kwegerezwa amashanyarazi byatumye mu Karere ka Nyaruguru hahangwa imirimo iyashamikiyeho irimo gutunganya umusatsi, kogosha, gukoresha ikoranabuhanga rya Irembo, kwandikisha imashini, gufotoza impapuro, gucaginga telefone n'iyindi.

    -  Imihanda ya kaburimbo

    Mu 2019 ni bwo mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho ku butaka butagatifu. Biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

    Bitewe n'uko mu Karere ka Nyaruguru umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongereye, hari n'indi mihanda ya kaburimbo iciriritse ya kilometero 34 igiye kubakwa izafasha gukura umusaruro w'abaturage mu mirima ukagezwa ku isoko.

    Iyo ni umuhanda Munini-Kamana-Gatunda-Remera wa kilometero 19 n'undi wa Maraba ya Nyagisozi-Rusenge-Ngera-Nyakibanda wa Kilometero 15.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko amasezerano yo kuyubaka yamaze gusinywa.

    Ati 'Imirimo yagombye kuba yaratangiye ariko twumvikanye ko bahindura aho bagomba kubaka metero esheshatu z'ubutambike bakagira zirindwi.'

    Hari indi mihanda y'igitaka ikoze neza ya kilometero 35 irimo kubakwa igenewe gukura umusaruro w'abaturage mu mirima. Harimo umuhanda Gashinge- Giswi- Gihemvu- Nyabimata- Ruhinga, n'undi wa Ruheru- Kabere ndetse n'uwa Nyabimata- Muganza unyuze ahitwa Bigugu.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi no kongera inganda zigitunganya, hatangiye kubakwa imihanda yitwa 'imihanda y'icyayi' ya kilometero 42. Kugeza ubu hagiye kuzura icyiciro cya mbere cyayo kingana na kilometero 23.

    -  Ibitaro bya Munini, isezerano rigiye gusohozwa!

    Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini hagiye kuzura Ibitaro bya Munini, Perezida Kagame yemereye abaturage.

    Byatangiye kubakwa muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n'ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura kikaba kigizwe n'inzu ebyiri ariko hakazakurikiraho kubaka icyiciro cya kabiri kigizwe n'inzu nini ifite ibyumba 140.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko bizatahwa bitarenze uyu mwaka wa 2021.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babyitezeho impinduka mu buzima bwabo.

    Mukamuzima Margarette ati 'Kubera ko iri vuriro riri hafi ufite ikibazo gikomeye azajya yivuriza hafi atagombye kujya i Kigali cyangwa i Musanze nk'uko mbere byahoze. Mbere twagorwaga no kujya kwivuza kure, umuntu w'umukene bikamugora cyane akaba yanapfa ativuje.'

    Imirimo yo kubaka ibyo bitaro irarimbanyije kandi hari benshi biganjemo urubyiruko bahabonye akazi.

    Masengesho Jean Pierre ati 'Hano maze igihe kinini mpakora kandi nahakuye amafaranga menshi amfasha kubona ibyo nkeneye kuko baduhemba neza. Amafaranga nakuye hano maze kuyaguramo igare kandi ndashaka no kuzagura inka mu minsi iri imbere.'

    Ibikorwa byo kubaka Ibitaro bya Minini birarimbanyije

    Icyiciro cya mbere cy’Ibitaro bya Minini kigizwe n'ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura

    -  Isoko rya kijyambere, gare n'ikigo cy'ibikorwa by'ubuhinzi

    Mu Murenge wa Kibeho hubatswe isoko rya kijyambere na gare igezweho byatwaye asaga miliyoni 840 Frw. Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa 'Kibeho Modern Market and Car Parking' ugamije guteza imbere Nyaruguru mu bijyanye n'ibikorwaremezo.

    Isoko rya kijyambere rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

    Bamwe mu bacuruzi n'abagenzi bavuga ko na bo iterambere rikomeje kubageraho kuko ibikorwa remezo babyubakirwa uko umwaka ushize undi ugataha.

    Ndatinya François ati 'Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.'

    Mu Murenge wa Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by'ubuhinzi kirimo n'uruganda rutunganya umusaruro w'ibigori; byose byatwaye agera kuri miliyoni 900 Frw.

    Icyo kigo giherereye i Ndago mu Murenge wa Kibeho gifite ibice bitandukanye birimo ahatangirwa amahugurwa ku bahinzi, ibigega bihunikwamo umusaruro w'ibigori n'imbuto, ibiro bya koperative, ubwanikiro n'igice cy'uruganda gifite aho imashini zikorera, ubuhunukiro n'ububiko.

    Urwo ruganda rw'ibigori rutunganya umusaruro wose uboneka mu karere kandi rufite isoko ryagutse. Ku munsi rushobora gutunganya toni 14 z'ifu ya kawunga ikagurishwa hirya no hino mu gihugu, mu bigo by'amashuri n'ahandi.

    Bubakiwe gare abagenzi bategeramo imodoka i Kibeho mu mushinga watwaye agera kuri miliyoni 840 Frw

    Gare ya Kibeho abagenzi bategeramo imodoka

    -  Inganda zitunganya icyayi zimaze gushinga imizi

    Mu Karere ka Nyaruguru hari hari ubutaka bweraho icyayi cyiza kandi cyinshi. Hagamijwe kucyongerera agaciro hubatswe inganda eshatu nini zitunganya toni zirenga 5000 z'icyayi cyumye ku mwaka.

    Hari kandi umushinga w'inganda ebyiri nini zizubakwa zizajya zitunganya toni z'icyayi cyumye zigera ku bihumbi 10 ku mwaka. Ziyongeraho inganda nto zitunganya ikawa zigera ku munani n'izindi nto enye zitunganya umusaruro w'ibigori.

    Habitegeko François yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe, ibiri kubakwa n'ibizubakwa bibafasha Akarere ka Nyaruguru kuva mu bwigunge, kongera ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo by'umwihariko ubushingiye ku iyobokamana bukorerwa i Kibeho ku butaka butagatifu.

    Yanavuze ko bizafasha abaturage kuvana umusaruro wabo mu mirima no kwugeza ku isoko nta mbogamizi.

    Habitegeko yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo bukakirwa no kubibyaza umusaruro.

    Ati 'Icyo tubasaba ni ukubifata neza no kubibyaza umusaruro kandi bakabifata neza kugira ngo bizarambe kuko ni bo babisabye Umukuru w'Igihugu arabibaha. Ni ibikorwa biba bihenze igihugu cyashoyemo amafaranga menshi; turifuza ko bizana impinduka hano iwacu.'

    Mu gutuza neza abaturage, mu mirenge itandukanye hagiye hubakwa imidugudu ntangarugero. Aha twavuga uwa Yanza mu Murenge wa Ruheru; uwa Ngeri muri Munini; uwa Gorwe n'uwa Nyamyumba muri Mata; uwa Nkanda muri Busanze, uwa Nyarwumba muri Kibeho n'Uwa Kivugiza muri Ruheru/Remera.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kwegereza abaturage ibikorwa remezo no kubatuza neza ari gahunda ikomeje.

    Abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Nyaruguru bubakiwe isoko ryiza ryo gucururizamo

    Abaturage bishimiye umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa

    Hirya no hino mu mirenge hubatswe imidugudu y’icyitegererezo

    Ikigega kinyuramo amazi agezwa ku baturage mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru

    Imihanda yo mu Karere ka Nyaruguru yahawe amatara ayimurikira mu rwego rwo gukaza umutekano

    Inyubako ikoreramo Radio Maria i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru yatashywe mu 2014

    Isoko rya kijyambere rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi

    Kugezwaho amashanyarazi byatumye bagura televiziyo bareberaho amakuru

    Mu Karere ka Nyaruguru hari ubutaka bweraho icyayi ku bwinshi

    Mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho hagiye kubakwa Bazilika izaba ifite n'ibindi bikorwa remezo birimo inzu z'amacumbi zizacumbikira abajyayo mu ngendo nyobokamana

    Mu Murenge wa Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by'ubuhinzi

    Umuhanda wa Kaburimo mu Karere ka Nyaruguru watangiye gukoreshwa nubwo utaruzura wose

    Uruganda rw’Icyayi rwa Mata ni rumwe mu zitunganya umusaruro mwinshi

    [email protected]

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-uko-ibikorwa-remezo-byafashije-mu-guhindura-imibereho-y-abaturage