Category: Uncategorized

  • Musanze: Umwana w’imyaka ibiri yapfiriye mu mwobo ufata amazi –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, abwo ababyeyi be bari bagiye guhinga bakamusiga mu rugo ari kumwe na mukuru we ufite imyaka 10. Ngo yaje gucika mukuru we agwa muri uwo mwobo ufata amazi.

    Umwe mu baturanyi bahageze ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba akaba n’ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, Nsengiyumva Simeon, yagize ati “Ababyeyi bari bagiye guhinga umwana bamusigana na mukuru we w’imyaka nk’icumi, aka kana kacitse mukuru wako gasohoka igipangu nyuma aza gusanga kaguye mu kizenga kiri hafi aho, agira ngo ni imyenda katayemo.”

    “Nyuma yo kubona ko ari murumuna we waguyemo yaje gutabaza. Iki kizenga cyajyaga gikoreshwa n’abaturage mu kubumba amatafari, urumva cyari cyuzuye kandi gifite nka metero y’ubujyakuzimu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yagiriye inama abaturage, abasaba ko bakwiriye kujya baba hafi abana kugira ngo bizere umutekano wabo.

    Ati “Turabanza kwihaganganisha uyu muryango wabuze umwana. Ibi bibaye twari twaratangiye gahunda yo kuganira n’abaturage ku buryo bwo kubungabunga iyi myobo twirinda ko yajya hafi cyane y’inzira nyabagendwa kugira ngo abana bataba bayikiniraho, ikindi ni ukureba uburyo yazitirwa. Icyo dusaba ababyeyi ni ugukomeza gukurikirana abana babo.”

    Umurambo w’uyu mwana wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

    N’ubwo nta mubare uzwi neza w’abantu biganjemo abana bamaze gutakaza ubuzima baguye mu bidendezi biri mu bice bitandukanye muri aka Karere ka Musanze, hakunze kuvugwa inkuru z’abantu batari bake bahitanwa nabyo, abaturage bagasaba ko byajya bipfundikirwa mu gihe bicukuwe cyangwa aho biri hakazitirwa.


  • Miss Rwanda 2021, Dore amafoto y'abakobwa bari mu mwiherero mu myitozo ngororamubiri #rwanda #RwOT

    Abakobwa 20 bari mu mwiherero w'irushanwa rya Miss Rwanda 2021, bakoze imyitozo mu rwego rwo gukomeza kwita ku buzima bwabo.

    Mu gitondo cya kare nta kindi kintu na kimwe barakora, abakobwa bari mu mwiherero w'irushanwa rya Miss Rwanda, barabyuka buri wese akambara umwambaro wo gukora imyitozo ngororamubiri. Nta n'umwe usigaye bari kumwe n'umutoza wabo, bakora imyitozo iba yateguwe uwo munsi yiganjemo iyo kurambura imitsi no kwiruka kugira ngo batangire umunsi bameze neza.

    Gukora siporo bibafasha no kutazamura ibiro mu buryo butunguranye dore ko nabyo bigenderwaho kwitabira iri rushanwa harimo n'uko umuntu angana.

    Umwiherero watangiye tariki 05 Werurwe 2021 abakobwa ari 37 ariko bukeye bwaho barahatanye 17 barataha ubu basigaye ari 20 ari nabo bazatorwamo Miss Rwanda 2021.
    Mu mwiherero kandi abakobwa bahugurwa n'abantu batandukanye ku buzima bw'igihugu. Biteganyijwe ko uzarangira tariki 20 Werurwe 2021 ari nabwo hazatangazwa uwatsinze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/10/miss-rwanda-2021-dore-amafoto-yabakobwa-bari-mu-mwiherero-mu-myitozo-ngororamubiri/

  • Urubanza rw’abafatanywe na Kizito Mihigo rugeze he ? #rwanda #RwOT

    Aba ni Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo rwa Kizito Mihigo, Innocent Harerimana na Joel Ngayabahiga.

    Tariki 20 Gashyantare 2020, Mme Ingabire Michelle Umuhoza wari Umuvugizi wa RIB, yavuze ko aba bagabo baregwa ibyaha bibiri bisa n’ibyo Kizito Mihigo yari akurikiranyweho.

    Ibyo byaha ni Gushaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’Icyaha cyo Gutanga ruswa.Tariki 14 Gashyantare, 2020 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje kuri Twitter ko Kizito Mihigo yafashwe ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020.

    Police y’u Rwanda yatangaje urupfu rwa Kizito Mihigo ku wa 27 Gashyantare 2020, itangazo ryavugaga ko 'mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.'

    Nyuma y’urupfu rwe, inkuru zivuga kuri bariya bantu bafatanywe na we zaracecetse mu itangazamakuru.

    Kizito Mihigo utaribagirana mu mitwe y’abamukundaga, ku wa 13 Gashyantare nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kujya i Burundi, mbere yaho muri 2014 yafashwe akekwaho ibyaha byo kugirira nabi Umukuru w’igihugu, ndetse muri 2015 akatirwa gufungwa imyaka 10.

    Uyu muhanzi waririmbaga indirimbo zo muri Kiliziya gatulika n’iz’ubumwe n’ubwiyunge, muri Nzeri 2018 yari yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Urubanza-rw-abafatanywe-na-Kizito-Mihigo-rugeze-he

  • Ubundi budasa! Umuvuduko wo gukingira Covid-19 mu Rwanda urenze uwa bimwe mu bihugu i Burayi, –

    Mu buryo busanzwe bw’ibiganiro, nari nzi ko ibyo mbajije byumvikana kuko nk’uko twese twabyibwiraga, u Burayi bwashegeshwe cyane na Coronavirus, bwari mu ba mbere ku Isi bagiranye amasezerano n’inganda zikora inkingo za Coronavirus, ndetse kuko izo nganda zimwe zikorera kuri uwo mugabane, ntawatekereje ko kubona inkingo byari kuba ibintu bigoye, kuri uyu mugabane ukize, ufite intego yo gukingira 70% by’abawutuye bitarenze mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Mu kunsubiza rero, yaranyitegereje abanza guseka muri ‘video call’ twarimo tugirana, maze ambwira ko uko nibwira ibintu atari ko bimeze, kuko ibibengerana byose atari zahabu, ati “shahu byihorere, iyo uba uri inaha ntuba uri kwivugisha ayo”.

    Abonye nsa nk’ukibigira urwenya, yaransobanuriye ambwira ko atazi igihe azabonera urukingo, kuko ibikorwa byo gutanga inkingo byarimo kugenda gahoro cyane, ku buryo atishyiraga mu ba hafi bazaruhabwa vuba, n’ubwo arukeneye cyane kuko akora ubucuruzi bumusaba gukora ingendo nyinshi kandi akaba ari umugabo umaze kugera mu za bukuru.

    Nashatse kumubaza impamvu u Burayi tuzi ko bukize, bufite inganda hafi aho kandi bwanasegeshwe cyane na Coronavirus, bwirashe mu kirenge budindiza ibikorwa byo kugeza inkingo ku bazikeneye, maze ntararangiza anca mu ijambo ati “Kugira inkingo gusa ntibihagije, kuko bisaba no kugira uburyo bwo kuzikwirakwiza, hagategurwa abazitanga, abazazihabwa, aho zizatangirwa n’uko zizabikwa, kandi byose bigakorwa mbere y’igihe inkingo zitaragera aho zizatangirwa”.

    Yunzemo ati “Rero ibyo ntibizanwa n’ubukire cyangwa ubukene, bishingira ku bushake n’ubwitange bwa Leta, ba uretse uzarebe ko nizigera i Kigali ibyo bibazo uzabyumva”.

    Coronavirus; igipimo cy’ubushobozi bw’imiyoborere y’ibihugu ku Isi

    Bitewe n’uburyo icyorezo cya Coronavirus cyageze ku Isi hose, kandi kikaba ari indwara yica, umubare w’abo yica ugaterwa n’ingamba zo kuyirinda ziri mu gice runaka, hari benshi, barimo n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Brookings, bemeza ko muri rusange, ibihugu bifite imiyoborere myiza, byanagize amahirwe menshi yo kurwanya Coronavirus kurusha ibihugu bidafite imiyoborere ihamye.

    Birumvikana ko utakumira abantu kwicwa n’indwara nshya y’icyorezo kandi itagira umuti n’urukingo (mbere y’uko bivumburwa), ariko kuko Coronavirus ari indwara isaba kwitwararika no gufatanya hagati ya Leta n’abaturage mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryayo, ibihugu bifite inzego zikomeye kandi zikorana n’abaturage, byagaragaje ikigero cyiza cyo guhangana na Coronavirus kurusha ibindi.

    Kuva ku wa 14 Werurwe, u Rwanda narwo rwinjiye mu rugamba rutoroshye rwo guhangana na Coronavirus kuko ari bwo umuntu wa mbere yageze mu gihugu agasangwamo icyo cyorezo.

    Mu buryo busa nk’ubwari bwiteguwe mbere, Leta yahise ishyiraho ingamba za Guma mu Rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe, u Rwanda ruba igihugu cya mbere gishyizeho izo ngamba ku Mugabane wa Afurika ndetse imara iminsi 45 yose, na bwo iba iya mbere yamaze igihe kinini muri Afurika, muri ayo mezi ya mbere ya Coronavirus ku Mugabane.

    Hari abatekereje ko izo ngamba zarimo ‘ugukabya’ kuko mu Rwanda n’ubundi hari umubare muto w’abarwaye Coronavirus, bakavuga ko u Rwanda ‘rwarimo kwigana u Burayi’ na bwo bwari mu bihe nk’ibyo bya Guma mu Rugo, ariko rukirengagiza ingaruka z’ubukungu zizanwa no gufunga ibikorwa byose mu gihugu, ibyo bamwe banavuze ko byari bigamije ‘kwiyerekana neza imbere y’amahanga ngo arushime’.

    Ibi ariko si ko bimeze, kuko kuva ku barimo Umukuru w’Igihugu, bagiye bagaruka kenshi ku ngaruka zo gufunga ibikorwa by’abaturage, kuko bituma ubukungu bwabo budindira ndetse bamwe bagasubira mu bukene, kandi nyamara byaratwaye amikoro menshi kugira ngo babukurwemo.

    Ejo bundi na bwo Perezida Paul Kagame aherutse kugaruka kuri iyi ngingo, mu kiganiro yagiranye na Evgeny Lebedev, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lebedev Holdings Ltd gifite ibinyamakuru birimo The Independent cyo mu Bwongereza. Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasobanuye ko ubuyobozi buzi ingaruka z’ingamba za Guma mu Rugo, kuko Coronavirus ‘yagabanyije ubukungu buto dufite’.

    Yanavuze kandi ko Leta ibizi neza ko abantu bahungabana cyane muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, ati “Hari abantu benshi bakeneye kubona inyungu ya buri munsi kugira ngo bigaburire n’imiryango yabo, kandi tukabasaba kuguma mu rugo”.

    Ibi kubikora gutya si ukundi kwirengagiza, ahubwo ni uko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ikwirakwira ridasanzwe ry’icyorezo cya Coronavirus, ryagira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire mu gihe icyorezo cyaramuka kirenze ubushobozi bw’igihugu bwo kukigenzura.

    Inyungu ya mbere yamaze kugaragara, ni igabanuka ry’impfu zikomotse kuri Covid-19, kuko kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutakaza abantu 270 gusa, bari ku kigero cya 1,4% ugereranyije n’abanduye icyo cyorezo bose mu gihugu, ikigero kiri munsi y’icyo ku rwego rw’Isi, kingana na 3%.

    Mu gihugu gituwe na miliyoni hafi 12,7, uwavuga ko umubare w’abantu bapfuye ari muto ugereranyije n’uw’Abanyarwanda bose, ntabwo yaba agiye kure y’ukuri.

    Umuvuduko w’ikingira mu Rwanda urenze uw’i Burayi

    Kera kabaye, nyuma yo gusiragizwa inshuro nyinshi, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, byakiriye inkingo za mbere za Coronavirus.

    Ku itariki ya Gatatu Werurwe, u Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya inkingo ku Isi, zirimo 240.000 zakozwe n’uruganda rwa AstraZeneca ndetse n’izindi 102.960 zakozwe n’uruganda rwa Pfizer.

    Rwaje no kwakira izindi nkingo 50.000 zatanzwe n’u Buhinde, ndetse mbere yaho rwari rwatanze inkingo 1 000 muri gahunda yihariye itandukanye na Covax.

    Ku giteranyo cyose, u Rwanda rumaze kwakira inkingo 393 960 zizarangira hakingiwe abantu 196 980, kuko buri wese azakingirwa inshuro ebyiri.

    Nyuma yo kuzakira, bukeye bwaho ku wa 4 Werurwe, Leta yatangiye gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu gihugu, igikorwa cyari giteguwe neza ku buryo inkingo uwo munsi zaraye zigejejwe aho zagombaga kugezwa hose mu turere 30 tw’igihugu, bikorwa vuba kuko hifashishijwe indege za kajugujugu z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

    Ku munsi wakurikiyeho, u Rwanda rwahise rutangira gutanga inkingo ku baturage, hibandwa ku bafite ibyago byo kwandura Coronavirus kurusha abandi, barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abasanganywe indwara zidakira.

    Nyuma y’iminsi itanu, kugera ku wa 9 Werurwe, u Rwanda rwari rumaze gutanga inkingo 220 048 mu gihugu hose, bivuze ko ku mpuzandengo y’iminsi itanu, u Rwanda rwatanze inkingo 44 009 ku munsi umwe.

    Icyatunguye benshi muri ibi bikorwa by’ikingira, ni uburyo byari biteguye neza ku rwego rwo hejuru. Bitwara iminota 20 kugira ngo umuntu abe amaze gukingirwa no kwemererwa gukomeza imirimo ye.

    Iyo umuntu yinjiye ahatangirwa inkingo, abanza kunyura ahantu habugenewe bakareba ko ari muri mudasobwa, kuko abantu bahabwa inkingo mu Rwanda barazwi kandi bamaze gutegurwa, ku buryo bagera ahatangirwa inkingo bategerejwe, nta bya bindi byo kwiba umugono bizwi kuri ba rusahurira mu nduru.

    Iyo rero basanze uri muri mudasobwa, uratambuka imbere ukinjira aho inkingo zitangirwa ugaterwa urwawe, byose bigakorwa mu gihe kiri munsi y’iminota itanu.

    Nyuma yaho, umuntu ajya kwicara ahabugenewe, agategereza iminota 15 kugira ngo harebwe niba nta ngaruka y’ako kanya agira kubera urukingo. Aho kandi haba hari abantu baryamiye amajanja, ku buryo umwe mu bakingiwe aramutse agize ikibazo cyihutirwa, ahita yitabwaho rugikubita, akajyanwa kwitabwaho byihariye.

    Mu gihe ya minota 15 ishize nta kibazo kibayeho, haba hari umuntu ushinzwe kubwira abantu ko iminota yarangiye. Bitewe n’uko baba bahageze mu bihe bitandukanye, uwo muntu ahamagara buri umwe mu bakingiwe akamusaba gutaha, ibi bigakorwa hashize iminota 15, itaburaho cyangwa ngo irengeho.

    U Rwanda rufite intego yo kuzakingira nibura 60% by’abaturage barwo bamaze kuba miliyoni 12 955 736, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR. 60% by’abaturage b’u Rwanda ni miliyoni 7 773 441 bakenera inkingo zingana na 15 546 882, kuko umuntu umwe aterwa inkingo ebyiri.

    Biramutse bigenze neza rero, u Rwanda rugakomeza gukorera kuri uyu muvuduko w’ikingira kandi rukabona inkingo zikenewe, rwakingira 60% by’abaturage barwo mu gihe kitarenze amezi arindwi gusa.

    Ushobora gukeka ko gutanga inkingo zingana gutyo ari ibintu bisanzwe, kuko wenda zihari kandi n’ubundi ari cyo zagenewe, ariko ibi si ko bimeze kuko urebye umuvuduko inkingo ziri gutangirwaho mu Rwanda, uri hejuru kurusha uwakoreshejwe n’ibihugu binateye imbere.

    Nk’urugero, mu cyumweru cya mbere cy’ikingira, u Bufaransa bwakingiye gusa abantu 500, mu gihe u Budage bwakingiye abantu 200 000.

    Imbogamizi yo kubona inkingo zihagije

    Kimwe mu bibazo bikomereye Afurika n’u Rwanda muri rusange, si ubushobozi bwo gukingira, ahubwo ni ubushobozi bwo kubona inkingo.

    Ikibabaje muri byose, ni uko ibihugu by’i Burayi n’ibindi bikize, byihariye inkingo ziri ku isoko kabone n’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo kwishyura igiciro gikubye gatatu igiciro gisanzwe cy’urukingo.

    Ikirushaho gutuma ibintu bijya habi kurushaho, ni uko ibihugu by’u Rwanda biri gukoresha inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ari na zo ziri gutangwa muri gahunda ya Covax, ibituma Afurika isigarana amahitamo macye kuko hari inkingo zakozwe n’ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya ariko zitaremerwa na OMS.

    Nk’urugero, amakuru agaragaza ko u Burayi nibuhabwa inkingo zose bwatumije, buzabona izishobora gukingira abaturage babwo inshuro ebyiri zose (buri nshuro yatewe inkingo ebyiri zikenewe). Canada nayo yamaze kugura inkingo zikubye inshuro eshanu iz’umubare w’abaturage b’icyo gihugu, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kugura inkingo miliyari 2,6, zizakingira miliyoni 331 z’Abanyamerika gusa.

    Ubu bwikubire rero ni bwo butuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bibura inkingo zo guha abaturage babyo, kuko ibihugu bikize, bituwe na 16% by’abatuye Isi, byamaze kugura 70% by’inkingo za Coronavirus zimaze kwemezwa.

    Ikindi giteye agahinda, ni uko izo nkingo atari ko zose zikoreshwa, kuko harimo zimwe muri zo zipfa ubusa kuko igihe cyazo cyarangiye cyangwa se zibitswe nabi.

    Nko muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haherutse kumvikana umuganga wahaye inkingo abagenzi mu muhanda, kuko zendaga kurangiza igihe zakorewe zigapfa ubusa, mu gihe izindi nkingo zirenga 16 000 ziherutse kwangirika muri Leta ya Michigan na Maine muri Amerika.

    Izi nkingo zangirika ahanini kubera kubikwa nabi kuko zibikwa igihe kirekire, aho bimwe mu bihugu bikize kuri ubu byabitse inkingo zizakoreshwa mu mezi ari imbere, ibintu bitumvikana uhereye ku buryo izi nkingo zikenewe ku Isi muri ibi bihe turimo, aho kuba ibizaza.

    Ku bwa Tao Lina, impuguke mu bijyanye n’inkingo ukorera i Shanghai mu Bushinwa, yavuze ko ibikorwa byo kubika inkingo igihe kirekire kandi hari aho zidakoreshwa bidakwiriye.

    Aherutse kubwira Global Times ati “Ariko si ngombwa kwikubira inkingo. Bizatwara ibyumweru ndetse n’amezi kugira inkingo miliyoni (zabitswe zitangwe). Iyaba ibihugu bikize byakwemera gusangira inkingo n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, gutanga inkingo byakorohera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

    Abarenga 1 000 barengeje imyaka 65 barakingiwe mu Mujyi wa Kigali

    Abakora mu nzego z’ubuvuzi bari mu bakingiwe mbere

    Abakuze bari mu bibasirwa na Coronavirus kurusha abandi

    Mu bakingiwe harimo abakuze cyane

    Mbere yo gukingirwa, umuntu asinya urupapuro rutanga uburenganzira bw’uko akingirwa

    Abatanga inkingo baba bambaye uturindantoki

    Abakozi ba RwandAir bari mu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere

    Abarinda umutekano bari mu bahura n’abantu benshi, barakingiwe

    Abatwara amagare mu Mujyi wa Kigali barakingiwe

    Abanyonzi bari mu bahura n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali

    Abamotari bari mu bahawe inkingo mu ba mbere

    Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Mageragere barakingiwe

    Icyiciro cya mbere cy’abamotari cyamaze gukingirwa

    Paul Rusesabagina ari mu bakingiwe

    Bamwe mu bakuze bagiye guhabwa inkingo baherekejwe kubera iza bukuru

    Mbere yo gukingirwa, abantu babanza kwireba ku rutonde, basanga barateguwe, bagakomeza bajya guhabwa urukingo

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye guhabwa urukingo

    Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango wa Francophonie uhuriza hamwe ibihugu bikoresha Igifaransa, yasuye ibitaro by’umwami Faisal areba uko abaganga bahabwa inkingo

    Abarimu bari mu bahawe inkingo mu ba mbere

    Indege za gisirikare ni zo zagejeje inkingo mu bice bya kure

  • Bugesera: Abagore 43 barwanyije imirire mibi bahawe ibigega by’amazi, abandi borozwa ihene –

    Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “ Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.”

    Mu Karere ka Bugesera uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose igize aka Karere ariko by’umwihariko ku rwego rw’Akarere hakaba hatanzwe ibigega ku bagore 43 batoranyijwe mu mirenge yose nk’indashyikirirwa mu kurwanya imirire mibi. Aba bagore bakaba baratoranyijwe na bagenzi babo bashingiye ku bikorwa bakora barwanya imirire mibi birimo kugira akarima k’igikoni n’ibindi.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera Kamanzi Anastasie yabwiye IGIHE ko bahaye aba bagore ibigega mu rwego rwo kubafasha kubona amazi bajya banifashisha mu gihe nta mazi bafite bakuhira uturima twabo tw’igikoni.

    Yagize ati “ Buri kigega twagihaga umugore umwe, twagihaga umugore watoranyijwe na bagenzi babo akaba ari indashyikirwa mu kurwanya imirire mibi.”

    Yakomeje avuga ko uretse ibigega banatanze ihene ku bakobwa b’abangavu batewe inda.

    Ati “ Ihene zatanzwe n’abagore bashyize hamwe amafaranga buri umwe agatanga uko ashoboye noneho dupanga uburyo twagura ihene zigahabwa abangavu batewe inda hamwe n’umugore bahisemo ku Mudugudu no ku Murenge utishoboye kugira ngo zibafasha mu kwiteza imbere.”

    Yakomeje avuga ko mu butuma bageneye aba bagore ari ukubabwira ko bashoboye kandi bafite imbaraga bagomba gukora cyane bagatera inkunga bagenzi babo bakiri hasi.

    Ati “Si uko dufite ibya mirenge ahubwo ni ugufashanya, kuzamurana no kwigishanya. Abagore ubu twahawe agaciro ntabwo tugomba kwisubiza inyuma, tugomba kugaragara mu mirimo yose yaba ubworozi, ubuhinzi, mu buyobozi ndetse no kuyobora ingo zacu.”

    Kamanzi yavuze ko ku kijyanye n’abangavu batewe inda basabye aba bangavu gukomera baranabaganiriza babereka uburenganzira bwabo ndetse banabasaba kongera imbaraga mu kwiteza imbere aho guheranwa n’agahinda.

    Bamwe borojwe ihene ngo barusheho kwiteza imbere

    Hatanzwe ibigega by’amazi bibafasha gufata amazi yo ku nzu zabo

    Abagore barimo abakobwa batewe inda z’imburagihe bahawe ibitenge

  • Bugesera: Abagore 43 barwanyije imirire mibi bahawe ibigega by'amazi, abandi borozwa ihene – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka yagiraga iti ' Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.'

    Mu Karere ka Bugesera uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose igize aka Karere ariko by'umwihariko ku rwego rw'Akarere hakaba hatanzwe ibigega ku bagore 43 batoranyijwe mu mirenge yose nk'indashyikirirwa mu kurwanya imirire mibi. Aba bagore bakaba baratoranyijwe na bagenzi babo bashingiye ku bikorwa bakora barwanya imirire mibi birimo kugira akarima k'igikoni n'ibindi.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Bugesera Kamanzi Anastasie yabwiye IGIHE ko bahaye aba bagore ibigega mu rwego rwo kubafasha kubona amazi bajya banifashisha mu gihe nta mazi bafite bakuhira uturima twabo tw'igikoni.

    Yagize ati ' Buri kigega twagihaga umugore umwe, twagihaga umugore watoranyijwe na bagenzi babo akaba ari indashyikirwa mu kurwanya imirire mibi.'

    Yakomeje avuga ko uretse ibigega banatanze ihene ku bakobwa b'abangavu batewe inda.

    Ati ' Ihene zatanzwe n'abagore bashyize hamwe amafaranga buri umwe agatanga uko ashoboye noneho dupanga uburyo twagura ihene zigahabwa abangavu batewe inda hamwe n'umugore bahisemo ku Mudugudu no ku Murenge utishoboye kugira ngo zibafasha mu kwiteza imbere.'

    Yakomeje avuga ko mu butuma bageneye aba bagore ari ukubabwira ko bashoboye kandi bafite imbaraga bagomba gukora cyane bagatera inkunga bagenzi babo bakiri hasi.

    Ati 'Si uko dufite ibya mirenge ahubwo ni ugufashanya, kuzamurana no kwigishanya. Abagore ubu twahawe agaciro ntabwo tugomba kwisubiza inyuma, tugomba kugaragara mu mirimo yose yaba ubworozi, ubuhinzi, mu buyobozi ndetse no kuyobora ingo zacu.'

    Kamanzi yavuze ko ku kijyanye n'abangavu batewe inda basabye aba bangavu gukomera baranabaganiriza babereka uburenganzira bwabo ndetse banabasaba kongera imbaraga mu kwiteza imbere aho guheranwa n'agahinda.

    Bamwe borojwe ihene ngo barusheho kwiteza imbere

    Hatanzwe ibigega by’amazi bibafasha gufata amazi yo ku nzu zabo

    Abagore barimo abakobwa batewe inda z’imburagihe bahawe ibitenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abagore-43-barwanyije-imirire-mibi-bahawe-ibigega-by-amazi-abandi

  • Ntibikiri ibihuha! Lague yatumiwe na FC Zurich #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Zurich yatumiye rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague kuza gusura iyi kipe mu gihe cy’iminsi 10.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo haje inkuru y’uko Byiringiro Lague azerekeza muri FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi gukora ikizamini cy’ubuzima, yagitsinda akaba yayerekezamo.

    Icyo gihe umuvugizi wa APR FC yabwiye ISIMBI ko ayo makuru ntayo bazi muri APR FC.

    Nk’uko bigaragara mu rwandiko rw’ubutumire ikipe ya FC Zurich ikina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yandikiye APR FC ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021, basabye ko uyu mukinnyi yajya gusura iyi kuva tariki ya 9-19 Mata 2021.

    Bavuze ko ibisabwa byose birimo itike y’indege, ibizamutunga ari bo bazabyishyura mu gihe cyose azaba ari yo kandi babasezeranya ko azahita agaruka ku matariki bababwiye.

    Iyo baruwa iragira iti ” Ikipe y’umupira w’amaguru ya Zurich, yishimiye gutumira umukinnyi ukurikira gusura Zurich mu Busuwisi kuva tariki ya 9-19 Mata 2021. Byiringiro Lague wavutse tariki ya 1 Mutarama 2000.”

    “Turemeza ko FC Zurich izishyura igiciro cy’urugendo(ticket), ibizamutunga ndetse n’ibindi byose ashobora gukenera mu gihe azaba ari muri Zurich. FC Zurich kandi irabasezeranya ko Lague Byiringiro azahita agaruka nyuma y’ariya matariki twababwiye.”

    N’ubwo iyi kipe itigeze ivuga urwego uyu mukinnyi azaba agiye kuyisuramo, amakuru avuga ko azaba agiye gukora igeragezwa ku buryo yahita ayerekezamo mu gihe yaba aritsinze.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 usatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroun, yakinnye imikino 2 usoza itsinda wa Togo yanitwayemo neza cyane ndetse n’uwa 1/4 wa Guinea Conakry.

    Mu ntangiriro za 2018 nibwo Byiringiro Lague yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu Intare FC, muri Gicurasi 2020 akaba aherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC.

    Lague yatumiwe gusura Zurich mu Busuwisi

    Ni umwe mu bakinnyi bagize CHAN nziza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntibikiri-ibihuha-lague-yatumiwe-na-fc-zurich

  • Umunyamakuru w’imikino wa Radio 10 mu kiganiro ‘Urukiko’ yasazwe n’ibyishimo ubwo yari yongeye kubona umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Horaho Axel, umunyamakuru wa Radio 10 mu kiganiro ‘Urukiko’, yasazwe n’ibyishimo ubwo yari yongeye kubona umukunzi we Masera Nicole usanzwe uba muri Amerika.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri nibwo Horaho Axel yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we ubwo yari amusanganiye amuzaniye indabo.

    Masera Nicole asanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yarageze mu Rwanda ku wa Mbere w’iki cyumweru aho yahise ajya mu kato k’amasaha 24, yakavuyemo ku munsi w’ejo hashize ari nabwo yabonanaga n’umukunzi we Axel.

    Mu mafoto yabo bigaragara ko buri umwe yari yishimiye kongera kubona undi, akanyamuneza kari kose.

    Amakuru avuga ko kimwe mu bizanye uyu mukobwa mu Rwanda ari ugukora ubukwe na Horaho Axel umusore yihebeye, ni nyuma y’umwaka n’igice bakundana.

    Horaho Axel wakoreye Radio Salus, ubu akora kuri Radio10 mu kiganiro cy’imikino kizwi nk’Urukiko aho akorana na Sam Karenzi, Taifa Bruno Kalisa na Kazungu Claver.

    Axel Horaho n’ubwuzi bwinshi yasanganije umukunzi we indabo amuha ikaze mu Rwanda

    Nicole kumukuraho amaso byari byanze

    Urukundo rwo ni rwose

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bose

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-wa-radio-10-mu-kiganiro-urukiko-yasazwe-n-ibyishimo-ubwo-yari-yongeye-kubona-umukunzi-we-amafoto

  • Batatu baregwa gushaka gutorokesha Kizito Mihigo urubanza rwabo rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Bose uko ari batatu baburana bafunzwe, barimo uwitwa Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wa Kizito wo mu rugo, Innocent Harerimana na Joel Ngayabahiga.

    Umugambi wo gushaka gutoroka watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y'uko Kizito atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ariwe winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye nk'uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga. Harerimana we niwe wari umushoferi muri icyo gikorwa.

    Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y'u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

    Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

    Ku wa 13 Gashyantare nibwo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kizito Mihigo afatiwe mu Karere ka Nyaruguru.

    Yari inshuro ya kabiri atawe muri yombi kuko mbere yaho mu 2014 yafashwe aza no gukatirwa n'inkiko mu 2015 gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, icyaha cy'ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n'icyaha cy'ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n'icyo gukora umugambi w'icyaha cy'ubwicanyi.

    Muri Nzeri 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yasanzwe yiyahuye agapfa kuri Station ya Polisi ya Remera yari afungiwemo.

    Iyi foto ya Kizito Mihigo yasakaye igaragaza ko yafashwe agiye kuva mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batatu-baregwa-gushaka-gutorokesha-kizito-mihigo-urubanza-rwabo-rwasubitswe

  • IFOTO Y'UMUNSI:Rusesabagina ari mu bagororwa bahawe urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Rusesabagina Paul w'imyaka 66 afungiye muri gereza ya Mageragere bahawe urukingo rwa Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo mu magereza.

    Abakingiwe bose ni 2077 mu bagororwa n'imfungwa basaga ibihumbi 10 bacumbikiwe muri iyi gereza.

    Bakingiwe hakurikijwe ingano y'imyaka umuntu afite aho bahereye ku bafite imyaka 60 kujyana hejuru ndetse n'abafite indwara zidakira nk'abafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa n'icyorezo.

    Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina wari Perezida w'Impuzamashyaka MRCD ibyaha icyenda birimo:

    Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo

    Gutera inkunga iterabwoba

    Iterabwoba ku nyungu za politiki

    Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba

    Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake

    Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro

    Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo hakomeje urubanza rwa Paul Rusesabagina n'abo bareganwa bakabakaba 20 aho Pasiteri Niyomungere Constantin wagize uruhare runini mu ifatwa rya Rusesabagina akaba ari na we 'wamugejeje i Kigali' yatanze amakuru.

    Bishop Niyomwungere watanzwe nk'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha yasobanuye amayeri yakoresheje kugira ngo afatishe Rusesabagina kubera “agahinda yatewe n'abana bagizwe imfubyi n'ibitero byateguwe nawe”mu majyepfo y'u Rwanda.

    Rusesabagina Paul yavuze ko uwo Bishop, Musenyeri, n'andi mazina yakoresheje yamwiyamye ndetse yamureze adashaka kumwumva nk'umutangabuhamya.

    Ati 'Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n'umutangabuhamya.''

    Rusesabagina yavuze ko Bishop Niyomwungere hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw'Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha murega ubushimusi, ku buryo adakwiye kwinjira mu rutamureba.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-rusesabagina-ari-mu-bagororwa-bahawe-urukingo-rwa-covid-19