Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Uko ibikorwa remezo byafashije mu guhindura imibereho y’abaturage (Amafoto) –

    Kimwe mu bigaragaza izo mpinduka ni ukwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda ya kaburimbo n’iy’igitaka, amavuriro, amashuri n’ibindi.

    Kubegereza ibyo bikorwa remezo byatumye imyumvire ya benshi muri bo ihinduka bumva ko na bo bashobora gutera imbere n’imibereho yabo igahinduka, bakura amaboko mu mifuka barakora bareka ibyo kujya guca inshuro mu tundi turere.

    Urugero ni aho mu 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% ariko kuri ubu zigeze kuri cya 93,2% naho abegerejwe amazi meza bageze kuri 82,4%.

    -  Imiyoboro y’amazi meza

    Ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2010 abaturage bari bafite amazi meza bari mbarwa kuko abenshi bavomaga mu tubande. Kuri ubu abegerejwe amazi meza bari ku ijanisha rya 82,4.

    Abavoma hafi yabo muri metero ziri munsi ya 500 bari ku kigero cya 55,8% naho abajya kuvoma muri metero ziri hejuru ya 500 bagera 26.6% kandi hari n’abatangiye kuyashyira mu nzu batuyemo.

    Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ruheru uhana imbibi n’u Burundi babwiye IGIHE ko hari ubwo baburaga amazi bakambuka bakajya kuvoma hakurya ariko kuri ubu ikibazo cyakemutse kuko bayegerejwe hafi yabo.

    Itangishaka Joél ati “Twajyaga ku ivomo mu kabande k’Abarundi tugahuriyo na bo dufite ubwoba ko batugirira nabi kandi ni kure. Turishimira ko ubu baduhaye amazi meza hano iwacu kandi tuzayafata neza.’’

    Bavuga kandi ko kwegerezwa amazi meza byabafashije kongera isuku muri byose ndetse bituma baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.

    Mu Karere ka Nyaruguru haherutse kubakwa umuyoboro munini w’amazi witwa ‘Nyungwe System’ ufite kilometero 121, ukaba ufasha gukwirakwiza amazi mu mirenge itandukanye.

    -  Amashanyarazi yarongerewe

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93,2%. Harimo ashamikiye ku miyoboro migari ari ku kigero rwa 38,4% naho akomoka mu mirasire y’izuba angana na 54.8%.

    Mu mwaka wa 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% gusa.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko amashanyarazi yahinduye imibereho yabo.

    Mutuyimana Diogène wo mu Murenge wa Munini yagize ati “Amashanyarazi yatugezeho ntabwo tugikora urugendo tujya gushaka umuriro. Abana basubiramo amasomo ku mugoroba kandi adufasha kubungabunga umutekano kuko haba habona.”

    Kwegerezwa amashanyarazi byatumye mu Karere ka Nyaruguru hahangwa imirimo iyashamikiyeho irimo gutunganya umusatsi, kogosha, gukoresha ikoranabuhanga rya Irembo, kwandikisha imashini, gufotoza impapuro, gucaginga telefone n’iyindi.

    -  Imihanda ya kaburimbo

    Mu 2019 ni bwo mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho ku butaka butagatifu. Biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

    Bitewe n’uko mu Karere ka Nyaruguru umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongereye, hari n’indi mihanda ya kaburimbo iciriritse ya kilometero 34 igiye kubakwa izafasha gukura umusaruro w’abaturage mu mirima ukagezwa ku isoko.

    Iyo ni umuhanda Munini-Kamana-Gatunda-Remera wa kilometero 19 n’undi wa Maraba ya Nyagisozi-Rusenge-Ngera-Nyakibanda wa Kilometero 15.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko amasezerano yo kuyubaka yamaze gusinywa.

    Ati “Imirimo yagombye kuba yaratangiye ariko twumvikanye ko bahindura aho bagomba kubaka metero esheshatu z’ubutambike bakagira zirindwi.”

    Hari indi mihanda y’igitaka ikoze neza ya kilometero 35 irimo kubakwa igenewe gukura umusaruro w’abaturage mu mirima. Harimo umuhanda Gashinge- Giswi- Gihemvu- Nyabimata- Ruhinga, n’undi wa Ruheru- Kabere ndetse n’uwa Nyabimata- Muganza unyuze ahitwa Bigugu.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi no kongera inganda zigitunganya, hatangiye kubakwa imihanda yitwa ‘imihanda y’icyayi’ ya kilometero 42. Kugeza ubu hagiye kuzura icyiciro cya mbere cyayo kingana na kilometero 23.

    -  Ibitaro bya Munini, isezerano rigiye gusohozwa!

    Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini hagiye kuzura Ibitaro bya Munini, Perezida Kagame yemereye abaturage.

    Byatangiye kubakwa muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura kikaba kigizwe n’inzu ebyiri ariko hakazakurikiraho kubaka icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu nini ifite ibyumba 140.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko bizatahwa bitarenze uyu mwaka wa 2021.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babyitezeho impinduka mu buzima bwabo.

    Mukamuzima Margarette ati “Kubera ko iri vuriro riri hafi ufite ikibazo gikomeye azajya yivuriza hafi atagombye kujya i Kigali cyangwa i Musanze nk’uko mbere byahoze. Mbere twagorwaga no kujya kwivuza kure, umuntu w’umukene bikamugora cyane akaba yanapfa ativuje.”

    Imirimo yo kubaka ibyo bitaro irarimbanyije kandi hari benshi biganjemo urubyiruko bahabonye akazi.

    Masengesho Jean Pierre ati “Hano maze igihe kinini mpakora kandi nahakuye amafaranga menshi amfasha kubona ibyo nkeneye kuko baduhemba neza. Amafaranga nakuye hano maze kuyaguramo igare kandi ndashaka no kuzagura inka mu minsi iri imbere.”

    Ibikorwa byo kubaka Ibitaro bya Minini birarimbanyije

    Icyiciro cya mbere cy’Ibitaro bya Minini kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura

    -  Isoko rya kijyambere, gare n’ikigo cy’ibikorwa by’ubuhinzi

    Mu Murenge wa Kibeho hubatswe isoko rya kijyambere na gare igezweho byatwaye asaga miliyoni 840 Frw. Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’ ugamije guteza imbere Nyaruguru mu bijyanye n’ibikorwaremezo.

    Isoko rya kijyambere rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

    Bamwe mu bacuruzi n’abagenzi bavuga ko na bo iterambere rikomeje kubageraho kuko ibikorwa remezo babyubakirwa uko umwaka ushize undi ugataha.

    Ndatinya François ati “Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.”

    Mu Murenge wa Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by’ubuhinzi kirimo n’uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori; byose byatwaye agera kuri miliyoni 900 Frw.

    Icyo kigo giherereye i Ndago mu Murenge wa Kibeho gifite ibice bitandukanye birimo ahatangirwa amahugurwa ku bahinzi, ibigega bihunikwamo umusaruro w’ibigori n’imbuto, ibiro bya koperative, ubwanikiro n’igice cy’uruganda gifite aho imashini zikorera, ubuhunukiro n’ububiko.

    Urwo ruganda rw’ibigori rutunganya umusaruro wose uboneka mu karere kandi rufite isoko ryagutse. Ku munsi rushobora gutunganya toni 14 z’ifu ya kawunga ikagurishwa hirya no hino mu gihugu, mu bigo by’amashuri n’ahandi.

    Bubakiwe gare abagenzi bategeramo imodoka i Kibeho mu mushinga watwaye agera kuri miliyoni 840 Frw

    Gare ya Kibeho abagenzi bategeramo imodoka

    -  Inganda zitunganya icyayi zimaze gushinga imizi

    Mu Karere ka Nyaruguru hari hari ubutaka bweraho icyayi cyiza kandi cyinshi. Hagamijwe kucyongerera agaciro hubatswe inganda eshatu nini zitunganya toni zirenga 5000 z’icyayi cyumye ku mwaka.

    Hari kandi umushinga w’inganda ebyiri nini zizubakwa zizajya zitunganya toni z’icyayi cyumye zigera ku bihumbi 10 ku mwaka. Ziyongeraho inganda nto zitunganya ikawa zigera ku munani n’izindi nto enye zitunganya umusaruro w’ibigori.

    Habitegeko François yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe, ibiri kubakwa n’ibizubakwa bibafasha Akarere ka Nyaruguru kuva mu bwigunge, kongera ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku iyobokamana bukorerwa i Kibeho ku butaka butagatifu.

    Yanavuze ko bizafasha abaturage kuvana umusaruro wabo mu mirima no kwugeza ku isoko nta mbogamizi.

    Habitegeko yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo bukakirwa no kubibyaza umusaruro.

    Ati “Icyo tubasaba ni ukubifata neza no kubibyaza umusaruro kandi bakabifata neza kugira ngo bizarambe kuko ni bo babisabye Umukuru w’Igihugu arabibaha. Ni ibikorwa biba bihenze igihugu cyashoyemo amafaranga menshi; turifuza ko bizana impinduka hano iwacu.”

    Mu gutuza neza abaturage, mu mirenge itandukanye hagiye hubakwa imidugudu ntangarugero. Aha twavuga uwa Yanza mu Murenge wa Ruheru; uwa Ngeri muri Munini; uwa Gorwe n’uwa Nyamyumba muri Mata; uwa Nkanda muri Busanze, uwa Nyarwumba muri Kibeho n’Uwa Kivugiza muri Ruheru/Remera.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kwegereza abaturage ibikorwa remezo no kubatuza neza ari gahunda ikomeje.

    Abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Nyaruguru bubakiwe isoko ryiza ryo gucururizamo

    Abaturage bishimiye umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa

    Hirya no hino mu mirenge hubatswe imidugudu y’icyitegererezo

    Ikigega kinyuramo amazi agezwa ku baturage mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru

    Imihanda yo mu Karere ka Nyaruguru yahawe amatara ayimurikira mu rwego rwo gukaza umutekano

    Inyubako ikoreramo Radio Maria i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru yatashywe mu 2014

    Isoko rya kijyambere rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi

    Kugezwaho amashanyarazi byatumye bagura televiziyo bareberaho amakuru

    Mu Karere ka Nyaruguru hari ubutaka bweraho icyayi ku bwinshi

    Mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho hagiye kubakwa Bazilika izaba ifite n’ibindi bikorwa remezo birimo inzu z’amacumbi zizacumbikira abajyayo mu ngendo nyobokamana

    Mu Murenge wa Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by’ubuhinzi

    Umuhanda wa Kaburimo mu Karere ka Nyaruguru watangiye gukoreshwa nubwo utaruzura wose

    Uruganda rw’Icyayi rwa Mata ni rumwe mu zitunganya umusaruro mwinshi

    [email protected]


  • Hahishuwe inkomoko y'indirimbo yahuriwemo Aline Gahongayire na Niyo Bosco yazamuye amarangamutima y'abantu benshi #rwanda #RwOT

    Izindi Mbaraga,ni indirimbo Aline Gahongayire na Niyo Bosco batengiye gushyira mu mishinga ubwo bahuraga bwa mbere ndetse icyo gihe Niyokwizerwa Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yari atarinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda,gusa akaba yari afite impano yo gucuranga no kuririmba.

    Niyo Bosco inzozi ze yahoranye zo kuba yakorana indirimbo na Aline Gahongayire zabaye impamo mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021,muri Mutarama kuko aribwo batangiye kwandika iyi ndirimbo,iherutse kujya hanze n'amashusho yayo.

    Aline Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko ari indirimbo isobanuye byinshi kuri we no kuri Niyo Bosco.

    Ati 'Ni indirimbo ifite ikintu ivuze kuri twe. Tumaze umwaka urenga duhuye tunemeranya uyu mushinga wayo. Ni umwana w'umuhanga cyane ndetse ikintu gikomeye ivuze ni uko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.'

    Akaba yakomeje avuga ko ari indirimbo banditse bagamije gusubizamo abantu ibyiringiro bababwira ko hari izindi mbaraga z'Umukiza Yesu, zituma umuntu ashobora kubaho niyo ibintu byaba biri kugenda nabi ariko Imana ikamurengera.

    Ati 'Ni indirimbo yo gusubizamo abantu ibyiringiro tubabwira ko Imana ibakunda kandi ariyo ihora ituberera umunsi ku wundi no kubabwira ko hari izindi mbaraga z'Imana zihora zituri hafi.'

    Iyi ndirimbo ikaba yaranditswe na Aline Gahongayire afatanyije na Niyo Bosco, nyuma yaho bose baza guhuriza ku gitekerezo cyo guhumuriza abantu.

    Mu batanze ibitekerezo byinshi bitandukanye kuri iyi ndirimbo yabo bombi imaze iminsi igera kuri itatu igiye hanze ikaba imaze kurebwa n'abantu barenga Ibihumbi Ijana, bose bagiye bahuriza ku kuba ngo ifite uburyohe ndetse ikagira n'ubutumwa butagereranwa.

    Nk'uwitwa James Mugambe byamurenze aravuga ati 'Ndi kurira!'

    Batamuriza Yvonne we yagize ati 'Ngize amarangamutima. Mwakoze indirimbo nziza, Imana ibahe umugisha kandi igume kubagura mu mwuka ibahe imbaraga z'umubiri ni z'umwuka ndabakunda mwese.'

    Diane Umwiza “Congratulation guys, Imana Ibampere umugisha indirimbo inkundishije Imana kurutaho”,Teta Tets “Aline ft Niyo!!!! Guys Muri abahanzi bahanzwe n'Imana pe😭😭😭😭✅✅✔️ both of you 😍😍😍👌👌👌✅✅✅✔️✔️✅✅”.

    Angeli Ira “My two fav people i just love this song soooo much inkozekumutima God bless you two 😭😭😭❤️🔥🔥❤️❤️❤️❤️❤️”,Fanny Munezero “Amazing ✨🙏🏽🥺 no kugitanda Cyamahwa ndaryama nkizigura 👏👏👏 yantegekeye kubaho heavenly message ✨🙏🏽 Aline na Niyo nimuhezagirwe♥️🌺”.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo Niyo Bosco yahuye na Aline Gahongayire ndetse bikaba byari ibintu yahoranye mu nzozi ze zo kuzabonana.

    REBA HASI INDIRIMBO YA ALINE GAHONGAYIRE NA NIYO BOSCO YAZAMUYE AMARANGAMUTIMA YA BENSHI:

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hahishuwe-inkomoko-y-indirimbo-yahuriwemo-aline-gahongayire-na-niyo-bosco

  • Rubavu: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge byafatiwe ku butaka bw'u Rwanda, bifatanwa abantu 117 ubu bafungiye muri gereza.

    Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyakiriba iruhande rwa Gereza ya Rubavu aho ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kubera ibihombo abaturage n'igihugu.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Munyaneza Janvier yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bitera ubukene n'ibihano bikaba byarakajijwe.

    Ati''Ibiro 1800 by'urumogi ni igihombo gikomeye kuku ubaze agaciro harimo inzu 10 z'abatishoboye kandi utibagiwe ko n'uwarufatanywe yafunzwe, ubu umuryango we ukaba warasigaye wonyine. Urubyiruko ndarusaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza kandi n'ibihano byarakajijwe.'

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yaburiye ababyishoramo, ababwira ko amayeri yose akoreshwa mu kubyinjiza mu gijhugu yamenyekanye.

    Ati 'Hashize umwaka birimo bifatwa kubera ubufatanye mu gutanga amakuru kandi urugamba rurakomeje rwo guhangana n'ababicuruza n'ababyinjiza mu gihugu. Inzira zose binyuramo twarazimenye na mu gitondo hari abafashwe buri munsi turi kubafata''.

    Yashoje asaba abaturage ubufasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ariyo mvano y'ibindi byaha by'urugomo n'ibindi nko gusambanya no gufata ku ngufu.

    Kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n'inzoga zitemewe zikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri ku isonga mu byaha bikorwa mu mirenge ya Rubavu, Gisenyi, Cyanzarwe, Busasamana yo mu karere ka Rubavu.

    Ibiyobyabwenge byangijwe bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

    Meya Habyarimana ubwo yamenaga kanyanga zafashwe zinjijwe mu Rwanda

    Uru rumogi rwafashwe umwaka ushize ruvanywe muri RDC

    Inzoga yitwa Siporo yengerwa muri RDC ni imwe mu zinjijwe zitemewe ku butaka bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hangijwe-ibiyobyabwenge-bifite-agaciro-ka-miliyoni-200-frw

  • SKOL yazirikanye uburinganire isaranganya amahirwe abakozi bayo – #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanya n'Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry'uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z'abikorera.

    Ubuyobozi bw'Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), buvuga ko muri gahunda zabwo bwiyemeje guteza imbere uburinganire bw'abakozi barwo, bukabasaranganya amahirwe aboneka mu byiciro bitandukanye.

    Bwagize buti 'Tuzi ko gushyigikira ihame ry'uburinganire n'ubufatanye atari ikintu cyiza cyo gukora gusa ahubwo bifitanye isano n'ubucuruzi bwacu.'

    'Iyi mihigo yahujwe n'indangagaciro n'imyizerere y'ikigo cyacu cyane ko uyu munsi cyakira buri umwe tutitaye k'uwo ari we, yaba umugabo cyangwa umugore, icyiciro arimo, ibara ry'uruhu n'aho dukomoka. Ibyo bisobanuye kubakira kuri byombi haba aho abakozi bakorera hose, no guteza imbere icyo twita ubutwari mu bikorwa byacu hamwe n'abakunzi b'ibinyobwa byacu dukorera.'

    SKOL ivuga ko kandi nubwo hari ahakigaragara ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore mu bigo bitandukanye, mu mikorere yayo, abakozi bose bafatwa kimwe ndetse bigakorwa hagendewe ku buryo buzwi bwashyizweho.

    Yagize iti 'Nubwo ubusumbane bukigaragara mu bigo bimwe, twe twahisemo uburinganire mu kazi kacu. Ibi bishimangirwa n'ikipe ishinzwe abakozi ishyiraho amategeko ngenderwaho kugira ngo abantu bose bamenye ko bahabwa amahirwe angana ndetse abakozi bagafatwa kimwe igihe cyose haba mu guhabwa akazi cyangwa igihe bamara mu kazi.'

    Yakomeje igira iti 'Mu bice byose by'akazi, nko gushaka abakozi bashya, gutanga amasoko, amahugurwa, kuzamurwa mu ntera, SBL ikora ku buryo abakandida batoranywa hagendewe ku bushobozi bwabo n'ubunararibonye bafite.'

    'Nta na hamwe hashingirwa ku gitsina, imyaka, imyizerere ishingiye ku idini cyangwa ibindi byose bifitanye isano, amategeko n'indangagaciro zayo bibuza, bigenderwaho mu gutoranya umukandida mu bandi.'

    Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA, rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.

    SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n'ikinyobwa cy'amazi ya Virunga bashyize hanze vuba, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n'uru ruganda.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne na Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yazirikanye-uburinganire-isaranganya-amahirwe-abakozi-bayo

  • Papa yanciye amaguru yose none birankijije| Yashatse kunyica Imana irabyanga| David yahinduriwe ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Basabose David ukomoka mu karerea ka Rutsiro wamugajwe n'umubyeyi we (Papa we) bapfa amasambu. Kuri ubu hashize imyaka isaga 15, uyu mugabo yaramugaye kuko amaguru ye yose yaracitse. Mu magambo avunaguye, David yavuze uko byose byagenze aho yagize ati:'Byatangiye tuburana, urumva abantu 2 bahanganye ntawuba yishimiye undi, twaraburanye bigera kwa Meya, birangira anyangije gutya, yantemeye mu isambu twaburanaga'. Kuri ubu Basabose David yirwanyeho akoresheje igikoresho gifite amapine kimufasha kugenda. Basabose avuga ko nta gahunda z'ubusabane ajya ateganya hagati ye na Papa we kuko avuga ko nta mwanya abifitiye. Basabose yerekanye n'ubundi bukorikori akora aho yikoreye urugi afungisha inzu ye. Yavuze ko yaciye akenge ko gukora urugi rukomeye nyuma yuko abajura bamusuraga bakica urugi yari afite kera. Avuga ko iyo afite gahunda yo kugenda mu rugendo rwa kure akaba atazagaruka vuba asiga adanangiye urugi ku buryo bukomeye mu rwego rwo kwirinda abajura.

    David yaciwe amaguru na Papa we bapfa isambu

    Abakunzi ba Afrimax English nyuma yo kumva inkuru ya Basabose David bifuje kumugenera inkunga y'amafaranga. David agikubita amaso ubutumwa b'abantu bakurikira Afrimax English, ibyishimo byamurenze araseka ashimira abikuye ku mutima abamufashije. David yasoje ashimira anavuga ko ubwo abonye ubufasha agiye gushaka imirimo akora izajya imufasha mu buzima bwe busanzwe. Yagize ati:'N'ubundi ubufasha ni ubuhozeho nibazajya babona akantu bajye babubaha mubungezeho'.

    David agihabwa umutumwa bw'abakunzi ba Afrimax English akanyamuneza kari kose

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/papa-yanciye-amaguru-yose-none-birankijije-yashatse-kunyica-imana-irabyanga-david-yahinduriwe-ubuzima/

  • Gatsibo:Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 yishwe na mugenzi we w'umuhungu w'imyaka 13 #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina.

    Yagize ati: 'Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y'ugutwi mu cyico uwo mwana ahita yitaba Imana.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uburyo yamuteye icyo gisongo bitari ibintu yari yagambiriye ahubwo ari ibyago ngo kuko bagendaga bakina nk'uko mugenzi wabo yabisobanuye, yavuze ko uyu mwana yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

    Gitifu Mushumba yakomeje avuga ko aba bana bose uko ari batatu bigaga nubwo hari amakuru yavugaga ko uwo mwana wateye mugenzi we igisongo yari umushumba mu rugo rw'umugabo umwe utuye muri aka Kagari ka Mpondwa.

    Ati: 'Nta makuru ahagije mbifiteho gusa nidusanga koko yari umushumba, ubundi hari amategeko ahana abantu bakoresha abana cyangwa abatujuje imyaka y'ubukure, nidusanga rero koko hari uwamukoreshaga arakurikiranwa.'

    Kuri ubu umurambo w'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 12 waraye ku kigo nderabuzima cya Gitoki ukaba uri bujyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorewe isuzumwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gatsibo-umwana-w-umukobwa-w-imyaka-12-yishwe-na-mugenzi-we-w-umuhungu-w-imyaka

  • Batatu baregwa gushaka gutorokesha Kizito Mihigo urubanza rwabo rwasubitswe –

    Bose uko ari batatu baburana bafunzwe, barimo uwitwa Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wa Kizito wo mu rugo, Innocent Harerimana na Joel Ngayabahiga.

    Umugambi wo gushaka gutoroka watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y’uko Kizito atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ariwe winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga. Harerimana we niwe wari umushoferi muri icyo gikorwa.

    Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y’u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

    Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

    Ku wa 13 Gashyantare nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kizito Mihigo afatiwe mu Karere ka Nyaruguru.

    Yari inshuro ya kabiri atawe muri yombi kuko mbere yaho mu 2014 yafashwe aza no gukatirwa n’inkiko mu 2015 gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

    Muri Nzeri 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yasanzwe yiyahuye agapfa kuri Station ya Polisi ya Remera yari afungiwemo.

    Iyi foto ya Kizito Mihigo yasakaye igaragaza ko yafashwe agiye kuva mu gihugu

  • Rubavu: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw –

    Ibi biyobyabwenge byafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bifatanwa abantu 117 ubu bafungiye muri gereza.

    Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyakiriba iruhande rwa Gereza ya Rubavu aho ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kubera ibihombo abaturage n’igihugu.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Munyaneza Janvier yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bitera ubukene n’ibihano bikaba byarakajijwe.

    Ati’’Ibiro 1800 by’urumogi ni igihombo gikomeye kuku ubaze agaciro harimo inzu 10 z’abatishoboye kandi utibagiwe ko n’uwarufatanywe yafunzwe, ubu umuryango we ukaba warasigaye wonyine. Urubyiruko ndarusaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza kandi n’ibihano byarakajijwe.”

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yaburiye ababyishoramo, ababwira ko amayeri yose akoreshwa mu kubyinjiza mu gijhugu yamenyekanye.

    Ati “Hashize umwaka birimo bifatwa kubera ubufatanye mu gutanga amakuru kandi urugamba rurakomeje rwo guhangana n’ababicuruza n’ababyinjiza mu gihugu. Inzira zose binyuramo twarazimenye na mu gitondo hari abafashwe buri munsi turi kubafata’’.

    Yashoje asaba abaturage ubufasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ariyo mvano y’ibindi byaha by’urugomo n’ibindi nko gusambanya no gufata ku ngufu.

    Kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe zikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri ku isonga mu byaha bikorwa mu mirenge ya Rubavu, Gisenyi, Cyanzarwe, Busasamana yo mu karere ka Rubavu.

    Ibiyobyabwenge byangijwe bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

    Meya Habyarimana ubwo yamenaga kanyanga zafashwe zinjijwe mu Rwanda

    Uru rumogi rwafashwe umwaka ushize ruvanywe muri RDC

    Inzoga yitwa Siporo yengerwa muri RDC ni imwe mu zinjijwe zitemewe ku butaka bw’u Rwanda

  • SKOL yazirikanye uburinganire isaranganya amahirwe abakozi bayo –

    Buri tariki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z’abikorera.

    Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), buvuga ko muri gahunda zabwo bwiyemeje guteza imbere uburinganire bw’abakozi barwo, bukabasaranganya amahirwe aboneka mu byiciro bitandukanye.

    Bwagize buti “Tuzi ko gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubufatanye atari ikintu cyiza cyo gukora gusa ahubwo bifitanye isano n’ubucuruzi bwacu.”

    “Iyi mihigo yahujwe n’indangagaciro n’imyizerere y’ikigo cyacu cyane ko uyu munsi cyakira buri umwe tutitaye k’uwo ari we, yaba umugabo cyangwa umugore, icyiciro arimo, ibara ry’uruhu n’aho dukomoka. Ibyo bisobanuye kubakira kuri byombi haba aho abakozi bakorera hose, no guteza imbere icyo twita ubutwari mu bikorwa byacu hamwe n’abakunzi b’ibinyobwa byacu dukorera.”

    SKOL ivuga ko kandi nubwo hari ahakigaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu bigo bitandukanye, mu mikorere yayo, abakozi bose bafatwa kimwe ndetse bigakorwa hagendewe ku buryo buzwi bwashyizweho.

    Yagize iti “Nubwo ubusumbane bukigaragara mu bigo bimwe, twe twahisemo uburinganire mu kazi kacu. Ibi bishimangirwa n’ikipe ishinzwe abakozi ishyiraho amategeko ngenderwaho kugira ngo abantu bose bamenye ko bahabwa amahirwe angana ndetse abakozi bagafatwa kimwe igihe cyose haba mu guhabwa akazi cyangwa igihe bamara mu kazi.”

    Yakomeje igira iti “Mu bice byose by’akazi, nko gushaka abakozi bashya, gutanga amasoko, amahugurwa, kuzamurwa mu ntera, SBL ikora ku buryo abakandida batoranywa hagendewe ku bushobozi bwabo n’ubunararibonye bafite.”

    “Nta na hamwe hashingirwa ku gitsina, imyaka, imyizerere ishingiye ku idini cyangwa ibindi byose bifitanye isano, amategeko n’indangagaciro zayo bibuza, bigenderwaho mu gutoranya umukandida mu bandi.”

    Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA, rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

    SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga bashyize hanze vuba, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne na Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL

  • Perezida Museveni agiye kujyana ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko kubera kumuharabika #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Daily Monitor iri mu binyamakuru bikomeye muri Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni n'abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda yari itarakira inkingo za kiriya cyorezo yari yaremerewe muri gahunda ya Covax.

    Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo y'ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika cyatangaje ko ku wa 23 Gashyantare Museveni n'abantu bo hafi ye bahawe rwihishwa urukingo rwa Sinopharm rwo mu gihugu cy'Ubushinwa.

    Ni inkuru yazamuye uburakari kuri benshi mu Banya-Uganda, bibaza uko umukuru w'igihugu n'umuryango we bafata iya mbere mu kwikingira kiriya cyorezo bagasiga abaturage bicwa na cyo.

    Perezida Museveni ku wa Mbere ubwo yavugaga ijambo rijyanye n'Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, yavuze ko ikinyamakuru The Monitor nikitamusaba imbabazi azakijyana mu nkiko.

    Ati: 'Mu gihe cyavuba ngiye kubona amafaranga yo gukurikirana The Monitor mu ishyaka ryanjye, kubera ko bavuze ko nihishe nkanikingira mu ibanga, ndi hamwe n'umugore wanjye.'

    'Namaze gushyikiriza ikirego urukiko, Monitor nzabagira abahemu keretse nibasaba imbabazi bakaryama hasi bavuga bati 'Tubabarire, tubabarire!' Nibatabikora, nzabagirayo. Ngo ndi umugabo wikunda wihisha njye n'umugore wanjye tukikingira nyamara abandi banya-Uganda bari mu bibazo?'

    Daily Monitor ntabwo iratangaza niba iri bwemere gusaba imbabazi Museveni cyangwa niba izaburana na we.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-agiye-kujyana-ikinyamakuru-daily-monitor-mu-nkiko-kubera