Category: Uncategorized

  • Jose Mourinho yavuze ikintu gikomeye cyatumye Gareth Bale yongera kugaruka mu bihe byiza #rwanda #RwOT

    Uyu munya Wales wari umaze igihe atukwa na benshi kubera umusaruro we muke kandi ahembwa akayabo,yagarutse mu bihe byiza aho mu mikino 3 aheruka gukina yatsinze ibitego 4 ndetse akaba ari korohereza Tottenham kubona ibitego.

    Umutoza we Jose Mourinho yavuze ko uyu mukinnyi yamaze gukuraho imbogamizi y'ikibazo cyo mu mutwe yari yaragize bityo agiye kurushaho kuryana muri iyi minsi.

    Mu mikino 6 aheruka gukina,yatsinze ibitego 6 ndetse anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego tutibagiwe ko ari no mu bakinnyi bari kurema uburyo bubyara ibitego bwinshi muri iki gihe.

    Mourinho yavuze ko uyu mukinnyi yagize ibibazo byo mu mutwe kubera kubura umwanya wo gukina muri Real Madrid,imvune za hato na hato ariko ngo ubu iki kibazo cyamaze gukemuka ubu ahagaze neza.

    Mourinho yagize ati 'Ntabwo ari uko twamushyize ku gitutu cyangwa ikindi.Twaramufashije.Nabonaga inkovu z'ibibazo byo mu mutwe kuri we.Iyo umaze imyaka myinshi uvunika,ntabwo ikibazo cyonyine aba ari imitsi yangirika gusa ahubwo no mu mutwe biba uko,bikagutera ubwoba no kudahozaho.

    Hari igihe kigera ugakora neza ndetse n'abantu bari iruhande rwawe bakagufasha uko bishoboka.Icyo gihe ibibazo byo mu mutwe wari ufite bivaho.Yarabikoze kandi si ku bwacu ahubwo niwe.'

    Imyitwarire ya Bale ikomeje kuba ntamakemwa,ashobora kuguma muri Tottenham agatandukana na Real Madrid afite amasezerano y'umwaka ariko ikaba itamushaka.

    Madrid irashaka kurekura Bale ahubwo igashakisha amafaranga yo kugura Kylian Mbappe cyangwa Erling Haaland.

    Mourinho yavuze ko ahazaza ha Bale hari mu biganza bya Real Madrid gusa ntiyahishuye niba ashaka kumugumana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yavuze-ikintu-gikomeye-cyatumye-gareth-bale-yongera-kugaruka-mu

  • Diamond asigaye nkagati mu nyanja! Na Rayva… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Rayvanny yagiranye na Wasafi yavuze ko yamaze gufungura inzu ye izajya ifasha abahanzi [Label] yise 'Next Level music 'ashimangira ko ageze ku nzozi ze, icyakora yirinda gutangaza igihe azasezerera muri Wasafi mu buryo bweruye ari nacyo cyateje urujijo mu bantu. Yagize ati 'Nafunguye Label kandi nzaba mfitemo abahanzi, iyo nshaka kuva muri Wasafi nari kugenda aka kanya”.

    Diamond yagize icyo avuga kuri iyi Label y'uyu muhungu umeze nk'uwamaze gushyira ikirenge hanze y'umuryango wa Wasafi kuko na bakuru be bagiye bayisohokamo muri ubu buryo. Yagize ati 'Ntabwo nzi niba nemerewe kubivuga ariko Rayvanny arafungura imiryango ya Label ye vuba cyane. Iyi Label ni nini. Nahoze nyitegereza hanyuma ndamubwira nti iyi studio ni nini. Umunsi azayi positinga, nk’uko twabivuze muzasanga ari yo ya mbere mu gihugu”.

    Kuri instagram ye yamaze kwemeza iby’inzu ye ifasha abahanzi avuga ko zari inzozi yari afite

    N’ubwo byagiye bivugwa ndetse na Rayvanny ubwe akavuga ko afite inzozi zo kuzagira inzuye ifasha abahanzi, abenshi bari bahanze amaso iherezo ry'uyu muhanzi wari usigaye muri Wasafi mu batangiranye nayo n’ubwo yanze kwerura akavuga ko nta gahunda yo gusezera muri iyi nzu afite aka kanya.

    Rayvanny yavuze ko adateganya kuva muri Wasafi vuba biteza urujijo

    Harmonize niwe uherutse kuvamo ashinga inzu ye bwite yitwa Konde Music Worldwide [KondeGang] mu 2019. Lava Lava nawe ni uko, ku buryo umuntu yavuga ko amaso yose yari ahanze kuri Rayvanny. Nasohoka muri iyi nzu, Diamond mu bakomeye afite haraba hasigaye Zuchu ugezweho mu ndirimbo 'Sukari'.

    Diamond yagize uruhare rukomeye mu kuzamura Rayvanny na Harmonize

    Rayvanny yazamuriwe ubwamamare na Wasafi ya Diamond imuha icyubahiro n'igitinyiro mu muziki muri aka karere ka Afrika y'Iburasirazuba n'ahandi. Yakoreyemo indirimbo zakunzwe zirimo nka 'Tetema', 'Teamo' n'izindi nyinshi.

    REBA HANO INDIRIMBO YE ‘TEAMO’ YAKUNZWE N’ABATARI BAKE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103704/diamond-asigaye-nkagati-mu-nyanja-na-rayvanny-aramucitse-103704.html

  • Abatabatizwa mu Mwuka Wera Babura iki? Zimwe mu mpamvu wamenya #rwanda #RwOT

    Ibyakozwe n’Intumwa 19:2- Arababaza ati: 'Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?' Baramusubiza bati'Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.'

    Impamvu y’iyi nyigisho n’uko abantu benshi bavuga ko batigeze babatizwa mu Mwuka. Benshi bamaze imyaka mu gakiza, bakora imirimo itandukanye mu nsengero babamo.

    Pawulo ahura n’abigishwa ba Yohana w’Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka. Bamusubiza bati: 'Ntabwo twari twumva y’uko Umwuka Wera yaje'!.

    Abantu benshi bameze nk’uko abo bigishwa bari bameze. Bazi ko Umwuka Wera yaje, ariko ubwabo ntibazi uko ameze, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi.

    Niba uri muri icyo cyiciro, birababaje kuko ubuze ikintu kinini ubuzima bwawe bw’Umwuka bukeneye. Ariko ntutinye kuko iri somo rigamije kubyutsa inzara n’inyota byo guhura n’Imana no kwakira Umwuka Wera.

    Hari ibibazo 2 mvugaho none.

    N’iki cyateye bariya bigishwa kutamenya iby’Umubatizo w’Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Matayo (3:11) atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise babisiga aho!

    “Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro”. Matayo 3:11

    Abakristo benshi bameze nk’abo bigishwa. Bazi ko bibaho ko abantu babatizwa mu Mwuka ariko benshi ntibirababaho nta n’icyo bakora kugirango bibagereho. Birababaje!

    Ni iki gitera abantu bo mu bihe turimo kutifuza kubatizwa mu Mwuka Wera? Impamvu nyinshi: kubaho mu bukristo bw’imihango, akamenyero, kudashaka kumenya, kudasoma Ijambo ry’Imana, kunyurwa n’urwego ruto umuntu ariho rwa gikristo.

    Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church

    Wanakurikira kandi izi nyigisho zivuga ku mubatizo w’Umwuka Wera:

    Umwuka Wera: Kubatizwa, kuvuga indimi no kuzuzwa bitandukaniye he cyangwa bihuriye he? Pst UWAMBAJE

    UMUBATIZO Prt2: KUBATIZWA MU MWUKA WERA NO KUWUZURA || BIHURIRA HE NO KUVUGA INDIMI! – Pst. SENGA E.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abatabatizwa-mu-Mwuka-Wera-Babura-iki-Zimwe-mu-mpamvu-wamenya.html

  • Imyaka 6 irashize: Uko Paul w'i Mushubi yatangije ubusabe bwo kongerera Perezida Kagame manda – #rwanda #RwOT

    Hari ku itariki nk'iyi ya 9 Werurwe mu 2015 ubwo Dusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya 'Paul w'i Mushubi' yafataga icyemezo cyo guhaguruka mu Karere ka Nyamagabe akerekeza ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda afite ibaruwa ifite umutwe ugira uti 'Gusaba kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga'.

    Nyuma y'imyaka itandatu ibi bibaye Dusengimana Paul yagendereye IGIHE ayisangiza icyatumye afata iki cyemezo.

    Uyu mugabo yavuze ko gufata icyemezo cyo kwandikira Sena byaturutse ku bintu byinshi yari amaze kubona ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagejeje ku gace akomokamo yemeza ko mbere cyari icyaro kibi.

    Yagize ati 'Iwacu ni mu yahoze ari Gikongoro kera, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Ni ahantu hari hakennye harasigaye inyuma ku buryo nta terambere ryari rihari ariko mu by'ukuri dukurikije ubuyobozi bwiza twari dufite burangajwe imbere na Perezida Kagame tuza kugera ku iterambere.'

    'Nta mihanda twagiraga, imihanda turayibona, nta nka twagiraga gahunda ya Girinka itugeraho, gahunda z'ubudehe ntizahabaga zitugeraho, VUP yunganira abaturage mu mibereho irahagera, nta mavuriro yari ahari. Muri make ibyo Perezida Kagame twari twaramusabye byose yari yarabiduhaye, ariko tubona hari ibindi dushaka kumusaba.'

    Nyuma yo kubona ko manda ya kabiri ya Perezida Kagame yari irimo isatira umusozo kandi Itegeko Nshinga ritamwemerera kongera kwiyamamaza kandi yarabagejeje kuri ibi byose, Dusengimana Paul yahagurutse i Mushubi ajya Kimihurura aho Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ikorera yitwaje ibaruwa isaba ko Ingingo ya 101 yavugururwa.

    Ati 'Kubera ko manda yari irimo irangira kandi we adakozwa kongera kuyobora igihugu, twebwe dushaka uburyo ki bushobokoa kugira ngo twongere dufatanye na we yongere kutuyobora twinjiranye mu cyerekezo 2020 twongere tumusabe ibindi azatugezaho muri manda y'imyaka irindwi.'

    'Navuye mu Karere ka Nyamagabe ku itariki ya 9 Werurwe 2015 nzanye ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko yasabaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101 Abanyarwanda tukagira amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.'

    Dusengimana ageze ku Nteko Ishinga Amatageko ibaruwa ye yakiriwe n'uwari Perezida wa Sena, Bernard Makuza abwirwa ko mu minsi mike azasubizwa.

    Nyuma ya Dusengimana Paul, umubare munini w'Abanyarwanda ku giti cyabo ndetse n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye zatangiye kwandikira Inteko Ishinga Amategeko zisaba ko Itegeko Nshinga ryavururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

    Iki cyifuzo cya Dusengimana Paul n'abandi baturage bari bagisangiye cyaje guhabwa agaciro n'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ifata umwanya wo kugisuzuma imaze kubona ko gifite ishingiro hategurwa amatora ya Kamarampaka kugira ngo harebwe niba iyi ngingo bayihuriyeho n'abandi Banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu batabashije kugira amahirwe yo kugera aho inteko ikorera.

    Binyuze mu matora ya kamarampaka Abanyarwanda basaga 98% bagaragaje ko babona ibintu kimwe na Dusengimana Paul maze mu 2017 Paul Kagame yongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

    Aha hari Paul w’i Mushubi yari yitabiriye amatora ya Perezida mu 2017

    Hari abatifuriza ibyiza u Rwanda

    Nyuma y'uko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ivuguruwe Paul Kagame akongera gutorerwa kuyobora u Rwanda hari abumvikanye bavuga ko bitavuye mu bushake bw'abaturage ko ahubwo ari uburyo bwo kuyobya uburari.

    Dusengimana Paul yavuze ko abafite ibitekerezo nk'ibi ari abatifuza ko u Rwanda rwagera ku bintu byiza.

    Ati 'Uwo we rwose ntabwo nshobora guhuza na we ariko nabanza nkanamwiyama rwose kuko abantu bavuga ko manda y'umukuru w'igihugu ari urwiyerurutso bitaturutse mu busabe bw'abaturage. Uzabivuga agatera agatoki azaze muhe ubuhamya kuko twebwe ubwacu dutangira n'ibi nta nubwo yabikozwaga, ngira ngo murabyibuka neza n'ijambo yavuze ati 'Nkurikije uburyo mwabisabye kandi muri benshi, uburyo mwanyizeye, uburyo twabanye nanjye ntabwo nabatererana.'

    'Abavuga ibyo ni ba bandi bagiye basenye igihugu, ba bandi ubona iterambere tuvuga ryo mu gihugu bakumva nta rihari bakumva ko ari baringa. Ni ba bandi bahabwa amakuru batagera mu gihugu ngo barebe uburyo abaturage bameze, barebe iterambere bariho. Abo iyo bavuze ibyo twe nk'Abanyarwanda bari mu gihugu tubumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, tugakomeza gukora.'

    Yavuze ko abavuga ibi nta kuri bafite kandi bikaba bishimangirwa n'uburyo Abanyarwanda bitabiriye amatora n'irahira rya Perezida Kagame ari benshi.

    Ati 'Uwabivuga yareba uburyo Abanyarwanda bazindutse mu gitondo bijyanye gutora haba muri kamarampaka cyangwa mu ya Perezida no kujya mu irahira rye, uburyo mu gitondo saa Mbiri stade yari yuzuye.'

    Afite impungenge zo kuzabona usimbura Perezida Kagame

    Bitewe naho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n'aho amaze kurugeza uyu munsi, hari bamwe mu Banyarwanda muganira ntibahweme kugaragaza ko bafite impungenge zo kuzabona undi mukuru w'igihugu uzakomereza ku muvuduko kandi na we akarangwa n'ubuyobozi bushyira imbere abaturage, ubwo Perezida Kagame azaba yushije ikivi cye.

    Ati 'Urebye mu myaka 27 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuntu atatekerezaga ko twakongera kwiyubaka, hakoreshejwe imbaraga nyinshi zitandukanye, Umunyarwanda areshya n'undi mu mategeko, ubu ntabwo umuntu acyitwaza ngo arakomeye, aho rero umurongo ndimo ndahuza n'abavuga ko nta wundi wabona wayobora u Rwanda keretse we avuze ko ananiwe.'

    Muri iyi manda ya gatatu ya Perezida Kagame, Dusengimana Paul yavuze ko amwitezeho gukomeza kugeza Abanyarwanda ku iterambere rijyana n'imibereho myiza. Kuri we ngo inzozi afite ni izo kuzahura n'Umukuru w'Igihugu amaso ku maso.

    Paul w’i Mushubi yavuze ko yahisemo kwandikira Sena asaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza kubera ibyiza byinshi yari amaze kubagezaho

    Paul w’i Mushubi aha yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame

    Bwari ubusabane muri rugo rwa Dusengimana Paul ubwo we n’abaturanyi be bavaga mu matora ya Referandumu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-6-irashize-uko-paul-w-i-mushubi-yatangije-ubusabe-bwo-kongerera-perezida

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda mu gihe harembye abantu 13 #rwanda #RwOT

    Hakingiwe abantu 11.371.Abishwe na Covid-19 n'abagabo babiri b'imyaka 70 na 64 bo mu mujyi wa Kigali.

    Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n'ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

    Minisiteri y'Ubuzima ikomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19 mu bantu z'ingeri zitandukanye, aho Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali 1600 bahawe urukingo, gahunda igomba no gukomereza mu bindi bice by'igihugu.

    Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n'urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n'uko bahura n'abantu benshi umunsi ku wundi.

    Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y'ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

    Ati 'Mbonye nta kibazo nta n'ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk'abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.'

    Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y'u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

    Ati 'Kubera ko duhura n'abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.'

    Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk'imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Sosiyete itanga serivisi z'itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n'ijire nshya.

    Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n'urwa Pfizer-BioNTech.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-harembye-abantu-13

  • Abamotari bo muri Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 (Video) –

    Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n’urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n’uko bahura n’abantu benshi umunsi ku wundi.

    Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y’ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

    Ati “Mbonye nta kibazo nta n’ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk’abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.”

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

    Ati “Kubera ko duhura n’abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.”

    Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk’imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n’ijire nshya.

    Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n’urwa Pfizer-BioNTech.

    Abamotari batangiye gukingirwa nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo kuko bahura n’abantu cyane

    Babanzaga kuzuza inyandiko igaragaza ko bemeye kwikingiza ku bushake

    Mbere yo guhabwa urukingo, buri mumotari yasobanurirwaga imikorere y’urwo agiye guterwa, ufite n’ibibazo agasubizwa

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yahabwaga amakuru yuzuye ku rukingo, akanuzuza inyandiko yemeza ko akingiwe

    Nyuma y’ibyumweru bine, abahawe uru rukingo bazongera guterwa urwa kabiri kugira ngo bizere ko bakingiwe neza

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda yazirikanye Abamotari ikabakingira mu ba mbere

    Amafoto agaragaza abatwara amagare bakingiwe

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse


  • Abayobozi muri Ambasade y'u Bufaransa basuye 'Girinzu', umushinga uzorohereza Abanyarwanda gutunga inzu – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko, Jérémie Blin yarukoreye i Gahanga mu Mujyi wa Kigali ahari kubakwa izi nzu, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Werurwe 2021.

    Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo yanditse ko urwo rugendo rwari rugamije kureba aho uyu mushinga uhuriweho n'Abanyarwanda n'Abafaransa ugeze.

    Jérémie Blin yeretswe aho ibikorwa byo kubaka izi nzu bigeze, anasobanurirwa imiterere yazo nizimara kuzura.

    Umudugudu ugezweho wa Girinzu uri i Gahanga muri Kigali. Icyiciro cya mbere cy'inyubako 50 kizuzura bitarenze uyu mwaka, kizakurikirwa n'ibindi byiciro byitezwe ko bizajya bitanga nibura inyubako 200 buri mwaka.

    Umunyarwandakazi Me Wibabara Jacqueline afatanyije n'Umufaransa Stéphane Monceaux, ni bo batangije umushinga bise 'Girinzu'.

    Uyu mushinga washibutse ku mpanuro Umukuru w'Igihugu yagiye aha Abanyarwanda batuye mu mahanga, binyuze muri 'Rwanda Day' aho yakunze kubibutsa ko bagomba kuzirikana ko bagiye guhaha ubwenge n'ubushobozi, bakabikora bazirikana igihugu cyabo.

    Umunyamategeko Wibabara, umaze imyaka irenga 20 abarizwa mu Rugaga rw'Abanyamategeko rwo mu Bubiligi n'urwo mu Rwanda, ari mu bahise batekereza uko bashyira mu bikorwa impanuro za Perezida Kagame.

    Afatanyije na Stéphane Monceaux biyemeje gukora umushinga wo kubaka inzu biciye muri Sosiyete Nyarwanda, Girinzu Developers Ltd.

    Ni umushinga washimwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB ndetse wanashyizwe mu bashoramari batanu ba mbere mu Rwanda mu 2020.

    Me Wibabara aheruka kubwira IGIHE ko nyuma y'imyaka irenze 20 yiga akanakorera mu Bubiligi, yumvaga ashaka ko ubumenyi yahashye abujyana mu gihugu cye.

    Ati 'Nagize amahirwe kuko inzozi zanjye ndasa n'uwazikabije kuko nabigezeho. Girinzu nk'uko izina ribivuga, twatangiye kubaka inzu duhereye ku ziciriritse kuko inyungu ya mbere ni uko duha ubushobozi umuturage bwo kugira inzu nziza itamuhenze kandi ijyanye n'ibihe tugezemo.'

    Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyatangiye kubakwa i Kagasa muri Gahanga hagamijwe korohereza Abanyarwanda n'inshuti zabo zikorera mu bihugu byo hanze 'Aba-Diaspora', gutunga inzu zabo ku ivuko.

    Umushinga wa Girinzu kandi ujyanye na gahunda ya Leta y'Iterambere ry'Imyubakire y'Umujyi (Urban village), aho usanga ibikenerwa byose biri hafi, nk'amasoko ibikorwa remezo birimo amashuri, ibigo byo gukoreramo siporo, aho wagurira imiti n'ibindi.

    Inzu ziwurimo zifite umwihariko kuko inyigo zawo zakozwe neza hibandwa ku budahangarwa mu myubakire, gukomera, ibiciro biciriritse, ibungabunga ibidukikije kandi yubakishije ibikorerwa mu Rwanda.

    Kanda hano usure urubuga rwa Girinzu.

    Indi nkuru wasoma: Hatangijwe umushinga “Girinzu” uzafasha Abanyarwanda bo mu Rwanda n'ababa mu mahanga gutunga inzu

    Me Wibabara Jacqueline n'Umufaransa Stéphane Monceaux bamurikira Chargé d'affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, umushinga 'Girinzu'

    Stéphane Monceaux amurikira Chargé d'affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, uko umushinga 'Girinzu' uri gushyirwa mu bikorwa

    Umwe mu bahagarariye ubwubatsi asobanura mu buryo buvunaguye imiterere y’imyubakire y’izi nzu

    Jérémie Blin yeretswe aho ibikorwa byo kubaka izi nzu bigeze, anasobanurirwa imiterere yazo nizimara kuzura

    Hari inzu zamaze kuzamurwa

    Ibikorwa byo kubaka izi nzu birarimbanyije

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-muri-ambasade-y-u-bufaransa-basuye-girinzu-umushinga-uzorohereza

  • Abamotari bo muri Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 (Video) – #rwanda #RwOT

    Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n'urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n'uko bahura n'abantu benshi umunsi ku wundi.

    Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y'ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

    Ati 'Mbonye nta kibazo nta n'ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk'abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.'

    Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y'u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

    Ati 'Kubera ko duhura n'abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.'

    Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk'imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Sosiyete itanga serivisi z'itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n'ijire nshya.

    Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n'urwa Pfizer-BioNTech.

    Abamotari batangiye gukingirwa nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo kuko bahura n’abantu cyane

    Babanzaga kuzuza inyandiko igaragaza ko bemeye kwikingiza ku bushake

    Mbere yo guhabwa urukingo, buri mumotari yasobanurirwaga imikorere y’urwo agiye guterwa, ufite n’ibibazo agasubizwa

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yahabwaga amakuru yuzuye ku rukingo, akanuzuza inyandiko yemeza ko akingiwe

    Nyuma y’ibyumweru bine, abahawe uru rukingo bazongera guterwa urwa kabiri kugira ngo bizere ko bakingiwe neza

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y'u Rwanda yazirikanye Abamotari ikabakingira mu ba mbere

    Amafoto agaragaza abatwara amagare bakingiwe

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bo-muri-kigali-batangiye-gukingirwa-covid-19-video

  • Umuhanzikazi Cassandra yatangaje ko yifuza umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi nyarwanda yavuze ko yifuza umugabo cyane ndetse avuga ko yifuza kurushinga. Izina Cassandra ryatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2018 mu matwi y'abanyarwanda ubwo yakoraga indirimbo yatumye aba ikimenyabose, iyo akaba ari 'Nturi My Type' yakoranye na MUKADAF. Nyuma yaho yakoze iyitwa 'Nkunda indi' yatumye akomeza guhangwa amaso n'indi yise 'Saa Sita' yakoranye na AMA G THE BLACK.

    Aganira na InyaRwanda Tv kuri Youtube, Cassandra yasobanuye impamvu yari amaze kwishimirwa n'abanyarwanda nyuma agahita abura, asobanura ko byamugoye cyane nk'umuntu utari ufite abamwunganira mu muziki (management Team). Uyu muhanzikazi yanahishuye ko afite ifemba ryo kuba yashinga urugo.Ati:' ntiwibagirwe ko ndi single and searching '.

    Reba ikiganiro kirambuye kuri inyaRwanda TV:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-cassandra-yatangaje-ko-yifuza-umugabo/

  • Urukiko rwemeje ko Idamange agomba gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ubwo umucamanza yatangazaga umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo bya Idamange, yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye byagaragajwe mu iburanisha riherutse.

    Hashingiwe ku ngingo ziteganywa n'amategeko na video ya Idamange na we ubwe yemeza ko ari iye, aho humvikanamo amagambo yatuma akekwaho ibyaha ashinjwa.

    Umucamanza yavuze ko hari aho muri video yivugira ko ahamagarira buri wese uri mu gihugu guhaguruka bagahurira kuri Village Urugwiro bakamagana Leta y'u Rwanda kandi ko Leta nta yiriho ndetse ko Perezida Kagame yapfuye, bityo Abanyarwanda bayobowe n'umuzimu.

    Urukiko rwatangaje ko ibyaha Idamange akekwaho ari ibyaha bikomeye ku buryo hari impungenge ko arekuwe yakomeza kubikora hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy'iminsi 30.

    Nyuma y'uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange n'umwunganira bakurikiraga bari aho afungiye kuri polisi i Remera, bahise bavuga ko bajuririye icyo cyemezo.

    Mbere yo kurangiza gusoma umwanzuro w'urukiko, umucamanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes afatwa agafungwa, amurega gufata amajwi mu rukiko kandi rwabibujije.

    Uwimana Agnes ukuriye ikinyamakuru kigenga Umurabyo, we yavuze ko amabwiriza yo kudafata amajwi yatanzwe adahari.

    Abapolisi bahise bafata bajya gufunga Uwimana, nk'uko umucamanza yari amaze kubitegeka.

    Kuwa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021,nibwo Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo aho akurikiranyweho ibyaha 6 birimo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake,Gutangaza amakuru y'ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'imirimo y'igihugu,gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheki itazigamiye.

    Idamange w'imyaka 42 y'amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y'iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu.

    Idamange yahakanye ibyaha byose yashinjwe n' ubushinjacyaha ndetse yemeza ko buhuzagurika, nubwo butabizi.Yavuze ko umushinjacyaha ari kumushinja ibinyoma abizi neza ko ari 'ukubimpambiraho'.

    Yavuze kandi ko nta muntu wishwe n'amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire.Yavuze atari umuyobozi, nta n'ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.

    Idamange yavuze ko kuba nta kigaragaza ko nta cyaha gikomeye yakoze, ari ikimenyetso cy'uko n'umupolisi wakomeretse yaba yarikomerekeje ku bushake kugira ngo babimwegekeho.

    Idamange yemeje ko ibyo yakoze byose ari 'umutima wo gukunda igihugu' ko urukiko rukwiye kwirengagiza 'ibyo bambeshyera' ahubwo rukamurekura akajya kureba abana be 4 kuko bamukeneye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwemeje-ko-idamange-agomba-gufungwa-iminsi-30-y-agateganyo