Category: Uncategorized

  • Ibikubiye muri dosiye y’abagabo bashinjwa kugerageza gutorokesha Kizito Mihigo –

    Abo bagabo batatu ni Harerimana Innocent, Ngayabagiha Joel na Nkundimana Jean Bosco. Bose bakurikiranywe bafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi.

    Rwagombaga gutangira tariki 12 Mutarama 2021 ruza gusubikwa kubera Covid-19, rushyirwa kuwa 20 Mutarama 2021 nabwo rurongera rurasubikwa, rushyirwa tariki 9 Werurwe 2021 nabwo ruza gusubikwa kuko abacamanza bose bari bagiye kwikingiza Covid-19. Ubu rwahawe itariki nshya rugomba kuburanishirizwaho, iya 29 Mata uyu mwaka.

    Baregwa icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

    Imvano y’ifatwa ryabo

    Mu gitondo cyo ku wa 13 Gashyantare 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza inkuru zivuga ko Kizito Mihigo wari umuhanzi ukomeye, yafashwe agerageza gutoroka.

    Icyo gihe abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera baganiriye n’itangazamakuru, bemeje ko basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

    Bakimubona ngo yashatse kubaha ruswa y’ibihumbi 300 Frw ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baramufata. Icyo gihe ngo bamucishije mu gasanteri gakorerwamo ububaji, yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y’imbeho ahetse n’igikapu mu mugongo.

    Kuri uwo munsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje uyu muhanzi wari ikirangirire yatawe muri yombi.

    Muri Nzeri 2018 Kizito yari yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika atarangije igifungo cy’imyaka 10 yari yahamijwe ku byaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

    Muri izo mbabazi yahawe, harimo amabwiriza agena ko igihe ashatse kujya hanze y’igihugu abisabira uruhushya Minisitiri w’Ubutabera.

    Umugambi wo gutoroka

    Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha.

    Umwe muri batatu yemera ibyaha

    Nkundimana yabajijwe niba yemera ibyaha, asubiza ko atemera icyaha cyo gutanga indonke hamwe no kurenga ku biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ariko yemera ko Kizito yamusabye ko yamubariza umuntu wamwereka inzira igera mu Burundi idaciye ku mupaka.

    Yavuze ko yagiye mu bukwe tariki ya 4 Mutarama 2020 ari nabwo yahuye na Ngayabahuga. Uwo muvandimwe we ngo yamubwiye ko umuntu aciye ahitwa mu Gatunda yabona inzira igera i Burundi.

    Tariki 7 Mutarama, uwo mukozi yaratashye ngo abwira Kizito [yita boss] ko inzira yaboneka, undi amubwira ko bazavugana igihe azagirayo.

    Ngo hashize iminsi, Ngayabahiga amubaza aho gahunda igeze, undi amusubiza ko aza kubaza ‘Boss’ neza akamubwira. Ubwo yamubazaga, ngo Kizito yamubwiye ko yabaza Ngayabahiga umunsi bazagirayo, undi amubwira ko byaba byiza kuwa “Gatatu tukajyana n’abajya kurema isoko”.

    Bigeze ku wa kabiri, ngo Kizito yavuze ko yabivuyemo atakigiye, undi abimenyesha Ngayabahiga ko urugendo rwasubitswe.

    Gusa ku wa Gatatu ngo Kizito yahamagaye Nkundimana, amubwira ko yamugeraho bwangu, atega moto amusanga mu rugo aho yari atuye. Ageze iwe, ngo yasanze hari imodoka iparitse inyuma y’igipangu, undi aramubwira ngo nahamagare Ngayabahiga amubwire ko bagiye kuza.

    Icyo gihe ngo Kubwimana yazinze imyenda ya Kizito, ayishyira mu modoka, bageze Kabeza aramubwira ngo ahamagare wa musore witwa Ngayabahiga amubwire ko baza guhurira i Kibeho. Kuko Ngayabahiga nta mafaranga yari afite, bamwoherereje 18.000 Frw ya moto.

    Urugendo rwarakomeje, bahurira ahitwa i Ndago, gusa ikibazo kiba ko bwari bwije bahitamo gusubika urugendo. Mu nzira, ngo Kizito yabwiye uyu mukozi we ko impamvu ashaka guca mu nzira zitemewe ari uko yigeze gufungwa.

    Umushoferi yari yabwiwe ko bagiye mu gitaramo

    Uwagiye atwaye imodoka icyo gihe ni umugabo wo mu Mujyi wa Kigali witwa Harerimana Innocent. We mu ibazwa yakorewe, yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko Kizito yari yamukodesheje amubwira ko hari umuririmbyi bazavana i Kigali undi bakamufata mu nzira bakajya mu gitaramo cyari kubera ahitwa Gatunda kuri kiliziya iri ahitwa Busanze.

    Ngo baragiye bageze i Butare amusaba guhagarara, amubwira ko ashaka gukoresha “Sim Swap”, nyuma bakomeza urugendo bafata uwitwa Ngayabahiga Joel ahita Ndago iruhande rw’Akarere ka Nyaruguru.

    Bakomeje urugendo, maze Kizito ngo aza kubabwira ko bwije, ko aho bagiye nta hotel zihaba, ngo asaba umushoferi ko basubira i Kibeho. Aho i Kibeho, umushoferi ngo yakodesherejwe icyumba cya 15.000 Frw.

    Saa cyenda n’igice zo mu rukerera ngo nibwo Nkundimana yakomanze ku rugi rw’umushoferi, bafata urugendo bagera ahitwa mu Gatunda ahantu haremera isoko, maze Kizito ngo abwira Nkundimana ngo nahamagare umuntu uzayobora igitaramo, arangije aha umushoferi ibihumbi 40 Frw maze afata urugendo asubira i Kigali.

    I Kibeho baraye muri Chapelle

    Ngayabahiga Joel aho yabarijwe hose, yemeye ibyaha byose ashinjwa. Yavuze ko ubwo yari amaze kohererezwa amafaranga ibihumbi 18 Frw, yateze moto y’ibihumbi 7 Frw, ageze i Kibeho ahahurira na Kizito saa mbili z’ijoro.

    Ngo yamusabye ko bakomeza urugendo, undi amubwira ko bwije. Ngo baraye muri Chapelle aho abantu basenga baba bari, ntibishyura amacumbi usibye iry’umushoferi gusa. Baje kuzinduka mu gitondo kare bakomeza urugendo, saa kumi n’ebyiri aba aribwo bagera ahitwa i Remera, imodoka isubira i Kigali.

    Uko bari batatu, [Kizito n’abavandimwe babiri] ngo bahise bakomeza imbere gato nko muri metero 30, bicara mu ishyamba munsi y’umuhanda, abantu bihitiraga baza kubabona batangira guhamagara inzego z’umutekano, zirabafata, zibahata ibibazo zitsa cyane kuri Kizito wasubizaga ko yashakaga “kwigira i Burundi”.

    Ngayabahiga ahakana ko nta ruswa bigeze batanga kugira ngo barekurwe icyo gihe.

    Muri urwo rugendo, Nkundimana wari umukozi wa Kizito, ngo yari abitse amafaranga 420.500 Frw hamwe n’amadolari ya Amerika 300, ariyo bivugwa ko bafashemo ibihumbi 300 Frw bagashaka kuyatanga nka ruswa kugira ngo barekurwe nk’uko umuyobozi w’Isibo byabereyemo yabitangaje.

    Iyi ni yo foto ya nyuma ya Kizito Mihigo yagiye hanze ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, nyuma indi nkuru yavuzwe kuri we ni iy’uko yapfuye yiyahuye

  • Uko byagendekeye umunyamakuru Agnes wafungiwe bitunguranye mu isomwa ry’urubanza rwa Idamange (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga hasomye imyanzo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha bitandukanye Idamange Iryamugwiza Yvonne.

    Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

    Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y’urukiko.

    Mu gusoma iyi myanzuro kandi, ubwo yendaga kugera ku musozo, nibwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n’umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi, hanyuma umucamanza amusaba gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge aho yavuze ko asibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe, umucamanza avuga ko azamwiregera akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.

    Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Umunyamakuru Agnes yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV, adutangariza uko byamugendekeye ngo afungwe ndetse n’uko yaje kurekurwa agiriwe imbabaza na Perezida w’urukiko mu gihe hari haje imodoka ya Polisi yari igiye kumujyana.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

    Uyu munyamakuru avuga ko ibyamubayeho byamuhaye isomo rikomeye kandi ngo byanatumye hari byinshi agiye guhindura mu mikorere y’umwuga we w’itangazamakuru, ashyira imbere ubushishozi n’amakenga kugirango azarusheho gukora uyu mwuga mu buryo butamuteza akaga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Uko-byagendekeye-umunyamakuru-Agnes-wafungiwe-bitunguranye-mu-isomwa-ry-urubanza-rwa-Idamange-VIDEO

  • Surprise y’umwaka : Perezida Tshisekedi yikinze ku rugi atungura umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Iri tungura ryabereye mu biro by’umugore wa Perezida ubwo yazaga ku kazi, abandi bakozi bakamufungurira ubundi bakamutungura bamuririmbira.

    Ako kanya, Perezida Tshisekedi uba wiheshe inyuma y’urugi, na we ahita aza akamutungura akamuhereza indabyo.

    Denise Nyakeru Tshisekedi ugaragara ko atunguwe cyane ahita ahoberana n’umugabo we, bagahana akabizu ko ku itama ubundi abari bahari bakoma amashyi bizihiwe.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Denise Nyakeru Tshisekedi yashimiye umugabo we wamuhaye ibyishimo kuri uriya munsi w’isabukuru ye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Surprise-y-umwaka-Perezida-Tshisekedi-yikinze-ku-rugi-atungura-umugore-we-ku-isabukuru-ye

  • Ibiciro byiyongereyeho 1,6% muri Gashyantare 2021 –

    Ibi biciro ariko byaragabanutse ugereranyije na Mutarama uyu mwaka, kuko icyo gihe ibiciro byari kuri 2,8% mu mijyi na 4% mu cyaro. Ugereranyije ukwezi kwa kabiri (Gashyantare 2021) n’ukwezi kwa mbere (Mutarama 2021) ibiciro byazamutseho 0,5%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,5%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,6% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 11%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3,5%.

    Ku ruhande rw’icyaro, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 2,7% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,4% n’ibiciro by’amahoteli na resitora byazamutseho 7,9%.

    Ibiciro by’ibiribwa biri mu byatumye ibiciro bizamuka muri rusange

  • V/Mayor wa Burera ukurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta ntiyitabye urukiko ubugirakabiri #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwari ruteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, nyuma yo kurusubika ku wa 16 Gashyantare 2021, kuko umwe mu baregwa ari we Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix yari yagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Musanze ko atashoboye kwitaba kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ibi byabayeho nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zo guhagarika ingendo hagati y’uturere no hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali. Uyu muyobozi amenyesha urukiko mu nyandiko ko atava mu karere ka Burera atuyemo ngo yice amabwiriza ngo aze kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

    Nubwo byari bimeze gutya ariko, ntibyabujije bagenzi be baregwa hamwe aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel kwitaba urukiko nubwo byarangiye icyifuzo cya Manirafasha Jean de la Paix gihawe agaciro n’urukiko maze rukanzura ko rwimuriye urubanza ku wa kabiri, tariki ya 09 Werurwe 2021.

    Urubanza rwari rutegerejwe kuburanishwa kuri iyi tariki, rwimuriwe ku wa kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021.

    Haribazwa byinshi ku mpamvu zitangwa na Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix

    Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama baribaza niba yari kuboneka iyo ataza kurwara kandi gahunda ya Guma mu karere ikiriho.

    Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati 'Reka twemere ko yagaragarije urukiko noneho ko arwaye. Iyo aza kuba muzima se bwo yari kwitaba kandi impamvu yatanze mbere ikiriho ?'

    Si uru rubanza asangiye na bagenzi be (Dossiers groupés) yagombaga kuburana kuri uyu wa kabiri gusa, kuko yari afite n’urundi yagombaga kuburana wenyine (Dossier personnel) narwo akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

    Aba bose baregwa hamwe muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yari abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba ari nawe wari akuriye ako kanama.

    Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 10, igira iti'Umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.'

    Src : Panorama

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/V-Mayor-wa-Burera-ukurikiranyweho-kunyereza-umutungo-wa-Leta-ntiyitabye-urukiko-ubugirakabiri

  • Muri UR-Huye basanze inkende imanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

    Amafoto yanyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yagaragazaga inkende imanitse mu mugozi muri iriya Kaminuza y’u Rwanda.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, buririye kuri riya mafoto, bibaza niba iriya nkende ari yo yaba yiyahuye ku bushake, ikimanika mu mugozi.

    Gusa bisa nko gutebya kuko inkende idashobora kugira igitecyerezo nka kiriya cyo kwimanika mu mugozi ishaka kwiyambura ubuzima.

    Hari abakeka ko ari umuntu wabikoze, bakavuga ko wenda yasanze iriya nkende yapfuye ubundi akayimanika kuriya.

    Nsengimana Jean de Dieu uri muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko, koko iriya nkende imanitse ku gisenge cy’imwe mu nyubako za ririya shuri.

    Yavuze ko bamwe mu basanzwe bakunze kuba bari hariya, bari bamaze iminsi babona iriya nkende ifite akagozi mu ijosi ariko batazi uwakayishyizemo.

    Avuga ko bikekwa ko yaba yuriye iriya nyubako yashaka kumanuka akagozi kagafata mu musumari bigatuma ihasiga ubuzima.

    Ubusanzwe kuri campus ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye hari ishyamba rizwi nka Arboretum hakunze kubamo inkende nyinshi ndetse zikunze kuba zigendagenda muri biriya bice.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Muri-UR-Huye-basanze-inkende-imanitse-mu-mugozi

  • Bwa mbere Umutare Gaby yahishuye uko yamenyanye n'umukunzi we kugeza barushinze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutare Gaby yamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Mesa Kamwe' aho yigaruriye imitima ya benshi, yahishuye uko yamenyanye n'umukunzi we Joyce kugeza barushinze muri 2017.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ally Soudy kuri 'Instagram live', umunyamakuru yabajije Umutare Gaby ibintu byinshi mu buzima busanzwe ariko twibanze cyane ku rukundo rwe n'umugore we cyane ko byagiye bivugwa ko ngo umugore ariwe wamushatse. Hari n'uwamubwiye ngo bamujyanye nk'agapfunyika cyangwa se (package) ibintu yahise aseka cyane abwira umunyamakuru ko asigaye akunda ibitekerezo nka biriya.

    Mu gusobanura aho yahuriye na Joyce, Umutare Gaby yabanje kubica ku ruhande ariko nyuma aza noneho kwerura avuga ko bwa mbere bahuriye ku Gisozi ariko ari ibisanzwe mu birori, gusa ntiyashatse kuhavuga. Nyuma Joyce yasubiye hanze y'u Rwanda. Umutare Gaby yakomeje avuga ko nyuma yo guhura Joyce yamwandikiye kuri Facebook amubaza niba ariwe umuhanzi umutare Gaby?

    Umutare Gaby nawe yahise amubwira ko ariwe. Yavuze ko Joyce yatunguwe n'uburyo Umutare atitwaraga nk'abahanzi kandi yari mu bagezweho muri icyo gihe. Bakomeje kuganira kugeza n'aho ngo agarukiye mu Rwanda noneho baramenyana birushijeho, batangira n'urugendo rw'urukondo, kugeza barushinze mu 2017 babanye nk'umugoren'umugabo.

    Leave your vote

    -2 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-umutare-gaby-yahishuye-uko-yamenyanye-numukunzi-we-kugeza-barushinze/

  • Ni gute umutwe w'iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka 'grenades' yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bakomeje kutwandikira binubira amateshwa wa mutwe w'terabwoba, RNC, kuri uyu wa kabiri tariki 09 Werurwe, wiriwe wohereza muri telefone zabo, bakadusaba ko twibutsa Kayumba Nyamwasa n'ibigarasha bigenzi bye ko Abanyarwanda bahumutse, batagikeneye ubatesha igihe abarohamo ibitekerezo bitagira epfo na ruguru.

    Mu nyandiko ya RNC yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga  nka roho mbi, Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bagarutse muri ya ndirimbo bahoramo  itagira inyikirizo, ko ngo mu Rwanda hatubahirizwa uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Abasomye ibyo RNC yanditse, bagize bati:'Ni gute abo batekamutwe, abagome ruharwa, abanyakinyoma, bashinja ubuyobozi bw'u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi aribwo bwatwamuruyeho 'grenades' za RNC zatewe hirya no hino mu gihugu, abatari bake bakicwa abandi bagakomereka? Ese abica abaturage b'inzirakarengane mu bitero iyo mitwe y'iterabwoba igaba ku butaka bw'u Rwanda, nibo bakwiye gutanga amasomo y'uburenganzira bwa muntu. Niba RNC yarahisemo kwifatanya na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n'abasize bahekuye u Rwanda, ni gute yahindukira ikigira umuvugizi w'uburenganzira bwa muntu?

    Uwitwa Munyaneza Patrick yatwandikiye ubutumwa ku mbunga nkoranyambaga za Rushyashya agira ati:' Ese kwigarurira amasambu y'abaturage ku mbaraga nk'uko Kayumba Nyamwasa yabikoze mu Ntara y'Uburasirazuba, nibyo yita kubahiriza uburenganzira bwa muntu? Niba mu Rwanda batubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kuki abarwanyi ba RNC, nka Maj Habib Mudasiru n'abandi bagizi ba nabi  amagana bafatiwe ku rugamba, batakaniwe urubakwiye, ngo bicwe nk'uko bari bagambiriye kwica abandi, ahubwo bagashyirwa mu butabera, ubu bakaba batangwaho amafaranga ava mu misoro y'abaturage bashakaga kugirira nabi?'

    Ubutumwa bwa Munyaneza burasa n'uwa Nkurikiye David nawe wibaza niba RNC ishobora kuvuganira uburenganzira bwa muntu, yirengagije ibitambambuga yohereza ku rugamba izi neza ko itarutsinda, benshi bakahatikirira, abandi bagahungabana bikomeye kubera akaga bahurira nako mu mashyamba ya Kongo. Nkurikiye David kandi yibukije Kayumba Nyamwasa ko ku rutonde rw'umugizi wa nabi ntawamuza imbere, ngo urebye ibyo yakoze mu majyaruguru y'u Rwanda, aho kuzuza inshingano zo kurwanya abacengezi, agahohotera abagore , abana n'abandi banya ntege nke. Nkurikiye uvuga ko yanakoranye na Nyamwasa mu gisirikari, ahamya ko no mu byatumye ayabangira ingata, harimo no gutinya kuzabazwa iby'ubwicanyi yakoreye abaturage b'inzirakarengane.

    Munganyinka Spésiose nawe yatwandikiye yamagana ibirego bya RNC bidafite ishingiro, akibaza niba gushyikiriza ubutabera abantu nka Idamange Yvonne bica amategeko nkana, aribyo byakwitwa kubuza abantu ubwigenge bwo kuvuga, kabone n'iyo baba bavuga ibibangamiye ituze n'umutekano by'Igihugu. Munganyika akongeraho ati:'Waba utagendera ku mategeko, maze abajenosideri n'abandi bicanyi ruharwa aho kubashyira aho baba bagomba kujya, ukabashyira mu nkiko, ukabagaburira, ukabambika, ukabakingira Covid-19!

    Uretse   ubutumwa twahawe n'abantu banyuranye, hari n'imiryango mpuzamahanga yashyimiye u Rwanda kwita ku baturage bayo. Twavuga nk' Ishami ry' Umuryango w' Abibumbye ryita ku Buzima,OMS, Komisiyo y' Umuryango w' Ubumwe bw' Ibihugu by' Uburayi n' Umuryango w' Ibihugu bivuga Ururimi rw' Igifaransa, banyuzwe n'uburyo uRwanda rwateguye rukanashyira mu bikorwa hagunda yo gukingira abaturage COVID-19.

    Hatanzwe urugero ko mu minsi 3 gusa u Rwanda rwari rumaze gukingira abantu barenga ibihumbi magana abiri(200.000), nyamara ibihugu nk' Ububiligi n'ibindi  byakataje mu iterambere, byasabye nibura iminsi 20 ngo babe bakingiye abangana n'abakingiwe mu Rwanda mu minsi 3 gusa. Si uko u Rwanda rufite amikoro kurusha ibihugu duturanye, ahubwo ubushake n'ubushishozi by'abayobozi nibyo bitanga uyu musaruro

    Mu cyo bise itangazo, RNC irashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu  karere k'ibiyaga bigari. Ariko natwe reka dusesengure. RNC koko  niyo ikwiye kuvuga ibi, izi neza amarorerwa abarwanyi bayo bakora mu burasirazuba bwa Kongo? Kwica, gusahura no gusambanya abagore ku ngufu nibyo byatumye RNC n'impanga yayo  FDLR, kimwe n'indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Kongo isi yose iyamagana, ndetse ubu ingabo za FARD zikaba ziyirwanya zivuye inyuma  kuko  ihungabanya umutekano muri icyo gihugu no mu karere muri rusange.

    Mu gusoza ibitekerezo bigaya cyane amahomvu ya RNC, abatwandikiye barasaba icyo kiryabarezi kureka gukomeza gutayanjwa, kibeshya ko giharanira ineza y'Abanyarwanda, kandi mu by'ukuri ikigamijwe ari ukwikusanyiriza imisanzu, ngo ba Kayumba Nyamwasa na muramu we Evode Ntwari biyuzurize ibifu, baniyubakire imiturirwa za Uganda, Amerika n'uburayi, nyamara abatanga iyo misanzu bicira isazi mu jisho.

    Koko rero, ntibisaba kuba uri igitangaza muri politiki ngo ubone ko RNC  kimwe n'abandi biyita ko bari muri'opozisiyo', ari udutsiko tw'abagome, abamamyi n'inzererezi zahunze ubutabera. Nabo ubwabo barabyivugira, ndetse bakaba baracitsemo ibice utabara, bashinjanya ibyaha tumaze kuvuga.

    RNC nirwo rugero rwa hafi. Izatubwire uko ishaka kubaka mu Rwanda  'Ubumwe nyabwo no gukorera mu mucyo', kandi muri yo imbere benda kumarana bapfa ubusambo no kugambanirana. Harya Kayumba Nyamwasa, ubu uracyacana uwaka na Gahima Gerard, Theogene Rudasingwa, Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimiye n'ibindi bigarasha mwafatanyije gushinga ikiryabarezi RNC? Abanyarwanda barabamenye, nimusubize amerwe mu isaho!

     

    The post Ni gute umutwe w'iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka 'grenades' yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-gute-umutwe-witerabwoba-wakwigisha-uburenganzira-bwa-muntu-no-kugendera-ku-mategeko-mu-binyoma-uhimbira-u-rwanda-rnc-ijye-yibuka-grenades-yateye-abanyarwanda-ziga/

  • Icyiciro gishya cya Tourism Inc cyitezweho gufasha abafite imishinga y’ubukerarugendo n’amahoteli –

    Gahunda ya Tourism Inc igiye kuba ku nshuro ya kane, ikaba ikubiyemo ibikorwa by’amahugurwa no kungurana ubumenyi, hakanibandwa ku nzitizi zibangamira ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu rwego rw’ubukerarugendo, zirimo kutagira ubumenyi buhagije ndetse no kutabona igishoro gikinewe kugira ngo imishinga yabo ishyirwe mu bikorwa.

    Kuri iyi nshuro ya kane, ba rwiyemezamirimo 25 bafite hagati y’imyaka 18 na 35 nibo bazahabwa amahugurwa, azabafasha kwiyubakamo ubushobozi buzatuma bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Iki cyiciro cya kane kije gisanga ibindi bitatu byarangiye, birimo bibiri bya mbere aho abahuguwe batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, n’icya gatatu kigizwe na ba rwiyemezamirimo bitegura kurangiza amasomo yabo.

    Sandra Gatete, Umuyobozi w’Ikigo cya City Buddiz, akaba n’umwe mu banyuze muri aya mahugurwa, yavuze ko gahunda ya Tourism Inc. yamufashije kwagura ibikorwa bye.

    Ati “Tourism Inc yamfashije kugeza ibikorwa byanjye ku rundi rwego, idufasha kutangiza no gukurikirana ibikorwa byacu. Badutoje kugira imitekerereze yihariye mu gukemura ibibazo bitwugarije, kandi ibyo byatumye dukomeza ibikorwa byacu binyuze mu gutanga izindi serivisi zatumye ikigo cyacu gikomeza gukora muri ibi bihe by’icyorezo”.

    Yongeyeho ati “Kuba umwe mu bagize Tourism Inc byanshoboje gusangira ibitekerezo n’abandi ba rwiyemezamirimo b’abagore, kandi binyubakamo icyizere cy’uko urwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda ruzahangana n’iki cyorezo kandi rukongera gukomera”.

    Charity Kabango, Umuyobozi muri ESP, yavuze ko umusaruro wa Tourism Inc watangiye kwigaragaza.

    Ati “Gahunda ya Tourism Inc iteguye mu buryo bwo guteza imbere abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, kandi twatangiye kubona impinduka nziza mu banyeshuri bacu barangije (mu byiciro bibiri bya mbere). Twishimiye gukomeza gukorana n’umuryango wa Mastercard Foundation mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, cyane cyane abagore, binyuze mu kwihangira imirimo”.

    Rica Rwigamba, Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo ruzakenera ibikorwa bishya birimo iby’abakiri bato, kugira ngo rwigobotore ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Ati “Kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rwongere kwiyubaka nyuma y’icyorezo, ruzakenera ibikorwa by’udushya tuzanwa n’abantu bakiri bato. Uyu muryango ufite ubushake bwo gukomeza ubu bufatanye na ESP kugira ngo duteze imbere kandi tunoze ibyo bitekerezo bishya, bizafasha mu kwagura no kubyaza umusaruro amahirwe ari muri uru rwego”.

    Ba rwiyemezamirimo bafite amahirwe yo kwakirwa muri iki cyiciro cya kane cya gahunda ya Tourism Inc, ni abafite imishinga cyangwa ibitekerezo bishingiye ku bukerarugendo, kandi bateganya gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda. Bagomba kandi kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35, kandi bakaba biteguye kumara amezi atandatu muri aya mahugurwa. Abagore bujuje ibi byose bararikiwe cyane kwitabira iyi gahunda.

    Ku bumva bujuje ibisabwa, bashobora kwiyandikisha banyuze kuri http://bit.ly/tourisminc4

    Ku bifuza ibindi bisobanuro, bashobora kwandikira, Isidore Iradukunda, Umuyobozi wa Porogaramu muri ESP, kuri email ya [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri +250 788 406 076.

    Bashobora kandi no guca kuri Nicolas Emane, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Mastercard Foundation, bakamwandikira kuri email ya [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri +250 783 720 809.

    Sandra Gatete, Umuyobozi w’Ikigo cya City Buddiz, ni umwe mu bungukiye muri Gahunda ya Tourism Inc

  • Nyamasheke: Abagore baremeye bagenzi babo batishoboye –

    Abo mu mu Murenge wa Bushekeri IGIHE yasuye, bavuze ko bafashije abagore 10 maze babaha ingurube, ariko umwe muri bo ahabwa ihene. Aba bagore bahawe amatungo magufi, bazoroza bagenzi babo batishoboye.

    Bane muri abo bagore batishoboye bahawe matora zo kuryamaho mu rwego rwo kubafasha kurara ahantu hasa neza ariko banatange umusaruro mu kazi kabo kuko kuryama neza bigira ingaruka nziza ku buzima.

    Uwamariya Clementine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Bushekeri, yagize ati “ni igikorwa dukora buri mwaka, duha amatungo na matora abagore bo muri buri kagari batishoboye, aya amatungo azabafasha kugira ngo nabo bazoroze abandi.”

    Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuze ko aya matungo agiye kubafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere, mu gihe abahawe matora bavuze ko zigiye kubafasha kurwanya umwanda kuko bararaga ku birago.

    Bambaririki Marie Chantal ati “Iwanjye nubakiwe na Leta, nta tungo nagiraga none ndanezerewe kuba nanjye ngiye korora nk’abandi kuko ngiye kubona agafumbire ndetse iyi ngurube niyororoka, nzaha undi utishoboye mbe nanagurisha izindi ngurube maze niteze imbere.”

    Uzamushaka Christine yunzemo ati “Nararaga ku kirago ivumbi ryaranyishe, imbaragasa ntizaburaga ndetse tukarara tuvunika. Ubu ndishimye kuko ngiye kujya ndara kuri matora kandi nzajya mpakorera isuku. Ndashimira aba bagore babikoze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan, yavuze ko aya matungo ahita ashakirwa ubwishingizi kugira ngo hagize irigira ikibazo, bitaba igihombo ku bagenerwabikorwa.

    Ati “iyi ni gahunda yafashwe n’abagore, ni gahunda izakomeza no ku bandi hirya no hino mu midugudu. Icyo byadufashishe ni ukugira ngo abagore barare neza kandi turifuza ko bava mu bukene mu gihe bayorora neza. Aya matungo azafatirwa ubwishingizi kugira ngo anapfuye babashe gushumbushwa.”

    Abagore bahawe amatungo na matora bashimye iki gikorwa, bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bukarushaho kuba bwiza.

    Bahawe amatungo arimo ingurube

    Hatanzwe na matora