Category: Uncategorized

  • Rusesabagina yaje mu rukiko atunganiwe bituma urubanza rusubikwa…Sankara yongeye kumutunga agatoki gutinza urubanza #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina ejo wari wasomewe icyemezo ku nzitizi yari yatanze asaba kurekurwa kuko yageze mu Rwanda ashimuswe, urukiko rukazitesha agaciro, uyu munsi yaje mu rukiko atari kumwe n’abunganizi be, Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa.

    Uyu mugabo ukekwaho kuba yarateraga inkunga imitwe irwanya u Rwanda, yabwiye Urukiko ko adashobora kuburana atunganiwe ndetse ko ubwo ejo basomerwaga kiriya cyemezo, bahise baregera ubujurire bwabo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yaje mu rukiko atunganiwe, byakozwe ku bushake bwa Rusesabagina n’abamwunganira.

    Bwavuze kandi ko Me Rudakemwa akwiye gufatirwa ibihano kuko iyi myitwarire igaragaza agasuzuguro kuko nk’umunyamategeko abizi neza ko kiriya cyemezo cyafashwe ejo kitagomba guhagarika urubanza rwo mu mizi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iyi myitwarire igamije gutinza urubanza ku bushake bityo ko hafatwa icyemezo urubanza rugakomeza.

    Inkuru irambuye turacyayitunganya

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rusesabagina-yaje-mu-rukiko-atunganiwe-bituma-urubanza-rusubikwa-Sankara-yongeye-kumutunga-agatoki-gutinza-urubanza

  • LIVE: Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe, Sankara ati ’ni tactic’ zo gutinza urubanza (Amafoto na Video) –

    Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro ifite.

    Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.

    Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko hatangira kuburana mu mizi urubanza rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    09:20: Inteko iburanisha ifashe akanya ko kwiherera yanzure niba iburanisha rikomeza cyangwa rigasubikwa.

    09:19: Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko “Ubushize turi hano mwibuke ukuntu Rusesabagina n’umwunganira bitwaye. Ni akantu gato nashakaga kugarukaho ‘kagaragaza la mauvaise foi.’

    09:14: Me Nkundabarashi yavuze ko hakenewe uburyo bwo kugena uko urubanza ruzagenda ku buryo ibibazo byo kurutinza bya hato na hato birangire burundu.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • – Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • – Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • – Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • – Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • – Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • – Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • – Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • – Guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • – Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • – Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • – Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    -  Mba mbona harimo ‘tactic’ zo gutinza urubanza-Sankara

    09:14: Sankara yavuze ko mu gihe umuntu afite umugambi uhishe wo gutinza urubanza kandi akabikora buri gihe, biba bikwiye gufatwaho icyemezo gifatika.

    09:08: Nsabimana “Sankara” yavuze ko “Sindwanya igitekerezo ko Rusesabagina aburana yunganiwe. Ko mwahaye agaciro ko yireguye muri RIB kandi adafite umwunganizi. Uyu munsi kuba atunganiwe kuki mutabiha agaciro.”

    09:04: Rugeyo Jean yavuze ko uburenganzira bwo kunganirwa butagomba guhungabanywa n’icyo aricyo cyose.

    Yasabye ko urukiko rukwiye kwita ku ishyirwaho ry’ingengabihe izagena uburyo urubanza ruzagenda ku buryo buri muburanyi azaba azi igihe azaburanira.

    Ati “Dufite imbogamizi ko urubanza rukomeje gutya ntihabura undi muburanyi ugira impamvu nk’iz’uburwayi ku buryo rudakomeza. Dukeneye iyo road map ku buryo buri wese amenya igihe nyacyo cyo kwiregura.”

    -  UBUSHINJACYAHA BWASABYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    08:58: Ubushinjacyaha bwasabye ko bitewe n’uburyo bwasabye ko dosiye ihuzwa kandi hakaba hari ibyaha bihuriweho, mu nyungu z’ubutabera byaba byiza ko urubanza rusubikwa.

    Buti “Turasaba ko urubanza rutaburanishwa uyu munsi, aba bantu batunganiwe kuko ejo hateganyijwe iburanisha.’’

    Ubushinjacyaha bwavuze ko amakosa yakozwe n’umwunganizi ku buryo uregwa atabizira.

    Buti “Urubanza rurimo abantu benshi ariko ibivugwa bifite aho bihurira. Ku bw’ubutabera buciye mu mucyo, kuba hari ababa batunganiwe kandi mu gihe bazagera igihe cyo kubivugaho, urukiko rwashyira mu gaciro hakareba niba hatategekwa Me Rudakemwa kwitabira iburanisha ry’ejo ndetse rukaba rwagira ibihano rumufatira.’’

    -  Rusesabagina yavuze ko urubanza rwakomeza

    Ati “Ubusanzwe nari mfite abunganizi babiri, kuba nta n’umwe uhari, urubanza rwanjye ruracyari rurerure. Nababwiye ko uyu munsi twaje tutiteguye kuburana.’’

    Yavuze ko mu gihe ntacyo yabazwa ku bwiregure bwa Nsabimana Callixte ’Sankara’ nta kibazo urubanza rwakomeza.

    -  Hari abandi batatu batunganiwe

    Hakizimana Théogène yavuze ko umwunganizi wabo Mugabo Shariff Youssuf atageze mu rukiko kandi atabwiwe impamvu.

    08:47: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ’Sankara’ yasabye urukiko gushishoza rukemera ko bakomeza kuburana kuko bari bageze mu mizi.

    -  Me Rudakemwa yasabiwe ibihano

    08:45: Ubushinjacyaha bwavuze ko imyitwarire ya Me Rudakemwa ikwiye gufatirwa ibihano kuko bidakwiye ko umunyamwuga nkawe atinza urubanza nkana.

    Rusesabagina Paul aregwa ibyaha icyenda

    • – Kurema umutwe w’ingabo utemewe.
    • – Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • – Gutera inkunga iterabwoba.
    • – Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    08:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina atunganiwe uyu munsi bisa nk’ibyakozwe ku bushake kandi “twumva urubanza rwakomeza.’’

    Bwavuze ko kuba Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina atagaragaye mu rukiko ‘yarusuzuguye’ kuko abizi neza ko icyemezo cyafashwe kidahagarika ugukomeza k’urubanza kandi ni yo icyo cyemezo cyafatwa byagirwamo uruhare n’urukiko.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ari uburyo bakoze bwo gutinza iburanisha kandi bikozwe nkana.

    -  Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe

    Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we mu bijyanye n’amategeko.

    Yagize ati “Murakoze nyakubahwa. Uyu munsi sinunganiwe. Ejo mwadusomeye urubanza rw’imbogamizi, mumaze kuyisobanura twarayiregeye. Tumaze kujurira twumvise iyo mbogamizi igiye ku ruhande.”

    Paul Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu guca AC na Firigo zangiza ikirere zikanatwara akayabo –

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano yiswe ‘The Kigali Amendment to the Montreal Protocol’ ndetse mu kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha n’ibyongera ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    Muri rusange ibi bikoresho birimo ubwoko bubiri aribwo firigo na AC [Air Conditioner]. Byombi byifashishwa mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteli ndetse n’ahandi henshi ku buryo usanga abanyarwanda babikenera ku kigero cyo hejuru.

    Ku rundi ruhande ariko, ibi bikoresho byifitemo ibinyabutabire bya hydrochlorofluorocarbons (HCFCs) na chlorofluorocarbons (CFCs), bihumanya ikirere kandi binafite undi mwihariko wo gukoresha umuriro mwinshi.

    Amasezerano ya ‘The Kigali Amendment to the Montreal Protocol’ yasinywe hagamijwe kugabanya cyangwa kurandura burundu ikoreshwa ry’ibyo bikoresho bitwara umuriro mwinshi bikanangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

    Ku ruhande rw’u Rwanda byari bitaganyijwe ko muri Mutarama 2021, aribwo ibi bikoresho byagombaga kuba byamaze gucika aho nta byari kuba byemerewe kongera kwinjizwa mu gihugu abantu bakerekwa ibindi bishya byo gukoresha.

    Abahanga bagaragaza ko kuri ubu firigo zikoresha gaz izwi nka ‘Gaz el 600 na AC zikoresha ‘Gaz el 32’ arizo zitangiza ikirere, zitwara umuriro muke ugereranyije n’izisanzwe. Ibindi byiza by’ibi byuma ni uko nk’iyo ucometse firigo, ntabwo ihinda kumwe izi zisanzwe bigenda.

    Inararibonye mu gukora ibyuma bikonjesha akaba anafite ikigo cya Cold Air Ltd gitanga izo serivisi, Nsengiyumva Jean Paul, yavuze ko gukoresha ibi bikoresho bigezweho bifite inyungu ebyiri z’ingenzi ariko inyungu rusange ni uko zitangiza ikirere.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Zangiza ikirere, kandi urumva iyo ikirere cyangiritse natwe abaturage bitugiraho ingaruka, urumva izo ni inyungu rusange ariko hakaba n’inyungu z’uko umuriro abantu bakoreshaga ugabanyuka ku kigero cyo hejuru.”

    Nsengiyumva asobanura ko nk’ahantu wakoreshaga garama 200 za gaz kuri za firigo cyangwa AC zisanzwe, kuri izi nshya wakoresha garama 80. Ibi bijyana no kuba niba gaz yagabanyutse n’ingano y’umuriro ukoreshwa uragabanuka.

    Nko muri Cold Air Ltd barangura izi firigo na AC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi ndetse no mu Bushinwa. Nka AC zemewe kuri ubu ziri mu bwoko bwa El 134 ikora mu modoka, ndetse na El 410 ikora muri za AC zo mu nzu.

    Amafaranga y’umurengera ahatikirira…

    Inyigo ziheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, REMA, zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 97.512; muri zo 64.505 [ni ukuvuga hafi 70%], zikoresha amashanyarazi menshi kandi zikangiza ikirere.

    REMA yagaragaje ko izo firigo zirenga ibihumbi 64 zishaje zikoresha amashanyarazi afite agaciro gasaga miliyari 4 Frw, hiyongeraho miliyari 2.4 Frw zitari ngombwa.

    Nk’urugero rwa firigo nshya abantu bagirwa inama yo gukoresha, hari izizigama umuriro 30%, buri kwezi, bivuze ko niba wakoreshaga umuriro w’ibihumbi 20 Frw, ushobora kuzigama ibihumbi 6 Frw, ugasigara wishyura ibihumbi 14 Frw.

    Hari izindi firigo zishobora kugabanya 50%, byitezwe ko mu minsi iri imbere hashobora kuzaba harabonetse izindi zizigama umuriro kugeza kuri 80%.

    Ikijyanye n’ibiciro hari izigura kuva ku bihumbi 400 Frw kugeza kuri miliyoni 1 Frw. Nubwo ubona ikubye kabiri izari zisanzwe, bivuga ko mu myaka ibiri uwaguze izi zigezweho yaba yaramaze kugaruza ayo yarengejeho kuri izi zari zisanzwe [zaguraga make].

    Bamwe mu bafite firigo zishaje baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko izo bakoresha zibahombya cyane dore ko uretse kuba zitwara umuriro mwinshi baba bafite ubwoba ko zateza inkongi y’umuriro.

    Uwitwa Uwimana Emilienne ufite Alimentation mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Nka njye iyo mbaze amafaranga y’umuriro nkoresha, usanga firigo itwara arenga ½ kandi iyo urebye ibintu nkonjesha ni amata n’utundi tuntu duke.”

    Yakomeje agira ati “Icyemezo cya Leta cyo kuba twakoresha firigo zihangira umuriro njye numva cyaba ari cyiza n’ubwo kugeza ubu tudafite aho kugurira izo firigo bari kudusaba gutunga.”

    Mu kiganiro na IGIHE, Umukozi muri REMA ushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Montreal, Uwera Martine yagize ati “Ikindi cy’inyungu kiri muri ibi bintu ni uko izi firigo zose zizigama umuriro zikoresha gaz karemano, izi gaz karemano ntizangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba kandi ntabwo zitera ubushyuhe bukabije mu kirere.”

    Uwera yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite inyungu zo kurengera ayo mafaranga yagenderaga mu gukoresha umuriro mwinshi w’amashanyarazi agenda muri ibyo bikoresho ariko ikanagirwaho ingaruka zikomeye n’imihindagurikire y’ikirere.

    Yakomeje agira ati “Aya masezerano avuguruye ya Kigali, agamije no kugabanya imyuka itera ubushyuhe bwinshi mu kirere, ni ibintu bigendana. Ibikoresho byacu bigomba kuba bikoresha gaz karemano zitangiza ikirere kandi zikanizigamira umuriro.”

    REMA ivuga ko n’ubwo urugendo rukiri rurerure ndetse hagikenewe gushyirwamo ingufu nyinshi, u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizubahiriza Amasezerano ya Montreal mu 2030.

    Kugeza ubu nyuma y’aho kuva muri Mutarama 2021 ibyo bikoresho bibujijwe kongera kwinjizwa ku isoko ry’u Rwanda, REMA ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB mu kugenzura niba koko izo nshya zinjira mu gihugu zujuje ubuziranenge bukenewe.

    AC zangiza ikirere zikomeje kwamaganwa ku Isi yose, mu Rwanda naho ni uko

  • Abasirikare b’u Rwanda 128 basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo –

    Aba basirikare bahagurutse ku wa 10 Werurwe 2021 bagiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 105, nayo bamwe mu bayigize bageze i Kigali ejo.

    Brig Gen JB Rutikanga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yasabye aba basirikare kuzahagararira u Rwanda neza barangwa n’ikinyabupfura.

    Ati “Buri gihe muzarangwe n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda kandi mu bungabunge isura nziza y’u Rwanda binyuze mu gusohoza ubutumwa bwanyu mu kinyabupfura.”

    Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zasohoje ubutumwa ryakiriwe na Col PM Mujuni washimiye abarigize kuba barasohoje inshingano zabo neza ndetse abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo bagiye gukomereza mu gihugu.

    Mu gihe cy’umwaka umwe aba basirikare bo muri batayo ya 105 bari bamaze muri Sudani y’Epfo, batanze umusanzu mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurinda abasivile, abavuye mu byabo ndetse no kurinda umutekano igihe ibikoresho byifashishwa mu kugoboka abari mu kaga.

    Kugeza ubu u Rwanda rufite batayo eshatu z’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’itsinda ry’abandi bakoresha indege.

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatutu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi nka ‘UNMISS’ ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka ‘UNAMID’ ndetse n’ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ‘MINUSCA’.

    Aba basirikare uko ari 128 bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

    Babisikanye na bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

  • Banki ya Kigali imaze gutanga arenga miliyari 1,7 Frw mu gufasha ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19 –

    Icyiciro cya mbere cy’iyi nkunga yiswe ‘Investment for Employment’, Banki ya Kigali igamije kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’iki cyorezo kizarangira hatanzwe nibura miliyari 5, 8 Frw (miliyoni 5,2 z’ama-euro).

    Ibigo bito n’ibiciriritse bigera kuri 53 nibyo kugeza ubu byamaze kwemererwa gufashwa binyuze muri iyi nkunga ku bufatanye bwa Banki ya Kigali na KFW binyuze muri Investment for Employment (IFE).

    Bamwe mu bafite ibigo byahawe iyi nkunga, bagaragaza ko byatumye ibikorwa byabo byongera gusubira mu murongo byarimo mbere y’icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi wa Nyagatare Rice Company, Basabira Laurent, yavuze ko inkunga ya KFW yamufashije kugumana abakozi be mu gihe yari hafi guhagarika amasezerano. Ubu avuga ko bizamufasha gukomeza abakozi kugeza igihe ikibazo kirangiye.

    Yakomeje agira ati “Nagira inama abakora ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo bagenzi banjye, ko buri gihe bajya bakora ibishoboka byose ngo bakoreshe abafite amasezerano y’akazi no kwibuka kwimenyekanisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.”

    Basabira kandi ashishikariza bagenzi be gukomeza gukorana neza na za banki kugira ngo zizabagoboke mu bihe by’ibiza.

    Muri rusange abamaze guhabwa iyi nkunga bari mu byiciro bitandukanye nk’ubuhinzi, uburezi, ubukerarugendo no kwakira abantu, inganda, abacuruza serivisi ndetse abatwara abantu n’ibintu.

    Ibarura ryakozwe na BK rigaragaza ko kugeza ubu nibura abakozi 2.072 aribo bamaze kungukirwa binyuze kuri iyi nkunga.

    Umuyobozi ukora mu ishami rishwinzwe abakiliya muri BK, Darius Mukunzi, yavuze ko ahanini hagambiriwe gufasha ibyo bigo kugumana abakozi babyo, binyuze mu kubishyurira imishahara n’inyungu y’inguzanyo mu gihe cy’amezi ane.

    Ati “Iyi nkunga igamije gufasha ibigo byagizweho ingaruka na Coronavirus bakabasha kugumana abakozi. Dufasha ibigo kwishyura imishahara kwishyura y’abakozi. Ikindi ku bakiliya basanzwe bafite inguzanyo muri BK, binyuze kuri iyi nkunga tubafasha kwishyura inyungu ku nguzanyo bari basanganywe”.

    Ibisabwa ku muntu ushaka guhabwa iyo nkunga yo kuzahura ibikorwa bye by’ubucuruzi, ni ukwandika ibaruwa isaba igaragaza amafaranga akeneye, umubare w’abakozi yari afite mbere ya Covid-19, mu gihe cya Covid-19 kugeza uyu munsi, kwerekana uko ayo mafaranga azakoreshwa; kwerekana icyemezo gitangwa na RSSB kigaragaza imisanzu y’abakozi yatanzwe mu 2019 na 2020.

    Usabwa kandi kugaragaza icyemezo gitangwa na RRA ko mwamenyekanishije umusoro ku nyungu mu 2017, 2018, 2019; icyemezo cy’uko wishyura neza umusoro; amakuru ya konti ufite mu zindi Banki, icyemezo cy’uko ubucuruzi bwanditswe muri RDB; amakuru ku nguzanyo mufite mu zindi banki (aho bikenewe).

    Umaze kubona ibisabwa byose abyohereza kuri email: [email protected], ubundi hagasuzumwa niba yujuje ibisabwa na we akajya ku rutonde rw’abahabwa iyi nkunga.

    Banki ya Kigali yavuze ko igishishikariza abakora ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19, harimo amashuri, ubukerarugendo (Amahoteli, restaurant, sosiyete zitwara abagenzi), inganda, abatwara abantu n’ibintu, ubucuruzi, ndetse n’ubwubatsi; kwegera banki kugira ngo bafashwe kongera kuzahura ibyo bakora byahungabanye kubera COVID-19.


  • Ikorosi mu rugendo ruganisha ku guteza imbere umugore n’uburinganire bwuzuye –

    Muri icyo gihugu kandi iyo raporo yagaragaje ko abagore 60% bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa mu gihe kandi 70% by’abagore bagaragaje ko babona umugabo nk’ugomba gukubita umugore we gusa.

    Umuryango Mpuzamahanga uhuje ibihugu bigamije imikoranire yo kuzamura ubukungu, OECD, mu 2019, wagaragazaga ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugabo yinjiza $1 nk’igihembo cy’umurimo yakoze, umugore aba yinjije 0.82$, bivuze ko umugabo n’umugore bakora akazi kamwe ntabwo bahembwa amafaranga angana.

    Ibihugu nka Estonia, u Buyapani n’ibindi byinshi usanga bifite ikinyuranyo gikomeye cy’umushahara hagati y’umugore n’umugabo ndetse hari n’aho amategeko yashyizweho abigena gutyo.

    Mu bihugu byinshi ku Isi, usanga abagore bagize umubare munini w’abaturage ariko bagakumirwa, ntihababwe uburenganzira bwabo uko bikwiye, politiki nziza n’imyanzuro bitandukanye bigamije kurengera umugore biguma mu magambo ntibijye mu bikorwa.

    Amateka agaragaza ingero nyinshi z’uburyo umugore yasigajwe inyuma aho usanga nk’uburenganzira bw’ibanze nko gutora atangiye kubugira mu myaka ya 1908 [aha ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika], mu Bushinwa umugore atangiye gutora mu 1943, muri Arabie Saoudite umugore yemerewe gutora mu 2015, naho muri iki gihugu uburenganzira bwo kujya kureba umupira muri stade babuhawe mu 2017, mu gihe gutwara imodoka abuhawe ejo bundi mu 2018.

    Imiterere y’umuryango w’abantu, imibanire y’abantu ku Isi yose usanga ubutware cyangwa ubutegetsi ari ubw’umugabo, ugasanga umugabo ari byose, umwana yavuka akaba ariwe bamwitirira, agacunga umutungo w’urugo. Muri rusange ugasanga umuryango wubakiye ku mugabo.

    Mu muryango nabwo usanga umukobwa yaragiye amenya ubwenge atozwa ibyo agenewe, ugasanga ibyo abahungu bagenewe ni ibibaha uburenganzira bwisumbuye ku bakobwa.

    Ibi no mu Rwanda birigaragaza aho nka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wasangaga umugore atemerewe ibirimo no gufunguza konti muri banki, bivuze ko yafatwaga nk’umwana utarageza imyaka y’ubukure.

    Abaharanira uburenganzira bw’abagore n’uburinganire bwabo n’abagabo bagaragaza ko nta terambere ryagerwaho haba mu muryango cyangwa mu bihugu mu gihe abagore n’abagabo baba batabigizemo uruhare kandi rungana.

    Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, iyo abagore bahawe umwanya bagira uruhare mu bukungu n’iterambere ry’ibihugu.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yavuze ko kugeza uyu munsi n’ubwo hari intambwe yatewe mu guharanira uburenganzira bw’umugore hari ibihugu byinshi bitamuha uburenganzira.

    Ati “Hari ibihugu byinshi umukobwa atarahabwa uburenganzira bwo kujya ku ishuri, umugore ataragira uburenganzira ku mutungo, akivutswa uburenganzira bw’ibanze, hari ibihugu byinshi biri mu ntambara ukagira uko nta burenganzira ufite bigakubitana n’uko hari intambara, urumva kugira ngo umuntu nk’uwo azahuke agire icyo akora yiteze imbere, ni ibintu biri kure.”

    Rwabuhihi agaragaza ko n’ubwo hari ibihugu bike birimo n’u Rwanda bikomeje guharanira ko abakobwa n’abahungu bagira uburenganzira bungana, hari ibindi byinshi ku Isi bigitsikamira uburenganzira bw’umugore.

    Hari abagabo banze kurekura

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abagore yo mu 2019, igaragaza ko ku isi hose, abagore barenga miliyari 2.7 babujijwe n’amategeko guhitamo imirimo nk’iy’abagabo.

    Umushakashatsi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, John Mutamba, yavuze ko iki kibazo kiremereye kandi Isi yose ikwiye kukigira icyayo.

    Agaragaza ko hari abantu bamwe bafite inyungu mu gukora ibishoboka byose ngo umugore atagera ku iterambere nk’iry’umugabo ari nayo mpamvu ushaka hakiri ikibazo mu kugera ku buringanire bwuzuye.

    Ati “Iki kibazo ni ikibazo gifite uburemere, ni ikibazo cy’Isi, ariko usanga abantu bagica hejuru kuko hari abantu baba barabigizemo inyungu igihe kinini ariko urebye niba 60% by’abagore bari mu bukungu butanditse cyangwa butabyara inyungu […] Reka mfate nk’urugero, iyo ugeze mu Mujyi wa Kigali, wari wahura n’umugabo wikoreye agataro k’imineke? Burya rero imibereho y’abantu ni ubukungu.”

    Yakomeje agira ati “Mu gusesengura, ese kuki ibi bibazo bikomeje kugaruka? politiki nziza zagiyeho, amategeko meza arahari, njye nasanze ikibazo gishingiye ku busumbane hagati y’abagabo n’abagore, igihe kinini cyakomeje gufatwa nk’ikibazo cy’abagore gusa.”

    “Mbona iki kibazo abantu barakomeje kujya bakinyura hejuru, bitana ba mwana. Hari urundi rwego dukwiriye kugeraho kuko imitandukanire y’abantu ntabwo yakabaye izana ibibazo, kuba umugore n’umugabo bafite inshingano zitandukanye ahubwo zuzuzanya ni amahirwe.”

    Impirimbanyi y’uburenganzira, iterambere ry’abagore n’uburinganire, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Paper Crown Rwanda, Nyirarukundo Clementine, yavuze ko hari bamwe mu bagabo banze kurekura ibyo amateka yari yarabahaye kandi ku ruhande rumwe bihonyora uburenganzira bw’abagore.

    Ati “Impamvu ubona ibintu bidahinduka ni abantu batarekura ni uko harimo igice kimwe kibyungukiramo [abagabo] kuko niba umugabo ari wowe mutware mu rugo, ukaba ari wowe utegeka, ugatwara izina ry’umuryango, akaba wowe bubaha mu muryango, ari nawe uzazungura, ndagira ngo wumve ububasha uwo muntu afite.”

    Akomeza agira ati “Uko ugenda urekura ububasha rero ni ko hari inyungu zimwe ugenda utakaza, ngira ngo ni nayo mpamvu n’ubwo amategeko ahari, rimwe na rimwe babyitirira umuco bakavuga ngo oya ni umuco ntibyavaho. Ariko se ibyo bintu [kugira uburinganire] hari ingaruka bizana? Ese tubyirengagize dukomeze dushyire inyungu za bamwe imbere?”

    U Rwanda ruhagaze gute?

    Urugendo rwo guteza imbere umugore haherewe ku kumuha uburenganzira bw’ibanze rutangira mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo ubuyobozi bw’igihugu bwatangiraga kucyubakira ku iterambere ridaheza aho buri munyarwanda wese agomba kubigiramo uruhare.

    Politiki nziza n’amategeko byashyizweho ndetse biva mu magambo bijya mu bikorwa nk’uko bigaragazwa na raporo zaba izikorerwa mu Rwanda ndetse n’izikorwa n’imiryango mpuzamahanga ku rwego rw’Isi.

    U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika kiza mu bihugu 10 bya mbere mu kuziba icyuho cy’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum 2020.’

    Muri iyo raporo kandi u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane mu cyiciro cya politiki hagendewe ku mubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no muri Guverinoma.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo ubiringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho. Mu Rwanda abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Imibare ya ‘GMO’ yo mu 2019, igaragaza ko imibare y’abagore yagiye izamuka mu bagize guverinoma (53% ubu), Abayobozo b’Intara enye umwe muri bane ni umugore.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, igaragaza ko muri manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze iri kurangira, abagore bari ku mwanya w’Umuyobozi w’Uturere n’Umujyi wa Kigali [Meya], ari ni 30% mu gihe muri rusange za Komite Nyobozi z’Uturere, abagore ari 42% naho mu Nama Njyanama z’Uturere ari 44.9%.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze igihe byarimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo

  • Burera: Abakozi batatu ba Leta batawe muri yombi bakurikiranyweho uburiganya –

    Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gahunga ni Niwonkunda Miriam ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Uwababyeyi Theonestine uyobora Sacco ya Rugarama na Niyoyita Emilien Umucungamutungo w’iyi Sacco ya Rugarama.

    Bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa bikekwa ko bakoze mu gihe cy’iyimura mu bikorwa rusange (Expropriation).

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye z’aba bantu zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

    Yagize ati ” Ibyaha bari bakurikiranyweho ni bibiri bahuriyeho harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa, byose byakozwe mu gihe cyo kwimura abantu ku nyungu rusange. Dosiye zabo twazihaye ubushinjacyaha kuko twazohereje”

    Ibi byaha bakurikiranyweho bibahamye bahanishwa igihano gishobora no kugeza ku myaka itatu y’igifungo.


  • Ikorosi mu rugendo ruganisha ku guteza imbere umugore n'uburinganire bwuzuye – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gihugu kandi iyo raporo yagaragaje ko abagore 60% bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bahuye n'ihohoterwa mu gihe kandi 70% by'abagore bagaragaje ko babona umugabo nk'ugomba gukubita umugore we gusa.

    Umuryango Mpuzamahanga uhuje ibihugu bigamije imikoranire yo kuzamura ubukungu, OECD, mu 2019, wagaragazaga ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugabo yinjiza $1 nk'igihembo cy'umurimo yakoze, umugore aba yinjije 0.82$, bivuze ko umugabo n'umugore bakora akazi kamwe ntabwo bahembwa amafaranga angana.

    Ibihugu nka Estonia, u Buyapani n'ibindi byinshi usanga bifite ikinyuranyo gikomeye cy'umushahara hagati y'umugore n'umugabo ndetse hari n'aho amategeko yashyizweho abigena gutyo.

    Mu bihugu byinshi ku Isi, usanga abagore bagize umubare munini w'abaturage ariko bagakumirwa, ntihababwe uburenganzira bwabo uko bikwiye, politiki nziza n'imyanzuro bitandukanye bigamije kurengera umugore biguma mu magambo ntibijye mu bikorwa.

    Amateka agaragaza ingero nyinshi z'uburyo umugore yasigajwe inyuma aho usanga nk'uburenganzira bw'ibanze nko gutora atangiye kubugira mu myaka ya 1908 [aha ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika], mu Bushinwa umugore atangiye gutora mu 1943, muri Arabie Saoudite umugore yemerewe gutora mu 2015, naho muri iki gihugu uburenganzira bwo kujya kureba umupira muri stade babuhawe mu 2017, mu gihe gutwara imodoka abuhawe ejo bundi mu 2018.

    Imiterere y'umuryango w'abantu, imibanire y'abantu ku Isi yose usanga ubutware cyangwa ubutegetsi ari ubw'umugabo, ugasanga umugabo ari byose, umwana yavuka akaba ariwe bamwitirira, agacunga umutungo w'urugo. Muri rusange ugasanga umuryango wubakiye ku mugabo.

    Mu muryango nabwo usanga umukobwa yaragiye amenya ubwenge atozwa ibyo agenewe, ugasanga ibyo abahungu bagenewe ni ibibaha uburenganzira bwisumbuye ku bakobwa.

    Ibi no mu Rwanda birigaragaza aho nka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wasangaga umugore atemerewe ibirimo no gufunguza konti muri banki, bivuze ko yafatwaga nk'umwana utarageza imyaka y'ubukure.

    Abaharanira uburenganzira bw'abagore n'uburinganire bwabo n'abagabo bagaragaza ko nta terambere ryagerwaho haba mu muryango cyangwa mu bihugu mu gihe abagore n'abagabo baba batabigizemo uruhare kandi rungana.

    Umugenzuzi Mukuru w'iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, iyo abagore bahawe umwanya bagira uruhare mu bukungu n'iterambere ry'ibihugu.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yavuze ko kugeza uyu munsi n'ubwo hari intambwe yatewe mu guharanira uburenganzira bw'umugore hari ibihugu byinshi bitamuha uburenganzira.

    Ati 'Hari ibihugu byinshi umukobwa atarahabwa uburenganzira bwo kujya ku ishuri, umugore ataragira uburenganzira ku mutungo, akivutswa uburenganzira bw'ibanze, hari ibihugu byinshi biri mu ntambara ukagira uko nta burenganzira ufite bigakubitana n'uko hari intambara, urumva kugira ngo umuntu nk'uwo azahuke agire icyo akora yiteze imbere, ni ibintu biri kure.'

    Rwabuhihi agaragaza ko n'ubwo hari ibihugu bike birimo n'u Rwanda bikomeje guharanira ko abakobwa n'abahungu bagira uburenganzira bungana, hari ibindi byinshi ku Isi bigitsikamira uburenganzira bw'umugore.

    Hari abagabo banze kurekura
    Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abagore yo mu 2019, igaragaza ko ku isi hose, abagore barenga miliyari 2.7 babujijwe n'amategeko guhitamo imirimo nk'iy'abagabo.

    Umushakashatsi ku bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore, John Mutamba, yavuze ko iki kibazo kiremereye kandi Isi yose ikwiye kukigira icyayo.
    Agaragaza ko hari abantu bamwe bafite inyungu mu gukora ibishoboka byose ngo umugore atagera ku iterambere nk'iry'umugabo ari nayo mpamvu ushaka hakiri ikibazo mu kugera ku buringanire bwuzuye.

    Ati 'Iki kibazo ni ikibazo gifite uburemere, ni ikibazo cy'Isi, ariko usanga abantu bagica hejuru kuko hari abantu baba barabigizemo inyungu igihe kinini ariko urebye niba 60% by'abagore bari mu bukungu butanditse cyangwa butabyara inyungu […] Reka mfate nk'urugero, iyo ugeze mu Mujyi wa Kigali, wari wahura n'umugabo wikoreye agataro k'imineke? Burya rero imibereho y'abantu ni ubukungu.'

    Yakomeje agira ati 'Mu gusesengura, ese kuki ibi bibazo bikomeje kugaruka? politiki nziza zagiyeho, amategeko meza arahari, njye nasanze ikibazo gishingiye ku busumbane hagati y'abagabo n'abagore, igihe kinini cyakomeje gufatwa nk'ikibazo cy'abagore gusa.'

    'Mbona iki kibazo abantu barakomeje kujya bakinyura hejuru, bitana ba mwana. Hari urundi rwego dukwiriye kugeraho kuko imitandukanire y'abantu ntabwo yakabaye izana ibibazo, kuba umugore n'umugabo bafite inshingano zitandukanye ahubwo zuzuzanya ni amahirwe.'

    Impirimbanyi y'uburenganzira, iterambere ry'abagore n'uburinganire, akaba n'Umuyobozi w'Umuryango Paper Crown Rwanda, Nyirarukundo Clementine, yavuze ko hari bamwe mu bagabo banze kurekura ibyo amateka yari yarabahaye kandi ku ruhande rumwe bihonyora uburenganzira bw'abagore.

    Ati 'Impamvu ubona ibintu bidahinduka ni abantu batarekura ni uko harimo igice kimwe kibyungukiramo [abagabo] kuko niba umugabo ari wowe mutware mu rugo, ukaba ari wowe utegeka, ugatwara izina ry'umuryango, akaba wowe bubaha mu muryango, ari nawe uzazungura, ndagira ngo wumve ububasha uwo muntu afite.'

    Akomeza agira ati 'Uko ugenda urekura ububasha rero ni ko hari inyungu zimwe ugenda utakaza, ngira ngo ni nayo mpamvu n'ubwo amategeko ahari, rimwe na rimwe babyitirira umuco bakavuga ngo oya ni umuco ntibyavaho. Ariko se ibyo bintu [kugira uburinganire] hari ingaruka bizana? Ese tubyirengagize dukomeze dushyire inyungu za bamwe imbere?'

    U Rwanda ruhagaze gute?

    Urugendo rwo guteza imbere umugore haherewe ku kumuha uburenganzira bw'ibanze rutangira mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo ubuyobozi bw'igihugu bwatangiraga kucyubakira ku iterambere ridaheza aho buri munyarwanda wese agomba kubigiramo uruhare.

    Politiki nziza n'amategeko byashyizweho ndetse biva mu magambo bijya mu bikorwa nk'uko bigaragazwa na raporo zaba izikorerwa mu Rwanda ndetse n'izikorwa n'imiryango mpuzamahanga ku rwego rw'Isi.

    U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika kiza mu bihugu 10 bya mbere mu kuziba icyuho cy'ubusumbane hagati y'abagore n'abagabo nk'uko bigaragazwa na Raporo y'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ubukungu, World Economic Forum 2020.'

    Muri iyo raporo kandi u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane mu cyiciro cya politiki hagendewe ku mubare munini w'abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no muri Guverinoma.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo ubiringanire n'ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore bigerweho. Mu Rwanda abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko mu nzego z'ubuyobozi bwa Leta abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Imibare ya 'GMO' yo mu 2019, igaragaza ko imibare y'abagore yagiye izamuka mu bagize guverinoma (53% ubu), Abayobozo b'Intara enye umwe muri bane ni umugore.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc, igaragaza ko muri manda y'abayobozi b'inzego z'ibanze iri kurangira, abagore bari ku mwanya w'Umuyobozi w'Uturere n'Umujyi wa Kigali [Meya], ari ni 30% mu gihe muri rusange za Komite Nyobozi z'Uturere, abagore ari 42% naho mu Nama Njyanama z'Uturere ari 44.9%.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze igihe byarimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikorosi-mu-rugendo-ruganisha-ku-guteza-imbere-umugore-n-uburinganire-bwuzuye

  • Burera: Abakozi batatu ba Leta batawe muri yombi bakurikiranyweho uburiganya – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gahunga ni Niwonkunda Miriam ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Uwababyeyi Theonestine uyobora Sacco ya Rugarama na Niyoyita Emilien Umucungamutungo w'iyi Sacco ya Rugarama.

    Bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa bikekwa ko bakoze mu gihe cy'iyimura mu bikorwa rusange (Expropriation).

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye z'aba bantu zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

    Yagize ati ” Ibyaha bari bakurikiranyweho ni bibiri bahuriyeho harimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa, byose byakozwe mu gihe cyo kwimura abantu ku nyungu rusange. Dosiye zabo twazihaye ubushinjacyaha kuko twazohereje”

    Ibi byaha bakurikiranyweho bibahamye bahanishwa igihano gishobora no kugeza ku myaka itatu y'igifungo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abakozi-batatu-ba-leta-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-uburiganya

  • Minisitiri w'intebe wa Côte d'Ivoire yapfiriye mu bitaro mu Budage #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Côte d'Ivoire, Hamed Bakayoko, yapfiriye mu bitaro byo mu Budage, nk'uko byatangajwe na perezida w'iki gihugu.

    Bakayoko, warimo avurwa kanseri, yapfuye ku wa gatatu, nyuma y'iminsi micye agize imyaka 56.

    Mu kwezi kwa karindwi mu 2020 nibwo yagizwe Minisitiri w'intebe, nyuma y'urupfu rutunguranye rw'uwo yasimbuye Amadou Gon Coulibaly. Perezida Alassane Ouattara yavuze ko Bakayoko yari 'urugero ku bakiri bato n'umugabo w'intangarugero mu kwizerwa'.
    Mu kwezi kwa kabiri, Bakayoko yajyanywe gusuzumwa mu Bufaransa, nyuma yoherezwa mu Budage kuko amagara ye yarimo amera nabi.

    Uyu mugabo wahoze ari umushoramari mu itangazamakuru nyuma akaba umunyapolitiki, yakoze umurimo w'ubuhuza mu ntambara y'imbere muri Côte d'Ivoire yo kuva mu 2002.

    Issiaka Sangare uvugira ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi Front Populaire Ivoirien (FPI), yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bakayoko yari 'umuntu ukomeye muri politiki no kunga igihugu'. Uretse kuba yari Minisitiri w'intebe, Hamed Bakayoko yari na Minisitiri w'ingabo.

    Patrick Achi ni we wagizwe Minisitiri w'intebe w'agateganyo, mu gihe Téné Birahima Ouattara, murumuna wa perezida, yagizwe Minisitiri w'ingabo w'agateganyo.


    Hamed Bakayoko yagizwe Minisitiri w'intebe mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize, nyuma y'urupfu rutunguranye rw'uwo yasimbuye

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/11/minisitiri-wintebe-wa-cote-divoire-yapfiriye-mu-bitaro-mu-budage/