Category: Uncategorized

  • Biteye agahinda:Umubikira yapfukamiye abapolisi bo muri Myanmar ngo bahagarike kurasa abigaragambya #rwanda #RwOT

    Uyu mubikira witwa Ann Rose Nu Tawng yafotowe yegereye aba bapolisi bari bafite imbunda arapfukama abasaba guhagarika kurasa abaturage.

    Tawng yavuze ko aba bapolisi bashakaga gucunga ko abigaragambyaga ahitwa Myitkyina batekanye.

    Uyu mubikira yagize ati 'Nabinginze ngo ntibahohotere abigaragambya ahubwo ko babafata neza.'

    Uyu mubikira n'umwe mu bapolisi bagaragaye bakoze impanga zabo hasi ariko nyuma amasasu yongeye kumvikana.

    Abantu 2 biciwe muri ayo masasu nkuko Tawng n'abandi babitangaje.Umukuru wa Polisi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

    Kuwa 1 Gashyantare uyu mwaka,igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku butegetsi perezida watowe madamu Aung San Suu Kyi barangije bashyiraho inzibacyuho y'umwaka.

    Abaturage b'iki gihugu bahise batangira kwigaragambya kuko bakundaga Madamu Ang ariko polisi ibiraramo ikoresheje amasasu ya nyayo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/biteye-agahinda-agahinda-umubikira-yapfukamiye-abapolisi-bo-muri-myanmar-ngo

  • Inama 7 zagufasha kutabyuka nijoro ujya kwihagarika #rwanda #RwOT

    Abatari bakeya bakenera kubyuka nijoro kubera gushaka kwihagarika, ugasanga birababangamiye doreko bamwe bakurizamo no kutongera gusinzira bakaba barwara umutwe cyangwa se bugacya bataruhutse neza.

    Twifashishije inyandiko zitandukanye, twabateguriye amakosa mugomba kwirinda ndetse n`inama zogukurikiza kugira ngo mugire ijoro rizira kubyuka ndetse no gucikiriza ibitotsi.

    Ubusanzwe, amaraso atembera mu mubiri w’umuntu neza mu ijoro igihe aryamye kurusha kumanywa, kubera inzitizi zitandukanye aba yagiye ahura nazo zifitanye isano n’imirimo itandukanye aba yiriwemo.

    Mu gihe rero umubiri urimo gukosora izo nzitizi, hakorwa inkari nyinshi arinazo zituma umuntu abyuka kenshi nijoro nkuko bisobanurwa na Dr Adrien Vidart, impuguke mubijyanye n`urwungano rw`inkari ndetse n`ubuzima bw`imyororokere by`umwihariko kubagabo.

    1.Nibyiza kuzamura amaguru nibura kugeza hagati ya cm 15-20 uvuye kugitanda uryamyeho kuko bigabanya byabibazo byo kudatembera neza kw`amaraso, bigatuma inkari zikorwa zibankeya.

    2.Shaka nibura iminota hagati ya 15 — 20 y’akaruhuko kumanywa, ugasinziremo uryamye urambuye amaguru, bizafasha umubiri kugabanya akazi wari bukore nijoro, kuburyo uzagera nijoro inkari zikorwa ari nkeya.

    3. Nkuko bikomeza bivugwa n’iyo nzobere, ntukwiriye gufata amafunguro yanijoro ariho inyanya cyangwa ibindi biribwa bifasha umubiri gutunganya amaraso kandi bikungahaye kumazi birimo Kokombure. Icyayi cy’icyatsi kibisi, Vinegere n’ibindi, kuko ibi bituma umubiri ukora inkari nyinshi.

    4. Irinde gufata ibyo kurya byoroshye cyane nk’amasosi mumasaha yegereye ayo uryamiraho, kuko ibi nabyo byongera ingano y’inkari umubiri ukora.

    5. Niba udashaka kuza gucikiriza ibitotsi nijoro ujya kwihagarika, irinde gufata ibyo kunywa mumasaha y’umugoroba byaba umuvinyo cyangwa ibindi binyobwa.

    6. Uyandikiwe na muganga, ushobora gufata imiti igabanya kwihagarika kenshi mu ijoro, igihe inshuro ubikenera ari nyinshi yaba kumanywa yaba na nijoro.

    7.Ivuze niba ujya ugira ikibazo cyo guhumeka nabi cyangwa se bikugoye igihe uryamye, kuko nabyo bishibora kuzamura imisemburo ifasha mu ikorwa rikabije ry’inkari nkuko bikomeza bisobanurwa na Dr Adrien Vidart.

    Wakurikira kandi iyi nyigisho: Ingaruka mbi 6 ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero.

    Source: Amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inama-7-zagufasha-kutabyuka-nijoro-ujya-kwihagarika.html

  • Miss Uwase Muyango ati “ Umwana ni umugisha! “| Kimenyi yamukoreye ibintu atigeze abona mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Claudine uherutse kwambikwa impeta n'umukunzi we Kimenyi Yves, yavuze ku bijyanye n'ibyavuzwe ko yaba atwite cyane bigendeye ku ikanzu yari yambaye tariki ya 28 Gashyantare 2021 ubwo yambikagwa impeta na Kimenyi Yves. Ibi yabivugiye kuri Yago Tv show aho yanashimiye cyane inshuti ze, umuryango we, ndetse n'abandi muri rusange bamweretse urukundo ndetse bakanamwoherereza ubutumwa ubwo yambikagwa impeta.

    Muyango yambitswe impeta na Kimenyi Yves ku wa 28 Gashyantare 2021

    Nkuko Miss Uwase Muyango yabitangarije mu mashusho yacishije kuri Yago Tv show, yavuze ko ashimira cyane abantu bose bamwihoherereje ubutumwa harimo n'abenshi atabashije gusubiza kubera ubwinshi bw'ubutumwa yabonye kuri uriya munsi ndetse na nyuma yawo. Yavuze ko abishimira cyane muri rusange. Ku bijyanye no kuba atwite, Miss Uwase Muyango yavuze ko umwana ari umugisha ndetse avuga ko we na Yves nta kintu bajya bahisha abafana babo ndetse n'ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, byose barabigaragaza, bityo yasabye abafana be gutegereza kubera ko igihe nikigera umwana akaboneka nawe bazamubereka. Muri aya mashusho kandi Miss Uwase Muyango yashimiye by'umwihariko Kimenyi Yves kubera uriya munsi yamwambikiyeho impeta kuko ngo ntabwo yiyumvishaga ko yamukorera ibintu bimeze kuriya dore ko atari anabizi kuko Kimenyi yamusabye ko bajyana gufata amafoto azifashishwa ku isabukuru y'amavuko ye gusa akaza gutungurwa no kubona Kimenyi amujyanye hariya ndetse akaza no kumwambika impeta, ibi ni ibintu Miss Muyango yavuze ko nanubu atarabyakira, aramushimira cyane.

    Muyango yavuze ko Kimenyi Yves yamwambitse impeta amutunguye gusa nawe yahise amwemerera yemera ko azamubera umugore

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-muyango-ati-umwana-ni-umugisha-kimenyi-yamukoreye-ibintu-atigeze-abona-mu-buzima-bwe/

  • Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana yahawe ikiraka n'urusengero rwe cyo kujya atumira abagabo akoresheje ikibuno cye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahindutse ikiganiro kubera ibyo yakoze abenshi bavuga ko bidakwiriye, kuko ngo yashotoraga abagabo kurusha kubahamagarira kuza imbere y'Imana.

    Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Nairobi News, bavugako, aka ari akazi uyu mukobwa yahawe n'urusengero rwa Christ Embassy Nairobi kugirango ajye akoresha amashusho n'amafoto ye akurura abagabo ngo baze gusengera muri uru rusengero rutakigira abayoboke bahagije kubera icyorezo cya Koronavirus cyaciye abantu intege zo kujya mu nsengero.

    Uyu mukobwa ufite ikibuno n'ikimero byishimirwa n'abagabo benshi muri Nairobi we avugako atari akazi yahawe, agahamya ko gukoresha umubiri we Imana yamuhaye atumira abantu kuza mu nzu y'Imana ntakibazo abibonamo.

    Uyu muhanzikazi yakomeje asobanura ko urukundo akunda Imana ari ukuri bityo akaba adakwiye gucirwa urubanza ukurikije uko yambara cyangwa yitwara.

    Nicah yagize ati 'Nkunda Imana kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Umubiri wanjye ntukwiye na rimwe gusobanura idini ryanjye cyangwa urukundo nkunda Kristo ndetse nzakomeza ndate ikibuno cyanjye, ahubwo ndabatumiye muzaze mu rusengero rwa Christ Embassy'.

    Yakomeje agira ati 'Ntimurangazwe n'amashusho gusa, murakaza neza mu nzu ya Yesu….'

    Ntabwo aribwo bwa mbere Nicah anengwa n'abanya-Kenya, mu mwaka ushize yavuzweho cyane kubera amafoto yagaragaje yambaye ikariso gusa nuko abantu baramwamagana cyane bavugako nta mukozi w'Imana wiyambika ubusa.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-w-indirimbo-zihimbaza-imana-yahawe-ikiraka-n-urusengero-rwe-cyo

  • Nyarugenge: Yatawe muri yombi azira kwaka ruswa abaturage ngo bahabwe serivisi –

    Uyu munyerondo nyuma yo kumenya amakuru y’uko ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo kwaka ruswa abaturage bikekwa ko yakoze ku wa 17 Gashyantare 2021, yahise atoroka, aburirwa irengero.

    Nyuma y’igihe ashakishwa, yafatiwe mu Karere ka Rubavu ku wa 8 Werurwe 2021 ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye i Nyamirambo.

    Ati “Ni byo arafunzwe, akurikiranyweho kwaka abaturage ruswa ngo abahe serivisi. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamirambo.”

    Yongeyeho ko RIB itazihanganira abantu bose baka ruswa abaturage ndetse ko nabo bakwiye kumenya ko guhabwa serivisi bakeneye bidasaba ikiguzi, anasaba abayobozi bose n’inzego bireba kubafasha kurwanya ruswa.

    Uyu munyerondo nahamwa n’icyaha, azahanishwa ingingo ya Kane y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu yikubye gatatu kugera kuri gatanu y’indonke yatse.


  • Mana reka Mama apfe birangire guhora ataka cyane biratubabaza cyane-Umwana w'imfura wa Mukakabera Consolate #rwanda #RwOT

    Nkuko byagaragaye kuri camera za Afrimax Tv yari yabasuye, umwana w'imfura wa Mukakabera ariwe Samuel yavuze ko Mama we yafashwe n'uburwayi mu mpera z'umwaka wa 2016 ndetse byabaye ngombwa ko Samuel ava nu ishuri nyuma yo kurangiza amashuri ye abanza kugirango aze kwita kuri Mama we no kurera barumuna be.

    Mu gahinda kenshi, Samuel yavuze ko uburwayi bwa Mama we bumuhangayikishije cyane dore ko nta kintu na kimwe abasha kwikorera, ibintu byose barabimukorera ndetse n'iyo ashatse kwikiranura n'umubiri abirangiriza aho aba aryamye hanyuma bakaza kumukorera isuku. Undi mwana wa Mukakabera witwa Lambert yavuze ko icyifuzo afite ari uko Imana yakwitwarira Mama we agatabaruka cyangwa se agakira akaba muzima.

    Mukakabera mu mbaraga nke afite yabashije kuganira na Afrimax Tv aho yavuze ko yagerageje kujya kwivuza kwa muganga gusa bakabura indwara arwaye ahubwo akagaruka mu rugo. Yavuze ko aheruka kwa muganga mu mwaka wa 2019. Icyifuzo cya Mukakabera nuko Imana yaruhura abana be ikamwisubiza maze nabo bagakomeza kubaho ubuzima bwabo ndetse bakiteza imbere.

    Uyu mubyeyi yavugaga kuri camera za Afrimax Tv asa nk'utifitiye icyizere ko yazakira. Undi mwana wa Mukakabera ariwe Hirwa nawe mu gahinda kenshi yavuze ko icyifuzo cye ari uko Mama wabo yakira akaba muzima cyangwa se akitaba Imana kuko kuba ameze uko ari ubu abarushya cyane.

    Mu gusoza ikiganiro, Umwana w'imfura, Samuel, yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abaterankunga babafasha bakabatera ingabo mu bitugu bakabasha kuvuza umubyeyi wabo agakira akaba muzima.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mana-reka-mama-apfe-birangire-guhora-ataka-cyane-biratubabaza-cyane-umwana-w

  • Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banahakora isuku(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bahakora isuku ndetse basobanurirwa amateka yarwo.

    Uru Rwibutso rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, aho aba bakobwa bahataniye iri kamba batemberejwe ibice bigize uru Rwibutso bakanunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ihashyinguye.

    Muri bimwe basobanuriwe ni uko Urwibutso rwa Ntarama ubusanzwe rwari Kiliziya ndetse abantu benshi bahahungiye bazi ko bari burokoke ariko baza kuhicirwa bazira uko bavutse.

    Aha kandi hakaba harabereye ubwicanyi ndangakamere bwakorewe abana bakabahisiga ubuzima ari benshi, ndetse beretsse zimwe mu nkongoro abana banyweshaga amata nazo ziri mu Rwibutso.

    Ubundi Urwibutso rwa Ntarama rwari kiliziya Gaturlika, Centrale ya Ntarama, mu gihe cya Jenoside hahungiye abantu bagera mu bihumbi 3 gusa rushyinguwemo abantu barenga ibihumbi 5.

    Bicishijwe imihoro, uduhiri, ibitiyo nk’uko bigaragara iyo winjiye aha hahoze iyi kiliziya kuko habitsemo ibikoresho bakoresheje babica.

    Aba bakobwa bakaba banakoze isuku kuri uru Rwibutso rubitse imibiri n’amateka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nk’uko imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda zibitangaza, aba bakobwa uko ari 20 bakaba bose baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bahakoze isuku mu gihe mu kwezi gutaha kwa Mata u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27.

    Mbere y’uko batangira gusura Urwibutso babanje gusobanurirwa

    Basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwahabereye

    Bafashe umwanya basoma amwe mu mazina y’abashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama

    Bakoze isuku ku Rwibutso

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-bahataniye-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-banahakora-isuku-amafoto

  • Musanze: Umugabo yafatanywe udupfunyika dusaga 2500 tw’urumogi arujyanye i Kigali –

    Uru rumogi rwafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Werurwe 202.

    Uyu mugabo yavuze ko yarukuye mu Karere ka Nyabihu aruguze n’abantu barumugemurira kandi ko atari ubwa mbere arujyana muri Kigali n’ubwo azi neza ko amategeko atamwemerera gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Nari ndukuye i Nyabihu ndujyanye Kigali, ndarurangura. Si ko kazi kanjye ka buri munsi ariko ndabizi ko bitemewe kurutwara.’’

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugabo yafashwe, binyuze mu mikoranire myiza y’inzego.

    Yagize ati “Uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru ndetse n’izindi nzego za leta dukorana mu kurwanya ibiyobyabwenge.’’

    Yasabye urubyiruko n’abandi bijandika mu biyobyabwenge inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima.

    Ati “Ubutumwa dutanga ni uko abaturage usanga babifata nk’aho ari ibyaha byoroheje kandi iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigena ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu bihambaye bityo ababikoresha, kubihinga, kubitunda no kubibika, ufashwe ahanishwa gufungwa burundu. Ibaze ko ushobora no kubikira umuntu agapfunyika kamwe cyangwa tubiri ugafungwa burundu.’’

    “Turasaba rero urubyiruko n’abandi bantu bose kumva uburemere bw’ibi bihano kandi RIB iraburira abantu bose ko itazihanganira ababa bakijandika mu ikoreshwa ry’ibi biyobyabwenge kuko ubushobozi, ubumenyi n’ubufatanye n’abaturage birahari bihagije kandi amayeri yose bakoresha arazwi.’’

    Umugabo wafatanywe urumogi acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Udupfunyika dusaga 2500 tw’urumogi twari twashyizwe muri bafule za radio

  • Abagororwa bagiye kujya bahabwa impamyabushobozi y’imyuga bigira muri gereza –

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 ni bwo hatashywe ku mugaragaro amashuri 12 yubatswe muri gereza eshanu za Rubavu, Huye, Nyanza, Nyarugenge na Rwamagana. Aya mashuri yuzuye atwaye asaga miliyari 4 Frw arimo n’ibikoresho byayo, akaba yarubatswe ku nkunga ya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda.

    Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba, yavuze ko aya mashuri azafasha abagororwa mu kugororoka neza ngo kuko mu kugorora habamo no kwigisha.

    Yavuze ko kuri ubu icyiciro cya mbere kimaze amezi atandatu kiga imyuga itandatukanye muri izi gereza eshanu.

    Mu gutoranya abagororwa biga iyi myuga, hagenderwa ku kuba umugororwa ashaka kwiga uwo mwuga n’ubumenyi asanzwe awufiteho.

    Yakomeje agira ati “Kugira ngo tugorore neza umuntu ni uko agira ubumenyi burenze ubwo yari afite, ubu bumenyi ngiro rero butegura abantu kumenya icyo bakora bavuye hano ku buryo byabahesha ubuzima bakongera kugira ubuzima bwiza.”

    Yavuze ko ubusanzwe abagororwa bigaga imyuga hakurikijwe iyabaga ihari kuri za gereza ariko ngo amashuri yafunguwe ni imyuga yemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro aho kizajya kibaha n’impamyabushobozi zemewe.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko ubusanzwe abagororwa bari basanzwe biga imyuga ariko mu buryo budakurikije amategeko.

    Yashimangiye ko kuri ubu bazajya biga bakurikije porogaramu zemewe n’Urwego rw’Igihugu ku buryo umugororwa azajya asohokana impamyabushobozi, anayikoreshe mu buzima bwo hanze.

    Ati “Muri TVET tugira impamyabushobozi ziri mu nzego zirindwi, bitewe n’umuntu n’ubumenyi yari asanganywe azajya agira aho ahera, na wa wundi utazi gusoma no kwandika hari urwego rwa mbere rwo hasi ashobora kwigiramo umwuga by’igihe gito bikamufasha kujya gukora. Hari n’abarangije amashuri yisumbuye hano bashobora guhera ku cyiciro cyo hejuru bashobora kwiga umwaka umwe cyangwa ibiri bagahabwa Impamyabushobozi zemewe.”

    Umukunzi yavuze ko ku bazaba bujuje ibisabwa bazajya banakora ibizamini bya leta nibabitsinda bahabwe impamyabushobozi zemewe nk’iz’abandi banyeshuri, ku kijyanye n’abarimu yavuze ko bazajya bakorana na RCS ku buryo hatangwa inyigisho zimwe hose.

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, ari nabwo bwateye inkunga mu kubaka aya mashuri yashimiye Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira abagororwa amashuri avuga ko bizabafasha mu gufungurwa bafite ubumenyi ku mwuga runaka ushobora no kubabeshaho mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko ari amahirwe abagororwa babonye yo gutegura ubuzima bwabo mbere yo gusubira mu muryango no kwiga ibyahindura ubuzima babagamo mbere.

    Ambasaderi Matthijs Wolters yavuze ko kandi mu byo biteze kuri iki gikorwa bateye inkunga harimo kubona umuryango wungutse ubumenyi bushobora guhindura ubuzima bwabo.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abagororwa gukoresha neza amahirwe babonye, bakiga neza bagamije kuzakoresha ubumenyi bahabwa mu buzima busanzwe.

    Ati “Abantu b’urubyiruko bafunze abenshi usanga barakicishirije amashuri tugatekereza ko yaba impamvu imwe mu byatumye bisangaga mu byaha, tugatekereza yuko bahawe andi mahirwe bagasohoka bazi icyo bakoresha amaboko yabo, ubwenge bwabo, wenda kwa gucikisha amashuri bagize kwaba gushakiwe igisubizo nubwo bitaba 100%.”

    Biteganyijwe ko muri gereza eshanu hazigishirizwamo imyuga icumi, nko muri ya Rubavu hazigishirizwamo gutunganya impu, Huye higishirizwemo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza ho hazajya higishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

    Muri Gereza ya Rwamagana hazigishirizwamo imyuga ine ariyo, gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n’ubwubatsi; muri Gereza ya Nyarugenge ho hazigishirizwamo imyuga ine irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

    Abagororwa batangiye kwigishwa imyuga kugira ngo bazasohoke bagire icyo bimarira

    Muri gereza eshanu ni ho hubatswe ibyumba by’amashuri y’ubumenyingiro

    Uhereye ibumoso: Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, ubwo bafunguraga ku mugaragaro amashuri y’imyuga azafasha abagororwa kwiga imyuga muri gereza

  • Musanze: Umugabo yafatanywe udupfunyika dusaga 2500 tw'urumogi arujyanye i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uru rumogi rwafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Werurwe 202.

    Uyu mugabo yavuze ko yarukuye mu Karere ka Nyabihu aruguze n'abantu barumugemurira kandi ko atari ubwa mbere arujyana muri Kigali n'ubwo azi neza ko amategeko atamwemerera gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Nari ndukuye i Nyabihu ndujyanye Kigali, ndarurangura. Si ko kazi kanjye ka buri munsi ariko ndabizi ko bitemewe kurutwara.''

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugabo yafashwe, binyuze mu mikoranire myiza y'inzego.

    Yagize ati 'Uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bw'abaturage batanze amakuru ndetse n'izindi nzego za leta dukorana mu kurwanya ibiyobyabwenge.''

    Yasabye urubyiruko n'abandi bijandika mu biyobyabwenge inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima.

    Ati 'Ubutumwa dutanga ni uko abaturage usanga babifata nk'aho ari ibyaha byoroheje kandi iteka rya Minisitiri w'Ubuzima rigena ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu bihambaye bityo ababikoresha, kubihinga, kubitunda no kubibika, ufashwe ahanishwa gufungwa burundu. Ibaze ko ushobora no kubikira umuntu agapfunyika kamwe cyangwa tubiri ugafungwa burundu.''

    'Turasaba rero urubyiruko n'abandi bantu bose kumva uburemere bw'ibi bihano kandi RIB iraburira abantu bose ko itazihanganira ababa bakijandika mu ikoreshwa ry'ibi biyobyabwenge kuko ubushobozi, ubumenyi n'ubufatanye n'abaturage birahari bihagije kandi amayeri yose bakoresha arazwi.''

    Umugabo wafatanywe urumogi acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Udupfunyika dusaga 2500 tw’urumogi twari twashyizwe muri bafule za radio


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugabo-yafatanywe-udupfunyika-dusaga-2500-tw-urumogi-arujyanye-i