Category: Uncategorized

  • Nyamasheke : Abakozi 13 b’Umurenge barashinja Gitifu kubayoboza igitugu n’andi makosa akarishye #rwanda #RwOT

    Ni ibaruwa yasinyweho n’aba bakozi 13 bigaragara ko yanditswe tariki 08 Werurwe 2021, yandikiwe Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ndetse n’abandi bayobozi mu Karere barimo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije.

    Aya makosa atandatu bagiye bagaragaza rimwe ku rindi banaritangira ibisobanuro, bahereye ku ikosa ryo Guteranya Abakozi.

    Basobanura bavuga ko 'byagiye bigaragara kenshi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yihererana bamwe mu bakozi akababwira amagambo abangisha bagenzi babo [bise mbatanye mbayobore] ibi byabaye ku bakozi bose.'

    Bamushinja kandi kuyoboza abakozi igitugu, Gutuka abakozi, guhunga inshingano z’ubuyobozi, kudaha abakozi ibyo bemerewe ndetse no guteranya abakozi n’abaturage.

    Basoza bagaragaza icyifuzo bagira bati 'Hashingiwe ku nama zitandukanye twagiye tugirana n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge tumugaragariza imbogamizi dufite ariko ntihagire igihinduka kugeza ubu, dushingiye kandi ku nama twagiranye n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akatugira inama ariko tukaba tubona ntampinduka, twifuje kubimenyesha Ubuyobozi bw’Akarere mu nyandiko tunasaba ko mwadufasha ku byifuzo byacu bikurikira bigashyirwa mu bikorwa kugira ngo dutange umusaruro uhagije :

    * Guha abayobozi agaciro ;
    * Kwita ku nshingano ze ;
    * Guhindura imikorere n’imiyoborere.

    DORE IBARUWA YOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nyamasheke-Abakozi-13-b-Umurenge-barashinja-Gitifu-kubayoboza-igitugu-n-andi-makosa-akarishye

  • Umubikira yakoze benshi ku mutima nyuma yuko apfukamiye abapolisi bari bagiye kurasa abaturage bigaragambyaga #rwanda #RwOT

    Umubikira witwa Ann Rose Nu Tawng wo mu gihugu cya Myanmar yakoze benshi ku mutima nyuma yuko agiye imbere y'abapolisi bo muri iki gihugu bari bafite imbunda arapfukama abasaba guhagarika kurasa abaturage kubera ihirikwa ry'ubutegetsi.

    Uyu mubikira yavuze ko aba bapolisi bashakaga gucunga ko abigaragambyaga ahitwa Myitkyina batekanye. Ati 'Nabinginze ngo ntibahohotere abigaragambya ahubwo ko babafata neza.'

    Uyu mubikira n'umwe mu bapolisi bagaragaye bakoze impanga zabo hasi ariko nyuma amasasu yongeye kumvikana. Abantu 2 bahatakarije ubuzima muri ayo masasu nkuko Tawng n'abandi babitangaje.Umukuru wa Polisi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

    Kuwa 1 Gashyantare uyu mwaka,igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku butegetsi perezida watowe madamu Aung San Suu Kyi barangije bashyiraho inzibacyuho y'umwaka.

    Abaturage b'iki gihugu bahise batangira kwigaragambya kuko bakundaga Madamu Ang ariko polisi ibiraramo ikoresheje amasasu ya nyayo.

    Si bwo bwo bwa mbere uriya mubikira yari akoze igikorwa nka kiriya, kuko ku wa 28 Gashyantare na bwo yegereye abashinzwe umutekano, agapfukama imbere yabo abasaba kureka abigaragambya.

    Yavuze ko atazahagarara ngo arebere ibiri kuba ntacyo akoze, mu gihe igihugu cye cyose gikomeje guteseka.

    Itsinda rishinzwe gukurikirana imfungwa za politiki rivuga ko kugeza ubu, abantu barenga 60 ari bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi muri Myanmar, barimo babiri bapfuye ku wa Mbere.


    Uyu mubikira yavuze ko atazahagarara ngo arebere ibiri kuba mu gihugu cye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/11/umubikira-yakoze-benshi-ku-mutima-nyuma-yuko-apfukamiye-abapolisi-bari-bagiye-kurasa-abaturage-bigaragambyaga/

  • Uko Digidigi yabwiye abakobwa bakundanye ko akibakunda ku munsi w’ubukwe bwabo, umubano wihariye na Mama Sava(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi muri Papa Sava aho akina yitwa Digidigi, yatangaje ko ari kenshi abakobwa bakundanye bakoze ubukwe maze akababwira ko akibakunda.

    Uyu mugabo avuga ko akenshi yabikoraga nk’igihe babaga bagiye gutanga impano ubundi akabibongorera ati“n’ubwo ushatse umugabo, naragukundaga.”

    Muri iki kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yari kumwe na Mama Sava bakinana muri Papa Sava, bakaba bahishuye byinshi ku mubano wabo abantu batazi.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-digidigi-yabwiye-abakobwa-bakundanye-ko-akibakunda-ku-munsi-w-ubukwe-bwabo-umubano-wihariye-na-mama-sava-video

  • Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranati… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2021, ni bwo abakobwa umunani bipimishije Covid-19 kuri Plateau Polyclinic yo mu Mujyi wa Kigali. Ibizamini bigaragaza barindwi ari bazima, umwe muri bo yanduye Covid-19.

    Kwipimisha Covid-19 ni amafaranga ibihumbi 11 Frw, igisubizo kikaboneka mu minota 15'.

    Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda itegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda riri kuba ku nshuro ya kabiri, yabwiye INYARWANDA ko hashingiwe ku bizamini bya muganga, uwo mukobwa ahise avanwa mu irushanwa kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe cy'iminsi ine abakobwa bagiye kumara mu mwiherero bazigishwa ibintu bitandukanye bibategura kugeza ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa.

    Abakobwa barindwi bagiye mu mwiherero baherekejwe na Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo hazamenyekana umukobwa azamusimbura.

    Bagiye gukorera umwiherero kuri Century Park Nyarutarama ari naho hazabera umuhango wo gutangaza umukobwa uzegukana ikamba, agahabwa guserukira u Rwanda muri Poland.

    Abakobwa barindwi bagiye mu mwiherero ni Urusaro Ange Prince, Umuratwa Anitha, Umuganwa Carine, Ineza Charlene, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire. Ni mu gihe uwasigaye ari Munezero Grace.

    Umuratwa Ketty Anitha

    Urusaro Ange Princess

    Uwangabe Claire

    Uwase Denyse

    Mushimiyimana Sandra

    Ineza Charlene

    Umuganwa Carine

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE

    AMAFOTO + VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103749/abakobwa-bagiye-mu-mwiherero-wa-miss-supranational-rwanda-umwe-ava-mu-irushanwa-amafoto-103749.html

  • Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuy… – #rwanda #RwOT

    Basuye Urwibutso rwa Ntarama ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 bunamira inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aba bakobwa bakihagera bafashe ifoto ya rusange mbere y'uko batangira gutemberezwa ibice bigize uru rwibutso.

    Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari Kiliziya, abahahungiye bari bizeye kurokoka ariko si ko byagenze kuko bahiciwe, bicishijwe amasasu, Gerenade, baratwikwa, impinja n'abana bakubitwa ku rukuta. Abandi bicishijwe intwaro gakondo, imihoro, amacumu, amahiri bikaba bimwe mu bibitswe muri uru rwibutso byerekana ubukana Jenoside yakoranwe.

    Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubitse amateka asharira y'ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu karere ka Bugesera, rushyinguyemo abarenga ibihumbi bitanu bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abatutsi bahungiye i Ntarama bizeye kurokoka kuko hari Kiliziya ariko siko byagenze kuko bishwe urw'agashinyaguro.

    Uko ari 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 bakoze isuku kuri uru rwibutso. Benshi mu bakobwa bahataniye iri kamba, bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, gusura uru rwibutso bikaba byabafashije kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi n'ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda.

    Nyuma yo gusura Urwibutso, Uwankusi Nkusi Linda uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021, yavuze ko ibyo bibibonye n'amaso yabo biteye agahinda. Avuga ko yashenguwe n'imyenda y'abantu n'inkweto z'abana yabonye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Basuye Urwibutso mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abakobwa bafashe umwanya wo kwitegereza no kumva neza amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi,

    Mbere yo gusura Urwibutso Ba Nyampinga babanje kuganirizwa ACP ROSE MUHISONI

    ACP Rose Muhisoni Komiseri wungirije muri Community Policing yaganirije ba Nyampinga ku ruhare rw'umwari mu gucunga umutekano we n'uw'abandi.

    ACP Rose Muhisoni yatangiye asobanurira ba Nyampinga ko umutekano atari ukurwana intambara y’amasasu gusa ahubwo ko hari ibindi bishobora gutera umutekano muke nko kutagira aho kuba, kutagira ubushobozi bwo kwiga no kwivuza, guhohoterwa, gucuruzwa n’imirire mibi.

    ACP Rose Muhisoni yagaragaje ko umwari w’u Rwanda ashobora guhungabanya umutekano mu gihe yishoye mu gukorana n’udutsiko tw’abahungabanya umutekano abizi cyangwa atabizi, amatsinda y’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibi.

    Ku bijyanye no kwicungira umutekano cyangwa kuwucungira abandi, ACP Rose Muhisoni yavuze ko bikorwa umuntu yirinda agakungu n’abakora ibyaha, kwitwararika, gutangira amakuru ku gihe no gutungira agatoki inzego z’umutekano abashobora guhungabanya umutekano.

    Ati “Nyampinga agomba kuba maso kandi akihutira gutanga amakuru ku byo abona byahungabanya umutekano. Ibi bizafasha buri wese aho atuye kugira ibyo yikemurira adategereje ko inzego zishinzwe umutekano ziza” 


    Ba Nyampinga basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwo muri Bugesera

    Aba bakobwa basobanuriwe byimbitse amateka asharira yagejeje u Rwanda mu icuraburindi


    Beretswe ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe ugashyirwa mu bikorwa

    Abahatanira kuvamo Miss Rwanda beretswe ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Ntarama aho benshi bahungiye bizeye kurokoka


    Abakobwa bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi bitanu




    Uwankusi Nkusi Linda yavuze ko ibyo yiboneye n'amaso biteye agahinda, ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994

    Basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103746/abahatanira-ikamba-rya-miss-rwanda-2021-basuye-banakora-isuku-kurwibutso-rwa-jenoside-rwa–103746.html

  • Miss World yitabirwa n’u Rwanda izabera muri… – #rwanda #RwOT

    Ikirwa cyo muri America y’Amajyaruguru mu bice bya Caribbean (soma: Karibiyani) ni cyo kizakira iryo rushanwa rizatangira ku wa 21 Ugushyingo 2021 kugeza ku wa 16 Ukuboza 2021.

    Ikiganiro n’abanyamakuru n’ubundi cyabereye i San Juan mu Mujyi Mukuru wa Puerto Rica cyitabirwa n’abayobozi batandukanye muri icyo gihugu mu bya Politiki n’Ubukerarugendo.

    Ariko kandi umushyitsi w’imena yari Stephanie Del Villa, Nyampinga w’Isi wa 2016 akaba n’umunya- Puerto Rico. Undi wari muri icyo kiganiro ni Umuyobozi w’ikirenga wa Miss World, Julio Morley gusa we yari ari iwabo mu Bwongereza akaba yari muri icyo kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Afashe ijambo, Miss Stephanie yasubiye ku rugendo rwe rwamuganishije ku kuba yaregukanye ikamba rya Miss World 2016. Agaruka ku bihe bikomeye igihugu cye cyanyuzemo harimo umuyaga wa ‘Hurricane’ wibasiye igihugu cye muri 2017.

    Anavuga ukuntu Miss World Organisation yamubaye hafi binyuze mu cyitwa ‘Beauty With Purpose’ (ubwiza bufite intego) maze akabasha gukusanya inkunga irenga million 40 z’amadorali y’Amerika yakoreshejwe mu kugoboka abasizwe iheruheru n’ibyo biza.

    Ati “Ubukungu bwacu busa nk’ubugiye kongera gusubira ku murongo Covid-19 iba iraje. Twe ibihe bikomeye ntinkaho tubibayemo imyaka ine”

    Yakomeje avuga ko Puerto Rico nk’igihugu cyubakiye ku bukerarugendo ubu icyizere cy’ubuzima kikaba cyazamutse. Ati” Ni yo mpamvu twongeye guha ikaze ku bantu bavuye imihanda yose y’isi binyuze mu mahirwe tugiriwe yo kwakira irushanwa rya Miss World.”

    Umuyobozi w’ikirenga wa Miss World, Julio Morley ntiyagiye kure y’ibyari bimaze gutangazwa n’uyu mukobwa. Avuga ati “Nishimiye gutangaza inkuru nziza ko Miss World igarutse. Mpaye ikaze abazayitabira bose hirya no hino ku isi mu gihugu cy’icyizere cya Puerto Rico”.

    U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Miss World inshuro enye guhera 2016 kugeza 2020 aho rwahagaririwe na Miss Mutesi Jolly muri 2016, Miss Iradukunda Elsa 2017, Miss Iradukunda Liliane 2018, Miss Nimwiza Meghan 2019. Ntawigeze abasha kugera no muri 20 ba mbere habazwe ibice byose by’irushanwa.

    N’ubwo ari uko bimeze ariko, ba Nyampinga bahagarira u Rwanda muri irushanwa bitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw’irushanwa nko mu gace ko kumurika umuco w’igihugu no mu gace ku bwiza bufite intego.

    Inzira yo gushakisha uzahagarira u Rwanda mu Miss World 2021 irakomeje, aho abakobwa 20 bose bageze mu cyiciro cya nyuma bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera i Nyamata.

    Miss Nishimwe Naomi wari guhagararira u Rwanda ku nshuro yarwo ya 5 ntiyasekewe n’amahirwe kuko hahise haduka Covid-19 ingendo zirafungwa, amakoraniro arahagarara, irushanwa rirasubikwa.

    Stephanie del Valle wabaye Miss World 2016, Puerto Rico akomokamo niyo izakira Miss World 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103750/miss-world-yitabirwa-nu-rwanda-izabera-muri-puerto-rico-103750.html

  • PSG yihimuye kuri FC Barcelona yayikoreyeho 'Remontada'iyisezerera hakiri kare muri Champions League #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindirwa Camp Nou ibitego 4-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League 2020/2021,PSG yasabwaga gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo ikomeze muri ¼ ariko ntabwo byayikundiye kuko mu mukino wo kwishyura yanganyije igitego 1-1 I Paris.

    Muri uyu mukino PSG yagaragajemo imbaraga nke ugereranyije n'uwa mbere,yahiriwe no kutinjizwa ibitego na FC Barcelona,ikomeza muri ¼ bitayigoye.

    PSG niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappe kuri Penaliti ubwo yahanaga ikosa Lenglet yakoreye kuri Mauro Icardi mu rubuga rw'amahina.

    FC Barcelona yaje kwishyura iki gitego bidatinze kuko ku munota wa 37 Messi yafashe icyemezo aterera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina,umupira werekeza mu rushundura uciye ku munyezamu Keylor Navas.

    FC Barcelona yakinaga ishaka kubona ibitego hakiri kare,yaje kubona penaliti ku munota wa 45 nyuma y'ikosa Kurzawa yakoreye kuri Griezmann mu rubuga rw'amahina.

    Iyi Penaliti yatewe na Lionel Messi ariko umunyezamu Keylor Navas ayikuramo n'amaguru umupira urazamuka ukubita umutambiko w'izamu uvamo.

    FC Barcelona yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere ariko Ousmane Dembele wahabwaga imipira myinshi mu rubuga rw'amahina akayipfusha ubusa.

    Igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira kwa FC Barcelona yashakga ibitego 3 ngo nibura yerekeze mu minota 30 y'inyongera,ariko nta na kimwe yabashije kwinjiza.

    Umukino warangiye FC Barcelona igerageje gutera amashoti 21 arimo 10 yaganaga mu izamu ariko ntibyayihira mu gihe PSG yateye amashoti 7 arimo 3 gusa yaganye mu izamu.

    Nyuma ya Juventus ya Cristiano Ronaldo yaraye isezerewe na FC Porto,na FC Barcelona isezerewe rugikubita.Andi makipe amaze gusezererwa ni RB Leipzig na Sevilla.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,Liverpool yatsinze RB Leipzig ibitego 2-0 byiyongera kuri 2-0 yari yayitsinze mu mukino ubanza biba 4-0 mu mikino yombi.

    Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 70 mu gihe Sadio Mane yatsinze icya kabiri ku munota wa 74.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yihimuye-kuri-fc-barcelona-yayikoreyeho-remontada-iyisezerera-hakiri-kare

  • Nyarugenge: Yatawe muri yombi azira kwaka ruswa abaturage ngo bahabwe serivisi – #rwanda #RwOT

    Uyu munyerondo nyuma yo kumenya amakuru y'uko ari gushakishwa n'inzego z'umutekano kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo kwaka ruswa abaturage bikekwa ko yakoze ku wa 17 Gashyantare 2021, yahise atoroka, aburirwa irengero.

    Nyuma y'igihe ashakishwa, yafatiwe mu Karere ka Rubavu ku wa 8 Werurwe 2021 ku bufatanye bw'abaturage n'inzego zishinzwe kurwanya ruswa.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye i Nyamirambo.

    Ati 'Ni byo arafunzwe, akurikiranyweho kwaka abaturage ruswa ngo abahe serivisi. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamirambo.'

    Yongeyeho ko RIB itazihanganira abantu bose baka ruswa abaturage ndetse ko nabo bakwiye kumenya ko guhabwa serivisi bakeneye bidasaba ikiguzi, anasaba abayobozi bose n'inzego bireba kubafasha kurwanya ruswa.

    Uyu munyerondo nahamwa n'icyaha, azahanishwa ingingo ya Kane y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya igihano kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu yikubye gatatu kugera kuri gatanu y'indonke yatse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yatawe-muri-yombi-azira-kwaka-ruswa-abaturage-ngo-bahabwe-serivisi

  • Rutahizamu w'ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana 'Papy' yinjiye mu bucuruzi bw'ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z'abakinnyi b'umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC ndetse n'ikipe y'igihugu AMAVUBI Sibomana Patrick uzwi nka Papy yinjiye mu bucuruzi bw'ibikoresho bya siporo cyane cyane akaba yahereye ku nkweto z'abakinnyi b'umupira w'amaguru zizwi nka 'gaudion'.

    Mu kiganiro twagiranye na Papy yadutangarije ko igitekerezo cyo gutangiza iryo guriro ry'inkweto cyaje ubwo bari mu ikipe y'igihugu Amavubi, bamwe mu bakinnyi bakinana bashaka inkweto bakazituma abandi.

    Zimwe mu nkweto z'amabara menshi atandukanye zicuruzwa na Pappy

    Yagize ati 'Igitekerezo rero uko cyaje ni igihe twari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu noneho abakinnyi bashaka inkweto bazituma undi wari ufite iryo soko, nanjye numvise nabikora mpita mbitangira ubwo ndetse ubu inkweto za mbere namaze kuzicuruza kandi ndabona bigenda'.

    Papy yakomeje avuga ko atazarekera gucuruza inkweto kuko zikenerwa kenshi kandi akaba afite ubushobozi bwo kubona izo nkweto, yagize ati'Urabona njyewe ndi umukinnyi nzi inkweto ziba zigezweho mbese nziza, ubu rero kuzituma hanze biranyorohera kuko mba nzi izikenewe mu bakinnyi'.

    Sibomana Partick yashoje atubwira ko ubu bucuruzi yinjiyemo buzamufasha kwiteza imbere ndetse n'umuryango we, ati'Urabona iyo dukina hari impamvu nyinshi zatuma uhagarika umupira, ariko uwuvuyemo ufite ikintu cyo gukora nko gucuruza watera imbere ndetse n'umuryango muri rusange ugatera imbere kuko uba ubonye icyo gukora muri icyo gihe'.

    Patrick Sibomana watangiye gucuruza izo nkweto abinyujije kuri instagram yitwa ps11_classic_boots ni umwe mu bakinnyi babashije gukina hanze y'u Rwanda dore ko yakinnye mu gihugu cya Belarus ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Young Africa, mu Rwanda akaba yarakinnye mu ikipe y'isonga ndetse na APR FC kuri ubu akaba ari muri Police FC.

    The post Rutahizamu w'ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana 'Papy' yinjiye mu bucuruzi bw'ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z'abakinnyi b'umupira w'amaguru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-wikipe-ya-police-fc-patrick-sibomana-papy-yinjiye-mu-bucuruzi-bwibikoresho-bya-siporo-ahereye-ku-nkweto-zabakinnyi-bumupira-wamaguru/

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 16 bararembye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu munsi, umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uba abantu 271.

    Abantu bashya 67 basanganywe Coronavirus, bituma umubare w'abamaze kwandura mu Rwanda uba 19.846.

    Amakuru yose ya Covid-19 uyu munsi:

    Abanduye bose:19,846
    Hakize:85
    Abakize bose:18,118?cg 18,128?
    Hapfuye:1(Umugabo w'imyaka 79 wapfiriye i Kigali)
    Abamaze gupfa bose:271
    Abakirwaye:1,457
    Abarembye:16
    Abakingiwe bashya:8,906
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:228,954

    Impunzi zaturutse muri Libya zicumbikiwe mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, zatunguwe no gukingirwa Covid-19 mu ba mbere, zisobanura ko nk'abantu batari abenegihugu batari biteze kwitabwaho bene aka kageni.

    Abakingiwe ni 351 barimo impunzi 197 n'abakozi bazikurikirana. Muri iyi nkambi habarizwa impunzi 283 zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika zavuye muri Libya, zikahacumbikirwa by'igihe gito zitegereje ko ibindi bihugu bizakira cyangwa bikaziha ubuhungiro.

    Nyuma y'iminsi itandatu gukingira bitangiye, inkingo zirenga 220.000 zimaze gutangwa ku bantu b'ingeri zinyuranye uhereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, gukingira byakomereje mu Nkambi ya Gashora aho 351 bakingiwe.

    Hassan Abdelbagi Hassieny w'imyaka 29 akomoka muri Sudani y'Epfo, yavuze ko atatekerezaga ko yakingirirwa mu gihugu cyamwakiriye nk'impunzi ariko ko ari iby'agaciro kuba ari mu ba mbere bahawe urukingo.

    Ati 'Ntabwo nari niteze gukingirwa mu buryo bwihuse nk'ubu. Nabonaga ko ntazakingirwa mu gihe cyose nkiri hano ntari mu gihugu cyanjye. Sinabona ijambo nakoresha ngo risobanure uko niyumva gusa ndashimire u Rwanda mbikuye ku mutima.'

    Asaffa Azib Kedani ukomoka muri Eritrea, we yavuze ko yatunguwe no kwisanga mu bagomba guhabwa urukingo mbere.

    Ati 'Natunguwe rwose, nishimiye kuba nabaye mu ba mbere bakingiwe kandi ndashimira u Rwanda ku bw'iki gikorwa cyihariye.'

    Umugabo w'imyaka 21 ufite abana babiri, Abdul Basie Ismail Mohamed, wo muri Somalia yavuze ko yatinyaga ko ashobora gusiga umuryango we mu gihe yaramuka ahitanywe na Covid-19.

    Ati 'Ndi umugabo ufite abana babiri n'umugore, rero nahoraga mfite impungenge mvuga nti mu gihe nagaragarwaho n'iyi ndwara byagira ingaruka ku muryango wanjye, nizeye ko bigiye kumfasha ndetse ntekereza ko byandinda kwandura mu gihe kizaza.'

    Impunzi zicumbikiwe muri iyo nkambi, inyinshi zamaze kubona ibihugu bizazakira.

    Umukozi mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, Dina Attalla, nyuma yo gukingirwa, yatangaje ko ari iby'agaciro kubona impunzi zitaweho. Kuri we ngo bizafasha mu gihe cyo kuzohereza mu bihugu bizazakira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier, yavuze ko impamvu bahereye ku mpunzi z'i Gashora ari uko isaha n'isaha zishobora kujya mu kindi gihugu.

    Ati 'Impamvu twabatekerejeho ndetse no kubyihutisha ni uko bashobora kuzajya hanze, mu bindi bihugu. N'ubwo hari inkingo nke ariko nabo ni bake. Izindi mpunzi nazo ziratekerezwaho cyane abagomba kujya mu bindi bihugu nibo bihutirwa.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-16-bararembye