Category: Uncategorized

  • Perezida Paul Kagame na Madamu bakingiwe COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe urukingo rwa COVID-19.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiriwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.

    Kuva mu Rwanda hatangira igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 mu cyumweru gishize, ubu hamaze gukingirwa abagera mu bihumbi 230.

    Abakingiwe mu byiciro by’abihutirwa, barimo abakora mu nzego z’ubuvuzi, abari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo ndetse n’abakuze.

    Ubwo u Rwanda rwakiraga inkingo za mbere zatanzwe muri gahunda yiswe COVAX, Perezida Kagame yavuze ko hari hashize igihe kinini ibihugu byo ku mugabane wa Africa bitegereje kugezwaho ziriya nkingo.

    Perezida Paul Kagame wakunze kuvuga ko ibihugu byo ku mugabane wa Africa byari bikomeje gusigara inyuma mu gukingira icyorezo cya COVID-19, icyo gihe yavuze ko ubu ari inkuru nziza kuba byatangiye kubona izo nkingo kuko n’ubundi byumvikanyweho kuzisaranganya n’ubwo ibihugu bikize byari byatangiye kugaragaza ubushake bwo kuzikubira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Perezida-Paul-Kagame-na-Madamu-bakingiwe-COVID-19

  • Ubuhamya bwa:Nyuma y’ imyaka 8 atabyara,Alice Imana yaramusekeje #rwanda #RwOT

    Musaniwabo Alice , umunyamasengesho akaba n’umwanditsi w’ibitabo yahuye n’ikibazo cyo kubura urubyaro mu gihe kingana n’imyaka 8, yahuye n’intambara z’amagambo akomeratsa yabwirwaga, guhabwa akato n’incuti n’imiryango,ariko igihe cyarageze Yesu aramutabara amuha abana maze ahita yandika igitabo yise 'Humura Nawe Uzabyara' agamije gusubizamo intege abagitegereje urubyaro kuko Yesu yiteguye kubasubiza.

    Ubusanzwe iyo umuntu yubatse urugo aba yizeye ko azahita abona urubyaro nk’abandi na we akitwa umubyeyi. I bi ni ko Alice yabyibwiraga ariko siko byagenze kuko akimara kwinjira mu rushako yamaze igihe kirekire atarabona urubyaro nk’uko abisobanura ati:

    'Icyatumye ntinda cyane gusama, nari mfite uburwayi bwaranshegeshe kandi bumaza imyaka myinshi ndimo kubusengera kuko nashoboraga kujya mu mihango nkamara amezi atatu mva, nkajya mu bitaro bakantera amaraso. Narivuje kuko nari mfite ubwishingizi bukomeye ariko biba iby’ubusa kuko nari nararozwe n’umukozi wo mu rugo arangije aganiriza abantu nabo barabimbwira kandi kuva icyo gihe natangiye guhangana n’ubwo burwayi. Ariko imbaraga z’Imana ziruta iz’abarozi kuko igihe cyarageze Imana irambohora mba muzima'.

    Urugendo rw’uko Yesu yamukijije uburwayi bwe, Alice Musaniwabo yagize icyo aruvugaho ati:

    'Nakundaga gufata iminsi 3 niyirije ubusa kugira ngo Imana inkize. Nasengaga ngira nti 'Yesu ndakwinginze nkiza ubu burwayi nizeye ko ubishoboye, nga tuma imbaraga z’Imana gushwanyaguza ibyo abarozi bankoreyeho'. Igihe kimwe maze gusenga nabonye umukobwa w’umunyamasengesho mu nzozi araje ampamagara gatu ati 'Alice! Alice! Alice! Ujya kurwara ubwo burwayi, inama y’ikuzimu yarateranye ngo iguteze ubwo burwayi, ariko ijuru rigiye guteranya inama vuba yige ku kibazo cyawe kandi uzakira. Nahise nsubizwamo intege zo gusenga ngo nsabe ijuru riteranye inama vuba.

    Nakomeje gusenga umunsi umwe ndyamye nka saa munani mbona abagabo benshi bambaye amataburiya y’umweru baturutse mu kirere buri wese afite igikoresho mu ntoki, baraza bandyamisha ku mukeka ngaramye baransatura vubavuba, bakajya bareba mu nda basanga hari ikibazo ku nyama ukabona bayikuyemo basimbujemo indi bagahita badoda vuba birangije mbona bose barazamutse. Nahise numva ijwi rimbwira ngo uhereye uyu mwanya uburwayi bwawe burakize burundu ntuzongera kuva'.

    Nyuma yo gukira nibwo nabonye imbaraga zo gusengera urubyaro kuko numvaga uburwayi bwari inzitizi yo kutabyara nubwo abaganga bavugaga ko kuva atari inzitizi yo kutabyara ahubwo ikibazo ari ukubura imihango'.

    Agahinda yatewe n’abamuvuze kubera kubura urubyaro kamusunikiye mu bihe byiza byo gusenga Imana imuha abana nk’uko Alice abisobanura.

    'Mu gihe cyo kubura urubyaro nahuriyemo n’uruvugo, intambara zikomeye zo kwangwa n’Imiryango, kudahabwa agaciro mu kazi ugasanga nta konji mpabwa kuko ngo babonaga mfite umwanya nta kimboshye. Hari igihe kimwe hari saa sita z’amanywa abakozi nayoboraga twakoranaga bari mu karuhuko gato (pause) umwe ati 'Ariko mubona kiriya kigore kizabyara? Reba nk’ubu kiranyaka amaraporo ya buri mwanya! Nari nicaranye na bo mbumva ariko ndavuga ngo ashobora kuba arimo kwikinira, nahise numva n’undi aramusubije ngo kiriya ntigishobora kubyara ukuntu kidukoresha nk’imashini, undi ati ntiyabura kudusiteresa nta mwana ariza dore kigera ku kazi sa moya kigataha sa yine, bagitera inda ryari?'.

    Ibi byarambabaje bituma mfata icyemezo mpita nsaba konji y’iminsi itanu ako kanya njya gusengera ahitwa Rebero mu ishyamba rihari. Ku munsi wa mbere n’uwa 2 natangiye kwinginga Imana ngo inyeze ngirane ubumwe na Yo hanyuma yumve icyo nyisaba. Ku wundi munsi ngize ntya mbona umugore araje avuye i Burasirazuba mu ishyamba ryo ku Rusumo ati 'Ni wowe unzanye hano nari ndimo gusenga numva ijwi ry’Imana rirampamagaye rimbwira ngo nihute njye kureba umuntu witwa Alice Musaniwabo ari mu ishyamba rya Rebero. Ati 'Intimba yawe yazamutse igera mu ijuru ku buryo Imana yahagurukijwe no kuza kureba icyaguteye agahinda, none Imana yantumye ngo ku wa 15/1/2014 uzajye kwa muganga uzasanga utwite umuhungu.

    Akimara kugenda nasigaye nsenga Imana maze ishimangira ibyo uwo mugore yambwiye ikoresheje ijambo Zaburi 113:19, Yeremiya 33;19-21, Yesaya 66:9. Iyi mirongo yose yagaragazaga ibihamya ko Imana impaye urubyaro. Nahise mbyizera ntelefona umugabo mubwira uko Imana idusubije ndataha '. Byageze le 13/1 ntangira kumva nta meze neza, iseseme ngira ngo ni malaliya sinigeze nibuka bwa buhanuzi, natanze ibizamini basanga ndatwite, nahise nceceka mbura icyo mvuga ariko nyuma nz kwibuka bwa buhanuzi mpita mvuza induru kwa muganga nti 'Ayiwe!!! Mbonye ko Imana itarobanura ku butoni nanjye Alice ndatabawe!

    Twaratashye ariko nyuma y’amezi abiri Imana imbwira ko umwana wanjye atashye ariko ko izampa abandi, niko byagenze mugihe nari ntwite umutima w’umwana warahagaze avamo umwuka nuko bankorera isuku mu nda ndataha. Nyuma y’ukwezi nasamye inda y’umwana w’umuhungu mubyarira Roi Faical a kuri Noheri muri 2014 Imana isohoza icyo yavuze ubu ni umusore. Umukurikira afite imyaka itatu ndashima Imana yasohoje icyo yavuze”.

    Alice akimara kubona urubyaro yahise afata uwanzuro wo kwandika igitabo cyitwa 'Humura Nawe Uzabyara' yashimaga Imana yamuhaye abana ariko aboneraho gukomeza abakirutegeereje ngo bakomeze kwizera Imana iracyakora kandi imbaraga zayo ni ntagereranywa.

    Source: zaburi nshya

    [email protected]

    .

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Nyuma-y-imyaka-8-atabyara-Alice-Imana-yaramusekeje.html

  • VIDEO : Uwogoshaga Perezida Kagame n’abana be bakiri bato atuganirije uko yakirwaga agiyeyo #rwanda #RwOT

    Me Kinyata avuga ko arangije kwiga amashuri asanzwe mu 1987, yagiye kwiga indi myuga itatu irimo ubwogoshi ari na wo yaje gukomeza ubwo yatangiye kogosha akoresha imashini za cyera zizwi nka Nyonganyonga.

    Ngo icyo gihe bogosheraga munsi y’ibiti ariko uko iminsi yagiye yicuma we yakomeje guteza imbere uyu mwuga aza gushing Saloon yitwa Jordan Saloon we yemeza ko icyo gihe yari iya mbere muri Kigali.

    Avuga ko muri uyu mwuga we yogoshe abantu bo mu ngeri zinyuranye barimo n’abakomeye nk’umuryango wa Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Namwogoshe n’abana be bakiri bato, ba Brian, Yvan, ba Ian bose bakiri bato, ndabogosha kugeza igihe narangije akazi.'

    Nyuma yaje kugira uburwayi bw’umusonga amara igihe ari mu bitaro, ndetse umuryango wo kwa Perezida uza kumukenera ngo ajye kubogosha baza kumenya ko ari mu bitaro.

    Ati 'Barabimenye baza kunsura, ubwo First Lady abimenye atanga ubufasha, aravuga ngo avurwe akire vuba.'

    Akomeza ashimira ubu bufasha yahawe bwatumye avurwa, ati 'First Family ndayishima cyane kuko kubana na yo ni nk’igihango uba ugiranye na yo.'

    Me Kinyata avuga ko ubwabyo kuba yarogoshe umuryango wa Perezida Kagame, byamwongereye icyizere mu bantu kuko byatumye agenda aganwa na benshi muri uyu mwuga we.

    Avuga ko hari byinshi byiza yigiye ku muryango wa Perezida Kagame kuko ufite indangagaciro ntagereranywa, 'Ubwitonzi, umurava, ni byinshi cyane. Nahagiriye n’inyungu nyinshi.'

    Me Kinyata avuga ko yizera ko abana ba Perezida Kagame bamwibuka kuko yabogoshe ari bakuru uretse Brian wari ukiri muto.

    Kuri Brian we ngo amufitego n’icyo ajya amwibukira ngo ni uko yari azi ko ari umukobwa 'kubera isura ye nziza, narayibonaga nkabona asa n’abakobwa beza.'

    Ngo nyuma yaje kubiganiraho n’abakundaga kuba hafi y’abana, baramuseka kuko yababwiraga ko yari azi ko ari umukobwa ndetse ko yamwogoshaga inyogosho y’abakobwa.

    Abandi bantu bakomeye yibuka yogoshe, barimo Pasiteri Bizimungu wayoboye u Rwanda ariko ngo yamwogoshe akiyobora icyahoze ari ikigo cy’Igihugu cy’amazi, isukuru n’isukura, ndetse na Dr Pierre Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe na Dr Donald Kaberuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Uwogoshaga-Perezida-Kagame-n-abana-be-bakiri-bato-atuganirije-uko-yakirwaga-agiyeyo

  • Perezida Paul Kagame na Madamu bakingiwe COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe urukingo rwa COVID-19.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiriwe ku bitaro byitiriw Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/Perezida-Paul-Kagame-na-Madamu-bakingiwe-COVID-19

  • Muhanga: Umukozi wo mu rugo washinjwaga kwiba umwana yakatiwe gufungwa imyaka ibiri –

    Urukiko rwanzuye ko uwo mukobwa afungwa umwaka umwe muri Gereza, undi mwaka ukaba usubitswe mu gihe cy’umwaka (igihano gisubitse bivuze ko iyo ukoze icyaha igihe baguhaye kitarangiye, mu bihano bindi uhabwa na cya kindi utarangije cyongerwaho). Yagabanyirijwe ibihano kuko icyaha yagikoze atujuje imyaka y’ubukure.

    Umumotari wakekwagaho ubufatanyacyaha we yagizwe umwere kuko nta mugambi wo kwiba umwana yari afite, kuko atari asanzwe aziranye na Tuyishime.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Tuyishime icyaha yahamijwe yagikoze muri Gashyantare 2021. Uyu mukobwa yakoraga mu rugo mu Karere ka Ruhango, aza gusezera akazi mu Ugushyingo 2019.

    Bene urugo baje gutungurwa n’uko bongeye kuhamubona ku itariki ya 25 Ukwakira 2020 ubwo umwana wabo yari yagize isabukuru y’imyaka ine y’amavuko, ariko ntibabitindaho, kuko yahise yongera aragenda.

    Byageze ku itariki ya 12 Gashyantare 2021 ubwo uwo mwana yari yagiye ku ishuri riherereye mu kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo bwabonye umukobwa uje kubabwira ko uwo mwana iwabo bamushaka, uwo mukobwa anifashisha umumotari wari umuzanye, ahamagara umuyobozi w’ikigo kuri telefone yiyise ise w’uwo mwana, asaba umuyobozi w’ikigo guha uwo mwana umukobwa yohereje kumutwara.

    Amasaha yo gutaha ageze, nibwo hamenyekanye ko uwo mwana yibwe, batangira kumushakisha, hifashishijwe guhanahana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, umubyeyi umwe wari wabonye ayo mafoto yageze iwe mu rugo ahasanga uwo mwana, asanga uwamwibye amaze kuhamusiga, baramushakisha, basanga yihishe mu rutoki arafatwa, n’umumotari wari wiyise se w’umwana na we aza gufatwa.

    Uwo mumotari yireguye avuga ko Tuyishime yamuteze badasanzwe baziranye, ndetse ko atari azi ko uwo mwana amwibye, na cyane ko yamusabye ubufasha bwo kumuhamagarira ku ishuri akiyita ise w’umwana kuko bari bamumwimye, na we akagira ngo koko iwabo w’umwana bamumutumye.


  • Mu mafoto: Igare ryabaye igikoresho cy’ibanze mu buzima bw’umugore wo mu Bugesera –

    Igare rya mbere ryakozwe n’Umudage Karl Freiherr von Drais mu 1817, ryari mu giti ndetse nta birenge ‘pédale’ ryari rifite. Uwarigendagaho byamusabaga nko gukuba ibirenge hasi kugira ngo rive aho riri rigende.

    Kuva muri icyo kinyejana cya 19, icyo gikoresho cyagiye cyongererwa agaciro, n’ikoranabuhanga rikigize rirushaho kwagurwa.

    Mu 1884, ni bwo iminyururu yashyizwe mu igare, yavumbuwe na John Kemp Starley. Mu mwaka wa 1891, Edouard Michelin, na we yanogeje imiterere y’amapine, ni nacyo gihe ‘chambre à air’ yatangiye kwifashishwa.

    Nyuma y’icyo gihe cyose, ahagana mu 1956, Umuyapani Shozabaro Shimano yakoze igice cy’igare gishyirwaho umunyururu n’ibirenge byaryo ‘pédale’. Aho igare ryari ritangiye kugira ishusho y’iryo tubona ubu.

    Uyu munsi, igare ryifashishwa mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo nka Tour de France, ndetse n’i Rwanda ribyazwa umusaruro mu isiganwa rizenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda.’

    Usibye kuba umukino w’amagare ushobora kwerekana ibyiza bitatse igihugu binyuze mu kuba itangazamakuru rikurikira aho anyura hose no kugaragaza imibereho y’abahatuye, anafatwa nk’ibikoresho by’ingenzi mu buzima bwa benshi.

    Urugero rwa hafi ni mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba aho usanga abantu benshi barimo n’ab’igitsina gore bakoresha igare umunsi ku wundi.

    Agaciro k’igare mu Bugesera ntigashidikanywaho kuko kuva ku mwana muto kugera kuri wa musaza ugifite agatege aryifashisha.

    Ryabaye igikoresho cy’ibanze mu bikenerwa mu rugo, ryifashishwa mu kuvoma, guhaha, gutwara umusaruro uvuye mu mirima n’ibindi.

    Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto yasuye Umujyi wa Nyamata mu Bugesera afata ay’ingenzi yerekana uko igare ryabaye umuco mu buzima bw’abahatuye.

    Hari aho bishobora gufatwa nk’igitangaza cyangwa bigatungurana kubona umugore cyangwa umukobwa utwaye igare, ariko mu Bugesera uwasekwa ni utarizi cyangwa ukerensa akamaro rifite.

    Abakobwa n’abagore b’i Bugesera ni abanyamurava. Babyuka mu cya kare bajya gushaka amazi bitwaje igare, abandi bakaramukira mu isoko guhaha cyangwa gucuruza na bo iki gikoresho kikabagoboka muri urwo rugendo.

    Imibereho y’abatuye mu Bugesera yatumye igare rihabwa agaciro kugeza n’aho muri bya bikoresho umugeni atahana ‘amajyambere’ usanga utarishyizemo atarebwa neza ndetse akaba yasubizwayo kurizana.

    Agaciro igare rifite ku batuye mu Bugesera gatuma abana bakiri bato kuva nko ku myaka itandatu cyangwa irindwi baba bazi kurinyonga.

    Bamwe mu bageze mu Bugesera bwa mbere batungurwa n’urukundo abagore bafitiye igare kugeza n’aho usanga umuntu wakenyeye igitenge, uwambaye ijipo cyangwa ikanze na we aryicayeho arinyongana ubwira. Hari ababihuza no kuba ako gaciro kanafitanye isano no kuba n’umukobwa ugiye gushyingirwa ari kimwe mu by’ingenzi bigize ibirongoranwa asabwa kugura.

    Mu bindi bice by’igihugu biragoye kubona umugore utwaye igare ariko uw’i Bugesera yabigize umuco. Babikora batishimisha ahubwo ribafasha mu buzima bwa buri munsi. Ni uburyo bw’ubwikorezi bugoboka nk’abagiye kwa muganga n’ahandi bashaka serivisi z’ingenzi.

    Igare mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, rinakoreshwa n’urubyiruko rwihangira imirimo, nko gutwara abagenzi cyangwa imizigo, nk’uko bigenda kuri za moto cyangwa imodoka zikora ubwikorezo rusange.

    Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite umubare munini w’abagore batwara amagare ndetse byatumye hatekerezwa gushingwa ikipe yabo, yiswe Bugesera Women Cycling Team yitabira amarushanwa akomeye mu gihugu.

    Iyi kipe yavutse muri Gicurasi 2019 ubwo hakinwaga Irushanwa ‘20 KM de Bugesera’ ritegurwa n’Ikigo ‘Gasore Serge Foundation (GSF)’; yatangiye kwitabira amarushanwa muri Kanama 2019.

    Umugore wo mu Bugesera afata igare nk’igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwe

    Inzira umwana akwiye kunyuramo ayitozwa akiri muto! Ubonye uyu ntiwashidikanya ko mu myaka iri imbere azaba anyonga igare kakahava

    N’ababyeyi na bo bagenda ku igare bashize amanga

    Mu kuvoma benshi bifashisha amagare! Uyu mubyeyi urabona ko n’ahazamuka atava ku igare, akomeza kunyonga

    Aho byanze arasunika yagera aho imbaraga zongeye kuba nyinshi akongera akajya ku igare

    Abagore n’abakobwa bo mu Bugesera bagize umuco kugenda ku igare

    Amagare yifashishwa mu bwikorezi bw’ibintu bitandukanye birimo n’ibiribwa bivanwa ahantu hamwe bijyanwa ahandi

    Uyu mubyeyi yari avuye mu Isoko rya Nyamata guhaha yitwaje igare

    No mu mihanda y’umukara, abagore batwaramo igare nta kibazo bafite

    Yashyizemo akajipo ke afata umuhanda atwara igare rye

    Mu Bugesera ku byerekeye gutwara igare, abagabo n’abagore bararinganiye

    N’ababyeyi bakuze, igare ryabaye umuco wabo kuko barikoresha mu buzima bwa buri munsi

    Ibyo kuba azi gutwara igare neza ntiwabishidikanyaho, kuva ku buryo aryicaraho n’uko arinyonga byerekana ko abizobereyemo

    Azi igare neza ku buryo n’ahazamuka arivaho ahubwo akomeza kunyonga

    Abagore n’abakobwa benshi mu mirimo bakenera kwifashishamo igare harimo mu gihe cyo kujya cyangwa kuva kurema isoko

    Kubera umutwaro uremereye byabaye ngombwa ko ava ku igare, atangira kurisunika n’amaboko

    N’abakenyeye ibitenge batwara igare…

    Igare ryinjiye mu maraso n’imisokoro y’abatuye mu Bugesera, ni igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa benshi

    Kimwe n’ibindi binyabiziga igare rifasha umuntu gutebuka mu gihe agiye ku rugendo

    Uyu mubyeyi we ntasanzwe kuko atwara igare anahetse umwana

    Igare ni igikoresho cy’ingenzi mu Bugesera ku buryo n’abakobwa bitegura kurushinga bazirikana ko ari ingenzi kuritahana mu ‘majyambere’

    Abakobwa bato na bo bakora imirimo itandukanye bifashishije igare

    Ararizi koko! Yagendaga ku igare yerekana ubuhanga afite

    Ubwikorezi bw’igare bworoheje ubuzima bwa benshi badafite uburyo bundi bwo gutwara ibintu n’ibintu

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • #BREAKING Denmark suspends use of AstraZeneca vaccine over blood clot fears #RwOT #Rwanda

    • Denmark has announced that it is to temporarily suspend the use of the coronavirus vaccine developed by AstraZeneca and the University of Oxford.
    • The precaution comes “after reports of severe cases of blood clots in people who have been vaccinated with the COVID-19 vaccine from AstraZeneca.” 
    • “It is important to emphasize that we have not opted out of the AstraZeneca vaccine, but that we are putting it on hold,” the country’s National Board of Health said.
    • The AstraZeneca-University of Oxford vaccine is being relied upon heavily in the U.K. and European Union’s immunization rollouts.

    LONDON — Denmark announced Thursday it will temporarily suspend the use of the coronavirus vaccine developed by AstraZeneca and the University of Oxford.

    The Danish Health Authority said it would temporarily stop using the shot in its vaccination program as a precaution “after reports of severe cases of blood clots in people who have been vaccinated with the COVID-19 vaccine from AstraZeneca.”

    “Against this background, the European Medicines Agency has launched an investigation into the AstraZeneca vaccine. One report relates to a death in Denmark. At present, it cannot be concluded whether there is a link between the vaccine and the blood clots,” the health authority said in a statement.

    It did not specify how many reports of blood clots there had been, or where they had originated.

    The announcement comes after a similar move in Austria at the start of the week, where authorities are investigating the death of one person and the illness of another after they received doses of the vaccine.

    Shares of AstraZeneca on the London market slipped 2.4% on Thursday morning. The University of Oxford would not comment on the announcement when contacted by CNBC.

    A spokesperson for AstraZeneca said the company was aware of the statement made by the Danish Health Authority that it’s currently investigating potential adverse effects related to the vaccine.

    “Patient safety is the highest priority for AstraZeneca. Regulators have clear and stringent efficacy and safety standards for the approval of any new medicine, and that includes COVID-19 Vaccine AstraZeneca. The safety of the vaccine has been extensively studied in Phase III clinical trials and Peer-reviewed data confirms the vaccine is generally well tolerated,” AstraZeneca said in a statement to CNBC.

    Søren Brostrøm, director of the National Board of Health in Denmark, insisted that the 14-day suspension was a precaution while investigations took place.

    “It is important to emphasize that we have not opted out of the AstraZeneca vaccine, but that we are putting it on hold. There is good evidence that the vaccine is both safe and effective. But both we and the Danish Medicines Agency have to react to reports of possible serious side effects, both from Denmark and other European countries,” he said.

    Austria concerns

    Austrian health authorities suspended the use of batch ABV5300 of the AstraZeneca vaccine after a person was diagnosed with multiple thrombosis (formation of blood clots within blood vessels) and died 10 days after vaccination, and another was hospitalized with pulmonary embolism after being vaccinated.

    “The latter is now recovering,” the European Medicines Agency said Wednesday.

    However, the EMA added that “there is currently no indication that vaccination has caused these conditions, which are not listed as side effects with this vaccine.”

    The EMA noted that the same batch ABV5300 was delivered to 17 EU countries and comprises 1 million doses of the vaccine.

    “Some EU countries have also subsequently suspended this batch as a precautionary measure, while a full investigation is ongoing. Although a quality defect is considered unlikely at this stage, the batch quality is being investigated,” the EMA said.

    It added that its safety committee was reviewing the issue and “investigating the cases reported with the batch as well as all other cases of thromboembolic events, and other conditions related to blood clots, reported post-vaccination.”

    “The information available so far indicates that the number of thromboembolic events in vaccinated people is no higher than that seen in the general population.”

    As of March 9, “22 cases of thromboembolic events had been reported among the 3 million people vaccinated with COVID-19 Vaccine AstraZeneca in the European Economic Area,” the EMA said.

    U.K. and EU reliance

    Late-stage clinical trials found the AstraZeneca-Oxford shot to have an average efficacy of 70% in protecting against the virus. A more recent study by Oxford researchers found that the Covid vaccine was 76% effective at preventing symptomatic infection for three months after a single dose, and that the efficacy rate actually rose with a longer interval between the first and second doses.

    The AstraZeneca-Oxford vaccine is being relied upon heavily in the U.K. and European Union’s immunization rollouts.

    The U.K. has so far vaccinated over 22 million people with a first dose of a coronavirus vaccine and is currently only using the AstraZeneca and PfizerBioNTech shot.

    Source : AFP

  • Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko buri mukinnyi yabashije kwiyitaho abanyarwanda badakwiye guhangayika #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy avuga ko n’ubwo ibikorwa by’imikino mu Rwanda bimaze igihe byarahagaze, ndetse n’abakinnyi bakinnye CHAN bavuyeyo bagakomereza mu rugo ariko bakomeje kwiyitaho ku buryo ubu bameze neza abanyarwanda badakwiye guhangayika cyane.

    Abakinnyi b’u Rwanda bari mu mwiherero bitegura imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Afurika aho bafite umukino wa Mozambique na Cameroun muri uku kwezi.

    Agaruka ku myiteguro y’abakinnyi bagenzi be, Ange Mutsinzi yavuze ko n’ubwo bamaze igihe badakina ariko nk’abakinnyi bakomeje kwiyitaho ku giti cyabo.

    Ati'urebye duhagaze neza kuko gukina niko kazi kacu, twari tubizi ko iyi mikino izabaho, buri muntu yabashije kwiyitaho, ku bijyanye n’imyitozo n’ubwo umuntu atabashije kugera ku kibuga ngo abashe gukina ariko ibisabwa twabashije kubikora'

    'Birimo biragenda neza, biratwereka ko tutatakaje cyane ariko twizeye ko bizagenda neza muri ibi byumweru 2 tukazitwara neza ku mukino wa Mozambique.'

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko nk’abakinnyi biteguye ku giti cyabo

    Imyitozo irakomeje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-ahamya-ko-buri-mukinnyi-yabashije-kwiyitaho-abanyarwanda-badakwiye-guhangayika

  • Nyabihu : Mu musarani w’uwafunzwe akaza kurekurwa bahasanze imibiri y’abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) dukesha aya makuru, kivuga ko uyu muturage basanze imibiri mu musarani rw’urugo rwe, yari aherutse gutabwa muri yombi ariko ko yaje kurekurwa ndetse agahita atoroka.

    Abatuye muri kariya gace, bavuga ko iriya mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu 6 bishwe batwitswe tariki 07 Mata 1994.

    Bavuga kandi ko mu 2002 bagiye kuyishaka ngo bayishyingure mu cyubahiro ariko bakaza kuyibura aho bakekaga ko iri.

    Aba baturage bavuga ko uriya muturage nyiri ruriya rugo ashobora kuba ari we wayijugunye mu musarani bayisanzemo.

    Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, yakunze gusaba abazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kuhavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakunze kugaragaza ko kuba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka, ari bimwe mu bikomeza kubashingura umutima.

    Iyi mibiri ibonetse mu gihe habura igihe kitagera ku kwezi ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yashyize hanze igitabo kigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1991 kugeza ku ya 07 Mata 1994.

    Iki gitabo kigaragaza ko bimwe mu bikorwa byakozwe mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyerekana ko kuva muri iriya myaka hari abatutsi bicwaga kuko nko muri Werurwe 1991 hishwe abagera muri 277.

    Aba batutsi bishwe muri kiriya gihe ni abo muri Komini zitandukanye zo muri Perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Mu-musarani-w-uwafunzwe-akaza-kurekurwa-bahasanze-imibiri-y-abishwe-muri-Jenoside

  • Nyabihu: Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu musarani –

    RBA yatangaje ko nyiri urwo rugo iyo mibiri yabonetsemo yari aherutse gutabwa muri yombi, arekuwe ahita atoroka.

    Abaturage bo muri ako gace, bavuze ko iyo mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu batandatu bishwe batwitswe tariki 7 Mata 1994. Bavuze ko bari bamaze igihe bashakisha iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko barayibuze.

    Bikekwa ko nyiri urwo rugo yabonetsemo ari we bakeka ko ariwe wajugunye iyo mibiri mu musarane.

    Iyi mibiri yabonetse mu rugo rw’umuturage uherutse gutoroka

    Bikekwa ko nyiri urugo iyi mibiri yabonetsemo ari we wayijugunye mu musarani

    Abaturage bavuze ko imibiri yabonetse ari iy’abatutsi bishwe batwikiwe mu nzu muri Jenoside

    Amafoto: RBA