Category: Uncategorized

  • Akari ku mutima wa Kamariza wegukanye igihembo cya ’Forbes Woman Africa’ cyanahawe Johnson Sirleaf –

    Kamariza yahawe igihembo cy’umugore wakoze ibikorwa byahinduye ubuzima bwa benshi kizwi nka ‘Forbes Women Africa Social Impact Award’, binyuze muri uyu muryango yashinze.

    Solid’Africa ni umuryango washinzwe mu 2010, ukaba wita ku barwayi batagira kivurira n’abarwaza babo, aho ugenda ubaha ubufasha butandukanye hibandwa cyane ku mafunguro.

    Kugeza ubu uwo muryango ukorera mu bitaro bine byo mu Mujyi wa Kigali, birimo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Muhima, ibya Kibagabaga n’ibya Masaka.

    Ku wa 9 Werurwe nibwo hamenyekanye inkuru ko Kamariza yabaye umwe mu bahawe ibihembo bya ‘Forbes Woman Africa’, bihabwa abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa haba muri Afurika.

    Kamariza yabwiye IGIHE ko kuba yahawe icyo gihembo ari ikintu cyo kwishimirwa, ndetse ko bimugaragarije ko ibikorwa akora bihabwa agaciro. Ibyo ngo byamuteye imbaraga zo gukora cyane.

    Yagize ati “Hariya ntabwo umenya uwagushyizemo, baguhamagara bakubwira ko urimo. Kuba hari uwanshyizemo bigaragaza ko ibikorwa dukora hari ababibona kandi bakabashishima.”

    “Turishimye cyane kuko biraduha umuhate wo gukomeza gukora kandi aya ni amahirwe adasanzwe. Gutoranywa mu bikorwa byinshi bikorerwa muri Afurika ni byiza, tubonye urubuga rwo kugaragarizamo ibikorwa byacu.”

    Solid’Africa kuri ubu ifite igikoni mu Murenge wa Rusororo, gitunganyirizwamo amafunguro agemurirwa abantu bari hagati ya 800 na 900 buri munsi.

    Kamariza yavuze ko uyu muryango yashinze ufite intego yo kwagura ibikorwa byawo bikagera mu Rwanda hose nibura kuri buri bitaro by’akarere bikaba bifite igikoni ku buryo nta murwayi uzongera kugorwa no kubona amafunguro.

    Ati “Intego yacu ni uko nta murwayi wajya abura ifunguro arwaye. Ubu turashaka ko buri bitaro by’akarere byagira igikoni ku buryo igihe kizagera buri wese uri kwa muganga abasha kubona amafunguro mu buryo bworoshye.”

    Forbes Woman Africa isanzwe itegura igikorwa kizwi nka ‘Forbes Woman Africa Summit’ ari nacyo kiberamo umuhango wo gutanga ibi bihembo.

    Gusa uyu mwaka iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Uyu mwaka usibye Kamariza, hahembwe abandi bagore b’indashyikirwa barimo uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson-Sirleaf, wahawe igihembo cy’ibihe byose. Rabia Ghoor ukora ibirungo by’ubwiza bya Swiitch Beauty wahawe igihembo cy’umuntu ukiri muto wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

    Undi wahembwe ni Temie Giwa Tubosun, wabaye indashyikirwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya washinze ikigo cya Lifebank.

    Prof. Rudo Mathivha, nawe yahawe igihembo cy’uwabaye indashyikirwa mu burezi akaba ari umuyobozi wa Chris Hani Baragwanath Academic Hospital.

    Igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri siporo cyahawe Hellen Obiri, wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.

    Mu myidagaduro hahembwe Elsa Majimbo, umunyarwenya wo muri Kenya, naho mu bucuruzi hahembwe Ada Osakwe, washinze ikigo Agrolay Ventures.

    Kamariza yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa bizana impinduka mu buzima bw’abandi

    Kamariza Isabelle yavuze ko guhabwa iki gihembo bimwongerereye imbaraga zo gukora cyane (Ifoto: The New Times)

    Solid’Africa isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barwayi, aha yari yatanze udupfukamunwa ku barwayi bo muri CHUK

  • Akari ku mutima wa Kamariza wegukanye igihembo cya 'Forbes Woman Africa' cyanahawe Johnson Sirleaf – #rwanda #RwOT

    Kamariza yahawe igihembo cy'umugore wakoze ibikorwa byahinduye ubuzima bwa benshi kizwi nka 'Forbes Women Africa Social Impact Award', binyuze muri uyu muryango yashinze.

    Solid'Africa ni umuryango washinzwe mu 2010, ukaba wita ku barwayi batagira kivurira n'abarwaza babo, aho ugenda ubaha ubufasha butandukanye hibandwa cyane ku mafunguro.

    Kugeza ubu uwo muryango ukorera mu bitaro bine byo mu Mujyi wa Kigali, birimo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Muhima, ibya Kibagabaga n'ibya Masaka.

    Ku wa 9 Werurwe nibwo hamenyekanye inkuru ko Kamariza yabaye umwe mu bahawe ibihembo bya 'Forbes Woman Africa', bihabwa abagore bakora ibikorwa by'indashyikirwa haba muri Afurika.

    Kamariza yabwiye IGIHE ko kuba yahawe icyo gihembo ari ikintu cyo kwishimirwa, ndetse ko bimugaragarije ko ibikorwa akora bihabwa agaciro. Ibyo ngo byamuteye imbaraga zo gukora cyane.

    Yagize ati 'Hariya ntabwo umenya uwagushyizemo, baguhamagara bakubwira ko urimo. Kuba hari uwanshyizemo bigaragaza ko ibikorwa dukora hari ababibona kandi bakabashishima.'

    'Turishimye cyane kuko biraduha umuhate wo gukomeza gukora kandi aya ni amahirwe adasanzwe. Gutoranywa mu bikorwa byinshi bikorerwa muri Afurika ni byiza, tubonye urubuga rwo kugaragarizamo ibikorwa byacu.'

    Solid'Africa kuri ubu ifite igikoni mu Murenge wa Rusororo, gitunganyirizwamo amafunguro agemurirwa abantu bari hagati ya 800 na 900 buri munsi.

    Kamariza yavuze ko uyu muryango yashinze ufite intego yo kwagura ibikorwa byawo bikagera mu Rwanda hose nibura kuri buri bitaro by'akarere bikaba bifite igikoni ku buryo nta murwayi uzongera kugorwa no kubona amafunguro.

    Ati 'Intego yacu ni uko nta murwayi wajya abura ifunguro arwaye. Ubu turashaka ko buri bitaro by'akarere byagira igikoni ku buryo igihe kizagera buri wese uri kwa muganga abasha kubona amafunguro mu buryo bworoshye.'

    Forbes Woman Africa isanzwe itegura igikorwa kizwi nka 'Forbes Woman Africa Summit' ari nacyo kiberamo umuhango wo gutanga ibi bihembo.

    Gusa uyu mwaka iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Uyu mwaka usibye Kamariza, hahembwe abandi bagore b'indashyikirwa barimo uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson-Sirleaf, wahawe igihembo cy'ibihe byose. Rabia Ghoor ukora ibirungo by'ubwiza bya Swiitch Beauty wahawe igihembo cy'umuntu ukiri muto wakoze ibikorwa by'indashyikirwa.

    Undi wahembwe ni Temie Giwa Tubosun, wabaye indashyikirwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga no guhanga udushya washinze ikigo cya Lifebank.

    Prof. Rudo Mathivha, nawe yahawe igihembo cy'uwabaye indashyikirwa mu burezi akaba ari umuyobozi wa Chris Hani Baragwanath Academic Hospital.

    Igihembo cy'umugore wabaye indashyikirwa muri siporo cyahawe Hellen Obiri, wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.

    Mu myidagaduro hahembwe Elsa Majimbo, umunyarwenya wo muri Kenya, naho mu bucuruzi hahembwe Ada Osakwe, washinze ikigo Agrolay Ventures.

    Kamariza yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa bizana impinduka mu buzima bw’abandi

    Kamariza Isabelle yavuze ko guhabwa iki gihembo bimwongerereye imbaraga zo gukora cyane (Ifoto: The New Times)

    Solid’Africa isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barwayi, aha yari yatanze udupfukamunwa ku barwayi bo muri CHUK


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-wa-kamaliza-wegukanye-igihembo-cya-forbes-woman-africa

  • Uburyo abafite abacengezamatwara b'ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Lord Lebedev, umunyamigabane ukomeye wa The Independent wari i Kigali ahanini asaba ko Perezida yakwinjira mu itsinda ryabo Giants Club. Ni umuryango wigenga uhuza abakuru b'ibihugu, abacuruzi n'abaterankunga mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije aho Perezida Kagame abaye umukuru w'igihugu wa gatandatu winjiye muri iyo kipe.

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse n'ibitekerezo bitari byiza byakozwe kandi binakorwa n'ibihugu bimwe na bimwe byo mu burengerazuba bw'isi. Bamwe mu bagendana ingengabitekerezo ya Jenoside bafashe ikiganiro barakigoreka kugira ngo bakomeze kubiba amacakubiri y'uburozi mu bantu. Abantu nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bazwiho gukwirakwiza inyigisho za Jenoside ebyiri banditse itangazo rivuga ko kubera ko Perezida 'yavuze ko Abahutu bapfuye' mu gihe cy'intambara, bityo hagomba kubaho umunsi wo kubibuka kugira ngo ubwiyunge nyabwo mbese buganze.

    Perezida Kagame yerekanye ko imvugo ikwiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo yemejwe na UN nta mpamvu yo kuyigoreka no kuyishakira indi nyito, Yagaragaje ko icyangombwa ari ukumenya ko Jenoside yabaye no kumenya intego nyamukuru y'uwayikoze n'icyo yari agamije.

    Perezida yagize ati; Ati: 'Ok, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko byumvikane neza, ntabwo bapfuye biturutse ku kwibasirwa bazira abo ari bo. ' Abahisemo kwibanira n'igengabitekerezo ya Jenoside bahisemo kugoreka aya magambo kandi badakurikije ubusobanuro bwa nyabwo aho bo basobanura ko byari ukwemera ko habaye itsembabwoko ryakorewe Abahutu kandi ko ari ukuri.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk'uko yemejwe na Loni mu buryo bukurikije amategeko ni yo yateguwe mu myaka, abayiteguye bayishyira mu bikorwa. Aba bahisemo kweza no gukwiza ibinyoma bagomba kwibutswa ko hari ibimenyetso bigaragara biganisha ku mwanzuro w'uko Jenoside yabaye. Nta Jenoside ebyiri zigeze zibaho cyangwa zishobora kubera icya rimwe ahantu hose ku isi! Abacuruza poropaganda ya Jenoside ebyiri barashaka gusa gukomeza gucamo ibice umuryango w'u Rwanda badasize no kuwusubiza mu bihe byashize bamaze gusiga inyuma.

    Kugerageza kubyaza umusaruro ibyo Perezida yavuze mu kiganiro cye ko abahutu bamwe na bamwe bapfuye ntabwo bivuze ko habaye Jenoside ebyiri. Kugoreka no gupfobya amateka ni igikorwa kibi kiba cyubakiye ku ipfunwe ry'abakoze amahano. Muri make, abamamaza poropaganda mbi ya 'Jenoside ebyiri', bagomba kurebwa kubo aribo barazwi ni abagizi ba nabi bagomba gukurikiranwa bagahanirwa gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma ashobora kuganisha abaturage ahantu habi, ndetse no gushaka gusoza umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batasoje.

    Kugerageza guhakana, kugabanya urugero n'uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikibazo gishya ku Rwanda; umuntu agomba kumva ko kimwe no gushaka gusenya ibimenyetso by'ubwicanyi bwibasiye imbaga byabereye mu Rwanda, guhakana Jenoside ni kimwe mu bigize gahunda y'imitegurire ya Jenoside. Abantu bishora mu kugoreka amateka babiterwa no kwizera ko uko basunika izo nkuru y'uburozi wenda bazarushaho kwemerwa no kwizerwa mu ruhando rw'ababakurikira

    Muri rusange, ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije kuyipfobya ariko byanze bikunze bazamaganwa kugeza ku ndunduro y'ibikorwa byabo binaniwe, bagerageza gukoresha ibi kugirango bavugurure ibyifuzo byabo bya politiki bipfuye. Abandi bahakana Jenoside barimo abahunze igihugu bamwe bihishe inyuma yo guhaaranira uburenganzira bwa muntu.

    Abanyarwanda bahisemo gukomeza ubumwe nubwo intama nke zishwiragirira mu gihugu ndetse no hanze yacyo zishyigikiwe n'abanyamahanga bamwe bavuga nabi u Rwanda bahora bifuza ko u Rwanda rwaba igihugu kinaniwe kubaho (failed state) twababwira ko bitazagerwaho kuko buri wese yambariye urugamba rwo guteza imbere igihugu.

    The post Uburyo abafite abacengezamatwara b'ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uburyo-abafite-abacengezamatwara-bingengabitekerezo-ya-jenoside-bagoreka-ikiganiro-cya-perezida-kagame/

  • Abasirikare b'u Rwanda 128 basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare bahagurutse ku wa 10 Werurwe 2021 bagiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 105, nayo bamwe mu bayigize bageze i Kigali ejo.

    Brig Gen JB Rutikanga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yasabye aba basirikare kuzahagararira u Rwanda neza barangwa n'ikinyabupfura.

    Ati 'Buri gihe muzarangwe n'indangagaciro z'Ingabo z'u Rwanda kandi mu bungabunge isura nziza y'u Rwanda binyuze mu gusohoza ubutumwa bwanyu mu kinyabupfura.'

    Itsinda ry'Ingabo z'u Rwanda zasohoje ubutumwa ryakiriwe na Col CM Mujuni washimiye abarigize kuba barasohoje inshingano zabo neza ndetse abasaba kuzakomeza kurangwa n'imyitwarire myiza mu mirimo bagiye gukomereza mu gihugu.

    Mu gihe cy'umwaka umwe aba basirikare bo muri batayo ya 105 bari bamaze muri Sudani y'Epfo, batanze umusanzu mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurinda abasivile, abavuye mu byabo ndetse no kurinda umutekano igihe ibikoresho byifashishwa mu kugoboka abari mu kaga.

    Kugeza ubu u Rwanda rufite batayo eshatu z'abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo ndetse n'itsinda ry'abandi bakoresha indege.

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatutu ku Isi gifite umubare munini w'abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo buzwi nka 'UNMISS' ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka 'UNAMID' ndetse n'ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka 'MINUSCA'.

    Aba basirikare uko ari 128 bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

    Babisikanye na bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-rwanda-128-basimbuye-bagenzi-babo-mu-butumwa-bw-amahoro-muri

  • Nyuma y’Impanga Series, Diane wamenyekanye muri City Maid n’umugabo we bazanye indi filime ifite umwihariko #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye muri City Maid nka Diane, ubu akaba yaratangiye gukora filime ye ku giti cye yise Impanga Series afashwamo n’umugabo we Ndayikengurukiye Fleury[Legend], ubu basohoye indi filime bise 'Isi Dutuye’, igamije kwihisha abantu ubuzima bwa buri munsi bahura nabwo.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Legend yavuze ko iyi filime babanje gushora uduce duke kugira ngo babanze barebe uko abantu bayakira.

    AtiTwabanje gusohora uduce tubiri kugira ngo tubanze turebe ko abantu bayikunda, twasohoye agace kamwe kamwe buri Cyumweru kugira ngo tubanze turebe icyo abantu bayivugaho, ku wa Kane(uyu munsi) harasohoka agace ka 3, izacu kuri YouTube Channnel Impanga TV, ni nayo inyuraho impanga Series.'

    Yakomeje avuga ko ari filime ifite umwihariko w’uko n’ubwo ari uruhererekane ari nk’izisanzwe kuko yo buri gace kazajya karangira inyigisho bashaka gutanga itambutse.

    Ati'ni filime twashyizeho kugira ngo ihindure ubuzima bw’Abantu, abantu beshi baba bakeneye kwiga, mbese ni ishuri twashyiriyeho abantu kugira ngo bige bahindure ubuzima, ni filime kandi itari uruhererekane buri gace kazajya karangirana n’icyo igomba kwigisha kirangiye. Twayishyizeho kugira ngo twigishe abantu ubuzima bwa buri munsi bw’ibibera ku Isi, ni nayo mpamvu twayise Isi Dutuye.'

    Legend na Bahavu nibo bakoze Impanga Series yakunzwe ubu ikaba isigaye inyura kuri televiziyo Rwanda ariko no mu minsi iri imbere izongera inyure kuri YouTube, bakoze kandi n’indi yitwa Impanga Lockdown ubu bakaba bageze ku Isi Dutuye.

    Legend na Diane batangiye gusohora indi filime ya 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-impanga-series-diane-wamenyekanye-muri-city-maid-n-umugabo-we-bazanye-indi-filime-ifite-umwihariko

  • Ali Mahdi Mohamed wayoboye Somalia yapfiriye muri Kenya aho yari arwariye #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Ali Mahdi Mohamed wemeje urupfu rw’uyu mugabo witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

    Ali Mahdi Mohamed yarembye mu cyumweru gishize ubwo yahitaga ajyanwa kuvurizwa muri Kenya ari na ho yapfiriye.

    Uyu mugabo yabaye Perezida wa Somalia kuva muri Mutarama 1991 kugeza muri Mutarama 1997 ubwo yashyirwagaho n’ishyaka USC (United Somali Congress) ryari rimaze gukura ku butegetsi Mohamed Siad Barre.

    Ubutegetsi bwe bwahuye n’imbogamizi zitoroshye kuko bwaranzwe n’imvururu zamenyekeyemo amaraso zatezwaga na Gen Aideed, ndetse ubu ingaruka z’ibi bibazo zikaba zigikomeje muri kiriya gihugu.

    Hassan Sheikh Mohamud na we wayoboye kiriya gihugu, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

    Yagize ati 'Yatanze umusanzu mu gutaraba igihugu cyacu mu bihe byari bigoye. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro kandi ihe Abanya-Somalia n’umuryango we kwihangana.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ali-Mahdi-Mohamed-wayoboye-Somalia-yapfiriye-muri-Kenya-aho-yari-arwariye

  • Miss Uwihirwe Yasipi na Miss Phiona batanze i… – #rwanda #RwOT

    Miss Uwihirwe na Miss Phiona bakoze iki gikorwa mu mpera z'icyumweru gishize. G.S Kagugu yahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku iherereye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Aba banyeshuri bahawe amakayi, amakaramu n'udupfukamunwa two kwifashisha muri iki gihe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Yasipi Casimir usanzwe ari Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria, yabwiye INYARWANDA ko yakoze iki gikorwa binyuze mu muryango Casimir Foundation yashinze, kandi ko yahereye kuri iki kigo bitewe n'uko hari ibikorwa bitandukanye yagiye ahakorera.

    Avuga ko bakoze iki mu gikorwa mu rwego rwo gufasha abana biga mu mashuri abanza 'bafite ubushobozi bucye ku bijyanye n'ibikoresho by'amashuri.'

    Batanze amakayi agera kuri 864, amakaramu 600 n'udupfukamunwa 400. Abana 200 ni bo bahawe amakayi n'udupfukamunwa, abandi 100 bahabwa udupfukamunwa gusa.

    Iki gikorwa cyageze no ku bana b'incuke biga ku ishuri rya Batsinda, bahawe udupfukamunwa 100.

    Miss Yasipi ati 'Nabikoze nka Casimir Foundation mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari ku mashuri kugira ngo bibashe kuborohera kubadafite ubushobozi.'

    Uyu mukobwa ufite ikamba rya Sports Princess yakuye mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020, avuga ko aba banyeshuri bahawe ibikoresho ari ikigo cy'amashuri cyabahisemo mu bandi batabasha kubona ibikoresho by'ishuri. Kandi basanzwe biga bibagoye.

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho biga kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza.

    Miss Yasipi avuga ko Casimir Foundation ihagaze neza, ariko ko ikiri gushaka abaterankunga bayifasha mu bikorwa bitandukanye. Akavuga ko iki gikorwa bakoze mu mpera z'icyumweru gishize bagifashijwemo n'umuterankunga uba mu mahanga.

    Ni igikorwa avuga ko bateganyaga gukora mbere ya Guma mu Rugo ya mbere, bakomwa mu nkokora n'uko batahise babona ubushobozi.

    Uyu mukobwa avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo, ubufasha bagiye babona bagiye babwifashisha mu gufasha imiryango itishoboye, bayiha ibikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi n'ibindi.

    Igikorwa cyo guha ibikoresho by'ishuri abanyeshuri cyatwaye arenga 500,000 Frw.

    G.S Kagugu iri mu bigo bifite abanyeshuri benshi mu Rwanda. Ifite abarenga ibihumbi bitandatu biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Iki kigo kiri hafi y'iwabo ya Miss Yasipi byanatumye ari ho ahera.

    Miss Yasipi aherekejwe na Miss Phiona batanze ibikoresho by’ishuri ku kigo cya G.S Kagugu cyo muri Gasabo

    Miss Yasipi yavuze ko Casimir Foundation ikomeje ibikorwa byo gufasha ari nako ishakisha abaterankunga

    Abanyeshuri barenga 200 biga kuri G.S Kagugu nibo bahawe amakayi, amarakaramu n’udupfukamunwa

    Umwiza Phiona wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, yaherekeje Miss Yasipi mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri bagorwaga no kubona ibikoresho by’ishuri

    Miss Yasipi na Miss Phiona bashimiwe umusanzu wabo mu ikigo cy’amashuri cya G.S Kagugu

    AMAFOTO: ROBERT MUTABAZI-ISIMBI TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103752/miss-uwihirwe-yasipi-na-miss-phiona-batanze-ibikoresho-byishuri-ku-banyeshuri-200-ba-gs-ka-103752.html

  • Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe, Sankara ati ’ni tactic’ zo gutinza urubanza (Amafoto na Video) –

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Kane rwakomeje kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

    Ni urubanza rwabaye nyuma y’umunsi umwe urukiko rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro ifite.

    Uyu mwanzuro watangajwe ku wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina n’umwunganizi we, Rudakemwa Félix bari mu Rukiko rw’Ikirenga, aho iburanisha riri kubera mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu gihe iburanisha ryari rigiye gutangira, Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yabajije niba ababuranyi bose bunganiwe ariko Rusesabagina n’abandi batatu nta bavoka bari bafite.

    Rusesabagina yavuze ko ashobora gukomeza kuburana mu gihe atari bubazwe ku byerekeye ukwiregura kwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wagombaga gutangira kuburana mu mizi.

    Ni ingingo yatanzweho ibiterekezo bitandukanye ndetse Sankara n’umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse bongera kugaragaza ko ari impamvu zo gutinza urubanza nkana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu nyungu z’ubutabera kuko abaregwa bahuriye muri dosiye imwe bikwiye ko ababuranyi bose baburana bunganiwe ariko busaba ko Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina Paul yahanwa kuko yasibye mu rubanza nkana, ibyo bwise ‘gusuzugura urukiko’.

    Nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’ababuranyi muri iyi dosiye, urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku wa Gatanu, tariki ya 12 Werurwe 2021, saa Mbili n’Igice.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    10:09: Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwatangaje ko nyuma yo kumva ko Paul Rusesabagina atunganiwe; ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko mu nyungu z’ubutabera rwasubikwa rwanzuye ko urubanza rusubikwa ngo hubahirizwe uburenganzira bw’ababuranyi batunganiwe.

    Ni icyemezo gishingiye ku ngingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’izindi zigena uburenganzira bw’umuntu ku bijyanye no kunganirwa.

    Rwanzuye ko urubanza ruzakomeza ku wa 12 Werurwe 2021. Rwategetse ko abavoka batabonetse bagomba kuzaba bari mu rubanza saa Mbili n’Igice za mu gitondo.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be mu rukiko

    09:20: Inteko iburanisha ifashe akanya ko kwiherera yanzure niba iburanisha rikomeza cyangwa rigasubikwa.

    09:19: Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko “Ubushize turi hano mwibuke ukuntu Rusesabagina n’umwunganira bitwaye. Ni akantu gato nashakaga kugarukaho ‘kagaragaza la mauvaise foi.’

    09:14: Me Nkundabarashi yavuze ko hakenewe uburyo bwo kugena uko urubanza ruzagenda ku buryo ibibazo byo kurutinza bya hato na hato birangire burundu.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • – Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • – Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • – Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • – Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • – Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • – Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • – Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • – Guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • – Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • – Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • – Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • – Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    -  Mba mbona harimo ‘tactic’ zo gutinza urubanza-Sankara

    09:14: Sankara yavuze ko mu gihe umuntu afite umugambi uhishe wo gutinza urubanza kandi akabikora buri gihe, biba bikwiye gufatwaho icyemezo gifatika.

    09:08: Nsabimana “Sankara” yavuze ko “Sindwanya igitekerezo ko Rusesabagina aburana yunganiwe. Ko mwahaye agaciro ko yireguye muri RIB kandi adafite umwunganizi. Uyu munsi kuba atunganiwe kuki mutabiha agaciro.”

    09:04: Rugeyo Jean yavuze ko uburenganzira bwo kunganirwa butagomba guhungabanywa n’icyo aricyo cyose.

    Yasabye ko urukiko rukwiye kwita ku ishyirwaho ry’ingengabihe izagena uburyo urubanza ruzagenda ku buryo buri muburanyi azaba azi igihe azaburanira.

    Ati “Dufite imbogamizi ko urubanza rukomeje gutya ntihabura undi muburanyi ugira impamvu nk’iz’uburwayi ku buryo rudakomeza. Dukeneye iyo road map ku buryo buri wese amenya igihe nyacyo cyo kwiregura.”

    -  UBUSHINJACYAHA BWASABYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    08:58: Ubushinjacyaha bwasabye ko bitewe n’uburyo bwasabye ko dosiye ihuzwa kandi hakaba hari ibyaha bihuriweho, mu nyungu z’ubutabera byaba byiza ko urubanza rusubikwa.

    Buti “Turasaba ko urubanza rutaburanishwa uyu munsi, aba bantu batunganiwe kuko ejo hateganyijwe iburanisha.’’

    Ubushinjacyaha bwavuze ko amakosa yakozwe n’umwunganizi ku buryo uregwa atabizira.

    Buti “Urubanza rurimo abantu benshi ariko ibivugwa bifite aho bihurira. Ku bw’ubutabera buciye mu mucyo, kuba hari ababa batunganiwe kandi mu gihe bazagera igihe cyo kubivugaho, urukiko rwashyira mu gaciro hakareba niba hatategekwa Me Rudakemwa kwitabira iburanisha ry’ejo ndetse rukaba rwagira ibihano rumufatira.’’

    Mukandutiye Angelina yakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca. Ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Nsabimana Sankara ni umwe mu baregwa watangiye kwiregura ndetse biteganyijwe ko urubanza nirutangira kuburanishwa mu mizi ariwe uzatangirirwaho

    -  Rusesabagina yavuze ko urubanza rwakomeza

    Ati “Ubusanzwe nari mfite abunganizi babiri, kuba nta n’umwe uhari, urubanza rwanjye ruracyari rurerure. Nababwiye ko uyu munsi twaje tutiteguye kuburana.’’

    Yavuze ko mu gihe ntacyo yabazwa ku bwiregure bwa Nsabimana Callixte ’Sankara’ nta kibazo urubanza rwakomeza.

    -  Hari abandi batatu batunganiwe

    Hakizimana Théogène yavuze ko umwunganizi wabo Mugabo Shariff Youssuf atageze mu rukiko kandi atabwiwe impamvu.

    08:47: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ’Sankara’ yasabye urukiko gushishoza rukemera ko bakomeza kuburana kuko bari bageze mu mizi.

    -  Me Rudakemwa yasabiwe ibihano

    08:45: Ubushinjacyaha bwavuze ko imyitwarire ya Me Rudakemwa ikwiye gufatirwa ibihano kuko bidakwiye ko umunyamwuga nkawe atinza urubanza nkana.

    Rusesabagina Paul aregwa ibyaha icyenda

    • – Kurema umutwe w’ingabo utemewe.
    • – Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • – Gutera inkunga iterabwoba.
    • – Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
    • – Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    08:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina atunganiwe uyu munsi bisa nk’ibyakozwe ku bushake kandi “twumva urubanza rwakomeza.’’

    Bwavuze ko kuba Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina atagaragaye mu rukiko ‘yarusuzuguye’ kuko abizi neza ko icyemezo cyafashwe kidahagarika ugukomeza k’urubanza kandi ni yo icyo cyemezo cyafatwa byagirwamo uruhare n’urukiko.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ari uburyo bakoze bwo gutinza iburanisha kandi bikozwe nkana.

    -  Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe

    Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we mu bijyanye n’amategeko.

    Yagize ati “Murakoze nyakubahwa. Uyu munsi sinunganiwe. Ejo mwadusomeye urubanza rw’imbogamizi, mumaze kuyisobanura twarayiregeye. Tumaze kujurira twumvise iyo mbogamizi igiye ku ruhande.”

    Paul Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Ababuranyi mu rubanza ruregwamo Rusesabagina ubwo bageraga ku Rukiko rw’Ikirenga

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Nsanzubukire Félicien ugenda yicumbye inkoni ubwo yasohokaga mu modoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Rusesabagina Paul na Nsanzubukire Félicien (ugenda yicumbye inkoni) basohoka mu modoka yabagejeje ku rukiko

    Paul Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ufite dosiye mu ntoki yahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN mbere y’uko atabwa muri yombi

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Abasirikare b’u Rwanda 128 basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo –

    Aba basirikare bahagurutse ku wa 10 Werurwe 2021 bagiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 105, nayo bamwe mu bayigize bageze i Kigali ejo.

    Brig Gen JB Rutikanga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yasabye aba basirikare kuzahagararira u Rwanda neza barangwa n’ikinyabupfura.

    Ati “Buri gihe muzarangwe n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda kandi mu bungabunge isura nziza y’u Rwanda binyuze mu gusohoza ubutumwa bwanyu mu kinyabupfura.”

    Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zasohoje ubutumwa ryakiriwe na Col CM Mujuni washimiye abarigize kuba barasohoje inshingano zabo neza ndetse abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo bagiye gukomereza mu gihugu.

    Mu gihe cy’umwaka umwe aba basirikare bo muri batayo ya 105 bari bamaze muri Sudani y’Epfo, batanze umusanzu mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurinda abasivile, abavuye mu byabo ndetse no kurinda umutekano igihe ibikoresho byifashishwa mu kugoboka abari mu kaga.

    Kugeza ubu u Rwanda rufite batayo eshatu z’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’itsinda ry’abandi bakoresha indege.

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatutu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi nka ‘UNMISS’ ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka ‘UNAMID’ ndetse n’ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ‘MINUSCA’.

    Aba basirikare uko ari 128 bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

    Babisikanye na bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

  • Menya umumaro w’Umwuka Wera mu bantu #rwanda #RwOT

    Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.' Ibyakozwe n’intumwa 1:8

    Aya namwe mu magambo yesu yasize abwiye intumwa mbere yuko ajya mu ijuru, yasize ababwiye kimwe mu kintu cyabasha kubaha imbaraga zo kubasha guhamya yesu n’ubwami bw’Imana ari uwo Mwuka Wera, wakibaza uti' Umwuka wera ni iki, ubasha gutanga imbaraga zokubasha guhamya Yesu kristo?'

    Mwuka Wera ni imbaraga Imana ikoresha, Imana yohereza Umwuka wayo mu buryo bw’uko yohereza imbaraga zayo ahantu aho ari ho hose kugira ngo ibyo ishaka bikorwe. Reka twifashishe ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 104:30 (Wohereza umwuka wawe bikaremwa,Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya).

    Imbaraga z’Imana zikorera mu bantu bayo kugira ngo zibakoreshe iby’ubutwari, aha twafatira kurugero rw’intumwa za Yesu nyuma yoguhabwa Umwuka Wera aha tugiye kureba umumaro wa Mwuka wera iyo ageze mu muntu, reka twifashishe bamwe mu ntumwa za Yesu nka Petero na Yohana.

    Bimwe mu bintu Umwuka Wera aha uwamwakiriye (umumaro w’Umwuka Wera):

    Iyo urebye ubuzima bw’intumwa mbere y’uko Umwuka wera abamanukira na nyuma yuko abamanukiye, usanga harabayeho itandukaniro mubyo bakoraga n’uburyo bitwaraga mbese uhuje n’ijambo Yesu yababwiye mbere y’uko azamurwa mu ijuru yasize ababwiye ko hari imbaraga bazahabwa Mwuka wera nabamanukira.

    1. Mwuka wera iyo ageze mu muntu ahindura imyitwarire ye, wakibaza ngo ahindura imyitwarireye ate? Petero na yohana batangiye gukora ibitangaza harimo gukiza ikirema twabisanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 3:6,6 Petero aramubwira ati'Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha.

    Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende. 7 Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera'. Ibi abigishwa nta na rimwe bari barakoze iki gitangaza mu buzima bwabo iki ni kimwe mu bimenyetso cyagaragajeko ubuzima bwabo hari izindi mbaraga bahawe zo kubasha gukiza.

    2. Guhamya iyo umuntu yahawe Umwuka wera muriwe amuha guhamya Kristo ashize amanga haba mu bamuzi n’abatamuzi reka twifashishe Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5:25, 25 Ariko haza umuntu arababwira ati'Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu'.

    Aha abigishwa bakuwe munzu y’imbohe bahabwa ubutumwa na malayika ko bajya kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bw’imirimo y’Imana n’ibitangaza ikora ibi na byo biri mu byo intumwa zakoze nyuma y’uko Umwuka Wera abamanukira, bakiza iki kirema ntagbwo bari bafite intego yo kugira ngo bimenyekanishe, ahubwo intego bari bafite yari iyo kugaragaza ibitangaza Imana ikora kugira ngo n’abatarizeraga Imana nabo bayizere.

    3. Umwuka Wera iyo ageze mu muntu amuha gutinyuka kudakangwa nabiracitse mbese guhangana n’ibije byose ibyakozwe n’intumwa 5:29, 29 Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati'Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu. Aha intumwa ntizatewe n’ubwoba bw’amagambo babwiwe ahubwo bo bakomeye kuwo bizeye bagira bati'ikidukwiye n’ukumvira Imana kuruta abantu'.

    Bo bashyize imbere birengagiza ibindi byose byaza kubabaho nyuma, natwe icyo dukwiriye ni ugutinyuka tugakora ibyo Imana ishaka tutitaye ku bantu ngo bariya ntibabishaka cyangwa barabishaka igikwiye abe ari cyo dukora kandi kinezeza Imana.

    Mu buzima bwacu bwa buri munsi dukeneye imbaraga z’ Umwuka Wera kugira ngo tubashe kubona imbaraga zo guhamya Yesu Kristo uko bwije n’uko bukeye, waba utangiye umwaka cyangwa uwurangije, buri munsi ujye usaba imbaraga z’Umwuka Wera kugira ngo akuyobore muri buri ntambwe yose uzajya utera, kuko umwami yesu yamudusigiye nk’umufasha uzajya atuyobora muri byose dukora. Amen

    source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-umumaro-w-Umwuka-Wera-mu-bantu.html