Category: Uncategorized

  • Louis Palau,Umuvugabutumwa wabwirije abantu miliyoni amagana yatabarutse #rwanda #RwOT

    Mu myaka irenga 55, Louis Palau yagambiriye kugeza ubutumwa bwiza ku mpera z’isi. Yagejeje miliyoni amagana y’abantu kuri Yesu Kristo mbere y’uko apfa azize kanseri y’ibihaha akaba yari afite imyaka 86.

    Palau yari afite ubushobozi bwo guhuza abantu benshi guhera ku bayobozi b’isi kugeza ku batuye ku nkombe.

    Ababyeyi be bavukiye mu muryango w’Abagatolika i Buenos Aires, muri Arijantine, bayobowe n’abamisiyonari b’Abanyamerika n’Abongereza. Bahavuye bahinduka abakristo b’abavugabutumwa, ndetse biha intego yo kuyobora umuhungu wabo kuzaba umuvugabutumwa mpuzamahanga.

    Ku myaka 10, Palau yabaye umukozi wo mu rugo mu buryo butunguranye nyuma y’urupfu rutunguranye rwa se. Urupfu rwasize umuryango mu bukene ari byo byahatiye Luis gukora kugira ngo atunge nyina na barumuna be. Icyakora, nyina yamushishikarije kuva muri Arijantine afite imyaka 20 kugira ngo ajye kwiga Bibiliya muri Amerika.

    Igihe Palau yigaga mu ishuri rya Bibiliya rya Multnomah (ubu ni kaminuza ya Multnomah) i Portland, Louis yashakanye na Patricia Scofield, wabaye umugore we mu myaka 60. Palau na Patricia bifatanije na Billy Graham nyuma baza gutangiza minisiteri yabo ku isi bise 'The Luis Palau association'.

    Kuva muri Kolombiya kugeza mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kugeza mu ruzinduko rwe rwa nyuma muri Espanye mu 2019, umuryango we uvuga ko yabwirije ubutumwa bwiza abantu babarirwa muri miliyari mu bihugu 75 binyuze mu bikorwa bikomeye by’ivugabutumwa. Palau yakoranye cyane n’abahungu be batatu muri bane yabyaye binyuze mu murimo we w’ivugabutumwa.

    Mu mwaka wa 2015, Palau yabwirije abantu barenga 60.000 muri Parike Nkuru y’Umujyi wa New York, ibyo bikaba ari indunduro y’ubukangurambaga bwamaze ukwezi bwarimo amatorero 1200 yo mu mujyi wa New York.

    Palau yatanze umusanzu we mu guhugura no kwigisha abavugabutumwa b’abakristu ibihumbi byinshi hirya no hino ku isi binyuze kuri radiyo, televiziyo, na interineti.

    Palau bamusanganye kanseri yo mu cyiciro cya kane mu mpera z’umwaka wa 2017. Nyamara yakomeje kugira ishyaka mu myaka ye ya nyuma, asohora igitabo kandi yemera ko amateka y’ubuzima bwe ajya ku mugararagaro muri filime yo mu 2019 yitwa “Palau the Movie”.

    Kwicisha bugufi kwa Palau no kwiyemeza gusangira urukundo rwa Kristo byamufashije kuvugana n’abantu benshi barimo ba perezida na papa. Urugero, yatanze umugisha mu masengesho yo gusengera ku mugaragaro perezida Bill Clinton ku nshuro ya kabiri. Kandi buri gihe hamwe na mugenzi we wo muri Arijantine Fr. Jorge Mario Bergoglio mbere yuko aba Papa Fransisko.Yise papa inshuti nyanshuti y’abakristu mu ivugabutumwa mugihe Bergoglio yatorwaga kuba papa mu 2013.

    Muri Nzeri 2019, hashize hafi imyaka ibiri asuzumwe kanseri, yatangarije CBN News ko yiteguye kubaho ubuziraherezo. Gusa yababajwe no gutandukana n’incuti ze nk’uko yabitangaje mu biganiro bye bya nyuma ati:

    “Ntabwo nsaba gukira, kuko ntazi imigambi y’Imana. Kandi nizera Uwiteka byimazeyo. Gusa ikibabaje ni ugusiga umugore wanjye n’abana banjye n’incuti zanjye magara. Ni byo byonyine bimbabaje. Ariko mubyukuri niteguye kugenda. Mfite amahoro y’Imana.

    Ubuzima bwa Palau bwatangiye kumera nabi mu ntangiriro za 2021. Ku ya 1 Werurwe, umuhungu we Andrew Palau n’umufatanyabikorwa wa minisiteri yabo, batangaje ko se ari mu bitaro kubera ikibazo cy’umutima n’ibihaha. Aya makuru umuhungu wa Palau yayatangaje ku rubuga rwa Facebook rwa se:

    “Papa ari kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe .Uwiteka azi igihe cye, kandi papa yakomezaga kutwibutsa muri iyi minsi yashize, ati:” Mubiharire Imana, inzira yayo iratunganye”.

    Mu gutangaza urupfu rwe, umuryango wa Luis Palau watangaje amagambo agaragaza ubwitange bwe budasubirwaho nk’umuvugabutumwa ukundwa:”Ntabwo nicuza kuba narakoze imyaka y’ubuzima bwanjye bwose kuva nkiri muto, kugira ngo mbwire abantu Ubutumwa bwiza”.

    Source : www1.cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Louis-Palau-Umuvugabutumwa-wabwirije-abantu-miliyoni-amagana-yatabarutse.html

  • Icyemezo cy’urukingo gishobora kuzakenerwa n’abazitabira CHOGAM ‘izaba imbonankubone’ –

    Iyi nama izwi nka CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting], isanzwe iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kuba yarabereye mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020, iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyatumye inama n’ibindi bikorwa bikomeye bisubikwa.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ari kumwe n’Umunyamabahanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze, bavuze ko iyi nama izabaho nta kabuza ndetse ko imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru.

    Minisitiri Biruta yavuze kugira ngo iyi izabe mu buryo butazashyira ubuzima bw’abayitabiriye mu kaga, Minisiteri y’Ubuzima iri kwiga ku mabwiriza ajyanye na Coronavirus azagenderwaho n’abazitabira.

    Yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima iri kudufasha muri icyo gikorwa, kandi turi gukurikiza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kugira ngo tumenye icyo tuzasaba abazitabira CHOGAM, niba bazaba bikingikije, ibyo byaba ari byiza kurushaho, cyangwa niba basabwa kuzisuzumisha bageze mu Rwanda, turi kwita ku cyorezo cya Coronavirus mu byo turi gukora byose”.

    Byitezwe ko amabwiriza azashyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima ashobora gutangazwa mu gihe cya vuba, bitewe n’uko mu byumweru bibiri biri imbere, itsinda riri gutegura iyi nama rizazenguruka ibihugu bigize Commonwealth, ribasobanurira aho imyiteguro igeze, ndetse n’ibyo basabwa kugira ngo bazitabire iyi nama kandi ibintu byose bigende neza.

    Iri tsinda kandi ryanashimwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wavuze ko imyiteguro y’u Rwanda itangaje cyane, ndetse ko iri ku rwego rwo hejuru.

    Umubare w’abazitabira CHOGAM nturamenyekana neza

    Mu bihe bisanzwe, CHOGAM yari kuzitabirwa n’abantu bakabakaba 10 000, ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, umubare w’abazitabira iyi nama ntiramenyekana.

    Scotland yavuze ko umubare w’abazitabira CHOGAM uzaterwa n’uko icyorezo cya Coronavirus kizaba gihagaze mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Yagize ati “Hari ubushake bw’uko abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth bifuza kwitabira iyi nama no gusura igihugu cyiza cy’u Rwanda, ariko kwitabira iyi nama bizaterwa n’uko ibintu bizaba bihagaze muri ibyo bihe”.

    Uyu muyobozi kandi yanyomoje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko iyi nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko n’ubundi izindi nama ziyitegura zabaga hifashishiga iryo koranabuhanga. Yavuze ko iyi nama “izaba imbonankubone, mu buryo abantu bazaba bari mu Rwanda”.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko rwiteguye neza ndetse ko afite icyizere ko iyi nama izagenda neza, bitewe n’aho imyiteguro amaze iminsi asuzuma igeze.

    Yanavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda, kuko ingingo zizaganirwaho, zirimo uburinganire bw’abagore n’abagabo, umutekano no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda ruzifiteho uburambe bishingiye ku mateka yarwo na politiki rugenderaho kuri ubu.

    Ku ruhande rwa Minisitiri Biruta, yashimangiye ko kuba u Rwanda rwaratangiye gutanga inkingo, ari kimwe mu bituma igihugu kigira icyizere cy’uko iyi nama izagenda neza, ati “itangwa ry’inkingo ziduha icyizere cy’uko Inama izagenda neza, tuzakomeza gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’iki cyorezo kandi twiteguye neza kwakira iyi nama”.

    Nyuma y’iyi Nama, Perezida Kagame azafata inshingano zo kuyobora uwo muryango mu myaka ibiri izakurikiraho, aho Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe u Rwanda ruzaba ruyoboye uyu Muryango, ruzatanga umusanzu warwo.

    Yagize ati “Umusanzu w’u Rwanda ni uko rwiteguye gutanga inama no gutanga ibitekerezo. Mu gihe kandi tuzaba tuyoboye uyu Muryango, tuzaharanira gushyira mu bikorwa mu buryo bugaragara ibizemerezwa muri iyi Nama, ndetse no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro”.

    Mu ngingo zizaganirwaho harimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, uburinganire no guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bihuriye muri Commonwealth.

    Iyi nama imara Icyumweru, ntabwo abakuru b’ibihugu baza ngo bateranire hamwe, ahubwo habanza inama z’amahuriro ane; iy’ubucuruzi, urubyiruko, abagore n’ihuriro rya za sosiyete sivile.

    Aya mahuriro aba ari manini afite abantu 1500 cyangwa 1000, ku buryo inama zayo zimara iminsi ibiri cyangwa itatu ziganira ku ngingo zizireba. Imyanzuro yazo igezwa ku nama y’abakuru b’ibihugu itangira kuwa Kane kugeza kuwa Gatandatu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amabanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru

  • Nyuma y'uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z'u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y'iterabwoba. #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe avuye mu gihugu cya Uganda, igihugu cyiyemeje kuba indiri y'abategura imigambi mibisha ku Rwanda, aravuga ko urwego rw'ubutasi muri icyo gihugu, CMI, rwasamiye hejuru inkuru y'abasirikari 41 birukanywe mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, ndetse ubu Gen Abel Kandiho uyobora CMI  ngo akaba yatangiye gutuma kuri bamwe muri bo, ababashishikariza kujya mu mitwe y'iterabwoba mu mashyamba ya Kongo.

    Ayo makuru arahamya ko intumwa za Gen Kandiho zigerageza kumvisha abirukanywe ko barenganye, nyamara bo bazi neza aho ukuri kuri, ari nayo mpamvu hari abamaze kwanga kwifatanya n'abagizi ba nabi, kuko bazi ko ntawahiriwe no kugambanira u Rwanda. Abanze gutatira igihango ni abo gushimwa, kandi amasomo y'imyitwarire myiza bize muri RDF, nubwo batabashije kuyashyira mu bikorwa neza,  nibitwararika azabaherekeza mu bindi bagiyemo. Abazananirana nabo, amateka azabikosorera.

    Bisanzwe bizwi ko ubutegetsi bwa Uganda butera inkunga RNC, cya kiryabarezi cya Kayumba Nyamwasa. Kimwe n'ibisanzwe, abashyushye muri iki gikorwa cyo kuyobya uru rubyiruko, ni Prossy Bonabana na Sulah  Nuwamanya, abagaragu ba RNC muri Uganda. Biravugwa ko barimo kwifashisha abandi bahoze muri RDF  bakaza gutorokera muri Uganda, barimo 'Sgt Robert' uherutse guhungira muri icyo gihugu nyuma yo gusambanya umwana yibyariye.

    Biramenyerwe ko RNC na CMI  bashuka urubyiruko  ngo rwishyire urupfu mu mashyamba ya Kongo. Abenshi mu babumviye barapfuye, abandi bafatwa mpiri, ubu bakaba bicuza, banatanga ubuhamya mu ruhame,ko ubutegetsi bwa Uganda bwabijeje ibitangaza, nyamara ngo nta kindi basanze muri RNC uretse urupfu n'ubundi bujyahabi bahuriye nabyo mu ntambara idashoboka.

    Igisirikari icyo aricyo cyose ku isi gishaka kugera ku ntego kigendera ku mahame arimo na disipuline yo ku rwego rwo hejuru. Aba birukanywe mu gisirikari cy'u Rwanda bazize ahanini imyitwarire mibi, ihabanye na disipuline iranga RDF. Baramutse bemeye gushukwa, uretse kwiyahura, bwaba ari ubundi buswa kuri CMI/RNC niba bitarakuye amasomo ku kaga bikururiye kubera abasirikari badafite imyitwarire mizima.

    Urugero rwiza ni urwa Shebuja Kayumba Nyamwasa utagira disipuline none impehe ze zirapfa nk'udushwiriri. Ajya gusara kurushaho, yiyambaje Maj Habibu Mudathiru wirukanywe kubera ubusinzi n'ubujura, none ararushya iminsi.

    Aba basore basezerewe muri RDF turabasaba gushishoza ntibazagwe mu mutego w' abagome. Abenshi muri bo baracyari bato kandi gusezererwa mu ngabo ntibikugira ikivume, ahubwo ni umwanya wo kwitekerezaho,aho wayobye ukikosora, ukageragereza ubuzima mu yindi mirimo kandi mu Rwanda  amahirwe arahari kuri buri wese. Umushishozi yagize ati:'Burya Imana iherekeza abumva inama nzima, naho intumva ikarira ku muziro!

    The post Nyuma y'uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z'u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y'iterabwoba. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yuko-abasirikari-41-basezerewe-mu-ngabo-zu-rwanda-gatumwa-za-uganda-zaba-zatangiye-koshya-bamwe-muri-bo-ngo-bajye-gusiga-agatwe-mu-mitwe-yiterabwoba/

  • LIVE : Sankara yasobanuye uko Kayumba Nyamwasa yamwinjijemo umurongo wo gupfobya Jenoside #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yisobanuraga ku cyaha cyo Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyitesha agaciro.

    Yagarutse ku magambo yagiye avuga yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kuba yaravuze ko Perezida Paul Kagame ari we wishe Perezida Habyarimana ndetse ko iraswa ry’indege ari ryo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje avuga ko yavuze ko FPR na yo yishe Abahutu ndetse ko Leta y’agatsiko yarimarimye abacikacumu ndetse ko icuruza Jenoside.

    Yavuze ko yemereye Ubushinjacyaha ko ibi yabivugaga ariko ko yabikoraga nk’icengezamatwara yo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

    Yavuze ko uyu murongo wa Politiki yawufashe muri 2013 ubwo yinjiraga muri RNC.

    Ngo agiye muri MRCD na bwo yakomeje uwo murongo kuko ari wo murongo wafashwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Sankara wemera iki cyaha kanri akagisabira imbabazi, yavuze ko ubwo indege ya Perezida Juvenal Haryarimana yagwaga, yari afite imyaka 12 ndetse ko yabaga mu cyaro, agakura abizi neza ko yahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu.

    Avuga ko aho agereye muri Africa y’Epfo yahuye na Kayumba n’abandi Batutsi bahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Rwanda, yabasanganye indi mvugo itandukanye n’iyo we yakuze azi.

    Yagize ati 'Kayumba ni we wa mbere wanaganirije uburyo Indege ya Habyarimana yarashwe n’abayirashe. Kayumba yambwiye PFR itubeshya ko igoreka amateka y’u Rwanda igamije guhisha amateka yayo.'

    Yabajijwe uko iki cyaha yagikoze, ibyo yabivugaga ku maradiyo atandukanye, ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.

    Ku cyaha cyo kwiba akoresheje intwaro, yavuze ko acyemera ariko ko nta mabwiriza yahaye bariya barwanyi ba FLN kuko we yatangaga amategeko ku banyapolitiki nka visi Perezida wa kabiri wa MRCD.

    Yavuze ko nta bubasha yari afite bwo gutanga amabwiriza ku basirikare kuko atashobora gutinyuka kugira icyo abwira abajenelari bari bayoboye uriya mutwe.

    Sankara avuga ko atapfaga kumenya amakuru yo mu miyoborere y’abayobozi b’igisirikare ndetse ko amabwiriza y’igisirikare yatangwaga n’abarimo Jenerali Moran, Jenerali Habimana Hamada, Jenerali Wilson na Jenerali Jeva.

    Sankara we ngo icyo yakoraga kwari ukuvuga ibyo yabaga yabwiwe n’aba basirikare bari bayoboye uriya mutwe.

    Nsabimana Callixte yavuze ko iki cyaha acyemera nk’inshingano z’uwari umuyobozi 'Kuko cyakozwe n’abasirikare bacu. None se abaturage barabeshya ntibibwe imyaka kandi twari abayobozi ba politiki.'

    Sankara wagiye agaruka ku byaha 17 aregwa, yavuze ko byose abyemera ndetse ko uyu ari we mwanya abonye wo gusaba imbabazi abagizweho ingaruka na biriya bikorwa bya FLN.

    Yongeye kugaruka ku mafaranga yatanzwe na Perezida wa Zambia Edgar Lungu

    Ku cyaha cyo gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba, nacyo yakemeye, Sankara yagarutse ku mafaranga yagiye yakirwa n’uburyo yatanzwemo.

    Ibihumbi 255 USD harimo ibihumbi 190 USD byatanzwe na Paul Rusesabagina birimo ibihumbi 100 yahaye Jenerali Moran, arongera amuha ibihumbi 25 USD ndetse n’ibindi 25 USD yahaye Habimana Hamada.

    Sankara avuga ko ibi bihumbi 150 USD yose, Rusesabagina yayakuye kwa Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yafatanyije n’umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia.

    Yagize ati 'Ibyo ni ibintu twari tuzi nk’abayobozi ba MRCD, ni ibintu Rusesabagina yambwiye ubwe inshuro nyinshi, ni ibintu abandi bayobozi bo muri MRCD bambwiye.'

    Sankara uvuga ko ariya mafaranga yanatanzwe we atarajya muri MRCD, yavuze ko ari yo Jenerali Moran yakoresheje mu gutegura ibitero.

    Yavuze ko hari andi mafaranga ibihumbi 20 USD Rusesabagina yahawe Jenerali Wilson Irategeka, ndetse n’andi ibihumbi 20 USD yahaye Jenerali Jeva wari watanze umushinga wo gutera mu Birunga.

    Sankara wagarutse kuri Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yavuze ko yigeze kubaza Rusesabagina niba ko aziranye na we, undi akamubwira ko baziranye cyane ndetse ko hari abandi bakomeye baziranye barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Yavuze ko Perezida Edgar Lungu ari we bafataga nk’umuterankunga ukomeye ndetse asobanura uko uriya mukuru wa kiriya gihugu yajyaga avugana na Rusesabagina.

    Sankara yavuze ko Rusesabagina atavuganaga na Perezida Edgar Lungu we ubwe ahubwo ko uriya mucuruzi w’Umunyarwanda uba muri Zambia Nsengiyumva Appolinaire ari we wajyaga kureba Perezida Lungu ubundi akavugana na Rusesabagina.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Sankara-yasobanuye-uko-Kayumba-Nyamwasa-yamwinjijemo-umurongo-wo-gupfobya-Jenoside

  • Haribazwa byinshi ku mibiri y’Abarokotse Jenoside yabonetse mu musarani w’umuturage wimanye amakuru –

    Mbere y’uko iyo mibiri ijya gushakwa mu musarani, amakuru yavugaga ko yari ishyinguwe mu murima w’uyu mugore, akaba ari amakuru yari yatanzwe n’umuntu wari umaze gufungurwa, wavuze ko muri uwo murima hashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Uyu Nyiransibura yari asanzwe ahinga muri uwo murima, ariko awukodesha ku muntu warokotse Jenoside nawe wakomokaga mu muryango w’abantu byakekwaga ko bashyinguwe muri uwo murima.

    Icyemezo cyo gushaka imibiri muri uwo murima cyafashwe nyuma y’uko mu mirima iwukikije hasanzwe indi mibiri, bigatuma n’uwo utangira gukekwa na cyane ko wari waratanzweho amakuru.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Athanase, yavuze ko icyatumye uyu muturage akekwa ari amakuru bahawe yerekanaga ko aho Nyiransibura ahinga hashyinguwe imibiri y’abari bagize umuryango wari uhatuye, ariko bakaza kuburirwa irengero.

    Ati “Kuva Jenoside yahagarikwa mu 1994, uyu Nyiransibura yahingaga uyu murima ariko uwukodesha n’umwe mu bari bararokotse muri uyu muryango. Nyuma yaje kuwugura burundu akomeza kuwuhinga. Twaje guhabwa amakuru ko abishwe bo muri uyu muryango bashyinguwe mu mbuga yawo turashakisha imibiri turayibura.”

    Nyuma yo kubura iyi mibiri mu murima y’uyu muturage, hibajijwe byinshi ku hantu iyo mibiri iherereye, maze ubwo iperereza riratangira. Nyuma yaho gato, mu mirima y’abandi baturage ituranye n’uyu mugore habonetse indi mibiri, bituma uyu mugore akomeza gukekwa kurushaho, n’ubwo imibiri yari yarabuze mu murima we.

    Juru yakomeje agira ati “Muri Gashyantare, tariki ya 2 uyu mwaka, nibwo habonetse imibiri ibiri mu murima uri hepfo y’aho uyu mugore atuye, na none ku wa 15 Gashyantare uyu mwaka nabwo habonetse indi mibiri ibiri mu murima uri haruguru y’uwe. Ibi byatumye duhitamo no kuba twajya gushakira iwe niba iyi mibiri itaba ituruka iwe”.

    Akomeza avuga ko bamuregeye ubutabera kubera n’imyitwarire Nyiransibura yagaragazaga irimo amagambo akomeretsa yamuranganga, agafatwa agafungwa ariko akaza kurekurwa ari nabwo yahise atoroka.

    Ati “Twatanze ikirego n’ibimenyentso ariko mu gihe hashakwaga ibindi yarafunguwe ari nabwo yaje gutoroka, ubu ntabwo yari yaboneka ariko azakomeza ashakishwe”.

    Juru akomeza avuga ko nyuma yo kubura imibiri mu mirima, kandi bafite amakuru y’uko yajugunyweyo, batangiye gushaka iyi mibiri ahandi hantu, bituma bajya kurebera mu musarani wari mu rugo rw’uyu mugore.

    Babanje gushakira mu musarani wari waruzuye, imibiri bayisangamo, ndetse baza no gushakira mu musarani uri gukoreshwa ubu, ari ntibagira iyo basangamo.

    Ibuka ikomeza gusaba abantu bose bazi ahaba harajugunywe abishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi, gukomeza gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri ishakishwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, asaba abantu bose bafite amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga no kwirinda gukomeza kuyihisha kuko ari ugushinyagurira abishwe bimwa uburenganzira bwabo bwo gushyingurwa mu cyubahiro.

    Yagize ati “Birababaje ku gikorwa nk’iki kuko uyu muntu yabikoze abigambiriye kuko yakomeje guhisha amakuru, yarafashwe arafungwa ariko kuri ubu yaratorotse, turacyamushakisha. Imibiri yabonetse ntabwo twari twamenya ngo ni ingahe kuko yarangiritse ariko harakekwa uyu mugire kuko aho yahingaga ariho hakekwaga iyi mibiri ikaza kubura, igiye gutunganywa nyuma izashyingurwe mu cyubahiro”.

    Ubuyobozi bw’Akarere kandi busaba abaturage bose kwitwararika muri iki gice igihugu cyegereje ibihe byo kwibuka, abafite amakuru bakayatanga kandi bagakomeza gufashanya mu gusubiza icyubahiro abacyambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu Karere ka Nyabihu hagaragaye imibiri y’Abishwe muri Jenoside yari ihishe mu musarani /Ifoto: KT Press

  • Haribazwa byinshi ku mibiri y'Abarokotse Jenoside yabonetse mu musarani w'umuturage wimanye amakuru – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko iyo mibiri ijya gushakwa mu musarani, amakuru yavugaga ko yari ishyinguwe mu murima w'uyu mugore, akaba ari amakuru yari yatanzwe n'umuntu wari umaze gufungurwa, wavuze ko muri uwo murima hashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Uyu Nyiransibura yari asanzwe ahinga muri uwo murima, ariko awukodesha ku muntu warokotse Jenoside nawe wakomokaga mu muryango w'abantu byakekwaga ko bashyinguwe muri uwo murima.

    Icyemezo cyo gushaka imibiri muri uwo murima cyafashwe nyuma y'uko mu mirima iwukikije hasanzwe indi mibiri, bigatuma n'uwo utangira gukekwa na cyane ko wari waratanzweho amakuru.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Athanase, yavuze ko icyatumye uyu muturage akekwa ari amakuru bahawe yerekanaga ko aho Nyiransibura ahinga hashyinguwe imibiri y'abari bagize umuryango wari uhatuye, ariko bakaza kuburirwa irengero.

    Ati “Kuva Jenoside yahagarikwa mu 1994, uyu Nyiransibura yahingaga uyu murima ariko uwukodesha n'umwe mu bari bararokotse muri uyu muryango. Nyuma yaje kuwugura burundu akomeza kuwuhinga. Twaje guhabwa amakuru ko abishwe bo muri uyu muryango bashyinguwe mu mbuga yawo turashakisha imibiri turayibura.'

    Nyuma yo kubura iyi mibiri mu murima y'uyu muturage, hibajijwe byinshi ku hantu iyo mibiri iherereye, maze ubwo iperereza riratangira. Nyuma yaho gato, mu mirima y'abandi baturage ituranye n'uyu mugore habonetse indi mibiri, bituma uyu mugore akomeza gukekwa kurushaho, n'ubwo imibiri yari yarabuze mu murima we.

    Juru yakomeje agira ati 'Muri Gashyantare, tariki ya 2 uyu mwaka, nibwo habonetse imibiri ibiri mu murima uri hepfo y'aho uyu mugore atuye, na none ku wa 15 Gashyantare uyu mwaka nabwo habonetse indi mibiri ibiri mu murima uri haruguru y'uwe. Ibi byatumye duhitamo no kuba twajya gushakira iwe niba iyi mibiri itaba ituruka iwe”.
    Akomeza avuga ko bamuregeye ubutabera kubera n'imyitwarire Nyiransibura yagaragazaga irimo amagambo akomeretsa yamuranganga, agafatwa agafungwa ariko akaza kurekurwa ari nabwo yahise atoroka.

    Ati “Twatanze ikirego n'ibimenyentso ariko mu gihe hashakwaga ibindi yarafunguwe ari nabwo yaje gutoroka, ubu ntabwo yari yaboneka ariko azakomeza ashakishwe”.

    Juru akomeza avuga ko nyuma yo kubura imibiri mu mirima, kandi bafite amakuru y'uko yajugunyweyo, batangiye gushaka iyi mibiri ahandi hantu, bituma bajya kurebera mu musarani wari mu rugo rw'uyu mugore.

    Babanje gushakira mu musarani wari waruzuye, imibiri bayisangamo, ndetse baza no gushakira mu musarani uri gukoreshwa ubu, ari ntibagira iyo basangamo.

    Ibuka ikomeza gusaba abantu bose bazi ahaba harajugunywe abishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi, gukomeza gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri ishakishwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, asaba abantu bose bafite amakuru y'ahaba harajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga no kwirinda gukomeza kuyihisha kuko ari ugushinyagurira abishwe bimwa uburenganzira bwabo bwo gushyingurwa mu cyubahiro.

    Yagize ati “Birababaje ku gikorwa nk'iki kuko uyu muntu yabikoze abigambiriye kuko yakomeje guhisha amakuru, yarafashwe arafungwa ariko kuri ubu yaratorotse, turacyamushakisha. Imibiri yabonetse ntabwo twari twamenya ngo ni ingahe kuko yarangiritse ariko harakekwa uyu mugire kuko aho yahingaga ariho hakekwaga iyi mibiri ikaza kubura, igiye gutunganywa nyuma izashyingurwe mu cyubahiro”.

    Ubuyobozi bw'Akarere kandi busaba abaturage bose kwitwararika muri iki gice igihugu cyegereje ibihe byo kwibuka, abafite amakuru bakayatanga kandi bagakomeza gufashanya mu gusubiza icyubahiro abacyambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu Karere ka Nyabihu hagaragaye imibiri y’Abishwe muri Jenoside yari ihishe mu musarani /Ifoto: KT Press


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haribazwa-byinshi-ku-mibiri-y-abarokotse-jenoside-yabonetse-mu-musarani-w

  • Rusesabagina yikuye mu rubanza nyuma y’uko Urukiko rwanze icyifuzo cye cyo kurusubika amezi 6 #rwanda #RwOT

    Me Jean Felix Rudakemwa ejo utari witabiriye iburanisha, yavuze ko umukiliya we akeneye umwanya uhagije wo kwiga dosiye ikubiyemo ibirego ashinjwa kuko ari nini.

    Uyu munyamategeko yavuze ko hakenewe nibura amezi atandatu yo kugira ngo babe bize neza iriya dosiye.

    Me Rudakemwa ati 'Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.'

    Me Rudakemwa yavuze ko dosiye ikubiyemo ikirego igera kuri paji 300, ndetse hakaba n’inyongera (annexe) zifite paji zirenga ibihumbi 10.

    Iki cyifuzo cyabo cyashingira ku kuba Paul Rusesabagina ngo yaremerewe mudasobwa n’umuyobozi wa gereza ariko akaba atarayibona.

    Yavuze ko adashobora kwinjira muri dosiye ye kandi ko urubanza atari igitabo ku buryo umuntu yahindura paji ngo agende asoma.

    Rusesabagina yagize ati 'Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n’abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza.'

    Me Jean Felix Rudakemwa yavuze yongeye kuvuga ko hari inyandiko z’umukiliya we zo gutegura urubanza aba ahuriyeho n’abamwunganira zifatirwa n’ubuyobozi bwa gereza afungiyemo bityo ko bikenewe gukemuka.

    Yagize ati 'Impapuro ze ahererekanya n’abavoka zirebana n’urubanza zirafatirwa, gereza ikazitindana. Ibanga riri hagati y’umwavoka n’umukiliya we rirahazambira. Niba gereza ibonye ibanga ishobora kuvugana n’izindi nzego ku buryo ibanga hagati y’impande zombi.'

    Akavuga ko ubwabyo guhabwa imashini bidahagije kuko hakenewe n’ibindi bikoresho bijyana birimo Imprimante na scanner kugira ngo azajye abasha guhanahana inyandiko n’abamwunganira.

    Paul Rusesagina n’umwunganira mu mategeko, bongeye kugaruka ku bavoka b’abanyamahanga be, bibaza impamvu atabahabwa, akavuga ko kuko atarabahawe na byo biri mu mbogamizi afite.

    Yemera ko Me Gatera Gashana na Rudakemwa Jean Felix yabihitiyemo ariko ko na bariya b’abanyamahanga na bo yari yabihitiyemo.

    Rusesabagina ati 'Sinumva impamvu umuntu atunganirwa n’umwavoka nihitiyemo, ndetse umuntu yanatumira umwavoka wo mu ijuru, akaba yaza hano.'

    Umucamanza yahise amubaza impamvu atatumiye uwo wo mu ijuru, Rusesabagina asubiza agira ati 'N’uwo mu Isi baramwanze.'

    Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko Rusesabagina atinza urubanza
    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge kuri ubu busabe bwa Rusesabagina n’umwunganira mu mategeko, buvuga ko iyi myitwarire ya Rusesabagina igamije gutinza urubanza nk’uko n’ubundi yakunze kubigaragaza.

    Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yavuze ko ibyavuzwe na Rusesabagina nta gishya cyumvikanyemo kuko hari ibyo bakunze kwita amakuru ariko agenda agaragazwa nk’inzitizi.

    Umushinjacyaha wifashishihe ingingo ya 17 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’Imanza mbonezamubano, igaragaza impamvu zo gusaba igihe cy’inyongera zirimo ibihe bidasanzwe.

    Umushinjacyaha yagize ati 'Nta mpamvu nshya yatanzwe itari isanzwe muri iyi dosiye. Nta gishya cyafatwa nk’impamvu itunguranye byatuma iburanisha risubikwa uyu munsi.'

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko abavoka ba Rusesabagina ari we wabihitiyemo bityo ko nta burenganzira bwe bwaba bwarahungabanyijwe.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwafata icyemezo ko urubanza rukomeza kuko n’ubundi Rusesabagina atari we uzaherwaho ahubwo abandi bagenzi be baburane mu gihe we yaba akitegura nk’uko yabisabye.

    Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina ataregwa wenyine kuko hari abandi baregwa hamwe kandi ko na bo bakenewe guhabwa ubutabera ndetse ko bo bamaze no gutanga imyanzuro.

    Yagize ati 'Ntidusanga ko urubanza ruregwamo abantu bangana batya rwatinzwa n’umuntu umwe.'

    Rusesabagina n’umwunganira mu mategeko bongeye guhabwa umwanya, bavuga ko bakurikije aho bageze basuzuma dosiye, bataragera no kuri 1/10 bityo ko bakeneye igihe gihagije cyo kuyiga.

    Paul Rusesabagina yavuze ko nubwo hakunze kuvugwa ko dosiye ye ari kimwe n’iya bagenzi be baregwa hamwe ariko atari ko biri kuko 'ni dosiye irimo byinshi bitaboneka mu zindi dosiye, ni dosiye ibya MRCD, ibya FLN, ni dosiye irimo ibya ba Niyomwungere n’abandi benshi cyane. Ntabwo rero ibyo mbihuje n’abandi, ibyanjye ni byinshi nk’uko mubizi ntabwo nabitindaho kandi mubifite.'

    Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza

    Nyuma y’igihe kigera mu masaha abiri Urukiko rugiye kwiherera, rwagarutse rusubiramo bimwe mu byagiye bitangazwa n’ababuranyi bavuga kuri kiriya Cyifuzo cya Paul Rusesabagina wasabaga amezi atandatu yo gusuzuma dosiye.

    Urukiko ruvuga ko rushingiye ku nyungu z’ubutabera mu nyungu z’ababuranyi ku rubanza ruboneye kandi ruciwe mu gihe gikwiye, biteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 29 ndetse n’iningo ya 14 y’amasezerano mpuzamahanga yerecyeye uburenganzira bwa muntu, 'rusanga isubika Rusesabagina Paul asaba atarihabwa kubera impamvu zikurikira :'

    1. Kubera ko kuva urubanza ruregewe urukiko na we yemera ko hari inyandiko za dosiye afite kandi ko yatangiye kurutegura ;
    2. Kubera ko yabwiye urukiko ko igihe cyose abishakiye abonana n’abavoka be mu rwego rwo gutegura dosiye ye
    3. Kubera ko icyemezo urukiko rwafashe nyuma yo gusura gereza afunguyemo, cyari kigamije kumufasha gukomeza gutegura dosiye kugira ngo azabashe gukora umwanzuro w’urubanza mu mizi, kikaba kitari icyo kugira ngo atangire gutegura dosiye
    4. Kuba Rusesabagina PAUL ahuriye n’abandi mu rubanza rumwe kandi bakaba bakeneye ko uburenganzira bwabo ku rubanza ruciwe mu gihe gikwiye cyubahirizwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Urukiko rwanzuye ko abandi baregwa hamwe bakomeza kwiregura kugira ngo Rusesabagina akomeze kwitegura kuburana.

    Rusesabagina Paul yahise yaka ijambo avuga ko atanyuzwe n’iki cyemezo ndetse ko kibangamiye uburenganzira bwe, akaba atizeye kubona ubutabera.

    Yagize ati 'Njye nta butabera ntegereje hano. Sinzongera kwitabira uru rubanza. Ndaruhagaritse.”

    Me Rudakemwa umwunganira yavuze ko agendera ku by’umukiliya we kuko ariwe yunganira.

    Ati 'Mubinyemereye nakwigendera.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Rusesabagina-yikuye-mu-rubanza-nyuma-y-uko-Urukiko-rwanze-icyifuzo-cye-cyo-kurusubika-amezi-6

  • Rusesabagina yasekeje urukiko avuga ku bavoka bo mu ijuru – #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n'abandi 20, rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura.

    Ku wa Kane, Rusesabagina yari yitabye urukiko atari kumwe n'umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z'ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n'umunyamategeko we.

    Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle. Ubwo ngo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n'imikoranire y'ibihugu bitashoboka.

    Umucamanza yabwiye Me Rudakemwa ko Rusesabagina yunganiwe n'Abavoka babiri kandi bafite uburambe muri uyu mwuga, ikindi kandi ngo niwe wabihitiyemo, maze Rusesabagina ahita asaba ijambo agaragaza ko yabujijwe kunganirwa n'abanyamategeko mpuzamahanga.

    Ati 'Ndagira ngo mbabwire ko icyo kintu cyabaye imbogamizi kuva ku munsi wa mbere kugeza uyu munsi kuko nizera ntashidikanya ko ku Isi yose, umuntu aburanirwa n'Abavoka yihitiyemo, nibyo koko nahisemo Me Gatera na Rudakemwa ariko ni nabyo koko ko nahisemo n'abandi bavoka bandi.'

    Rusesabagina yavuze ko atumva impamvu yasabwe guhitamo Abamwunganira kandi we yarashoboraga gutumiza abo ashaka bose byanashoboka agatumiza abavuye mu Ijuru.

    Ati 'Sinumva impamvu ari njye bigiye kubaho njye nyine muri iki gihugu, bambwira ngo ugomba guhitamo Abavoka, ariko urahitamo muri twebwe. Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n'umwavoka yihitiyemo.'
    Yakomeje agira ati 'Ndetse byanashoboka, ashoboye no gutumira n'uwo mu Ijuru, kuko bidashoboka? Nawe akaza akamuburanira.'

    Umucamanza yamubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, aseka yagize ati 'N'uwo mu Isi baramwanze.''

    Rusesabagina yavuze ko muri Nzeri 2020 ubwo yatangiraga kuburana, Umwavoka we w'Umubiligi, Vincent Lurquin, yageze mu Rwanda ariko ahava batabonanye.

    Umucamanza yavuze ko hari icyo amategeko ateganya, bityo Rusesabagina adakwiye gukomeza kuvuga ko yangiwe guhitamo abamwunganira yishakiye.

    Muri iri buranisha kandi Me Rudakemwa yasabye ko bahabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye. Ati 'Nyakubahwa Perezida, nibikorwa tuzaba tubonye ubutabera.''

    Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Rusesabagina yatunguranye avuga ko iyo abihererwa uburenganzira yari kuzana Abavoka bo mu Ijuru bakamwunganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yasekeje-urukiko-avuga-ku-bavoka-bo-mu-ijuru

  • Rusesabagina yasekeje urukiko avuga ku bavoka bo mu ijuru –

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20, rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

    Ku wa Kane, Rusesabagina yari yitabye urukiko atari kumwe n’umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z’ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n’umunyamategeko we.

    Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle. Ubwo ngo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n’imikoranire y’ibihugu bitashoboka.

    Umucamanza yabwiye Me Rudakemwa ko Rusesabagina yunganiwe n’Abavoka babiri kandi bafite uburambe muri uyu mwuga, ikindi kandi ngo niwe wabihitiyemo, maze Rusesabagina ahita asaba ijambo agaragaza ko yabujijwe kunganirwa n’abanyamategeko mpuzamahanga.

    Ati “Ndagira ngo mbabwire ko icyo kintu cyabaye imbogamizi kuva ku munsi wa mbere kugeza uyu munsi kuko nizera ntashidikanya ko ku Isi yose, umuntu aburanirwa n’Abavoka yihitiyemo, nibyo koko nahisemo Me Gatera na Rudakemwa ariko ni nabyo koko ko nahisemo n’abandi bavoka bandi.”

    Rusesabagina yavuze ko atumva impamvu yasabwe guhitamo Abamwunganira kandi we yarashoboraga gutumiza abo ashaka bose byanashoboka agatumiza abavuye mu Ijuru.

    Ati “Sinumva impamvu ari njye bigiye kubaho njye nyine muri iki gihugu, bambwira ngo ugomba guhitamo Abavoka, ariko urahitamo muri twebwe. Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n’umwavoka yihitiyemo.”

    Yakomeje agira ati “Ndetse byanashoboka, ashoboye no gutumira n’uwo mu Ijuru, kuko bidashoboka? Nawe akaza akamuburanira.”

    Umucamanza yamubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, aseka yagize ati “N’uwo mu Isi baramwanze.’’

    Rusesabagina yavuze ko muri Nzeri 2020 ubwo yatangiraga kuburana, Umwavoka we w’Umubiligi, Vincent Lurquin, yageze mu Rwanda ariko ahava batabonanye.

    Umucamanza yavuze ko hari icyo amategeko ateganya, bityo Rusesabagina adakwiye gukomeza kuvuga ko yangiwe guhitamo abamwunganira yishakiye.

    Muri iri buranisha kandi Me Rudakemwa yasabye ko bahabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye. Ati “Nyakubahwa Perezida, nibikorwa tuzaba tubonye ubutabera.’’

    Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Rusesabagina yatunguranye avuga ko iyo abihererwa uburenganzira yari kuzana Abavoka bo mu Ijuru bakamwunganira

  • Kenya : Raila Odinga ari mu kato nyuma yo kumusangamo COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Raila Odinga yajyanye mu bitaro biherereye mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi.
    Icyo gihe ngo yari afite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 nk’umunaniro, n’ibindi.

    Mu itangazo ryasohowe na muganga we, yagize ati “Ari koroherwa kubera imiti ari guhabwa…kandi ameze neza. Dukomeje gukurikirana uko amerewe.”

    Nyuma, Odinga nawe ubwe yasohoye itangazo avuga ko “yumva akomeye kandi ameze neza” ariko yemerwanyijwe n’abaganga kujya mu kato.

    Kenya iri mu nkubiri ya gatatu ya Covid-19, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubuzima waho.

    Kuwa kane, iki gihugu cyatangaje abantu bashya 829 banduye – umubare munini ku munsi kugeza ubu muri uyu mwaka.

    Odinga w’imyaka 76, ni umwe mu banyapolitiki bamaze amezi bakora ibikorwa byo guhuza imbaga y’abantu benshi ahatandukanye mu gihugu, hatitawe ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kenya-Raila-Odinga-ari-mu-kato-nyuma-yo-kumusangamo-COVID-19