Category: Uncategorized

  • Yatunguye Isi yose akoresha ibirori bidasanzwe by'urupfu rwe[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe tumenyereye ko abantu benshi bizihiza ibirori by'amasabukuru, za Bridal Shower, Baby shower, uyu mugore we yahisemo kwizihiza ibirori yise 'pre-burial'

    Ni ibirori byabereye mugace uyu mugore atuyemo, yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n'abavandimwe n'abandi bantu bari bahuruye kubera ukuntu byari bimeze.

    Muri uyu muhango, uyu mugore yavuzeko yateguye ibi birori ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze igihe azaba yapfuye, bazanyemo isanduku ishyirwamo abapfuye aripima ndetse barafunga neza, bashyira no mu mva barongera bamukuramo.

    Ni ibirori byari byateguwe neza kuko hari hari ibyo kunywa ibyo kurya ndetse abari bahari wabonagako baje bambariye ikirori.

    Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, abarebye aya mafoto banenze cyane uyu mugore n'abamutahiye ibirori bavugako ibi ntabirori birimo ahubwo ari ukwisurira urupfu.

    Uyu ni umuhango wabaga hafatwa amafoto n'amashusho by'urwibutso abantu bakaba banibaza icyo azabimaza.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/yatunguye-isi-yose-akoresha-ibirori-bidasanzwe-by-urupfu-rwe-amafoto

  • AMAFOTO: Buri mukinnyi mu myitozo y’Amavubi yitegura Mozambique na Cameroun #rwanda #RwOT

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni imikino azakina na Mozambique ndetse na Cameroun muri uku kwezi.

    Kuri uyu wa Gatanu ni umunsi wa gatanu w’imyitozo y’Amavubi kuko yatangiye ku wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021.

    Aba bakinnyi bakaba bakora inshuro 2 ku munsi, iminsi myinshi bakaba bakorera ku kibuga cya Stade Regional i Nyamirambo.

    Umutoza Mashami Vincent akaba yarahamagaye abakinnyi 31 harimo abakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda.

    Umutoza ku ikibitiro akaba agiye kumara icyumweru akorana imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ni mu gihe abandi bazabasanga mu mwiherero.

    Abakinnyi bose bakaba bameze uretse umunyezamu Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu myitozo yo ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2021.

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Kimenyi Yves ubu yahagaritse imyitozo kubera imvune

    Umunyezamu Kwizera Olivier

    Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame mbere yo kwinjira mu kibuga ngo atangire imyitozo

    Rugirayobo Hassan akina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri AS Kigali

    Omborenga Fitina umwe mu bitezwe ku mukino wa Mozambique

    Myugariro Rutanga Eric

    Mangwende na we akina ku ruhande rw’ibumoso yugarira

    Emery Bayisenge n’imipira ayisanga mu kirere

    Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy uhagaze neza muri iyi minsi

    Manzi Thierry ukina mu mutima w’ubwugarizi

    Myugariro Usengimana Faustin

    Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati

    Martin Fabrice atera ishoti

    Seif na Savio bahanganiye umupira

    Niyonzima Olivier Seif byitezwe ko ashobora kuzabanza mu kibuga

    Nshuti Dominique Savio

    Ngendahiman Eric asanzwe akinira Kiyovu Sports

    Manishimwe Djabel

    Iradukunda Bertrand ahagaze neza mu myitozo

    Byiringiro Lague usatira anyuze ku mpande

    Iyabivuze Ose agenzura umupira

    Rutahizamu Danny Usengimana

    Sugira Ernest ahanganye n’abagera kuri 2

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-buri-mukinnyi-mu-myitozo-y-amavubi-yitegura-mozambique-na-cameroun

  • Uyu mukobwa w'uburanga yivuganye umukunzi we wanze kumuha amafaranga yo kwibagisha amabere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yishe umukunzi we amuziza kuba nta mafaranga yamuhaye yo kujya kwibagisha amabere ye ngo abe mato.

    Abagore benshi bakunda kwibagisha amabere.

    Nk'uko tubikesha the Sun ngo Cristina D'Avila Teixeira Rodrigues ufite imyaka 24, yafatiwe muri Brezil azira kwica umucuruzi we akoresheje isasu mu mutwe. Akimara kumwica yishyikirije abapolisi mu mujyi wa Manaus ku ya 8 Werurwe 2021, nyuma y'iminsi aregwa icyaha cyo kwica.

    Cristina yishe umukunzi we magara, Paulo Roberto Moraes Teixeira Junior, w'imyaka 29, yari afite isosiyete ikora ibijyanye na interineti, aho yahuriye n'uwahoze ari umukunzi we bagatangira gukundana. Polisi ivuga ko Paulo yarashwe ahita apfa.Bivugwa ko Paulo yari yimye umukunzi we amapaundi 1300 uyu mukobwa yashakaga kubagisha amabere ye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukobwa-wuburanga-yivuganye-umukunzi-we-wanze-kumuha-amafaranga-yo-kwibagisha-amabere/

  • Rusesabagina yikuye mu rubanza; amategeko abivugaho iki? –

    Rusesabagina na bagenzi be 20 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN, bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Rusesabagina wakunze kugaragaza inzitizi kuva ku munsi wa mbere ubwo yitabaga urukiko, yabishimangiye kuri uyu wa Gatanu imbere y’Inteko Iburanisha avuga ko hari uburenganzira bwe bw’ibanze butubahirijwe bityo ahagaritse urubanza rwe.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Me Rudakemwa Félix umwunganira, yavuze ko nk’umuntu wunganira Rusesabagina, agendera ku byo avuze, ko amushyigikiye nta kindi yarenzaho.

    Umucamanza yahise ababwira ko bakwicara mu gihe iburanisha rikomeje. Umwunganizi wa Rusesabagina asaba ko we bamureka akagenda, ariko umucamanza amusaba kwicara kuko aza gusinyira ibyavugiwe mu rukiko.

    Amategeko abivugaho iki?

    “Qui ne dit mot consent”, bishatse kuvuga ngo utagize icyo avuga, aba yemeye. Ni ihame rikomeye mu butabera kandi rikurikizwa.

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin yabwiye IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina ari ibisanzwe ariko bitazabuza urubanza gukomeza.

    Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

    Rusesabagina ashobora guhitamo kutongera kugaruka imbere y’urukiko ariko akaba yaha uburenganzira abamwunganira, bakajya bitaba urukiko bakamuburanira kuzageza igihe iburanisha rirangiriye.

    Me Buhuru ati “Nawe ashobora guha Abavoka be uburenganzira, Urukiko narwo rufite uburenganzira bwo kuba rwavuga ruti tuzakuburanisha nk’umuntu wanze kwitaba urukiko.”

    Ubusanzwe mu mategeko ibishoboka ni ukwihana umucamanza cyangwa se inteko iburanisha gusa ku rundi ruhande nta ngingo mu mategeko igenga ibijyanye no kuba umuburanyi yakwihana ubutabera muri rusange.

    Ingingo ya 103 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya uko bigenda mu gihe umuburanyi ahisemo kwihana umucamanza.

    Ingingo ya 106, iteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa. Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira Perezida w’Urukiko inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.

    Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk’aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.

    Mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), André Rwamakuba, washinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko atazongera kugaruka imbere y’urukiko.

    Me Buhuru ati “Yagiye kuburana umunsi wa mbere, indi yose aravuga ati ntabwo nzongera kuza kuburanira imbere y’uru rukiko ruyoborwa na satani, ntabwo nzongera kuza kwitaba kuko mbona umucamanza ari nko kuburana na satani.”

    “Urubanza rwa Rwamakuba rwabaye rurinda rurangira atitabye kandi yaratsinze, baramurekuye yabaye umwere. Rero ntabwo bwaba ari ubwa mbere bibaye mu manza nk’izi ziri mpuzamahanga.”

    Uyu munyamategeko avuga ko ariko buriya Rusesabagina agifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo yafasha cy’uko atazagaruka mu rubanza, bityo akaba yakongera kurugarukamo akaburana.

    Ati “Buriya umwunganira [Me Rudakemwa], ashobora kugenda bakicara we n’umukiliya we, bagafata umwanzuro w’ibizakurikira kubera ko ibyo aribyo byose urukiko rushobora gufata icyemezo kandi icyo cyemezo umuburanyi aba afite uburenganzira bwo kukijuririra.”

    Paul Rusesabagina yavuze ko atizeye ubutabera bityo ko urubanza rwe aruhagaritse

  • Umwarimukazi w’i Rusizi yashyize video y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga –

    Ayo mashusho amara amasegonda 30, agaragaza umwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45 yambaye umwitero, yawukinze mu mabere n’ahandi hose. Aba asa n’umuntu uri kubyina, agaragaza imiterere ye. Ukomeje kureba, wa mwitero awukuraho akongera akawusubizaho ariko muri uko kuwukuraho, ubwambure bwe bwose buragaragara.

    Biba bisa n’aho ari amashusho yafashe ashaka kohereza umuntu kuko aba yitegeye Camera ya telefoni neza agaragara wese.

    Umubyeyi urerera ku kigo yigishaho, yabwiye IGIHE ko ibyo uyu mwarimu yakoze ari agahomamunwa. Ati “Ni gute wakwigishwa n’umwarimu nk’uyu ukagira ubwenge?”

    Ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, yabwiye IGIHE ko atarabona raporo ijyanye n’ibyakozwe n’uyu mwarimu gusa ko agiye kubikurikirana.

    IGIHE yabashije kubona nimero ya telefoni y’uyu mwarimukazi, asobanura ko ubwo yafataga aya mashusho, n’umugabo we yari ahari.

    Ati “Nari iwanjye n’umugabo tugiye gutembera noneho ndi kwambara ansaba ko nakwifotora nkoresheje telefone n’uko ndabimwemerera noneho video yagumye muri telefone ku wa Mbere ngiye ku ishuri arampamagara ambwira ko nibagiwe kuyimwoherereza nibwo nakoze kuri Status nibeshye gahita kagenda.”

    Umupadiri uyobora ishuri uyu mwarimu yigishaho yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kubona ayo mashusho ndetse ko nk’ubuyobozi bw’ishuri byababaje.

    Ati “Uko mwabibonye natwe ni ko twabibonye biratubabaza turamuganiriza atubwira ko yibeshye akabishyira kuri status ariko ko nyuma yasabye imbabazi n’ababibonye bose uretse ko bamubazaga icyo ari kuzibasabara, gusa ubusanzwe ni umwarimu mwiza ku buryo nanjye nabifashe nk’aho ari ukwibeshya.”

    Uyu mwarimukazi ni umubyeyi w’abana bane.

    Hejuru ku ifoto: Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi


  • Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 12 Frw –

    Ibi biyobyabwenge byangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

    Birimo litiro 759 za kanyanga, inzoga itemewe izwi nka Maishabora amapaki 888, Gin 5598, kambuca 948 ndetse n’urumogi ibiro 28 ndetse n’imifuka 22 y’amashashi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bamwe mu baturage bafatanwe ibi biyobyabwenge ndetse n’imyenda ya caguwa abenshi bavuga ko babikuraga muri Uganda, ko bohererezaga amafaranga abari muri iki gihugu nabo bakaboherereza ibyo bakeneye.

    Habiyaremye Vincent utuye mu Murenge wa Kiyombe mu Kagari ka Gitenga yavuze ko yatangiye gucuruza caguwa mu 2019 azikura muri Uganda, ni ibintu avuga ko yari azi neza ko bitemewe ariko kuri ubu abisabira imbabazi.

    Ati “Iminsi maze nitekerejeho nisubiraho ubu ndamutse ndekuwe naba intangarugero mu bandi.”

    Nyiransabimana Divine utuye mu Murenge wa Tabagwe we avuga ko yafashwe mu kwezi gushize nawe afatanwa caguwa azikuye muri Uganda.

    Ati “Njye noherezaga amafaranga muri Uganda bakanyoherereza ibintu, byamara kugera ku mupaka nkajya kubizana, abaturage nibo bantanzeho amakuru, ubu ndicuza kuko nta nyungu nabibonyemo ngiye gufungwa, ubikora namugira inama yo kubireka.”

    Umuturage witwa Sibomana Aimable we asanga leta ikwiriye kongera imbaraga ishyira mu kurwanya ibiyobyabwenge ngo kuko bikomeje kwangiza urubyiruko rwinshi rwishora mu kubikoresha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko yaba ubuyobozi n’abaturage bagifite akazi kenshi kugira ngo hafashwe abantu bishora mu gucuruza ibiyobyabwenge.

    Ati “ Ubu dutwitse kanyanga, dutwitse urumogi kandi mu by’ukuri bikorwa n’abaturage bacu n’abaturanyi babo, ni ukuvuga ngo bakabaye badufasha mu kutugaragariza abantu baba muri ibi bintu kuko bafite aho bataha abenshi barabazi.”

    Mushabe yavuze ko hakiri abaturage benshi bagikora ibintu bituma barenga ku mategeko kandi bitari bikwiriye, yavuze ko hari inzoga nyinshi zafashwe nyamara iyo zicishwa ku mupaka zari kwemerwa.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite impungenge z’abaturage baca mu nzira zitemewe z’uko bashobora kuzana COVID-19 asaba abaturiye imipaka gutanga amakuru ku bantu bacuruza magendu n’ibiyobyabwenge.

    Meya Mushabe kandi yakebuye abayobora Amasibo yegereye umupaka ko baramutse barwanyije ibiyobyabwenge bishobora gucika mu buryo bworoshye.

    Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 12 Frw nibyo byangijwe

  • Icyemezo cy’urukingo gishobora kuzakenerwa n’abazitabira CHOGAM ‘izaba imbonankubone’ –

    Iyi nama izwi nka CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting], isanzwe iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kuba yarabereye mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020, iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyatumye inama n’ibindi bikorwa bikomeye bisubikwa.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ari kumwe n’Umunyamabahanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze, bavuze ko iyi nama izabaho nta kabuza ndetse ko imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru.

    Minisitiri Biruta yavuze kugira ngo iyi izabe mu buryo butazashyira ubuzima bw’abayitabiriye mu kaga, Minisiteri y’Ubuzima iri kwiga ku mabwiriza ajyanye na Coronavirus azagenderwaho n’abazitabira.

    Yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima iri kudufasha muri icyo gikorwa, kandi turi gukurikiza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kugira ngo tumenye icyo tuzasaba abazitabira CHOGAM, niba bazaba bikingikije, ibyo byaba ari byiza kurushaho, cyangwa niba basabwa kuzisuzumisha bageze mu Rwanda, turi kwita ku cyorezo cya Coronavirus mu byo turi gukora byose”.

    Byitezwe ko amabwiriza azashyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima ashobora gutangazwa mu gihe cya vuba, bitewe n’uko mu byumweru bibiri biri imbere, itsinda riri gutegura iyi nama rizazenguruka ibihugu bigize Commonwealth, ribasobanurira aho imyiteguro igeze, ndetse n’ibyo basabwa kugira ngo bazitabire iyi nama kandi ibintu byose bigende neza.

    Iri tsinda kandi ryanashimwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wavuze ko imyiteguro y’u Rwanda itangaje cyane, ndetse ko iri ku rwego rwo hejuru.

    Umubare w’abazitabira CHOGAM nturamenyekana neza

    Mu bihe bisanzwe, CHOGAM yari kuzitabirwa n’abantu bakabakaba 10 000, ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, umubare w’abazitabira iyi nama ntiramenyekana.

    Scotland yavuze ko umubare w’abazitabira CHOGAM uzaterwa n’uko icyorezo cya Coronavirus kizaba gihagaze mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Yagize ati “Hari ubushake bw’uko abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth bifuza kwitabira iyi nama no gusura igihugu cyiza cy’u Rwanda, ariko kwitabira iyi nama bizaterwa n’uko ibintu bizaba bihagaze muri ibyo bihe”.

    Uyu muyobozi kandi yanyomoje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko iyi nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko n’ubundi izindi nama ziyitegura zabaga hifashishiga iryo koranabuhanga. Yavuze ko iyi nama “izaba imbonankubone, mu buryo abantu bazaba bari mu Rwanda”.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko rwiteguye neza ndetse ko afite icyizere ko iyi nama izagenda neza, bitewe n’aho imyiteguro amaze iminsi asuzuma igeze.

    Yanavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda, kuko ingingo zizaganirwaho, zirimo uburinganire bw’abagore n’abagabo, umutekano no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda ruzifiteho uburambe bishingiye ku mateka yarwo na politiki rugenderaho kuri ubu.

    Ku ruhande rwa Minisitiri Biruta, yashimangiye ko kuba u Rwanda rwaratangiye gutanga inkingo, ari kimwe mu bituma igihugu kigira icyizere cy’uko iyi nama izagenda neza, ati “itangwa ry’inkingo ziduha icyizere cy’uko Inama izagenda neza, tuzakomeza gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’iki cyorezo kandi twiteguye neza kwakira iyi nama”.

    Nyuma y’iyi Nama, Perezida Kagame azafata inshingano zo kuyobora uwo muryango mu myaka ibiri izakurikiraho, aho Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe u Rwanda ruzaba ruyoboye uyu Muryango, ruzatanga umusanzu warwo.

    Yagize ati “Umusanzu w’u Rwanda ni uko rwiteguye gutanga inama no gutanga ibitekerezo. Mu gihe kandi tuzaba tuyoboye uyu Muryango, tuzaharanira gushyira mu bikorwa mu buryo bugaragara ibizemerezwa muri iyi Nama, ndetse no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro”.

    Mu ngingo zizaganirwaho harimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, uburinganire no guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bihuriye muri Commonwealth.

    Iyi nama imara Icyumweru, ntabwo abakuru b’ibihugu baza ngo bateranire hamwe, ahubwo habanza inama z’amahuriro ane; iy’ubucuruzi, urubyiruko, abagore n’ihuriro rya za sosiyete sivile.

    Aya mahuriro aba ari manini afite abantu 1500 cyangwa 1000, ku buryo inama zayo zimara iminsi ibiri cyangwa itatu ziganira ku ngingo zizireba. Imyanzuro yazo igezwa ku nama y’abakuru b’ibihugu itangira kuwa Kane kugeza kuwa Gatandatu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amabanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amabanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira Inama ya CHOGAM

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

  • Abadepite b’u Bubiligi basabye Guverinoma yabo gukurikirana ibya Rusesabagina nk’umuturage wabo #rwanda #RwOT

    Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 ari bwo aba badepita batoye icyemezo kivuga ko Rusesabagina yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ngo uburenganzira bwe bukaba butubahirizwa.

    Mu byo abadepite basaba guverinoma y’u Bubiligi kwitaho kuri Rusesabagina nk’umwenegihugu w’iki gihugu, ni uko yahabwa uburenganzira bwo guhura n’abaganga b’inzobere kubera uburwayi afite.

    Mu gihe byaba bitarashoboka ko Rusesabagina asubizwa mu Bubiligi, abadepite b’iki gihugu basaba ko Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yahabwa uburenganzira busesuye mu gukurikirana ubuzima bwe.

    Mu mbogamizi Rusesabagina akomeje kugaragaza ni uko harimo kuba ataremerewe kunganirwa n’abanyamategeko mpuzamahanga yari yahisemo ari bo Kate Gibson, Jared Genser na Brian Tronic b’Abanyamerika hamwe n’Ababiligi Vincent Lurquin na Philippe Larochelle.

    Rusesabagina ubu uri kunganirwa n’Abanyamategeko b’Abanyarwanda ari bo ; Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Felix, uyu munsi yatangaje ko yikuye mu rubanza aregwamo na bagenzi be 20.

    Yabitangaje nyuma y’uko Urukiko rwanze icyifuzo cye gusubika urubanza mu gihe cy’amezi atandatu yari yasabiye kwiga dosiye ikubiyemo ikirego cye.

    Nsabimana Callixte alias Sankara baregwa hamwe, uyu munsi yireguye ku byaha aregwa, mu bisobanuro byagarutse ku ruhare rushinjwa Rusesabagina mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Sankara ubwo yireguraga ku cyaha cyo gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba, nacyo yakemeye, yavuze ko hari amafaranga ibihumbi 190 USD yatanzwe na Paul Rusesabagina birimo ibihumbi 100 yahaye Jenerali Moran, arongera amuha ibihumbi 25 USD ndetse n’ibindi 25 USD yahaye Habimana Hamada.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/Abadepite-b-u-Bubiligi-basabye-Guverinoma-yabo-gukurikirana-ibya-Rusesabagina-nk-umuturage-wabo

  • Ni iki gishoboza umuntu kudakora ibyaha? #rwanda #RwOT

    Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).

    Imana yaradukunze cyane ndetse bituma itanga umwana wayo ngo adupfire ku musaraba kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu byose kubw’urukundo rwayo. Ese ko Imana igukunda uru rukundo ruhebuje, ese nawe waba uyikunda uyumvira?

    Nshuti z’umusaraba, nta kindi kizatuma umukristo adasambana cyangwa ngo asayishe cyane muri ibi bihe niba adakunda Yesu.Urukundo rwa Kristo iyo rugumye muri twe turakomera tugakomeza urugendo. Pawulo yandikiye Timoteyo aramubwira ati 'Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buvuga'. (2Timoteyo 2:8).

    Kwibuka Yesu rero nta kindi twibuka keretse urukundo twagiriwe rwadukuye mu rupfu tukaba abana b’Imana tukibukako yapfuye kubwacu, tukamenya ko twakuwe mu isi ariko tukaba tugituye mu isi dutunganyirizwa kuzabaho iteka mu bwami bwa Data.

    Urukundo Yozefu yakundaga Imana ni rwo rwatumye adacumura ku Mana ye akanga gusambana abihatiwe na nyirabuja muka Potifari ndetse akemera no gushyirwa mu buroko akavuga amagambo akomeye ati' NABASHA NTE GUKORA ICYAHA GIKOMEYE GITYO, NGACUMURA KU MANA? Urukundo abatubanjirije bakundaga Umwami Yesu ni rwo rwatumye bemera no gupfa bakicwa nabi ariko ntibemere kugambanira ukuri bari barahamije, bari bafite kwizera kutajegajega badaterwa hirya no hino n’imiyaga.

    None wowe kuki ubasha gukora bya bindi uzi njyewe ntazi, aho urukundo ukunda Yesu ntirwagabanutse? Uracyamukunda? Abatubanjirije batangaga ibitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo ariko ukuri kw’ijambo kuragira guti 'Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa'. (Hoseya 6:6).

    Bisobanuye ko Imana Ishaka urukundo rwacu ruhamye kurusha imirimo yindi igaragara dukorera Imana. Imana ntishishikajwe n’amagambo tuvuga, imirimo dukora, urugero :ivugabutumwa, kuririmba ,guhanura n’ibindi byinshi , imihango twubahiriza niba tudakunda Imana cyangwa se niba tutari twamenya Imana.

    Twibuke abafarisayo Yesu yabahaye umukoro ngo bagende bashake uko ririya Jambo twasomye haruguru risobanura ( Matayo 9:13 ) ababwira ko bo bari bashishikajwe no gusohoza iby’imihango yabo ariko imitima yabo ari mibi yuzuye imigambi mibi barya ingo z’abapfakazi mbese bashimishaga Imana iminwa imitima ikaba kure yayo. Ibi rero nta cyo byunguye Ubwami bw’Imana. Mwenedata va mu mihango n’imigenzo sanga Yesu ugume mu rukundo rwe urukomeremo wigane intwari zatubanjirije zikanesha.

    Gusenga tutazi Imana ntacyo bimaze, gukurikiza Imihango myiza y’itorero udafite Kristo bikumariye iki ko udakebwe ku mutima. Ubwo se ko abantu bazi ko uri inyangamugayo, harya ubwo n’umutima wawe urabihamya? Ubwo Imana Igutangira ubuhamya bwiza? Urukundo ukunda Imana ntiruhinduka cyangwa rugenda ruhinduka? Ariko se niki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana koko Pawulo ati ntacyo.

    Yesu yaravuze ngo nimunkunda muzitondera amategeko yanjye, mwene Data reka tugume mu rukundo rwa Kristo tumenyeko dutandukanye n’abandi kuko twacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi nk’ayumwanaw’Intama w’Imana si ay’ihene cyangwa intama, Ni yo mpamvu tutagomba kumera nk’abandi.

    Niba abandi basambana twe ntidusambana, niba bikinisha twe ntibikwiye kutubonekamo, niba abisi batendeka twe dukwiye kuba nka Data yaravuze ngo amagambo yanyu abe Yego cyangwa se Oya ibirenze ibyo biva ku mubi.

    Ijambo ry’Imana rivugako abategereza Imana bazasubizwamo intege nshya (Yesaya 40:28-30).Uwiteka ubwe azakomeza abamuhungiraho bakamukunda, bakamumenyesha intege nke zabo bakamusanga baciye bugufi bafite imitima imenetse bakamubwiza ukuri ko mu mutima. Aba bazakomera bazagira amakakama no mu busaza, baziruka be kunanirwa, azaboherereza inkomezi kuko bamushikamishijehoimitima.

    Mwene data ndakwifuriza gukunda Imana ukitondera n’amategeko yayo kuko ikunda uyikunda Kandi uyishakana umwete azayibona , Kandi kubaha Imana nibwo bwenge Kandi kuva mubyaha Niko kujijuka.

    Source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-gishoboza-umuntu-kudakora-ibyaha.html

  • Nta muntu uri mu Rwanda uzabasha kurebera final ya Miss Rwanda kuri YouTube, inzira ni imwe gusa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda buvuga ko abifuza gukurikirana umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2021(Miss Rwanda 2021 final) bazayikurikirana kuri KC2 gusa kuko ku rubuga rwa YouTube abari mu gihugu bitazabakundira.

    Tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hazaba ibirori byo kwambika Nyampinga w’u Rwanda 2021 ikamba, uzabera muri Intare Conference Arena, uzambikwa ikamba ni uzaba yahize abandi muri 20 bari mu mwiherero.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uyu muhango uzaba mu muhezo ariko ukaba uzanyura kuri Televiziyo ya KC2 no kuri YouTube Channel ya Miss Rwanda.

    Nk’uko itangazo rya Miss Rwanda ribivuga, ku bantu bifuza gukurikirana uyu muhango kuri YouTube bagomba kwishyura amadorali 3, ni kuri YouTube ya Miss Rwanda.

    Mu kiganiro Ishimwe Dieudonne, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yagiranye na ISIMBI yavuze ko ibi bireba abari hanze y’u Rwanda gusa kuko sisiteme izakoreshwa u Rwanda rutaremererwa kuyikoresha.

    Ati'Uburyo buzakoreshwa ntabwo abari mu Rwanda byakunda, sisiteme izakoreshwa mu Rwanda ntituragira uburenganzira bwo kuba twayioresha, hazifashishwa sisiteme membership kandi mu Rwanda ntikora, mu magambo make rero abari mu Rwanda uburyo bushoboka ni KC2, YouTube ntibizakunda.'

    Akaba yanaboneyeho umwanya wo gusaba ababishinzwe ko babafasha bakabikora no mu Rwanda bakagira uburenganzira bwo gukoresha Membership.

    YouTube Membeshirp ni uburyo umuntu ukoresha YouTube ashobora gufungura kuri Channel noneho abantu bakiyandikisha nk’abanyamuryango(ashyiraho igiciro cyo kwiyandikisha), abayindikishije ashobora kubagenera ibyo bashobora kureba ku buryo abantu basanzwe bakozwe Subscribe n’abandi batabibona, ubu nibwo buryo Miss Rwanda izakoresha.

    Prince Kid (Ishimwe Dieudonne) akaba yahumurije abantu bose batuye mu Rwanda ko batazabura uko bayireba kuko KC2 ikoreshwa iboneka kuri dekoderi zose.

    Kurebera YouTube umuhango wa final ya Miss Rwanda 2021 ku bari mu Rwanda ntibizakunda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nta-muntu-uri-mu-rwanda-uzabasha-kurebera-final-ya-miss-rwanda-kuri-youtube-inzira-ni-imwe-gusa