Category: Uncategorized

  • Abanyamuryango ba AVEGA borojwe amatungo azabafasha guhangana n'ingaruka za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Amatungo yatanzwe agera kuri 320 agizwe n'ihene 290 n'ingurube 30. Yahawe abagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 67 n'abagize amatsinda 26 akora imishinga iciriritse ibyara inyungu akoresheje inguzanyo za banki.

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ayo matungo yatanzwe ku nkunga y'Umuryango Mpuzamahanga wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (SURF) nk'inkunga yo gufasha abanyamuryango ba AVEGA guhangana n'ingaruka za COVID19.

    Yavuze ko mu bikorwa byabo byagizweho ingaruka n'icyo cyorezo harimo n'ibyo kwizigamira ndetse n'ibijyanye n'imishinga yabo ibyara inyungu, bakaba bakeneye gufashwa gusohoka muri izo ngorane bahuye na zo.

    Yagize ati 'Mbere y'icyorezo cya Covid-19 abanyamuryango bacu bari ahantu hatandukanye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga neza imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo biteze imbere. Bagiye mu matsinda, bamwe batangira kwizigama no kugurizanya abandi batangira gukorana na banki kugira ngo bazashyire mu bikorwa ibyo bahuguriwe.

    Yakomeje avuga ati “Covid-19 yakomye mu nkokora ibyo bikorwa byabo. Turashimira cyane SURF kuri iyi nkunga yo kubafasha kongera kwisuganya ngo bashobore gusubira muri bya bikorwa, bongere kwizigama banishyure inguzanyo.'

    Aborojwe bishimiye amatungo bahawe biyemeza kuyorora neza. Namara kororoka bazoroza bagenzi babo ndetse banagurishe babone amafaranga yo kwiteza imbere.

    Mukarugwiza Laurence wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko bagiye kubona n'ifumbire yo guhinga imboga mu rwego rwo gukomeza kwita ku mirire myiza.

    Yagize ati 'Nashimiye abaterankunga ba AVEGA badutekerejeho bakabona dukwiriye gufata aya matungo tukajya tubona n'ifumbire yo guhinga imboga mu turima tw'igikoni kugira ngo tubone indyo yuzuye. Najyaga guhinga nkabura ifumbire nkajya kuyisaba none kuva ubu nanjye nzajya nyikura ku itungo ryanjye norojwe.''

    Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n'ihene 145 n'ingurube 15.

    Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n'ihene 145 n'ingurube 15

    Aborojwe amatungo bavuze ko azabafasha mu buryo butandukanye

    Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya n'abakoresha inguzanyo za banki, bashyikirijwe amatungo magufi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-avega-borojwe-amatungo-azabafasha-guhangana-n-ingaruka-za

  • Yahawe imodoka nziza cyane n'ababyeyi be kubera ko yagize amanota amwemerera kwiga ubuganga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 23 wo mu gihugu cya Ghana yarenzwe n'ibyishimo ubwo ababyeyi be bamutunguraga bakamuha impano y'imodoka ihenze bamushimira ko yatsinze akemererwa kwiga muri kaminuza yigisha ubuganga.

    Mu byishimo byinshi, Vickat,yasangije abakunzi be kuri Twitter,ibyishimo yatewe n'iyi mpano y'imodoka yahawe ndetse avuga ko ababyeyi be bazamusaza kubera impano zitunguranye bamuha.

    Yagize ati 'Ndishimye cyane kubera impano y'imodoka yanjye ya mbere nahawe n'ababyeyi banjye kubera ko nemerewe kwiga mu ishuri ryigisha ubuganga.

    Ndashimira buri wese wanshimiye kuri iyi ntambwe nateye.Nishimiye cyane ukuntu ababyeyi banjye bahora banzirikana n'ibitambo byinshi batanga ku bwanjye.Ntabwo nari kugera aho ndi ubu ntabafite.ndi gukorana umuhati kugira ngo nzabiture ibyo bankoreye.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahawe-imodoka-nziza-cyane-n-ababyeyi-be-kubera-ko-yagize-amanota-amwemerera

  • Madamu Faida amaze imyaka 17 ashaka kwihorera kuri FDLR yamusambanyije ku ngufu ikanarimbura umuryango we wose #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wabaga mu muryango wari utuye hafi ya Masisi,yafashwe ku ngufu n'abagabo benshi bari bafite imbunda ndetse bica umuryango we wose byatumye agira igikomere avuga ko kitazakira uretse yihoreye.

    Umunsi afatwa ku ngufu ni nawo aba barwanyi yemeza ko ari aba FDLR(Forces démocratiques pour la libération du Rwanda),bishe nyina n'abavandimwe be bose.

    Uyu mutwe ngo wamubwiye ko waje muri kongo kwica,kwiba no gufata ku ngufu nyuma yo gusiga ukoze jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Nubwo uyu mugore yari afite imyaka 15 biba,ngo yari yarashyingiwe ndetse ngo n'umugabo we baramwishe.

    Uyu mugore yavuze ko yahungabanye ku byabaye kuri we n'umuryango we ariyo mpamvu yeguye imbunda ajya gushaka izi nyeshyamba.

    Nyuma yo gukorerwa ibi,umukomando wari warigometse ku butegetsi yaje mu cyaro cy'iwabo gushaka abasirikare nibwo na Faida yavuze ko yiteguye kujya guhangana na FDLR.

    Uyu mukomando wahoze ari inyeshyamba nyuma agahinduka umwarimu yabwiye Faida na bagenzi be ko gahunda yabo ari ukurwanya FDLR.

    Faida yabwiye DW ati 'Mbonye abagabo bankoreye biriya nahita mbica.

    Faida yari asanzwe afatanya na se ubuhinzi ariko ngo yabonye abantu bafite imipanga babasanga aho barimo gukora batangira gukubita se hanyuma apfuye abagabo 6 bahita bamufata ku ngufu.

    Yagize ati 'Bishe umuryango wanjye wose banamfata ku ngufu.Nta hazaza nasigaranye.Ntabwo nari gukomeza ubuzima bwanjye nkuko byari bimeze mbere bituma mfata umwanzuro wo kujya kurwana ngo nihorere.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/madamu-faida-amaze-imyaka-17-ashaka-kwihorera-kuri-fdlr-yamusambanyije-ku-ngufu

  • Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu barimo n'umwana washinjwaga kuba intasi – #rwanda #RwOT

    Bageze ku Mupaka wa Kagitumba ahagana saa Yine z'igitondo, barimo abagabo bane n'umugore umwe, batawe muri yombi bashinjwa kuba intasi y'u Rwanda. Bose bagaruka ku buzima bukomeye babayemo muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo rikomeye ririmo gukubitwa n'ibindi.

    Umuto muri bose ni umukobwa witwa Ishimwe Celine w'imyaka 17. Ni mwene Bicamumpaka Esiri na Mukandahiro Aurélie, batuye mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

    Uyu mwana w'umukobwa yafatanywe na musaza we witwa Ishimwe Eliel w'imyaka 19, basanzwe iwabo n'abambari ba CMI bababaza aho ababyeyi babo bari, bababuze babatwara babita intasi.

    Aba bana bari baragiye muri Uganda muri Gashyantare 2015 bajyana na nyina banyuze ku Mupaka wa Gatuna.

    Kuva ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize, bafashwe n'Ingabo za CMI boherezwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Bukasa, aho bamaze icyumweru mbere y'uko boherezwa mu rukiko bakaregwa kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n'amategeko.

    Ishimwe Eliel yagerageje gusobanurira abasirikare bagiye kubafata ko binjiye mu gihugu mu buryo bwemewe, ko bafite n'urupapuro rw'inzira rwemewe, uretse ko rwari rwarahiriye mu nkongi y'umuriro yatwitse Ishuri rya Kinawa yigagaho.

    Mu buhamya bwe yagize ati yagize ati 'Nagiye kuburana ariko ni nk'aho ntaburanye kuko ibintu bya Uganda, ni akavuyo gusa. Ibaze ngo naraburanye ariko umucamanza yari arimo kurya. Arangije agira atya ategeka ko tujyanwa iwacu mu rugo, nagerageje kumubaza aho batujyanye cyangwa niba badutandukanyije n'ababyeyi bacu. Ntabwo yanyitayeho kuko yari arimo kurya.'

    Nyuma yo kuvanwa mu rukiko, uyu musore yasubijwe kuri Station ya Polisi ya Bukasa, hanyuma ku wa 25 Mutarama 2021, aza kujyanwa gufungirwa kuri Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu. Aba bana bombi bavuga ko bafite sekuru utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamuri.

    Mu bandi bafashwe bakoherezwa mu Rwanda ni Murindangabo Bernatus washakanye na Nisingizwe Michelle bafitanye abana babiri.

    Ni umuhungu wa Rutaza Révérien na Mukantagara Athanasie batuye mu Karere ka Bugesera. Yageze muri Uganda aturutse mu Mujyi wa Brisbane uri muri Leta ya Queensland muri Australie.

    Yagiye muri Uganda ku wa 13 Gashyantare umwaka ushize, anyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, icyo gihe yatwawe na RwandAir. Aho muri Uganda yari ahafite ibikorwa by'ubucuruzi kuko yari afite ikigo kiyobora ba mukerarugendo na restaurant.

    Yafunzwe na CMI ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka, afungirwa ahitwa Kansanga ari naho akorera ubucuruzi. Yari kujyanwa ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, nyuma yoherezwa kuri Station ya Gisirikare ya Makindye ashinjwa ubutasi.

    Mu bandi bagarutse mu Rwanda, harimo Mugisha Gahungu Shadrack w'imyaka 29, yashakanye na Mugisha Rachel, bafitanye abana babiri. Ni mwene Tabaro Dominique na Nyirahategeka Juliet batuye mu Karere ka Nyamasheke. Yagiye muri Kenya mu 2010 anyuze ku Mupaka wa Gatuna, aho yakoreraga ubucuruzi bw'imyenda.

    Yavuye muri Kenya mu 2015 ajya muri Uganda, aza gutabwa muri yombi ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka asanzwe mu gace kitwa Kansanga, ku kabari gahari kitwa Pyramid, hari na restaurant, yari we muyobozi mukuru w'ako kabari.

    Nyuma yaje kujyanwa ku Cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, ahavanwa ajya kuri Station ya Gisirikare iri ahitwa Makindye, ashinjwa ibikorwa by'ubutasi. Yagarutse mu Rwanda asize umuryango we muri Uganda.

    Undi ni Rebero Napoléon w'imyaka 47, yashakanye na Ndayikunda Immaculée, bafitanye abana bane. Ni mwene Karara Claver na Mukarushema Maria, yagiye muri Uganda mu 2000 anyuze i Gatuna.

    Yari asanzwe akora ingendo nyinshi zambukiranya imipaka asura imiryango ye yombi yari mu Rwanda na Uganda. Yafunzwe ku wa 10 Gashyantare i Kampala muri Uganda, aho yasanzwe mu bikorwa bye by'ubucuruzi. Yajyanywe kuri Gereza ya Mbuya ku Cyicaro cya CMI, ashinjwa kuba intasi.

    Umunyarwanda atabwa muri yombi hatitawe ku cyo aricyo

    Gahungu wakuriye mu Mujyi wa Kigali yiga amashuri abanza n'ayisumbuye ndetse na Kaminuza mu Rwanda. Mu 2013, yagiye muri Kenya gukorayo ubucuruzi bw'imyenda, amazeyo imyaka ibiri aza kuhava ajya muri Uganda.

    Yageze muri Uganda akora ibijyanye no gucuruza restaurant n'utubari, aza kugira amahirwe ahura n'undi Munyarwanda barafatanya bashinga akabari kitwaga 'Atmosphere Lounge' kari kagezweho mu 2017.

    Mu buhamya bwe yagize ati 'Kugeza na 2018, ni ko kazi natangiriyeho hanyuma nza kuba icyamamare muri ibyo bintu by'utubari, ntangira gukorana n'aba DJ benshi ba hano mu Rwanda.'

    Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyakazaga umurego, yavuye aho yakoreraga ajya ahitwa Kansanga ahari Akabari kitwa Pyramid, akorana nako ku buryo yakagejeje ku rundi rwego. Ku wa 4 Gashyantare 2021 ni bwo CMI yamutaye muri yombi imushinja kuba intasi.

    Ati 'Mu by'ukuri ntabwo ari njye njye nyine. Muri iki gihe nko mu myaka nk'ibiri niba atari itatu Abanyarwanda bagiye bafatwa mu buryo butandukanye ariko iyo urebye usanga ibyo bavuga ari bimwe.'

    'Bakubwira ko uri maneko y'u Rwanda, igihe cyose bagushatse bagushinja ko uri maneko, ibintu byose waba ukora iyo bagushatse baragufata. Waba ufite imitungo, waba warahize baragutwara.'

    Gahungu yakomeje avuga ko iyo umuntu atawe muri yombi, biba bimeze nko kumwiba kuko atwarwa mu masaha y'ijoro.

    Ati 'Bakwambika ingofero baba bagushyize mu mutwe, ukagenda, bakagukorera ibyo bagomba kugukorera, abenshi bagiye bakubitwa ariko njye nagize amahirwe sinakubitwa ariko irindi yicarubozo nararikorewe. Hari igihe cyageze nk'iminsi nk'itanu ndi mu mapingu.'

    Uyu mugabo yagarutse mu Rwanda amara masa, ibyo yakoreye byose abitayo habe no kubasha kubona umwanya wo gufata ibyangombwa bye.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda amagana bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda nyuma y'igihe kinini bafunzwe, bitwa intasi. Benshi muri bo bakorewe iyicarubozo rikomeye ku buryo hari n'abakuyemo ubumuga bw'igihe kirekire.

    Mugisha Gahungu Shadrack wabanaga n’umugore we n’abana babiri, yavuze ko ubu atazi uburyo umuryango we ubayeho kuko kuva yafatwa atarawuvugisha

    Rebero Napoléon w'imyaka 47 ni umwe mu Banyarwanda bari bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo

    Ishimwe Eliel w'imyaka 19 yafashwe ashinjwa kuba intasi

    Uhereye ibumoso: Ishimwe Eliel, Ishimwe Celine, Rebero Napoléon, Murindangabo Bernatus na Mugisha Gahungu Shadrack


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-yarekuye-abanyarwanda-batanu-barimo-n-umwana-washinjwaga-kuba-intasi

  • Nsabimana 'Sankara' yakomoje ku nkunga Perezida Lungu wa Zambia yateye FLN n'imikoranire ye na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ubwo yatangiraga kwiregura mu mizi kuri 12 Werurwe 2021, Sankara yabwiye abacamanza b'Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya Imipaka ko yemera ibyaha ashinjwa byose.

    Sankara uregwa ibyaha 17 bifitanye isano n'iterabwoba, yireguye ku byaha umunani kuko icyenda yari yamaze kubyisobanuraho ubwo urubanza rwe rwari rutarahuzwa n'urw'abandi bantu 20 bareganwa barimo na Paul Rusesabagina.

    Mu kwiregura ku cyaha cyo 'kugirana umubano na Leta y'amahanga hagamijwe gushoza intambara'', Sankara yavuze ko yari mu Birwa bya Comores na Madagascar, atigeze ahava ahubwo yoherezaga intumwa mu gihe bikenewe.

    Yavuze ko akiri muri RNC atakoranaga n'abantu bakomeye mu Burundi kuko yari 'umukomiseri usanzwe', ageze muri MRCD ni bwo yatangiye gukorana n'abayobozi bo mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.

    Rusesabagina ni inshuti ya Perezida Lungu

    Sankara yumvikanye bwa mbere avuga ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yabateraga inkunga ku wa 13 Nyakanga 2020. Iki gihe yamushinje kwemerera FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150$.

    Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y'uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b'Ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

    Aya amakuru agitangazwa, ku wa 14 Nyakanga 2020, Leta ya Zambia yahise iyahakana, ivuga ko nta kuri kurimo.

    Sankara yavuze ko hari amafaranga yibuka neza yakusanyijwe ngo afashe FLN kandi harimo n'ayavuye kwa Perezida Edgar Lungu.

    Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by'amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina; icyo gihe ibihumbi 100$ yahawe Gen Murani, amwongera ibihumbi 20$; Gen Habimana Hamada yamuhaye ibihumbi 150$.

    Ati 'Yose hamwe yayakuye kwa Edgar Lungu [Perezida wa Zambia] na Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambia akaba ari n'inshuti ye magara. Ni yo mafaranga yakoreshejwe mu gutegura ibitero.''

    Sankara yakomeje avuga ko ibindi bihumbi 20$ yayahaye Gen Irategeka Wilson, akurwaho ibihumbi 6$ byahawe ingabo zagiye muri Uganda.

    Muri icyo gihe kandi hari ibihumbi 20$ byahawe Gen. Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva washakaga gutera u Rwanda anyuze mu Birunga. Yashakaga nibura ibihumbi $50.

    Sankara yavuze ko aya mafaranga Paul Rusesabagina yahawe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yifashishijwe mu gutegura ibitero.

    Ati 'Amafaranga 150.000$ yose hamwe Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n'umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu kuva kera.'

    Sankara yavuze ko mu kuvuga Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, hakoreshwaga kode kuko yitwaga 'Parrain wa Batisimu' kubera ubufasha yahaga abantu bo muri MRCD.

    Ati 'Muri iyo minsi yatanze amafaranga ni bwo namenye ko ari Edgar Lungu. Nubwo nafatwaga, nafashwe bambwira ko uwo Perezida yari yavuze ko azongera gutanga inkunga Perezida Kagame nava ku buyobozi bwa AU.''

    Yavuze ko Rusesabagina ari inshuti ya Perezida Lungu kandi ko nta nyungu afite mu kumubeshyera.

    Ati 'Nonese Rusesabagina yahagarara hano, agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.''

    Sankara yavuze ko Perezida Lungu atavuganaga na Rusesabagina kuri telefoni ye ahubwo Nsengiyumva usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Zambia ni we wamuhamagaraga, akamuha telefoni hanyuma bakavugana.

    Yavuze ko inshuro nyinshi yabwiwe n'abantu batandukanye barimo Gen Murani Nsengiyumva Appolinaire alias 'Pasteur' n'abandi bayobozi bakuru muri MRCD iby'uwo mubano.

    Yageze aho avuga ko yifuzaga ko yahagararana na Rusesabagina mu rukiko bakongera kubivugaho.

    Yakomeje ati 'Nifuzaga ko ahagarara tukabisubiramo, n'ijwi ryiza yabimbwiragamo ngo uriya mutware yari inshuti yanjye [y'igihe kirekire], mu Gifaransa ati 'c'est un ami à moi depuis longtemps' nkiba i Lusaka.'

    Muri uru rubanza Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira uru rubanza yemeza ko atizeye kubona ubutabera kuko 'uburenganzira bwe butubahirijwe'.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose 17 ashinjwa. Yavuze ko yamenye ko mu gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga FLN hari amafaranga yatanzwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu binyuze ku witwa Nsengiyumva Appolinaire

    Rusesabagina wahoze ayoboye MRCD-FLN aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe Abanyarwanda b'inzirakarengane

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nsabimana-sankara-yakomoje-ku-nkunga-perezida-lungu-wa-zambia-yateye-fln-n

  • Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu barimo n’umwana washinjwaga kuba intasi –

    Bageze ku Mupaka wa Kagitumba ahagana saa Yine z’igitondo, barimo abagabo bane n’umugore umwe, batawe muri yombi bashinjwa kuba intasi y’u Rwanda. Bose bagaruka ku buzima bukomeye babayemo muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo rikomeye ririmo gukubitwa n’ibindi.

    Umuto muri bose ni umukobwa witwa Ishimwe Celine w’imyaka 17. Ni mwene Bicamumpaka Esiri na Mukandahiro Aurélie, batuye mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

    Uyu mwana w’umukobwa yafatanywe na musaza we witwa Ishimwe Eliel w’imyaka 19, basanzwe iwabo n’abambari ba CMI bababaza aho ababyeyi babo bari, bababuze babatwara babita intasi.

    Aba bana bari baragiye muri Uganda muri Gashyantare 2015 bajyana na nyina banyuze ku Mupaka wa Gatuna.

    Kuva ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize, bafashwe n’Ingabo za CMI boherezwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Bukasa, aho bamaze icyumweru mbere y’uko boherezwa mu rukiko bakaregwa kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

    Ishimwe Eliel yagerageje gusobanurira abasirikare bagiye kubafata ko binjiye mu gihugu mu buryo bwemewe, ko bafite n’urupapuro rw’inzira rwemewe, uretse ko rwari rwarahiriye mu nkongi y’umuriro yatwitse Ishuri rya Kinawa yigagaho.

    Mu buhamya bwe yagize ati yagize ati “Nagiye kuburana ariko ni nk’aho ntaburanye kuko ibintu bya Uganda, ni akavuyo gusa. Ibaze ngo naraburanye ariko umucamanza yari arimo kurya. Arangije agira atya ategeka ko tujyanwa iwacu mu rugo, nagerageje kumubaza aho batujyanye cyangwa niba badutandukanyije n’ababyeyi bacu. Ntabwo yanyitayeho kuko yari arimo kurya.”

    Nyuma yo kuvanwa mu rukiko, uyu musore yasubijwe kuri Station ya Polisi ya Bukasa, hanyuma ku wa 25 Mutarama 2021, aza kujyanwa gufungirwa kuri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Aba bana bombi bavuga ko bafite sekuru utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamuri.

    Mu bandi bafashwe bakoherezwa mu Rwanda ni Murindangabo Bernatus washakanye na Nisingizwe Michelle bafitanye abana babiri.

    Ni umuhungu wa Rutaza Révérien na Mukantagara Athanasie batuye mu Karere ka Bugesera. Yageze muri Uganda aturutse mu Mujyi wa Brisbane uri muri Leta ya Queensland muri Australie.

    Yagiye muri Uganda ku wa 13 Gashyantare umwaka ushize, anyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, icyo gihe yatwawe na RwandAir. Aho muri Uganda yari ahafite ibikorwa by’ubucuruzi kuko yari afite ikigo kiyobora ba mukerarugendo na restaurant.

    Yafunzwe na CMI ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka, afungirwa ahitwa Kansanga ari naho akorera ubucuruzi. Yari kujyanwa ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, nyuma yoherezwa kuri Station ya Gisirikare ya Makindye ashinjwa ubutasi.

    Mu bandi bagarutse mu Rwanda, harimo Mugisha Gahungu Shadrack w’imyaka 29, yashakanye na Mugisha Rachel, bafitanye abana babiri. Ni mwene Tabaro Dominique na Nyirahategeka Juliet batuye mu Karere ka Nyamasheke. Yagiye muri Kenya mu 2010 anyuze ku Mupaka wa Gatuna, aho yakoreraga ubucuruzi bw’imyenda.

    Yavuye muri Kenya mu 2015 ajya muri Uganda, aza gutabwa muri yombi ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka asanzwe mu gace kitwa Kansanga, ku kabari gahari kitwa Pyramid, hari na restaurant, yari we muyobozi mukuru w’ako kabari.

    Nyuma yaje kujyanwa ku Cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, ahavanwa ajya kuri Station ya Gisirikare iri ahitwa Makindye, ashinjwa ibikorwa by’ubutasi. Yagarutse mu Rwanda asize umuryango we muri Uganda.

    Undi ni Rebero Napoléon w’imyaka 47, yashakanye na Ndayikunda Immaculée, bafitanye abana bane. Ni mwene Karara Claver na Mukarushema Maria, yagiye muri Uganda mu 2000 anyuze i Gatuna.

    Yari asanzwe akora ingendo nyinshi zambukiranya imipaka asura imiryango ye yombi yari mu Rwanda na Uganda. Yafunzwe ku wa 10 Gashyantare i Kampala muri Uganda, aho yasanzwe mu bikorwa bye by’ubucuruzi. Yajyanywe kuri Gereza ya Mbuya ku Cyicaro cya CMI, ashinjwa kuba intasi.

    Umunyarwanda atabwa muri yombi hatitawe ku cyo aricyo

    Gahungu wakuriye mu Mujyi wa Kigali yiga amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza mu Rwanda. Mu 2013, yagiye muri Kenya gukorayo ubucuruzi bw’imyenda, amazeyo imyaka ibiri aza kuhava ajya muri Uganda.

    Yageze muri Uganda akora ibijyanye no gucuruza restaurant n’utubari, aza kugira amahirwe ahura n’undi Munyarwanda barafatanya bashinga akabari kitwaga ‘Atmosphere Lounge’ kari kagezweho mu 2017.

    Mu buhamya bwe yagize ati “Kugeza na 2018, ni ko kazi natangiriyeho hanyuma nza kuba icyamamare muri ibyo bintu by’utubari, ntangira gukorana n’aba DJ benshi ba hano mu Rwanda.”

    Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyakazaga umurego, yavuye aho yakoreraga ajya ahitwa Kansanga ahari Akabari kitwa Pyramid, akorana nako ku buryo yakagejeje ku rundi rwego. Ku wa 4 Gashyantare 2021 ni bwo CMI yamutaye muri yombi imushinja kuba intasi.

    Ati “Mu by’ukuri ntabwo ari njye njye nyine. Muri iki gihe nko mu myaka nk’ibiri niba atari itatu Abanyarwanda bagiye bafatwa mu buryo butandukanye ariko iyo urebye usanga ibyo bavuga ari bimwe.”

    “Bakubwira ko uri maneko y’u Rwanda, igihe cyose bagushatse bagushinja ko uri maneko, ibintu byose waba ukora iyo bagushatse baragufata. Waba ufite imitungo, waba warahize baragutwara.”

    Gahungu yakomeje avuga ko iyo umuntu atawe muri yombi, biba bimeze nko kumwiba kuko atwarwa mu masaha y’ijoro.

    Ati “Bakwambika ingofero baba bagushyize mu mutwe, ukagenda, bakagukorera ibyo bagomba kugukorera, abenshi bagiye bakubitwa ariko njye nagize amahirwe sinakubitwa ariko irindi yicarubozo nararikorewe. Hari igihe cyageze nk’iminsi nk’itanu ndi mu mapingu.”

    Uyu mugabo yagarutse mu Rwanda amara masa, ibyo yakoreye byose abitayo habe no kubasha kubona umwanya wo gufata ibyangombwa bye.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda amagana bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda nyuma y’igihe kinini bafunzwe, bitwa intasi. Benshi muri bo bakorewe iyicarubozo rikomeye ku buryo hari n’abakuyemo ubumuga bw’igihe kirekire.

    Mugisha Gahungu Shadrack wabanaga n’umugore we n’abana babiri, yavuze ko ubu atazi uburyo umuryango we ubayeho kuko kuva yafatwa atarawuvugisha

    Rebero Napoléon w’imyaka 47 ni umwe mu Banyarwanda bari bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo

    Ishimwe Eliel w’imyaka 19 yafashwe ashinjwa kuba intasi

    Uhereye ibumoso: Ishimwe Eliel, Ishimwe Celine, Rebero Napoléon, Murindangabo Bernatus na Mugisha Gahungu Shadrack

  • Nsabimana ‘Sankara’ yakomoje ku nkunga Perezida Lungu wa Zambia yateye FLN n’imikoranire ye na Rusesabagina –

    Ubwo yatangiraga kwiregura mu mizi kuri 12 Werurwe 2021, Sankara yabwiye abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ko yemera ibyaha ashinjwa byose.

    Sankara uregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba, yireguye ku byaha umunani kuko icyenda yari yamaze kubyisobanuraho ubwo urubanza rwe rwari rutarahuzwa n’urw’abandi bantu 20 bareganwa barimo na Paul Rusesabagina.

    Mu kwiregura ku cyaha cyo ‘kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara’’, Sankara yavuze ko yari mu Birwa bya Comores na Madagascar, atigeze ahava ahubwo yoherezaga intumwa mu gihe bikenewe.

    Yavuze ko akiri muri RNC atakoranaga n’abantu bakomeye mu Burundi kuko yari ‘umukomiseri usanzwe’, ageze muri MRCD ni bwo yatangiye gukorana n’abayobozi bo mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.

    Rusesabagina ni inshuti ya Perezida Lungu

    Sankara yumvikanye bwa mbere avuga ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yabateraga inkunga ku wa 13 Nyakanga 2020. Iki gihe yamushinje kwemerera FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150$.

    Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’Ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

    Aya amakuru agitangazwa, ku wa 14 Nyakanga 2020, Leta ya Zambia yahise iyahakana, ivuga ko nta kuri kurimo.

    Sankara yavuze ko hari amafaranga yibuka neza yakusanyijwe ngo afashe FLN kandi harimo n’ayavuye kwa Perezida Edgar Lungu.

    Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by’amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina; icyo gihe ibihumbi 100$ yahawe Gen Murani, amwongera ibihumbi 20$; Gen Habimana Hamada yamuhaye ibihumbi 150$.

    Ati “Yose hamwe yayakuye kwa Edgar Lungu [Perezida wa Zambia] na Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambia akaba ari n’inshuti ye magara. Ni yo mafaranga yakoreshejwe mu gutegura ibitero.’’

    Sankara yakomeje avuga ko ibindi bihumbi 20$ yayahaye Gen Irategeka Wilson, akurwaho ibihumbi 6$ byahawe ingabo zagiye muri Uganda.

    Muri icyo gihe kandi hari ibihumbi 20$ byahawe Gen. Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva washakaga gutera u Rwanda anyuze mu Birunga. Yashakaga nibura ibihumbi $50.

    Sankara yavuze ko aya mafaranga Paul Rusesabagina yahawe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yifashishijwe mu gutegura ibitero.

    Ati “Amafaranga 150.000$ yose hamwe Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu kuva kera.”

    Sankara yavuze ko mu kuvuga Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, hakoreshwaga kode kuko yitwaga “Parrain wa Batisimu” kubera ubufasha yahaga abantu bo muri MRCD.

    Ati “Muri iyo minsi yatanze amafaranga ni bwo namenye ko ari Edgar Lungu. Nubwo nafatwaga, nafashwe bambwira ko uwo Perezida yari yavuze ko azongera gutanga inkunga Perezida Kagame nava ku buyobozi bwa AU.’’

    Yavuze ko Rusesabagina ari inshuti ya Perezida Lungu kandi ko nta nyungu afite mu kumubeshyera.

    Ati “Nonese Rusesabagina yahagarara hano, agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.’’

    Sankara yavuze ko Perezida Lungu atavuganaga na Rusesabagina kuri telefoni ye ahubwo Nsengiyumva usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Zambia ni we wamuhamagaraga, akamuha telefoni hanyuma bakavugana.

    Yavuze ko inshuro nyinshi yabwiwe n’abantu batandukanye barimo Gen Murani Nsengiyumva Appolinaire alias ‘Pasteur’ n’abandi bayobozi bakuru muri MRCD iby’uwo mubano.

    Yageze aho avuga ko yifuzaga ko yahagararana na Rusesabagina mu rukiko bakongera kubivugaho.

    Yakomeje ati “Nifuzaga ko ahagarara tukabisubiramo, n’ijwi ryiza yabimbwiragamo ngo uriya mutware yari inshuti yanjye [y’igihe kirekire], mu Gifaransa ati “c’est un ami à moi depuis longtemps” nkiba i Lusaka.”

    Muri uru rubanza Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira uru rubanza yemeza ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe”.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose 17 ashinjwa. Yavuze ko yamenye ko mu gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga FLN hari amafaranga yatanzwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu binyuze ku witwa Nsengiyumva Appolinaire

    Rusesabagina wahoze ayoboye MRCD-FLN aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe Abanyarwanda b’inzirakarengane

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Gatsibo: Umugore akurikiranyweho gutema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro –

    Uyu mugore yatemye umugabo we ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera.

    Amakuru avuga ko yabikoze biturutse ku makimbirane ashingiye ku mutungo bagiranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyonziza Félicien, yabwiye IGIHE ko uyu mugore n’umugabo bakunze kugirana amakimbirane ashingiye ku mutungo, mu minsi ishize ngo umugabo yagurishije inka atabibwiye umugore we, bituma na we ahita agurisha indi nka nawe atabimubwiye.

    Uyu mugabo ngo yaje kubibona ahita ayitambamira biba ngombwa ko amafaranga yari ayigurishije ayamburwa iyo nka ikaba yari yagurishije ibihumbi 300 Frw.

    Nyuma y’uko ubuyobozi bubahurije ngo barongeye barayigurisha bemeza ko amafaranga bakuyemo bagiye kuyasanisha urugo rwabo bakanaguramo imyenda y’abana.

    Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko ubwo bavaga muri urwo rugo bukeye bwaho ngo ni bwo umugore yahise atema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro.

    Ati “Yamutemye bapfa amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugabo afite imyaka 45. Yamutemye mu mutwe aramukomeretsa cyane, umutungo w’urugo bapfa urebye ni wose, ikibazo cyabo abayobozi batandukanye bagiye bagikemura ntibikunde kuko bo ubwabo badashaka kumvikana.”

    Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko uyu muryango uwurebye usa n’uwifashije ikibazo kirimo gusa ngo ni ubwumvikane buke aho buri umwe ashaka kuyobora urugo.

    Ati “Umugore yatubwiye ko icyatumye atema umugabo we ari umujinya yagize agahubuka akamutema. Umugore ni we wahise uhamagara ubuyobozi atubwira ko yishe umugabo we ngo tuze tumutware. Uyu muryango twawugiriye inama kenshi hari nubwo twicaye amasaha arenga ane tubagira inama ariko byaranze.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana ubuyobozi ngo kuko guhera ku Isibo kugeza ku Murenge hari abiteguye kubafasha.

    Ati “Inama twabagira ni uko ikibazo cy’amakimbirane kidakemurwa no kwihanira cyangwa kurwana kuko guhera ku Isibo, Umudugudu, Akagari no ku Murenge hari inzego z’ubuyobozi zigira abantu inama, abantu nibagane ubuyobozi bareke kwihanira.”

    IGIHE yamenye amakuru ko kuri ubu umugabo ari kwivuriza ku bitaro bya Kiziguro kuko ngo umuhoro yakubiswe n’umugore we mu mutwe winjiye imbere mu mubiri urahakomeretsa mu buryo bukomeye.

    Umugore we wamukomerekeje kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarama.


  • Gatsibo: Umugore akurikiranyweho gutema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yatemye umugabo we ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera.

    Amakuru avuga ko yabikoze biturutse ku makimbirane ashingiye ku mutungo bagiranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Niyonziza Félicien, yabwiye IGIHE ko uyu mugore n'umugabo bakunze kugirana amakimbirane ashingiye ku mutungo, mu minsi ishize ngo umugabo yagurishije inka atabibwiye umugore we, bituma na we ahita agurisha indi nka nawe atabimubwiye.

    Uyu mugabo ngo yaje kubibona ahita ayitambamira biba ngombwa ko amafaranga yari ayigurishije ayamburwa iyo nka ikaba yari yagurishije ibihumbi 300 Frw.

    Nyuma y'uko ubuyobozi bubahurije ngo barongeye barayigurisha bemeza ko amafaranga bakuyemo bagiye kuyasanisha urugo rwabo bakanaguramo imyenda y'abana.

    Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko ubwo bavaga muri urwo rugo bukeye bwaho ngo ni bwo umugore yahise atema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro.

    Ati 'Yamutemye bapfa amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugabo afite imyaka 45. Yamutemye mu mutwe aramukomeretsa cyane, umutungo w'urugo bapfa urebye ni wose, ikibazo cyabo abayobozi batandukanye bagiye bagikemura ntibikunde kuko bo ubwabo badashaka kumvikana.'

    Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko uyu muryango uwurebye usa n'uwifashije ikibazo kirimo gusa ngo ni ubwumvikane buke aho buri umwe ashaka kuyobora urugo.

    Ati 'Umugore yatubwiye ko icyatumye atema umugabo we ari umujinya yagize agahubuka akamutema. Umugore ni we wahise uhamagara ubuyobozi atubwira ko yishe umugabo we ngo tuze tumutware. Uyu muryango twawugiriye inama kenshi hari nubwo twicaye amasaha arenga ane tubagira inama ariko byaranze.'
    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana ubuyobozi ngo kuko guhera ku Isibo kugeza ku Murenge hari abiteguye kubafasha.

    Ati 'Inama twabagira ni uko ikibazo cy'amakimbirane kidakemurwa no kwihanira cyangwa kurwana kuko guhera ku Isibo, Umudugudu, Akagari no ku Murenge hari inzego z'ubuyobozi zigira abantu inama, abantu nibagane ubuyobozi bareke kwihanira.'

    IGIHE yamenye amakuru ko kuri ubu umugabo ari kwivuriza ku bitaro bya Kiziguro kuko ngo umuhoro yakubiswe n'umugore we mu mutwe winjiye imbere mu mubiri urahakomeretsa mu buryo bukomeye.

    Umugore we wamukomerekeje kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugore-akurikiranyweho-gutema-umugabo-we-mu-mutwe-akoresheje-umuhoro

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye yemereye amabati imiryango 10 iba muri nyakatsi #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cy'u Burundi,Ndayishimiye Evariste yaraye yemereye Amabati imiryango 10 ituye muri Komini Mutumba mu ntara ya Kirundo bakiba mu nzu z'ibyatsi.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyi miryango igera kuri 10 y'abakeneigomba guhabwa aya mabati ndetse Umuryango umwe ukazashyikirizwa amabati 30 kugira ngo ive muri Nyakatsi.

    Perezida Ndayishimiye kandi yumvikanye mu butumwa bwasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yibaza ukuntu hari Abarundi bananiwe no gutunga inkoko ariko bakaba bafite telefoni zirimo n'izihenze.

    Yagize ati “Ugasanga umuntu akoresha Whatsapp atagira n'inkoko imwe.akagira telefoni atagira n'inkoko imwe,akakubwira ngo nta mafaranga mfite yo korora inkoko.None amafaranga yo kugura telefoni muyakura he?.

    Uretse kukurya ntacyo telefoni ikuzanira.None watunga telefoni itagira ama inite.Ama inite muyakura he?.

    Ku wa kane tariki ya 04/06/2020, Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD rihagarariwe na Gen.Evariste Ndayishimiye ari ryo ryegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n'abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z'ukwezi kwa gatanu 2020.

    Evariste Ndayishimiye niwe Perezida wa cyenda wa repubulika y'u Burundi muri manda y'imyaka 7 iri imbere.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/burundi-perezida-ndayishimiye-yemereye-amabati-imiryango-10-iba-muri-nyakatsi