Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Abakobwa barenga 3000 barimo n'abataruzuza imyaka 18 batewe inda mu 2020/21 – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n'ubuyobozi mu Karere ka Nyaruguru yerekana mu mwaka wa 2020/21, abakobwa 3150 barimo n'abangavu bataruzuza imyaka 18 y'amavuko babyariye iwabo.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Médiatrice, yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku Munsi Mpuzamahanga w'Abagore cyatambutse kuri Radio Salus.

    Yagize ati 'Icyegeranyo cyakozwe muri buri murenge cyarekana ko abakobwa 3150 babyaye batarashaka abagabo kandi barimo n'abana bato batarageza ku myaka 18. Iki ni ikibazo kuko uribaza ngo 'uyu mwana papa we ninde' afite ubuhe burenganzira ku mutungo, azabaho ate?'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo muri abo haba harimo abakobwa bakuze bafite imyaka 23 y'amavuko, ariko bateza ikibazo mu miryango yabo kuko usanga akenshi bakomoka mu ngo zisanzwe zikennye.

    -  Abangavu 172 batewe inda imburagihe

    Nyirabahinyuza avuga ko mu bakobwa batewe inda bose harimo abangavu 172 batwise batarageza ku myaka 18 y'amavuko bibaviramo ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

    Ati 'Mu Karere ka Nyaruguru mu mirenge 14 twagize ikibazo cy'abangavu 172 batwise inda z'imburagihe.'

    Yakomeje avuga ko icyo kibazo bagihagurukiye ndetse hashyirwa n'ingufu mu gushakisha abagabo n'abasore basambanya abangavu, ariko harikirimo imbogamizi z'ababyeyi babakingira ikibaba.

    Ati 'Hari nk'umwana uzana ugasanga iwabo babaye intambamyi ko uwo mwana abona ubutabera, bakajya mu bintu bita 'kunga'. Ababyeyi nk'abo ni gito kuko bari korora wa mugabo mubi, wa muhungu mubi wakoze ayo marorerwa.'
    -  Abangavu 36 bashutswe n'ababyeyi banga gutanga amakuru

    Nyirabahinyuza yagaragaje ko hari ababyeyi bashuka abana babo batewe inda imburagihe bakababuza gutanga amakuru, bigatuma uwasambanyijwe atabona ubutabera ndetse n'uwamusambanyije agakomeza kwidegembya akaba yanasambanya abandi.

    Ati 'Baragenda bakavuga ngo 'iyi nda umwana wacu ntabwo yamufashe babyumvikanyeho'; umwana yahamagarwa ngo aze gutanga ikirego akavuga ngo 'njyewe nta kibazo mfite'. Muri aba batwise bose dufitemo abana 36 bimeze gutyo urumva birababaje.'

    Yavuze ko abangavu baterwa inda bakunze guhura n'ingaruka zo kuva mu ishuri no kubera ibyo bareresha abana babo ariko babafasha uko bishoboka ndetse bamara no gucutsa bakabasubiza kwiga.

    Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Nyaruguru batewe inda imburagihe, akenshi bavuga ko bashutswe n'abasore bababwira ko babakunda, abagabo babaha amafaranga ndetse n'abababeshya ko igihe bakoze imibonano mpuzabitsina bizabarinda kubabara bagiye mu mihango.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abakobwa-barenga-3000-barimo-n-abataruzuza-imyaka-18-batewe-inda-mu

  • Muri RDC abasirikali barashe abaturage babiri barapfa #rwanda #RwOT

    Mu ntara ya Kivu y'epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abantu babiri bavugwa ko ari abacuruzi b'inka bishwe kuri uyu wa gatatu bavuye mu isoko ryo mu Lusenda. Ababibonye bavuga ko bishwe n'abasirikali ba Leta ya Kongo.

    Ubuyobozi bw'igisirikali bwemeza ko abakekwaho icyo cyaha batawe muri yombi.

    Nk' uko Ijwi ry' Amerika dukesha iyi nkuru yabitangaje ivuga ko amakuru ava mu miryango y'aba bagabo uko ari babiri bishwe ahamya ko barashwe n'abasirikare bakorera kuri Mugono bari bavuye mu Lusenda barekeza aho bari basanzwe bakorera. Undi mucuruzi w'inka yakomerete akaba yajyanwe mu bitaro by'ahitwa kwa Nundu. Abishwe bakomoka ahitwa Nagisozi na Mugono.

    Ubuyobozi bw'ingabo zibarizwa muri Regiment ya 3305 bugenzura abasirikare bakorera mu Lusenda bwabwiye Ijwi ry'Amerika ko abasirikare bishe abo baturage bafashwe kandi bakaba bagiye koherezwa gufungirwa i Baraka muri Régiment ya 2202 bari basanzwe babarizwamo. Andi makuru dukesha ubuyobozi bwa gisirikare muri FARDC ahamya ko abo basirikare barimo ufite ipeti rya Kaporali na Serija.

    Impunzi z'Abarundi zo mu nkambi ya Lusenda zivuga ko zitewe ubwoba n'ubu bwicanyi bwabereye hafi y'inkambi.

    Iki kinyamakuru kandi twavuze haruguru kivuga ko atari ubwa mbere muri iyi ntara ya Kivu y'Epfo abasirikare ba Leta barasa abaturage. Umwaka ushize mu kwezi kwa karindwi umusirikare wakoreraga ahitwa Kabunambo yishe arashe abaturage 12 bo mu karere ka Sange.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/12/muri-rdc-abasirikali-barashe-abaturage-babiri-barapfa/

  • Jol Karekezi agiye gukora filime kuri Captai… – #rwanda #RwOT

    Joël Karekezi ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka kazemeza filime 51 zizerekanwa mu iserukiramuco rya filime zakozwe hifashishijwe telefoni (Mobile Film Festival Africa) riri kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika.

    Kugeza tariki 17 Werurwe 2021, Karekezi na bagenzi be bazaba bagihitamo filime 53 zatanzwe n'urubyiruko 23 rwo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Karekezi avuga ko yanyuzwe no gushyirwa muri iri serukiramuco. Ni mu gihe biteganyijwe ko igihembo gikuru muri iri serukiramuco ari ibihumbi 10 by'amayero.

    Filime zatanzwe muri iri serukiramuco zifite hagati y'umunota umwe. Ndetse byitezwe ko abateguye iri serukiramuco bazashyigikira bikomeye abantu bose batanze filime muri iri serukiramuco.

    Mu kiganiro yagiranye na RFI, Joel Karekezi yabwiwe ko ari umwe mu bashyize ku isoko filime zikomeye abazwa niba hari iyo yigeze akora akoresheje telefoni. Ahabwa ingero z'abarimo nka Jafar Panahi, Michel Gondry, Stven Soderbergh n'abandi bashoboye gutunganya filime bakoresheje telefoni zigezweho (Smartphone).

    Mu gusubiza, Karekezi yavuze ko atarigera akoresha telefoni mu gufata amashusho ya filime ye, ko iya mbere yakoze yayikoresheje camera, kandi ko yari afite amafaranga macye.

    Avuga ko umuntu ashobora gukoresha telefoni afata amashusho ya filime ye igakundwa bitewe n'inkuru iyigize. Ndetse ko bishobora gufasha nyirayo kubona amafaranga yakwifashisha mu y'indi mishinga yaba ashaka gutegura.

    Avuga ko afite icyizere cy'uko iri serukiramuco rizatuma hari benshi bashyira imbaraga mu gukora filime kugira ngo bavuge inkuru zabo.

    Karekezi yatangaje ko agiye gukora filime ku butwari bwaranze Cpt Mbaye Diagne muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Joël Karekezi yabwiye RFI ko ari hafi kurangiza filime ye nshya ivuga kuri Captain Mbaye Diagne warokoye benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ndi hafi kurangiza kwandika filime yanjye ikurikiraho. Ni impamo, ishingiye ku buzima bw'umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne wari mu Rwanda mu 1994 muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk'indorerezi y'amasezerano ya Arusha. Icyo gihe yari umusirikare. Muri icyo gihe, Ingabo za UN zavuye mu Rwanda mu gihe hari ubwicanyi mu gihugu hose.'

    Akomeza ati 'Ariko we n’ubwo yari umusirikare wa Senegal mu butumwa bwa UN, yahisemo kuhaguma atabara ubuzima bwa benshi. Yakijije abantu barenga 600, nta mbunda ahubwo akoresheje ubumuntu. Yatanze ubuzima bwe, yicirwa mu Rwanda. Iyo niyo nkuru. Nzayivugaho vuba aha.'

    Cpt Mbaye yavukiye mu Mujyi wa Senegal muri Dakar mu 1958. Yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hoteli Des Mille Collines.

    Tariki 31 Gicurasi 1994, ni bwo Captain Diagne yiciwe kuri Bariyeri mu mirwano hagati y'Inkotanyi n'Igisikari cy'uwari Perezida, Habyarimana. Icyo gihe Captain Diagne yari avuye gutabara.

    Captain Diagne yatabarutse ku myaka 36 y'amavuko. Mu 2010, Perezida Kagame yashyikirije umuryango we umudari w'Ubutwari (Umurinzi).

    Mu 2014, nyuma y'imyaka 20 Cpt Mbaye apfuye akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Mu 2016, umugore we yambitswe uwo mudali n'uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki- Moon.

    Karekezi ni umwe mu banditsi ba filime unaziyobora akaba n'umushoramari [Producer] muri sinema. Amaze gukora filime zirimo Imbabazi [The Pardon], Mercy of The Jungle yabiciye bigacika n'izindi.

    Afite igihembo cyo rwego ruhanitse yahawe mu iserukiramuco Fespaco ryabereye i Ouagadougou cya l'Étalon de Yennenga.

    Captain Mbaye yarokoye Abatutis babarirwa muri 600 kugeza ubwo muri Gicurasi 1994 yishwe

    Karekezi afite ibihembo bikomeye yagiye yegukanye abicyesha filime ze birimo nka ‘The Silver Mask of Tutankamun’

    Mu 2019, Karekezi yashyikirijwe igihembo gikuru mu iserukiramuco ryabereye i Ouagadougou na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Burkina Faso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103772/joel-karekezi-agiye-gukora-filime-kuri-captain-diagne-warokoye-abarenga-600-muri-jenoside–103772.html

  • Eliazar Ndayisabye uherutse kurushinga yasoho… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse gusezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Gitega n'imbere y'Imana muri Paroisse Regina Pacis Remera tariki 06 Werurwe 2021.

    Ubukwe bwitabiriwe n'umuhanzi Ruzigamanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zo muri Kiliziya Gatolika. Eliazar na Rita biyemeje kubana uko babyiyemeje bakurikiza uko amategeko ya Repubulika y'u Rwanda abiteganya.

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, abitabiriye bafashe amafoto y'urwibutso bajya kwitegura umuhango wo gushyingirwa imbere y'Imana.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “TUGUTUYE ABAGENI” YA ELIAZAR NDAYISABYE

    Umuhango wo gushyingirwa imbere y'Imana wabereye kuri Paroisse Regina Pacis Missa iririmbwa na Choeur Internationale uyu muhanzi aririmbamo.

    Missa yari yitabiriwe n'abanyamuziki banyuranye bo muri Kiliziya gatolika harimo Ngoboka Cyriacque, Ruzigamanzi Robert, Uwayezu Epiphanie, Niyonzima Oreste n'abandi.

    Eliazar yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yahimbiwe abageni bose muri rusange n'ubwo igaragaramo ubukwe bwe.

    Ni indirimbo izajya ikoreshwa mu Missa no mu bukwe bw'abageni. Ihimbye mu njyana nyarwanda y'ikinimba ikabyinwa abayibyina bizihiwe.

    Mbere gato y'ubukwe bwe, umuhanzi Eliazar yari yashyize hanze amajwi n'amagambo by'indirimbo 'Bahe umugisha wawe' akiri gutunganyiriza amashusho.

    Uyu muhanzi aherutse kandi gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Rugirangoga acyuye imihigo' yavuzemo ubutwari bwa Padri Ubald uherutse kwitaba Imana. Iyi ndirimbo yafashije benshi mu iherekezwa n'ishyingurwa rya Padri Ubald Rugirangoga.

    Inkuru bifitanye isano: Eliazar Ndayisabye yakozeubukwe yafatiyemo amashusho y'indirimbo ye nshya

    Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Tugutuye abageni” yakoreye abageni

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “TUGUTUYE ABAGENI” Y’UMUHANZI ELIAZAR NDAYISABYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103780/eliazar-ndayisabye-uherutse-kurushinga-yasohoye-indirimbo-yakoreye-abageni-video-103780.html

  • Junior Giti wo mu gasobanuye yahishuye ikipe afana,anavuga impamvu atahisemo kuba umukinnyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Junior  Giti wamenyekanye mu gusobanura filime cyangwa se agasobanuye yahishuye ikipe afana ndetse n'impamvu atabaye umukinnyi.

    Mu kiganiro na ISIMBI kibanze ku mwanya we ajya aha umupira w'amaguru na siporo muri siporo, yavuze ko ruhago ayikurikirana iyo bibaye ngombwa.

    Ati'simbikurikirana cyane ariko rimwe na rimwe ndabikurikirana iyo byashyushye, iyo byavuzwe cyane ndabimenya kuko ndayikunda n'ubwo ntabibonera umwanya.'

    Yakomeje avuga ko mu Rwanda ikipe afana ari ikipe y'igihugu gusa Amavubi, ni mu gihe hanze yifanira Lionel Messi.

    Ati'Mfana Amavubi, ikipe rwose mu Rwanda mfana ni Amavubi. Hanze nta kipe mfana pe, mfana Messi(Lionel).'

    Mu bwana bwe ngo ntabwo yigeze agira indoto zo kuba yakina umupira kuko yabonaga nta mafaranga abamo, gusa ngo iyo awukina yari kuba umunyezamu.

    Ati'Oya, ntazo nagize kuko nabonaga nta mafaranga bafite. Iyo nkina nari gukina nko mu izamu kuko mfite ibiganza n'ibirenge bibini, rero umupira ntiwancika.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/junior-giti-wo-mu-gasobanuye-yahishuye-ikipe-afanaanavuga-impamvu-atahisemo-kuba-umukinnyi/

  • Imodoka ya Niyo Bosco iraje| Niyo Bosco yateye Aline Gahongayire umutoma unyerera | Ibyishimo ni byose! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Aline Gahongayire yasabye abafana ba Niyo Bosco bakoranye indirimbo nshya bise ” Izindi mbaraga ” ko bamuha ubufasha bujyanye n'amafaranga akabasha kubona imodoka agendamo dore ko kuri ubu kubona uko agenda (déplacement) bitamworoheye. Ibi Aline Gahongayire yabivugiye mu kiganiro we na Niyo Bosco bagiranye na ISIMBI TV aho ahanini bari bagiye kumurikira abakunzi babo ndetse n'abafana babo muri rusange indirimbo yabo nshya bise ” Izindi mbaraga “. Aline Gahongayire yavuze ko abafana b'abahanzi nyarwanda by'umwihariko abafana ba Niyo Bosco bakagombye kumwereka urukundo cyane dore ko hari n'abandika ahandikirwa ubutumwa (comment section) ku ndirimbo ze ziri kuri YouTube babaza aho banyuza inkunga yabo kugirango bafashe Niyo Bosco. Aline Gahongayire yavuze ko byibuze imodoka ifite agaciro ka miliyoni 7 cyangwa 8 z'amanyarwanda ariyo izagurirwa Niyo Bosco dore ko hari na sosiyete yemeye kuzabafasha kuyishaka. Aline yongeyeho ko azafata iya mbere mu gutanga ubufasha bwe kuri Niyo Bosco aho yavuze ko amafaranga yose indirimbo Izindi mbaraga izinjiza kuri YouTube azayaha Niyo Bosco. Hatanzwe numero ya telefone ariyo 0788711312 ku bantu bashaka kohereza inkunga yabo mu rwego rwo kugurira Niyo Bosco imodoka yo kugendamo.

    Aline Gahongayire ari kumwe na Niyo Bosco

    Muri iki kiganiro kandi Niyo Bosco yafashe umwanya ashimira cyane Aline Gahongayire ku byo yamukoreye kuva ku munsi wambere ubwo bahuraga. Niyo Bosco yavuze ko Aline Gahongayire yamubwiye amagambo bavuga umuntu iyo yapfuye (amagambo meza ajyanye n'imyitwarire ye). Niyo Bosco yateye umutoma ukomeye Aline Gahongayire aho yamubwiye ko ku rutonde rw'abantu bamukunda izina rya Niyo Bosco riri hejuru cyane ku mwanya wa mbere. Aline Gahongayire nawe yafashe umwanya uhagije ashimira Niyo Bosco kubera ibintu byinshi bitandukanye avuga ko yamwigiyeho dore ko yavuze ko nta minsi ibiri ijya irangira batavuganye ndetse yavuze ko babaye inshuti magara cyane na mbere yuko bakorana indirimbo, bafashe igihe barasurana ndetse buri wese aba inshuti y'undi byihariye mbere yuko bakorana indirimbo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-niyo-bosco-iraje-niyo-bosco-yateye-aline-gahongayire-umutoma-unyerera-ibyishimo-ni-byose/

  • Kinyinya: Ubuyobozi bwamaze impungenge abaturage bamaze igihe badakoresha gare – #rwanda #RwOT

    Ahahoze Gare ya Kinyinya ni ubutaka Akarere ka Gasabo kari karatijwe n'umuturage gusa nyuma ku bwumvikane n'abashinzwe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, batangira imirimo yo gutunganya aha hantu ngo hajye gare yakwifashishwa mu gihe batarubakirwa gare igezweho.

    Mu kuvanaho iyi gare, imodoka zasigaye ziparika ahari icyapa nk'uko byahoze mbere y'uko akarere gahabwa ubwo butaka. Ku rundi ruhande ariko abaturage bagaragaza ko kuba gare yaravanyweho hagasigara icyo cyapa biteza umubyigano w'imodoka ku buryo haba impanuka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko iyi gare yari imaze iminsi iri gutunganywa ku buryo mu gihe cya vuba izatangira gukoreshwa.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Mu gutunganya iyo gare, imodoka zabaye ziparika ku cyapa cyegereye gare, ubu haratunganyijwe, imodoka zigiye kongera gukorera ahahoze gare hanatunganyijwe.'

    Umwali yavuze ko impungenge zagaragajwe n'abaturage na bo bari bazizi ahubwo icyakorwaga cyari ugushaka igisubizo kirambye.

    Abaturage n'abakoresha iyi gare bari babwiye BTN ko batewe impungenge n'impanuka zikomeje kwiyongera ndetse n'urujya n'uruza rw'abantu ku buryo biteza umuvundo bikaba ingorabahizi kubahiriza amabwiriz aya COVID-19.

    Umwe muri bo yagize ati 'Ni ikibazo ababishinzwe bakwiye kureba bakagikemura, gufata abantu bakabashyira mu muhanda, reba urujya n'uruza, reba abanyeshuri […], ingaruka zo ni nyinshi kandi uretse n'abanyeshuri n'abantu basanzwe barahabagongera nk'ubushize hari imodoka yaje igonga umuntu wari uri kuri moto ikimara guparika hano.'

    Umugenzi uvuga ko akoresha iyi gare buri mu gitondo na nimugoroba ava cyangwa ajya Nyabugogo aho akorera yagaragaje ko umutekano wo mu muhanda urimo ikibazo.

    Yagize ati 'Ntidushobora kumenya impamvu yimuriwe mu muhanda gusa twe tubona bitubangamiye cyane, iyo imodoka zibisikana abanyeshuri natwe uko tuba duhagaze, tubona ari ibintu bibangamye n'amagare atambuka haba hari akavuyo kadashobora kubahiriza intera iri hagati y'umuntu n'undi.'

    Abakoreraga ibikorwa by'ubushabitsi muri iyi gare yamaze gusenywa bavuga ko bajya guhabwa ibibanza byo kuyikoreramo bishyuraga ibihumbi 10 Frw n'andi ibihumbi 50 Frw, bagendaga bishyura mu byiciro, ariko kuri ubu bakaba barabuze aho bakorera kuko yasenywe.

    Abaturage bavuga ko umuvundo uba aho ibinyabiziga biparika uteza impanuka

    Mu masaha abanyeshuri baba bari gutaha no kujya ku ishuri haba hari umuvundo ushobora gutuma bakora impanuka

    Ahari gutunganywa gare izifashishwa n’abatuye i Kinyinya

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko iyi gare yamaze gutunganywa izatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba

    Uretse imodoka, kuri iki cyapa haba hari amagare na za moto nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-ubuyobozi-bwamaze-impungenge-abaturage-bamaze-igihe-badakoresha-gare

  • Nyanza: Ab'i Cyabakamyi bishimiye iterambere bagezeho nyuma y'amezi icyenda bahawe amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Murenge wa Cyabakamyi bavuga ko amashanyarazi bayumvaga nka baringa kuko bari baramenyereye kubaho mu buzima butayagira.

    Abakozi bakorera ku Biro by'Umurenge wa Cyabakamyi na wo utari ufite amashanyarazi mbere, bavuga ko batangaga amafaranga menshi bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, ndetse bigatuma badahaza ibyifuzo by'ababagana.

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo mu Murenge wa Cyabakamyi, Ndacyayisenga Révérien, yemeza ko amashanyarazi yahinduye serivisi batangaga ndetse n'imibereho y'abaturage.

    Yagize ati 'Amashanyarazi tuyabonye vuba aha mu mwaka ushize. Mbere byadusabaga amafaranga 5,000 gutega tujya i Nyanza mu Mujyi gushaka serivisi nyinshi zirimo gufotora impapuro, kuzisohora [print], gukoresha mudasobwa n'izindi. Ibyo byose byatumaga dutanga serivisi mbi ariko aho tuboneye amashanyarazi abaturage bishimiye serivisi bahabwa hano ku murenge.'

    Yakomeje avuga ko bamwe mu baturage bakorera mu isantere ya Cyabakamyi batangiye gutanga serivisi nyinshi zirimo kuhageza imashini zisya ibinyampeke n'ibindi, inzu zitunganya imisatsi, 'papeterie' ku bakenera serivisi z'Irembo n'ibindi.

    Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, avuga ko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/21 bashyize ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y'icyaro irimo na Cyabakamyi.

    Yagize ati 'Uyu mwaka tumaze gutanga amashanyarazi ku ngo 2783 mu Mirenge itanu irimo Cyabakamyi, Rwabicuma, Nyagisozi, Mukingo na Busasamana. Gahunda twihaye ni uko ukwezi kwa Gatandatu kuzarangira tumaze guha ingo 6,000 amashanyarazi kandi turabona tuzabigeraho.''

    -  Abaherutse kubona amashanyarazi muri Cyabakamyi barashima Leta y'u Rwanda

    Nzirorera Félicien uri mu kigero cy'imyaka 25 washinze inzu itunganya imisatsi muri Cyabakamyi nyuma y'aho aboneye amashanyarazi, yavuze ko amaze kwiteza imbere.

    Avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Cyabakamyi ndetse mbere y'uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga asaga 5,000 Frw bajya gushaka iyo serivisi i Nyanza kuko ariho bashoboraga kuyibona hafi cyangwa abatishoboye bagahitamo gukoresha imashini za nyonganyonga cyangwa imakasi.

    Ntakirutimana Jean De Dieu ufite imashini isya ibinyampeke yavuze ko mbere y'uko babona amashanyarazi abaturage bajyaga gushesha i Nyanza cyangwa i Gatagara ariko ubu babona izo serivisi hafi bityo n'ikiguzi bazitangagaho cyagabanutse cyane kuko batagitega bajya kuzishaka ahandi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza ingo zisaga 45,9% zikagize zimaze kubona amashanyarazi, harimo ingo 10,8% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y'izuba na 35,1 zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry'ubukungu, Leta y'u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, yavuze ko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/21 bashyize ingufu mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y'icyaro

    Ubu serivisi nyinshi kuzitanga byaroroshye kuko amashanyarazi ari hafi

    Abakenera kwiyogoshesha ntibikibasaba gukora ibilometero byinshi

    Nzirorera Félicien yashinze inzu itunganya imisatsi mu Murenge wa Cyabakamyi

    Abaturage bavuga ko ubuzima bwahindutse nyuma y’amezi icyenda bamaze bahawe amashanyarazi

    Ntakirutimana Jean De Dieu afite imashini isya ibinyampeke yaguze nyuma yo kugezwaho amashanyarazi

    Amafoto: REG


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ab-i-cyabakamyi-bishimiye-iterambere-bagezeho-nyuma-y-amezi-icyenda

  • ShaddyBoo yahaye impanuro zikomeye umuntu wese ushaka icyubahiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yavuze inama zishobora gufasha umuntu wese ushaka kubahwa mu buzima busanzwe. Ntibyari bisanzwe ko ShaddyBoo atanga ubutumwa buhanura abantu kuko inshuro nyinshi ashyira ku mbuga ze bimwe mu byo yamamaza, ari kubyina zimwe mu ndirimbo aba aharaye, ari gutembera ahantu heza cyangwa se ari gusabana n'abana be n'inshuti ze. Kuri iyi nshuro yagerageje gutanga impanuro zishobora kugira uwo zifasha zikamubera akabando k'iminsi mu gihe yazizirikaho.

    Shaddyboo yagize ati 'Uko ukwiye kubahwa ku bandi: Gukora ibintu bikomeye buri munsi, Igihe wihaye gahunda yo gukora igikorwa runaka gikore kabone n'iyo cyaba gikomeye, Gerageza kugenzura amarangamutima yawe, Ntukajye ucika intege iyo ubonye ibintu bigukomeranye'.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahaye-impanuro-zikomeye-umuntu-wese-ushaka-icyubahiro/

  • Umukobwa yatunguye isi yose ubwo yakoreshaga ibirori bidasanzwe by'urupfu rwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa utatangajwe amazina yateye benshi kumwibazaho, nyuma y'uko akoze ibirori byo kwizihiza umunsi we wo gushyingurwa. Uyu mugore bivugwa ko ngo ari ibirori yateguye agamije kwizihiza umunsi azashyingurirwaho nubwo agihumeka umwuka w'abazima. Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi ndetse mu mafoto yakwiriye henshi yagaragaye uyu agaramye mu isanduku bashyinguramo ari guseka byacitse.

    Abantu babonye aya mafoto ku mbuga za internet bayavuzeho bitandukanye aho benshi bavuze ko ibyo yakoze ari ubugoryi ndetse ko ashobora kuba ari kwibutsa Imana ko igihe cye cyigeze ngo imukure mu bazima. Benshi bavuga ko abatuye isi bamaze guta umutwe bitewe n'ibirori by'amafuti basigaye bategura, birimo nkibyo kwitegura umwana batazi niba azanaba muzima (baby shower), ibirori byo kwitegura ubukwe batazi niba buzanaba, ndetse n'ibindi byinshi kugeza aho bamwe batangiye gutegura ibirori byo gushyingurwa bakiri bazima.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatunguye-isi-yose-ubwo-yakoreshaga-ibirori-bidasanzwe-byurupfu-rwe/